Tag: Imikino

  • Gutwara igikombe biracyashoboka: Kiyovu Sports yatanze umukoro ku ikipe ya APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya Kiyovu Sports Club nyuma yuko igaritse ikipe ya AS Kigali yahise itanga umukoro ku ikipe ya APR FC yanganyije n'ikipe ya Gasogi United.

    Kiyovu Sports mbere yuko ijya mu kibuga n'ikipe ya AS Kigali yarushwaga amanota atatu n'ikipe ya APR FC ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona gusa ibi byaje guhinduka ubwo ikipe ya APR FC yananirwaga gutsinda ikipe ya Gasogi United bikanganya 0-0 maze Kiyovu Sports ibasha gutsinda ikipe ya AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na Ssekisambu.

    APR FC yashyizwe ku gitutu na Kiyovu Sports kuko ubu zinganya amanota dore ko zose zifite 53-53 gusa ikipe ya APR FC ira cyari ku mwanya wa mbere kubera yizigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

    Izi kipe zombi zirasabwa gutsinda imikino yazo yose zisigaranye kugira ngo zishakemo izatwara igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda 2022-2023.

    Source : https://yegob.rw/gutwara-igikombe-biracyashoboka-kiyovu-sports-yatanze-umukoro-ku-ikipe-ya-apr-fc/

  • APR FC yitambitswe na Gasogi United, igikomb… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wagatandatu saa kenda kuri Sitade y’akarere ka Bugesera APR FC yanganyije na Gasogi United,iby’igikombe bisubira bubisi.

    Umukino APR FC yaherukaga gukina muri shampiyona yatsinze bigoranye Bugesera FC ibitego 2-1 naho Gasogi United yo yari yanyagiwe na Etincelles ibitego 5-1.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:Pierre,Fitina, Ynussu , Placide , Christian ,Bonheur,Bosco, Gilbert,Ramadhan,Nshuti  na Yannick

    Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga:CYUZUZO Aime Gael, NGONO Herve ,KWIZERA Aimable, HAKIZIMANA Abdoulkarim , NIYITEGEKA Idrissa ,KANEZA Augistin , MALIPANGU Christian, Blessing Godwin ,Ravel Max Well Djoumekou na MUGABE Robert

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

    Umukino urangiye ari 0-0

    90+5′ APR FC ibonye koroneri iterwa na Placide ariko CYUZUZO Aime Gael arongera awushyira muri koroneri

    90+3 Bacca yaragerageje gushota ariko umupira unyura hejuru y’izamu kure

    90+2 Ruboneka agerageje gushota arikure ariko umupira ukubita kuri myugariro wa Gasogi United umupira ujya muri koroneri 

    Umukino wongereweho iminota 5

    86′ Abatoza ba APR FC barakaye barashaka kurwana n’umusifuzi, umutoza mukuru Ben Moussa yeretswe ikarita y’umuhondo naho umwungiriza yerekwa ikarita itukura

    85′ Abakinnyi ba Gasogi United bari kurwana no gukuraho imipira ya APR FC imbere y’izamu

    82’Ruboneka ahaye umupira mwiza Bacca awushyira  ku mutwe ariko wigira mu biganza bya CYUZUZO Aime Gael

    77′ Anicet waririmbwaga n’abafana yinjiyemo asimbuye Mugisha Gilbert

    77′ Gasogi United ikoze impinduka mu kibuga havamo Malipangu hinjiramo ISHIMWE Kevin

    76’Blessing yaragerageje kwiha umupira muremure imbere ngo yirukantse Ombolenga ariko uramusiga uhita urenga

    73′ APR FC ibonye uburyo bukomeye aho Mugunga yarafite umupira imbere  y’izamu ariko kwikura umupira ku kirenge ngo ashote biranga

    Mugisha Gilbert wa APR FC agerageza uburyo 

    69′ APR FC yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Nshuti Innocent waruri kugerageza gushotera kure hinjiramo Mugunga Yves

    66′ Abafana ba APR FC bari kuririmba Anicet wabanje hanze y’ikibuga

    65′ Gasogi United yashoboraga gutsinda igitego aho Malipangu ahaye umupira mwiza Djoumekou ariko atinda gushota awuha Blessing arekuye ishoti rinyura impande y’izamu kure

    64′ APR FC ikoze impinduka havamo Ramadhan hinjiramo Bacca

    63′ Bizimana Yannick wa APR FC yongeye kugerageza amahirwe arekura ishoti ariko CYUZUZO Aime Gael arikuramo

    60′ APR FC ibuze uburyo bwabazwe aho Gilbert arekuye ishoti maze CYUZUZO wa Gasogi United arikuramo risanga Ruboneka yongeye gushota Kwizera Aimable arikuzamo ikirenge

    Gilbert wa APR FC yakunze kubona imipira myinshi mu gice cyambere nubwo nta cyavagamo 

    56′ Gasogi United iri gusatira ishaka igitego cyane cyane binyuze kuri Blessing uri gushaka uburyo bwo gushota

    54′ Gasogi United ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Malipangu ariko NGONO Herve ahise ayitera nabi ntihagira ikivamo

    51′ Ramadhan akoreye ikosa Idrissa mu rubuga rwa Gasogi United

    48′ Ruboneka aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    47′ Gasogi United ibonye kufura iterwa na NGONO Herve ariko Djoumekou ashyira ku mutwe nabi umupira usubira inyuma aho kujya mu izamu

    46′ Malipangu yaragerageje guha umupira mwiza Djoumekou ariko Placide ahita atabara

    45’Igice cyakabiri gitangijwe n’abakinnyi ba APR FC ariko umupira bahita bawurenza

    Igice cyambere kirangiye ari 0-0

    45+1′ Abakinnyi ba APR FC barahererekanya mu kibuga hagati

    Igice cyambere cyongeweho iminota 2 

    41′ APR FC ikomeje gusatira cyane ariko ba myugariro ba Gasogi United bakirwanaho

    38′ APR FC ibonye koroneri izamurwa neza  na Ynussu ariko abakinnyi barayirwanira bituma CYUZUZO wa Gasogi United ayifata

    36′ APR FC yari yongeye kubona uburyo Ombolenga azamukana umupira ariko awukozaho intoki, umusifuzi arasifuye maze Ombolenga ntiyishimira icyemezo cy’umusifuzi aritonganya cyane

    32′ Gasogi United ibonye uburyo imbere y’izamu aho NGONO Herve ahaye umupira mwiza Max Well Djoumekou ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato

    30′ Ramadhan azamukanye umupira mwiza ariko Kwizera Aimable amuhagarika awushyira muri koroneri

    27′ NGONO Herve wa Gasogi United arase uburyo bw’igitego asigaranye n’umuzamu wa APR FC 

    23’APR FC ikomeje kurata uburyo bwinshi bw’ibitego, Gilbert arekuye ishoti maze Aime Gael arikuramo habura usongamo

    20′ Mugisha Gilbert yari yinjiye mu rubuga rw’amahina ashaka igitego ariko umusifuzi asifura ko yakoreye ikosa ba myugariro ba Gasogi United

    18′ Ravel Max Well Djoumekou wa Gasogi United yinjiye mu rubuga rw’amahina ashaka gutsinda igitego ariko umupira Placide  awushyira muri koroneri

    17’Ombolenga ateye kufura ariko ayitera nabi umupira ukubita mu  rukuta 

    15′ Gasogi United iri kurangwa no gukorera amakosa abakinnyi ba APR FC,Kaneza Augistin  akoreye ikosa Bonheur ndetse ahabwa ikarita y’umuhondo na kufura

    10’Ruboneka ahaye umupira mwiza  Ramadhan nawe awushyira kwa Yannick yinjira mu rubuga rw’amahina ahereje Nshuti umusifuzi ahita asifura kurarira

    2’APR FC itangiye ipfusha ubusa amahirwe aho Yannick ateye ku giti cy’izamu ugarutse usanze Ramadhan awutera kure

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga

    Umutoza Ben Moussa wa APR FC weretswe ikarita y’umuhondo kubera gushaka kurwana n’abasifuzi

    Abafana ba APR FC bategereje igitego ariko cyabuze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128074/live-apr-fc-yakiriye-gasogi-united-mu-mukino-wa-shampiyona-128074.html

  • APR FC yasitaye mu mukino umutoza yakubise hasi ikote ryayo, Kiyovu Sports yibutsa AS Kigali ko ari yo mfura muri Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wa 26, APR FC yanganyije na Gasogi United ariko iguma ku mwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali.

    Imikino y’umunsi wa 26 yabimburiwe n’uwo Gorilla FC yari yakiriyemo Etincelles FC ku kibuga cya Bugesera. Etincelles FC yaje kuhatsindirwa 4-1.

    Hahise hakurikiraho umukino wo APR FC yakiriyemo Gasogi United, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari iyoboye urutonde benshi bumvaga ko iri buze gutsinda byoroshye ariko siko byagenze kuko banganyije 0-0.

    APR FC yashakaga gutsinda igakomeza kuyobora urutonde yakoze ibishoboka byose binyuze mu busatirizi bwayo bashaka igitego aho Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bagerageje ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Iyi kipe kandi yagiye ihusha amahirwe harimo n’aya Ruboneka Bosco mu gice cya mbere.

    Ku munota wa 85 umutoza wungirije wa APR FC, Neffati Jamel Eddine, yahawe ikarita itukura nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi Nsoro wari ubanje kumuha iy’umuhondo.

    Uyu mutoza w’Umunya-Tunisia kubera umujinya yakuyemo ikoti rya APR FC yari yambaye, arikubita hasi. Umukino warangiye ari 0-0.

    Undi mukino ni uwa Kiyovu Sports na AS Kigali wabereye i Muhanga.

    Aya makipe yombi afashwa n’Umujyi wa Kigali, Kiyovu Sports yaje kuyereka ko ari yo yawugezemo mbere itsinda 1-0.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Erissa Ssekisambu yaje kubonera Kiyovu Sports igitego ku munota wa 67 maze umukino urangira ari 1-0.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports inganya na APR FC ya mbere amanota aho zombi zifite 53 ariko APR FC izigamye ibitego 23 mu gihe Kiyovu Sports ari 12.

    Gahunda y’umunsi wa 26

    Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023

    Gorilla FC 4-1 Etincelles
    APR FC 0-0 Gasogi United
    Rwamagana City 1-2 Musanze FC
    Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali

    Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023

    Mukura VS&L vs Marines FC
    Police FC vs Rutsiro FC
    Espoir FC vs Sunrise FC
    Bugesera FC vs Rayon Sports

    Byari ibyishimo kuri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasitaye-mu-mukino-umutoza-yakubise-hasi-ikote-ryayo-kiyovu-sports-yibutsa-as-kigali-ko-ari-yo-mfura-muri-kigali-amafoto

  • Ikipe ya APR FC inaniwe kwikura imbere ya Gasogi United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ihombye amanota atatu yarikeneye cyane nyuma yo kugwa miswi n'ikipe ya Gasogi United ikaba ihise inganya amanota na Kiyovu Sports.

    Iki ya APR FC yishyize kugitutu kuko yarushaga ikipe ya Kiyovu Sports amanota atatu none ubu zikaba ziganya amanota ikinyuranyo n'ibitego zizigamye ibi bibaye nyuma yuko ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda ikipe ya Gasogi United benshi bemezaga ko iraza kuyitsinda mbere y'umukino gusa ntago byayihiriye nk'uko benshi babyemezaga.

    Ikipe ya APR FC igumye ku mwanya wa mbere n'amanota 53 irikuganya n'ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutsinda ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 ubu izi kipe ziri kurushanwa ibitego gusa.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-iratakaje/

  • Menya abakinnyi batanu bagize ibigwi bikomeye mu mikino bambaye nomero 23 #rwanda #RwOT

    Nimero ni kimwe mu bintu by'ingenzi bihabwa umukinnyi mushya mu gihe asinye mu kipe,ndetse kuri ubu asigaye ari ikintu cy'ingenzi kuko hari n'abazikoresha mu kureshya abakinnyi iyo basanzwe babaziho kuzikunda.

    Mu guhabwa nimero, bamwe bagiye bakora amateka ndetse bubaka izina bituma yewe n'amakipe abika izo nimero kugira ngo babahe icyubahiro.

    Akenshi usanga bitewe n'amateka ya nyir'iri nimero bituma undi mukinnyi yumva yifuje kwambara iyo nomero ya mugenzi we.

    Uyu munsi twifuje kubagezaho bamwe mu bakinnyi babaye ibihanganye bambaye nimero 23 muri siporo zitandukanye.

    MICHAEL JORDAN

    Michael Jeffrey Jordan uzwi nka 'Michael Jordan', ukomoka muri Amerika, ni nyir'ikipe ya Charlotte Hornets ibarizwa muri shampiyona ya NBA. Yakinnye muri shampiyona ya NBA imyaka igera kuri 15, mu makipe arimo; Chicago Bulls na Washington Wizards.

    Uyu ufatwa nk'umukinnyi mwiza wa Basketball wabayeho w'ibihe byose, n'umwe mu bahenze mu gihe cye ndetse yari nk'igikoresho cyo kumenyekanisha shampiyona ya NBA mu mpande z'Isi mu myaka ya 1980 na 1990.

    Yambaye nimero 23 ayigira nimero izwi muri shampiyona ya NBA. Uyu mugabo wari ufite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda amanota afashe ku nkangara, yatwaye ibihembo bitandukanye birimo; shampiyona ya NBA inshuro 6, igihembo cya MVP muri Playoffs inshuro 6 ndetse na MVP wa shampiyona inshuro 5.

    LEBRON JAMES

    LeBron James,umukinnyi wabigize umwuga ukina Basketball muri Amerika akaba mu Los Angeles Lakers yo muri shampiyona ya NBA.

    Yambaye nimero 23 akinira Cleveland Cavaliers kuva muri 2003 kugeza mu 2010.

    Yaje kuyivamo yerekeza muri Miami Heat mu 2010 ayikinira kugeza mu 2014, akaba yarambaraga nomero 6.

    Yatwaranye nayo ibikombe 2 bya shampiyona ya NBA.

    Nyuma y'imyaka 4. yongeye kugaruka muri Cleveland Cavaliers asubirana nomero 23. Ayikinira kuva mu 2014 kugeza mu 2018, akomeza no kwambara iyo nomero muri Los Angeles Lakers,nubwo nyuma gato yaje guhindura.

    LeBron James ufatwa nk'umwe mu bakinnyi beza babayeho muri Basketball, yatwaye ibihembo byinshi bishoboka nk'umukinnyi birimo; shampiyona ya NBA inshuro 4, MVP wa Playoffs inshuro 4 na MVP wa shampiyona ya NBA inshuro 4.

    BOBBY NYSTROM

    Robert Thore Nystrom ukomoka muri Canada, yahoze akina umukino wo kurubura (ice hockey). Yakiniye ikipe ya New York Islanders yo muri shampiyona y'igihugu kuva mu 1972 kugeza 1786. Uyu munyabigwi yibukwa cyane mu 1980, ubwo yatsindiraga igitego cy'intsinzi ikipe ya New York Islanders mu minota y'inyongera ku mukino wa nyuma wa Stanley Cup, inatwara icyo gikombe.

    Uyu waje guhabwa akazina ka 'Mr.Islander,' byatumye New York Islanders ikora amateka yo kwegukana ibikombe bine yikurikiranya by'irushanwa rya 'Stanley Cup championships'.Ni umwe mu bakinnyi ba nyuma bo muri shampiyona y'iki gihugu, babashije gukina umukino batambaye ingofero (helmet), ikunze kwifashishwa muri uyu mukino wa Hockey.

    DAVID BECKHAM

    Umwongereza David Beckham, ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane mu mukino w'umupira w'amaguru mu rwego rw'Isi. Uyu wambaye nomero 7, muri Manchester United akaza no kuhagirira ibihe byiza, yaje guhindura yambara nomero 23 ubwo yerekezaga muri Real Madrid.

    Yongeye kwambara iyi nomero ubwo yasinyaga muri Los Angeles Galaxy yo muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z' Amerika.

    David Beckham wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, agakinira andi makipe nka PSG na AC Milan yari azwiho kugira impano yo gutera neza imipira y'imiterekeno.

    Mu bihembo yatwaye birimo; shampiyona y'u Bwongereza akina muri Mancehster United inshuro 6 na Champions League imwe.Yatwaye na La LIGA imwe

    DON MATTINGLY


    Donald Arthur Mattingly wabaye umunyamerika mbere wakinnye Baseball nk'uwabigize umwuga, ni umutoza w'ikipe ya Miami Marlins yo muri shampiyona y'Amerika Major League Baseball.

    Mattingly wahimbwe izina rya “The Hit Man” na “Donnie Baseball”, yamaze imyaka 14 akinira Yankees. Uyu wagaragaye inshuro 6 mu ikipe y'abakinnyi beza, yegukanye igihembo cya Gold Glove awards inshuro 9 na Silver Slugger Awards inshuro 3. Don Mattingly wabaye kapiteni wa Yankees (1991-1995) yahagaritse kwambawa iyo nomero 23 mu mwaka wa 1997.

    Mu bandi bakinnyi bamenyekanye bambaye iyi nimero harimo Sol Campbell na Andrey Arshavin ba Arsenal, Jamie Carragher wa Liverpool,Draymond Green wa Gorden State Warriors,Jimmy Butler wa Miami Heat n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/menya-abakinnyi-5-bagize-ibigwi-bikomeye-mu-mikino-bambaye-nomero-23

  • Bitezweho byinshi: Menya abakinnyi 11 ikipe ya APR FC ibanjemo mu kibuga  – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona igiye gukina n'ikipe ya Gasogi United kuri Sitade ya karere ka Bugesera saa 15h:00.

    Dore abakinnyi igiye kubanza mu kibuga:

    Source : https://yegob.rw/bitezweho-byinshi-menya-abakinnyi-11-ikipe-ya-apr-fc-ibanjemo/

  • Menya 11 bagiye kubanzamo mu ikipe ya Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports ifitanye umukino n'ikipe ya AS Kigali mu kanya 15h:00 ukaba ugiye kubera kuri Muhanga Stadium.

    Dore 11 bagiye kubanzamo ku ruhande rw'ikipe ya Kiyovu Sports :

    Source : https://yegob.rw/menya-11-bagiye-kubanzamo-mu-ikipe-ya-kiyovu-sports/

  • Iminota 31 Kiyovu Sports iri ku buyobozi – Ib… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu, Amavubi, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga mu mpera z’icyumweru dusoje hakinwa umunsi wa 25 wa shampiyona kuko umunsi wa 24 wafashwe nk’ikirarane.

    Uyu munsi watangiye ku wa Gatanu hakinwa imikino ibiri, harimo umukino Gorilla FC yanganyijemo na Sunrise FC igitego 1-1. Undi mukino wahuje ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Rwamagana City, Rwamagana iyitsinda igitego 1-0.

    Ku wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 4-2, Musanze FC itsindwa na Marines FC ibitego 4-1, naho As Kigali itsinda Mukura igitego kimwe ku busa. 

    Ku cyumweru, ikipe ya Etincelles FC yisasiye Gasogi United iyitsinda ibitego 5-1, APR FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho Kiyovu Sports itsinda Espoir FC ibitego 2-1.

    Ibyo wamenya

    Iyi mikino 8 yabaye yabonetsemo ibitego 27, harimo ibitego 12 byabonetse mu gice cya mbere. Mu bitego 27 byatsinzwe, ibitego 12 byabonetse ku kibuga kimwe cya stade Umuganda, hakaba harabereye imikino 3.

    Kuba Rayon Sports yaratsinzwe ibitego 4, ntibyaherukaga. Hari hashize imyaka 8 iyi kipe idatsindwa ibitego bigera kuri 4, kuko byaherukaga kuba tariki 22 Gashyantare 2015 itsindwa na APR FC ibitego 4-0.

    Amakipe 4 mu makipe 8 yari mu rugo niyo yabashije kubona amanota 3, akaba ari; APR FC, Etincelles FC, As Kigali, na Marines FC, mu gihe Rwamagana City, Police FC na Kiyovu Sports ari zo kipe zakuye amanota atatu hanze.

    Umukino wa Rayon Sports na Police FC, na Etincelles FC na Gasogi United, niyo mikino yahonetsemo ibitego byinshi 6 kuri buri mukino, mu gihe umukino wa Rutsiro FC na Rwamagana City, As Kigali na Mukura ariyo yabonetsemo ibitego bike, kimwe (1) kuri buri mukino.

    Kiyovu Sports ubwo yari ifite ibitego 2-1, APR FC yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0, Kiyovu Sports icyo gihe yayoboye urutonde rwa shampiyona iminota 31 kugera ubwo APR FC yishyuriye igitego ndetse ikaza no gutsinda icya kabiri.

    Bukuru Christophe wabonye umutuku ku munota wa 35, na Sadick Sulley wa Bugesera FC wabonye umutuku ku munota wa 65, nibo bakinnyi batazakina umunsi wa shampiyona uzakurikiraho kubera amakarita atukura.

    Urutonde rwa shampiyona

    APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 52, irusha amanota 2 Kiyovu Sports, Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 46, As Kigali ikagira amanota 42. Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, Marines FC ku mwanya wa 15 n’amanota 19, naho Espoir iri ku mwanya wa 16 n’amanota 14.

    Rayon Sports yaherukaga gukubitwa ibitego bine muri shampiyona imaze iminsi mike ivuye i Nyanza

    Kiyovu Sports yamaze iminota 31 iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse icyizere ari cyose 

    I Bugesera bongeyeho iminota itanu APR FC ikinganya amanota na Kiyovu Sports 

    Muri iyo minota Rwabuhihi yahinduye umukino atsinda igitego cy’itandukaniro cyatumye umweru n’umukara bagumana umwanya wa mbere 

    Marines FC yakubise Musanze FC ku buryo bweru 

    Etincelles FC yatsinze Gasogi United mu buryo butarimo n’umusoro 

    Sunrise FC nyuma yo kunganya na Gorilla FC  byatumye yuzuza imikino 5 idatsinda Gorilla kuko bamaze kunganya 2 Gorilla ibatsinda 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127727/iminota-31-kiyovu-sports-iri-ku-buyobozi-ibyaranze-umunsi-wa-25-wa-shampiyona-127727.html

  • Irumbuka ry'ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru gishize nibwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda 2022-2023, iyi mikino y'ikiciro cya mbere yarangiye amakipe yose ku mikino yakinwe habonetse ibitego 27 byose hamwe.

    Muri iyo mikino yaranzwe no gutubuka kw'ibitego , wabanjirijwe no kuboneka kw'ibitego bitandatu mu mukino ikipe ya Police FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 4-2.

    Uyu mukino wabereye i Muhanga, Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino ntabwo wayigndekeye neza mu gihe ikiri munzira zo guhatanira igikombe, gusa kugeza ubu iyi kipe irarushwa na APR FC ya mbere amanota 5.

    Undi mukino waranzwe no kurumbuka kw'ibitego ni umukino wahuje ikipe ya Musanze FC yari yerekeje i Rubavu gukina na Marines ihatsindirwa ibitego 4-1.

    Intsinzi ya Marine FC yayifashije kwegera imbere ku rutonde rwa Shampiyona rw'agateganyo aho ubu yegereye ikipe ya Espoir FC yo yaraye itsinzwe na Kiyovu SC ibitego bibiri kuri kimwe.

    Kuri iki cyumweru kandi mu wundi mukino wahuje ikipe ya Etincelles FC yatsinze Gasogi United ibitego bitanu ku kimwe, ni umukino wabereye i Rubavu bityo ikipe ya Gasogi itakaza umwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona.

    APR FC yo yari yakiriye ikipe ya Bugesera FC, umukino urangira ikipe y'ingabo z'igihugu ibonye intsinzi y'Amanota atatu atuma iyi kipe ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona aho habura imikino 6 ngo uyu mwaka w'imikino urangire.

    Kugeza ubu APR FC niyo yambere ifite amanora 52, irakurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota 50 naho Rayon Sports irisanga ku mwanya gatatu n'amanota 46.

    Ku makipe ari inyuma, ikipe ya Espoir iri ku mwanya wa 16 n'amanota 14, igakurikira Marine yo ifite 19 naho Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 21.

    The post Irumbuka ry'ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi — Ibyaranze uyu munsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/irumbuka-ryibitego-ku-munsi-wa-25-wa-pnl-rayon-sports-gasogi-united-na-musanze-fc-muzatsinzwe-byinshi-ibyaranze-uyu-munsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=irumbuka-ryibitego-ku-munsi-wa-25-wa-pnl-rayon-sports-gasogi-united-na-musanze-fc-muzatsinzwe-byinshi-ibyaranze-uyu-munsi

  • Haraboneka uwigiza nkana? Intare FC na Rayon Sports rwabuze gica #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yakiriye Intare FC na Rayon Sports ku kibazo bafitanye cy’umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wakagombye kuba warakinwe tariki ya 8 Werurwe.

    Iyi komisiyo iba yarakiriye iki kirego ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko basanga hari amakuru badafite basaba Intare FC na Rayon Sports kugaruka ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

    Uyu munsi aya makipe yitabye aherekejwe n’abanyamategeko ba yo ariko birangira kumvikana byanze Komisiyo ibasaba gutaha ibabwira ko iri bubamenyeshe umwanzuro kuri uyu munsi nimugoroba.

    Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bari mu cyumba aho baburaniye ni uko hagaragaye kujya impaka nyinshi cyane nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

    Intare FC ivuga ko batakabaye bajya muri izi mpaka kuko ukurikije amategeko Rayon Sports yamaze gusezererwa mu irushanwa.

    Intare ishingira ku kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 umunsi wagombaga gukinwaho umukino ugasubikwa na FERWAFA, yamenyesheje Rayon Sports ko bitarenze saa 12h igomba kuba yamenyesheje aho izakirira uyu mukino wari washyizwe tariki ya 10 Werurwe, aho kubikora yahise isezera mu irushanwa.

    Intare FC ivuga ko yandikiwe ibaruwa imenyeshwa ko Rayon Sports yemeye kugaruka mu irushanwa ndetse babwirwa n’igihe umukino uzabera, ibyo byose ngo byabaga hagati ya FERWAFA na Rayon Sports mu gihe Intare FC ntacyo yari izi kandi na yo irebwa n’uyu mukino, isanga kuba Rayon itaratanze ikibuga ikwiye guhita isezererwa.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports yongeye kugaragaza ko yasezeye kubera ibitari bimeze neza byari bibabangamiye, nyuma y’ibiganiro bimaze gukemuka bagaruka mu irushanwa.

    Ikindi ni uko kandi iyi kipe yavuze ko amategeko y’igikombe cy’Amahoro adasobanutse ngo kuko nubwo basezeye ntabwo ateganya uburyo uwasezeye agaruka mu irushanwa iyo yisubiyeho amasaha 24 atarashira.

    Komisiyo y’Ubujururire ikaba yasabye aya makipe umwanya wo kwiherera igafata umwanzuro bakaza kuwubamenyesha ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

    Rayon Sports yiteguye gukina uyu mukino ni mu gihe Intare yo itabikozwa ahubwo isaba ko yamenyeshwa igihe izakinira na Police FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Gusa amakuru avuga ko mu byemezo Komisiyo ifata ibyo gukina uyu mukino ntabirimo ikipe imwe ishobora guterwa mpaga aho bivugwa ari Rayon Sports.

    Imvo n’imvano y’ikibazo cya Rayon Sports n’Intare FC

    Nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1, umukino wo kwishyurwa washyizwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

    Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y’Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.

    Inatre FC na Rayon Sports rwabuze gica

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haraboneka-uwigiza-nkana-intare-fc-na-rayon-sports-rwabuze-gica