Tag: Imikino

  • Eric Nshimiyimana yavuze ku bakinnyi be 6 batarasanga abandi mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya AS Kigali, Eic Nshimiyimana yavuze ko abakinnyi be batandatu batarasanga abandi mu mwiherero bose azi aho ariko iki cyumweru kirangira nabo baje.

    Mu cyumweru gishize nibwo AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izahagarariramo u Rwanda.

    Iyi kipe yatangiye imyitozo idafite abakinnyi bayo 6 barimo Haruna Niyonzima, Kwizera Pierrot, Shabani Hussein Tchabalala, Robert Saba, Kakule Mugheni Fabrice na Rukundo Denis.

    Eric Nshimiyimana agaruka kuri aba bakinnyi yavuze ko nk’ikipe bazi aho bari kandi ntawanze kwitabira k’ubushake, iki cyumweru bose baraba bahageze.

    Ati “hari Saba uri hanze utaraza, abandi twari kumwe bagiye mu biruhuko nka Tchabalala na Pierrot bazaza muri iki cyumweru(twatangiye), Haruna na we azaza muri iyi weekend nibwo azagera mu Rwanda(y’ejo hashize), Rukundo(Denis) na we ashobora kuza ku wa Mbere. Abandi bose baraje uretse abo 6 ariko nabo tuzi aho bari.”

    Agaruka k’urwego yasanzeho abakinnyi be, Eric Nshimiyimana avuga ko nyuma y’igihe bari mu biruhuko yasanze batariyongereye ibiro cyane ndetse yizeye ko mu minsi ya vuba bazaba bameze neza bose.

    Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo hazaba tombola y’uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika izaba, ni nabwo hazamenyekana ikipe AS Kigali bazahura.

    Haruna Niyonzima ategerejwe muri AS Kigali

    Rukundo Denis yakinaga muri Uganda mu ikipe ya Police FC

    Kakule Mugheni Fabrice na we yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali

    Tchabalala aracyari mu biruhuko i Burundi

    Kwizera Pierrot na we aracyari mu biruhuko

    Saba Robert na we ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-yavuze-ku-bakinnyi-be-6-batarasanga-abandi-mu-mwiherero

  • Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sport agiriye inama urubyiruko mbere yo kunywa ibiyobyabwenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida w'ikipe ya Rayon Sport yagiriye inama urubyiruko mbere yo kunywa ibiyobyabwenge. Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha Twitter witwa Perezida w'abamotari yari agize ati ” Ese ko Leta ihora ivuga ngo rubyiruko mwirinde ibiyobyabwenge, ubundi izi ko byaba biyobya ubuhe tutagira “. Sadate yahise amusubiza agira ati “ Wa mugani bisaba kubanza kubugira hakabona kwirinda kubuyobya “.

    Wa mugani bisaba kubanza kubugira hakabona kwirinda kubuyobya

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) August 7, 2021

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-perezida-wa-rayon-sport-agiriye-inama-urubyiruko-mbere-yo-kunywa-ibiyobyabwenge/

  • Messi yarize cyane ubwo yasezeraga kuri FC Barcelona anavuga ikipe igiye kumwegukana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubwo yari agiye kuvuga ijambo imbere y'abantu amamiliyoni bari bamukurikiye ku isi yose,Messi yahise arira cyane ndetse avuga ko atumva ukuntu agiye gusezera kuri iyi kipe y'ubuzima bwe.

    Ati 'Nari namaze kwemera kuguma muri FC Barcelona.Aha n'urugo rwanjye n'urugo rwacu.Nifuzaga kuguma muri Barcelona kuko niwo wari umupangu wanjye…ariko uyu munsi ndi gusezera ku buzima bwose namaze hano.'

    Ikipe ya PSG niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana ndetse na Messi yemeye ko ari ukuri bishoboka ko ayerekezamo.Ati 'Paris Saint-Germain birashoboka.Nta kintu turemeza ariko nakiriye telefoni nyinshi z'amakipe menshi nyuma y'aho Barcelona isohoye itangazo.Turacyavugana.'

    Messi yemeje ko yagerageje gufasha ikipe kugira ngo ayigumemo ariko ngo nta musaruro byatanze kubera amategeko ya La liga.

    Ati 'Amasezerano yanjye mashya yari yarangiye.Byose byari byarangiye.Nashakaga kuguma hano ariko ubwo nagarukaga mvuye mu biruhuko nasanze byarangiye.

    Uko niko Joan Laporta yabisobanuye.Ku munota wa nyuma kubera ibintu bya La LIGA ntabwo byakunze.Ndababaye cyane kuko sinifuzaga kuva muri iyi kipe.Nkunda Barca kandi nashakaga kuyigumamo.Amasezerano yanjye yari ateguye.

    Nakoze ibyo nari nshoboye ngo mpagume.Nta kibazo nagiranye na Barcelona mu by'ukuri.Ibintu byose byari bimeze neza kandi bari bamaze kunyemeza kuguma muri Barcelona.'

    Messi aherutse kwifotoza ari kumwe n'abakinnyi ba PSG barimo Neymar, Leandro Paredes, Angel Di Maria na Marco Verratti ahitwa Ibiza.

    Abjijwe kuri iyo foto yagize ati 'Byarahuriranye.Nari ndi hariya n'inshuti zanjye,hanyuma twemera gufata ifoto.Barambwiye bati'Ngwino I Paris! Ariko byari urwenya kuko twari mu biruhuko.'

    Abajijwe ku hazaza ha Barcelona,Messi yagize ati 'Barcelona ni ikipe nziza ifite abakinnyi beza, nizera ko bizagenda neza mu gihe kiri imbere.'


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yarize-cyane-ubwo-yasezeraga-kuri-fc-barcelona-anavuga-ikipe-igiye

  • Cesc Fabregas yavuze uko byagenze ku munsi wa… – #rwanda #RwOT

    Cesc Fabregas w’imyaka 34 y’amavuko Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, yagarutse k'uburyo yabanye na Lionel Messi ndetse n’umunsi wa mbere ubwo yageraga muri Barcelona dore ko aba basore bombi bangana mu myaka. Yagize ati: 'Buri gihe nzahora nibuka umunsi wazaga mu cyumba ufite imyaka 13 hanyuma bambwira ko uyu mwana ukomoka muri Argentina na we aje kugerageza amahirwe muri Barcelona. Wicaraga hasi ndetse umunsi wose ugashira utavuze. Umutoza wacu yaranyegereye arambwira ngo ngomba kugira imbaraga kuri wowe urabibona urisekera.”


    Ati: “Inzozi zanjye buri gihe zari ugukina mu ikipe ya mbere ya Barcelona ariko kubikora ndi kumwe nawe ndetse na Gerard Pique byatumye inzozi zanjye ziba nziza kurushaho kuko bwa nyuma byarangiye bibaye'. 

    Yakomeje amubwira ati: 'Uvuye muri Barcelona nk’umukinnyi w’ibihe byose, ntabwo bizongera kubaho kubona Barcelona nk’iyi kandi utarimo. Warakoze, wongere ngo warakoze kuri buri kimwe watanze. Nshuti twabanye n’umutima wanjye wose, nkwifurije buri kimwe ndabizi neza  uzishima aho uzajya hose, turagukunda.”


    Fabregas ari muri Barcelona 

    Cesc Fabregas na Lionel Messi bakinanye mu ikipe y’abato ya Barcelona, ndetse baza kongera gukinana ubwo Fabregas yagarukaga muri Barcelona avuye muri Arsenal mu 2011 nabwo yongera kuvamo ajya muri Chelsea mu 2014.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108410/cesc-fabregas-yavuze-uko-byagenze-ku-munsi-wa-mbere-messi-agera-muri-barcelona-anamushimir-108410.html

  • Messi yagaragaje amarira n’agahinda ubwo yase… – #rwanda #RwOT

    Isi y’umupira w’amaguru kuri iki gicamunsi yakiriye ikiganiro itateganyaga ko kizabaho ndetse buri wese yatunguwe n’amakuru y’iminsi 3 yabanjirije iki kiganiro. iki kiganiro cy’amateka Messi yagiranye n’itangazamakuru, cyamaze isaha imwe ariko kigirwa n’iminota 30 y’amarira kuri Messi wakiniye Barcelona akayiha ibishoboka byose.

    Ubwo yinjiraga mu cyumba iki kiganiro cyagombaga kuberamo, Messi yagaragaye mu isura itishimye ndetse ishobora kubyara amarira mukanya ako ariko kose. Ntabwo yatinze kuko yahise afata umwanya atangira kugira icyo avuga. Messi w’imyaka 34 yatangiye avuga ko muri Barcelona ari mu rugo kandi yagombaga kuhaguma. Ati” nagerageje kumvishwa buryo ki ngomba kuguma hano. Muri Barcelona ni mu rugo. Nashakaga kuguma mu rugo kandi wari umugambi wanjye, gusa uyu munsi reka mbasezereho.” Nyuma, amarira yahise atangira kubunga ku matama ya Messi.

    Messi yakomeje avuga ko amasezerano ye yari yamaze kuzura ati: 'amasezerano yanjye yari yaramaze gutegurwa ndetse anameze neza. nashakaga kuguma hano ndetse navuye no mu biruhuko ariwo mugambi mfite ariko birangiye byanze.” Amarira arongera aragwa.

    'Aha ni mu rugo njye nageze hano mfite imyaka 13 none nyuma y’imyaka 21 ndahavuye Kandi mpavuye mfite umugore n’abana 3, gusa igihe kimwe nzahagaruka kuko ari mu rugo kandi nabisezeranyije abana banjye.” Messi akomeza kuvuga ari nako amarira basangira amarangamutima.

    “Umwaka ushize nari nafashe umwanzuro wo kugenda gusa Nyuma byaje guhinduka ariko kuri ubu numvaga nta hantu nzajya ariko birangiye aribwo ngiye. Laporta yambwiye ko bitagishobotse kandi ngo ko ntako atagize ariko shampiyona ya Espagne irabyanga'. 

    Ati: 'Ntacyo navuga kuri Barcelona, gusa icyo navuga ni uko nagerageje kuguma hano ariko biranga. Amakuru avuga ko Barcelona na Laporta ku wa 4 bansabye ko nagabanya amafaranga ku kigero cya 30 ku ijana ntabwo ariyo ni ibibeshyo, njye nemeye kugabanya umushahara wanjye mo 1/2 kugira ngo ngume mu ikipe ariko nabyo byaranze.”

    Messi yakomeje avuga ko ibi aribyo bihe bimubabaje mu buzima bwe yagize ati” ibi nibyo bihe bigoye mu buzima bwanjye ntababeshye. Nagize ibihe bitandukanye kandi bigoye ariko nibura icyo gihe nakoraga imyitozo nkagaruka nkihorera ariko kuri ubu sinasubiza ibihe inyuma ngo ngire icyo nkora kuko ibihe byanjye muri Barcelona bishyizweho akadomo.”

    Umunyamakuru yamubajije niba azerekeza muri PSG avuga ko atabyemeza. Yagize ati” ntabwo nabihamya ariko byose birashoboka iyo amakuru ahari mbona abantu benshi bampamagara ariko nta na kimwe kiratungana. Messi anabajijwe kubijyanye n’ifoto ari kumwe n’abakinnyi ba PSG nabwo yavuze ko iyo foto bayifotoje mu buryo busanzwe. Yagize ati: 'iriya foto twayifotoje mu buryo busanzwe narindi kumwe nabo nk’inshuti zisanzwe, dufata umwanzuro wo kwifotoza. Barambwiye ngo nzaze muri PSG ariko byari urwenya kuko twari mu biruhuko.'

    Messi asezeye muri Barcelona nyuma y’imyaka isaga 21 ikaba imyaka 18 atangiye kuyikinira ndetse akaba asezeye mu marira menshi nyuma ya Luis Suarez na we wagiye muri ubwo buryo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108408/messi-yagaragaje-amarira-nagahinda-ubwo-yasezeraga-barcelona-anakomoza-ku-ikipe-zimushaka-108408.html

  • Mu marira menshi Lionel Messi yasezeye kuri FC Barcelona, ahishura aho ashobora kwerekeza #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Argentine wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi mu marira menshi yasezeye kuri iyi kipe nyuma y’uko batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino.

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo FC Barcelona yatangaje ko batazakomezanya n’uyu mukinnyi kubera itegeko rya La Liga rigena imishahara ntarengwa amakipe atagomba kurenza, ni nyuma y’uko bari bamaze kwemeranya ku ngingo yo kongera amasezerano.

    Amasezerano ya Messi muri FC Barcelona yarangiye muri Kamena 2021.

    Mu kiganiro Lionel Messi yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje agahinda yatewe na gutandukana n’iyi kipe.

    Ati “Birakomeye, ntabwo nari niteguye ibi. Umwaka ushize nashakaga kugenda, ariko uyu mwaka twagombaga kuhaguma, njye n’umuryango wanjye twashakaga kuguma hano, mu nzu yacu.”

    “Nyuma y’imyaka 21 ngiye n’abana 3 batatu bafite amaraso ya Catalan-Argentine. Twabaye muri uyu mujyi, aha ni mu rugo. Ndabashimira ku bwa buri kimwe, abakinnyi bagenzi banjye na buri wese wari iruhande rwanjye.”

    Yakomeje avuga ko iyi kipe yayihaye buri kimwe yari afite icyo atabahaye ari icyo atari afite.

    Ati “iyi kipe nayihaye buri kimwe kuva ku munsi wa mbere mpageze kugeza ku munsi wa nyuma. Sinigeze ntekereza ko nazabasezera. Ukuri nakoze ibishoboka byose, Barcelona ntiyabishobora kubera La Liga.”

    “Hari byinshi byamvuzweho, ariko ku ruhande rwanjye twakoze ibishoboka byose kuko nashakaga kuhaguma naranabivuze. Uyu mwaka narabishakaga nakoze ibishoboka byose.”

    Yakomeje avuga ko byakabaye byiza iyo asezera abafana muri stade ya Camp Nou.

    Ati “nkunda iyi kipe. Kumara umwaka n’igice ntabona abafana byarambabaje. Iyo mba narabitekereje, mba narasezeye abafana Camp Nou yuzuye abafana.”

    Messi kandi yavuze ko ashobora kwerekeza muri Paris Saint Germain.

    Ati “Paris Saint Germain birashoboka, aka kanya ntakiremezwa. Nakiriye telefoni nyishi nyuma y’uko Barcelona ivuze ko tutazakomezanya. Turimo kubyigaho.”

    Lionel Messi w’imyaka 34 wegukanye Ballon d’Or 6, yakiniye iyi kipe imikino 778 ayitsindira ibitego 672.

    Messi yasutse amarira asezera kuri Barcelona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-marira-menshi-lionel-messi-yasezeye-kuri-fc-barcelona-ahishura-aho-ashobora-kwerekeza

  • Richarlison yumvikanye atuka perezida wa FIFA nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Brazil yaraye yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutsinda Espagne ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w'Iimikino Olempike yaberaga mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani ariko umukinnyi wayo Richarlison yumvikanye yita perezida wa FIFA,Gianni Infantino,'ruhara'.

    Richarlison witabajwe na Brazil mu mikino Olempike nyuma yo gukina imikino ya Copa America batsindiwe ku mukino wa nyuma na Argentina igitego 1-0,yitwaye neza muri iyi mikino yaberaga I Tokyo batwara umudali wa zahabu.

    Ubwo yambikwaga uyu mudali na bagenzi be,Uyu rutahizamu wa Everton yumvikanye ahamagara Infantino ngo 'baldie'bisobanura umuntu ufite uruhara.

    Richarlison yabwiye Infantino ati 'Umwaka utaha ni muri Qatar,ruhara'.ashaka kumubwira ko muri 2022 bazahurira muri Qatar mu gikombe cy'isi.

    Abantu batandukanye banenze uyu mukinnyi bavuga ko yubahutse Perezida wa FIFA mu gihe abandi bavuze ko yabikoze mu rwego rw'urwenya.

    Uyu perezida wa FIFA nta na rimwe aragaragara afite umusatsi kuko ahora yogoshwe ndetse koko afite uruhara.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/richarlison-yumvikanye-atuka-perezida-wa-fifa-nyuma-yo-kwegukana-umudali-wa

  • Chelsea yamaze kubona rutahizamu w'icyamamare uziba icyuho yari ifite #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea FC yatwaye UEFA Champions League y'umwaka ushize ariko idafite rutahizamu ukomeye yamaze kumvikana na Inter Milan ku mubiligi Romelu Lukaku yaguze miliyoni 89 z'amapawundi.

    Rutahizamu Romelu Lukaku yemeye kugaruka ku kibuga Stamford Bridge nyuma yo kugikiniraho akiri muto ariko ntibimuhire kubera ibihangange iyi kipe yari ifite.

    Ibinyamakuru biravuga ko Chelsea yemeye kwishyura miliyoni 98 z'amapawundi Inter ndetse n'iyi kipe yahise ishaka umusimbura wa Lukaku uzaba umunya Colombia,Duvan Zapata wakiniraga Atalanta.

    Kuri iki cyumweru biravugwa ko Lukaku arakorera ikizamini cy'ubuzima mu Bubiligi hanyuma ahite yurira indege imuzana mu Bwongereza.

    Amakuru avuga ko aya makipe yabashije kumvikana kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'iminsi ari mu biganiro byimbitse.

    Inter Milan yemeye kugurisha uyu kizigenza wayo kubera ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi ifite.

    Chelsea iguze uyu rutahizamu w'imyaka 28 nyuma y'aho inaniwe kubona Erling Haaland wa Dortmund.
    Umutoza Tuchel yifuzaga rutahizamu ufatika nyuma y'aho umwaka ushize yagowe cyane n'ibitego cyane ko Giroud na Abraham atabizeraga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yamaze-kubona-rutahizamu-w-icyamamare-uziba-icyuho-yari-ifite

  • Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa nyuma mu mupira w'amaguru mu mikino Olimpiki mu bagabo yaberaga mu gihugu cy'u Buyapani, yasojwe ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Esipanye ibitego bibiri kuri kimwe hitabajwe iminota 120, ni nyuma yaho amakipe yombi yari yasoje iminota 90 y'umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Muri uyu mukino watangiye ikipe y'igihugu ya Brazil niyo yafunguye amazamu ya Esipanye ubwo hari ku munota wa 45 w'umkinom ni igitego cya mbere cyatsinzwe na Santos Carneiro Da Cunha bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari igitego kimwe ku busa.

    Bavuye ku ruhuka ni ukuvuga mu gice cya kabiri cy'umukinom ikipe ya Esipanye yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe ku munota wa 61 gitsinzwe na Oyarzabalm iki gitego cyagejeje aya makipe yombi ku munota wa 90 amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe bityo hongerwaga iminota 30 y'inyongera kugirango haboneke ikipe yageukana itsinzi yo kuri uyu wa gatandatu.

    Amakipe yombi yinjiye muri iyo minota 30 ya nyuma n'ishyaka ryinshi, gusa iyi minota yaje guhirwa n'ikipe ya Brazil yegukanye intsinzi kuko ubwo hari ku munota wa 108 nibwo Malcom yaboneye igitego cyayihesheje umudali wa Zahabu Brazil itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Esipanye.

    Mu mupira w'amaguru hahuriye amakipe atandukanye mu gihugu cy'u Buyapani ariko abakinnyi bakaba ari abatarengeje imyaka 23 y'amavuko gusa ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA yemeje ko buri kipe yemerewe kongeramo abakinnyi batatu barengeje iyo myaka.

    Mu bagabo, iri rushanwa ry'umupira w'amaguru risojwe ikipe ya Brazil yegukanye umwanya wa mbere ibi binatumye itwara iki gikombe incuro ebyiri z'ikurikiranya, ikipe y'igihugu ya Esipanye yo yegukanye umwanya wa gatatu naho ikipe yari ihagarariye igihugu cya Mexique yo yegukana umwana wa Kane.

    Mu mikino 32 yakinwe mu kiciro cy'abagabo habonetsemo ibitego 93, aha usoje iri rushanwa atsinze ibitego byinshi ni Richarlisson watsinze ibitego bitanu wenyine akaba yanahawe igihembo cy'uwatsinze ibitego byinshi.

    Mu kiciro cy'abagore umwanya wa mbere wegukanywe na Canada itsinze ikipe Suwede ku mukino wa nyuma itsinze kuri penaliti 3 kuri 2 nyuma yaho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, ni mugihe ikipe y'igihugu ya Leta z'unze Ubumwe z'Amerika yegukanye umwanya wa gatatu.

    The post Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imikino-olimpiki-yasojwe-ikipe-yigihugu-ya-brazil-yegukanye-umudali-wa-zahabu-itsinze-esipanye-ku-mukino-wa-nyuma-mu-bagabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-olimpiki-yasojwe-ikipe-yigihugu-ya-brazil-yegukanye-umudali-wa-zahabu-itsinze-esipanye-ku-mukino-wa-nyuma-mu-bagabo

  • Umunyarwanda wari usigaye mu Mikino Olempike na we yatashye amara masa #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Hakizimana John wari usigaye mu Mikino Olempike na we yatashye amara masa, ni nyuma y’uko adasoje isiganwa rya Marathon ryegukanywe n’umunyakenya, Eliud Kipchoge.

    Uyu munsi tariki ya 8 Kanama nibwo hasozwa Imikino Olempike ya 2020 irimo kubera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo.

    Ni nabwo hakinaga umunyarwanda wa nyuma muri iyi mikino, ni nyuma y’uko bagenzi be babanje nta n’umwe wigeze wegukana umudali.

    Hakizimana John wasiganwe muri Marathon, ntiyahiriwe n’isiganwa kuko atabashije no kurisoza.

    Umunya-Kenya Eliud Kipchoge ni we wegukanye umudali wa Zahabu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 38, aba umukinnyi wa mbere ubikoze muri Marathon y’Imikino Olempike kuva mu 1980.

    Umudali wa Feza wegukanywe n’Umuholandi Abdi Nageeye wasizwe amasegonda 20 na Kipchoge mu gihe Umubiligi Bashir Abdi yabaye uwa gatatu ahigitse Umunya-Kenya Lawrence Cherono.

    Hakizimana John ntabwo yahiriwe n’isiganwa

    Kipchoge ni we wegukanye Marathon

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-wari-usigaye-mu-mikino-olempike-na-we-yatashye-amara-masa