Tag: Imikino

  • Lionel Messi yamaze kumvikana na PSG yamuhaye akayabo #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane w'icyumweru gishize,nibwo FC Barcelona yatangaje ko itanduknye na Lionel Messi kubera amategeko ya La Liga.

    Lionel Messi ategerejwe i Paris uyu munsi kuza gushira umukono ku masezerano y'imyaka 2 akinira PSG aho azajya ahembwa umushahara wa Miliyoni 35 z'amayero buri mwaka.

    Lionel Messi yashakag kuguma muri FC Barcelona ndetse yari yemeye amasezerano y'imyaka 5 yari yahawe no kugabanya umushahara we kugera kuri 50%.

    Messi umaze gutwara Ballon d'Or esheshatu,yari afite amakipe abiri yamwifuzaga ariko yahisemo kwerekeza muri PSG gukinana na Neymar Jr.

    Amakuru aravuga ko Messi w'imyaka 34 arakora ikizamini cy'ubuzima uyu munsi I Paris,hanyuma ku munsi w'ejo yerekwe itangazamakuru.

    Messi abaye umukinnyi wa 4 werekeje muri PSG ku buntu muri iyi mpeshyi nyuma ya Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos na Georginio Wijnaldum.Aba biyongera kuri Achraf Hakimi waguzwe akayabo akuwe muri Inter Milan.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yamaze-kumvikana-na-psg-yamuhaye-akayabo

  • FERWAFA yatumijeho Rayon Sports na Blaise #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumizaho Rayon Sports ku kibazo cy’umukinnyi Nishimwe Blaise wayireze ashaka gutandukana n’iyi kipe.

    Tariki ya 4 Kanama 2021 Nishimwe Blaise yandikiye FERWAFA ayisaba ko yamufasha Rayon Sports ikamurekura kuko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye.

    Binyuze mu kanama Nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) katumiye ubuyobozi bwa Rayon Sports na Nishimwe Blaise ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 kugira ngo bahuze impande zombi.

    Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice hasigara 2 n’igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).

    Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n’ibihumbi ijana hasigara miliyoni n’ibihumbi 400.

    Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba iyi kipe ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.

    Nishimwe Blaise umaze umwaka umwe akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri Marines FC, yandikiye FERWAFA ku wa 4 Kanama, avuga ko itubahirije ibyo bumvikanye.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na APR FC ari nayo mpamvu yifuza gutandukana na APR FC.

    Uwayezu Jean Fidele aherutse gutangaza ko yamaze kwishyura ideni ry’uyu mukinnyi ndetse ko ari umukinnyi wabo kandi ko n’ikipe yagerageje kubegera ngo bamugure batumvikanye.

    Nishimwe Blaise arifuza gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatumijeho-rayon-sports-na-blaise

  • Rayon Sports iritaba Ferwafa kubera ikirego cya Nishimwe Blaise #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho hashize iminsi havugwa ko Nishimwe Blaise usanzwe ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports yaba yifuzwa n’ikipe ya APR FC, ubu uyu mukinnyi yaje gufata umwanzuro wo kurega Rayon Sports muri Ferwafa.

    Nyuma yo gutanga ikirego, Ferwafa yamaze gutumira impande zose zirebwa n’iki kibazo zirimo ikipe ya Rayon Sports uyu mukinnyi asanzwe afitiye aya masezerano, ndetse na Nishimwe Blaise by’umwihariko watanze iki kirego, aho bitaba Ferwafa kuri uyu wa Gatatu.

    Nishimwe Blaise yitwaye neza muri uyu mwaka w
    Nishimwe Blaise yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko biteguye kujya kugaragaza ibikubiye mu masezerano ye kuko bibemerera kuba Nishimwe Blaise ari umukinnyi wabo mu gihe cy’imyaka ibiri isigaye.

    Yagize ati “Yasinye amasezerano y’imyaka itatu, mu kwezi kwa karindwi ni bwo yatubwiye ko hari ikipe imushaka tumwereka ko afite amasezerano muri Rayon Sporta ariko agaragaza ubushake bwo kugenda, ndetse n’umubyeyi we araza tubereka amasezerano.”

    “Yakomeje kugaragaza gushaka kugenda, tumubwira ko angenda atyo azaba yishe amasezerano kandi bizakemurwa n’inzego zibishinzwe, nyuma tuza kumworohereza tumubwira ko abwira iyo kipe ibyo twifuza, ikipe iraza iduha amafaranga make cyane ntibyakunda.”

    “Ibyo asaba muri Ferwafa ni uburenganzira bwe, ejo tuzajya muri Ferwafa turebe ibyo avuga natwe tubereke amasezerano maze turebe umwanzuro”

    Nishimwe Blaise mu nzira zisohoka muri Rayon Sports
    Nishimwe Blaise mu nzira zisohoka muri Rayon Sports

    Mu minsi yashize byavugwa ko ikipe ya APR FC yifuzaga guha Rayon Sports amafaranga abarirwa hagati ya Miliyoni 20 na 30 Frws, mu gihe Rayon Sports yo yifuzaga Miliyoni 50 Frws ariko APR FC ikanga kuyatanga.


  • Ikipe y’igihugu igiye gukina imikino itatu ya gicuti muri Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 mu Rwanda muri Kigali Arena hazabera imikino y’igikombe cya Afurika muri Basketball “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izabera mu Rwanda, aho ibihugu bitandukanye bikomeje imyiteguro.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Basketball ubwo yerekezaga muri Senegal

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru yerekeje mu mujyi wa Dakar muri Senegal aho igiye gukina imikino itatu ya gicuti izahuza iyi kipe y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinea zizakina nazo imikino y’Afurika ndetse n’ikipe y’abakinnyi bakina imbere muri Senegal batoranyijwe “Local Players”.

    Gahunda yose y’imikino izabera muri Dakar Arena guhera kuri uyu wa Kabiri

    Taliki 10-08-2021

    Senegal (Local Players)-Rwanda (Dakar Arena-18h00)

    Senegal-Guinea (Dakar Arena-20h30)

    Taliki 11-08-2021

    Senegal (Local Players)-Guinea (Dakar Arena-18h00

    Rwanda-Senegal (20h30)

    Taliki 12-08-2021

    Guinea-Rwanda (Dakar Arena-18h00)

    Senegal (Local Players) -Senegal (20h30)

    Urutonde rw’abakinnyi bari muri Senegal

    Gasana Kenneth Wilson Herbert, Nkusi Arnaud, Hagumintwari Steven, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ibeh Prince Chinenye, Ntore Habimana, Kaje Elie, Ntwari Marius Trésor, Kazeneza Emile Galois, Sagamba Sedar, Sangwe Armel, Mpoyo Axel Olenga, Shyaka Olivier, Mugabe Aristide, Williams Robeyns na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.

    Muri iyi mikino y’Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021”, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda A hamwe na Angola, RDC na Cap Vert. Itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, Central African Republic na Guinea. Itsinda C ririmo Nigeria, Cote d’Ivoire, Mali na Kenya naho itsinda D rikabamo Senegal, Cameroun, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.

  • Umwe mu bakinnyi bakomeye arifuza ko Messi asanga Cristiano #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko rutahizamu ukomoka muri Argentine wakiniraga FC Barcelona, Lionel Messi atandukanye n’iyi kipe, James Rodriguez wakinanye na Cristiano Ronaldo abona ko ari cyo gihe cyo kugira ngo aba bakinnyi bisange mu ikipe imwe.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Lionel Messi byamenyekanye ko atazakomezanya na FC Barcelona bari bamaze kumvikana ariko bakagongwa n’amategeko ya La Liga abasaba kugira imishahara ntarengwa.

    Uyu mukinnyi yatangaje ko ababajwe cyane no gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka 21 ayikinira, yemeza ko ari mu biganiro na PSG.

    Ikinyamakuru The Mirror gitangaza ko rutahizamu ukomoka muri Colombia, James Rodriguez ukinira Everton ariko wakinanye na Ronaldo muri Real Madrid, yavuze ko ku giti cye Juventus iramutse itsindiye Messi byamushimisha kuko yifuza kubona yakinanye na Cristiano Ronaldo mu ikipe imwe.

    Ati “Messi yakagiye muri Juventus agakinana na Cristiano Ronaldo, byaba ari nk’igisasu. Ni inzozi z’abafana benshi kubabona bakinira ikipe imwe.”

    Aba bagabo bamaze imyaka irenga 10 bahanganye yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo ku bihembo begukana, impaka z’urusha undi ubanza zitazarangira kugera ku mpera z’Isi, benshi bibaza aba bagabo baramutse bakinnye mu ikipe imwe uko byaba bimeze.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-bakinnyi-bakomeye-arifuza-ko-messi-asanga-cristiano

  • Abafana ba FC Barcelona bategereje Messi ku kibuga cy'indege I Paris ribarengeraho ataje [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bafana bateraniye ku kibuga cy'indege cya Le Bourget bashaka kwirebera n'amaso yabo iki gihangange kiza gusinya amasezerano muri PSG.

    Benshi bari bitwaje amatelefoni yabo kugira ngo babashe kwifatira amashusho iki cyamamare kije mu ikipe yabo ishaka UEFA Champions League byanze bikunze.

    Icyakora uyu munsi ho byakabije kuko ikipe ya PSG yajyanye imodoka zayo ku kibuga cy'indege ndetse hafi na Parc des Princes haramburwa itapi y'ikipe byatumye benshi bemeza ko uyu munyabigwi arara I Paris ariko abahanga mu gucukumbura bemeje ko akibereye I Barcelona.

    Messi kuri iki cyumweru yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ababwira ko atari yiteguye kuva muri FC Barcelona ariko amategeko ya La Liga yamusohoyemo ku ngufu.

    Ikinyamakuru Marca cyavuze ko hari n'abandi bafana ba FC Barcelona bagiye gutegerereza ku rugo rwa Lionel Messi kugira ngo bamusezereho.

    Ubwo yari agiye kuvuga ijambo ryo gusezera imbere y'abantu amamiliyoni bari bamukurikiye ku isi yose,Messi yahise arira cyane ndetse avuga ko atumva ukuntu agiyekuva muri Barcelona,ikipe y'ubuzima bwe.

    Ati 'Nari namaze kwemera kuguma muri FC Barcelona.Aha n'urugo rwanjye n'urugo rwacu.Nifuzaga kuguma muri Barcelona kuko niwo wari umupangu wanjye…ariko uyu munsi ndi gusezera ku buzima bwose namaze hano.'

    Ikipe ya PSG niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana ndetse na Messi yemeye ko ari ukuri bishoboka ko ayerekezamo.Ati 'Paris Saint-Germain birashoboka.Nta kintu turemeza ariko nakiriye telefoni nyinshi z'amakipe menshi nyuma y'aho Barcelona isohoye itangazo.Turacyavugana.'

    Messi yemeje ko yagerageje gufasha ikipe kugira ngo ayigumemo ariko ngo nta musaruro byatanze kubera amategeko ya La liga.

    Ati 'Amasezerano yanjye mashya yari yarangiye.Byose byari byarangiye.Nashakaga kuguma hano ariko ubwo nagarukaga mvuye mu biruhuko nasanze byarangiye.

    Uko niko Joan Laporta yabisobanuye.Ku munota wa nyuma kubera ibintu bya La LIGA ntabwo byakunze.Ndababaye cyane kuko sinifuzaga kuva muri iyi kipe.Nkunda Barca kandi nashakaga kuyigumamo.Amasezerano yanjye yari ateguye.

    Nakoze ibyo nari nshoboye ngo mpagume.Nta kibazo nagiranye na Barcelona mu by'ukuri.Ibintu byose byari bimeze neza kandi bari bamaze kunyemeza kuguma muri Barcelona.'





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-fc-barcelona-bategereje-messi-ku-kibuga-cy-indege-i-paris

  • Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, tariki 08 Kanama i Nyarutarama habereye inama yahuje ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC ndetse n'abahagarariye abafana mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse n'abakinnyi bose, yari inama igamije kwakira no kwerekana abakinnyi bashya binjiye muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

    Iyi nama yari iyobowe n'umuyobozi mukuru w'iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga ari hamwe n'umuyobozi wungirije Brig Gen Bayingana Firmin n'abakozi b'ikipe mu byiciro byose guhera kubabarizwa muri APR Football Academy kugeza ku bari mu ikipe nkuru.

    Nk'uko byanditswe n'urubuga rwa internet rwa APR FC, umuyobozi w'iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi intego z'iyi kipe ndetse kandi anabasaba kwitwara nza mu marushanwa bazitabira by'umwihariko ayo ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi w'ikipe yagize ati' Icyambere ni ugushaka abakinnyi beza bagahabwa ibikenewe byose ariko intego nyamukuru ni intsinzi ariko itagarukira hano mu Rwanda cyane ko ikipe ntacyo iba itakoze'.

    'Ikipe iba yatanze ibikenewe byose rero turabasaba gukora ibishoboka byose mukagera kure hashoboka cyane ko abanyarwanda bashoboye kandi ko tubafitiye ikizere indi ntego ni ukurera ikipe y'igihugu ikindi mukaba intangarugero mu myufatire aho muri hose kuko APR ikintu cyambere ishyira imbere ari imyifatire myiza'.

    Umuyobozi w'ungirije wa APR FC nawe yafashe umwanya nawe yunga mu rya Lt Gen Mubarakh Muganga nawe abwira abakinnyi ko intego ari ugutsinda buri mukino yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze uko byagenda kose kuko ngo ubuyobozi bubashyigikiye, kandi bakaba banababonamo ubushobozi bwo kubikora gusa abibutsa ko icyatuma babigeraho ari imyifatire(discipline) igomba kubaranga aho bari hose.

    Habayeho guha umwanya abaje bahagarariye abakunzi ba APR FC bagira ibyo basaba abakinnyi, buri wagize icyo avuga yashimiye abakinnyi uko bitwaye umwaka ushize kuko begukanye igikombe cya shampiyona ariko banabasaba kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.

    Jacques Tuyisenge wavuze mu izina ry'abakinnyi bose, yabanje gusaba imbabazi abayobozi abakunzi ba APR FC kuba umwaka ushize batarabashije kugera ku ntego bari bihaye avuga ko we n'abakinnyi babizeza ko bazakora ibishoboka uyu mwaka bakitwara neza asoza abasaba gukomeza kubashyigikira.

    Umuyobozi yasoje inama ashimira buri wese witabiriye inama abasaba gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid 19 asaba abatarikingiza kujyayo kandi bagakangurira n'abagenzi babo kwirinda, ababwira ko ariyo nzira yo gutsinda iki cyorezo abantu bose bakazagaruka muri sitade.

    The post Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuyobozi-wa-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga-yasabye-abakinnyi-bayo-gutanga-intsinzi-ku-rwego-mpuzamahanga-kuko-ikipe-iba-yabahaye-byose/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuyobozi-wa-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga-yasabye-abakinnyi-bayo-gutanga-intsinzi-ku-rwego-mpuzamahanga-kuko-ikipe-iba-yabahaye-byose

  • Amavubi: U20 yabagore yahamagawe nyuma y'igihe kinini itagaragara #rwanda #RwOT

    Nyuma yimyaka myinshi abakunzi bumupira wamaguru mu Rwanda bumva ikipe y'igihugu yabakobwa bwambere yahamagawe. Ninyuma y'uko irushanwa ry'umupira wamaguru mu rwanda mubagore rihagarikiwe bakamara igihe kitari gito shampiyona ihagaze bikaza kuviramo amakipe yayoboye andi muri PNL yabagore adasohoka mumikino nyafurika. Bwambere ishirahamwe ry'umupira wamaguru mu Rwanda ryahagaye ikipe yabategarugori 39 hamwe na staff ikipe yahamagawe […]

    The post Amavubi: U20 yabagore yahamagawe nyuma y'igihe kinini itagaragara appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/09/amavubi-u20-yabagore-yahamagawe-nyuma-yigihe-kinini-itagaragara/

  • Icyo Rayon Sports ivuga kuri Seif uvugwa muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidele akaba perezida wa Rayon Sports, yavuze ko Niyonzima Olivier Seif uheruka gutandukana na APR FC ari umwe mu bakinnyi batekerezaho kuba bagura.

    Tariki ya 4 Kanama nibwo APR FC yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi wari uyimazemo imyaka 2.

    Nyuma yo gutandukana na APR FC, byavuzwe ko azerekeza muri Rayon Sports yahozemo ndetse n’ibiganiro bigeze kure.

    Mu kiganiro Kickoff cyabaye ku wa Gatandatu, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko Seif ari umwe mu bakinnyi beza bafasha iyi kipe.

    Ati 'Seif ni umukinnyi watandukanye n’ikipe ye, hashize iminsi mike. Natwe ashobora kudufasha tumuguze.'

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyikinira imyaka 2 kuri miliyoni 20, hari n’andi makuru avuga ko yamaze gusinya hasigaye kubona urupapuro rumurekura(release letter).

    Seif aherutse gutandukana na APR FC

    Niyonzima Olivier Seif ashobora gusubira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-rayon-sports-ivuga-kuri-seif-uvugwa-muri-iyi-kipe

  • Biratangaje! Umunyamerikakazi yatsindiye umud… – #rwanda #RwOT

    Aya mateka hashize imyaka irindwi Alysia Montana ayakoreye muri Amerika ubwo hakinwaga shampiyona yaho mu mukino wo gusiganwa ku maguru, byatumye benshi bamubonamo ubutwari no gutinyura igitsinagore cyitinya kandi gishoboye kwesa imihigo.

    Alysia wari uhanganye mu gusiganwa muri metero 800, yasoje isiganwa ari ku mwanya wa mbere ndetse yambikwa umudali. Uyu mugore wari ufite imyaka 28 y'amavuko yari amaze ibyumweru 20 afite umwana munda yiteguraga kubyara.

    Nyuma yo gusoza irushanwa ari ku mwanya wa mbere ndetse akanegukana umudali, Alysia yagize ati: 'Nirutse ntwite, kandi ndumva meze neza cyane. Ntabwo intego yanjye kwari ukuba uwa mbere, oya ntabwo nahataniraga kuba uwa mbere muri metero 800'.

    Alysia yatinyuye abagore batwite bitinya ndetse bagatinya gukora ibigaragara nk'aho bitinyitse, yagize ati 'Ibi byakuyeho ubwoba bwose abantu baba bafite ku ngaruka mbi zishobora kuba ku mugore wirutse atwite, icyo nabonye cyo ni uko gukora imyitozo bifasha umugore utwite ndetse n'umwana atwite'.

    Abaganga bashishikariza abagore batwite gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza ndetse n'abana batwite bamererwe neza.

    Ibyo Alysia yakoze mu 2014 bifatwa nk'icyitegererezo ndetse n'igikorwa cy'ubutwari gikwiye kubera abandi urugero rwiza no gutinyura igitsina gore mu bikorwa bitandukanye bigaragara ko umusanzu wabo ukenewe mu buzima bwa buri munsi.

    Alysia Montana yatsindiye umudali mu kwiruka metero 800 atwite inda y’amezi atanu mu 2014

    Igikorwa Alysia yakoze gifatwa nk’ubutwari bukomeye yagize benshi bakwigiraho byinshi

    Montana yakoze ibyo benshi badatekereza ariko bifasha cyane ku mugore utwite

    Montana asuhuza abafana nyuma yo kwegukana intsinzi

    Gukora Siporo bifasha umugore utwite kugira ubuzima bwiza n’ubw’umwana atwite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108420/biratangaje-umunyamerikakazi-yatsindiye-umudali-mu-kwiruka-metero-800-atwite-inda-yamezi-5-108420.html