Tag: Imikino

  • Uko ikipe ya PSG izaba ihagaze mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Messi atagikomezanyije na Fc Barcelone kuri ubu ibiganiro bigeze kure bigana ku musozo n'ikipe ya PSG yo mu Bufaransa. Uko ikipe ya PSG izaba ihagaze mu kibuga ni ibi bikurikira:

    Mu izamu: DONNARUMMA cga NAVAS

    Myugariro:

    LAKIMI

    MARQUINHOS

    RAMOS cga KIMPEMBE

    Hagati :
    WIJNALDUM

    BERNAT

    VERRATTI

    Rutahizamu :
    DI MARIA

    MESSI

    NEYMAR

    MBAPPÉ

    Mwebwe iyi squad ya PSG murayibona gute? Mwaduha ibitekerezo muciye muri comment section

    Source : https://yegob.rw/uko-ikipe-ya-psg-izaba-ihagaze-mu-kibuga/

  • Rayon Sport ntabwo ari iya Perezida – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports yakuriye inzira ku murima abibazaga impamvu adashyira amafaranga ye muri Rayon Sports.

    Mu kiganiro RTV KICK OFF aho Jean Fidèle yari yatumiwe nk'umutumirwa yagize ati ” Jean Fidèle ni umuyoboke wa Rayon Sports, akaba umukunzi wa Rayon Sports na Perezida wa Rayon Sports, anafashije Rayon Sports si ngombwa ko ajya ku ma televiziyo cyangwa se ahandi kugirango bumve ko yayifashije. Rayon sports ifite ba nyirayo aribo bafana bayo… “.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-ntabwo-ari-iya-perezida/

  • James Rodriguez yasabye ikintu gikomeye Lionel Messi anavuga ikintu gikomeye kuri PSG #rwanda #RwOT

    Umunya Colombia ukinira Everton,James Rodriguez,yavuze ko yifuza kubona Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bakinana mu ikipe imwe cyane ko bose bari kwerekeza ku mpera z'umwuga wayo.

    Aba bakinnyi bafite Ballon d'Or 11 hagati yabo,byagiye bivugwa ko badakundanakubera guhatana kumaze igihe hagati yabo ariko uyu munya Colombia yifuza kubabona bakinana mu ikipe ya Juventus.

    Uyu mukinnyi utaramenya ahazaza he mu ikipe ya Everton,yavuze ko uyu Messi azasanga Cristiano Ronaldo muri Juventus.

    Ati 'Messi ashobora kwerekeza muri Juventus agakinana na Cristiano Ronaldo.Byaba ari bombe.Ni inzozi za benshi kubona bariya bombi bahuriye mu ikipe imwe.

    Messi yagiye atsinda ibitego 30 akanatanga imipira 30 ibyara ibitego muri Barcelona mu mwaka umwe.Akeneye umuha imipira 10 akanatsinda ibindi bitego 10. N'utsinda ibitego 5 akatanga imipira 5 mu ikipe imwe.'

    James yavuze ko umupira wahindutse cyane muri iki gihe kuko ngo ntawatekerezaga ko Messi yava muri FC Barcelona.

    Uyu mukinnyi yavuze ko atumva ukuntu amakipe azemera gukina na PSG muri Champions League igihe yaramuka iguze Messi kandi isanzwe ifite Neymar,Mbappe na Ramos.

    Ati 'Messi najya muri PSG izaba ariyo kipe yonyine iri mu Bufaransa.Bazabahe ibikombe byose bazahatanira.Sintekereza ko hari ikipe yakwishyura umushahara we uretse Manchester City.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/james-rodriguez-yasabye-ikintu-gikomeye-lionel-messi-anavuga-ikintu-gikomeye

  • Neymar Jr mu mayeri yo kureshya Messi kugira… – #rwanda #RwOT

    Neymar yatangaje ko yiteguye gutanga nimero 10 kuri Lionel Messi igihe cyose yafata umwanzuro wo kujya muri PSG.

    Neymar yatangaje aya magambo nyuma y'aho FC Barcelona yemeje ko Messi atazayikinira umwaka utaha w'imikino, ari nabwo PSG yahise itangira kumurambagiza aho bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ndetse uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo vuba.

    Neymar Jr wifuza kongera gukinana na Messi nyuma yo guhurira muri FC Barcelona bakagirana ibihe byiza cyane ndetse bakanahesha iyi kipe ibikombe bitandukanye, yiyemeje kumuha nimero 10 akunda mu gihe cyose yamusanga muri PSG.

    Messi wari umaze imyaka 21 i Nou Camp, yifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko amategeko ya La Liga ndetse n'ubushobozi budahagije bwa FC Barcelona ntabwo byamukundiye.

    Messi na Neymar na bagenzi be bakinana muri PSG bafotowe bari kumwe ku mucanga Ibiza mu biruhuko aho bivugwa ko gahunda yo gukinana igeze kure.

    Ikipe ya PSG nayo yamaze gutegura amasezerano izaha Messi kugira ngo ayisinyire imyaka 2 nkuko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza.

    Manchester City yo mu Bwongereza ibifashijwemo n'umutoza wayo, Pep.Guardiola bivugwa ko yifuza Messi gusa nta gahunda y'ibiganiro yigeze ivugwa hagati y'izi mpande zombi.

    Neymar akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere akinane na Messi

    Messi na Neymar bagiranye ibihe byiza muri FC Barcelona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108380/neymar-jr-mu-mayeri-yo-kureshya-messi-kugira-ngo-amusange-muri-psg-108380.html

  • PSG yateguye uburyo izakira Lionel Messi mu buryo bwihariye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya PSG iri mu biganiro bya nyuma na Lionel Messi aho iteganya ko kuwa kabiri w'icyumweru gitaha izamwerekana mu birori by'akataraboneka bizabera ku munara muremure cyane wa Eiffel.

    Messi uheruka gutandukana na Barca bari bamaranye imyaka 21,agiye kwerekeza I Paris aho azajya ahembwa ibihumbi 500 by'amapawundi ku cyumweru ndetse agahabwa n'agahimbazamusyi kadasanzwe.

    Abanyamakuru bo mu Bufaransa bahishuye ko PSG izarangiza icyumweru gitaha yasinyishije Lionel Messi ndetse ngo nta gihindutse uyu mukinnyi azerekanwa ku wa Kabiri kuri Tour Eiffel.

    Umugore wa Lionel Messi Antonella Roccuzzo nawe arifuza kujya gutura mu mujyi wa Paris nyuma y'aho bidakunze I Barcelona.

    Messi arisanga cyane muri PSG kubera ubwinshi bw'abakinnyi bo muri Amerika y'Amajyepfo bayikinamo barimo nka Paredes,Di Maria na Neymar Jr.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yateguye-uburyo-izakira-lionel-messi-mu-buryo-bwihariye

  • Messi arerekeza mu yihe kipe? Ni cyo kibazo u… – #rwanda #RwOT

    Buri muntu nibura wabashije gukurikirana umupira w’amaguru birahagije kuba azi ko Messi yakiniye Barcelona ariko nta n’umwe uzi aho azerekeza. Umupira w’amaguru ni umukino usekeje ariko byagera mu bucuruzi bikaba agatangaza. Nyuma y’umwaduko wa Covid-19 ibintu byarahindutse kugera aho ikipe inanirwa guhemba abakozi bayo ndetse zimwe zigabanya imishahara harimo na Barcelona.


    Niba Barcelona inaniwe Messi  arerekeza he?

    Hari amakipe menshi ashobora gutangira kuvugwa ko ashaka Messi ariko byose ubu bishingiye Ku mahitamo Messi azakora. Paris Saint Germain ni imwe mu makipe ashobora gusinyisha uyu mukinnyi. PSG imaze igihe ifite inyota yo gutwara Champions League gusa kuri ubu byaba bibaye amahirwe isinyishije Messi ubundi agafatanya na Kylian Mbappe na Neymar.

    Ku ruhande rw’umukinnyi twavuga ko yaba agiye mu kipe nziza kuko nayo ishaka kwegukana ibikombe ndetse ifite abakinnyi Messi yari yarabuze kandi yakwishimira gukinamo. Manchester City nayo iri ku rutonde rw’amakipe ashobora gusinyisha Messi. Pep Guardiola wanatoje Messi, ikipe ye ifite amahirwe ari hejuru yo kwegukana Messi kuko nibura Pep amuzi bakoranye.


    Mu myaka yatambutse Manchester City yakunze kumvikana ishaka Messi gusa bigafata ubusa kuri iyi nshuro byaba byoroshye ku muzana ubundi bakarwana n’umushahara. Kuri Messi ni umukinnyi ukunda ibikombe kandi Manchester City ni ikipe yageze ku mukino wa nyuma Champions League ndetse inatwara Premier league kubisubira rero bari kumwe byaba byoroshye.

    Manchester United iri ku rutonde. Urebye gahunda ya Manchester United byagorana kuvuga ko Messi yagira inyota yo kuyikinira dore ko ibyo yifuza usibye amafaranga iyi kipe ifite yatuma ayisinyira ntabwo ibikombe yabyizera cyangwa ngo bitume amanuka byihuse.


    Juventus ntawayirenza amaso. Usibye kuba ari ikipe nayo ikunze guhangana ndetse ikiharira ibikombe imbere mu gihugu. Messi ashobora kwerekeza muri Juventus agiye kwemeza isi ko yakina mu ikipe imwe na Ronaldo kandi akajyayo kuko ari ikipe ifite ubushobozi bwo kumuhemba no kumumenyera buri kimwe. Ikipe Messi azerekezamo nyuma yo gutandukana na FC Barcelona ni ikibazo abantu benshi bari kwibaza yaba ab’i Burayi, Amerika, Aziya, Afrika n’ahandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108355/ni-cyo-kibazo-umufana-wa-rwagitima-no-mu-bwongereza-ari-kwibaza-108355.html

  • Manchester City yaguze umukinnyi uhenze kurusha abandi bose muri Premier League #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'imyaka 25 yasinye amasezerano y'imyaka 6 ndetse ahabwa nimero 10 yari isanzwe yambarwa na Sergio Aguero wagiye muri Barcelona.

    Grealish akuyeho agahigo ko kugurwa amafaranga menshi n'ikipe yo mu Bwongereza kari gafitwe na Paul Pogba waguzwe miliyoni £89 na Manchester United imukuye muri Juventus muri 2016.

    Uyu kandi abaye umwongereza uhenze kurusha abandi bose kuko akuyeho agahigo ka Gareth Bale waguzwe miliyoni 85 ava muri Tottenham yerekeza muri Real Madrid mu mwaka wa 2013.

    Uyu musore wakiniraga Aston Villa abaye umukinnyi wa 6 uhenze mu mateka y'isi nyuma ya Neymar, Kylian Mbappe, Philippe Coutinho, Joao Felix na Antoine Griezmann.

    Grealish akimara kwerekeza muri City yagize ati 'Nishimiye cyane kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

    City ni ikipe nziza mu gihugu ifite n'umutoza ufatwa nk'uwa mbere ku isi.NI inzozi zibaye impamo kuba muri iyi kipe.Mu myaka 10 ishize batwaye ibikombe bikomeye mu buryo buhoraho.Kuza hano kwa Pep kwabazamuye hejuru cyane kandi umupira iyi kipe ikina urashimishije mu Burayi.

    Gukorana na Pep no kumwigiraho bizaba ari byiza kandi ni ikintu buri mukinnyi wese yifuza.'

    Ubuyobozi bw'ikipe ya City nabwo bwavuze ko bwishimiye kugura Grealish kuko ari umukinnyi ugiye kubongerera imbaraga mu rugamba rwo gukomeza gutwara ibikombe birimo na Champions League yabananiye.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yaguze-umukinnyi-uhenze-kurusha-abandi-bose-muri-premier-league

  • Inzozi zo kugura Messi ku makipe arimo n'ayo mu Rwanda zigiye kuba impamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishize Ubuyobozi bwa FC Barcelone bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabwo arizo Facebook, Twitter na instagram bumaze gutangaza ko Rutahizamu Lionel Messi atazakomezanya n'iyi kipe.

    Nkuko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bwa FC Barcelone, impamvu nyamukuru yo kudakomezanya na Messi mu mwaka w'imikino utaha ni ukubera amikoro make. Ubuyobozi bwasoje bwisegura ku bafana ndetse n'abakunzi ba Barça muri rusange ku bwo kudakomezanya na Messi.

    Lionel Messi atandukanye na FC Barcelone nyuma yo kuyikinira imikino 778, akayitsindira ibitego 672, agatanga passe 268 zavuyemo ibitego ndetse akanayifasha gutwara ibikombe 35.

    Aha twasoza tuvuga ko inzozi z'amakipe arimo n'ayo mu Rwanda zo kugura Messi zaba zigiye kuba impamo.

    Source : https://yegob.rw/inzozi-zo-kugura-messi-ku-makipe-arimo-nayo-mu-rwanda-zigiye-kuba-impamo/

  • Nyuma y’imyaka 21 Lionel Messi yatandukanye FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Argentine wakiniraga ikipe ya FC Barcelona muri Espagne, Lionel Messi ntazakomezanya n’iyi kipe bitewe n’imiterere y’amategeko mashya agenga shampiyona y’iki gihugu yashyizeho amafaranga ntarengwa ku mishahara y’amakipe (financial and structural obstacles).

    Ikipe ya FC Barcelona ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yaba Messi ndetse na FC Barcelona bari bamaze kumvikana ku ngingo yo kongera amasezerano ariko bagongwa n’ingingo zamwe mu mategeko ya shampiyona y’iki gihugu ibasaba kugira amafaranga batarenza, ahanini yashyizweho bitewe n’ibihe Isi irimo bya Coronavirus, akaba ari mu rwego rwo kwirinda gusesagura.

    Yagize iti 'Nubwo FC Barcelona na Lionel Messi bari bamaze kumvikana kandi impande zombi zishaka gusinya amasezerano mashya, ibi ntibyaba bitewe n’inzitizi z’amafaranga kubera imiterere y’amategeko ya shampiyona (Spanish Liga regulations).'

    'Kubera ibyo, Messi ntabwo azaguma muri FC Barcelona. Impande zombi zibabajwe n’uko ibyifuzo by’umukinnyi n’ikipe bitabashije kugerwaho. FC Barcelona irashimira cyane uyu mukinnyi uruhare yagize mu kuzamura iyi kipe kandi imwifuriza ahazaza heza mu buzima bwe bwite ndetse no mu mwuga we.'

    Lionel Messi w’imyaka 34, yari amaze imyaka 21 muri iyi kipe kuko yayigezemo mu 2000 mu bana kugeza azamuwe mu ikipe nkuru muri 2003.

    Amasezerano ye na FC Barcelona yarangiye tariki ya 30 Kamena 2021, bakaba bari bamaze igihe baganira ngo barebe ko yakongera amasezerano kugera n’aho yari yemeye ko umushahara we ugabanywamo 2 ugererenyije n’ayo yari asanzwe ahembwa ariko nabwo ntibyahura n’imiterere mishya y’ingengo y’imishahara igenga La Liga.

    Muri FC Barcelona y’abana yayikiniye imikino 32 ayitsindira ibitego 11, ikipe nkuru yayikiniye imikino 520 ayitsindira ibitego 474.

    Uyu rutahizamu ufite Ballon d’Or 6, byavuzwe ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa agasangayo Neymar bahoze bakinana, cyangwa akaba yajya mu Bwongereza muri Manchester City.

    Lionel Messi yamaze gutandukana na FC Barcelona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-21-lionel-messi-yatandukanye-fc-barcelona

  • Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ikomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ProTouch ProCycling yo muri Afurika y’Epfo.

    Mugisha Moise w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda barimo kuzamuka neza muri uyu mukino, akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya SACA, ariko mu minsi yashize bakaba baragiranye ibibazo n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien byanatumye atitabira Tour du Rwanda 2021.

    Uyu mukinnyi uheruka mu Mikino Olempike mu kwezi gushize i Tokyo mu Buyapani, nubwo atasoje isiganwa kubera impanuka yakoze, yamaze gusinyira iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo.

    Umuyobozi ushinzwe siporo muri iyi kipe ya ProTouch, Tony Harding yavuze ko bishimiye cyane gusinyisha Mugisha kuko bizeye ko hari icyo azabafasha mu ikipe yabo.

    Ati “twishimiye kugira umukinnyi nka Mugisha Moise mu ikipe yacu. Twizeye ko hari imbaragaga azongera ku bindi by’iciro by’abakinnyi bacu muri rusange.”

    Muri 2020 Mugisha Moise yasoje ku mwanya 2 muri Tour du Rwanda yegukanywe n’umunya-Eritrea, Natnael Tesfatsion, muri uwo mwaka kandi yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya.

    Uyu mwaka muri Werurwe Mugisha Moise ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri aho yegukanye imidali 2, umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe [ITT] ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT].

    Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ya ProTouch, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bahagaze neza

    Ikipe yamaze kumutangaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-moise-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-muri-afurika