Tag: Imikino

  • Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura #rwanda #RwOT

    Abari bagize komite nyobozi y'ikipe y'akarere ka Muhanga, AS Muhanga beguye ku mirimo yabo kubera umusaruro muke ndetse n'amikoro make ashyirwa muri iyi kipe

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo ibaruwa y'ubwegure yatangiye gusakara mu itangazamakuru

    Abagize iyi komite bavugako, amikoro make ashyirwa muri As Muhanga ariyo ateza umusaruro muke, uteye ipfunwe akaba ari nawe wateye aba bagabo kwegura.

    Aba bagabo beguye AS Muhanga yaramaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, nyuma y'imyaka itatu yari imaze ivuye yo, mu mwaka ushize w'imikino AS Muhanga yawusoje Idatsinzwe cyangwa ngo inganye umukino n'umwe.

     

    Abagize Komite beguye ni Bwana Ndayisaba Jean Damascène wari prezida, Ntivuguruzwa Séverin wari visi perezida, Bisangabagabo Yousouf wari umunyamabanga na Irambona Robert wari CEO.

    Komite ya As Muhanga ibaye komite y'ikipe y'akarere ya Gatatu yeguye mu byumweru bitatu bishize, nyuma y'iya Espoir FC ya Rusizi n'iya Musanze FC y'akarere ka Musanze gusa izi ebyiri zo basubijwe mu nshingano.

    The post Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amikoro-make-yatumye-komite-nyobozi-ya-as-muhanga-yegura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amikoro-make-yatumye-komite-nyobozi-ya-as-muhanga-yegura

  • Rayon sport yaburiye ikipe zishaka gusinyisha Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo uwari umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w'amaguru,

    Icyo gihe uyu mukinnyi wari mubibazo bitandukanye birimo no gufungwa yavuze ko awuhagaritse ku mpamvu ze bwite.

    Benshi bakurikirana byahafi umupira w'amaguru mu Rwanda bagiye bavuga ko hari ibyaba byihishe inyuma  y'isezera rya Kwizera Olivier muri Rayon Sports, aho bamwe barabihuzaga no kuba hari andi makipe yaba yaramwifuje yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Perezida w'ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo wabasinyiye amasezerano y'imyaka ibiri, akaba asigaje umwaka umwe.

    Amasezerano ya Kwizera Olivier agomba gutangira ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2020/2021, akazarangirana n'umunsi wa nyuma w'irushanwa ryaba irya Ferwafa, CAF cyangwa FIFA mu mwaka wa kabiri w'amarushanwa uzakurikira uwa mbere yatangiriyeho amasezerano ye.

    Ibi ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports buvuga ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wayo ubafitiye amasezerano y'umwaka muri ibiri yari yarabasinyiye.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yaburiye-ikipe-zishaka-gusinyisha-kwizera-olivier/

  • Impamvu #Messi yahisemo kwambara nimero 30 muri #PSG @PSG_inside – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Messi asinye amasezerano y'imyaka 2 ishobora kongerwa mu ikipe ya PSG — Paris Saint-Germain, ku munsi w'ejo nibwo yahawe nimero azambara akaba ari nimero 30 yifuzaga kwambara.

    Ibi byatunguye benshi kuko benshi bari bateze  biteze ko ahita afata nimero 10 nk'iyo yambaraga muri FC Barcelona ndetse amakuru avuga ko Neymar bakinanye muri FC Barcelona yari yemereye ubuyobozi n'uyu mukinnyi ko azamuha iyi nimero ariko akaza.

    Lionel Messi yanze iyi nimero (10) avuga ko yifuza nimero ze za kera yahereyeho akinira FC Barcelona yaba 30 cyangwa 19.

    Messi ku giti cye ngo yifuzaga nimero 30 yahereyeho akizamuka muri FC Barcelona nkuru muri 2003 mbere y'uko muri 2006 yambara nimero 19 yavuyeho afata nimero 10.

    Umunyezamu w'umusimbura wa Paris Saint Germain, Alexandre Letellier wambaraga nimero 30 akaba yemeye gutakaza iyi nimero ayiha Lionel Messi kuko ari yo yifuzaga.

     

    Messi azajya yambara nimero 30

    Source : https://yegob.rw/impamvu-messi-yahisemo-kwambara-nimero-30-muri-psg-psg_inside/

  • Cyore

    Ejo igiciro cy'imyenda Messi azambara kikimara gushyirwa hanze habaye ibintu bidasanzwe bitaraba ku mukinnyi n'umwe ku isi.

    Mu nkuru twari twababwiye ko imyenda Messi azambara muri PSG igura asaga ibihumbi ijana y'U Rwanda. Amakuru dukesha Footy accumulators atubwira ko PSG ikimara gushyira hanze igiciro cy'iyi myenda Messi azambara, iyi myenda yahise igurwa yose irashira nta munota n'umwe ushize.

    Source : https://yegob.rw/cyore%F0%9F%98%B3-dore-ibyabaye-ubwo-umwenda-messi-azambara-muri-psg-washyirwagwa-hanze/

  • Myugariro wa Rayon Sports yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV yibarutse imfura ye na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] ni nyuma y’amezi 2 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Kabiri nibwo uyu muryango wibarutse imfura yabo y’umuhungu.

    Bibaye nyuma y’uko tariki ya 22 Kamena 2021 bari basenzeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Hari nyuma y’uko tariki ya 20 Kamena 2021 Muvandimwe yari yateye ivi asaba Soleil ko yazamubera umugore, ni mu biirori byabereye muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama

    Muvandimwe JMV ni myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, akaba aheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka 2.

    Muvandimwe yibarutse imfura ye

    Umuryango wa Muvandimwe na Soleil uri mu byishimo

    Bari bamaze amezi 2 basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/myugariro-wa-rayon-sports-yibarutse-imfura-ye-6272

  • Lionel Messi yazengurutse Paris arinzwe cyane nk'umwami w'abami [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munya Argentina w'umunyabigwi mu mupira w'amaguru,yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain yasinyiye imyaka 2 ishobora kongerwaho umwe.

    Messi ubwo yacaga mu mujyi wa Paris yari arinzwe cyane ndetse imbere y'imodoka zari zimutwaye hari amamoto menshi cyane yariho abapolisi.

    Messi yakiriwe bidasanzwe n'abafana ba PSG ku kibuga cy'indege cya Bourget.

    Messi yararize cyane ubwo yasezeraga ku bakunzi ba FC Barcelona ku Cyumweru gishize nyuma y'aho La Liga yanze kwandika uyu mukinnyi wari wemeye kongera amasezerano y'imyaka 5 akanagabanya umushahara we 50%.

    Lionel Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona, agiye gufatanya n'abarimo Sergio Ramos,Neymar Jr,Mbappe n'abandi mu rugamba rwo gushaka champions League.

    Akimara gusinyira,PSG,Messi yagize ati “Mpanze amaso gutangira ubuzima bushya mu mwuga wanjye hano I Paris.Ikipe n'intego zayo bihuye neza cyane n'ibyanjye.Ndajwe ishinga no kubaka ikintu gikomeye kuri iyi kipe n'abafana bayo.Sinjye uzabona nteye intambwe yerekeza mu kibuga cya Parc des Princes.'

    Messi w'imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z'amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.




    Messi yageze I Paris yakirwa nk'umwami w'abami

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yazengurutse-paris-arinzwe-cyane-nk-umwami-w-abami-amafoto

  • Soter yavuze ku ideni Rayon Sports imufitiye yigeze guhakana #rwanda #RwOT

    Myugariro watandukanye na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano, Kayumba Soter yavuze ko iyi kipe imufitiye amafaranga nayo yaje kubyemera ndetse yamwishuye make hasigaye ikindi gice.

    Kayumba Soter yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2020, hari nyuma yo kuva muri AFC Leopards muri Kenya, icyo gihe amafaranga yaguzwe ntabwo yayahawe yose.

    Nyuma uwari perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, yavmvikanye mu itangazamakuru avuga ko uyu mukinnyi nta deni ikipe imubereyemo.

    Muri Kanama 2020, aganira na ISIMBI, Kayumba Soter yavuze ko ari ukwigiza nkana kuko bamufitiye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu mukinnyi ubu wasoje amasezerano ye, mu kiganiro na ISIMBI avuga ko baganiriye ndetse n’ubwo ikibazo cye kitaracyemuka neza ariko yatangiye kwishyurwa.

    Ati “urumva ntabwo kirakemuka neza, ariko hari ayo bari bampaye hasigaye andi nayo nizeye ko nzayabona, ntabwo nibuka imibare neza ariko muri rusange ni uko bimeze.”

    Amakuru avuga ko ubwo bishyuraga imishahara y’ukwezi kwa 6, uyu mukinnyi kuri miliyoni 4 yari afitiwe yahawemo miliyoni 2.

    Kayumba Soter avuga ko atarishyurwa yose ariko hari icyizere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/soter-yavuze-ku-ideni-rayon-sports-imufitiye-yigeze-guhakana

  • Kwizera Olivier aracyari umukinnyi udufitiye amasezerano y’umwaka- Perezida wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo uwari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru, aho yavugaga ko awuhagaritse ku mpamvu ze bwite.

    Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wabo
    Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wabo

    Benshi bakomeje kwibaza bimwe mu byihishe inyuma y’isezera rya Kwizera Olivier muri Rayon Sports, aho bamwe barabihuzaga no kuba hari andi makipe yaba yaramwifuje yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo wabasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, akaba asigaje umwaka umwe.

    Yagize ati“Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Rayon Sports wadusinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, ubu akaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe”

    Mu gace kamwe k’amasezerano ya Kwizera Olivier twabashije kubona, haditsemo ko amasezerano ya Kwizera Olivier agomba gutangira ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2020/2021, akazarangirana n’umunsi wa nyuma w’irushanwa ryaba irya Ferwafa, CAF cyangwa FIFA mu mwaka wa kabiri w’amarushanwa uzakurikira uwa mbere yatangiriyeho amasezerano ye.

    source : https://ift.tt/37FnZO5

  • Kwizera Olivier yemeje ko yisubiyeho yagarutse mu kibuga, iby’ikipe azakinira #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi 21 asezeye umupira w’amaguru, Kwizera Olivier yisubiyeho kuri iki cyemezo n’ubwo avuga ko ataramenya ikipe azakinira.

    Tariki ya 22 Nyakanga 2021, Kwizera Olivier yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asezeye gukina umupira w’amaguru, ni nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ye ya Rayon Sports hari na nyuma kandi yo gufungurwa aho yari yafashwe akekwaho gukoresha Urumogi.

    Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru, benshi bagiye basaba uyu munyezamu ko yakwisubiraho akagaruka mu kibuga, ni mu gihe uyu munyezamu we yabwiye ISIMBI ko nta muyobozi n’umwe wigeze amusaba kuba yakwisubiraho ku cyemezo cye.

    Ku mugoroba w’ejo hashize, nibwo inkuru yakwiriye ko uyu munyezamu yaba yamaze kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera ruhago.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, Kwizera Olivier yemeye ko yisubiyeho agiye kugaruka mu kibuga ariko ataramenya ikipe azakinira.

    Ati “Nibyo. Ikipe ntayo nzi kuko nta n’iyo turi mu biganiro. Ibyo byo nibyo ni ukiri.”

    Amakuru avuga ko Kwizera Olivier umwaka w’imikino 2021-2022 azaba ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC aho yanamaze kuyisinyira.

    Byitezwe ko ari bube ari ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu umutoza Mashami Vincent agomba guhamagara yitegura gukina imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho u Rwanda ruzahera kuri Mali muri Nzeri, ni mu itsinda E.

    Kwizera Olivier yagarutse mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yemeje-ko-yisubiyeho-iby-ikipe-azakinira

  • U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu gutegura AfroBasket #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball yakinaga umukino wa mbere wa gicuti mu mikino itatu izakina igamije gutegura AfroBasket izabera mu Rwanda.

    U Rwanda rwatsinzwe n
    U Rwanda rwatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Senegal

    Umukino wa mbere wahuje u Rwanda n’ikipe ya kabiri irimo abakinnyi batahamagawe mu ikipe ya mbere, aho uyu mukino warangiye iyi kipe ya kabiri ya Senegal itsinze u Rwanda amanota 86 kuri 74.

    Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda ruraza gukina undi mukino wa kabiri, aho baza kuba bakina n’ikipe ya mbere ya Senegel guhera i Saa mbili n’igice z’ijoro, iyi kipe ikazaba nayo iri mu Rwanda mu mikino ya AfroBasket.

    Muri iyi mikino ya “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izatangira tariki 24/08, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda A hamwe na Angola, RDC na Cap Vert, mu gihe Senegal baza gukina iri mu itsinda D hamwe na Cameroun, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.

    Uko amatsinda azaba ateye muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena
    Uko amatsinda azaba ateye muri iyi mikino izabera muri Kigali Arena


    source : https://ift.tt/3CB2s7z