Tag: Imikino

  • Ahazaza ha Kevin Monnet –Paquet haracyari urujijo, icyo yatangaje nyuma yo gutandukana na Saint Etienne #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda wakiniraga ikipe ya Saint Etienne, Kevin Monnet — Paquet watangaje ko yifuza gukinira u Rwanda, ubu nta kipe afite kuva muri Gicurasi 2021 nyuma yo Saint Etienne itangaje ko batazakomezanya, amakuru avuga ko ashobora kwerekeza muri Cyprus.

    Muri Gicurasi nibwo Saint Etienne yatangaje ko itazakomezanya n’uyu rutahizamu w’imyaka 32, ni nyuma y’imyaka 7 ayikinira aho mu myaka 2 ya nyuma yahuye n’imvune ikomeye.

    Ibinyamakuru birimo Foot Sur7, byatangaje ko uyu rutahizamu yivugiye ko n’ubundi ku giti cye yari abizi ko bazatandukana ndetse ko iki cyari cyo gihe cyiza.

    Ati 'ibihe ndimo ndabyumva neza. K’uruhande rwanjye n’urw’ikipe. Sinkeneye kumva byinshi kugira ngo menye ko byari kurangirira hano, nari mbizi. Nanjye nabyiyumvagamo ko ari cyo gihe cyo guhindura ikipe, n’ubwo Saint Etienne ari ikipe nandikiyemo amateka, nakundaga gukinira hano. Ariko nicyo gihe ngo dutandukane. Hari n’ikibazo cy’imyaka n’ubwo byo bitari ngombwa, ariko ni ibintu byumvikana ko ngiye.'

    Kugeza uyu munsi ntabwo haramenyekana ikipe uyu rutahizamu azerekezamo, gusa amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Aris Limassol izamutse mu cyiciro cya mbere muri muri Cyprus kuyikinira imyaka 2 ishobora kwiyongeraho umwe, gusa binavugwa ko uyu rutahizamu we atarahitamo aho azerekeza ngo hari n’indi kipe yo muri Turikiya yamwegereye nayo imwifuza.

    Kevin Monnet Paquet ntaramenya icyerekezo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ahazaza-ha-kevin-monnet-paquet-haracyari-urujijo-icyo-yatangaje-nyuma-yo-gutandukana-na-saint-etienne

  • Impamvu Kwizera Olivier yahamagawe mu Ikipe y'igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'umupira w'amaguru mu Rwanda, Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko impamvu yahamagaye Kwizera Olivier ari ukugira ngo bamugarurire icyizere nk'umunyezamu ufite impano, aho kumutererana mu bibazo yahuye na byo kuva kera.

    Kwizera Olivier yahamagawe mu ikipe y'igihugu

    Source : https://yegob.rw/impamvu-kwizera-olivier-yahamagawe-mu-ikipe-yigihugu/

  • Agatambaro Messi yihanaguje amarira kashyizwe ku isoko kuri Miliyari 1Frw #rwanda #RwOT

    Aka gatambaro katoraguwe n’umwe mu bashinzwe gukora isuku ahabereye kiriya gikorwa cyahuriyemo bamwe mu bakunzi ba FC Barcelona ubwo Messi wabasezeragaho yafashwe n’ikiniga agaturika akarira bikaba ngombwa ko yihanagura amarira.

    Uyu mukozi ushinzwe amasuku ugiye kwinjira mu ba Miliyoneri mu buryo butunguranye, yatangaje ko kariya gatambaro akagumisha ku isoko kugeza igihe azabonera uzamuha Miliyoni 1 USD.

    Bamwe mu basesengura ibya Football ku Isi, bemeza ko uriya muntu adashobora kubura ugura kariya gatambaro kuri kiriya kiguzi kubera ubwamamare bwa Lionel Messi ubu uri gukinira PSG yo mu Bufaransa.

    Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona, ubwo yari agiye kugeza ijambo rye ku bakunzi b’iyi kipe, yahise afatwa n’ikiniga ubundi araturika ararira.

    Aho afatiye ijambo, icyo gihe yagize ati 'Birangoye cyane kubasezera nyuma y’imyaka myinshi twari tumaranye. Sinari niteguye kuva hano, umwaka ushize nashatse kugenda ariko ndabihindura.'

    FC Barcelona yemeye kurekura kizigenza muri Football ya none, yatangaje ko itagishoboye kugumana na Messi ari mu bakinnyi bayo bakomeye kubera ikibazo cy’amikoro aho ikipe ya Paris Saint Germain yahise imugura ubu akaba yaranatangiye imyitozo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Agatambaro-Messi-yihanaguje-amarira-kashyizwe-ku-isoko-kuri-Miliyari-1Frw

  • FERWABA na RwandAir byinjiye mu bufatanye buzorohereza abazitabira AfroBasket2021 – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye kubera imikino y’igikombe cya Afurika muri Basketball “AfroBasket 2021”, izatangira tariki 24 Kanama kugeza 5 Nzeri 2021.

    Ni amarushanwa azitabirwa n’ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika bizahurira mu Rwanda muri Kigali Arena.

    Binyuze mu bufatanye bwa FERWABA na RwandAir, abazitabira aya marushanwa barimo abakinnyi, abanyamakuru n’abafana bashyiriweho igabanyuka ku bazakoresha indege za Rwandair baza mu Rwanda cyangwa basubira mu bihugu byabo.

    Itangazo rihuriweho rigenewe abanyamakuru, rivuga ko iyi mikoranire ishimangira ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere urwego rwa Siporo muri Afurika.

    Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desiré yagize ati “Aya ni amahirwe adasanzwe kuri buri wese ku Isi uzashaka kuza kureba FIBA AfroBasket2021 no gusura u Rwanda. Tubahaye ikaze muze muryoherwe n’imikino munabone ibyiza bitatse imisozi igihumbi.”

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko Rwandair nka sosiyete yemerewe gutwara abaza muri aya marushanwa, bishimiye ubufatanye bushya bagiranye na FERWABA mu gukomeza guteza imbere Basketball ku mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Ni iby’agaciro gushyigikira irushanwa rikomeye muri Afurika binyuze muri FIBA AfroBasket2021, izabera aha ngaha i Kigali. Twizera ko bigaragaza bikanateza imbere impano mu gihe amakipe azaba ahatanira gutwara igikombe.”

    Yakomeje agira ati “RwandAir yiteguye gukomeza guhuza abantu binyuze muri siporo n’amarushanwa y’impano z’Abanyafurika.”

    RwandAir ijya mu byerekezo 25 hirya no hino ku Isi harimo ibyerekezo 20 byo muri Afurika, bibiri by’I Burayi, bibiri muri Aziya, ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.

    Muri Afurika Rwandair ijya Abijan, Accra, Bangui, Brazzaville, Bujumbura, Cape Town, Cotonou, Dar es Salaam, Duala, Harare, Johannesburg, Kigali, Kilimanjalo, Kinshasa, Lagos, Libreville, Lusaka n’i Nairobi.

    RwandAir yiyemeje korohereza mu ngendo abazitabira AfroBasket2021

    source : https://ift.tt/3xWTTR0

  • Ikiciro cya kabiri mu marushanwa ya FERWAFA y… – #rwanda #RwOT

    Kubera ikibazo cy’ikiza cya Coronavirus, nta marushanwa y’umupira w’amaguru yari yemewe nyuma y'aho shampiyona y’ikiciro cya mbere yageraga ku musozo muri Kamena uyu mwaka wa 2021.  Usibye ikiciro cya mbere mu bagabo, nta rindi rushanwa ry’umupira w’amaguru ryigeze rikinwa uyu mwaka haba ikiciro cya Kabiri mu bagabo, ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore.

    Gorilla FC niyo ifite igikombe cy’ikiciro cya kabiri giheruka 

    Kuri iki gicamunsi rero nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ryahawe uburenganzira bwo gusubukura amwe mu mashampiyona arimo ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, ndetse n’ikiciro cya kabiri mu bagabo. FERWAFA yakomeje itangaza ko kandi mu gihe cya vuba, hazatangazwa ingengabihe y'ayo marushanwa ndetse bigendanye n’ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19.


    Scandinavia WFC niyo ifite igikombe giheruka mu 2019 

    Ikiciro cya kabiri abakunzi b’umupira w’amaguru bari bakomeje kwibaza niba kizakinwa, dore ko amakipe azamanuka yo yamaze kumenyekana. Ikiciro cya kabiri cyaherukaga gukina tariki 21 Ugushyingo 2020 aho Gorilla FC yatsindaga Rutsiro FC ibitego 2-1. Mu bagore ho kuko n’ikiciro cya mbere kitarakinwa, niyo mpamvu ibi byiciro bigomba gukinwa byose icyarimwe. Scandinavia niyo ifite igikombe cya Shampiyona giheruka mu bagore.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108665/ikiciro-cya-kabiri-mu-marushanwa-ya-ferwafa-yemerewe-gusubukurwa-108665.html

  • Icyiciro cya mbere mu bagore n’icya kabiri mu bagabo byakomorewe #rwanda #RwOT

    Minisitiri ya Siporo yahaye uburenganzira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gutegura amarushanwa y’icyiciro cya kabiri mu bagabo n’icya mbere mu bagore.

    Ni amarushanwa yaherukaga gukinwa muri 2020 aho shampiyona y’abagore yaherukaga mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu Rwanda, ni mu gihe icyiciro cya kabiri giheruka gukinwa hatangwa amakipe yazamutse mu mwaka w’imikino 2020-21, Gorilla na Rutsiro zasimbuye Gicumbi FC na Heroes.

    Abantu benshi bibazaga igihe aya marushanwa azasubukurirwa, ni nyuma y’uko FERWAFA yari yatangaje ko itegereje igisubizo cya Minisiteri ya Siporo bandikiye.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWAFA yatangaje ko mu minsi mike hatangazwa igihe aya marushanwa azasubukurirwa.

    Yagize iti”Mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.'

    Mu minsi ishize nibwo MINISPORTS yatangaje ingamba zijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus muri Siporo, bakaba barakomoreye imikino hafi ya yose ariko ikaba igomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Nyuma y’umwaka urenga, icyiciro cya kabiri mu bagabo kigiye kugaruka

    Shampiyona y’abagore igiye kugaruka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyiciro-cya-mbere-mu-bagore-n-icya-kabiri-mu-bagabo-byakomorewe

  • Cristiano Ronaldo yishimiye igikorwa cyiza Manchester United yakoreye umukinnyi wayo #rwanda #RwOT

    United yanenzwe bikomeye n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu cyumweru gishize kubera ukuntu yatinze gutangaza ku mugaragaro uyu myugariro waguzwe miliyoni zirenga 42 z'amapawundi ariko yo yashakaga kumwerekana imbere y'abafana kuwa Gatandatu.

    Varane uzajya yambara nimero 19 mu mugongo,yishimiye iki gikorwa yakorewe na United ndetse ari imbere y'abafana yifashe ifoto ya selfie ari imbere yabo.

    Ubwo Varane yari amaze kwerekwa abafana,umunyabigwi wa Manchester United,Rio Ferdinand yahise yandika kuri Instagram ye ati 'Manchester United,Raphael Varane.Mwakoze,intsinzi,intsinzi,intsinzi.'

    Cristiano Ronaldo abonye ubu butumwa yahise agira ati 'Byiza cyane'.

    Ubwo United yari imaze kunyagira Leeds,umutoza Solskjaer yagize ati 'Ntabwo twavuganye nyuma y'umukino,ariko ni igihe cyiza kuri we ndetse no ku bafana bari bashaka kumubona kandi nawe yashakaga kubona abakinnyi bagenzi be.

    Ntegereje gukorana nawe.N'umunyamwuga,nakurikiranye imyitwarire ye kandi namwe mwabonye ukuntu yitwara n'ukuntu abaho ubuzima bwe.

    Ibiganiro byose nagiranye nawe nibyo yagiranye n'ikipe bigaragaza ko tubonye umuntu ukomeye n'umukinnyi ukomeye.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yishimiye-igikorwa-cyiza-manchester-united-yakoreye-umukinnyi

  • Nsengiyumva na Kalisa babimburiye abandi baki… – #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva na Kalisa bageze mu Rwanda bacumbikirwa kuri Hill Top Hotel, aho nyuma y'iminsi itatu bazasuzumwa COVID-19 ku nshuro ya kabiri, bakazabona guhita basanga abandi mu mwiherero wo kwitegura umukino wa Mali.

    Aba bakinnyi bakaba babaye aba mbere bakina hanze bageze mu Rwanda, aho bitabiriye umwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi, iri kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wa mbere muri iyi mikino, u Rwanda ruzawukina tariki ya 01 Nzeri 2021 na Mali i Bamako.

    U Rwanda ruherereye mu itsinda E, aho ruri kumwe na Kenya, Uganda na Mali bagomba kwishakamo ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiraho mu mikino yo gushakla itike y'igikombe cy'Isi 2022. Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero bitegura umukino wa Mali uzakinwa mu byumweru bibiri biri imbere, bakaba bakorera imyitozo ku kibuga cy'ubwatsi cya Stade Amahoro.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent, yatangaje ko bagitegereje abanda bakinnyi bakina hanze kuko amabaruwa abasaba amakipe bakinira yo yamaze koherezwa. Amavubi amaze imikino ine yose iheruka adatsindwa, aho yanganyije imikino ibiri, agatsinda indi mikino ibiri.

    Kalisa na Nsengiyumva bamaze kugera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108656/nsengiyunva-na-kalisa-babimburiye-abandi-bakina-hanze-kwitabira-ubutumire-bwamavubi-108656.html

  • Guy Bukasa yashumbushijwe akazi na Musanze FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umunye-Congo Guy Bukasa, ategerejwe nk'umutoza mushya wa Musanze FC byitezwe ko azasinya amasezerano y'imyaka ibiri ku wa Gatatu. Gasogi United na yo yanyuzemo, iri mu makipe amwifuza.

    Guy Bukasa agiye gusimbura Seninga Innocent wirukanwe tariki ya 23 Gicurasi 2021,hagati mu mukino wa Shampiyona Musanze FC yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

    Guy Bukasa waherukaga gusezera mu ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsindwa umukino w'umunsi wa gatanu wa Shampiyona y'amakipe umunani yari ahataniye igikombe cya shampiyona ubushize.

    Guy Bukasa akimara gutsindwa igitego 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 89,yahise yerekeza mu Nzove asezera ku bakinnyi ba Rayon Sports na bagenzi be bakoranaga.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Guy Bukasa yasinye amasezerano y'imyaka ibiri yo kuba umutoza mukuru w'ikipe ya Rayon Sports avuye muri Gasogi United.

    Guy Bukasa n'umwe mu Bakongomani bafite ubuhanga mu mupira w'amaguru ndetse abyubahirwa na benshi mu gihugu cye cyane ko atanakunda guhangana n'amakipe atoza igihe umusaruro wabuze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/guy-bukasa-yashumbushijwe-akazi-na-musanze-fc-nyuma-yo-kuva-muri-rayon-sports

  • Amavubi yakiriye abakinnyi babiri baturutse hanze bahamagawe bwa mbere #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bashya babiri bakina muri Uganda bahamagawe mu ikipe y’igihugu ku nshuro yabo ya mbere, Kalisa Jamir na Nsengiyunva Isaac bamaze kugera mu Rwanda.

    Nsengiyunva Isaac ukinira Express FC yanegukanye shampiyona ya Uganda, ni we wari wahamagawe ku rutonde rw’abakinnyi 39 Mashami yahamagaye kwitegura imikino ya Mali na Kenya mu itsinda E izaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Mashami Vincent nyuma akaba yaraje kongeramo na Kalisa Jamir ukinira ikipe ya Vipers SC, bose akaba ari abakinnyi bakina mu kibuga hagati.

    Nsengiyunva Isaac na Kalisa Jamir bakaba bamaze kugera mu Rwanda aho baje gufatanya n’abandi kwitegura urugamba Amavubi afite imbere

    Bacumbitse kuri Hill Top Hotel nyuma y’iminsi 3 bazakorerwa ikindi kizami cya COVID-19 nibasanga ntawufite COVID-19 bazahita basanga abandi mu mwiherero kuri Saint Famille Hotel.

    Nsengiyumva Isaac na Kalisa Jamir bamaze kugera mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yakiriye-abakinnyi-babiri-baturutse-hanze-bahamagawe-bwa-mbere