Tag: Imikino

  • Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza siko kumwubaka – Mashami Vincent avuga kuri Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko impamvu yahamagaye Kwizera Olivier ari uko ari umukinnyi ufite impano bityo ko kumuhungisha abandi atari ko kumufasha mu bibazo yagiye anyuramo.

    Kwizera Olivier ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu yitegura imikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 ariko ntibyavuzweho rumwe bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi.

    Ni umusore wafunzwe tariki ya 4 Kamena 2021 akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, yaje gufungurwa muri Nyakanga aho yahamwe n’icyaha ariko akatirwa igifungo gisubitswe cy’umwaka umwe, uyu musore yahise asezera umupira w’amaguru burundu mu mpera za Nyakanga 2021.

    Muri uku kwezi kwa Kanama 2021, nibwo uyu Kwizera Olivier yaje gutangaza ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe ndetse asaba abanyarwanda imbabazi ku makosa yose ndetse ko atazayasubira, ni nabwo umutoza w’ikipe y’igihugu yamuhamagaye.

    Mashami Vincent yavuze ko uyu mukinnyi ari umusore wahuye n’ibibazo atiteye mu buzima bwe bityo ko abanyarwanda bakwiye kugira umutima wo kubabarira, bakamufasha gukomera.

    Ati 'Ntabwo abantu barimo kubivugaho rumwe, ariko icyo navuga ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza, wagize ibibazo bitandukanye, si nabwo bwa mbere yaba abigize, kuko kuva kera abataramukiranaga ni ibibazo yagiye agira ariko bitamuturtseho ariko na none byagize ingaruka ku buzima bwe, ngira ngo rero impano afite ntawayishidikanyaho ariko na none nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora duhana cyangwa duca imanza.'

    Yakomeje avuga ko ari umukinnyi mufite impano ugifite byinshi byo gutanga akaba ari nacyo gihe cyiza cyo kumwegera abantu bakamwereka ko atari wenyine.

    Ati 'Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, afite byinshi akifitemo kuko impano arayifite ntawubishidikanyaho, ngira ngo rero gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza siko kumwubaka cyagwa se gutuma aba umugabo, ntabwo twamugira igicibwa, ahubwo ngira ngo nicyo gihe cyiza cyo kugira ngo tumwegere, tumwubake, tumwereke ko atari wenyine.'

    'Ariko tumuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kugenda ayakosora. Ni byiza ko yabisabiye imbabazi, imyaka agezemo ameze kumenya ikibi n’icyiza, kumuca ntabwo byatuma akomeza kuba umugabo, uwo ni wo mwanzuro twafashe nk’abatoza, kwari ukugira ngo tumwubake.'

    Uretse Kwizera Olivier, umutoza yavuze ko abakinnyi bose yahamagaye bakina imbere mu gihugu baje uretse Usengimana Faustin wagaragaje ko arwaye yari akiri ku miti ku buryo atari gutangirana n’abandi imyitozo, abakina hanze y’u Rwanda bo bategereje ko babasubiza nibwo bazamenya igihe bazazira.

    Mashami Vincent yavuze ko Kwizera Olivier akwiye gufashwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gukomeza-kumuhungisha-abandi-cyangwa-kumucira-imanza-siko-kumwubaka-mashami-vincent-avuga-kuri-kwizera-olivier

  • Mashami Vincent yavuze ku guhamagarwa kwa Kwizera Olivier kwavuzweho byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.

    Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y
    Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y’Amavubi

    Zimwe mu mpamvu zatumye Kwizera Olivier hibazwa impamvu yahamagawe, harimo kuba ayari amaze ibyumweru bitatu atangaje ko asezeye umupira w’amaguru, ndetse no mu minshi ishize kuba yarafunzwe ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

    Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y’igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y’ibibazo amazemo iminsi.

    Yagize ati “Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.”

    “Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru afite byinshi akifitemo”

    Umutoza Mashami Vincent
    Umutoza Mashami Vincent

    “Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza si ko kumwubaka, ni cyo gihe cyiza cyo kumwegera tumwereke ko atari wenyine ariko tunamuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kuyakosora.”

    Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya
    Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya


    source : https://ift.tt/3m5kF7o

  • Volleyball: Umutoza yatangaje abakinnyi 20 azagumana mu myitozo abandi barasezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 05/09 kugera tariki 20/09/2021 mu Rwanda u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball mu bagabo n’abagore, aho kugeza ubu amakipe 20 mu bagabo na 16 mu bagore ari yo ategerejwe.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Nyuma y’iminsi umunani abakoresha imyitozo, umunya-Brazil PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza amakipe y’igihugu y’u Rwanda, yatoranyije abakinnyi bagomba gusigara mu mwiherero muri buri cyiciro.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Mu bagabo 36 bari bahamagawe, bamwe mu bakinnyi basezerewe harimo Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi basanzwe bafatiye runini ikipe y’igihugu, hakabamo Muvunyi Fred ndetse n’abandi.

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagabo

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagore

    source : https://ift.tt/37MhF7S

  • Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda y'umupira w'amaguru ikomeje imyitozo yitegura guhatana n'ikipe y'igihugu ya Mali ndetse na Kenya mu mikino yo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha wa 2022 kikazabera mu gihugu cya Qatar.

    Mu bakinnyi bari bahamagawe n'umutoza Mashami Vincent bagomba kwitegura iyo mikino yombi, umwe uzabera muri Maroc undi ubere i Kigali ntiharimo myugariro Usengimana Faustin wavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu kubera uburwayi.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ngo ni uko uyu myugariro yasabye Mashami Vincent uburenganzira bwo kuba yava mu mwiherero kubera ko ngo amaze iminsi arwaye ndetse akaba yaragiye ni mu bitaro, ku bw'ibyo ngo akaba yumva atameze neza ku buryo yakwitegurana na bagenzi be iyi mikino izatanga ibiri izaba muri Nzeri 2021.

    Amavubi yatangiye umwiherero urimo kubera kuri Hotel ya St Famille ibarizwa mu mujyi, irimo gukorera imyitozo kuri Sitade Amahoro i Remera, iyi kipe ikaba ikora kabiri ku munsi aho inakora mu masaha y'ijoro mu rwego rwo kwimenyereza kuzakina mu masaha akuze kuko umukino bazakina na Mali uzaba tariki ya 3 Nzeri 2021 ku isaha ya saa mbili z'ijoro ku isaha ya Kigali.

    U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Mali, Uganda ndetse na Kenya ari nayo bazakina k'umukino wa kabiri uzabera mu Rwanda, nawo ukaba uteganyijwe muri Nzeri 2021.

    The post Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-mu-rugendo-rwo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022-akomeje-imyitozo-atarimo-faustin-usengimana-wari-wagiye-mu-mwiherero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-mu-rugendo-rwo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022-akomeje-imyitozo-atarimo-faustin-usengimana-wari-wagiye-mu-mwiherero

  • Tottenham yashyize amahwa mu nzira ya Manchester City yo kwisubiza Premier League #rwanda #RwOT

    Manchester City yatangiye shampiyona y'uyu mwaka iri ku rwego rwo hasi by'umwihariko mu busatirizi,yatsinzwe igitego 1-0 na Tottenham mu mukino wabereye ku kibuga cya White Hartlane.

    Mu mikino 4 iheruka gukinira ku kibuga gishya cya Tottenham,Manchester City yarayitsinzwe yose ndetse ntiyabasha no kubona igitego.

    Rutahizamu Son Heung-Min niwe watsindiye Tottenham igitego cy'intsinzi ku munota wa 55 yakira neza umutoza mushya Nuno Espirito Santo.

    Uyu mukino ntiwagaragayemo rutahizamu Harry Kane usanzwe aheka Tottenham bivugwa ko agiye kwerekeza muri Manchester City kuri miliyoni 160 z'amapawundi.

    Manchester City yagerageje kurema uburyo bwo kwishyura iki gitego ariko nta rutahizamu ufatika ifite ndetse n'abakinnyi bayo baca ku mpande ntibabashije kumenera mu bwugarizi bwa Tottenham bwari buyobowe na Tanganga wigaragaje cyane.

    Manchester City niyo kipe yatangiye nabi shampiyona mu yahabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka kuko Kuri uyu wa Gatandatu,Manchester United yanyagiye Leeds ibitego 5-1 birimo 3 bya Bruno Fernandes,Mason Greenwood na Fred.

    Chelsea yo yatsinze Crystal Palace ibitego 3-0 bya Marcos Alonso,Pulisic na Trevoh Chalobah mu gihe Liverpool yanyagiye Norwich ibitego 3-0 bya Diogo Jotta,Firmino na Salah.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yatangiye-nabi-urugendo-rwo-kwisubiza-premier-league

  • Manchester City ifite shampiyona, yatangirany… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere ku makipe yombi, aho Tottenham Hotspur yari yakiriye Manchester City ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, inayitsinda igitego kimwe ku busa. Wari umukino wa mbere wa Nuno Espírito Santo atoza ikipe ya Tottenham nyuma yo kuyerekezamo muri uyu mwaka.

    Abakinnyi babanjemo:

    Tottenham: Lloris, Son, Lucas, Hojbjerg, Alli, Dier, Sanchez, Bergwijn, Reguilon, Tanganga, Skipp. 

    Man City: Fernandinho, Gundogan, Mahrez, Sterling, Cancelo, Mendy, Ake, Ederson, Grealish, Ruben Dias, Ferran Torres.

    Son yishimira igitego 

    Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, gusa Manchester City ariyo yiharira umupira ndetse inafite amahirwe menshi yo kubona igitego ariko ntibyayihira.

    Igice cya 2 gitangiye, Tottenham Hotspur yaje yahinduye isura ndetse ishaka kwigaranzura Manchester City yari yihariye umupira. Ku munota wa 54 gusa Son Heung Min yatsinze igitego cya mbere muri uyu mwaka w’imikino kikaba n’icya mbere muri uyu mukino. Manchester City yagerageje kukishyura ariko biranga kuko Tottenham Hotspur nayo yari yakoze ubwugarizi bukomeye, byaje no kurangira iminota y’umukino irangiye ari igitego kimwe ku busa bwa Manchester City.

    Manchester City ntabwo yatangiye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108629/manchester-city-ifite-shampiyona-yatangiranye-ubusa-bwinota-108629.html

  • Tour de L’Avenir: Abanyarwanda batangiye neza… – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda babiri Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric nibo bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Tour de L’Avenir ifatwa nka tour de France y’abato. Abasiganwa bagera ku 171, nibo batangiye Etape ya mbere yabaye kuri uyu wa 6 tariki 14 Kanama 2021, aho birukanse intera ingana na Kirometo 161 n’ibice bibiri, Waerensk Jold Soren aba uwa mbare akoresheje amasaha 3h iminota 49 n’amasegonda 57. Umunya-Eritrea Mulueberhan Henok aba uwa kabiri anganya ibihe n’uwa mbere.


    Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 68 anganya ibihe n’uwa mbere, Habimana Jean Eric yabaye uw’ 133 arushwa iminota 3 n’amasegonda 24 n’umukinnyi wa mbere.

    Tour de l’avenir iri kuba kunshuro ya 57 aho byari biteganyijwe ko iyi nshuro ikinwa mu 2020 ariko Coronavirus igatumwa uwo mwaka risubikwa. Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 68 anganya ibihe n’uwa mbere. Habimana Jean Eric yabaye uw’ 133 arushwa iminota 3 n’amasegonda 24 n’umukinnyi wa mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108625/tour-de-lavenir-abanyarwanda-batangiye-neza-uhiriwe-byiza-renus-aba-uwa-68-anganya-ibihe-n-108625.html

  • Dore ibyabaye ubwo Messi yerekanwagwa imbere y'abafana ba PSG bari buzuye stade – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishie nibwo Leo Messi uherutse kugurwa n'ikipe ya PSG yerekanywe imbere y'abafana ba PSG bari buzuye Parc Des Princes. Si Messi wenyine werekanywe kuko Sergio Ramos, Achraf Hakimi, Gianluigi Donnarumma na Gini Wijnaldum nabo berekanywe.

    Messi ubwo yasohokaga mu rwambariro rw'i Parc Des Princes humvikanye umurindi ukomeye w'abafana be badakuzaga batera hejuru bavuga bati Leo Messi. Urusaku rwaganje umunyamakuru wa PSG Télé bituma ahitamo guha ijambo Messi ari nako abafana nabo bakomezaga gusakuza.

    Parc Des Princes yari yuzuye no hejuru

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyabaye-ubwo-messi-yerekanwagwa-imbere-yabafana-ba-psg-bari-buzuye-stade/

  • Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatantu tariki ya 13 Kanama 2021 nibwo hamenyekanye uko amakipe azahura mu marushanwa Nyafurika haba muri CAF Champions League ndetse na CAF Confederations, ku ruhande rw'u Rwanda, ikipe ya APR FC mu marushanwa ya CAF Champions League, aho izahura na Mogadishu City Club yo muri Somalia naho muri CAF Confederations ikipe ya AS Kigali izahura na Olympique De Missiri-Sima yo mu birwa bya Comore.

    Muri Tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yatomboye Mogadishu City Club yo muri Somalia, aho umukino ubanza uzabera muri Somalia, naho uwo kwishyura ukazabara mu Rwanda.

    Iyi tombola yagaragaje ko ikipe ya APR FC izakina umukino ubanza uazabera muri Somalia hagati y'itariki ya 10-12-2021 Nzeri, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati y'itariki ya 17-19 Nzeri 2021, ikipe izabasha kurenga iki cyiciro, izahura na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

    Ku ruhande rwa AS Kigali yo izabanza hanze aho izasura Olympique De Missiri-Sima yo mu birwa ya Comore ikazakina hagati ya tariki 10-12 Nzeri 2021, umukino wo kwishyura ukazaba hagati ya tariki ya 17-19 Nzeri 2021 ukazabera i Kigali, hagati y'aya makipe yombi izakomeza izahura na St Loi Lupopo yo muri Kongo Kinshasa.

    Nyuma yo kumeza ikipe izahura na APR FC, iyi kipe y'ingabo z'igihugu ikaba yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo dore ko yari itaratangira kwitegura iyi mikino Nyafurika.

    Mu ibaruwa yanditswe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, yagiraga iti 'Dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 05 kanama 2021, isabira APR FC uruhushya rw'umwihariko rwo gutangira imyiteguro ya CAF Champions League 2021-2022 aho iyi imikino izatangira muri Nzeri 2021, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe ko muhawe burenganzira bwo gutangira imyitozo ku ikipe ya APR FC.'

    Mu rwego rwo kwirinda COVID-19 Ferwafa yibukije ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu gukurikiza amabwiriza yose y'ubuvuzi mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    The post Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-nyafurika-as-kigali-yatomboye-olympique-de-missiri-sima-apr-fc-itombora-mogadishu-city-club-yo-muri-somalia-inahabwa-uburenganzira-bwo-gutangira-imyitozo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-nyafurika-as-kigali-yatomboye-olympique-de-missiri-sima-apr-fc-itombora-mogadishu-city-club-yo-muri-somalia-inahabwa-uburenganzira-bwo-gutangira-imyitozo

  • Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe na Arsenal yinjiye muri shampiyona itsindwa n'ikipe ikizamuka #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe no kuba ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa n'ikipe ikizamuka mu kiciro cya mbere.

    Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi w'Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yabigaragaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ubwo iyi kipe ya Arsenal yari imaze gutsinwa na Brentford FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo iyi kipe y'ubukombe yatsindwa n'iriya kipe ikizamuka mu kiciro cya mbere.

    Yagize ati 'Ibi ni ibiki?? Ni umupira w'amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze. Arsenal n'abafana bayo ntibakwiriye umukino nk'uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk'umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!'

    Yagafaragaje ko iyi kipe imaze imyaka myinshi rimwe yitwara neza ubundi bikanga ariko ko 'kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.'

    Yakomeje avuga ko abakunzi b'iyi kipe badakwiye 'kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk'ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.'

    Ikipe ya Arsenal isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda no muri Africa, yagiye igarukwaho nyuma y'uko Perezida Kagame agaragaje ko ababajwe na yo kuri iriya ntsinzwi.

    Ibinyamakuru binyuranye birimo n'ibikomeye byahise byandika kuri iyi nkuru, bivuga ko Perezida Kagame Paul yagaragaje ko yifuza impinduka muri iyi kipe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/14/perezida-paul-kagame-yagaragaje-akababaro-yatewe-na-arsenal-yinjiye-muri-shampiyona-itsindwa-nikipe-ikizamuka/