Tag: Imikino

  • Rayon Sports iravugwa mu biganiro na rutahizamu ukomeye mu karere #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kurangiza amasezerano n'ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania,Fiston Abdul Razak ashobora kwerekeza mu gihugu cy'u Rwanda muikipe ya Rayon Sports,nkuko bvugwa niki kinyamakuru

    Biravurwa ko uyu mukinnyi w'umusatirizi w'intamba mu rugamba, Fiston Abdul Razak yamaze gutangira ibiganiro n'abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse ko mu minsi mike ashobora kuyerekezamo.

    Yaba uyu mukinnyi cyangwa Rayon Sports ntawe uremeza ko uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo gusa iyi kipe yashatse inshuro nyinshi uyu musore wakinnye mu Barabu.

    Fiston Abdul Razak yigeze kuja mu ikipe ya Rayon Sports akoramo imyitozo ariko ntiyigeze ayikinira na rimwe.

    Fiston Abdul Razak aramutse aje muri Rayon Sports yahasanga umutoza w'Umurundi Masudi Juma wamaze kuyisinyira imyaka 2.

    Uruganda rwa SKOL rwemereye Rayon Sports abakinnyi bakomeye ndetse bishoboka ko uyu Murundi yayizamo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-iravugwa-mu-biganiro-na-rutahizamu-ukomeye-mu-karere

  • Florentino Perez arashaka kujyana Real muri Premier League #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko Real Madrid ishaka kwiyandikisha mu yindi shampiyona kuko ubukene muri La Liga bumeze nabi ari nayo mpamvu bananiwe gusinyisha amazina akomeye nkuko byari bisanzwe.

    Mu byumweru bike bishize Pérez yari akomeye ku cyemezo cyo gusinyisha Real Madrid muri Premier League y'Ubwongereza ndetse ngo nta kirahinduka yanakwerekeza muri Bundesliga cyangwa Serie A.

    Perezida Perez wa Real Madrid na Joan Laporta wa FC Barcelona barambiwe icyo bita ikandamizwa ry' amatageko ya Perezida wa La Liga, Javier Tebas.

    Amategeko akarishye ya La Liga niyo yatumye FC Barcelona irekura Lionel Messi kuko ngo iri shyirahamwe ryanze kumwandika kubera ibibazo by'ubukungu iki kigugu cyaimo.

    Umwuka mubi kandi waje nyuma y'aho ibi bigugu (Real Madrid na Fc Barcelona) byari byibumbiye mu irushanwa rya European Super League ariko rikamaganwa ritaratangira kubera ryakozwe kubera akagambane k'amakipe y'ibigugu.

    Perezida wa La Liga,Tebas,ngo yatekerezaga gukura Real Madrid na Barcelona muri La Liga kubera iyi mpamvu ndetse ngo aba bagabo bayoboye aya makipe bahise batangira kurebana nabi nawe.

    Nubwo ngo Real Madrid itarafata umwanzuro,hari inama ikomeye yo kuwigaho ndetse no kuwushyigikira ku buryo iyi kipe ya mbere muri Espagne twazayibona ahandi.

    Perez ngo yamaramaje avuga ko nubwo akunda Premier League,ariko ngo byanze yakwandikisha ikipe ahandi hatari muri La Liga kuko ngo arambiwe gupyinagazwa n'amategeko ya Tebas na La liga.

    Nubwo La Liga yatangiye,FC Barcelona yabashije kugurisha gusa 1/2 cy'ama Tike ku mukino wa mbere yakiriyemo abafana mu mezi 17 ashize wa shampiyona, barakariye ikipe kubona itabasha kugumana Messi.

    Ibinyujije ku mbuga zayo,ikipe ya Real Madrid yahakanye aya makuru yatangajwe na Mundo Deportivo ivuga ko ari ibinyoma,agamije kurangaza no kuyobya abantu ndetse yongeraho ko ibi bidashoboka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/florentino-perez-arashaka-kujyana-real-muri-premier-league

  • Abasifuzi bazasifura imikino y’Amavubi bamenyekanye, abanyarwanda bahabwa gusifura mu itsinda A #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha nibwo hazatangira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, abasifuzi bazasifura imikino y’u Rwanda ndetse n’abasifuzi b’abanyarwanda imikino bazasifura bamenyekanye.

    Muri rusanjye hazakinwa umunsi wa mbere n’uwa kabiri w’amatsinda, ni imikino izaba hagati y’itariki ya 1 na 7 Nzeri 2021.

    Mu itsinda E ari naryo u Rwanda rurimo kumwe na Mali, Kenya na Uganda, bazakina umunsi wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2021, Amavubi azakirwa na Mali ariko umukino ubere mu mujyi wa Agadir muri Maroc.

    Uyu mukino ukaba uzasifurwa n’abya-Mauritania, umusifuzi wo hagati ni Beida Dahane, babiri b’ibitambaro ni Diba Hamedine na Youssef Mahmoud, umusifuzi wa 4 ni Bouh Abdel Aziz.

    Umugenzuzi w’abasifuzi ni umynya-Ghana, Kotey Alexander Neequaye, ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari umunya-Tunisia Boujlel Boussairi.

    Tariki ya 5 Nzeri 2021 u Rwanda ruzakina umukino w’umunsi wa kabiri aho bazakira Kenya kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni umukino uzasifurwa n’abanya — Nigeria.

    Umusifuzi wo hagati ni Ogabor Joseph Odey, babiri bo ku ruhande ni Pwadutakam Samuel na Iyorhe Mimisen Agatha, umusifuzi wa kane ni Adebimpe Quadri Ololade, umugenzuzi w’abasifuzi ni Sharfeddin Essam Ibrahim ukomoka muri Libya, komiseri ni Macao Jose Fernando ukomoka muri Angola.

    Uretse iyi mikino y’u Rwanda izakina ariko hari umukino abasifuzi b’abanyarwanda bazasifura, ni umukino wo mu itsinda A uzaba tariki ya 2 Nzeri aho Niger izakira Burkina Faso ukazabera Marrakech muri Maroc.

    Uyu mukino uzasifurwa na Uwikunda Samuel nk’umusifuzi wo hagati, ku ruhande azaba afashwa na Hakizimana Ambroise na Mutuyimana Dieudonne, umusifuzi wa kane ni Hakizimana Louis, umugenzuzi w’abasifuzi ari Chukwujekwu Chukwudi Callistus ukomoka muri Nigeria, ni mu gihe Komiseri ari umunya-Mali Sangare Ibrahima.

    Amavubi imikino yayo izasifurwa n’abanya-Mauritania na Nigeria

    Uwikunda azasifura umukino wa Niger na Burkina Faso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bazasifura-imikino-y-amavubi-bamenyekanye-abanyarwanda-bahabwa-gusifura-mu-itsinda-a

  • Djihad na KMSK Deinze ntibatangiye neza shampiyona #rwanda #RwOT

    Ntabwo KMSK Deinze ikinamo umunyarwanda mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Bizimana Djihad bagendekewe neza n’intangiriro za shampiyona kuko batangiye banganya.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi umwaka w’imikino wa 2021-22 yatangiye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, hakaba habaye umukino umwe.

    KMSK Deinze yari yakiriye Lierse K.S. Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota kuko yanganyije 1-1.

    Deinze niyo yakibanje gitsinzwe na Staelens ku munota wa 19, cyaje guhita cyishyurwa na Yagan ku munota wa 21.

    Bizimana Djihad akaba yari yabanje mu kibuga muri iyi kipe ye nshya yasinyiye muri Gicurasi nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren nayo yamanutse mu cya kabiri, yasimbuwe na Ibrahams ku munota wa 68.

    Bizimana Djihad na KMSK Deinze ntibatangiye neza shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-na-kmsk-deinze-ntibatangiye-neza-shampiyona

  • Perezida Kagame yahaye ubutumwa Arsenal yatsinzwe bigayitse na Brentford ku munsi wa mbere wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Sergi Canos ku munota wa 22 na Christian Norgaard kuwa 73, nibyo byahaye amanota 3 yuzuye ikipe ya Brentford mu mukino wa mbere muri Premier League mu myaka hafi 75 itabigeraho.

    Nyuma yo kwitwara nabi mu mikino yo kwitegura shampiyona itsindwa na Tottenham na Chelsea ndetse ikananirwa na Rangers,Arsenal ikomeje kugana ahabi bitewe n'abakinnyi bayo batari ku rwego rwo hejuru ndetse n'urwego rwo hasi rw'umutoza.

    Benshi mu bafana ba Arsenal ntibishimiye uyu musaruro barimo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame wavuze ko iyi kipe nta guhatana n'ubushake ifite.Yavuze kandi ko abafana bayo bakwiriye ibyiza aho gutsindwa umusubirizo kuriya.

    Perezida Kagame yagize ati 'N'umupira,n'ugutsindwa kwa Arsenal kwa Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda kandi yabigezeho.Umukino ntiwari ku ruhande rwa Arsenal kandi abafana ntibakwiriye kumenyerezwa ibi.Oya!!!ibi ndabivuga nk'umufana mukuru wa Arsenal.Impinduka zatinze kuza.

    Uku gutsindwa kumaze imyaka isaga 10.Kuzamuka no kumanuka ariko kumanuka niko kunini ubu.Ese nta mupangu/gahunda twagira wagira akamaro???.Ikintu cya mbere twarebaho n'uburyo twitwara ku isoko.Abakinnyi tugura ngo badufashe kugera kuri uwo mupangu/gahunda.Imyumvire yo gufata tugenda ntacyo yatugezaho.

    Ntabwo dukwiriye kwakira kwisegura no kwemera kujya hasi.Ikipe ikwiriye kubakirwa ku ntego yo gutsinda,gutsinda,gutsinda.N'igihe dutsinzwe….ntitube tubyiteze.Ndabizi neza ko twese tuzi uwo uyu mutwaro uremereye usigayeho.Ndakeka ko babizi cyangwa bakaba babyemera!!!.'

    Arsenal iri ku rwego rwo hasi cyane,igiye gukurikizaho imikino 2 ikomeye cyane irimo uwo kuwa 22/08/2021 izakiramo Chelsea yiyubatse cyane n'uwo kuwa 28/08/2021 izasuramo Manchester City.

    Nihatagira igikorwa,iyi mikino yose Arsenal izayitsindwa kandi ku buryo bugayitse kubera urwego rwose ikipe iriho.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yahaye-ubutumwa-arsenal-yatsinzwe-bigayitse-na-brentford-ku

  • Tombora ya CAF : APR FC yisanze muri Somalia… – #rwanda #RwOT

    Tombora ya CAF yabaye kuri uyu wa Gatanu igaragaza uko amakipe azahura muri CAF Confederation Cup ndetse na CAF Champions League, isize APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona izahura na Mogadishu City Club nayo yatwaye shampiyona muri Somalia, As Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup izahura na Olympic De Missiri-rima.

    Imikino ibanza itangira hagati ya tariki 10 na 12 Nzeri, naho imikino yo kwishyura ibe hagati ya tariki 17- na 19 Nzeri 2021. Amakipe y’u Rwanda yose akazabanza hanze.



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108575/tombora-ya-caf-apr-fc-yisanze-muri-somalia-as-kigali-itombora-olympique-de-missiri-rima-108575.html

  • Cristiano Ronaldo muri PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Leo Messi ageze mu ikipe ya PSG mu ntangiriro z'iki cyumweru kuri ubu hari ibihuha byinshi ko na Cristiano Ronaldo agiye kujya mu ikipe ya PSG mu mwaka w'imikino utaha.

    Amakuru dukesha ibinyanakuru nka Goal.com, Eurosport, Le 10 sport n'ibindi avuga ko Cristiano Ronaldo kuri ubu ukinira ikipe ya Juventus ategerejwe mu ikipe ya PSG guhera mu mwaka w'imikino utaha wa 2022-2023 aho azasimbura Kylian Mbappé uzaba urangije amasezerano ye muri PSG.

    Amakuru akomeje gucicikana ko Cristiano Ronaldo azakinira PSG guhera mu mwaka w'imikino utaha

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-muri-psg/

  • Mu mvugo ikomeye, Perezida Kagame yagaragaje agahinda yatewe na Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Arsenal, yagaragaje agahinda gakomewe yatewe no kuba ikipe afana yatsinzwe umukino ufungura shampiyona y’u Bwongereza na Brentford FC izamutse mu cyiciro cya mbere.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) umwaka w’imikino 2021-22 nibwo yatangiye.

    Habaye umukino umwe aho ikipe ya Brentford yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yari yakiriye Arsenal.

    Brentford FC ibarizwa mu Burengerazuba bw’Umujyi wa London, ntabwo yoroheye Arsenal nayo ibarizwa muri uyu munjyi kuko yayitsinze ibitego 2-0.

    Ni umukino iyi kipe yatsinze inarusha Arsenal cyane, igitego cya mbere cyatsinzwe na Sergi Canos k’umupira yari ahawe na Ethan Pinnock ku munota wa 22, Noergaard yashyizemo icya 2 ku munota wa 73, umukino urangira ari 2-0.

    Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje agahinda yatewe no gutsindwa uyu mukino aho atanaciye ku ruhande yavuze ko barushijwe, Brentford FC ngo yari ikwiye intsinzi.

    Ati “ni iki? Ni umupira w’amaguru, ni ugutsindwa kwa Arsenal kuri Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda, yabikoze. Umukino ubwa wo Arsenal n’abafana ntibakwiye kumenyera ibi… Oya!!! Mvuze ibi nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal, impinduka zafashe igihe kinini.”

    Yakomeye avuga ko iyi kipe imaze imyaka n’imyaka mu bibazo, ngo hakwiye kujyaho gahunda ihamye. Yanavuze ko hakwiye kurebwa uburyo baguramo abakinnyi kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda yabo kuko ubusanzwe bushobora kuba nta musaruro.

    Yavuze ko kandi abona hakwiye kubakwa ikipe ishoboye guhangana ku buryo n’iyo batsindwa, batsindwa batari babyiteguye.

    Ati “ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda. Kugira ngo nidutsindwa … Ntabwo byari byitezwe! Ndabizi neza ko twese tuzi ababasha kwakira uyu mutwaro uremereye. Ndizera ko nabo babizi cyangwa babyemera.”

    Imyaka ibaye 18 abafana ba Arsenal barimo na Perezida Kagame batazi uko gutwara igikombe cya shampiyona bimera kuko bagiheruka mu mwaka w’imikino 2003-2004, akaba ari kimwe mu bintu banyotewe cyane.

    Perezida Kagame yashenguwe n’intsinzwi ya Arsenal

    Arsenal yatsinzwe Brentford FC bibabaza abafana ba Arsenal barimo na Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mvugo-ikomeye-perezida-kagame-yagaragaje-agahinda-yatewe-na-arsenal-nyuma-yo-gutsindwa-na-brentford

  • MINISPORTS yakomoreye ibikorwa by'imyitozo ku makipe yabigize umwuga n'atarabigize umwuga #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yemeye ko ibikorwa by'imyitozo ku makipe yabigize umwuga n'atarabigize umwuga (akorera mu bigo bizwi) yasubukurwa.

    Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agenga imikino:

    Imyitozo n'amarushanwa biremewe

    Imyitozo y'amatsinda y'abatarabigize umwuga iremewe gusa ibereye mu kigo cya Siporo

    Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms), zerewe kwakira 30%.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisports-yakomoreye-ibikorwa-by-imyitozo-ku-makipe-yabigize-umwuga-n

  • Amavubi yatangiye umwiherero (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 39 b'Amavubi bahamagawe n'umutoza Mashami Vincent batangiye umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021.

    Dore amwe mu mafoto y'abakinnyi b'Amavubi bahamagawe ubwo bari bagiye gutangira umwiherero:

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yatangiye-umwiherero-amafoto/