Tag: Imikino

  • Cristiano Ronaldo mu nyandiko ndende yatanze gasopo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo yatanze gasopo ku bantu yise ko bakomeje gukinira ku izina rye bamuvugaho ibyo bishakiye, ni mu gihe bavuga ko ashobora gusubira muri Real Madrid.

    Inkuru ni nyinshi zivuga aho uyu rutahizamu wa Portugal ashobora kwerekeza mbere y’uko shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 utangira, ni mu gihe amasezerano muri Juvesntus azarangira mu mpeshyi y’umwaka w’imikino.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 36, amakuru yagiye avuga ko ashobora kwerekeza muri PSG mu Bufaransa, Manchester City mu Bwongereza cyangwa se akaba yanasubira muri Real Madrid ariko iyi kipe ikaba yabiteye utwatsi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano Ronaldo yavuze ko ikintu cyatumye agira icyo ageraho mu rugendo rwe rwa ruhago ari uko yakoraga cyane ibikorwa bikivugira aho kwirirwa avuga.

    Yavuze ko ari asuzugurwa cyane biciye mu mu itangazamaakuru bavuga aho azerekeza kandi byose bikaba ari ibihuha.

    Ati 'birenze kunsuzugura nk’umugabo kandi nk’umukinnyi, uburyo ahazaza hanjye havugwa mu itangazamakuru birasuzuguritse ku makipe yose yazanywe muri ibi bihuha kimwe n’abakinnyi n’abatoza bayo.'

    Yakomeje avuga ko amateka yanditse muri Real Madrid ntaho azajya ndetse ko n’abafana b’iyi kipe bazamuhoza k’umutima.

    Ati 'amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe. Yarabitswe. Mu magambo n’imibare, byaranditswe biri mu mitwe y’inkuru. Biri mu nzu ndangamurage i Bernabeu, biri mu mitwe ya buri buri mufana w’ikipe(…) Nzi ko abafana nyabo ba Real Madrid bazakomeza kunzirikana mu mikino, nanjye nzabahorana mu mutima wanjye.'

    Yakomeje avuga ko kwihangana byamuniye ahitamo kubwiza ukuri abakomeje gukinira ku izina rye.

    Ati 'muri Espgane hamaze iminsi inkuru zimpuza n’amakipe atandukanye muri shampiyona zitandukanye, nta n’umwe wigeze agaragaza ko ashishikajwe no kumenya ukuri nyako. Kwihangana ngo nceceke, ntabwo nareka abantu ngo bakomeze bakinire hejuru y’izina ryanjye. Ntitaye k’urugendo rwanjye(career) n’akazi kanjjye, niteguye guhura n’immbogamizi zose nzahura nazo. Hari ikindi? Ibindi byose ni ukuvuga gusa.'

    Cristiano Ronaldo akaba yemeje ko azaguma muri iyi kipe kugeza asoje amasezerano ye umwaka utaha w’imikino. Yinjiye muri Juventus muri 2018 avuye muri Real Madrid yagiyemo 2009 avuye muri Manchester United.

    Cristiano Ronaldo yasabye abantu kureka gukinira ku izina rye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-mu-nyandiko-ndende-yatanze-gasopo

  • Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne yerekeje muri Chypre #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi (kuva 2004) ari umukinnyi wa Saint-Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, nyuma yo kutongererwa amasezerano n’iyi kipe yamaze kwerekeza mu yindi kipe.

    Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne
    Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne

    Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa mu ikipe ya Aris Limassol yo muri Chypre, iyi ikaba ari ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

    Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y’igihugu ariko ntiyitabire ubutumire mu myaka ye ya nyuma muri Saint-Etienne yagiye arangwa n’imvune, akaba mu mwaka ushize w’imikino yarayikiniye imikino 16.

    source : https://ift.tt/3sppo5b

  • Amasezerano ya Arsenal na 'Visit Rwanda'yongerewe kuri miliyari zirenga 55 #rwanda #RwOT

    Arsenal yamaze kongera amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda' mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere kuri miliyoni 40 z'amapawundi.

    U Rwanda rwasinye amasezerano bwa mbere na Arsenal muri Gicurasi 2018 amasezerano y'imyaka 3 yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda' aho iyi kipe ku myambaro yayo ku kuboko kw'ibumoso handitseho ijambo 'Visit Rwanda' mu Kinyarwanda bivuze ngo 'Sura u Rwanda'.
    Gahunda ya visit Rwanda ntwabwo yagarukiye kuri Arsenal gusa kuko umwaka wakurikiyeho u Rwanda rwasinye na PSG amasezerano nayo yo kwamamaza ubukererarugendo bw'u Rwanda aho yo ijambo 'Visit Rwanda' riba riri ku myenda y'imyitozo ndetse n'iyo yishyushyanya imbere y'umukino.

    Icyo gihe aya amasezerano ya Arsenal ntabwo higeze hatangazwa amafaranga yishyuwe kugira ngo iyi kipe yambare ' Visit Rwanda', ariko amakuru yavugaga ko ari miliyoni 30 z'amapawundi, bivuze ko byari miliyoni 10 z'amapawundi ku mwaka.

    Nubwo RDB itigeze itangaza ko aya masezerano yongerewe, amakuru avuga ko aya masezerano yarangiye muri Gicurasi 2021, yari yaramaze kongerwa umwaka ushize aho basinye imyaka 4, kimwe mu bigaragaza ko yamaze kongerwa ni uko Arsenal ku myambaro yayo y'umwaka w'imikino wa 2021-2022 yambara 'Visit Rwanda' nk'ibisanzwe.

    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Daily Mail byatangaje ko basinye amasezerano y'imyaka 4 aho u Rwanda ruzishyura miliyoni 40 z'amapawundi, ni ukuvuga miliyari zisaga gato 55 z'amafaranga y'u Rwanda, bivuze ko hazajya hishyurwa miliyoni 10 z'amapawundi ku mwaka nk'uko byari bisanzwe.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka aheruka gutangariza RBA ko kuva ubukangurambaga bwa VisitRwanda butangiye umusaruro wabonetse urenze uwari witezwe.

    Ati 'kuva dutangiye ubu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, twabashije kugira umusaruro wagiye wiyongera wavuye kuri miliyoni 36 z'Amapawundi tuvana mu bukangurambaga wa Visit Rwanda, ubu ugeze kuri miliyoni 77 z'amapawundi, tugitangira ubu bukangurambaga twakoze isuzuma dusanga abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk'igihugu cy'Ubukerarugendo, uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy'Ubukerarugendo.'

    Ntabwo hatangajwe umusaruro mbumbe wavuye muri iyi gahunda ya Visit Rwanda, ariko nk'uko inkuru ya The East African ibitangaza, ubushakashatsi bwakozwe na RDB bwagaragaje ko binyuze muri Visit Rwanda abakerarugendo baza gusura u Rwanda bavuye kuri 35% muri 2019 bagera kuri 41% muri 2020.

    Amafaranga yavuye mu Bukerarugendo kandi kubera icyorezo cya Coronavirus, yagabanutseho 76% aho yavuye kuri miliyoni 498 z'amadorali muri 2019 agera kuri miliyoni 121 z'amadorali muri 2020.

    Igihugu muri 2020 cyakiriye abakerarugendo 493,734 benshi bari baturutse mu bihugu bya Afurika, muri bo 1,200 bari bavuye mu Bwongereza ni mu gihe 924 bari bavuye mu Bufaransa.

    Inkuru yanditswe na N.Rahim Etienne.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/18/amasezerano-ya-arsenal-na-visit-rwandayongerewe-kuri-miliyari-zirenga-55/

  • Cristiano Ronaldo yarakajwe cyane n'abari kumusubiza muri Real Madrid #rwanda #RwOT

    Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yanditse amateka akomeye muri Real Madrid ndetse azahora mu mitima y'abafana bayo ariko ibyo kuyisubiramo bitashoboka.

    Yavuze koi bi biganiro ari 'agasuzuguro'ku makipe ari kuvugwa muri ibi yise ibihuha kimwe n'abakinnyi n'abatoza bayo.

    Ati 'Hari amakuru hirya no hino anjyana mu makipe atandukanye akina mu mashampiyona atandukanye kandi nta muntu n'umwe wagerageje gushaka ukuri.Ndetse guceceka ubu kugira ngo mpagarike abantu gukinira ku izina ryanjye.Ndajwe ishinga n'akazi kanjye ndetse n'iteguye guhangana n'imbogamizi mpura nazo.

    Ahazaza ha Ronaldo hakomeje kuvugwaho cyane kuko ikinyamakuru Corriere dello Sport cyatangaje kuri uyu wa kabiri ko umushakira amakipe witwa Jorge Mendes yifuza kumugurisha muri Manchester City.

    Ibindi binyamakuru byavuze ko Paris Saint-Germain yamwifuzaga ariko iza guhagarika nyuma yo kubona Lionel Messi ku buntu.

    Cristiano Ronaldo w'imyaka 36, asigaranye amezi 10 ku masezerano afitanye na Juventus yo mu Butaliyani.

    Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yifashishije Twitter yahakanye amakuru yavugaga ko Ronaldo agiye kugaruka i Madrid,kuri uyu wa Kabiri.

    Ati 'Cristiano Ronaldo ni umunyabigwi wa Real Madrid, ndamukunda kandi ndamwubaha. Sinigeze ntekereza kumusinyisha. Reka turebe ibiri imbere. #HalaMadrid.'

    Ronaldo yageze muri Real Madrid avuye muri Manchester United muri Nyakanga 2009,ayitsindira ibitego 450 mu mikino 438 yayikiniye mu myaka icyenda yayimazemo.

    Yayifashije kandi kwegukana UEFA Champions League enye n'ibikombe bibiri bya La Liga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yarakajwe-cyane-n-abari-kumusubiza-muri-real-madrid

  • Ibaruwa ifunguye igenewe APR FC mbere yo kwit… – #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa yanditswe na Zirimwabagabo Yohani Pawulo iragira iti:

    Nitwa Zirimwabagabo Yohani Pawulo, ndi Umunyarwanda, maze imyaka 28 nkurikira umupira w'amaguru mu Rwanda, rimwe na rimwe inama n'umusanzu ndabitanga ngerageza kugereka itafari ku rindi mu kubaka iterambere ry'umupira w'amaguru w'u Rwanda.

    Iyi isa nk’aho imaze kuba indirimbo yarambiranye mu matwi y'Abanyarwanda kuko kenshi usanga ibivugwa bidakorwa, ariko se mwe muri ku ruhembe rw'uyu mupira mu Rwanda, aho simwe nyirabayazana w'ibi byose? Reka nirengagize ko ntacyo nzi, ariko ubusanzwe umunyarwanda yaravuze ngo 'Zitukwamo nkuru', ntabwo yibeshye kuko iyo nitegereje neza nsanga mufite uruhare runini mu gutuma umupira w'amaguru mu Rwanda udindira.

    Imyaka irashira indi igataha mwigwizaho ibikombe, ibyinshi muri byo mbona mubyegukana mu buyo budasobanutse, muca mu nzira z'ubusamo mugakora ibishoboka byose ngo intsinzi iboneke.

    Iyo mwambutse inkiko z'u Rwanda ni bwo tubona ikipe ya nyayo mufite benshi bibeshyaho, kuko za nzira muca muri mu Rwanda, ziba zuzuyemo amahwa, mugasubira inyuma nta kujijinganya kuko ari bwo bushobozi muba mufite, ibi biratubabaza nk'abanyarwanda twifuza iterambere rya ruhago.

    Twashimye gahunda ya Kanyarwanda mwazanye mu myaka isaga Irindwi ishize, gusa ariko ntacyo yubatse ku iterambere ry'umupira w'amaguru dushaka kugeraho, Ese buriya nibwo buryo bwiza bwari bukenewe mu kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda? Ni yo turufu se y'intsinzi yashobokaga? Ahari wenda mushobora kubisobanurira Abanyarwanda bakabyumva n’ubwo njye mbona byazambye kugeza n'aho tubaye insina ngufi mu karere.

    Ariko kenshi nkunda kwibaza cyane ku ntego y'ikipe yanyu ari nayo yacu, Ni ukwishimisha? Ese ni uguhatana? Cyangwa kuba ikipe iriho itsikamira andi makipe ikayabuza amahirwe yo gutera imbere birabanezeza? Mbaye mwe ibihe bishize byageragejwemo byinshi bikanga byambera intangiriro y'ubuzima bushya bwo gutanga umudendezo kuri buri kipe bigatuma shampiyona igira ihangana, igikombe kigatwara uwagikoreye bigaragara.

    Umusibo ni ejo, ejobundi mukongera kuruhagararira mu mikino nyafurika, Ishyamba si ryeru iyo mu mahanga, mugomba gukenga, mukanitegura nta gisibya.

    Ariko se mbibarize, mujyanye iyihe ntego muri Somalia? Cyangwa ni bimwe bisanzwe ntihagire igishya twitega? Kurira indege ni intsinzi kuri mwe? Ese mutekereza ku bafana baba babategerejeho ibyishimo? N’ubwo nta mwanya bahabwa ngo bavuge ikibari ku mutima gusa Ubunyangamugayo n'Ubukotanyi bukwiye kubaranga mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Abanyarwanda turabasaba kuzaduhagararira neza, muzakoreshe imbaraga mufite n'izo mudafite muduheshe ishema n'ubwo biba bisa n'ibitabashishikaje gusa twe abafana tuba dufite intimba, iyo dukubitwa umusubirizo n'amakipe ataturusha ubushobozi ubwo aribwo bwose, twagera mu Rwanda tukaba intare z'inkazi ziseruka mu kibuga kikarasa imitutu…

    Tubashimira uruhare mugira mu gutanga umwanya ku bana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru, kuko mubaha ubumenyi bw'umupira w'amaguru kandi mukabitaho bishoboka.

    Kuba nta guhangana kuba muri shampiyona y'u Rwanda bigizwemo uruhare rukomeye namwe, byatumye n'ikipe y'igihugu igaragara nk'insina ngufi mu karere, nta jambo rigaragara bafite mu kibuga.

    Impinduka muri iyi kipe zirakenewe cyane nubwo zatinze. Muhe agaciro guhangana mu mupira w'amaguru, Amakipe akeneye kwigenga, Abafana bakeneye ubwisanzure no gutanga ibitekerezo byubaka ikipe, dukeneye iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Ibi mvuze byose biri mu biganza byanyu, uwakuye inkota mu rwubati niwe uyisubizamo, twese dufatanyije duharanire kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda utajegajega kandi wubakiye ku kuri.

    Zirimwabagabo Yohani Pawulo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108678/ibaruwa-ifunguye-igenewe-apr-fc-mbere-yo-kwitabira-champions-league-108678.html

  • Afrobasket 2021: Misiri yitegura kwesurana n… – #rwanda #RwOT

    Misiri yasesekaye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, yabaye igihugu cya gatatu muri 15 biziyongera ku Ikipe y'u Rwanda muri Afrobasket 2021. Ibindi bihugu byamaze kugera mu Rwanda ni Sudani y'Epfo na Centrafrique, byombi byahageze mu cyumweru gishize.

    Iki gihugu gifite amateka akomeye mu mukino wa Basketball muri Afurika kizakina n'u Rwanda imikino ibiri ya gicuti tariki ya 19 n'iya 21 Kanama 2021 muri Kigali Arena, habura iminsi itatu ngo irushanwa rya Afrobasket 2021 ritangire.

    Mu kwitegura iri rushanwa, u Rwanda ruheruka gutsindirwa i Dakar imikino itatu ya gicuti, harimo ibiri rwatsinzwe n'amakipe abiri atandukanye ya Sénégal ku manota 86-74 na 87-60, ndetse n'umukino rwatsinzwemo na Guinea amanota 91-83.

    Uko amakipe agabanyije mu Matsinda:

    Itsinda A: U Rwanda, Angola, DR Congo na Cap-Vert.

    Itsinda B: Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinée.

    Itsinda C: Nigeria, Côte d'Ivoire, Kenya na Mali.

    Itsinda D: Sénégal, Cameroun, Uganda na Sudani y'Epfo.

    Misiri ihabwa amahirwe muri Afrobasket 2021 yasesekaye i Kigali

    Mbere y'uko Afrobasket itangira, Misiri izakina imikino ibiri ya gicuti n’u Rwanda

    Misiri yabaye igihugu cya gatatu muri 15 bigomba kwiyongera ku Rwanda byitabiriye Afrobasket 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108690/afrobasket-2021-misiri-yitegura-kwesurana-nu-rwanda-yabaye-igihugu-cya-gatatu-kigeze-i-kig-108690.html

  • Abakinnyi 30 APR FC yandikishije izifashisha mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gutaha ikipe ya APR FC kimwe na AS Kigali zizatangira imikino Nyafurika umwaka w’imikino wa 2021-2022, aya makipe akaba yaramaze gutanga abakinnyi azifashisha muri iyi mikino.

    Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho izatangira isura Mogadishu City Club yo muri Somalia, aho umukino ubanza uzaba hagati y’itariki 10 na 12 Nzeri, yatanze abakinnyi 30, ni mu gihe kubera Covid-19 ikipe ishobora kwandikiisha 40.

    Urebye mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatanze, ni abo yari isangwanywe n’abo yaguze muri uyu mwaka, hiyongeyemo abakinnyi babiri, umunyezamu Kenese Armel na Mutabaruka Alexandre bazamutse mu ikipe y’abato bayo.

    Abakinnyi APR FC yatanze, imibare iri mu dukubo ni nimero bazajya bambara

    Kenese Armel(GK, 1), Ndayishimiye Dieudonne(2), Niyomugabo Claude(3), Nsabimana Aimable(4), Karera Hassan(5), Rwabuhihi Aime Placide(6), Nizeyimana Djuma(7), Itangishaka Blaise(8), Jacques Tuyisenge(9), Manishimwe Djabel(10), Mugisha Gilbert(11), Ngabonziza Gylain(12), Mutabaruka Alexandre(13), Byiringiro Lague(14), Mugisha Bonheur(15), Heritier Ahishakiye(GK, 16), Nshuti Innocent(17), Buregeya Prince(18), Kwitonda Alain(21), Keddy Nsanzimfura(22), Bizimana Yannick(23), Nseniyumva Ir’shad(24), Omborenga Fitina(25), Ishimwe Anicet(26), Ruboneka Bosco(27), Nshimiyimana Yunusu(28), Mugunga Yves(29) na Ishimwe Pierre(GK, 30)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-30-apr-fc-yandikishije-izifashisha-mu-mikino-nyafurika-ya-caf-champions-league

  • Impungenge ku bibuga by’imikino bigezwe ku buce byubakwamo amashuri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hari benshi banyujijweho ikinyafu, bazira ko bagorobereje mu ku ishuri bakina karere, cyangwa se bashiki bacu baryoherewe n’udukino nka mabigibigi, agatenesi, gusimbuka umugozi n’ibindi, bakibagirwa ko hari uturimo tw’umugoroba tubategereje imuhira.

    Ibibuga ku mashuri yaba abanza n’ayisimbuye byahoze ari isoko y’ibyishimo ku banyeshuri, bikabafasha gusubiza ubwenge ku gihe nyuma y’amasaha menshi y’imihiriko n’amahurizo, bikaba n’isoko y’ubusabane hagati y’abanyeshuri.

    Hari aho wasangaga nk’ikibuga kimwe gihuriraho abanyeshuri barenga 1000 bigabanyije mu dukipe duto bitewe n’icyo buri mwana akunda gukina mu byishimo by’akaburarugero.

    Ubusanzwe siporo ifatwa nka kimwe mu bishobora gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza nko gukumira indwara y’umubyibuho ukabije n’izidakira nka diyabete, izifata umutima n’izo mu mutwe nubwo akamaro kayo katarangirira aho gusa by’umwihariko mu bana bakiri bato.

    Abahanga bavuga ko gukina byigisha abana amasomo y’ubuzima nko gukorera hamwe, kwigirira icyizere, kwimenyereza kugira inshingano, kwiremamo ikinyabupfura no kwiha intego ndetse no kuyigeraho.

    Ibikorwa by’imikino yo ku ishuri ngo bishobora kugira uruhare rungana na 50% by’imyitozo ngororamubiri abana basabwa gukora buri munsi. Ni naho abana bitoreza bakanakuza impano zabo zikaba zabageza no ku rwego rwo guhatanira imidali mu mikino Olempike nk’iyaberaga i Tokyo mu minsi ishize.

    Nubwo bimeze bityo, amwe mu mashuri y’iki gihe yaba aya leta cyangwa abikorera, afite ikibazo gikomeye cyo kutagira ibibuga by’imikino.

    Amwe aherereye aho twakwita mu manegeka ku buryo bigoye ko hakorwa ibibuga runaka nubwo haba hari ubutaka. Andi afite icyo kibazo cyo kutagira ubutaka, byatumye mu gihe cyo kwagura ibyumba by’amashuri hakenurwa ikibazo cy’ubucucike, ibibuga byarasatiriwe bikubakwamo.

    Kuva u Rwanda rutangije gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu mu 2008, yaje kwaguka ikaba 12, Guverinoma yatangiye kubaka ibyumba by’amashuri bishya kugira ngo abo bana babone aho bigira. Hamwe harubatswe ubutaka burashira amahitamo asigara ari ukubaka mu bibuga.

    Usibye kudindiza impano z’abana ni ikibazo gishobora no kubangamira imyigire

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, Nsengimana Charles, yaganiriye na IGIHE ku bijyanye n’uburyo bitwara nka kimwe mu kigo gifite abanyeshuri benshi badafite aho bisanzurira kuko abana bagera ku 4000 barimo abiga mu cyiciro cy’incuke, icy’abanza n’ayisumbuye.

    Ati “Ni uko turi mu bihe bya Covid-19 aho abana batemerewe gukina nk’uko bisanzwe ariko ubundi kutagira ibibuga ni ingorane. Ntabwo abana bidagadura uko bikwiye. Mu bihe bisanzwe bisaba ko bakina mu byiciro kuko dufite ikibuga cya Volleyball.”

    “Bagombye kujya mu bibuga ari benshi bagakora n’umwanya munini. Bituma hari impano zimwe na zimwe zitigaragaza uko byakagombye. Birumvikana bigira ingaruka ku banyeshuri no ku iterambere rya siporo mu Rwanda. Natwe abarimu hari igihe dukenera gukina, ntabwo abantu baba bisanzuye uko bikwiye.”

    Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kamuhoza, Nkomezi Alex Sebagabo avuga ko kuba umwana yakwiga atidagadura bibangamira amasomo n’imyitwarire kuko abana badakina barigunga.

    Ati “Siporo mu burezi yubaka umwana mu buryo bwinshi; n’uwakinnye akaruhuka ubasha kumuha umubare cyangwa Icyongereza akarushaho kubyumva. Habamo no gusabana birenze uko basabanira mu isomo.”

    “Ubusanzwe n’abakinnyi bose bakina ku rwego rw’igihugu imikino nka football, basketball, volleyball, akenshi bavaga mu bigo by’amashuri. Niba umwana atabitojwe akiri muto agategereza ko azajya muri ‘internat’ aho azakubitana n’ababifite, uwo azaba afite ubukererwe mu mikinire.”

    Mu Ishuri Ribanza rya Kamuhoza na ho ikibazo cy’ibibuga by’imikino baragifite kandi bigaragara ko ntaho bafite byakubakwa bitewe n’imiterere yaho. N’ahari hasigaye harubatswe hagamijwe kurwanya ubucucike mu mashuri

    Yongeyeho ati “Inzego zishinzwe uburezi zivuga ko aho bishoboka bazimura abaturage bakabaha ingurane hakaboneka imbuga yo gukiniramo ariko aho kugira ngo byaguke haza inyubako n’ahari gato kakagenda. Nihaba ubushake bizakorwa cyangwa uburyo turi kubaka amashuri ya ‘etage’ buzatuma ibibuga biboneka ariko na bo barabizi.”

    Kwari ugukemura ikibazo cyihutirwa

    Umwarimu wigisha Siporo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi, Ngarambe François, yavuze ko kuba ibibuga by’imikino byaratewemo ubusitani cyangwa bikubakwamo amashuri, ari ikibazo cyizwi ku rwego rw’igihugu.

    Ahamya ko mbere na mbere icyari gikenewe ari uko abana babanza kubona aho bigira ariko ngo n’aho bidagadurira harakenewe.

    Ati “Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza akenera gukora siporo; n’aba barwayi ba Covid-19 mu miti ya mbere babaha harimo no kubakoresha siporo. Umwana akuze adakora siporo yazayikora afite imyaka ingahe?”

    “Twanabiganiriyeho mu itorero ry’aba-Sportif ryabereye i Nkumba na Minisitiri [Uwacu Julienne] twabimubwiye avuga ko bigiye gukosorwa. Twanagaragazaga n’ibigo by’amashuri byubatse mu manegeka bidashobora kugira ibibuga.”

    Ntabwo gahunda ihari ari ugusenya ibibuga hubakwa amashuri

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko bizwi ko hari amashuri atagira ibibuga by’imikino ariko ko bikenewe.

    Kuba ibibuga byarubatswemo amashuri ngo si yo yari amahitamo ya mbere ahubwo harebwe igikenewe kurusha ibindi.

    Ati “Ntabwo twavuga ko gahunda ihari ari ugusenya ibibuga tukubaka amashuri, ni ukubikora byombi aho bishobotse. Aho twubaka amashuri aho bishoboka n’ibibuga biba birimo nk’ayubakwa mu Midugudu y’intangarugero.”

    Aho byagiye bibaho ko ibibuga byubakwamo amashuri si uko ari byo byari bigambiriwe, hari igihe rimwe na rimwe ikibazo kiba kiri ahantu nk’ubucucike abantu bareba igikenewe kurusha ibindi muri icyo gihe ariko na none hari izindi gahunda zo gushyira ibibuga ahantu hatandukanye mu gihugu no mu buryo busanzwe abaturage bakaba babona aho bakinira, n’ibyo bibuga bisanzwe bibakaba byakoreshwa n’abanyeshuri.

    Yavuze ko aho bidashoboka ko hajya ibibuga bisanzwe harebwa nk’ibya football na volleyball bitavuze ko abana batakina ahubwo hazakomeza kurebwa ubwoko bw’imikino yindi yakinwa.

    Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge, imbuga nto abanyeshuri bashoboraga gukiniramo iri kubakwamo ibyumba by’amashuri

    Mu Kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara bafite ikibuga cya Volleyball abanyeshuri bashobora gusimburanamo

    Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi bine ntaho kwidagarurira bafite

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3soOLnv

  • Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n'ayo mu kiciro cya 1 n'icya 2 mu bagore (2021) #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yemereye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ko bemerewe gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n'ikiciro cya mbere ndetse n'icyakabiri mu bagore mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Aya marushanwa agiye gukinwa nyuma y'ubusabe bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho mu kwezi kwa Kamena 2021 bandikiye Minisiteri ya Siporo bayisaba ko basubukura ibi byicior byombi biheruka kugaragara mu marushanwa ya 2019-2020, ni nyuma yaho mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi icyirezo cya Koronavirusi cyari kibasiye isi muri rusange bityo amarushanwa yo muri ibyo byiciro byombi ntiyaba.

    Mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA, yemereraga iri shyirahamwe gusubukura amarushanwa mu byiciro bitandukanye. Aha ni naho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ribinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter banditse bavuga ko bemerewe gusubukura amarushanwa.

    Bagize bati 'Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n'ayo mu kiciro cya 1 n'icya 2 mu bagore (2021).'

    FERWAFA kandi yaboneyeho gutangaza ko mu gihe cya vuba, baza gushyura hanze uko amakipe azahura muri ayo marushanwa, bati 'mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y'ayo marushanwa kimwe n'ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.'

    Hari amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko amakipe 15 yo mu kiciro cya kabiri ariyo yari yiyandikishije ngo azahatanire gukina imikino izabazana mu kiciro cya mbere hashakishwa amakipe abiri azasimbura ikipe ya Sunrise FC ndetse na AS Muhanga yamanutse mu kiciro cya kabiri cya 2021-2022.

    Mu minsi ishize nibwo hari amakuru yavugaga ko iki kiciro kitazakinwa kuko hari hamazwe gutangaza ko ikiciro cya mbere cya 2021-2022 kizatangira ku itariki ya 16 Ukwakira 2021, bityo bamwe bagaheraho bavuga ko ikiciro cya kabiri cy'umwaka wa 2020-2021 kitazakinwa bityo ko AS Muhanga na Sunrise zo zizaguma mu kiciro cya mbere.

    Ibi byatumye ku ruhande rwa Sunrise FC yiyongerera imbaraga, aho yari imaze kongerera amasezerano y'imyaka ibiri abakinnyi bayo babibiri Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatiri na Wanji Pius, iyi kipe kandi yanaguze Rucogoza Dhijad wakinaga muri Bugesera FC.

    Ku ruhande rwa AS Muhanga nyuma yaho yari yatandukanye na Nduwantare Ismael nk'umutoza wayo mukuru, iyi kipe nayo yari mu nzira zo kwiyubaka ishaka umutoza mukuru. Amakuru yavaga muri iyi kipe ngo nuko Thierry Hitimana na Kayiranga Babptiste aribo iyi kipe yarimo ishaka kureba ko umwe muribo bakorana mu gihe iyi kipe yaba igumye mu kiciro cya mbere.

    The post Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n'ayo mu kiciro cya 1 n'icya 2 mu bagore (2021) appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-mu-rwanda-yahaye-ferwafa-uburenganzira-bwo-gusubukura-amarushanwa-yikiciro-cya-2-mu-bagabo-ndetse-nayo-mu-kiciro-cya-1-nicya-2-mu-bagore-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisiteri-ya-siporo-mu-rwanda-yahaye-ferwafa-uburenganzira-bwo-gusubukura-amarushanwa-yikiciro-cya-2-mu-bagabo-ndetse-nayo-mu-kiciro-cya-1-nicya-2-mu-bagore-2021

  • Arsenal yongereye amasezerano ya 'Visit Rwanda’ kuri miliyari zirenga 55 #rwanda #RwOT

    Arsenal yamaze kongera amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda’ mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere kuri miliyoni 40 z’amapawundi.

    Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano bwa mbere na Arsenal y’imyaka 3 yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri 'Visit Rwanda’ aho iyi kipe ku myambaro yayo ku kuboko kw’ibumoso handitseho ijambo 'Visit Rwanda’ mu Kinyarwanda bivuze ngo 'Sura u Rwanda’.

    Iyi gahunda ntwabo yagarukiye kuri Arsenal gusa kuko umwaka wakurikiyeho u Rwanda rwasinye na PSG amasezerano nayo yo kwamamaza ubukererarugendo bw’u Rwanda aho yo ijambo 'Visit Rwanda’ riba riri ku myenda y’imyitozo ndetse n’iyo yishyushyanya imbere y’umukino.

    Icyo gihe aya amasezerano ya Arsenal ntabwo higeze hatangazwa amafaranga yishyuwe kugira ngo iyi kipe yambare ' Visit Rwanda’, ariko amakuru yavugaga ko ari miliyoni 30 z’amapawundi, bivuze ko byari miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka.

    Nubwo RDB itigeze itangaza ko aya masezerano yongerewe, amakuru avuga ko aya masezerano yarangiye muri Gicurasi 2021, yari yaramaze kongerwa umwaka ushize aho basinye imyaka 4, kimwe mu bigaragaza ko yamaze kongerwa ni uko Arsenal ku myambaro yayo y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 yambara 'Visit Rwanda’ nk’ibisanzwe.

    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Daily Mail byatangaje ko basinye amasezerano y’imyaka 4 aho u Rwanda ruzishyura miliyoni 40 z’amapawundi, ni ukuvuga miliyari zisaga gato 55 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hazajya hishyurwa miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka nk’uko byari bisanzwe.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka aheruka guitangariza RBA ko kuva ubukangurambaga bwa #VisitRwanda butangiye umusaruro wabonetse urenze uwari witezwe.

    Ati 'kuva dutangiye ubu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, twabashije kugira umusaruro wagiye wiyongera wavuye kuri miliyoni 36 z’Amapawundi tuvana mu bukangurambaga wa Visit Rwanda, ubu ugeze kuri miliyoni 77 z’amapawundi, tugitangira ubu bukangurambaga twakoze isuzuma dusanga abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’Ubukerarugendo, uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy’Ubukerarugendo.'

    Ntabwo hatangajwe umusaruro mbumbe wavuye muri iyi gahunda ya Visit Rwanda, ariko nk’uko inkuru ya The East African ibitangaza, ubushakashatsi bwakozwe na RDB bwagaragaje ko binyuze muri Visit Rwanda abakerarugendo baza gusura u Rwanda bavuye kuri 35% muri 2019 bagera kuri 41% muri 2020.

    Amafaranga yavuye mu Bukerarugendo kandi kubera icyorezo cya Coronavirus, yagabanutseho 76% aho yavuye kuri miliyoni 498 z’amadorali muri 2019 agera kuri miliyoni 121 z’amadorali muri 2020.

    Igihugu muri 2020 cyakiriye abakerarugendo 493,734 benshi bari baturutse mu bihugu bya Afurika, muri bo 1,200 bari bavuye mu Bwongereza ni mu gihe 924 bari bavuye mu Bufaransa.

    Arsenal yongereye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

    Yambara Visit Rwanda ku kaboko k’ibumoso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsenal-yongereye-amasezerano-ya-visit-rwanda-kuri-miliyari-zirenga-55