Tag: Imikino

  • Abafana b’umupira w’amaguru bemerewe kugaruka ku kibuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe amwe mu ma Federasiyo arimo iya Volleyball ndetse n’iya Basketball zamaze guhabwa uburenganzira bwo kwinjiza abafana ku mikino mpuzamahanga bitegura mu minsi iri imbere, ubu no mu mupira w’amaguru bamaze guhabwa uburenganzira.

    Abafana b
    Abafana b’Amavubi bemerewe kuzareba umukino uzayahuza na Kenya

    Ubu burenganzira Ferwafa yamaze guhabwa na Minisiteri ya Siporo, ni ubwo kwemerera abafana kureba umukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na Kenya mu gushaka itike y’igikombe kizabera muri Qatar.

    Mu kiganiro cy’imikino cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri uyu wa Gatanu,Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko Ferwafa yasabye ko abafana bakwemererwa kugaruka ku kibuga kandi bamaze kubaha ubwo burenganzira.

    Yagize ati “Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y’umupira w’amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwaho hirya y’ejo, tubwigaho. Inama twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari ariko ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo cyane cyane n’ubuzima bwabo.”

    Amavubi agiye kongera gukinira imbere y
    Amavubi agiye kongera gukinira imbere y’abafana

    Minisitiri Munyangaju kandi yavuze ko hari ibikiri gusuzumwa kugira ngo ingamba zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwe

    Yakomeje agira ati “Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby’ibanze byaremewe, ariko tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena [ya Kigali], barakoresha e-ticketing [kugura amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga];”

    “Ese noneho kuri stade tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza.”

    Kugeza ubu amakuru aturuka muri Ferwafa avuga ko kugeza ubu nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kwakira abafana icyakurikiyeho ari ukubimenyesha FIFA nayo ikazaba uburenganzira bwa nyuma kuko ari yo itegura iyi mikino


    source : https://ift.tt/383XItk

  • MINISPORTS yemereye abafana kongera kugaruka ku bibuga by'umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Umukino uheruka kurebwa n'abafana n'uwabaye kuwa 14 Werurwe 2020 ubwo hatangazwaga ko hari umurwayi wa mbere wa COVID-19 wabonetse mu gihugu.

    Nyuma y'aho Guverinoma y'u Rwanda yahise ihagarika abafana kuza ku bibuga bya ruhago ariko ubu bashobora gukomorerwa kubera ko inkingo zabonetse ndetse hakaba hari amabwiriza azashyirwaho yo kwirinda.

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bamaze kwemerera FERWAFA kugarura abafana kuri stade.

    Ati 'Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y'umupira w'amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwabo hirya y'ejo, tubwigaho. Inama twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari,bemerewe, kubera ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo cyane cyane n'ubuzima bwabo.'

    Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko nubwo bamaze gutanga ubwo burenganzira bwo kugarura abafana ku kibuga, hakiri kwigwa uburyo bizakorwamo kuko bitandukanye no mu yindi mikino, aho Kigali Arena ifite uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu kugura amatike.

    Ati 'Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby'ibanze byaremewe, ariko tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena [ya Kigali], barakoresha e-ticketing [kugura amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga];'

    'Ese noneho kuri stade regional tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza.'

    Muri Volleyball na Basketball, aho u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya mbere akomeye muri Afurika, abafana bemerewe kujya kureba imikino muri Kigali Arena, ni abipimishije COVID-19 kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko ari bazima.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisports-yemereye-abafana-kongera-kugaruka-ku-bibuga-by-umupira-w-amaguru

  • Nyuma yo gufungwa kwa Kimenyi, ibibaye kuri Kwizera Olivier birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru yuko umuzamu Kimenyi Yves yafunzwe. Nyuma y'aho gato, Umuzamu mugenzi we ariwe Kwizera Olivier yatangaje ko kuri ubu atakiri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, Amavubi, kuko yamaze gusezererwa.

    Ibi Kwizera Olivier yabitangarije kuri Live ya instagram aho yari yatumiwe n'umwe mu bakoresha instagram bazwi cyane witwa Shazz.

    Kwizera Olivier

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gufungwa-kwa-kimenyi-ibibaye-kuri-kwizera-olivier-birababaje/

  • Kwizera Olivier yasezerewe mu mwiherero w'Amavubi kubera”guhurira kuri Instagram”n'umukobwa mu gicuku [YAVUGURUWE] #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier yasezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi,kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'uko yagaragaye live kuri instagram mu masaha akuze kuri uyu wa 4,aririmbana n'umukobwa aho kuruhuka nk'abandi ngo yitegure imyitozo.

    Umunyezamu Olivier Kwizera yasezerewe muri camp y'Amavubi kuko yarenze ku itegeko ryo kuruhuka kare.

    Uyu musore kandi ntiyari kuzakina umukino Amavubi yari kuzahuramo na Mali kuko afite ikarita itukura yahawe kuri Cameroon.

    Mu ijoro ryakeye,uyu mukobwa yagiye kuri Instagram,Kwizera Olivier uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu “Amavubi” iri kwitegura imikino itoroshye ya Mali na Kenya,ahita amusaba ko bakwiyunga bakaririmbira abantu.

    Ntabwo benshi mu bafana bakiriye neza kuba umukinnyi uri mu mwiherero witegura imikino y'amajonjora yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022,yigira kuri Instagram gutwika aho kuruhuka no gutekereza ku myitozo.

    Kwizera usanzwe utavugwaho rumwe na bamwe mu bafana kubera imyitwarire idahwitse yaba mu kibuga no hanze yacyo,yongeye kunengwa cyane.

    Uyu munyezamu ari mu mwiherero w'Amavubi nyuma y'igihe yari amaze afunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa yahise asezera ku mupira w'amaguru ariko umutoza Mashami yarenze ibyo byose aramuhamagara.

    Umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio&TV10, abinyujije kuri Twitter ye yagaragaje amwe mu mashusho ya Kwizera n'uyu mukobwa baganiraga,arangije aravuga ati”ibi harya nibyo bita ngo “Gushya”, ubu umwiherero w'Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe.”

    Bamwe mu bavuze kuri iki gitekerezo cya Karenzi,bemeje ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w'Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.

    Undi munymakuru w'imikino,Jean de Dieu Dukuze uzwi nka Jah d'Eau Dukuze yanyomoje Karenzi we aravuga ati “Ariko rero mu mwiherero w'ikipe y'igihugu si Gereza, umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa nk'aho umukino ari ejo.”

    Kwizera Olivier wavugwaga mu rukundo n'umukinnyi wa Filimi,yahuje n'uyu mukobwa wari live bafatanya kuririmba.

    Uyu mukobwa waganiraga na Kwizera, aherutse gufungisha umuhanzi Davis D na Kevin Kade n'undi musore ufotora,bashinjwa ko baryamanye na we ataruzuza imyaka y'ubukure gusa baje kurekurwa.

    Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.

    Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y'igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y'ibibazo amazemo iminsi.

    Yagize ati 'Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.'

    'Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk'abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w'umupira w'amaguru afite byinshi akifitemo'.

    Muri aya marushanwa,u Rwanda ruri kwitegura kwakirwa na Mali mu mukino uzabera mu Mujyi wa Agadir muri Maroc ku wa 1 Nzeri mu gihe ruzakira Kenya nyuma y'iminsi ine. Ibi bihugu uko ari bitatu biri mu itsinda E hamwe na Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yasezerewe-mu-mwiherero-w-amavubi-kubera-gutwikira-kuri

  • Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n'abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki 19 Kanama 2021 kuri Hilltop Hotel, Perezida wa FERWAFA yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abayobozi b'amakipe yo mu kiciro cya kabiri igamije kurebera hamwe imigendekere myiza y'amarushanwa ahuza ayo makipe yo mu kiciro cya kabiri.

    Ku ruhande rwa FERWAFA, iyi nama yari yitabiriwe na Perezida bwana MUGABO N. Olivier, Visi Perezida bwana HABYARIMA Marcel, Umunyamabanga Mukuru bwana UWAYEZU F. Régis ndetse n'abandi bakozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

    Atangiza iyi nama, Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier yabanje gushimira abitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo biganisha ku cyatuma Shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagabo igenda neza.

    Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bwana UWAYEZU F. Régis yabanje gusobanurira abayobozi b'amakipe ibikubiye mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 azakurikizwa muri ayo marushanwa. Yagaragaje inshingano za FERWAFA ndetse n'iz'amakipe kimwe n'ibihano biteganyijwe mu gihe ingingo ziri muri ayo mabwiriza yaba atubahirijwe.

    Kimwe mu byo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasobanuye mu mpinduka zabaye ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu gihe cy'amarushanwa ''FERWAFA RETURN TO PLAY GUIDELINES'' ni ingingo yategekaga ko abakinnyi babana yavuguruwe kuri iyi nshuro amarushanwa akaba azakinwa abakinnyi bataha mu ngo zabo. Cyakora amakipe abyifuza akaba afite uburenganzira bwo gukina abakinnyi babana.

    Mubyavuye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje impande zombi yanzuye ko amakipe agomba kwiyandikisha mu gihe cya vuba kuko biteganyijwe ko amakipe agomba gutangira imyitozo guhera ku itariki ya 25 Kanama 2021, ndetse amarushanwa akazatangira ku itariki ya 18-19 Nzeri 2021.

    Biteganyijwe ko imikino ya 1/8 ibanza izakinwa ku itariki ya 21-22 Nzeri naho imikino yo kwishyura izakinwa ku ya 24-25 Nzeri 2021, kimwe cya kane ku mukino ibanza izakinwa kuya 27-28 Nzeri iyo kwishyura yo ikazakinwa ku ya 30 Nzeri na 1 Ukwakira 2021.

    Kimwe cya kabiri imikino ibanza izakinwa kuya 4 -5 Ukwakira mu gihe iyo kwishyura izakinwe kuya 7-8 Nzeri 2021, umwanya wa gatatu wo uzakinwa ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 naho umukino wa nyuma ari nawo uzagaragaza amakipe abiri agomba gusimbura AS Muhanga ndetse na Surise FC uzakinwa kuya 11 Ukwakira 2021.

    Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, amakipe yashishikarijwe kwihutira kwiyandikisha kwitabira aya marushanwa kuko ari kimwe mu bizashingirwaho mu gihe cyo kunoza Ingengabihe ya Shampiyona y'Ikiciro cya kabiri mu bagabo.

    Ikindi ni uko abayobozi b'amakipe y'Ikiciro cya kabiri bishimiye kuba Shampiyona igiye kuba nyuma y'igihe kinini yarahagaritswe kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    The post Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n'abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inama-nyunguranabitekerezo-yahuje-ubuyobozi-bwa-ferwafa-nabanyamuryango-bo-mu-kiciro-ya-kabiri-yanzuye-ko-imikino-ya-2020-2021-izakinwa-hagati-muri-nzeri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-nyunguranabitekerezo-yahuje-ubuyobozi-bwa-ferwafa-nabanyamuryango-bo-mu-kiciro-ya-kabiri-yanzuye-ko-imikino-ya-2020-2021-izakinwa-hagati-muri-nzeri

  • Bite bya Muhadjiri ugomba kwerekeza muri Tunisia #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri wabengutswe n’ikipe ya CS Sfaxien ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia, nta gihindutse aragenda mu mpera z’iki cyumweru.

    CS Sfaxien yabengutse Muhadjiri ubwo yakiniraga ikipe ya AS Kigali, kuko ni umwe mu bakinnyi bayizonze mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup ubwo bahuruga umwaka ushize.

    Uyu musore uheruka gusinyira Police FC amasezerano y’umwaka umwe, akaba ashobora guhaguruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru akajya muri Tunisia kurangizanya n’iyi kipe, akaba azaba ari nyuma y’uko azakoreshwa ikizamini cy’ubuzima.

    Umunyabanga wa Police FC, CIP Obed Bikorimana yabwiye ISIMBI ko iyi gahunda ya Muhadjiri nta kintu yayivugaho mu gihe amakipe yombi akiri mu biganiro bitarangira.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kuri gahunda yari isanzwe, Muhadjiri Hakizimana yari afite gahunda yo kugenda ku wa Gatandatu(ejo) ari bwo azava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yerekeza muri Tunisia.

    Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali na APR FC.

    Muhadjiri agomba kujya Tunisia kurangizanya na Club Sfaxien

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bita-bya-muhadjiri-ugomba-kwerekeza-muri-tunisia

  • Umunyezamu Kwizera Olivier bamuhambirije utwe mu mwiherero w' ikipe y' igihugu Amavubi #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier wari uherutse guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe mu mwiherero w'Iyikipe y'Igihugu nyuma yo kugaragara live kuri instagram mu gihe iyi kipe iri ku rugamba rwo kwitegura imikino ifite mu kwezi gutaha.

    Abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino mu Rwanda, batangaje ibyo kwirukana mu mwiherero uyu munyezamu wari wahamagawe na Mashami kuri manamfasha.

    Uyu munyezamu yari uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge agakatirwa umwaka umwe usubitse.

    Nyuma yo gufungurwa, Kwizera Olivier ubwe yatangaje ko ahagaritse burundu umupira w'amaguru ndetse biza kugarukwaho na benshi batishimiye kiriya cyemezo.

    Byaje gutungurana ubwo yatangazaga ko yisubiyeho ndetse biza no kuba inkuru nziza ubwo Umutoza Mukuru w'Amavubi Mashami Vincent yamuhamagaraga mu bakinnyi bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura imikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.

    Uyu musore wari umaze iminsi ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero, mu ijoro ryakeye yagaragaye ari live kuri instagram aririmba aho yari yahuje umurongo n'umukobwa witwa Kayesu Sharon wanavuzwe mu kibazo cy'ifungwa ry'abahanzi Davis D na Kevin Kade.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko ibi byatumye Kwizera Olivier asezererwa  mu mwiherero kubera iyi myitwarire yo kujya kwinezeza ku mbuga Nkoranyambaga mu gihe ikipe y'Igihugu iri ku rugamba rwo kwitegura imikino ikomeye.

    Ubwo abakinnyi bari bamaze gutangira umwiherero, Umutoza Mukuru Mashami Vincent yari yabaye nk'ushyigikira icyemezo cye cyo guhamagara Kwizera Olivier aho yavuze ko yamuhamagaye kugira ngo yongere yisange mu muryango mugari.

    Icyo gihe yavugaga ko atari byiza ko umuntu wagize ibibazo aba intabwa bityo ko kuba atahamagarwa bishobora kumwongerera uburemere bw'ibibazo yari afite mu mutwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/umunyezamu-kwizera-olivier-bamuhambirije-utwe-mu-mwiherero-w-ikipe-y-igihugu-amavubi/

  • Akabaye icwende… : Kwizera Olivier yirukanywe mu mwiherero w’Amavubi kubera imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru bakora ibiganiro by’imikino mu Rwanda, batangaje ibyo kwirukana mu mwiherero uyu munyezamu wari wahamagawe na Mashami kuri manamfasha.

    Uyu munyezamu yari uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge agakatirwa umwaka umwe usubitse.

    Nyuma yo gufungurwa, Kwizera Olivier ubwe yatangaje ko ahagaritse burundu umupira w’amaguru ndetse biza kugarukwaho na benshi batishimiye kiriya cyemezo.

    Byaje gutungurana ubwo yatangazaga ko yisubiyeho ndetse biza no kuba inkuru nziza ubwo Umutoza Mukuru w’Amavubi Mashami Vincent yamuhamagaraga mu bakinnyi bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura imikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.

    Uyu musore wari umaze iminsi ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero, mu ijoro ryakeye yagaragaye ari live kuri instagram aririmba aho yari yahuje umurongo n’umukobwa witwa Kayesu Sharon wanavuzwe mu kibazo cy’ifungwa ry’abahanzi Davis D na Kevin Kade.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko ibi byatumye Kwizera Olivier asezererwa mu mwiherero kubera iyi myitwarire yo kujya kwinezeza ku mbuga Nkoranyambaga mu gihe ikipe y’Igihugu iri ku rugamba rwo kwitegura imikino ikomeye.

    Ubwo abakinnyi bari bamaze gutangira umwiherero, Umutoza Mukuru Mashami Vincent yari yabaye nk’ushyigikira icyemezo cye cyo guhamagara Kwizera Olivier aho yavuze ko yamuhamagaye kugira ngo yongere yisange mu muryango mugari.

    Icyo gihe yavugaga ko atari byiza ko umuntu wagize ibibazo aba intabwa bityo ko kuba atahamagarwa bishobora kumwongerera uburemere bw’ibibazo yari afite mu mutwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Akabaye-icwende-Kwizera-Olivier-yirukanywe-mu-mwiherero-w-Amavubi-kubera-imyitwarire-mibi

  • Afghanistan: Umukinnyi w'umupira w'amaguru yahanutse ku ndege y'ingabo za Amerika arapfa #rwanda #RwOT

    Abatagetsi muri Afghanistan bemeje urupfu rw'umukinnyi ukiri muto, Zaki Anwari w'imyaka 19. Uyu, yakiniye ikipe y'igihugu y'ingimbi. Yahanutse ku ndege y'ingabo za Amerika yari yitendetseho mu gihe yarimo guhaguruka ku kibuga cy'indege cya Kabul. Gusa nta makuru arambuye yatangajwe y'umunsi yapfiriyeho.

    Kuva Abataliban bafata ubutegetsi muri icyo gihugu, abantu ibihumbi buzuye ku kibuga cy'indege cya Kabul mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba biri kuhavana abantu babyo n'abakorana nabo.

    Ibinyamakuru byaho byatangaje ko nibura abantu babiri bapfuye bahanutse ku ndege iri guhaguruka. Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere nazo zemeje ko hari imirambo yabonetse mu mwanya w'amapine y'indege ubwo yari igeze muri Qatar.

    Ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kwihanganisha umuryango wa Zaki Anwari.

    Mu itangazo kuri Facebook nkuko BBC ibitangaza, ibiro bikuru bishinzwe uburezi muri siporo muri Afghanistan byavuze akababaro batewe n'urupfu rwa Anwari.

    Uru rwego rwagize ruti: 'Aruhukire mu mahoro kandi turasengera umuryango we, inshuti n'abakinanaga na we.' Abandi nabo bagiye batangaza akababaro batewe n'urupfu rw'uyu mukinnyi muto.

    Umwe kuri Instagram yanditse ati: 'Urupfu rwe ni agahinda gakomeye. Nzahora nkwibuka buri gihe'.

    Amashusho y'akavuyo ku kibuga cy'indege cya Kabul, abantu burira indege y'igisirikare cya America.

    Abasirikare bagera ku 4,500 ubu baragenzura by'agateganyo Karzai International Airport i Kabul, umurwa mukuru wa Afghanistan. Hanze yacyo, Abataliban nabo barabuza abaturage kwinjira muri icyo kibuga badafite inyandiko z'inzira — n'abazifite bikabagora kwinjira.

    Kubera amashusho y'akavuyo yabonetse kuri iki kibuga, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze arengera kuvana Amerika muri Afghanistan. Ku wa gatatu yabwiye ABC News ati: 'Ingingo y'uko hari uburyo twari kuhava nta kajagari kabayeho, simbona uko byari kugenda'.

    Perezida Biden, yavuze ko ingabo za Amerika zishobora kuguma muri iki gihugu na nyuma y'itariki ntarengwa ya 31/08 bumvikanye n'Abataliban, mu gukomeza gufasha abashaka kuhava.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/afghanistan-umukinnyi-wumupira-wamaguru-yahanutse-ku-ndege-yingabo-za-amerika-arapfa/

  • Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena #rwanda #RwOT

    Mu nyubako ya Kigali Arena iherereye mu mugi wa Kigali hateganyijwe kuzaberamo imikino y'amarushanwa atandukanye yo ku rwego Nyafurika, icyari kitezwe cyane ni ukumenya neza niba koko abafana bazitabira iyo mikino, kugeza ubu igisubizo ni yego, kuko abategura aya marushanwa bemeje ko abafana bazitabira iyi mikino.

    Uhereye ku itariki ya 24 Kamena 2021, mu Rwanda harabera irushanwa Nyafurika ry'umukino wa Basketball rizwi nka Afrobasketball rigomba guhuza ibihugu 15 biturutse ku mugabane wa Afurika ndetse n'u Rwanda ruzakira iyi mikino, ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda FERWABA bamaze gutangaza ko abafana bemerewe kwinjira muri iyi mikino.

    Nk'uko byatangajwe na Jabo Landry, umwe mubayobozi bashinzwe gutegura iri rushanwa rya Afrobasketball yatangaje ko Kigali Arena izakina abafana 5 000 mu gihe iyi nyibuka yari isanzwe yakira abantu ibihumbi icumi.

    Kimwe n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball nabo batangaje ko mu irishanwa Nyafurika ry'abagabo ndetse n'abagore rizabera naryo muri Kigali Arena guhera ku itariki ya 5 Nzeri 2021, nabo bemeje ko abafana bazitabira iri rushanwa.

    Icyo aya mashyirahamwe yombi ahuriyeho ku birebana no kwitabira iyi mikino haza abafana, ni uko abafana bazitabira iyi mikino bagomba kuba barakingiwe icyorezo cya COVID-19 byibuze urukingo rumwe ndetse no kuba wapimwe Koronavirusi ibisubizo bigaragaza ko uri muzima.

    Kugeza ubu amakipe y'igihugu akomeje kwitegura, by'umwihariko ku ruhande rw'u Rwanda mu mukino wa Basketball, Misiri yaraye ikinnye umukino wa gishuti n'u Rwanda birangira Misiri itsinze u Rwanda amanota 71 kuri 69.

    Muri Volleyball ho bakomeje umwiherero aho mu bagabo kugeza ubu umwiherero urimo abakinnyi 20 naho ku ruhande rw'abagore bo barimo ari 18.

    The post Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kwipimisha-no-kuba-warakingiwe-covid-19-ni-bimwe-mu-bizibandwaho-kugirango-abafana-bazitabire-imikino-nyafurika-ya-baskeball-na-volleyball-izabera-muri-kigali-arena/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwipimisha-no-kuba-warakingiwe-covid-19-ni-bimwe-mu-bizibandwaho-kugirango-abafana-bazitabire-imikino-nyafurika-ya-baskeball-na-volleyball-izabera-muri-kigali-arena