Tag: Imikino

  • Arteta yavuze ko Arsenal iri mu bihe bibi itigeze ibamo ariko ko ntakwiheba #rwanda #RwOT

    Umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta nyuma yo gutsindwa uriya mukino, yavuze ko Arsenal itigeze igira ibihe bibi nk’ibyo irimo muri iki gihe.

    Aganira na BBC Sport yagize ati 'Sintekereza ko ikipe mu mateka yayo yigeze ihura n’ikintu nk’iki.'

    Gusa ngo ntarirarenga. Ati 'Shampiyona cyangwa umwanya ntabwo birangira mu kwezi kwa munani. Ikintu kibi cyane ushobora gukora ni ukwiheba. Birumvikana ko ibyo tutagiye kubikora.'

    Yagarutse ku ngorane iriya kipe ifite aho yagize ati 'Turimo kubura abakinnyi icyenda, kandi biragoye. Ntabwo ari abakinnyi icyenda babonetse basanzwe, ni abakinnyi bakomeye cyane.'

    Kubera Covid, ku mukino na Brentford, Arsenal ntiyari ifite ba rutahizamu babiri bayo bakomeye Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette, kongeraho Willian n’umunyezamu w’umusimbura Alex Runarsson.

    Aubameyang yari ku ntebe y’abasimbura ku mukino na Chelsea, ariko myugariro Ben White waguzwe miliyoni 50 z’amapawundi ntabwo yakinnye nyuma yuko bamusanzemo Covid.

    Thomas Partey, Gabriel na Eddie Nketiah na bo bose bafite imvune.

    Arteta yagize ati “Hari ibintu byiza byinshi. Abakinnyi batanu bafite imyaka 19 cyangwa 20 bakinnye kuri uru rwego ku nshuro ya mbere, ibyo bizagira ingaruka nziza ariko kuri ubu biragoye.'

    Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal, ubwo iyi kipe yatsindwaga umukino wayo wa mbere wa Shampiyona igatsindwa n’ikipe yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere, yavuze ko abakunzi b’iriya kipe badakwiye gukomeza kubona uriya musaruro.

    Icyo gihe Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Ntabwo tugomba kwihanganira cyangwa kwemera umusaruro mubi cyane. Ikipe igomba kubakwa ifite intego yo gutsinda gutsinda gutsinda. Kugira ngo niba dutsinzwe….bibe bitari byitezwe.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Arteta-yavuze-ko-Arsenal-iri-mu-bihe-bibi-itigeze-ibamo-ariko-ko-ntakwiheba

  • Volleyball: U Rwanda rwashimwe aho rugeze rwitegura kwakira igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 22 Kanama 2021 muri Kigali Arena habaye umuhango wo gusinya amasezerano yo kwakira igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda, amasezerano yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB).

    Aya masezerano kandi yasinyiwe imbere y’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, iyi Minisiteri ikaba ari na yo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
    Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka
    Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka

    Visi Perezida wa CAVB Kioni Waithaka unamaze iminsi mu Rwanda, yashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura aya marushanwa, ariko avuga ko bitamutunguye kuko asanzwe azi ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza.

    Yagize ati “Aho imyiteguro igeze urabona ko ari ibintu bishimishije, urebye ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus ubona bishimishije, uko bakwakira ukigera ku kibuga cy’indege ukabanza ugapimwa, ukajya mu kato, ubona ko bashyizeho ingamba zifatika.”

    Perezida wa FRVB Ngarambe Raphaël, yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, ariko avuga ko batagomba kwirara kuko mu Cyumweru gitaha baza gukora inama zigomba guhuza inzego zose zirebwa n’iri rushanwa

    Ati “Icyo twavuga ni uko imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, Visi-Perezida wa CAVB na we uri aha ngira ngo yanabyivugiye ko yabonye ibisabwa byose biri ku murongo kandi kugeza ubu ntacyo baranenga, ariko natwe ntitugomba kwirara iminsi isigaye turayibyaza umusaruro kugira ngo irushanwa rizagende neza.”

    Hafashwe ifoto y
    Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’uyu muhango

    Nyuma yo gusinya aya masezerano, hakurikiyeho umuhango wo kumurika ikirango cy’irushanwa (Logo) cy’iri rushanwa rya 2021, aho hagaragaramo inyubako ya Kigali Convention Centre, umugabane wa Afurika ndetse n’umuntu uri gukina umupira wa Volleyball.

    Ikirango cy
    Ikirango cy’irushanwa ku bagabo kigaragaza n’amatariki y’irushanwa
    Ikirango cy
    Ikirango cy’irushanwa ku bagore kigaragaza n’amatariki y’irushanwa


    source : https://ift.tt/3kjSoYa

  • Ubufaransa: Abafana binjiye mu kibuga gukubita abakinnyi b'ikipe bari bahanganye umukino urasubikwa #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya OGC Nice yo mu Bufaransa bakoze amahano batera amacupa menshi umukinnyi wa Olympique de Marseille witwa Dimitri Payet ubwo yari agiye gutera koloneri undi arayafata arayabasubiza niko gusohoka muri stade baza mu kibuga kumukubita na bagenzi be.

    Ubwo Nice yari imaze gutsinda igitego 1-0 cya Kasper Dolberg,abakinnyi ba Marseille bagerageje gukoresha imbaraga ngo bishyure aribwo uyu Dimitri Payet yajyaga gufata umupira ngo atere koloneri igikundi cy'abafana ba Nice gifata amacupa gitangira kuyamutera nawe arayafata arabasubiza benshi bahita baza mu kibuga kumukubita we na bagenzi be.

    Aba bafana bo ku kibuga cya Allianz Riviera bateje aka kavuyo ku munota wa 74 w'umukino byatumye unasubikwa bakimara kwinjira mu kibuga basunitse ibyapa bakanasunika abashinzwe umutekano.

    Umutoza Jorge Sampaoli yagaragaye ari gushaka kurwana ndetse we na bagenzi be bakubise abafana aho hari amakuru ko umwungirije yafashe umufana aramukubita bikomeye.

    Mu byumweru 2 bishize nabwo,umukino wa Marseille na Montpellier warahagaze gato nyuma y'aho abafana bateye amacupa ikipe ya Marseille birangira umukinnyi wayo Valentin Rongier yangiritse umunwa.

    Nyuma y'ubu bushyamirane abashinzwe uyu mukino basabye ko usubukurwa ariko abakinnyi ba Marseille banga gukina baterwa mpaga.

    Umusifuzi yahamagaye abakinnyi mu kibuga haza aba Nice gusa ariko aba Marseille banga kugaruka byatumye iterwa mpaga.

    Abakinnyi ba Marseille barimo Luan Peres, Matteo Guendouzi na Dimitri Payet bakomerekejwe n'aba bafana.

    Perezida wa Marseille, Pablo Longoria yavuze impamvu banze gukina ati 'Twanze gusubira gukina kubera umutekano w'abakinnyi bacu.Iyi ni inshuro ya 2 bibaye kuko no kuri Montpellier byabaye twemera gukina.Umusifuzi yatubwiye njye na Sampaoli ko umutekano utizewe.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-abafana-binjiye-mu-kibuga-gukubita-abakinnyi-b-ikipe-bari-bahanganye

  • Umuzamu wAmavubi Emery Mvuyekure yegukanye i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi muri Kenya hakinwaga umunsi wa nyuma wa shampiyona aho ikipe ya Tusker FC yari ihanganiye igikombe cya Shampiyona na KCB ariko birangira Tusker FC yegukanye igikombe. Tusker FC yakinnye na Bidco United iyitsinda ibitego 2-1 naho KCB itsindwa na City Stars ibitego, Tusker FC itwara igikombe cya Shampiyona ifite amanota 65, KCB iba iya kabiri n’amanota 62. Bandari FC itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo, yaje ku mwanya wa Gatatu n’amanota 53. Cassa yageze muri Kenya mu ntangiriro za shampiyona aho yari avuye mu ikipe ya Gasogi United.


    Mvuyekure Emery, umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umuzamu wa mbere wa Tusker FC, yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 3 amaze muri iyi kipe. Tusker FC igikombe itwaye kibaye icya 12 cya Shampiyona kuko yaherukaga gutwara iki gikombe mu 2016.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108830/umuzamu-wamavubi-emery-mvuyekure-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-muri-kenya-cassa-aba-uw-108830.html

  • Arsenal yongeye kwitandukanya namanota 3 its… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino Arsenal yari yakiriye, amatsiko yari menshi hibazwa niba iri buze guhagarika ikipe ya Chelsea FC ariko intero iguma kuba ya yindi Arsenal ibura amanota atatu. Umukino watangiye ikipe zombi zikinira mu kibuga hagati, ariko ikipe ya Chelsea ikiganza Lukaku ashaka gutsinda igitego cye cya mbere muri iyi Shampiyona.


    Lukaku yabonye igitego nyuma yo kugaruka mu Bwongereza 

    Abakinnyi babanjye mu kibuga: Arsenal, Leno,  Tierney, Mari, Holding, Cedric, Sambi, Xhaka (c), Saka, Smith Rowe, Pepe na Martinelli.

    Chelsea: Mendy, Rüdiger, Christensen, Azpilicueta (c), Alonso, Kovačić, Jorginho, James, Havertz, Lukaku, Mount.

    Uruhande rw’ibumoso ku ikipe ya Arsenal hakinaga Tierney,  yagumye kugorwa na Mason Mount ndetse Ree James wakinaga azamuka cyane byaje gutuma ku munota wa 15 Lukaku atsinda igitego cya mbere ku mupira yari aherejwe na James, ndetse ku munota wa 35 Reece James atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri ku busa bwa Arsenal itabonye uburyo bufatika bw’igitego.


    Mu gice cya  Kabiri ikipe zombi zaje zishaka kwiganza ndetse no kwiharira umukino, Arsenal yakoze impinduka ikuramo Tierney ishyiramo Nuno Tavares naho Pierre Emerick Aubameyang asimbira Martinelli, Saka asimburwa na Folarin Balogun. Ku munota wa 76 Mount yakatiye umupira  Lukaku ashyiraho umutwe umupira ukorwaho na Leno ugonga igiti cy’izamu ugaruka mu kibuga.


    Arsenal byongeye biranga

    Chelsea nayo yaje gukora impinduka Ngolo Kante asimbura Kovacic naho Mount asimburwa na Hakim Ziyech. Umukino bongeyeho imino 3 ariko amakipe yombi asoza nta mpinduka zibaye ari ibitego bibiri bya Chelsea ku busa bwa Arsenal.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108831/arsenal-yongeye-kwitandukanya-namatona-3-itsindwa-na-chelsea-fc-ibitego-2-ku-busa-108831.html

  • Chelsea yihanije Arsenal ishyira Arteta mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Brentford ibitego 2-0,kuri iki cyumweru yatsindiwe ku kibuga cyayo na Chelsea ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere.

    Romelu Lukaku wakinnye umukino we wa mbere muri Chelsea nyuma yo kugurwa miliyoni 97 z'amapawundi, niwe watsinze igitego cya mbere ku munota wa 15 ku mupira mwiza yahawe na Reece James.

    Lukaku w'imyaka 28,yari amaze imyaka 9 n'iminsi 360 akinnye umukino we wa mbere muri Chelsea ariyo mpamvu yakoze cyane kugira ngo yigarurire imitima y'abafana.

    Ku munota wa 35,Chelsea yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Reece James nyuma y'umupira mwiza yahawe na Mason Mount agaca mu rihumye ba myugariro ba Arsenal bari barangaye.

    Lukaku wabyigaga cyane ba myugariro ba Arsenal,yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego byinshi ariko umunyezamu Leno amubera ibamba.

    Arsenal itakigira umukino wubakitse kubera urwego rwo hasi rwa bamwe mu bakinnyi bayo,niyo kipe imaze gutanga amafaranga menshi mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi ariko nta n'umwe wakora ikinyuranyo mu bo yaguze.

    Umutoza Arteta utaramara imyaka 2 muri Arsenal,amaze gutsindirwa mu rugo imikino myinshi kurusha iyo Arsene Wenger yatsinzwe mu myaka 6.

    Arsenal iri mu mazi abira kuko ku mukino w'umunsi wa 3 izasura Manchester City imaze iminsi iyitsinda iyo bahuye.

    Umutoza Mikel Arteta yatangaje ko gutsindwa uyu mukino byatewe nuko yabuze abakinnyi 9 bakomeye ndetse ngo nibaba bagarutse azitwara neza gusa yijeje abafana ko azatsinda umukino wo hagati mu cyumweru azakina na West Bromwich muri Carabao Cup.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yihanije-arsenal-ishyira-arteta-mu-mazi-abira

  • Undi mukinnyi avuye mu mwiherero w'Amavubi igitaraganya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Manishimwe Djabel ukinira ikipe y'igihugu Amavubi ntagikinnye umukino uzabahuza na Mali bitewe n'ikibazo cy'uburwayi, aho biteganyijwe ko amavubi azahaguruka taliki 28/8/2021 umukino ukazaba taliki ya 1/9/2021 .

    Manishimwe Djabel yavuye mu mwiherere w'ikipe y'igihugu bitewe n'ikibazo yagize, aho yanduye Covid-19 akigera mu mavubi, ikindi kandi ntiyigeze akora umwitozo n'umwe. Akaba atazajyana n'Amavubi.

    Manishimwe Djabel ni umukinnyi wa kane uvuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu nyuma yaho birukanye Kwizera Olivier, Muhadjir wagiye gushaka ikipe, Tuyisenge Jacques wahawe agahushya agiye gukora ubukwe.

    Source : https://yegob.rw/undi-mukinnyi-avuye-mu-mwiherero-wamavubi-igitaraganya/

  • Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w'Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19 #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru, yitegura gukina umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Qatar, rutahizamu Manishimwe Djabel ntabwo azajyana n'amavubi muri Maroc gukina na Mali mu mukino uzaba mu ntangiriro za Nzeli.

    Nk'uko ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ryabitangaje, Manishimwe Djabel ntabwo azajyana n'Amavubi kubera ikibazo cy'uburwayi yagize ubwo yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ngo ni uko uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC ngo ni uko yanduye icyorezo cya Koronavirusi byanatumye kuva ageze mu mwiherero atigeze anagaragara mu myitozo yo kwitegura uyu mukino, kubw'ibyo uyu rutahizamu kuri iki cyumweru akaba yahise asezererwa mu mwiherero ajya iwe.

    Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero witegura imikino y'igikombe cy'isi nyuma ya Usengimana Faustin nawe wahamagawe nyuma y'uko yari arwaye asaba ko atakomezanya na bagenzi be umwihererom undi ni umunyezamu Kwizera Olivier uherutse gusezererwa bitewe n'impamvu zitatangajwe.

    Amavubi azahaguruka i Kigali kuya 28 Kanama 2021, azakine na Mali tariki ya 1 Nzeri 2021 bakinire mu gihugu cya Maroc, kugeza ubu abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kugera mu Amavubi barimo Rukundo Denis, Buhake Clement, Nsengiyumva Isaac ndetse na Kalisa Jamir.

    Mu bandi bakina hanze Rwatubyaye Abdoul , Manzi Thierry, Mukunzi Yanick, Emmanuel Imanishimwe, Ngwabije Bryan Clovis, Djihad Bizimana na Rafael bazasanga abandi Agadir muri Maroc, kuri Kagere Medie na Emery Mvuyekure bazagera mu Rwanda tariki ya 25 Kanama 2021 naho Salomon Nirisarike azaze ho nyuma umunsi umwe.

    The post Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w'Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manishimwe-djabel-abaye-umukinnyi-wa-gatatu-uvuye-mu-mwiherero-wamavubi-ni-nyuma-yo-kwandura-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manishimwe-djabel-abaye-umukinnyi-wa-gatatu-uvuye-mu-mwiherero-wamavubi-ni-nyuma-yo-kwandura-covid-19

  • Ibitecyerezo bitandukanye bisa nkibigaragaza… – #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier, ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu cy'u Rwanda, yitegura umukino izahuramo na Mali uzabera i Agadir muri Maroc ku wa 1 Nzeri 2021, ndetse n'uwa Kenya uzabera i Kigali ku wa 5 Nzeri, mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda E ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar.

    Gusa,  we ntibyamuhiriye kuko yaje kwirukanwa 'azira kurara avugana n'umukobwa kuri instagram kandi ari mu mwiherero'. Byaje gusa n'ibitungura benshi nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero igitaraganya, nyamara awuhamagarwamo, Mashami yari yatangaje ko ari uburyo bwo kumufasha kubera ibibazo yahuye nabyo, birimo gufungwa no gukatirwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami yagize Ati: 'Olivier ni Umunyarwanda, ni umukinnyi w'umupira w'amaguru, afite byinshi, impano arayifite kandi ntawe uyishidikanyaho. Nta mpamvu yo kumwangisha abandi cyangwa kumucira imanza, si ko kumwubaka cyangwa gutuma aba umugabo kandi ntitwamugira igicibwa. Ni igihe cyiza cyo kumwegera ngo tumuhanure.'

    Nyamara ibi byaje kurangira ibyari ukumufasha 'bisa nk'aho byabaye ibindi' ubwo yirukanwaga haciye amasaha macye agiranye ikiganiro cyaciye kuri instagram ku karubanda n'umukobwa witwa Shalon umaze kwamamara mu myidagaduro kubera impamvu zinyuranye zirimo n'ibyagiye biba kubyamamare nawe akagarukamo nka bamwe mu bahanzi bafunzwe, bamwe bakavuga ko uyu mukobwa yaba yarabigizemo uruhare.

    Ibi byose rero kuva byaba, bigaragara ko hari abacyibyibazaho, bibaza niba kuvuganira kuri instagram n'umukobwa ari impamvu yatuma yirukanwa, aho byazamuye amatsiko ya bamwe bibaza niba mu mategeko bahabwa binjiye ikipe cyangwa bagiye mu mwiherero haba harimo iribabuza gukora nk'ibyo yakoze.

    Uyu munyamakuru wa televiziyo Rwanda by'umwihariko mu gisata cy'imyidagaduro, abinyujije ku rukuta rwe yagaragaje uko ahagaze, mu butumwa bwateye bamwe kwibaza byinshi. Igitecyerezo cye bisa n'aho agihuriyeho na bamwe mu byamamare n'abandi banyamakuru barimo YAGO n'umwe mu byamamare ku mbuga nkoranyambaga wiyise The Cat n'ubwo hari n'abandi babibona ukundi.

    Luckmanzeyimana yagize ati: 'KWIZERA OLIVIER:Ndumva ntakosa yakoze, Niba buri wese yaragumanye telephone ye mu mwiherero, agomba kuyikoresha mu buryo yifuza kuko ni telephone ye si iyo kuri Reception!
    Ahubwo kuki ababishinzwe batabatse telephone zabo niba batekereza ko zahungabanya umwiherero w’abakinnyi???'

    Akimara gushyiraho ubu butumwa, umunyamakuru waciye mu bitangazamakuru binyuranye kuri ubu wikorera ku giti cye uzwi nka YAGO, kuri shene ya Youtube, yagize ati: 'Umurongo urimo nanjye niwo ndimo @luckmannzeyimana Gusa biracyagoranye Kubyumva inaha iwacu Peee [Ni AGATERERANZAMBA KA NYINA WA NZAMBA].'

    YAGO nawe bigaragara ko atumva neza ibyabaye yongeramo n'ijambo rigira riti 'Ino aha iwacu'. Mu bigaragara, aba banyamakuru bagaragaje ko bari bakeneye kumenya byimbitse kuri uku kwirukanwa kwa Olivier Kwizera. 'Wasanga hari n'abandi bakibyibazaho'.

    Uwiyise The Cat Babalao, umenyerewe cyane mu myidagaduro yo gushyushya abantu, kuri iyi ngingo nawe yagaragaje ko atumva niba koko impamvu yabiteye ari telefone kuko ibaye ariyo byaba bitumvikana kuko ari iy'umuntu ku giti cye kandi yitwaza ahantu hose, igakoreshwa icyo nyirayo yifuza kitabangamiye rubanda ati: 'Nanjye ni uko mbyumva niyo mpamvu yitwa Mobile.'

    Ibitecyerezo byinshi byatanzwe birimo no kuba 'imyitwarire ya Olivier idafatika', bigaragaza ko abantu bacyeneye kumenya ibijya mbere mu mwiherero by'umwihariko n'impamvu uyu musore yaba yarahamagawe hakemezwa ko 'ari uburyo bwo kumufasha' mu gahe gato agatabwa hanze y'umwiherero.

    Igitecyerezo 'bwite' cya Luckmannzeyimana kigaragaza ko 'atumva impamvu nyakuri' Kwizera Olivier yirukanweYago nawe yagaragaje ko ari mu mujyo umwe na Luckmannzeyimana yongeraho ko bikigoranye 'ino aha' . Undi nawe yagaragaje ko 'cyeretse igihe yaba yararenze ku mabwiriza ya Coaching, ariko nabyo byagakwiye gutangarizwa ba nyirabyo abaturage, kuko ikipe ni iy'igihugu si iy’umuntu umwe'.The Cat nawe yagaragaje ko yumva telefone itagakwiye kwirukanisha umuntu, undi aramwunganira agaragaza ko 'umuntu afite uburenganzira bwo kuvugana n'uwo ashaka cyeretse niba ari iyo kugira urwitwazo ashaka kugaragaza ko haba wenda hari indi mpamvu itazwi'Undi we yashyizeho igitecyerezo kigaragaza ko ibintu bishobora gukorwa ari akantu gato, bikaba byagira ingaruka kuri benshi batabigizemo uruhare. Agaragaza 'ko hari abayobozi bitazorohera kujyanirana n’abato nabo bari kujyanirana n’isi yabo'.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108820/ibitecyerezo-bitandukanye-bisa-nkibigaragaza-ko-hari-abagikomeje-kwibaza-ku-kwirukanwa-kwa-108820.html

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball yerek… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 24 uku kwezi kwa Kanama kugera tariki 5 Nzeri 2021, mu Rwanda hateganyijwe imikino ya Afrobasket izakinirwa muri Kigali Arena.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball yakoze urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi agomba kuzifashisha, mu gushakisha iki gikombe u Rwanda ruzaba rwitabiriye ku nshuro ya gatandatu.

    Mu bakinnyi 12 bahamagawe harimo; Habimana Ntore, Nshobozwabyosenumukiza Wilson, Sangwe Armel, Gasana Wilson Kenneth, Robeyns William Gerald, Hagumintwari Steven, Kaje Elie, Ibeh Prince, Mpoyo Olenga Axel, Shyaka Olivier, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne na Kazeneza Galois Emile.


    Umutoza Dr Cheikh Sarr amaze amezi 4 Ari umutoza mukuru w’u Rwanda, aho bari mu itsinda rwa mbere Angola, Cape Verde na DR Congo bazakina umukino ufungura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108819/umutoza-wikipe-yigihugu-ya-basketball-yerekanye-abakinnyi-12-bazahagararira-u-rwanda-mu-mi-108819.html