Tag: Imikino

  • As Kigali itsinzwe umukino wa mbere wa gicuti… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya As Kigali yakinaga umukino wa Gicuti na As Maniema yo muri Congo, umukino wabereye kuri sitade ya Rubavu. Ni umukino utarabereye igihe kuko wari uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu ariko kubera ibisubizo bya Covid-19 byatinze kuboneka bituma urara udakinwe wimurirwa muri iki gitondo.

    Abakinnyi As Kigali yabanjemo

     

    Maniema niyo yashoje umukino iyoboye nyuma yo gutsinda igitego ku munota wa 20. Aya makipe azakina Umukino wo kwishyura kuri uyu wa 4 tariki 26, umukino ubere muri Congo.






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108825/as-kigali-itsinzwe-umukino-wa-mbere-wa-gicuti-na-as-maniema-yo-muri-congo-amafoto-108825.html

  • Aristide Mugabe na Sagamba Sedar ntibazakinira u Rwanda muri Afrobasket 2021 #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball, Dr Cheikh Sarr,yatangaje abakinnyi 12 azakoresha mu mikino ya Afrobasketball 2021, batarimo abafite ubunararibonye nka Mugabe Aristide na Sagamba Sedar bombi bigaragaje cyane muri BAL iheruka kubera mu Rwanda.

    Imikino ya Afrobasket2021 izatangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 kugeza 05-09-2021 muri Kigali Arena .

    U Rwanda rugiye kwitabira Afrobasket ku nshuro 6,ruri mu itsinda A hamwe na Angola ifite iki gikombe inshuro 11, DR Congo🇨🇩 na Cape Verde.

    Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo Robeyns William Gerald usanzwe ukinira VOO Liège mu Bubiligi ndetse ni bwo bwa mbere agiye gukinira u Rwanda nk'uko bimeze no kuri Sangwe Armel ukinira APR BBC.

    Robeyns w'imyaka 25, yavukiye i Verviers mu Bubiligi, akaba afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubw'u Bubiligi kuko nyina ari Umunyarwandakazi.

    Umukino wa mbere w'u Rwanda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, aho ruzahura na Repubulika Demokarasi ya Congo guhera saa saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Abakinnyi 12 b'u Rwanda muri Afrobasket 2021

    Habimana Ntore
    Nshobozwabyosenumukiza Wilson
    Sangwe Armel
    Gasana Wilson Kenneth
    Robeyns William Gerald
    Hagumintwari Steven
    Kazeneza Galois Emile
    Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
    Shyaka Olivier
    Mpoyo Olenga Axel
    Prince Ibeh
    Kaje Elie

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aristide-mugabe-na-sagamba-sedar-ntibazakinira-u-rwanda-muri-afrobasket-2021

  • Betting Tips: Arsenal vs Chelsea , Wolves vs Spurs kuri unomugoroba #rwanda #RwOT

    Arsenal vs Chelsea. Kuri uyu mugoroba ndabona biza kuba bitoroshe gusa aya makipe yombi araza kwinjizanya nubwo ikipe ya chelsea isa nikomeye kuri bamyugariro bayo gusa ikipe ya Arsenal ikunze gushobora ikipe ya Chelsea muri bamyugariro bayo. Nkaba nabwira abantu kugura (Yes) or over 2.5 Imikino 9 kumunsi wo kuwagatandatu twatanze umukino umwe niwo watwiciye […]

    The post Betting Tips: Arsenal vs Chelsea , Wolves vs Spurs kuri unomugoroba appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/22/betting-tips-arsenal-vs-chelsea-wolves-vs-spurs-kuri-unomugoroba/

  • APR FC igiye kongera gukinisha abakinnyi bab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, umunyamabanga wa APR FC, Masabo yavuze ko ikipe bafite nigera mu kwezi kwa Mbere 2022 nta musaruro ugaragara itanze bazashakisha umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

    Masabo yavuze ko igihe umusaruro uzaba udashimishije, umukinnyi wese aho azaba aherereye hose bazamuzana mu rwego rwo kugarura igitinyiro cya APR FC ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu kiganiro yagiranye na B&B FM UMWEZI, Masabo yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro kugeza mu kwezi kwa mbere.

    Yagize ati: 'Yego, ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwemeje ko mu kwezi kwa mbere nitubona umusaruro udashimishije, tuzongeramo umukinnyi uwo ariwe wese tuzabonamo ubushobozi'.

    Umunyamakuru yahise amubaza ati “N'umunyamahanga se?”, Masabo ati “Yego ufite ubushobozi wese'.

    Uyu muyobozi yavuze ko muri CAF boherejeyo urutonde rw'abakinnyi 28 kandi barahawe 40 ariyo mpamvu mu kwezi kwa mbere bazongeramo abandi.

    APR FC kandi yiyemeje kugarura ikipe y'abagore yari yarasheshwe, agaruka kuri iyi ngingo, Masabo yagize ati: 'Yego ikipe y'abagore ya APR FC turi tayari kuyitangiza cyane ko yahozeho rero nta kibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose'.

    Kuva mu mwaka w'imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga bitewe n'uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye ndetse no gushaka kubakira ubushobozi ikipe y'igihugu.

    Gusa, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yagiye yitwara neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.

    Nyuma y'umusaruro mubi wakunze kuranga iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba CECAFA na CAF Champions League, byaravuzwe ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu yatangiye gutekereza kuva kuri politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa ahubwo ikinjizamo n'abanyamahanga batanga itandukaniro.

    Uyu mwaka, APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nyum yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, aho izabanza guhura Mogadishu yo muri Somalia hanyuma ikurikizeho Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

    Iyi kipe y’Abanyarwanda gusa nibigera mu kwa mbere idatanga umuasaruro uhagije, APR FC izagura abakinnyi b’abanyamahanga

    APR FC mbere ya 2012 igikinamo abakinnyi b’abanyamahanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108813/apr-fc-igiye-kongera-gukinisha-abakinnyi-babanyamahanga-108813.html

  • Abafana bo mu Rwanda bakomorewe bemererwa gus… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, ni bwo Abafana bakumiriwe kujya ku bibuga nyuma y’uko mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus, kuva icyo gihe ibikorwa byinshi by'imikino byarahagaze, gusa bisubukurwa gake gake kugeza ubu ubwo hari imikino irimo Basketball na Volleyball yamaze kwemererwa kwakira abafana bake bipimishije.

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bamaze kwemerera FERWAFA kugarura abafana kuri stade.

    Yagize ati 'Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y'umupira w'amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwaho hirya y'ejo, tubwigaho. Inama twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari ariko ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo cyane cyane n'ubuzima bwabo'.

    Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko n’ubwo bamaze gutanga ubwo burenganzira bwo kugarura abafana ku kibuga, hakiri kwigwa uburyo bizakorwamo kuko bitandukanye no mu yindi mikino, aho Kigali Arena ifite uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu kugura amatike.

    Yagize ati 'Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby'ibanze byaremewe, ariko tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena, barakoresha e-ticketing.

    'Ese noneho kuri stade tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza'.

    U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya mbere akomeye muri Afurika mu mukino wa Volleyball na Basketball, abafana bemerewe kujya kureba iyi mikino muri Kigali Arena, ni abipimishije COVID-19 kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko ari bazima.

    Ku Banyarwanda, basabwa kandi kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere mu gihe abatarakingirwa, bashyiriweho uburyo bizakorwamo.

    U Rwanda ruzakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri wo mu itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, uzaba tariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uretse uyu mukino, biteganyijwe ko mu mpera za Nzeri hazatangira Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w'imikino wa 2021, mu gihe tariki ya 16 Ukwakira ari bwo hazatangira Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu mwaka w'imikino wa 2021/22.

    Abafana bakomorewe kugaruka ku bibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108804/abafana-bo-mu-rwanda-bakomorewe-bemererwa-gusubira-ku-bibuga-nyuma-yiminsi-523-yubwigunge-108804.html

  • Inkuru nziza ku bafana b'umupira w'amaguru bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, Minisitiri wa Sports, Aurore Mimosa Munyangaju, yatangarije mu kiganiro RTV Sports ko Minisiteri ya Sports yemeye ubusabe bwa FERWAFA bw'uko abafana bagaruka ku kibuga.

    Ubu burenganzira Ferwafa yamaze guhabwa na Minisiteri ya Sports, ni ubwo kwemerera abafana kureba umukino uzahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda ndetse na Kenya mu gushaka itike y'igikombe kizabera muri Qatar.

    Mukiganiro #RTVSPORTS Min. @AuroreMimosa yavuze ko @Rwanda_Sports yamaze kwemerera @FERWAFA ko abafana bagaruka ku kibuga. pic.twitter.com/8GmFCya7zf

    — Rigoga Ruth (@rigogaruth) August 20, 2021

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bafana-bumupira-wamaguru-bose/

  • APR FC mu nzira yo kongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel,yavuze ko ikipe bafite nigera mu kwezi kwa Mbere 2022 nta musaruro ugaragara itanze bazashakisha umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

    Mu kiganiro cyihariye yahaye B&B FM UMWEZI,Masabo Michel,yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro kugeza mu kwezi kwa mbere.

    SG Masabo yagize ati 'Yego ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwemeje ko mu kwezi kwa mbere nitubona umusaruro udashimishije, tuzongeramo umukinnyi uwo ariwe wese tuzabonamo ubushobozi.

    Umunyamakuru yahise amubaza ati n'umunyamahanga se? undi “Yego ufite ubushobozi wese'.

    Yakomeje ko muri CAF boherejeyo urutonde rw' abakinnyi 28 kandi barahawe 40 ariyo mpamvu mu kwezi kwa mbere bazongeramo abandi.

    Bwana Masabo yavuze ko igihe umusaruro uzaba udashimishije,umukinnyi wese aho azaba aherereye hose bazamuzana mu rwego rwo kugarura igitinyiro cya APR FC ku ruhando mpuzamahanga.

    Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko n'ikipe y'abagore ya APR FC yari yarasheshwe igiye kugaruka.Ati'Yego ikipe y'abagore ya APR FC turi tayari kuyitangiza cyane ko yahozeho rero ntakibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose.'

    Kuva mu mwaka w'imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga bitewe n'uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye ndetse no gushaka kubakira ubushobozi ikipe y'igihugu.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yagiye yitwara neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.

    Byaravuzwe mu minsi ishize ko kubera kutitwara neza mu mikino mpuzamahanga APR FC yatangiye gutekereza kuva kuri iyi politiki cyane ko nta gikombe cya CECAFA na kimwe yari yegukana, ndetse mu marushanwa nyafurika ikaba itarenga umutaru.

    APR FC uyu mwaka izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nk'ikipe yatwaye igikombe, aho izabanza guhura Mogadishu yo muri Somalia hanyuma ikurikizeho Etoile du Sahel

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-mu-nzira-yo-kongera-gukinisha-abakinnyi-b-abanyamahanga

  • Hamenyekanye ba rutahizamu 4 Manchester United izakuramo usimbura Cavani mu mpeshyi itaha #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yaguze abakinnyi barimo Jadon Sancho na Raphael Varane,irashaka kuzamena Banki mu mpeshyi ikagura rutahizamu ukomeye aho hashyizwe hanze urutonde rw'aba rutahizamu 3 bashobora kuvamo umwe igura.

    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko iyi kipe yamaze gukora urutonde rw'aba rutahizamu 4 bagomba kuvamo umwe uzayikinira byanze bikunze.

    Kugeza ubu,United igiye gucungira kuri Edinson Cavani,Marcus Rashford,na Mason Greenwood gusa mu mwaka w'imikino utaha izazana rutahizamu wa nyawe.

    United irashaka Kylian Mbappe ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain cyane ko muri Kamena 2022 azasoza amasezerano ye gusa bivugwa ko yamaze kumvikana na Real Madrid.

    ESPN ivuga ko United iri gucungira hafi Mbappe ndetse ko yiteguye kumuha umushahara wose yifuza igihe azaba arangije amasezerano.

    Uyu musore w'imyaka 22 watwaye igikombe cy'isi afatwa nka rutahizamu ugezweho kuko yatsinze ibitego 79 mu mikino 82 aheruka gukina muri Ligue 1 akinira PSG.

    Abandi ba rutahizamu 3 United izakuramo umwe ni Erling Haaland w'imyaka 21, Harry Kane w'imyaka 28,na Lautaro Martinez wa 23.

    Kane na Haaland babarirwa agaciro ka miliyoni £150 gusa uyu munya Norway we igiciro ke kizagabanuka mu mpeshyi itaha kigere kuri miliyoni 64 z'amapawundi.

    United niyo bivugwa ko byayorohera kwegukana Haaland kubera ko umutoza wayo Ole bakomoka mu gihugu kimwe.Abandi bamwifuza ni Real na Bayern Munich.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-ba-rutahizamu-4-manchester-united-izakuramo-usimbura-cavani-mu

  • Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC  #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rutsiro FC yamaze kumvikana n'uwahoze ari umutoza wayo mu mwaka ushize w'imikino ariwe Bisengimana Justin wayifashije gusoza mu makipe umunani ya mbere mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Kumvikana hagati y'impande zombi byasojwe n'ibiganiro byabaye kuri uyu wa gatanu ndetse bumvikana ko uyu mutoza agiye kuyigumamo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ibi bivuze ko uyu mutoza mu gihe yayigumamo amasezerano ye yaba ayimazemo imyaka itatu kuko ubu amazemo umwaka umwe.

    Bisengimana Justin yongereye amasezerano muri Rutsiro FC nyuma yaho yifuzwaga n'amakipe atandukanye arimo ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu ndetse na Musanze FC, gusa uyu mutoza yavuze ko kuguma muri iyi kipe byatewe n'uko bakoranye neza mu mwaka umwe yari amaranye n'iyi kipe.

    Mu ntego uyu mutoza yahawe ni uko ngo agomba gusoza mu makipe umunani ya mbere nk'uko ubushize yagaragaje ubushobozi bwo kuba yaza muri ayo makipe, gusa ngo bidakunze nabwo ntarenge uwo mwanya yari mu mwaka wa 2020-2021.

    Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri, Bisengimana Justin ngo hakurikiyeho kongerera amasezerano abandi bakinnyi bayobowe na kapiteni w'iyi kipe Nova Bayama ndetse kandi na rutahizamu Lomami Frank.

    Bisengimana Justin nk'umutoza yanyuze mu makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Police FC, Sunrise FC ndetse na Bugesera FC.

    The post Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutoza-bisengimana-justin-yongereye-amasezerano-yimyaka-ibiri-mu-ikipe-ya-rutsiro-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutoza-bisengimana-justin-yongereye-amasezerano-yimyaka-ibiri-mu-ikipe-ya-rutsiro-fc

  • Umutoza Mikel Arteta yavuze ku magambo yatangajwe na Perezida Kagame ku myitwarire mibi ya Arsenal #rwanda #RwOT

    Ubwo Arsenal yari imaze gutsindwa mu buryo bugayitse na Brentford yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1947 ibitego 2-0,benshi mu bafana ba Arsenal barimo na Prezida Kagame bagaragaje ko batishimiye umusaruro w'ikipe muri rusange cyane ko isigaye itsindwa byoroshye.

    Perezida Kagame nyuma y'umukino yagize ati 'Ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakirwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda bityo twanatsidwa bikaba ari ibitugwiririye. Ndabizi neza ko twese tuzi abo uyu mutwaro uremereye cyane ujya ku bitugu. Ndizera ko na bo babizi cyangwa babyemera.”

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru,Mikel Arteta yabwiwe ibyatangajwe na Perezida Kagame avuga ko nawe yemera ko ikipe ye itagomba kwemera ko ari insina ngufi.

    Ati 'Arsenal ntabwo ikwiriye kwemera ko ari insina ngufi.Ibyo ndabyemera cyane.'

    Arteta yakomeje avuga ko kuba kuri uriya mukino yarabanje ikipe atari yateguye bitewe nuko ba rutahizamu be Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette banduye Covid-19,byatumye ikipe igorwa n'umukino birangira itsinzwe.

    Yakomeje avuga ko abafana batagomba kumwibasira ahubwo bakwiriye kumubaza umusaruro mu myaka 3.

    Nubwo Arsenal ariyo yatanze amafaranga menshi ku isoko kuko imaze kugura abakinnyi ba miliyoni 134 z'amapawundi,abakunzi bayo benshi ku isi bavuze ko nta cyizere itanga cyo kuza mu makipe 4 ya mbere.

    Ku cyumweru izakira Chelsea ku kibuga Emirates Stadium aho izaba idafite Lacazette ukirwaye Covid-19 mu gihe Aubameyang we yakize ariko nta myitozo afite.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mikel-arteta-yavuze-ku-magambo-yatangajwe-na-perezida-kagame-ku