Tag: Imikino

  • Nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya, icyo bisaba #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze gutangaza ibisabwa kugira ngo amakipe y’icyiciro cya mbere atangire imyitozo, ni mu gihe nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya babiherewe na FERWAFA kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n’itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n’ibisubizo by’uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

    Ikipe igomba kugaragaza ikibuga izajya ikoreraho imyitozo n’aho ikipe izajya yakirira imikino, aha kandi bakagaragaza n’ingengabihe igaragaza igihe bazajya bakorera imyitozo.

    Ikipe yifuza gushyira abakinnyi mu mwiherero igomba kwandikira FERWAFA ibisaba kandi ikubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 2.3 y’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus( aha amakipe agomba kubaho nk’uko yari abayeho mu mwaka ushize w’imikino, aho bose baba mu mwiherero hagira usohoka akagarukamo ari uko yamaze kongera gupimwa, n’ibindi).

    Bivuze ko uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 amakipe azajya akora imyitozo bataha mu ngo zabo.

    Iyi baruwa kandi ivuga ko mu minsi iri imbere batangaza ingengabihe ya shampiyona, ni mu gihe shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Kanama 2021.

    Abakinnyi bazajya bakina bataha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kipe-yemerewe-kuba-mu-mwiherero-nta-ruhushya-icyo-bisaba

  • Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wakiniraga ikipe y'ingabo z'igihugu z'u Rwanda ya APR FC, yaraye yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal, ni ikipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri.

    Kwerekeza mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda ku itariki ya Oud — Heverlee Leuven yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bubiligi, gusa uyu mukinnyi ntabwo igeragezwa yari yerekejemo atabashije gutsinda bituma yerekeza mu gihugu cya Portugal.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu myugariro wari wanahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizakinwa umwaka utaha, ngo ni uko Mutsinzi yerekeje i Burayi afite amakipe menshi atandukanye yamwifuzaga bikaba aribyo byatumye yerekeza mu gihugu cya Portugal nyuma yo kwanga mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Ange Mutsinzi Jimmy werekanywe nk'umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense ashobora kutazitabira umwiherero w'Amavubi kubera ko aribwo agihabwa amasezerano y'imyaka ibiri ari mu gihugu cya Portugal.

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kwa Mutsinzi w'imyaka 23 y'amavuko, yashimye ubuyobozi bwa APR FC bwamufashije kwitwara neza muri iyi myaka ibiri yari ayimazemo nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2019.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati ' Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n'umwanya nahawe n'ikipe ya APR FC mu myaka ibiri ishize ndi umukinyi wayo. By'umwihariko ndashimira ubuyobozi bw'ikipe ku bw'urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye.'

    'Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku wundi bakangirira icyizere cyo gukina, Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe narimaze muri APR FC tukayihesha ibikombe, Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba APR FCurukundo mwanyeretse nkaba nagira ngo menyeshe abakunzi banjye bose ko ngiye gukomereza akazi muri Clube Desportivo Trofense'

    Clube Desportivo Trofense ni ikipe yo mu kiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, yashinzwe tariki ya 28 Nzeri 1930, kuri ubu iyi kipe mu bakinnyi ifite hari umukinnyi wo hagati ukomoka muri Angola witwa Beni Mukendi.

    The post Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mutsinzi-ange-jimmy-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-clube-desportivo-trofense-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-gihugu-cya-portugal-aboneraho-gushimira-ubuyobozi-bwa-apr-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mutsinzi-ange-jimmy-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-clube-desportivo-trofense-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-gihugu-cya-portugal-aboneraho-gushimira-ubuyobozi-bwa-apr-fc

  • Abandi bakinnyi 6 basezerewe mu ikipe y’igihugu yitegura igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres utoza ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagabo n’abagore yafashe umwanzuro wo gusezerera abandi bakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu irimo kwitegura igikombe cty’Afurika kizabera mu Rwanda.

    Hari hahamagawe abakinnyi 36 mu bagabo na 28 mu bagore aho batangiye umwiherero tariki ya 8 Kanama 2021.

    Tariki ya 15 Kanama akaba yarafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi 26 barimo 16 mu bagabo n’10 mu bagore, asigarana 20 mu bagabo na 18 mu bagore.

    Nyuma nibwo Mukunzi Christophe yahise asohoka mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, ni nabwo baje kongeramo Musoni Fred.

    Ku munsi w’ejo akaba yarafashe umwanzuro wo gusezerera abandi batatu mu ikipe y’igihugu y’abagabo barimo Muvara Ronald, Gisubizo Merci na Musoni Fred.

    Mu bagore yasezereye Niyomukesha Euphrance, Uwamariya Jacqueline na Hakizimana Judith.

    Asigaranye 17 mu bagabo na 15 mu bagore bazatoranywamo(14 buri ruhande) abazakina igikombe cy’Afurika kizaba kuva tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

    Abakinnyo bose basigaye

    Ikipe y’igihugu y’abagore: Akimanizanye Ernestine, Dusabe Flavia, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Mukandayisenga Benitha, Musaniwabo Hope, Mukantambara Séraphine, Ndagijimana Iris, Nyirahabimana Divine, Nzamukosha Olive, Nzayisenga Charlotte, Uwamahoro Béatrice, Uwiringiyimana Albertine, Munezero Valentine, Nyirarukundo Christine na Yankurije Françoise.

    Ikipe y’igihugu y’abagabo: Nsabimana Mahoro Yvan, Dusabimana Vincent, Dusenge Wickliff, Kanamugire Prince, Mukunziza John, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Karera Emile, Ndahayo Dieu Est Là, Rwigema Simon, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cédric, Niyogisubizo Samuel, Sibomana Placide, Yakan Guma Lawrence na Akumuntu Kavalo Patrick.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abandi-bakinnyi-6-basezerewe-mu-ikipe-y-igihugu-yitegura-igikombe-cy-afurika

  • Ijambo Mutsinzi Ange yavuze asezera APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo inkuru imaze kuba Kimomo ko Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga ikipe ya APR FC kuri ubu yamaze kubona ikipe nshya akaba ari ikipe ya CD Trofense yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Portugal.

    Mutsinzi Ange abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi no gushima by'umwihariko Ubuyobozi bwa APR FC.

    Yatangaje ibi bikurikira:

    Amafoto ya Mutsinzi mu mwambaro wa CD Trofense yo muri Portugal:

    Source : https://yegob.rw/ijambo-mutsinzi-ange-yavuze-asezera-apr-fc/

  • FERWAFA yemereye amakipe gukora imyitozo abakinnyi bataha mu rugo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryavuguruye amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, kuri ubu ryemerera amakipe gukora imyitozo n'amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo, ariko bakazakomeza gupimwa mbere ya buri mukino.

    Amabwiriza avuguruye yo kwirinda iki cyorezo, yemejwe na FERWAFA mbere y'itangira ry'umwaka w'imikino wa 2021/22, yemerera buri kipe gukora imyitozo cyangwa kwitabira amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo.

    Ingingo yayo ya 2.3 igira iti 'Gushyira ikipe mu mwiherero ikaba hamwe ntabwo ari itegeko. Icyakora, ikipe yifuza gushyira abakinnyi na 'staff' hamwe mu mwiherero izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n'Akanama kabishinzwe.'

    Muri iyi ngingo havuga ko abipimishije bakabona ibisubizo biboneka mu gihe gito (bya rapid test) bigaragaza ko ari bazima ni bo bazahita bajya mu mwiherero ariko buri wese abanze kwishyira mu kato kugeza igihe ibisubizo bya PCR bizabonekera.

    Havuga kandi ko ibipimo bya Rapid Test na PCR byose bizajya bifatirwa igihe kimwe kandi byishyurwe n'ikipe.

    Muri aya mabwiriza avuguruye ya FERWAFA, amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n'abandi bakozi bayo mu buryo bwa 'rapid test' mu gihe cy'iminsi itatu mbere yo gutangira imyitozo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yemereye-amakipe-gukora-imyitozo-abakinnyi-bataha-mu-rugo

  • Mutsinzi Ange wakiniraga APR FC yerekeje muri… – #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange yatanzweho ibihumbi 150 by'amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi Miliyoni 150 z'amanyarwanda.

    Mutsinzi yerekeje muri Portugal nyuma yo gutsindwa igeragezwa yari yagiyemo mu ikipe ya Oud-Heverlee Leuven yo mu Bubiligi.

    Tariki ya 27 Nyakanga 2021, ni bwo myugariro Mutsinzi Ange yerekeje mu gihugu cy'u Bubiligi mu igeragezwa ryagombaga kumara Ibyumweru bibiri.

    Ntabwo iri geragezwa ryagenze neza nk'uko Mutsinzi yabyifuzaga kuko byarangiye atsinzwe, ahita yerekeza muri Portugal mu ikipe ya CD Trofense, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa bigendanye n'uko azitwara.

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe yo muri Portugal, Mutsinzi yagize ati “Nje mfite intego nyinshi, nzibanda ku gufasha ikipe yanjye kugera ku ntego zayo. Kuri njye ni ibintu bishya ariko ndizera ko mu minsi micye mba namaze kumenyerana na bagenzi banjye”.

    Uyu mukinnyi yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports FC na yo yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva muri AS Muhanga yamenyekaniyemo.

    Mutsinzi ari mu bakinnyi 39 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.


    Ange Mutsinzi wakiniraga APR FC yerekeje muri Portugal

    Mutsinzi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri CD Trofense

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108863/mutsinzi-ange-wakiniraga-apr-fc-yerekeje-muri-cdtrofense-yo-muri-portugal-108863.html

  • Mutsinzi utarahiriwe mu cyiciro cya 1 mu Bubiligi yagiye mu cya 2 iwabo wa C.Ronaldo #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange yamaze gusinyira ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal iri mu cyiciro cya Kabiri ikaba yarasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane.

    Mutsinzi Ange akaba yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC.

    Bivugwa ko Mutsinzi yasinye muri iriya kipe aguzwe ibihumbi 150 USD ni ukuvuga agera muri Miliyoni 150 Frw.

    Mutsinzi yishimiye iyi ntambwe yateye aho yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko ashimiye Imana kuri ibi bitangaza imukoreye.

    Yagize ati “Iyo Imana yagusezeranyije ikintu, irakiguha. Igihe cyayo gihora ari ntamakemwa. Urakoze Mana.”

    Bamwe mu nshuti za hafi z’uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, bari batangaje iby’amakuru yo gutsindwa igerageza mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, bari bavuze ko ari kugerageza mu yandi makipe amwifuza yo ku mugabane w’u Burayi.

    Ange Mutsinzi uri mu bakinnyi bato batanga icyizere mu Rwanda, yari yerekeje mu Bubiligi gushaka ikipe nyuma y’uko arangije amasezerano ye muri APR FC yafashije kwegukana shampiyona ebyiri idatsinzwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mutsinzi-utarahiriwe-mu-cyiciro-cya-1-mu-Bubiligi-yagiye-mu-cya-2-iwabo-wa-C-Ronaldo

  • Mutsinzi Ange yasinye mu ikipe yo muri Portugal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange asinyiye iyo kipe nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze agiye gukora igeragezwa mu Bubiligi, bikaba byarangiye asinyiye Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal, iri mu cyiciro cya Kabiri.

    source : https://ift.tt/3B6dKiA

  • Amakipe azakina icyiciro cya kabiri yamenyeshejwe ibyo asabwa ngo yemererwe gukina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gutangaza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira taliki 18/09/2021 ikazasozwa taliki 11/10/2021, aho ubu amakipe yahise anamenyeshwa ibyo asabwa ngo yemererrwe gukina.

    Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
    Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Bimwe mu byo aya makipe asabwa, harimo kwishyura ibihumbi 100 Frws byo kwiyandikisha, amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri mukinnyi, ndetse no kugaragaza gahunda y’imyitozo ya buri kipe.

    Ibyo amakipe asabwa ngo yemererwe kwitabira shampiyona y’icyiciro cya kabiri

    source : https://ift.tt/3B2bSrc

  • Nyuma ya Lague watsinzwe igerageza, na Ange Mutsinzi ntiyahiriwe mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Uyu musore yari yahagurutse mu Rwanda tariki 27 Nyakanga 2021 agiye mu igerageza mu Ikipe ya Oud— Heverlee Leuven yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ku mugabane w’u Burayi..

    Bamwe mu nshuti za hafi z’uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, bavuga ko atahiriwe n’urugendo yatsinzwe igerageza.

    Gusa ngo ntabwo ahita agaruka mu Rwanda kuko hari andi makipe amwifuza arimo ayo mu Bufaransa no muri Maroc.

    Ange Mutsinzi uri mu bakinnyi bato batanga icyizere mu Rwanda, yari yerekeje mu Bubiligi gushaka ikipe nyuma y’uko arangije amasezerano ye muri APR FC yafashije kwegukana shampiyona ebyiri idatsinzwe.

    Mu minsi ishize kandi, Byiringiro Lague bakinanye muri APR FC na we yatsinzwe igerageza mu ikipe ya FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yamwifuzaga.

    Uyu rutahizamu na we uri mu bakomeye mu Rwanda, anaherutse kugaruka mu Rwanda aho ubu ari kumwe na bagenzi be b’Amavubi mu mwiherero wo kwitegura imikino iyi kipe ifite mu kwezi gutaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Nyuma-ya-Lague-watsinzwe-igerageza-na-Ange-Mutsinzi-ntiyahiriwe-mu-Bubiligi