Tag: Imikino

  • Perezida Paul Kagame na Madam we barebye umukino wahuje u Rwanda na RDC _ Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 24 Kanama 2021, Perezida Paul Kagame na Madam we bitabirite irushanwa rya Afrobasket 2021 ku mukino wahuje u Rwanda na RDC muri Kigali Arena. Uyu mukino wahuje aya makipe yombi ukaba warangiye u Rwanda rutsinze DRC amanota 82-68 mu itsinda A.

    Kuri iyi tariki twavuze haruguru ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera ikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo , cyahuje ibihugu 16.

    Iyi ni inshuro ya 30 iri rushanwa riri kuba , kuri uyu munsi ryafunguwe ku mugaragaro imbere y' umukino wahuje u Rwanda na DR Congo , warebwe n' Umukuru w' igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame , Minisitiri wa Siporo , Munyagaju Aurore Mimosa na Anibal Manave uyobora FIBA Afrique.

    Nk' uko bivugwa u Rwanda ruri gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu nyuma yo kuryitabira mu 2007, 2009, 2011, 2013 na 2017, rwongeye gutangira neza nk'uko rwabikoze mu nshuro ebyiri ziheruka, rutsinda umukino wa mbere.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/24/perezida-paul-kagame-na-madam-we-barebye-umukino-wahuje-u-rwanda-na-rdc-_-amafoto/

  • U Rwanda rwatangiye igikombe cy’Afurika rutsinda DR Congo mu mukino warebwe na Perezida Kagame(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball yatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika ‘AfroBasket 2021’ itsinda DR Congo mu mukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame.

    Irushanwa ry’igikombe cy’Afurika muri Basketball cyatangiye kubera mu Rwanda uyu munsi muri Kigali Arena, kikaba kizasozwa tariki ya 5 Nzeri 2021.

    Ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 30 ryahuje ibihugu 16.

    Umukino wafunguye irushanwa kumugaragaro ukaba wahuje u Rwanda na DR Congo saa 18:00′, u Rwanda rutsinda amanota 82-68.

    Agace ka mbere k’umukino karangiye ku ntsinzi y’u Rwanda ifite amanota 25-14 agace ka kabiri karangiye ari 43-34.

    Agace ka gatatu, DR Congo yagerageje gukuramo ikinyaranyo amaze agace karangira ari 57 y’u Rwanda kuri 55 ya DR Congo. U Rwanda mu gace ka nyuma rwongeye kwigarazugura DR Congo maze umukino urangira ari 80-68.

    William Robeyns ukiniye u Rwanda umukino wa mbere, yatsinze amanota 23 mu gihe Maxi Munanga Shamba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsinze 22.

    Uyu mukino wakurikiranywe na Perezida Kagame, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Anibal Manave uyobora FIBA Afrique.

    Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ihura na Angola ku wa Kane tariki ya 25 Kanama saa Kumi n’ebyiri mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu itsinda B, Tunisia ifite irushanwa riheruka, yatangiye neza itsinda Guinea amanota 82-46 mu gihe Misiri yatsinze Centrafrique amanota 72-56.

    William Robeyns, umukinnyi w’u Rwanda watsinze amanota menshi

    Prince Ibeh umwe mu bakinnyi bigaragaje

    Hagumintwari Steve yitegura gutera umupira

    Kenneth Gasana ashaka uko atera umupira

    Hagumintwari Steve abuza DR Congo gutsinda

    Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa bakurikiranye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-igikombe-cy-afurika-rutsinda-dr-congo-mu-mukino-warebwe-na-perezida-kagame-amafoto

  • PSG yamaze kwemeza umukinnyi izasimbuza Kylian Mbappe ugiye kuyicika #rwanda #RwOT

    PSG yamaze kwemera kurekura Kylian Mbappe usigaje umwaka umwe w'amasezerano aho yifuza kumusimbuza uyu Richarlison nawe ukomeje kwigaragaza mu Bwongereza.

    Kylian Mbappe w'imyaka 22 yamaze kubwira PSG ko nta gahunda afite yo kongera amasezerano ahubwo yifuza kwigira muri Real Madrid afana.

    Mbappe uheruka kuvugirizwa induru n'abafana ba PSG kubera ko yanze kugumana nabo,yitwaye neza mu mwaka w'imikino ushize ariko ntabwo ashaka guhanganira ishema na Neymar Jr na Lionel Messi.

    Umunyamakuru wa RMC sport witwa Hadrien Grenier yatangaje ko PSG yamaze kuvugana n'abahagarariye Richarlison kugira ngo bayifashe kumuzana ku kibuga Parc des Princes gusimbura Mbappe.

    Uyu muhungu w'imyaka 24 n'inshuti ya hafi ya Neymar Jr bahurira mu ikipe ya Brazil ndetse biravugwa ko nawe atakwitesha amahirwe yo gukina mu ikipe y'ubukombe nka PSG.

    Uyu musore yari mu ikipe ya Brazil yatwaye umudali wa zahabu mu mikino Olimpike batsinze Espagne ibitego 2-1 ndetse ari mu bakinnyi Brazil igenderaho kuko yanayigejeje ku mukino wa nyuma wa Copa America.

    Nyuma y'aho umutoza Carlo Ancelotti agiriye muri Real Madrid,ngo Richarlison ntiyishimiye gukorana na Benitez ariyo mpamvu byakoroha kuba yakwerekeza muri PSG igihe yaba imushatse.

    Amakuru avuga ko uyu munya Brazil na James Rodriguez bashaka kwigendera kubera kudashaka gukorana na Benitez.

    Richarlison yerekeje muri PSG yaba abaye umukinnyi wa 6 isinyishije nyuma ya Lionel Messi, Sergio Ramos, Gianluigi Donnarumma, Gini Wijnaldum na Achraf Hakimi.


    Richarlison ashobora kwerekeza muri PSG

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yamaze-kwemeza-umukinnyi-izasimbuza-kylian-mbappe-ugiye-kuyicika

  • Abemerewe gutaha nyuma ya saa mbiri z'ijoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamana 2021 nibwo hatangira imikino ya Afrobasket ibera muri Kigali Arena. Kubera ko imwe mu mikino iri buze kuba nyuma ya saa mbiri z'ijoro, Polisi y'U Rwanda yemereye abari bube barebye iyi mikino ko bataha nyuma y'amasaha yagenwe yo gutaha ariyo saa mbiri z'ijoro ariko bakerekana iticye baraba binjiriyeho ubwo barebaga imikino ya Afrobasket kugirango koko bemeze ko bari barimo kureba iyi mikino. Ibi bikubiye mu itangazo FERWABA yashyize hanze ibinyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Source : https://yegob.rw/abemerewe-gutaha-nyuma-ya-saa-mbiri-zijoro/

  • Abafana ba Arsenal bakoreye urugomo umutoza Arteta ukomeje kwitwara nabi #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,umutoza Arteta yazengurutswe n'aba bafana bari bariye karungu baramutuka karahava.

    Aba bafana bumvikanye bari gusaba uyu mutoza kubavira mu ikipe kuko ayigejeje habi hashoboka.Arsenal iri ku mwanya wa 19 n'umwenda w'ibitego 4 ndetse nta nota cyangwa igitego irabona.

    Ku cyumweru,nibwo Arsenal yatsinzwe ku mukino w'umunsi wa 2 wa Premier League na Chelsea ibitego 2-0 bya Romelu Lukaku na Reece James.

    Nu ubwa mbere mu myaka 118,Arsenal irangije imikino 2 ya shampiyona itsinzwe ndetse itinjije igitego ariyo mpamvu bamwe mu bafana bari ku kibuga bavugirije induru abakinnyi.

    Aba bafana bakimara kuzenguruka imodoka ya Arteta baramubwiye bati 'Tugirire impuhwe wegure.'

    Abashinzwe umutekano bahise bahagera birukana aba bafana bafasha Arteta gutaha mu rugo.

    Icyakora,Arteta ntiyigeze asubiza aba bafana bari barakaye ahubwo yakoresheje ihoni kugira ngo bave mu nzira bamureke atahe.

    Uwashyize hanze ayo mafoto yanditseho ati 'Uyu musaruro ntabwo ari mwiza.'Iyi videwo yahise irebwa n'abantu 9,000 mu gihe gito hanyuma abandi 700 batanga ubutumwa.

    Umwe mu barebye iyi videwo yagize ati 'Bakoze neza Arteta nagende.'Icyakora abandi bavuze ko Arteta akwiriye kwirukanwa ariko bidakwiriye ko asagarirwa n'abafana kuri ruriya rwego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-arsenal-bakoreye-urugomo-umutoza-arteta-ukomeje-kwitwara-nabi

  • Volleyball: Umutoza w'ikipe y'igihugu yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi azakoresha mu gikombe cy'Afurika #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, yongeye kubagabanya, asigarana 17 mu bagabo na 15 mu bagore, aba akaba ari bo bazavamo 14 ba nyuma bazakina Igikombe cya Afurika.

    Abakinnyi batatu basezerewe mu Ikipe y'Igihugu y'Abagore ni Niyomukesha Euphrance, Uwamariya Jacqueline na Hakizimana Judith mu gihe batatu batazakomezanya n'abandi mu bagabo ari Muvara Ronald, Gisubizo Merci, Mukunzi Christophe na Musoni Fred wari witabajwe nyuma.

    U Rwanda ruzabanza kwakira Igikombe cya Afurika cy'abagabo hagati ya tariki ya 6 n'iya 15 Nzeri mu gihe icy'abagore kizaba hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021.

    Abakinnyi 15 basigaye mu bagore ni: Akimanizanye Ernestine, Dusabe Flavia, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Mukandayisenga Benitha, Musaniwabo Hope, Mukantambara Séraphine, Ndagijimana Iris, Nyirahabimana Divine, Nzamukosha Olive, Nzayisenga Charlotte, Uwamahoro Béatrice, Uwiringiyimana Albertine, Munezero Valentine, Nyirarukundo Christine na Yankurije Françoise.

    Abakinnyi 17 basigaye mu bagabo ni: Nsabimana Mahoro Yvan, Dusabimana Vincent, Dusenge Wickliff, Kanamugire Prince, Mukunziza John, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Karera Emile, Ndahayo Dieu Est Là, Rwigema Simon, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cédric, Niyogisubizo Samuel, Sibomana Placide, Yakan Guma Lawrence na Akumuntu Kavalo Patrick.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-umutoza-w-ikipe-y-igihugu-yashyize-hanze-urutonde-rw-abakinnyi

  • Si ngombwa ko abakinnyi bazaba hamwe – ibik… – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, aho amakipe azakina mu buryo busanzwe butameze nk'uko bakinnye muri shampiyona iheruka. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gutangaza bimwe mu bisabwa kugira ngo ikipe yitabire umwaka w’imikino 2021/2022, ndetse harimo no gutangira imyitozo.

    Ikipe ishaka gutangira imyitozo izajya igaragaza abakinnyi izakoresha, itariki izatangiriraho imyitozo, ibisubizo by’uko abakinnyi basuzumwe Covid-19. Ntabwo ari ngombwa ko abakinnyi bazaba mu mwiherero nk'uko byabayeho umwaka ushize, ahubwo ikipe izashaka gushyira abakinnyi hamwe izandika ibisaba. Ikipe ishaka gutangira imyitozo igomba kugaragaza ikibuga izakoreraho, n'aho izajya yakirira imikino yayo, hakiyongeraho ingengabihe y’uko bazajya bakora imyitozo. FERWAFA kandi yatangaje ko nta kipe yemerewe gutangira imyitozo itabanje gusaba uburenganzira ngo ibuhabwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108879/si-ngombwa-ko-abakinnyi-bazaba-hamwe-ibikubiye-mu-mabwiriza-amakipe-yikiciro-cya-mbere-aza-108879.html

  • Menya byinshi kuri Munyakazi Sadate wabyaye afite imyaka 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate
    Munyakazi Sadate

    Munyakazi Sadate yavutse iwabo ari umwana w’imfura akaba yarakuriye mu muryango w’abana 4, babiri hamwe n’ababyeyi be bahitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 asigarana na murumuna we. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5.

    Uyu mugabo yaje kwiga ibijyanye n’ubukungu abiminuza mu bwubatsi akaba apiganirwa amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.

    Munyakazi Sadate yaje kwisanga yateye inda umukobwa bakundanaga ku myaka 17 biza kurangira banabanye, umugore yemeza ko yari mwiza kandi yujuje ibyo yakundaga, cyane ko yikundira umugore w’igikara, ufite imisatsi miremire kandi witonda.

    Kimwe mu byo atajya yibagirwa ni uburyo uwo mugore yamushyigikiye, ntamutezukeho ubwo induru zari zabaye nyinshi abantu bamutuka ku mbuga nkoranyambaga mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi henshi, ariko akagumya kumuba hafi.

    Yagize ati “Sinigeze ncika intege ndetse n’umugore wanjye n’umuryango wanjye wose bakomeje kumba hafi cyane ko nagiye ku buyobozi bwa Rayon hashize iminsi mbitegura n’ubwo atabanje kubyumva, ariko yagezeho arabyemera ko niba abantu bambonyemo ubushobozi nabafasha”.

    Sadate avuga ko n’ubwo yatukwaga hirya no hino atigeze acika intege na rimwe kuko yari azi ko gahunda yari yarihaye yo gushyira Rayon ku murongo no gukorera mu mucyo, byari ukuri kabone n’iyo yabonaga bamurwanya.

    Yagize ati “Iyo undwanyiriza mu kuri kwanjye ngira ingufu zo kugukomeraho kandi inzego za Leta zanyerekanga ko zinshyigikiye ndetse zanabonaga ko ndi mu kuri. Mu nama twagize cyangwa n’ibindi bikorwa twahuriyemo nta muntu wambwiye ko ntari mu kuri”.

    Ifungwa rya Sadate n’ibyamubabaje mu buzima bwe

    Munyakazi Sadate avuga ko yigeze gufungwa azira gahunda ya Girinka ubwo baguze inka zimwe zikaza gupfa, abantu bakamutemeraho itaka agafungwa ariko akaza gufungurwa.

    Yagize ati “Nafunzwe iminsi 29 harimo imwe namaze muri gereza ya Muhanga, inzego za Leta zaje gushishoza barandekura ndataha mburana ndi hanze ndetse nza no gutsinda urubanza”.

    Sadate avuga ko yananiwe kurya muri gereza bisaba ko umugore azajya amugemurira inyama (Steak), ikaranze yumutse akunda, kugira ngo abashe kubaho, iyi nyama ngo akaba ari na byo biryo bye akunda, ndetse akaba iyo yasohotse ari yo yikundira.

    Munyakazi ntateze kwibagirwa Jenoside yamwiciye umuryango, ikamuhekura ndetse ikabasiga iheruheru.

    Yagize ati “Umuntu utarahura na Jenoside sinamwifuriza ko yamubaho, uzi kubyuka mu gitondo ukabura byose, abavandimwe inshuti ibintu byose bikagenda, bigakorwa n’abaturanyi mwabanaga muri byose mwakamiye, biteye ubwoba. Kugeza na n’ubu nananiwe kubyakira, wumve ko n’amatongo y’iwacu nabuze imbaraga zijya kuyasana kandi ntabuze ubushobozi”.

    Ikindi atazibagirwa ngo ni uko yabyaye afite imyaka 17, akaba afite umwana mukuru kandi bangana, byaratumye akora cyane akiri muto ndetse akaba yifuza kuzakora ibikorwa by’urukundo ageze mu myaka 45, dore ko ubu afite imyaka 40 kubera ko yakoze akiri muto.

    Ikindi Sadate yishimira ni uburyo hari abantu, cyane abize bamushimira uburyo yahaye icyerecyezo ikipe ya Rayonsport.

    Munyakazi Sadate yahoze yitwa David

    Munyakazi Sadate avuga ko yavukiye mu muryango w’abakristu gaturika ndetse akaba yarasomaga agacupa ariko akaza kuba umuyoboke w’idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David aza kurisimbuza irya Sadate, ibi ni byo byatumye atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

    Munyakazi akunda gusohoka akajya gusura ahantu hatandukanye ari kumwe n’umuryango we, akaba umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool, agakunda imiziki ituje, mu Rwanda akaba umufana w’imena w’umuhanzi Social Mula.

    Umuntu afataho icyitegererezo ni Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, akavuga ko buri umwe amufasheho urugero yagera aho ashaka hose.

    Munyakazi avuga kandi ko yiyiziho inenge anengwa na bose, y’uko akunda kuvuga ibintu uko biri, ikindi ngo nta kunda guhita abona utuntu tudasanzwe ku buryo yabipfuye kenshi n’umugore we.

    Yagize ati “Hari ubwo yabaga yambaye nk’agakanzu keza simbibone nkazabimubwira hashize iminsi nk’ibiri, ukabona arababaye gusa uko iminsi igenda ishira nagiye mbimenyera nkabyitaho”.

    Munyakazi avuga ko bikwiye ko abantu badashimishwa n’ibibi biba ku bandi, ahubwo bakishimira kubazamura no kubafasha, agasaba urubyiruko kubyaza amahirwe igihugu cyabahaye yo kwiga no kwisanzura nta vangura iryo ari ryo ryose.


    source : https://ift.tt/3guF6XP

  • APR turayizi yaguze abakinnyi muri Rayon Sports – Ikiganiro na rutahizamu wa Mogadishu bazahura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League 2021/2022, ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Mogadishu City Club, ikipe idasanzwe ifite ibigwi mu mupira w’amaguru ugereranyije na APR FC.

    Marc Olivier Boue Bi, ni rutahizamu mushya wa Mogadishu City Club
    Marc Olivier Boue Bi, ni rutahizamu mushya wa Mogadishu City Club

    Mu kiganiro Radio Flash yagiranye na rutahizamu w’iyi kipe ukomoka muri Côte d’Ivoire, Marc Olivier Boue Bi, yatangaje ko hari byinshi benshi bitiranya kuri iyi kipe n’igihugu cya Somalia muri rusange, aho yavuze ko bakina mu mutekano usesuye bitandukanye n’ibyo benshi batekereza.

    Yagize ati “Hano muri Mogadishu, ibintu byose bimeze neza, aha ndashaka kugaruka cyane ku bibwira ko nta mutekano na muke uhari, oya, turi mu mutekano usesuye, tumeze neza, ni umujyi w’akataraboneka, football irakinwa mu buryo bwiza nk’ibisanzwe mu mutekano usesuye, ikimenyimenyi twasoje shampiyona, twasoje season mu buryo bwiza, ndashaka kuvuga ko byose biri kugenda neza mu mahoro mu mutekano.”

    Uyu rutahizamu kandi yakomeje avuga ko na bo ubwabo Mogadishu City Club ari ikipe ikomeye kandi yiteguye guhatana, avuga ko azi bamwe mu bakinnyi APR FC yakuye muri Rayon Sports (n’ubwo bamwe mu bo yavuze bayivuyemo).

    Ati “Ikipe ya Mogadishu City ni ikipe nk’indi kipe iyo ari yo nka APR , nk’indi club iyo ari yo yose, intego ya buri kipe ni uguhangana , gutsinda cyangwa kwitwara neza, nta kuvuga ngo ese dushoboye gutsinda APR , oya, ni Football, ni ukubaha Football, ni ukubaha uwo muhanganye, tombola yaduhaye APR, tuzakina uyu mukino, ni ibyo.”

    “Nk’uko mubizi njye ndi umunyamahanga nko mu yindi kipe iyo ari yo yose, hari abanyamahanga ni cyo giha agaciro Football, mu Burayi hose hari abanyamahanga mu ikipe mu kuzamura urwego rwa shampiyona muri make ni ibyo.”

    “Hari icyo nzi kuri APR , nzi ko APR ari ikipe nyarwanda, nzi abakinnyi bamwe na bamwe ba APR, kuko nigeze gukina Champions League na Rayon Sports, hari abakinnyi ba Rayon kuri ubu bari muri APR , nka Djabel, nka Thierry, Sefu Olivier, benshi, byibuze nzi abakinnyi bamwe na bamwe, nzi gake APR, ariko bitimbitse.”

    Marc Olivier Boue Bi yakinaga muri LLB Academic y
    Marc Olivier Boue Bi yakinaga muri LLB Academic y’i Burundi yasezerewe na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

    “Ku byerekeye shampiyona, twasoje shampiyona hashize iminsi mike, turacyari mu myiteguro, navuga ko buri wese ni uwo kwitondera, buri wese afite ibyo ashoboye , dufite intego imwe twese turahangana , navuga ko ntawe urenze cyangwa urusha undi, kuko twese dukina nk’umuryango.”

    “Umwaka ushize sinari mu ikipe , ubwo yakinaga Champions League, naje uyu mwaka, ndatekereza ko match izongera gukinirwa muri Djibouti nko mu mwaka ushize, navuga ko imyiteguro igenda neza, turatuje, tumeze neza, morale iri hejuru, dutegereje gusa match, ni ibyo”

    Umukino ubanza uzahuza aya makipe yombi uteganyijwe kubera muri Somalia hagati y’itariki ya 10-12/09/2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati y’itariki ya 17-19 Nzeri 2021, ikipe izabasha kurenga iki cyiciro ikazahura na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.


    source : https://ift.tt/3zge2Ts

  • Muhadjiri Hakizimana yaba yarabeshye CS Sfaxien imwifuza? #rwanda #RwOT

    Kuba Hakizimana Muhadjiri yakwerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien muri Tunisia, umunsi ku munsi amahirwe agenda ayoyoka, ni nyuma y’uko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Police FC bikomeje kogorana kandi yo yaratangiye kuvugana n’uyu mukinnyi izi ko ari umukinnyi udafite ikipe(Free agent).

    CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tunisia, irufuza gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda ukina inyuma ya barutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, ni nyuma y’uko bamushimye mu mikino Nyafurika y’umwaka ushize iyi kipe yakinnyemo na AS Kigali yakiniraga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yatangiye ibiganiro na Muhadjiri Hakizimana atarasoza amasezerano ye muri AS Kigali ariko ababwira ko muri Kamena 2021 azaba ari umukinnyi udafite ikipe aho azaba yamerewe gusinyira ikipe yifuza.

    Ibiganiro hagati y’impande zombie byaje gusa n’ibihagarara ari nabwo Hakizimana Muhadjiri yaje gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’umwaka umwe kuri miliyoni 15, ariko ashyiramo ingingo ko habonetse ikipe imwifuza niyo yaba atarabakinira umukino n’umwe bazavugana nayo bakamureka akagenda.

    CS Sfaxien yongeye gusubukura ibiganiro na Muhadjiri nyuma y’uko asinyira Police FC, ndetse bavugana bazi ko akiri umukinnyi wigenga(free agent), na we yari azi ko azavugana na Police FC akaba yayishyura bakamurekura akagenda.

    Ibi binakuraho urujijo ko Muhadjiri yaba yarabeshye iyi kipe ko nta kipe afite, ahubwo bongeye kumuvugisha yaramaze gusinyira Police FC kandi akaba yari yizeye ko navugana na Police FC itazamugora kumurekura.

    Ibi byaje gusa n’ibyanga ubwo Police FC yahawe amakuru ko AS Kigali ari yo igiye kumugurisha, isaba uyu mukinnyi ko ari yo igomba kwivuganira na CS Sfaxien, yabaha ibyo bifuza bakamurekura.

    CS Sfaxien yifuzaga uyu mukinnyi yemeye gutangira ibiganiro na Police FC, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC itifuza gutakaza Muhadjiri nk’ikipe ishaka igikombe, ikaba yarahisemo kunaniza Sfaxien iyaka ibihumbi 80 by’amadorali(miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) ubundi bakaniyumvikanira ayo bazaha Muhadjiri, aho bivugwa ko we ari ibumbi 50 by’amadorali(miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda).

    Uyu mukinnyi uba waragiye muri Tunisia mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umunyamabanga w’iyi kipe kuri gahunda za Muhadjiri, yavuze ko ntacyo yatangaza kuko amakipe yombi akiri mu biganiro. Amakuru akaba avuga ko kugeza uyu munsi ibi biganiro ntacyo biratanga.

    Muhadjiri ashobora kuterekeza muri Tunisia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-hakizimana-yaba-yarabeshye-cs-sfaxien-imwifuza