Tag: Imikino

  • Intsinzi y’u Rwanda yaraje neza Abanyarwanda yatumye Min. Aurore agira ati 'Hahiye' #rwanda #RwOT

    Ni intsinzi ya Kabiri aho u Rwanda rwatsinze Angola amanota 71 kuri 68 bigatuma rukomeza kuyobora itsinda rurimo dore ko wari umukino wa kabiri rutsinze nyuma yo gutsinda DRC.

    Iyi ntsinzi yatumye benshi mu Banyarwanda bagaragaza ibyishimo batewe n’abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda yagaragaje ishyaka ryo guharanira iriya Ntsinsi.

    Minisitiri wa Siporo ukomeje gukurikirana iyi mikino ya FIBA Afrobasket, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, ashimira bariya basore b’u Rwanda.

    Yagize ati 'Ibi ni byo kwimana u Rwanda ndabarahiye ! Muduhaye ibyishimo ! Hahiye [ashyiraho uturangabyiyumviro tw’umuriro] Gahunda nta yindi Tubatsinde.'

    Ni ubutumwa bwashimishije benshi biganjemo urubyiruko aho bagarutse cyane kuri ririya jambo Minisitiri Aurore yakoresheje 'Hahiye' rimenyerewe mu rubyiruko muri iki gihe aho bakunze kurigaragaza iyo bagaragaza ibyishimo bagira bati 'harahiye koko.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Intsinzi-y-u-Rwanda-yaraje-neza-Abanyarwanda-yatumye-Min-Aurore-agira-ati-Hahiye

  • U Rwanda rwatsinze Angola yatwaye ibikombe 11 bya Afrobasket #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda yatsinze iya Angola mu mikino ya FIBA Afrobasket2021 iri kubera muri Kigali Arena, amanota 71-68 uba umukino wa Kabiri u Rwanda rutsinze, nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amanota 82-68.

    U Rwanda rwitwaye neza cyane mu gace ka nyuma karuhesheje intsinzi no kwerekeza mu cyiciro gikurikiyeho.

    Ikipe y'u Rwanda yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse iyobora umukino kugeza mu gace ka nyuma kari kagoye cyane.Agace ka mbere karangiye ari 20-20.

    Mu gace ka kabiri,Angola yaje iri hejuru cyane bituma amakipe ajya kuruhuka iyo noye ku manota 38 kuri 35.Angola yanatsinze agace ka 3 ku manota 61 kuri 55.

    Habura iminota itandatu n'amasegonda icyenda ni bwo u Rwanda rwongeye kuyobora umukino nyuma y'amanota ane yatsinzwe na Prince Ibeh, abiri ya William Robeyns n'atatu ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (64-63).

    Abafana bari muri Kigali Arena, bagiye mu bicu ahagana ku munota wa gatanu ubwo Nshobozwabyosenumukiza yazamukanaga umupira mwiza yahaye Kenneth Gasana, na we awushyira mu nkangara, atsinda atatu yatumye ikinyuranyo kiba ane (67-63).

    Hermenegildo Santos yatsindiye Angola amanota atatu mbere y'uko mugenzi we, Abou Gakou, akinira nabi William Robeyns watsinze rimwe naho Gilson Bango atsinda abiri yatumye biba 68-68 mu masegonda 45 ya nyuma.

    Mu masegonda ya nyuma,Robeyns Williams yakuriye inzira ku murima Angola atanga umupira kuri Axel Mpoyo, watsinze amanota atatu y'ikinyuranyo yanarangije umukino u Rwanda rutsinze 71-68.

    Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwizeye gukina ¼ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A kuko ibindi bihugu biri kumwe, byose byatsinze umukino umwe.

    U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

    Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n'aya gatatu.

    U Rwanda rwatsinze Angola,ifite ibikombe 11 bya Afrobasket ndetse ikaba ariyo ifite byinshi muri Afrika.

    Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye iyi ntsinzi ndetse abigaragaza mu butumwa yanyujije kuri Twitter.Yagize ati “Ibi nibyo kwimana u Rwanda ndabarahiye! Muduhaye ibyishimo! Hahiye Gahunda nta y'indi Tubatsinde.

    Ni ubwa mbere ikipe y'igihugu y'u Rwanda itsinze iya Angola muri Basketball.

    Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu 2007 i Luanda, aho bwari ubwa mbere u Rwanda rugiye muri Afrobasket aho Angola yatsinze u Rwanda ifite amanota arenga 100.

    Angola yatwaye iki gikombe inshuro 11, u Rwanda ntiruragera na rimwe mu makipe ane akina imikino ya nyuma muri iki gikombe.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwatsinze-angola-mu-mukino-warishije-umutima-abafana

  • FERWAFA yatangaje igihe shampiyona izatangirira n'igihe izasorezwa #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yatangaje ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru, 'Primus National League' 2021/22 izatangira ku wa 16 Ukwakira 2021, igasozwa ku wa 18 Kamena 2022.

    Nubwo itariki yo gutangira shampiyona yari izwi,amakipe ntabwo yari yaramenyeshejwe igihe izasorezwa ariyo mpamvu byakozwe.

    ibi bibaye nyuma y'aho hashyizweho ingengabihe ya shampiyona y'icyiciro cya kabiri izaba mu gihe gito kugira ngo hamenyekane amakipe azasimbura AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse.

    Mu minsi ishize,Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n'itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n'ibisubizo by'uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

    Ikipe igomba kugaragaza ikibuga izajya ikoreraho imyitozo n'aho ikipe izajya yakirira imikino, aha kandi bakagaragaza n'ingengabihe igaragaza igihe bazajya bakorera imyitozo.

    Ikipe yifuza gushyira abakinnyi mu mwiherero igomba kwandikira FERWAFA ibisaba kandi ikubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 2.3 y'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus( aha amakipe agomba kubaho nk'uko yari abayeho mu mwaka ushize w'imikino, aho bose baba mu mwiherero hagira usohoka akagarukamo ari uko yamaze kongera gupimwa, n'ibindi).

    Bivuze ko uyu mwaka w'imikino wa 2021-22 amakipe azajya akora imyitozo bataha mu ngo zabo.

    Iyi baruwa kandi ivuga ko mu minsi iri imbere batangaza ingengabihe ya shampiyona, ni mu gihe shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yatangaje-igihe-shampiyona-izatangirira-n-igihe-izasorezwa

  • U Rwanda rwatsinze Angola, rukandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 cya Afrobesket #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatsinze Angola mu irushanwa rya Afrobesket 2021 ririmo kubera mu Rwanda, rukandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 cy’iri rushanwa.

    Nyuma yo gutsinda DR Congo mu mukino ufungura iri rushanwa, uyu munsi hari hatahiwe ko u Rwanda rukina na Angola mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda A aho rwitwaye neza ruyitsinda amanota 71-68.

    U Rwanda rwatangiye agace ka mbere k’umukino ruri hejuru cyane, Angola yaje kwigaranzura u Rwanda mu minota ya nyuma y’aka gace kaje kurangira ari 20-20.

    Abasore b’u Rwanda bakomeje guhatana binyuze mu bakinnyi nka Kenneth Gasana wari mu mukino cyane ndetse na William Robeyns, gusa ntibaje guhirwa kuko bagiye kuruhuka Angola iyoboye n’amanota 38-35.

    Agace ka gatatu katangiranye imbaraga nyinshi ku Rwanda, ariko amanota yagiye atsindwa n’abasore barimo Kenneth Gasana, Ndayisaba Dieudonne, Axel Mpoyo ba Kaje Elie ntabwo yari ahagije kuko Angola yagasoje ifite 61-55.

    Agace ka nyuma benshi bakekaga ko n’ubundi Angola iri bugasoze iyoboye ariko siko byaje kugenda kuko mu ntangiriro zako u Rwanda rwatsinze amanota 9, Angola imaze gutsinda 2 gusa, byari bimaze kuba 64 y’u Rwanda kuri 63 ya Angola, amanota yagaruye u Rwanda mu mu mukino harimo 3 ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, 4 ya Prince Ibeh na 2 ya William Robeyns.

    Aha nibwo umurindi w’abafana muri Kigali Arena wavuze maze u Rwanda rusoza umukino ruyoboye n’amanota 71-68.

    Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwizeye gukina ¼ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A kuko ibindi bihugu biri kumwe, byose byatsinze umukino umwe.

    U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

    Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n’aya gatatu.

    Axel Mpoyo agerageza kugarira kugira ngo badatera mu gakangara k’u Rwanda

    William Robeyns umwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza muri iyi mikino

    Prince Ibeh yafashije u Rwanda cyane

    Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Kenneth Gasana ni we munyarwanda watsinze amanota menshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-angola-rukandagiza-ikirenge-kimwe-muri-1-4-cya-afrobesket

  • Manchester City igeze kure ibiganiro na Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yamaze kwemera ko igiye gushaka umunyabigwi Cristiano Ronaldo kugira ngo ayikinire imyaka 2 ndetse imwishyure akayabo k'ibihumbi 230 by'amapauwundi ku cyumweru.

    Nyuma yo kunanirwa kuzana rutahizamu wa Tottenham,Harry Kane,ikipe ya Manchester City yabonye ko bitayorohera kugera ku ntsinzi igendera kuri Gabriel Jesus wenyine ariyo mpamvu ihanze amaso Cristiano Ronaldo.

    Icyakora amakuru aravuga ko City idashaka kwishyura miliyoni Juventus yifuza ku mwaka umwe Cristiano Ronaldo asigaje aho ishaka miliyoni 25 z'amapawundi.

    Byavugwaga ko Juventus yifuza ko bayiha rutahizamu Gabriel Jesus kugira ngo nayo irekure Cristiano Ronaldo ariko Guardiola yabyanze.

    Ronaldo w'imyaka 36, yavuze ko yifuza guhindura shampiyona ariyo mpamvu umushakira amakipe,Jorge Mendes yamushakiye umwanya muri City kuri miliyoni £25.

    Ronaldo yanze kubanza mu kibuga mu mukino Juventus iheruka kunganya na Udinese ibitego 2-2,byatumye benshi bashidikanya ku hazaza he muri iyi kipe.

    Nubwo bivugwa ko Paris Saint-Germain ishaka Ronaldo nyuma yo kunanirwa kugumana Kylian Mbappe,amahirwe menshi yo kumwegukana arahabwa Manchester City.

    City imaze kugura umukinnyi umwe Jack Grealish yatanzeho miliyoni 100 z'amapawundi gusa yashakaga Harry Kane kuri miliyoni 100 z'amapawundi ntibyakunda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-igeze-kure-ibiganiro-na-cristiano-ronaldo

  • Niyonzima Olivier Seif mu rugabangabo, arasabwa kwishyura ideni agahabwa ibyo agenewe #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya APR FC ntabwo Niyonzima Olivier Seif arahabwa urupapuro rumurekura 'Release letter’ kubera ideni yatsinze mu izina ry’iyi kipe.

    Tariki ya 4 Kanama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwatandukanye na Niyonzima Olivier Seif wari umaze iminsi mike yongerewe amasezerano.

    Nyuma yaho nibwo haje inkuru y’uko iyi kipe itaraha uyu mukinnyi urupapuro rumurekura ndetse iyi kipe yaje kubyemeza aho yavuze ko ruhari ariko ataraza kurufata azanye ibikoresho by’ikipe yatumwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yatanze ibikoresho yasabwaga ariko urupapuro ntaruhabwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu atarabona uru rupapuro ndetse akaba ari mu rugabangabo yibaza uko bizagenda.

    Andi makuru avuga ko impamvu uyu mukinnyi adahabwa urupapuro rwe ari ideni afite yafashe mu izina ry’iyi kipe.

    Ubwo yari amaze kumvikana na APR FC kumwongerera amasezerano kuri miliyoni 18, uyu mukinnyi yagiye muri Zigama CSS abakozi b’iyi kipe bakoresha, asaba inguzanyo ya miliyoni 5 aho yatanze umwishingizi nka APR FC maze amafaranga yaguzwe nageraho bazayakureho.

    Nyuma yo gutandukana na APR FC, iyi kipe ikaba yaramusabye kubanza kwishyura iri deni bakabona kumuha urupapuro rwe.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC, visi perezida Afande Firmin Bayingana n’umunyamabanga Masabo Michel ngo basobanure iki kibazo ariko ntibyakunda kubera ko batitabaga telefoni zabo ngendanwa.

    Niyonzima Olivier Seif, nyuma y’ubutumwa bw’ikipe y’igihugu, ngo yamaze gufata umwanzuro ko navayo azahita yishyura aya mafaranga ubundi bakamuha urupapuro rwe akaba yajya gusinyira ikipe yifuza.

    Niyonzima Olivier Seif ntarahabwa urupapuro rumurekura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-mu-rugabangabo-arasabwa-kwishyura-ideni-agahabwa-ibyo-agenewe

  • #AfroBasket2021: Senegal yihereranye Uganda, Côte d’Ivoire na Nigeria zibona intsinzi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere wahuje ikipe y’igihugu ya Nigeria izwi nka D’Tigers ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mali, umukino warangiye Nigeria ari yo itsinze ku manota 81 kuri 73.

    Umukino wa kabiri wagombaga gutangira ku i Saa Cyenda zuzuye wari guhuza Cameroun na Sudani y’Amajyepfo ntiwabaye, ni nyuma yo gusanga mu ikipe ya Cameroun harimo abakinnyi bane n’umutoza umwe banduye Coronavirus.

    Undi mukino watangiye i Saa kumi n’ebyiri zuzuye wahuje ikipe y’igihugu ya Senegal n’ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Senegal na Uganda, ni umukino waranzwe n
    Senegal na Uganda, ni umukino waranzwe n’ubuhanga bwinshi

    Aya makipe yari afitemo abakinnyi bakomeye nka Ishmail WAINRIGHT wa Uganda uheruka gusinyira Toronto Raptors ikina NBA, mu gihe Senegal yari ifitemo Gorgui DIENG ukinira Atlanta Hawks (USA/NBA)‎, na Brancou BADIO ukinira FC Barcelona yo muri Espagne.

    Mu buryo butagoranye, ikipe ya Senegal yaje kwihererana Uganda iyitsinda ku manota 93 kuri 55. Muri uyu mukino Brancou BADIO ukinira FC Barcelona yo muri Espagne ni we watsinze amanota menshi (25).

    Umukino wasoje iy’uyu munsi, ni umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Kenyay’umutoza Liz Mills wigeze no gutoza Patriots yahatanaga n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire.

    Ni umukino utari woroshye aho uduce dutatu twa mbere amakipe yagendanaga ku manota, agace ka mbere karangira Cote d’Ivoire ifite amanota 26 kuri 24 ya Kenya, aka kabiri Cote d’Ivoire ifite amanota 39 kuri 39 ya Kenya, umukino uza kurangira Cote d’Ivoire itsinze uyu mukino n’amanota 84 kuri 70 ya Kenya.

    source : https://ift.tt/3zo5ha8

  • Real Madrid igiye gutwara PSG rutahizamu Kylian Mbappe yari ikomeyeho cyane #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid itajya ibura umukinnyi yifuza,yamaze gutera intambwe ishimishije mu rugamba rwo kwegukana Kylian Mbappe kuko kubera akayabo yasutse ku meza ya PSG byatumye yemera ko baganira.

    Mu ijoro ryakeye nibwo amakuru yavuze ko Real Madrid yashyize ku meza ya PSG miliyoni 137 z'amapawundi kuri uyu rutahizamu w'imyaka 22 usigaje umwaka w'amasezerano.

    Abayobozi ba PSG barangajwe imbere na Perezida Nasser Al-Khelaifi bagiye batangaza ko Kylian Mbappe ntaho azajya ariko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano nubwo bamwegereye inshuro 3 zose bamuha umushahara mwiza n'agahimbazamusyi gahanitse.

    Mbappe wakuze afana Real Madrid ndetse akaba afite inzozi zo kuzayikinira,yanze byose PSG yamuhaye ndetse agerekaho no kwanga gukinana na Neymar Jr na Messi kugira ngo yigire i Madrid.

    PSG yanze kariya kayabo ka mbere Real Madrid yatanze aho yifuza ko ariya miliyoni 137 bayongeraho izindi 34 hanyuma bakamurekura.

    Mbappe wagiye muri PSG aguzwe miliyoni 166 avuye muri AS Monaco,arifuzwamo miliyoni £171 kandi nta masezerano akanganye afite ibintu byatumye benshi bacika ururondogoro.

    Real Madrid imyaka idashora amafaranga menshi ku isoko,irashaka kugura Mbappe kugira ngo yongere kugira ubusatirizi bukomeye cyane ko Benzema wenyine adahagije.

    Umutoza wa PSG,Mauricio Pochettino yari afite inzozi zo gukoresha Mbappe, Neymar na Lionel Messi ku busatirizi ariko bishobora kutamukundira kuko ikinyamakuru L'Equipe gitangaza ko iyi kipe yo mu Bufaransa yiteguye kurekura Mbappe igihe Real Madrid yaba yishyuye amafaranga ahagije.

    Hari andi makuru avuga ko PSG iri gushaka kuganira bwa nyuma na Mbappe kugira ngo ayigumemo gusa ukuri guhari nuko uyu nta gahunda afite yo kongera amasezerano.

    Real Madrid yazanye umukinnyi umwe David Alaba ku buntu imukuye muri Bayern Munich, hanyuma igurisha Martin Odegaard muri Arsenal na Raphael Varane muri Manchester United bombi kuri miliyoni £72.

    Amakuru aravuga ko umuyobozi wa siporo wa PSG,Leonardo yiteguye kurekura Kylian Mbappe kuko yaberetse ko nta gahunda afite yo gusinya amasezerano.

    Yagize ati “Kylian Mbappé arashaka kujya Real Madrid kandi ntizamubuza.Twanze amafaranga ya mbere ya Real Madrid ariko ibyo dushaka nibigerwaho tuzareba.

    Real madrid yaradusuzuguye,ikora ibidakwiriye,yica amategeko.Ntabwo tuzemera miliyoni 160 z'amayero.Nibiba ngombwa ko agenda bizaba ari uko tubishatse.

    Nta gahunda dufite yo kuvugana na Real Madrid,ese izuzuza ibyo tuyisaba?,ntabwo mbizi.Nzi ibyo ndi kuvuga ku myitwarire mibi ya Real Madrid.Imaze imyaka 2 ishka Mbappe, ivugana na buri wese,umuryango we…Ntabwo twigeze dufungura umuryango wo kurekura Mbappe……..”


    Mbappe ni ingirakamaro kuri PSG ariko yanze kuyongerera amasezerano

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-igiye-gutwara-psg-rutahizamu-kylian-mbappe-yari-ikomeyeho-cyane

  • Harry Kane yahisemo kuguma muri Tottenham bituma Manchester City ishaka rutahizamu w'umunyabigwi #rwanda #RwOT

    Harry Kane yemeye ko agiye kuguma mu ikipe yamuzamuye Tottenham muri uyu mwaka w'imikino ariko afite agahinda kenshi kuko umuyobozi w'iyi kipe Daniel Levy yari yamusezeranyije ko azamurekura niyifuza kugenda.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 28 niwe City yari yashoyeho amaso yayo ndetse yatanze miliyoni 100 kuri we ariko Levy uzwiho guhenda cyane avuga ko ashaka 150 z'amapawundi.

    Ibi ntibyoroheye City yaguze Grealish aya mafaranga ariyo mpamvu yazibukiriye ahubwo ikiyemeza gushaka Cristiano Ronaldo w'imyaka 36 udasiba gutsinda ibitego.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Harry Kane atunguye abafana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu agira ati “Biratangaje cyane ukuntu abafana ba Spurs banyakiriye neza ku Cyumweru no gusoma ubutumwa banyoherereje bwo kunshyigikira mu cyumweru cyose.

    Ngiye kuguma mu ikipe muri iyi mpeshyi ndetse nzitanga 100% kugira ngo mfashe ikipe kugera ku ntsinzi.”

    Umutoza wa Spurs,Nuno Espirito Santo yasamiye iyi nkuru hejuru n'ibyishimo ahita avuga ati “Inkuru nziza cyane,amakuru meza kuri buri wese kuko Harry kuva yaza mu ikipe yarakoze cyane kandi ibyo nibyo duha agaciro.Imyitwarire ye mu myitozo yari myiza cyane……Ubu birarangiye.”

    Uyu mutoza yahise avuga ko uyu Kane arabanza mu kibuga ku mukino wo kwishyura wa Conference League bazakina na Pacos de Ferreira yo muri Portugal yabatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

    Iyi nkuru ihise ituma rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo w'imyaka 36, abona amahirwe menshi yo kuba yakwerekeza muri Manchester City.

    Iyi kipe ifite igikombe cya Premier League giheruka, irashaka rutahizamu ariyo mpamvu amahirwe menshi ari uko Cristiano Ronaldo ariwe ushobora kugurwa cyane ko ari kuboneka kuri miliyoni 28 z'amapawundi ndetse nawe akaba yifuza kuva mu Butaliyani.

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yahoze akinira ikipe ya Manchester United yakoreyemo amateka adasanzwe ndetse bamwe mu bafana bayo bamufata nk'umwami.

    Umushakira amakipe amaze igihe avugana na Manchester City kugira ngo imugure aze kuyishakira ibitego dore ko nta rutahizamu ifite nyuma yo kugenda kwa Kun Aguero.

    Ikinyamakuru L'Equipe kiri mu bivugisha ukuri cyane,cyavuze ko Ronaldo yamaze kwemera ibyo kwimukira muri City gukinana na bagenzi be b'abanye Portugal ari bo Bernardo Silva, Ruben Dias w'imyaka 24, hamwe n'umukinyi w'inyuma Joao Cancelo w'imyaka 27.

    City irashaka guha Ronaldo umushahara yifuza, ariko ntiyiteguye gutanga igiciro cya miliyoni 28 z'amapawundi isabwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/harry-kane-yahisemo-kuguma-muri-tottenham-bituma-manchester-city-ishaka