Tag: Amakuru

  • IBUKa yaregeye indishyi ya Miliyari 50Frw kubera ibikorwa ya Kabuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    IBUKA yatanze ikirego mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien ukurikiranywe n'Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, n'ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni rwo rwaregewe kuko Kabuga yari atuye ku
    Kimironko mu Karere ka Gasabo. IBUKA yunganiwe na Me Bayingana Janvier, usanzwe ari na Komiseri muri iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside.

    Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga kuburanisha uru rubanza mbonezamubano, ruhereye ku busabe bw'uko imitungo ya Kabuga yose yafatirwa, kugira ngo umunsi indishyi zemejwe n'urukiko, hazaboneke aho zikurwa.

    Me Bayingana yabwiye Urukiko ko IBUKA yandikiye Umwanditsi Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, kuko ari we uhagarariye serivisi zifunze Kabuga, kugira ngo zemeze ko yamenyeshejwe uru rubanza.

    Yavuze ko ubwo binjiraga mu rukiko bari batarabona igisubizo cy'umwanditsi wa IRMCT. Umucamanza yabajije niba baravugishije ruriya rwego, asubiza ko bababwiye ko umwanditsi yagize akazi kenshi.

    Yanavuze ko bavuganye n'Ibiro bya IRMCT i Kigali, basanga biri mu bubasha bw'umwanditsi mukuru w'urwego, asaba ko urukiko rwabaha indi tariki kuko aho ari hazwi n'abagomba kumumenyesha ko yarezwe bahari.

    Inyandiko ikubiyemo ikirego IGIHE yabonye ivuga ko ibikorwa bya Kabuga Félicien, byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro abaregera indishyi ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n'inzu zabo zirasenywa.

    Ivuga ko bitoroshye 'kubona indishyi nyakuri zihwanye n'agaciro abishwe bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo' ndetse ko binagoye 'kubona agaciro nyakuri kangana n'imitungo yangijwe ndetse n'iyasahuwe y'abishwe kubera uruhare rwa Kabuga' gusa ko IBUKA isaba Urukiko kuriha abo ihagarariye indishyi z'akababaro, iz'ibyangijwe n'iz'imbonezamusaruro zose hamwe zihwanye n'amafaranga y'u Rwanda 50.658.800.000.000 Frw.

    Hasabwa kandi igihembo cy'Abavoka kingana na miliyoni 100 Frw ndetse n'amafaranga y'ikurikirana rubanza angana na miliyoni 50 Frw.

    Abaregera indishyi bahagarariwe na IBUKA barimo abacitse ku icumu mu
    Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, mu
    Mudende, muri Commune Rouge i Rubavu, muri Vunga n'abandi.

    The post IBUKa yaregeye indishyi ya Miliyari 50Frw kubera ibikorwa ya Kabuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/ibuka-yaregeye-indishyi-ya-miliyari-50frw-kubera-ibikorwa-ya-kabuga-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibuka-yaregeye-indishyi-ya-miliyari-50frw-kubera-ibikorwa-ya-kabuga-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Kigali: Abahagarariye AU bari kwiga uko yaca ukubiri n'inkunga z'amahanga  #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa 8 Kamena 2023, mu Rwanda hari kubera Umwiherero w'Abahagariye inzego zigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU,  aho bari kwigira hamwe amavugururwa akwiye gukorwa kugira ngo Afurika ibashe guhangana n'ibibazo ihura nabyo.

    Imwe mu ngingo ikomeye iri kwigwaho ni uburyo Afurika yunze ubumwe, yakwihaza mu ngengo y'imari kugira ngo ibashe kubaka ubushobozi bw'Inzego zayo, hagamijwe kugera kucyerekezo cya 2063 Afurika yihaye. 

    Muri Nyakanga 2016, Perezida Paul Kagame yahawe ishingano zo kuyobora akanama gakora amavugurura y'Afurika yunze Ubumwe, mu nshingano imwe mwikorezi ari yo 'Gushaka uburyo bwakoreshwa kugira ngo uyu muryango wigire.'

    Kuva ubwo, inyandiko igaragaza uburyo uyu muryango wakishakamo amikoro udategereje inkunga z'amahanga, yamurikiwe Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe,Monique Nsan Dr. Monique Nsanzabaganwa, yagaragaje ko kuva 2016 hatangira urugendo rw'amavugurura y'Umuryango,  hari intambwe imaze guterwa, nubwo Covid-19 yabaye nkikoma mu nkokora bimwe mu bihugu bikagenda biguru ntege mu gutanga umusaznu bisabwa.

    Ati ' Kugeza uyu munsi umuryango ukaba wihaza kubijyanye n'ibikoresho bya ngombwa no guhemba abakozi, ariko tukaba tukiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu bijyanye n'ingengo y'imari y'ibikorwa na za gahunda, nabo bagenda bayigiramo uruhare byari byatangiye neza gusa nyuma ya Covid-19 n'ibi bibazo dufite ku Isi, ubona y'uko ibihugu bifite ibibazo bigaragara mu ngengo y'imari byagabanyije umurego.

    Yakomeje agira ati 'Aho ngaho twegeze ku nintu byinshi, ubu bashyizeho ikigega kijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kubaka amahoro, biyemeje gushyiraho miliyoni 400 z'amadorari. Ubu bamaze gushyiramo miliyoni zisaga 330 kuburyo gahunda irakomeje.'

     Kuri ubu AU yihaye umuhigo wo kwigira mu gutera inkunga ibikorwa byayo, aho ibihugu bitanga 0.2% by'umusoro w'ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y'imari yayo bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by'ubuyobozi bw'umuryango, 75% bya porogaramu z'umuryango na 25% by'ibikorwa by'amahoro.

    Icyakora ngo ibi kubigeraho bisaba ibihugu bya Afurika bisenyera umugozi, bitabaye ibyo ngo umugabane ugakomeza gusigara inyuma nk'uko umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, abisobanura.

    Ati ' Isi irahinduka, ikaduhindukira mu maso ,uyu muryango uri kwizihiza imyaka 60 ntabwo ugomba gukomezanya imikorere ya kera. Dutegetswe kwishakamo ibisubizo, tugahanga udushya no gusenyera umugozi umwe kubera ko nta bumwe ,nta kwishyira hamwe ,biragoye ko Afurika yagira ijambo mu Isi cyangwa igere ku ntego zayo zatuma iba Afurika, Abanyafurika bifuza.'

    Umunyamabaga wa Leta muri MInisiteri y'Ububanyi n'amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yagaragaje ko  ko kuba Afurika yunze ubumwe igikomeje kurambiriza ku nkunga z'amahanga, ari kimwe mu bituma ituzuza inshingano zayo nk'iyo kubugangabunga amahoro .

    Ati '  Umuryango uracyarambirije kubufasha buturuka hanze, ibyo rero bisaba ko tubiganiraho byimbitse kugira ngo habe kwigenga mu mikorere mu buryo burambye. Ndatekereza ko mu nama ya 2016 yabereye i Kigali twanzuye ko iki kibazo gikemurwa by'umwihariko Kuba dukomeje kurambiriza ku nkunga z'amahanga, mu ngengo y'imari yacu nk'ikoreshwa  mu bikorwa byo kugarura  amahoro  bituma tutagera ku ntego twihaye ubwo twari Johanessburg, y'uruhare rwa 75% na 25%   by'uruhare rw'Ibihugu binyamuryango.'

    Umwiherero w'Abahagariye inzego zigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, uri kubera mu Rwanda  uzamara iminsi ine(4).

    Usibye kwiga kubijyanye no kwihaza ku ngengo y'imari, hazanasuzumwa amavugurura akwiye gukorwa muri urukiko n'inteko ishinga amategeko bya Afurika yunze ubumwe no muzindi nzego zirimo za Komisiyo ndetse no mu mashami y'uyu muryango ari hirya no hino.

    Daniel Hakizimana

    The post Kigali: Abahagarariye AU bari kwiga uko yaca ukubiri n'inkunga z'amahanga  appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/kigali-abahagarariye-au-bari-kwiga-uko-yaca-ukubiri-ninkunga-zamahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abahagarariye-au-bari-kwiga-uko-yaca-ukubiri-ninkunga-zamahanga

  • Kamonyi: Umuruho w'Abaturage basaga ibihumbi 18 batagiraga amazi hafi uri kugera ku iherezo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gacurabwenge na Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi baravuga ko bagiye kuruhuka ijerikani n'ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma amazi ku mitwe. Baravuga kandi ko guhendwa n'abavomyi nabyo bigiye kurangira kuko biteguye umuyoboro mushya ugiye kuzura. Barahamya kandi ko aya mazi agiye kubegerezwa azanabafasha kunoza isuku kurushaho kuko bazaba bakavoma hafi.

    Abaturage, ibi babigarutseho mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ubwo yabasuraga agamije kureba imvune bahura nazo mu rugendo bakora bajya gushaka amazi ndetse n'aho bayakura, yaba ayo kunywa ndetse no gukoresha umunsi ku munsi.

    Imirimo yo kubaka uyu muyoboro igeze kuri 90,2%.

    Mushimiyimana Drocela yabwiye umunyamakuru ko amazi bagiye guhabwa azabaruhura amajerikani bikorera ndetse n'amafaranga batangaga kubafite amagare babavomera, aho injerikani imwe hari aho bayishyura amafaranga 200, akaba ashobora no kwiyongera bitewe n'ayo ukeneye n'igihe uyashakira n'icyo ugiye kuyakoresha.

    Mukamana immaculee yagize ati' Uyu muyoboro ugiye kutuvuna amaguru kuko twajyaga kuvoma tugasanga hariyo inkomati ndetse tukaba twatuma amagare, injerikani 1 ikagura magana abiri, ariko ubu ngiye kujya nyazigama. Byanatumaga tutabasha gukora akazi kacu ndetse abana bacu bakajya kuvoma bagatinda kujya kwiga. Isuku nayo ni nkeya ariko ubu tuzaba tuyibungabunga neza kubera ko twabonye amazi hafi yacu'.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri cya Kigembe giherereye mu murenge wa Gacurabwenge, Munyarukundo Egide avuga ko bagorwa no kubona amazi mu gihe cy'izuba bigatuma bayatuma abana bakayazana. Ahamya ko uyu muyoboro urimo gukorwa bizeye ko uzakemura ibibazo birimo n'amazi abana banywa kuko babahaga amazi yo mu bigega cyangwa buri mwana akizanira ayo kunywa ayakuye iwabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza.com ko uyu muyoboro ugiye gufasha abaturage benshi kubera ko hashyizweho amavomero  menshi, aho bizagoboka abajyaga bavomesha amagare n'imitwe kandi bagakora ingendo ndende zanatumaga hari imirimo idakorwa uko bikwiye.

    Dr Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

    Yagize kandi ati' Abaturage bacu bari bafite ikibazo cy'amazi bagiye guhabwa umuyoboro uzuzura vuba aha. Benshi bavomeshaga amajerikani ku mutwe ndetse abandi bagakoresha amagare bikanabahenda ariko turabaha amazi vuba kuko ibigomba gukorwa byose birimo kugera ku musozo'.

    Akomeza yemeza ko hari ikigero bagezeho cyo kwegereza abaturage amazi meza hagamijwe kuzuza ibyo Perezida wa Repuburika, Paul Kagame yemereye abaturage muri gahunda ya NST1 yo kwegereza abaturage amazi hafi yabo. Hari icyizere ko mu mpera z'uku kwezi ibikorwa byose byaba bimaze gukorwa, amazi agahabwa abaturage nkuko abarimo gukora iyi mirimo bavuga, cyane ko imirimo igeze ku kigero cya 90,2%.

    Imirimo irabandanije.

    Uyu muyoboro w'amazi, ufite ibirometero miro Itanu na birindwi na metero magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu (57, 775km). Uzaba ufiteho amvomero 55 azahabwa amazi n'amasoko 5 yatunganyijwe neza hariho ibigega 17, aho harimo ibigega bya metero kibe 125 ikinini naho igito kikagira Metero Kibe 10 (10m3). Abaturage bagera ku bihumbi 18, 643 bagiye kwegerezwa amazi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/08/kamonyi-umuruho-wabaturage-basaga-ibihumbi-18-batagiraga-amazi-hafi-uri-kugera-ku-iherezo/

  • Perezida Kagame yazamuye muntera Lt Col Simon usanzwe ari umukozi w'Imana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF, aho yungirije Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023.

    Lt Col Kabera w'imyaka 50 amaze igihe kinini mu Ngabo z'u Rwanda. Mu buzima busanzwe, ni umubyeyi wubatse unafite abana. Imfura ye ifite imyaka 12.

    Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n'iyobokamana n'ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana.

    Yigeze kuvuga ati 'Niba hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru, abuzukuruza n'ubuvivi.'

    'Ikindi kirenze kuri ubu buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y'ubu buzima hari ikindi gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko mfite urukundo nkunze igihugu cy'u Rwanda nk'umunyarwanda mu gihe nkituyemo.'

    Se yahungiye muri Uganda mu 1962, mbere y'uko Kabera avuka mu 1973. Yavukiye ahitwa Lugazi muri Uganda aho umubyeyi we yari umushumba w'inka, ariko mbere yo guhunga yari umuyobozi mu bice byo mu Mayaga ndetse yari mu bubashywe.

    Ati 'Ariko hamwe n'ubutegetsi bubi bwariho n'akarengane kari gahari, data ahunga mu 1962 njye mvuka ku mubyeyi w'umushumba w'Abanya-Uganda.'

    Yavuze ko ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPA, se atari akiri umushumba, ahubwo yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babashaga kubona amata.

    Mu buto bwe, aho yize mu ishuri yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bamwitaga 'Akanyarwanda'.

    Muri icyo gihe cyose ngo yashakaga kwisanisha n'Abanya-Uganda kuko ngo yabonaga ko bubashywe. Ngo bajyaga baserereza Abanyarwanda, bavuga ko iyo imvura ibanyagiye bapfa.

    Ati 'Iyo udafite igihugu nta jambo uba ufite, bashobora kugucumbikira akanya gato ariko akanya ako ariko kose kuko atari igihugu cyawe, umuntu arakubwira ngo subira aho wavuye. Kuko agaciro k'umuntu gashingira ku kuba afite igihugu akomokamo.'

    Mu 1991 ngo ntiyigeze abwira ababyeyi be [bari bakiriho] ndetse n'abo bavukana ko agiye ku rugamba, ahubwo yafashe urugendo we na mugenzi we witwa Claude [witabye Imana] bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ati 'Ni urukundo rw'igihugu, icya kabiri ni akarengane kari gahari ku banyarwanda bari hanze n'abari mu gihugu. Nahuriyeyo n'abandi bavuye mu ishuri nkanjye […] twafataga icyemezo cyo kuvuga ngo reka tugende twitangire igihugu, ukaza mu Rwanda utazi urwo arirwo, njye nari ntararubona no muri filimi ariko data yaravugaga ngo u Rwanda ni igihugu cy'amata n'ubuki […] Nari nzi ko hari ukuntu nk'umusozi nka Mount Kigali hamanuka amata n'ubuki.'

    Yavuze ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.

    Ati 'Naravuze nti nubwo nta bunararibonye mfite, ariko ndagiye kandi kugeza uyu munsi, ndacyafite ishyaka n'urukundo cyane. Ni yo mpamvu nkikora akazi ko kwitangira iki gihugu, kuko nta kindi wagisimbuza.'

    Kuva yajya mu gisirikare, ngo yigishijwe kugira ikinyabupfura no kugaragaza itandukaniro aho ari hose. Ikindi ngo yigishijwe akijya mu gisirikare, harimo kwitanga kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri. Ubu afite Masters muri politiki n'indi mu mategeko mpuzamahanga. Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.

    Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu imushimisha. Yigeze kuvuga ati 'nzawereka abahungu banjye.' Afite n'uwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yigeze kuvuga ati 'Niba ukunda ijuru, kunda n'iki gihugu kuko mbere y'uko ujya mu ijuru, uzaba muri iki gihugu. Mutanyumva nabi ko nagereranyije ijuru n'iki gihugu ariko Pawulo yaravuze ngo musengere igihugu kugira ngo kigire amahoro kuko nikiyagira namwe muzayagira. Ubu isengesho ryanjye ni ukuvuga ngo hazabeho abandi badusimbura bafite umutima wo gukunda igihugu.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/lt-col-simon-usanzwe-ari-umukozi-w-imana-ukomeye-yagizwe-umuvugizi-wungirije-wa

  • Bakubitwa nk’abana bato! Rubavu abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo babakubitira ku karubanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bagabo bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, bavuga ko barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abagore babo badatinya no kubakubitira mu ruhame, gusa bakaba batabihingutsa mu buyobozi kuko iyo bavuze ihohoterwa bakorerwa, birangira ari bo bafunzwe bityo bagahitamo kubiceceka ahubwo ngo bakagendana ipfunwe mu bandi ryo kwitwa inganzwa.

    Uwitwa Bigirimana Prosper w'imyaka 29 utuye mu kagari ka Basa mu mudugudu wa Buranga, yabwiye RadioTv10 dukesha iyi nkuru ko asigaye agendana ipfunwe kuko aherutse gukubitwa n'umugore we bashakanye amusanze mu kabari ari kumwe n'abandi.

    Yagize ati 'Mu bandi bagabo nta jambo, ni ukubona akabari nkagatinya, ubu nameze nk'uwavuye ku kinyobwa bitewe n'uko nahawe nk'akato, nukumbona bakanoshana ngo dore akagabo k'inganzwa karatambutse.'

    Ndetse kandi uwitwa Kanzogera Isdore nawe yagize ati 'ubwo se wajya kurega umugore ngo wakubiswe uri umuntu w'umugabo? Iyo ugiye kurega ngo ni wowe wiyenjeje, bahita bakumanura ukajyamo. Nk'ubu mfite ikibazo gikomeye cyane ku mugore ariko sinakwirirwa nta ururimi kuko nzi ko bahita bamanura ku Murenge'.

     

    Undi nawe yagize ati 'Ko bavuga ngo ni uburinganire, tukumva ko ar ibo bakuru, waregera hehe? Uragenda ngo ariko se ngo koko umugabo nyamugabo akubitwa n'umugore? Ngo genda mujye kubirangiza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko nta n'umwe mu bagize urugo ukwiye guhohoterwa, yaba umugore cyangwa umugabo, gusa ngo ubuyobozi ntibwari buzi iki kibazo.

    Ati 'Ayo makuru ni mashya kuri njyewe, ariko ndaje mbikurikirane kuko erega umugore kuba ahohoterwa n'umugabo yahohoterwa! Itegeko rihana abantu bose kimwe ntabwo twakwemera ko umuturage wacu ahohoterwa, bisaba kwigisha turaza kubigisha tubabwire ko n'umugabo uhohotewe rwose na we afite uburenganzira bwo kurenganurwa.

    Source : https://yegob.rw/bakubitwa-nkabana-bato-rubavu-abagabo-barembejwe-ninkoni-bakubitwa-nabagore-babo-babakubitira-ku-karubanda/

  • Ubushinjacya bw'America bwabwiye Trump ko bumukoraho iperereza ku mabanga ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    CNN yatangaje ko Trump yohererejwe ibaruwa imumenyesha ko ari gukurikiranwa, nubwo abatanze amakuru batabonye ibiyikubiyemo.

    Gushyikirizwa iyo baruwa ni ikimenyetso cy'uko ubushinjacyaha bwaba bugeze kure ibijyanye no gukusanya ibimenyetso bizashyikirizwa urukiko hatangwa ikirego.

    Inyandiko Trump ashinjwa kubika kandi zikubiyemo amabanga ya Leta ni izabonetse mu nyubako ye ya Mar-a-Lago muri Leta ya Florida.

    Ubusanzwe inyandiko zifite ibirango by'amabanga ya Leta, zigomba kubikwa ahantu hizewe kandi harindiwe umutekano, hatoranyijwe n'inzego zibifitiye ububasha.

    Muri Kanama umwaka ushize, Urwego rw'Iperereza (FBI) rwakoze isaka mu nyubako ya Trump, Mar-a-Lago bahakura inyandiko zisaga ijana zirimo amabanga ya Leta Trump yatwaye amaze kuva ku butegetsi.

    Ubushinjacyaha bumaze igihe bukora iperereza ari nako bwumva ubuhamya bw'abakozi ba Trump muri Mar-a-Lago ndetse n'abo bahoze bakorana mu biro bya Perezida, kugira ngo hategurwe ikirego cyo gushyikiriza urukiko.

    Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gutanga ikirego cyangwa bukabireka ku byo bushinja Trump, icyakora bivugwa ko amahirwe menshi ari uko ikirego kizatangwa.

    Trump amaze iminsi yinubira uburyo akomeje kugendwaho n'inzego z'ubutabera za Amerika mu gihe ateganya kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ya 2024.

    Akabihuza no kuba ngo ubutabera bwa Amerika bwaba buri gukoreshwa n'abamurwanya badashaka kumubona yiyamamaza kongera kuyobora iki gihugu cy'igihanganjye ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubushinjacya-bw-america-bwabwiye-trump-ko-bumukoraho-iperereza-ku-mabanga-ya

  • Ikiganiro na Dr. Innocent Mugisha wagizwe Umu… – #rwanda #RwOT

    Dr.Mugihsa  ahamya ko Mount Kigali University  izakomeza  guhamya  ibigwi. 

    Mwatangira mutwibwira muri make ?

    Ndi Dr. Innocent Sebasaza Mugisha, mfite imyaka 64. Navukiye hano mu Rwanda ariko nize muri Suede, Isiraheli, Lesotho, Botswana na Uganda. Nakoze muri kaminuza mu buzima bwanjye bw’umwuga. Nari Umuyobozi mukuru mu Nama Nkuru y'Amashuri Makuru muri Minisiteri y'Uburezi kuva 2014-2017, nkaba n'umuyobozi ushinzwe ubuziranenge muri kaminuza y'u Rwanda (UoR) kugeza mu mwaka wa 2021. Nigishije kandi muri UoR no muri Kaminuza nkuru ya Lesotho. Ndi umwarimu ku bw’umwuga kandi nkunda kwiyita umwarimu.

    Ni iki cyahushishikaje cyane kurusha ibindi mu  burezi  ?

    Birashimishije, ndakeka. Nkomoka mu muryango wicisha bugufi cyane. Natangiye amashuri yanjye ya mbere muri Uganda mu ntangiriro ya za 70 aho twabanaga nk’impunzi. Sisitemu yuburezi muri kiriya gihe  yari iy’Abongereza. Ku kizamini cya nyuma gikorwa  mbere yo kwinjira muri Kaminuza nakoze Science nibwira ko nziga umwuga ujyanye na Kaminuza. Ariko igihe ababyeyi banjye banjyanaga muri Lesotho (Afrika y’Epfo), nisanze nkora Uburezi. Buhoro buhoro narushijeho kubishaka kandi sinigeze nicuza guhitamo. Noneho, nshobora kuvuga ko gukurikirana umwuga wanjye mu burezi byabaye ku bw’amahirwe.

    Nahawe impamyabumenyi ya Bachelor of Arts mu burezi muri Kaminuza nkuru ya Lesotho International School mu 1990, kandi mfite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye mu kigo kimwe nyuma yimyaka itatu.

    Nyuma yaho, nigishije muri Kaminuza imwe mbere yo kujya muri Kaminuza ya Linkoping muri Suwede aho nakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu burezi mu mwaka wa 2010. Icyo gihe nari maze kuba umunyamuryango w’ishami ry’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda.

    Ni  ayahe marangamutima  yawe ku izina  ‘ Mount Kigali University’ by'umwihariko  uburyo  rishushyanya ugukunda igihugu kw’Abanyarwanda?

    Izina ‘Kaminuza ya Mount Kigali’ ryemejwe binyuze mu  nama y’Abaminisitiri iyobowe  na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ndemera ibyakozwe n'inama y'Abaminisitiri  ku guhindura izina rya  Mount Kenya University.

    Mount Kigali  ni umusozi uzwi cyane mu mateka y'u Rwanda , kuwitirira Kaminuza ni ibintu biboneye.

    Guhindura Mount Kenya ikaba  Mountu Kigali  University  bigaragaza ishema  ku Rwanda  ndetse  bikerekana  mu buryo butomoye  umwimerere-nyarwanda.Ikindi biha Kaminuza  ibirango  gakondo  nubwo nk'ikigo izakomeza kuba nyambere  mu z'indi Kaminuza.

    Kaminuza ya Mount Kigali izubahiriza amahame yujuje ibisabwa mu Rwanda, n’amategeko agenga amashuri makuru mu gihugu. Ndahamya ko nk’uko  umubyeyi w’iyi  Kaminuza ari we Mount Kenya  yagwije ibigwi muri Kenya natwe tugomba  kugera ikirenge mu cye tukabigwiza na hano  mu  Rwanda. 

    Ni ikihe  cyerekezo cyawe nk’umuyobozi w’Inama ya kaminuza ya Mount Kigali University?

    Reka ntangire mvuga ko nshimishijwe izi nshingano nshya.Icyerekezo cyanjye ni kirekire   ariko birashoboka. Kaminuza ya Mount Kigali ije mugihe bimaze kugaragara ko hakenewe   kongerera   amashuri urwego.

    Abarangije Kaminuza ntibagakwiye  gukora   gusa ibyo bize ma byumba by’amashuri ahubwo ko  bakwiye kuba umusemburo w’iterambere ry’aho batuye bibanda ku bushakashatsi bugamije  guhindura imibereho y’abaturage.

    Reka nguhe urugero, Vuba aha, u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu byinshi byo mu karere byibasiwe n'ibiza . Abantu benshi barapfuye. Nari niteze ko abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’iterambere ry’imijyi , imicungire y’ubutaka, igenamigambi, hamwe n'imicungire y'ibiza bazagira uruhare runini mu gushakira igisubizo iki cyago  bakagishakira igisubizo  kirambye.

    Umuti wihuse ni guhuza ubushakashatsi mu bikorwa byo kwigisha. .Si ibintu bigomba gukorwa nyuma .Uburyoamanota atangwa   ni ikigaragaza uruhare rw’umunyeshuri  mu  kunguka ubumenye biruseho mu byo yahisemo kwiga.

    Tugomba  gushyiraho uburyo  bwihariye  gahunda y'amahugurwa  ku barangije  kaminuza hagendewe ku byo bize. Ntekereza ko  ibi bizatanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.

    Tugomba kandi gushiraho imiyoboro ikomeye y'inganda (amabanki, amahoteri, ibitaro, amashuri yisumbuye nayibanze) kugirango abanyeshuri bacu bahabwe ubumenyi-ngiro.Iri  huriro cyangwa  umuyoboro  rizatanga amahirwe  yo kwimenyereza ndetse no kwihangira imirimo.Umunyeshuri urangije muri  Kaminuza ya Mount Kigali ntazakenera andi mahugurwa kugira ngo yinjire ku isoko ry'umurimo rijyanye n'inyo yize  kuko azaba afite impamba ifatika.

    Nishimiye cyane  ko Kaminuza ya Mount Kigali irimo kubaka Hotel y’inyenyeri enye (Kigali Paramount), izatanga ubumenyi ngiro ku banyeshuri bacu biga  ibijyanye no kwakira abantu . Mugihe barangije bazaba bafite ubumenyi buhagije ku buryo  batazakenera  ubwunganizi  mu kazi.

    Byongeye kandi tuzimakaza   iyi gahunda yo  kwimenyereza  umwuga ku  banyeshuri  ku buryo bizarangira bibaye umuco  bitakiri itegeko kuri bo mbere y'uko basoza.

    Ikindi kandi  tuzashaka  abarimu   baturutse mu bisata bitandukanye  ku buryo  amanota  atariyo azabahuza n'abanyeshuri ko ahubwo bazaba ari abanjyanama babo.Birumvikana ko izo mbaraga zizuzuzwa no gusubiramo integanyanyigisho zisanzwe kugira ngo imyigishirize n'inyigisho bihure n'ibikenewe  ku isoko ry'umurimo mu gihugu.

    Tugomba   kwizera kandi  ko Kaminuza ya Mount Kigali  igomba kugira uruhare  rukomeye mu mibereho myiza y'abaturage. Imwe muri gahunda zacu nyamukuru ni inkunga duha  Imbuto Foundation kandi  izakomeza.

    Ikindi Tuzakoresha  ivuriro riri muri Kaminuza kugirango dutange serivisi z'ubuvuzi ku baturage. Muri Hotel ya Kigali Paramount turimo kubaka na Farumasi izatanga imiti ivura abaturage.

    Byongeye kandi Kaminuza ya Mount Kigali izongera inkunga ku mashuri abanza n'ayisumbuye aturanye  nayo cyane cyane mu bijyanye na siporo, kubaka ibyumba by'ishuri, na bourse . Bourse izaba iri mu bice bitandukanye birimo siporo, ICT n’itangazamakuru.

    Tuzongera kandi  uruhare rwacu  mu gushyigikira  gahunda ya Girinka  n'Umuganda ku nyungu z’abanyarwanda  muri rusange.

    Ni gute Kaminuza ya Mount Kigali   izakomeza gusigasira ibigwi bya Mount Kenya University ?

    Kugirango dukomeze guhatana haba mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, Kaminuza ya Mount Kigali izabyaza umusaruro abakozi bayo baba abo mu gihugu cyangwa  mu mahanga.Kugeza ubu abashoramari  kimwe n'ibigo  by’ambukiranya imipaka bashoye  imari    haba ibikoresho  n'abakozi muri  Mount Kigali University . Biyemeje kandi gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo kugirango abanyeshuri bacu barangije bashobore guhangana  ku isoko  atari mu Karere gusa ahubwo no no  ku rwego mpuzamahanga. 

    Imiterere mishya yemerera Kaminuza gutegura ibirori byo gutanga impamyabumenyi  ku barangije, igakuraho inzitizi  ku barangije  basabwaga  kujya muri Kenya.

    Munyemerere nshyire ahagaragara  ko Kaminuza ya Mount Kigali yasinyanye amasezerano y'ubwumvikane na kaminuza ya Mount Kenya kandi ko azakomeza gushyira mu bikorwa nta nkomyi.

    Ni uwuhe mugambi ufitiye  Kaminuza ya Mount Kigali mu bijyanye  no kwiga hifashishijwe ikoranbuhanga?

    Kwiga  hifashishijwe ikoranabuhanga  bizorohereza buri wese  aho ari hose gukurikirana amasomo ya Kaminuza. Ibi tuzabikora dushyiraho ibikorwa remezo bya ICT kandi tunagenzure   ibyo  gutanga impamyabumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga .

    Byongeye kandi tuzashyiraho  uburyo bwo kwishyura ikiguzi kuri module cyane cyane ku banyeshuri bifuza kwiga amasomo yacu kugirango bunguke ubumenyi n'ubuhanga runaka  batagamije gushaka impamyabumenyi.

    Ubu buryo bwacu bw'imyigishirize  hifashishijwe ikoranabuhanga  buzagera ku bantu benshi ku Isi  hose  bakeneye kwiyungura ubumenyi no kuba impuguke.  

    Isi igenda  yinjira mu ikorershwa ry'ubwenge bw'ubukorano .Twabonye  abanyeshuri babukoresha  mu kwandika ubushakashatsi, ibinyamakuru  bikoresha ama-robo mu gusoma amakuru.Wowe ubona gute iki kintu?

    Ndabona ari amahirwe ntabwo ari iri ikintu kigomba gutera abantu ubwoba. Igihe natangiraga kwigisha mu 1990, Microsoft PowerPoint yari  igezweho cyane . Bamwe mu barimu banje babishidikanyagaho cyane. Ariko ubu, nk'uko mubizi, hafi ya bose barabikoresha.

    A.I (Artificial  Intelligence) ishobora kwigana ibiranga abantu ariko ni ngombwa kumenya ko nta munsi n'umwe ubwonko bw'umuntu buzigera busimburwa. Muri kaminuza ya Mount Kigali, tuzaharanira kuba igicumbi cya  A.I.

    Tuzerekeza  gahunda yacu y'imyigishirize iganisha abanyeshuri  mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga  aho bizaba ngombwa tuzakoresha A.I  bitangije  ireme ry'uburezi dutanga.


    Mount Kigali University  yiyemeje  kuyobora izindi Kaminuza mu ireme ry’uburezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130277/ikiganiro-na-dr-innocent-mugisha-wagizwe-umuyobozi-winama-njyanama-ya-mount-kigali-univers-130277.html

  • Amahanga yerekeje amaso kuri RDC ayisaba kudakora ikosa mu matora agiye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho ibi bihugu byasohoye ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023.

    Mu mezi atandatu ari imbere ni bwo muri Congo Kinshasa hateganyijwe amatora rusange, arimo n'ay'Umukuru w'Igihugu.

    Mu gihe hakibura igihe ngo aya matora abe, ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe; ku buryo hari impungenge z'uko ubushyamirane bw'impande zombi bushobora kuzavamo imvururu.

    Amerika n'ibihugu bigenzi byayo mu itangazo basohoye, bihanangirije RDC bayisaba gushyira imbere demukarasi, ndetse ikagendera kure icyo ari cyo cyose cyaganisha ku kubiba urwango.

    Bagize bati: “Turasaba iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ibanze bwa demokarasi n'amahirwe angana ku bakandida bose.”

    “Turamagana ingamba zo gucamo ibice abaturage hashingiwe ku moko, ururimi, akarere cyangwa inkomoko, kandi turahamagarira abafatanyabikorwa guteza imbere ukwishyira hamwe, aho gucamo abantu ibice, kandi turamagana ikwirakwizwa ry'imvugo z'urwango.”

    Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Canada, Espagne, u Bufaransa, u Bugeleki, u Butaliyani, u Buyapani, Nirvège, u Buholandi, Portugal, u Bwongereza, Suède, u Busuwisi, Repubulika ya Tchèque ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ni byo byihanangirije Congo.

    Ibi bihugu kandi byayisabye ko amatora izakora yazarangwa no guhatana, akaba mu mutuzo, ikindi akaba mu mucyo nk'uko biteganywa n'itegekonshinga ryayo.

    Ibi bihugu by'umwihariko byasabye Komisiyo y'amatora (CENI) “gukorera mu mucyo”, mu rwego rwo gushimangira icyizere cy'abaturage ba congo.

    Iyi CENI yasabwe gukorera mu mucyo mu gihe mu matora yabaye mu myaka ine ishize yashinjwe kugira uruhare mu bujura bw'amajwi bwasize Perezida Tshisekedi atsinze amatora mu buryo budasobanutse.

    Amerika na bagenzi bayo kandi bamaganye ingufu z'umurengera inzego z'umutekano ziheruka gukoresha ubwo zatatanyaga abo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi bigaragambyaga, basaba ko hakorwa iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amahanga-yerekeje-amaso-kuri-rdc-ayisaba-kudakora-ikosa-mu-matora-agiye-kuba

  • Minisiteri Édouard Ngirente ari i Luanda mu nama idasanzwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena, ikaza kubera i Luanda.

    Ni ku ncuro ya 10 iyi nama ira ibaye.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Édouard Ngirente uri muri Angola kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yayihagarariyemo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Byitezwe ko abitabira iyi nama baganira ku ngingo zitandukanye, zirimo amahoro, umutekano ndetse n'iterambere mu karere k'ibiyaga bigari.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisiteri-edouard-ngirente-ari-i-luanda-mu-nama-idasanzwe

  • Igisubizo cy'u Bufaransa ku kutohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ba Pax Press( itangazamakuru riharanira amahoro), umujyanama mu by'Umutekano (attaché de Sécurité interièure) wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Coloneri Laurent Lesaffre yasubije abanyamakuru ko impamvu igihugu cye kitohereza abanyarwanda bakekwako ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho bakekwa kubikorera ari uko iki cyaha gikorwa kitari mu mategeko y'aho bagikoreye.

    Coloneri Laurent Lesaffre, abajijwe impamvu igihugu cye cy'u Bufaransa kitohereza Abanyarwanda bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bugahitamo kubaburanishiriza mu Bufaransa, yasubije ko mu mategeko y'igihugu cye harimo ko bitemewe kohereza ukekwaho icyaha mu gihugu yagikoreyemo, igihe icyo cyaha cyakorwaga kitari mu mategeko y'Igihugu yagikoreyemo.

    Ibi, bihita bisubiza neza ko mu gihe iri tegeko ry'u Bufaransa rigiteye rityo, abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe cyose baba bafashwe n'ubutabera bari ku butaka bw'Igihugu cy'u Bufaransa badashobora koherezwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho, ahubwo baburanishwa n'iki gihugu, kimwe n'uko badashobora kohereza abafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa ngo bage kuburanishwa mu kindi gihugu.

    Uhereye i bumoso; Col. Laurent Lesaffre ( attaché de Sécurité Interièure) , Jean Michel Swalens( uwungirije Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda), Hugo (umuyobozi wa RCN-Justice & Démocratie), Akimana Latifah (Pres. Pax Press), Me Ntampuhwe (Juvens/RCN).

    Iki kiganiro, cyahuje Abayobozi ba Pax Press, Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press). Kitabiriwe kandi n'uhagarariye Ambasaderi w'U Bubiligi mu Rwanda ( uwungirije Ambasaderi). Baganiriye n'Abanyamakuru ku bikorwa bitandukanye by'ibi bihugu byombi mu gutanga ubutabera by'umwihariko ku Banyarwanda bafatwa n'ubutabera bw'ibi bihugu bukababuranisha.

    Bamwe mu banyamakuru bari mu kiganiro, bakora inkuru z'Ubutabera.

    Muri iki kiganiro, hagarutswe kandi ku Munyarwanda Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburanishirizwa i Paris muri iki Gihugu ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukora ubwo yari Umujandarume mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akorera i Nyanza, ubu ni mu Ntara y'Amajyepfo. Amazina ari mu byangombwa bye ni Phillippe Manier cyane ko yahawe ubwenegihugu bw'u Bufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/31/igisubizo-cyu-bufaransa-ku-kutohereza-mu-rwanda-abakekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi/