Tag: Amakuru

  • Kenya: Dr Ruto yavuze icyamuteye kuzamura mu ntera umusirikare wabangamiye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku biro bye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 cyibandaga kuri gahunda afitiye igihugu, Perezida Ruto yagize ati: 'General Ogolla ari mu bantu bagiye kuri Bomas kuburizamo intsinzi yanjye ariko ubwo narebaga ku mwirondoro we, ni we muntu wagombaga kuba General.'

    Uyu Mukuru w'Igihugu yahishuye ko yihamagariye Ogolla wari ukiri Lieutenant General, amwibutsa ko yagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ko bitamubuza kumugira General.

    Perezida Ruto yatangaje ko yari afite ububasha bwo guha inshingano y'Umugaba Mukuru uwo yari ashaka. Ati: 'Reka nkubwire nshuti yanjye. Nashoboraga gushyiraho uwo ari we wese, ndatekereza [ko nari kugira] amahitamo icumi. Abantu baravuze ngo William Ruto yashyizeho Ogolla kubera ko yari Umugaba Mukuru wungirije. Ibyo ntabwo ari byo nashingiyeho, nakoresheje umutimanama.'

    Yahishuye ko hari abantu bamugiriye inama yo kudaha Gen. Ogolla aka kazi kubera ko ari mu bagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ntiyabyitaho kubera ubumenyi uyu musirikare afite. Ati: 'Uyu mugabo ni umunyabigwi. Ndabizi nafashe icyemezo gikomeye.'

    General Ogolla yazamuwe mu ntera muri Mata 2023, asimbura ku mwanya w'Umugaba Mukuru General Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-dr-ruto-yavuze-icyamuteye-kuzamura-mu-ntera-umusirikare-wabangamiye

  • Akamwenyu ni kose! Abasenyewe n’ibiza bumvishe inkuru nziza y’igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’uruganda rukomeye mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akamwenyu ni kose! Abasenyewe n'ibiza bumvishe inkuru nziza y'igikorwa cy'indashyikirwa cyakozwe n'uruganda rukomeye mu Rwanda.

    Uruganda rwa Twiga Cement rwashyikije MINEMA toni 64 za sima izakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kubakira imiryango yasenyewe n'ibiza.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi MINENA, yakiriye inkunga y'imifuka isaga 1200 ya sima izifashishwa mu kubakira abasenyewe.

    Iyi mifuka izakoreshwa mu kubakira abahuye n'ibiza biheruka kwibasira Intara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'iy'Amajyepfo.

     

    Source : https://yegob.rw/akamwenyu-ni-kose-abasenyewe-nibiza-bumvishe-inkuru-nziza-yigikorwa-cyindashyikirwa-cyakozwe-nuruganda-rukomeye-mu-rwanda/

  • Kigali: Imodoka yari iri gutembanwa n’umuvu w’amazi y’imvura, yahuye n’ibitangaza bitaba kuri bose (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali Imodoka yari iri gutembanwa n'umuvu w'amazi y'imvura, yahuye n'ibitangaza bitaba kuri bose.

    Kubera imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro, imihanda yuzuye amazi kugeza aho n'imodoka zitangira gutwarwa n'amazi.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka nto y'umweru iri gutwarwa n'amazi gusa nyirayo akoresha ubuhanga bwose akayikura mu muvu w'amazi.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-yari-iri-gutembanwa-numuvu-wamazi-yimvura-yahuye-nibitangaza-bitaba-kuri-bose-videwo/

  • Guverinoma yijeje ko mu gihe cya vuba ibiciro bya 'gaz' bizahabwa umurongo – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo Ishinzwe Ingengo y'Imari n'Umutungo, mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ni ibiganiro byagarutse ku ngengo y'imari ya miliyari 24 Frw iteganyijwe gukoreshwa n'uru rwego rw'ubucuruzi n'inganda n'ibigo birushamikiyeho mu 2023/24.

    Abadepite bagaragaje ko hakwiye kwitabwa cyane ku kugenzura iyubahirizwa ry'ibiciro biba byashyizweho byaba iby'ibicuruzwa bitandukanye by'umwihariko ibya 'gaz'.

    Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko ikibazo cy'ibiciro bya gaz gihangayikishije abaturage ku buryo hakwiye kurebwa uko byakoroshywa kugira ngo bikomeze gushyigikira gahunda yo kudacana inkwi.

    Ati 'Abantu bari bamaze gutandukana n'amakara, umwanda washize ibiti bimeze neza bimaze no kubyibuha none ubu abantu bagiye kongera gusubira ku makara.''

    Ibiciro biheruka gushyirwaho n'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, mu Ukuboza 2022, bigena no ikilo cya gaz cyari cyashyizwe hagati ya 1580 Frw na 1587 Frw.

    Icyo gihe bivuze ko gaz y'ibilo bitatu [3kg] yaguraga 4800 Frw mu gihe iy'ibilo bitandatu [6kg] yari iri kuri 950 Frw, ariko kuri ubu igeze ku bihumbi 10 Frw ndetse hari aho igura 11.000 Frw.

    Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze ko hari itsinda rihuriweho na RURA na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ryashyizweho na Minisitiri w'Intebe kugira ngo ricukumbure ibijyanye n'amafaranga akwiye yashyirwaho nk'igiciro cya gaz.

    Ati 'Ntabwo tuba tuzi uko baranguye, ntituba tuzi ibyo bongeyeho kuko buriya biroroha nko ku mavuta y'imodoka kuko buri mezi abiri duhindura ibiciro, ariko mu bijyanye na gaz, uzasanga bamwe bagenda bamanura ibiciro abandi bakazamura.'

    'Iryo tsinda ryashyizweho rizagaragaza neza igiciro cya gaz kugira ngo tumenye igiciro nyakuri, kandi turizera ko mu minsi mike bizaba byabonetse kugira ngo bidufashe kuko ibyo muvuga ni byo hanze aha gaz yongeye irahenda, abantu bazasubira ku nkwi kandi abakoresha gaz muri Kigali n'indi mijyi bari batangiye kuzamuka.'

    Umwaka ushize, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rushaka kubaka ibigega bizajya bibikwamo gaz ikoreshwa mu gihugu nk'uburyo bwatuma kugenzura ubucuruzi bwayo bishoboka.

    Ni ibigega bigomba kubakwa i Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kubika ibilo bya gaz biri hagati ya miliyoni 8-9, yakoreshwa mu gihe kiri hagati y'amezi abiri n'atatu.

    Kugeza ubu igihugu gifite ububiko bufite ubushobozi bwo gushyiramo gaz yakoreshwa mu gihe cy'iminsi itanu gusa, ku buryo hari abasanga hakenewe ububiko bwabika gaz yakoreshwa byibuze mu gihe cy'amezi ane kugeza kuri atandatu.

    Leta irateganya gushyiraho ibiciro bihamye bya gaz


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yijeje-ko-mu-gihe-cya-vuba-ibiciro-bya-gaz-bizahabwa-umurongo

  • Muyira: Iyo jandarume 'Biguma' atahaba Abatutsi benshi bari kurokoka jenoside #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abasaga ibihumbi 10 biciwe ku musozi wa Nyamure aho bari bahungiye, ubu ni mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza. Ufatwa nka nyirabayazana cyangwa imbarutso y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri uyu musozi ni Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya' Biguma'. Uyu yatawe muri yombi, agiye gutangira kuburanishwa mu rukiko rw'i Paris ho mu Bufaransa. Abaharokokeye bahamya ko iyo ataba we kwirwanaho hakarokoka benshi byari gushoboka.

    Bamwe mu barokokeye kuri uyu musozi wa Nyamure, baganiriye n'itsinda ry'Abanyamakuru babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro- PaxPress bakora ku nkuru z'Ubutabera, bahamya ko kwirwanaho hakarokoka benshi mu Batutsi byari gushoboka iyo uyu wari Jandarume Hategekimana Filipo atazana abajandarume yari ayoboye kwica Abatutsi.

    Umusozi wa Nyamure uri mu karere ka Nyanza. Hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 10.

    Bavuga ko mu gihe bari bahungiye kuri uyu musozi bavuye hirya no hino, hagiye haza ibitero bya zimwe mu nterahamwe n'intagondwa z'abahutu bashakaga kubica ariko nti babashe kugira icyo bakora kuko birwanagaho bakoresheje amabuye, bagasubizayo ibyo bitero. Nyuma, baje kugamburuzwa na Jandarume Hategekimana Filipo n'itsinda yari ayoboye ari nawe waje, bagota umusozi wose aba ari nawe urasa bwa mbere, abatutsi batangira kwicwa.

    Umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, avuga ko ibitero byo kwica Abatutsi bari kuri uyu musozi byakozwe kenshi ndetse ku munsi hakaba ubwo abicanyi baza inshuro ebyiri ariko kubwo kwirwanaho bakoresheje amabuye yari kuri uyu musozi bakabisubizayo ntacyo bakoze ndetse bamwe bagakomeretswa n'amabuye babateraga birwanaho.

    Ati' Hatangiye kuza ibitero by'abantu bitwaje intwaro gakondo; Imihoro, Amacumu, Impiri, ariko kubera ko uyu musozi nyine twari twahungiyeho wari umusozi ugizwe n'amabuye menshi kandi baturukaga hepfo yacu tubareba, Abatutsi nti batumaga babegera. Birwanyeho bakoresheje amabuye ibitero bigasubirayo, bugacya bakagaruka, hari n'igihe ku munsi bazaga inshuro ebyiri ariko kubera uko umusozi uteye baza abantu bakirwanaho bagasubirayo ntacyo bakoze ndetse bamwe twaranabakomeretsaga bagataha bakomeretse ndetse ku buryo bunakabije'.

    Akomeza avuga ko bamaze kubona ko ntacyo bazakora aribwo haje abajandarume n'Abapolisi bayobowe na Hategekimana Filipo bitaga Biguma, umusozi uragotwa, bamaze kubona ko ntawapfa kubacika, atanga ikimenyetso cya mbere cyatumye abicanyi birara mu batutsi barabica.

    Ati' Abari basanzwe baza muri ibyo bitero bikubye inshuro zirenga nk'10. Batangiye gukora( kwica) ari uko uwari Umuyobozi wari uyoboye Jandarumori y'i Nyanza wungirije witwa Hategekimana Filipo bahimbaga 'Biguma' yamaze kubona ko bamaze kuwugota wose. Niwe watanze ikimenyetso cya mbere cyo gutangira kwica. Yigiye imbere asiga abandi mu ntambwe nka zingahe….,niwe wabanje kurasa nko kubaha Sinye(ikimenyetso) yo gutangira kwica'. Akomeza avuga ko uyu ariwe Mbarutso, nyirabayazana w'iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure kuko iyo ataba we bajyaga kwirwanaho.

    Undi mu byeyi uvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 13, mu muryango we wari ugizwe n'abantu 11, harokotse 2 gusa, we na karumuna ke. Agira ati' Uwo mukuru wa Jandarumori, yategetse Abajandarume ngo bagote umusozi, abaturage bagote, abafite ubuhiri babanze imbere, abafite amacumu n'imiheto bakurikireho, abafite imihoro bakurikireho. Inyuma yabo rero niho haje babajandarume baragota. Uwo mugabo wari ubayoboye' Biguma' niwe wahise arasa isasu rimwe rihita rifata umugabo wari mu mpinga aratumbagira. Ubwo batangira kurasa rero. Bararasaga amasasu hejuru mu musozi noneho abamanutse birukanka bahunga bagahita babatema'.

    Ndagijimana Athanase, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muyira avuga uko nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafata uyu Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, agira ati' Tumubona nk'imbarutso, Tumubona nk'intangiriro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uno musozi wa Nyamure kuko Abatutsi bari bahari barenga ibihumbi 11 bari bagerageje kwirwanaho ariko Biguma Hategekimana Filipo tumubona ariwe mbarutso cyangwa se ariwe ntandaro yo gupfa kw'Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi'.

    Akomeza ati' Impamvu tumufata nk'imbarutso ni uko ariwe…, icya mbere; kugira ngo izo ntagondwa z'Abahutu n'izo Nterahamwe zibanze zigote umusozi ni Mobilisation ( ubukangurambaga) yakoranye n'ubuyobozi bwa Komine Ntyazo na Komine Muyira, habaho mobilisation intagondwa z'abahutu n'interahamwe bazenguruka umusozi, nawe azana Abajandarume bazenguruka umusozi arangije ababera urugero, arasa isasu rya mbere'.

    Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya 'Biguma' havugwamo Umusozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

    Philippe(Filipo) Hategekimana wari uzwi nka 'Biguma' w'imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza. Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n'ibyo gucunga umutekano.

    Abicanyi kuri uyu musozi barimo n'Abajandarume bari bayobowe na Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, bagose uyu musozi bashaka ko nta Mututsi n'umwe urokoka.

    Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n'indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by'agateganyo kuva 15/02/2019. Taliki 20 Nzeri 2021, urukiko rw'ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d'Assises). Biteganijwe ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023 i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/06/muyira-iyo-jandarume-biguma-atahaba-abatutsi-benshi-bari-kurokoka-jenoside/

  • Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama y'Akarere yiga ku mutekano muri Congo – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma barimo Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo, Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philippe Mpango, Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Felix Tshisekedi wa Congo, Moussa Faki uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres n'abandi batandukanye.

    Abayobozi bitabiriye bagenzuriye hamwe uko ibibazo by'umutekano byifashe mu Karere, banzura ko hagomba kuba inama izatumizwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, ku wa 15 Gicurasi ikitabirwa n'abakuru b'ibihugu bo mu karere.

    Ni inama idasanzwe ya ICGLR izagenzura 'ibibazo by'umutekano na politiki muri RDC no muri Sudani'.

    Abakuru b'ibihugu basabye imirwano muri Sudani ihagarara, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu biganiro bigamije amahoro. Bahamagariye kandi imiryango itandukanye irimo AU, IGAD na Loni kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro.

    Gusa bagarutse ku kuba mu myaka 10 ishize amasezerano yo kugarura amahoro muri Sudani asinyweho, hari ibitarashyizwe mu bikorwa.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye ko imyanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu ya Luanda na Nairobi, bikwiriye ko ishyirwa mu bikorwa hagamije kugera ku mahoro arambye.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aramutsa Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard hamwe n’abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bitabiriye inama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-y-akarere

  • Umuvunyi Mukuru asanga urwibutso rwa Court d'Appel rukwiye kuba inzu ndangamateka – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ku mpamvu y'uko ibyahabereye nta handi byigeze biba ku Isi.

    Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basuye uru rwibutso muri gahunda y'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashimangiye ko rwahindurwa inzu ndangamateka n'amahanga yajya yigiraho.

    Ubusanzwe, inshingano z'urukiko ni ugutanga ubutabera, ariko aha muri Court d'Appel si ko byagenze kuko abahahungiye bizeye ubutabera bahaburiye ubuzima; bicirwa mu cyumba cy'iburanisha.

    Mu buhamya bwa Nyiraneza waburiyemo umuryango mugari urimo se na nyina ndetse n'abavandimwe, yasobanuye ko babajyanye muri uru rukiko bavuga ko bagiye kubashakira ubuhungiro nyuma yo kubakura mu bice bitandukanye by'umwihariko mu makomine yari agize Gakenke y'ubu.

    Ati 'Aha mu cyumba cy'iburanisha ni ho papa bamwiciye. Jenoside yatwaye ababyeyi bose; mu bana 12 tuvukana twasigaye turi bane. Babiciye aha mu rukiko, inzego za gisirikare zihari. Aha hari Akarere [ka Musanze], hari perefegitura ariko ntacyo bigeze bakora.'

    Twizere Rusisiro Festo uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze, yasabye ko amateka yihariye y'uru rwibutso yasigasirwa.

    Ati 'Mu mateka y'uru rwibutso ni ho hantu honyine, haba mu Rwanda no ku Isi, biciye abantu mu nzu y'ubutabera; noneho mu cyumba cy'iburanisha. Ni ikintu gikomeye, ari yo mpamvu twumva kuba urwibutso gusa bidahagije, ahubwo igomba kuba inzu ndangamateka.'

    Yakomeje agira ati 'Niba umuntu yumva ahantu ashobora kubonera ubuzima yarenganye akaba ari ho yicirwa, ni ikintu gikomeye abantu bagomba kwigiraho, twumva ko ryaba ishuri Isi yose yakwigiraho kugira ngo Jenoside itazagira n'ahandi iba.'

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yijeje abafite abaruhukiye muri uru rwibutso ko amateka y'ibyahabereye azakomeza gusigasirwa.

    Ati 'Ubundi uko tubizi, ingoro y'ubutabera cyangwa se iyo ugeze mu nzu y'ubutabera, navuga ko ari ahantu h'uburuhukiro, ahantu uba wizeye ubutabera nyine nk'uko ijambo ribivuga. Ariko si ko byagenze, ahubwo abaje bakuwe mu misozi yari ikikije Kigombe biciwe aha ngaha.'

    Urwego rw'Umuvunyi rusanga aya ari amateka ateye ubwoba cyane, aho urwego rwakagombye kurengera abantu ari ho bicirwa, ibi bigashimangirwa n'uko ari ho hambere byabaye ku Isi.

    Nirere yagize ati 'Jenoside yabereye mu ngoro y'ubutabera, mu ngoro itanga ubuzima ikaba yaratanze urupfu. Numva mu by'ukuri, ni umwihariko wakagombye kubaho, kera bakasazaba ko uba umurage wa UNESCO ku buryo abantu baza kwiga ayo mateka.'

    Yatangaje ko iki cyifuzo kigiye kuganirwaho n'inzego z'ubutabera zirimo uru rwego ahagarariye, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ndetse na MINUBUMWE kugira ngo hafatwe icyemezo kuri iyi ngingo.

    Umuvunyi Mukuru yavuze ko impamvu uru rwego rwahisemo gusura Urwibutso rwa Musanze ari ukugira ngo bunamire abarushyinguwemo no kwibutsa ko uburenganzira bwa muntu ari ntavogerwa.

    Uru rwibutso rwa Musanze rw'ahahoze Ingoro y'Ubutabera (Court d'Appel de Ruhengeri), ruruhukiyemo imibiri y'abasaga 800 bahiciwe bakuwe mu misozi ikikije iyahoze ari Komini Kigombe.

    Ahari Ingoro y’Ubutabera hiciwe Abatutsi basaga 800

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ari kumwe n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Musanze

    Urwego rw’Umuvunyi rwibutse Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Musanze

    Nyiraneza Justine ari mu bafite umuryango munini uruhukiye muri uru rwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingoro-itanga-ubuzima-yatanze-urupfu-umuvunyi-mukuru-asanga-urwibutso-rwa-court

  • Leta yaburiye abaturage nyuma y'ibiza byahitanye abantu 131 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarukaga ku ngaruka z'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo bigahitana ubuzima bw'abaturage 131.

    Abantu 130 bapfuye mu gihe cy'amasaha 24.

    Minisitiri Kayisire ati 'Ni ubwa mbere u Rwanda rubibonye mu mateka ya vuba tuzi. Hakomeretse benshi, abenshi baracyari kwa muganga ariko hari n'aborohewe barataha.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu ubabaze barenga ibihumbi icyenda, ariko ubaze inzu zangiritse, ni ukuvuga ingo ni hafi 5598. Biradusaba ko dushyira mu byiciro abo bantu, abo leta ifasha, abo ushobora gufasha ku rugero runaka, tukabereka aho bagomba gutura.'

    Minisitiri Kayisire yavuze ko mu buryo bwihuse bwo gufasha abahuye n'ibi biza, abari basanzwe bakodesha inzu babagamo bazakodesherezwa, naho abari bafite izabo, bafashwe ku buryo batuzwa mu buryo bukwiriye.

    Muri iki gihe, hari gukorwa isesengura rigomba kugaragaza uko abagizweho ingaruka n'ibi biza bari babayeho.

    Ati 'Abakodeshaga bazakodesherezwa, abari bafite inzu bazatuzwa nk'uko bikwiriye, ntabwo ari ubwa mbere leta yubakiye abaturage […] Nyuma y'amezi abiri atatu, baba bamaze kumenya aho bajya mu buryo busanzwe.'

    Minisitiri Kayisire yavuze ko usibye abapfuye, hakomeretse benshi, ndetse ko 'hari umuntu umwe ugishakishwa'.

    Ati 'Hari umuntu umwe ugishakishwa tutarabona, hari inzu nyinshi zirenga 5500 zasenyutse, imihanda 14 yangiritse, imiyoboro y'amazi, iy'amashanyarazi, hari amashuri arenga 50 yangiritse yanyuzwemo n'amazi, ibyumba by'amashuri bimwe birasenyuka, hari imirima y'abaturage, amatungo yabo, ibyangiritse ni byinshi.'

    Minisitiri Kayisire yavuze ko hari isomo rikomeye u Rwanda rwigiye muri ibi biza, ariyo mpamvu hagiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije gutuza abaturage ahantu haboneye.

    Ati 'Twabonye isomo rikomeye ryo gutura ahantu duhora tuvuga hashyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.'

    Leta iri gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n'ibi biza, burimo ibiribwa, ibikoresho bitandukanye ndetse n'ubuvuzi ku babukeneye. Ibi biri no gukorwa ku bufatanye n'abandi baturage aho hashyizweho imirongo abashaka gutanga inkunga bakwifashisha yaba kuri banki cyangwa se kuri telefoni.

    Kuva iyo miyoboro yashyirwaho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, kuri Mobile Money hamaze koherezwaho asaga miliyoni 11 Frw.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko imvura igihari muri iyi minsi, ariyo mpamvu abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakwiriye kumvira ubuyobozi, bakahava.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, we yagize ati 'Ubonye hari ikibazo kiri aho atuye, agomba kwihutira kwegera ubuyobozi buri hafi, bakamwereka aho acumbikirwa. Iryo ni ihame twafashe.'

    'Ntabwo ari ngombwa kwirirwa ushakisha, ahubwo begere ubuyobozi ku buryo buri wese inzego z'ubuyobozi zihari kugira ngo zibafashe. Muri buri karere twashyizeho itsinda, rishinzwe gufasha abaturage hirya no hino kugira ngo umuntu wese waba ubangamiwe ashyirwe ahantu hari umutekano kandi abone ibikoresho by'ibanze.'

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibiza byahitanye abaturage 131, umubare munini mu mateka ya vuba y’u Rwanda

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwegera ubuyobozi bukabereka aho bajya

    Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro cyagarukaga ku ngamba zo guhangana n’ibiza biherutse kwibasira igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yaburiye-abaturage-nyuma-y-ibiza-byahitanye-abantu-131