Tag: Amakuru

  • Abadepite batoye itegeko rivuga ko umuntu wimutse aho yari atuye agomba kubimenyekanisha #rwanda #RwOT

    Umuntu wimutse aho yari atuye akajya ahandi, agomba kubimenyekanisha binyuze mu buryo bw'Ikoranabuhanga. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itegeko rigenga iyandikwa ry'abaturage muri gahunda y'indangamuntu-koranabuhanga ryatowe n'umutwe w'Abadepite.

    Muri Mata 2023, nibwo Guverinoma yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigenga iyandikwa ry'abaturage muri gahunda y'indangamuntu-koranabuhanga, izakemura ibibazo birimo kugendana ikarita yayo no kuba amakuru y'umuntu yabikwaga ahantu hatatanye.

    Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagabo nabagore mu iterambere nibo basesenguye iri raporo ndetse kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023 nibwo bajyejeje raporo yabo ku nteko rusange y'Umutwe w'Abadepite.  

    Mu kwemeza uyu mushinga w'itegeko Abadepite bagiye bemeza ingingo kuyindi, ariko bageze ku ya 7 iteganya ko uwimutse aho yaratuye agomba kubimenyekanisha mu minsi irindwi binyuze muburyo bw'ikoranabuhanga   Bamwe mubadepite  bayigizeho impungenge .

    Depite Christine Muhongayire ati ' Ingingo ya 7 ivuga umuntu iyo agiye guhindura aho atuye bikorwa na nyir'ubwite muburyo bw'ikoranabuhanga nibaza iyo umuntu aramutse yimutse ari umuturage adafite iryo koranabuhanga uburyo azabigenza.'

    Hon Rwaka Pierre Claver ati  'Ibirego biriho umuntu arimo kwimuka bagasanga bakoze amakosa aho baturutse bakoze ibyaha aho bavuy,e ugasanga bavuye ahandi barimutse kubera ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashatse, aho ageze naho akicecekera akituriza n'ubuyobozi bw'ibanze bwaho hantu bukituriza.'

    Depite Rubagumya Emma Furaha Perezida wa Komisiyo ya Politiki Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagabo nabagore mu iterambere yasubije bagenzi be …

    Ati ' Umuntu iyo yimutse arabimenyesha kugirango ashobore guherewa serivise aho yimukiye cyane ko badusobanuriye ko bayi baranditse b'irangamimerer umuntu azajaya agira access kubyo mu ifasi ye gusa nibyizas ko iyo wimutse ukajya ahandi ni ngomba kubimenysaha kugirango bahereko bakwimura,'

    Depite Rubagumya Emma Furaha, akomeza asobanura ko nubwo umuntu ariwe uzajya utanga amakuru ko yimutse binyuze mu ikoranabuhanga bidakuyeho ko inzego z'ibanze zigomba gukomeza inshingano zazo zo kumenya abimukiye mu ifasi runaka bagakurikirana aho baturutse nib anta byaha bahakoze.

    Itegeko rigenga iyandikwa ry'abaturage muri gahunda y'indangamuntu-koranabuhanga ryatowe n'umutwe w'Abadepite rinateganya ko  Abadafite igihugu n'abana bakivuka bagiye kujya bahabwa Indangamuntu y'Ikoranabuhanga

     Indangamuntu y'ikoranabuhanga  izajya iba ibitse amakuru y'umuntu  arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose, ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite n'ibindi.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yavuze ko Leta y'u Rwanda ibona ubu buryo buzoroshya itangwa rya serivisi zitandukaye.

    Daniel Hakizimana

    The post Abadepite batoye itegeko rivuga ko umuntu wimutse aho yari atuye agomba kubimenyekanisha appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/abadepite-batoye-itegeko-rivuga-ko-umuntu-wimutse-aho-yari-atuye-agomba-kubimenyekanisha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-batoye-itegeko-rivuga-ko-umuntu-wimutse-aho-yari-atuye-agomba-kubimenyekanisha

  • Kayonza: Telefone zahawe ba Mudugudu zapfuye rugikubita #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, buremeza ko telefone zari zahawe abayobozi b'imidugudu 27 bagize uyu murenge, zabafashaga gutanga amakuru mu buryo bw'ikoranabuhanga, eshatu zonyine ari zo zigikora.

    Bamwe mu bayobozi b'iyi midugudu, baravuga ko hari zimwe muri raporo batakibasha gutanga.

    Abemeye kuvugana n'itangazamakuru rya Flash ariko imyirondoro yabo ikagirwa ibanga, bararondora izindi ngaruka bakomeje guhura nazo mu kazi bitewe no kubura fone.

    Umwe ati 'Nk'ubu twabaga kuri Whatsapp amakuru y'Akagari ndetse n'umurenge, bitewe naho tugeze mu mihigo yo mu Mudugudu tukabona aho twaba tugeze, arikouyu munsi ntabwo nkibona ayo makuru kubera ko telephone ntakiyifite.'

    Undi ati 'Urabona hari igihe dusabwa nka raporo dukoresheje telefone  ariko ugasanga ntibidukundiye, niyo twanayitanga tukayitanga mu buryo budakwiye cyangw auko tuba tubisabwa.'

    Aba barasaba ko bahabwa izindi telephone kuko harimo n'abatibuka aho izapfuye ziri, ngo zibe zakoreshwa.

    Umwe ati 'Iyanjye yaburiwe irengero, niba ari abana niba ari abandi bantu bayibye mba nyuburiye irengero gutyo. Ndasaba Leta ko yadutecyerezaho ikaduha ikaduha telephone zifite ubushoboziburuta izo bari baduhaye kugira ngo byibuze dutange amakuru ku gihe.'

    Undi ati 'Icyo dusaba ni ubuvugizi cyangwa se habonetse n'umuterankunga nabyo byaba ari akarusho.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buravuga ko bugiye gusuzuma imiterere y'iki kibazo, kugira ngo bugishakire igisubizo nk'uko Nyamanzi John Bosco, uyobora aka Karere abisobanura.

    Ati 'Ntabwo twatanga umunsi nonaha tutaramenya imiterere yabyo, ubushobozi bwaba bukenewe kugira ngo ikibazo gikemuke. Numva twabanza gufata umwanya tukamenya ibyo ari byo.'

    The post Kayonza: Telefone zahawe ba Mudugudu zapfuye rugikubita appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/kayonza-telefone-zahawe-ba-mudugudu-zapfuye-rugikubita/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonza-telefone-zahawe-ba-mudugudu-zapfuye-rugikubita

  • Kayishema, wari nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yafashwe #rwanda #RwOT

    Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi muri Afurika y'Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu  24 Gicurasi 2023.

    Kayishema yafatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n'abayobozi ba Afurika y'Epfo n'itsinda guhiga bukware abakekwaho Jenoside bihisha ubutabera riyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz.

    Brammertz yavuze ko ifatwa rya Kayishema rryemeza ko azagezwa imbere y'ubutabera.

    Ati 'Fulgence Kayishema yari amaze imyaka 20 yihisha. Ifatwa rye rishimangira ko azagezwa imbere y'ubutabera kubera ibyaha akekwaho. '

    Yakomeje agira ati 'Jenoside ni icyaha gikomeye kizwi n'ikiremwamuntu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni icyemenyetso cyerekana ko imihigo twihaye idacogora kandi ko ubutabera buzatangwa, hatitawe ku gihe byatwara. '

    Umwaka wa 2022, nibwo Serge Brammertz, yatangaje ko ku rutonde rwa ba ruharwa bashakishwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nimero ya mbere ari Fulgence Kayishema.

    Kayishema Fulgence wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    Kayishema ni we wafatanyije n'Umupadiri wayoboraga iyi Kiliziya y'i Nyange, ayobora ingabo n'interahamwe mu gutera iyi Kiliziya ziyijugunyaho za gerenade ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi bari bahahungiye. Yari yarahunze kuva muri 2001.

    Mu myaka yashize, umushinjacyaha wa IRMCT yinubiraga ko Leta ya Afurika y'Epfo itagaragaza ubufatanye ndetse hakaba haraburijwemo ibikorwa byo gufata kayishema inshuro nyinshi.

    Gusa kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Brammertz yashimiye guverinoma ya afurika y'epfo ku bufatanye yagaragaje muri iki gikorwa.

    The post Kayishema, wari nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yafashwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/kayishema-wari-nimero-ya-mbere-mu-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-yafashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayishema-wari-nimero-ya-mbere-mu-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-yafashwe

  • Malawi: Impunzi zirenga 400 zinangiye kujya mu nkambi zafunzwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'umutekano w'imbere muri Malawi yateguje impunzi zibarirwa mu bihumbi 8 zakwiye mu bice bitandukanye by'igihugu ko nizigeza tariki ya 15 Mata 2023 zitarajya muri iyi nkambi, zizafatwa, zijyanwemo ku ngufu.

    Nk'uko Africa News ibivuga, Umuvugizi w'iyi Minisiteri, Patrick Botha, aherutse gutangaza ko abagera kuri 400 barimo impunzi n'abasaba ubuhungiro bamaze gutabwa muri yombi. Ati: 'Iyi operasiyo iri kwibanda ku mpunzi, abasaba ubuhungiro no kwirukana abimukira batemewe.'

    Mu bafashwe harimo abana bagera ku 100, by'umwihariko mu murwa mukuru, Lilongwe. Urubuga SOS Medias rw'Abarundi ruvuga ko harimo n'abakora ubucuruzi mu buryo butemewe n'amategeko, bashakisha imibereho.

    Uru rubuga ruvuga ko rwavuganye n'impunzi z'Abarundi ziri mu nkambi, zirugaragariza ko zibabajwe n'itabwa muri yombi ry'abayisohotsemo. Bati: 'Iri tabwa muri yombi ryica uburenganzira mpuzamahanga bw'impunzi kandi rirema ubwoba mu bagizweho ingaruka. N'abari kugaruka ntabwo bari kwemererwa gukomeza ubucuruzi, Polisi cyangwa abenegihugu bari kubambura ibyabo kubera kutanyurwa cyangwa ishyari.'

    Malawi icumbikiye impunzi n'abasaba ubuhungiro bakabakaba ibihumbi 70 nk'uko ishami y'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi ribivuga. Inkambi ya Dzaleka yatangiye gukora mu 1994 ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 12 ariko ubu irimo 56,000.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/malawi-impunzi-zirenga-400-zinangiye-kujya-mu-nkambi-zafunzwe

  • Ingabo za Leta ya Congo na MONUSCO biyemeje gushaka umuvuno mushya wo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ingabo za Leta ya Congo FADC na MONUSCO biyemeje gukora iyo bwabaga ngo bahashye imitwe y'inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ikomeje kubica bigacika muri aka gace.

    Ibi byabereye mu nama yahuje komite ishinzwe umutekano ya MONUSCO na FARDC kuri uyu wa 23 Gicurasi, bakemeza ko bagiye gufatanya bakarandura imitwe yitwaje intwaro nk'uko byagarutsweho n'umwe mu bayobozi ba MONUSCO, Mirhanda Filho ubwo yasuraga turiya duce.

    Nimugihe ingabo za Leta na MONESCO zarebeye hamwe uko zabungabunga umutekano wa baturage bakarwanya iriya mitwe yitwaje intwaro ikomeje gutwara ubuzima bw'abaturage n'ibyabo.

    Mu mitwe yatunzwe agatoki harimo ADF,umutwe w'iterabwoba ukomoka muri Uganda ukaba ukorera mu bursirazuba bwa Congo, muri Kivu y'amajyaruguru.

    Umuyobozi wa MONUSCO Mirhanda Filho, yasabye abaturage bo muri Ituri kwizera ibyo MONUSCO yiyemeje kandi ko bazabigeraho.

    Yagize ati 'Ndashaka guhumuriza abaturage bo muri Ituri nkabamenyesha ko twiyemeje kurinda umutekano wabo. Kuri ubu sinshobora kuvuga neza icyo tugiye gukora, Ariko ndashaka gusaba abaturage kutwizerako tugiye kubaha umutekano '.

    Kuri uyu munsi guverineri wungirije w'intara ya Ituri Jenerali Johnny Luboya yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bafatanyije na MONUSCO bagiye gutangira kurwanya imitwe yi twaje intwaro ikomeje kwica abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ingabo-za-leta-ya-congo-na-monusco-biyemeje-gushaka-umuvuno-mushya-wo-guhashya

  • Hizihijwe umunsi w’igitabo, hahembwa abagarag… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 24 Gicurasi niho isi yose yizihiza umunsi wahariwe igitabo, ni muri urwo rwego urugaga rw’abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) rwijihije uyu munsi rufatanije n’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda aho bamwe muri bo bahawe ibihembo bya ‘Ubudasa Book Award’ kubera uruhare rwabo mu guteza imbere ubwanditsi.

    Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko babonye umwanya wo guhura no kuganira n’abanditsi ndetse banasoma ibitabo binyuranye ari nako banishimira aho u Rwanda rugeze mu bwanditsi.

    Umwanditsi kabuhariwe Hategekimana Richard ukuriye urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, yafashe umwanya yibutsa urubyiruko ko rukwiye kumenyera gusoma ibitabo ndetse ko ahazaza h’ubwanditsi hari mu maboko yabo. 

    Yanaboneyeho gutangaza ku mugaragaro ko urugaga abereye umuyobozi rugiye kujya rutanga ibihembo bya ‘Ubudasa Book Award’ ku bantu bagaragaje ubudasa mu bwanditsi no kubushyigikira.

    Bwa mbere kandi ibi bihembo byahise bitangwa aho bamwe mu banditsi bahembwe ndetse n’ibinyamakuru byagize uruhare mu gukora inkuru zivuga ku bitabo n’iterambere ryabyo. 

    Mu banditsi bahembwe harimo rwiyemeza mirimo akaba n’umwanditsi Sina Gerard, Rugero David, Leatitia Mugabo, Karekezi Martine, Prof Malonga Pacifique, Hon. Rwagatare Joseph, kaminuza ya PIASS n’abandi.

    Mu cyiciro cy’itangazamakuru hahembwe ibinyamakuru 5 byateje imbere gusoma no kwandika ibitabo binyuze mu nkuru byakoze zigaruka ku bitabo n’iterambere rw’ubwanditsi mu Rwanda. Ibi binyamakuru byahembwe ni InyaRwanda.com, RBA, Igihe.com, Kigali Today na Life Radio.

    Epimac Twagirimana umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira agaciro k’abanyafurika (Panafrican Movement) ishami ryo mu Rwanda, niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa. Mu ijambo rye yashimiye aho kwandika no gusoma ibitabo bimaze kugera ndetse anasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu gusoma no kwandika ibitabo bakabitangira bakiri bato.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Epimac Twagirimana yasobanuye impamvu Panafrican Movement n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda bakunze gukorana cyane. Y

    agize ati: ”Twese duhuje intego, twifuzako abanyafurika bose baba bamwe, ibikorwa dukorana biharanira iterambere ry’Afurika kandi twese turashaka gukuraho umuco wa gikoroni bazanye uvuga ko ushaka guhisha abirabura abahisha mu bitabo. Twese turashaka ko abanyafurika biga kwandika no gusoma ibitabo”.

    Mu butumwa bwihariye Hategekimana Richard umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, yageneye abanditsi yabasabye kwandika ku byiza by’u Rwanda, kwandika ku budasa  kwibyagezweho mu Rwanda nk’uko Perezida Paul Kagame akunda kubivuga nk’uko ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu. 

    Yasoje asaba abantu badasoma ko bakwiye kwiga uyu muco. Yanasabye kandi abanditsi kudacika intege bagakomeza kwandikira u Rwanda ibitabo byiza birutaka.

    Abitabiriye umunsi w’igitabo bafashe ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi w’urugaga rw’abandisti mu Rwanda, Hategekimana Richard

    Rwiyemezamirimo waje no mu mwuga wo kwandika ibitabo Sina Gerard, yahawe ‘Ubudasa Book Award’ 

    Umwanditsi Rugero David yahawe igihembo cy’Ubudasa Book Award

    Mutesi Gasana nawe ari mu bashimiwe uruhare rwe mu bwanditsi

    InyaRwanda yashimiwe uruhare rwayo mu guteza imbere ubwanditsi binyuze mu nkuru z’ibitabo 

    Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA nacyo cyashimiwe 

    Hakaswe umutsima hishimirwa umunsi w’igitabo ndetse n’imyaka 4 ishize urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rubayeho

    Habayeho no gusangira muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’igitabo

    Bimwe mu bitabo byasomwe n’abitabiriye iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129744/hizihijwe-umunsi-wigitabo-hahembwa-abagaragaje-ubudasa-mu-bwanditsi-amafoto-129744.html

  • Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y'iminsi 39 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, mu cyumba cy'inama cya Lemigo Hotel hateraniye inama y'intekorusange idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FERWAFA, iyi nama ikaba yemeje ko Habyarima Marcel Matiku aba ayoboye mu gihe cy'iminsi 39.

    Habyarima wari usanzwe ari Visi- Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yemejwe nk'umuyobozi wa FERWAFA afatanyije na Mudaheranwa Yussuf uzai nka Hadji, perezida wa Gorilla FC ndetse na Munyankaka Ancille usanzwe ayobora Inyemera WFC.

    Ibi bigezweho nyuma y'uko abanyamuryango bagaragarijwe ubwegure bw'Abagize Komite bityo itegeko rikaba riteganya ko Abasigaye iyo batageze kuri 2/3 nta cyemezo bafata.

    Aha hakaba ariho hahise hashyirwho  nk'Umuyobozi w'inama igiye kugena uko FERWAFA izayoborwa mu nzibacyuho kugeza ubwo amatora azaba ku itariki ya 24 Kamena 2023.

    Ubwo aya matora azaba hazatorwa Perezida wa FERWAFA uzasimbura Nizeyimana Mugabo Olivier uherutse kwegura kuri uyu mwanya, umuyobozi uzayobora akaba azasoza manda yari yatorewe Mugabo Olivier.

    Hazatorwa kandi abandi ba Komiseri bazasimbura abeguye mu minsi ishize barimo komiseri ushinzwe amategeko, ushinzwe imari na ushinzwe umutekano.

    Aba bose bakaba bazamara manda y'imyaka ibiri iri mbere kuko Manda izaba isimbuwe yari imaze imyaka ibiri kuko batowe tariki ya 29 Kamena 2021.

    The post Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y'iminsi 39 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/habyarimana-marcel-matiku-mudaheranwa-yussuf-na-munyankaka-ancille-bagiye-kuyobora-ferwafa-mu-nzibacyuho-yiminsi-39/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habyarimana-marcel-matiku-mudaheranwa-yussuf-na-munyankaka-ancille-bagiye-kuyobora-ferwafa-mu-nzibacyuho-yiminsi-39

  • Akajagari muri Stations za Lisansi kahagurukiwe: Ibyemezo bikarishye byatangiye gufatwa – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za Mata 2023, IGIHE yanditse inkuru igaruka ku kajagari kari mu iyubakwa rya Stations za Lisansi hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko muri Kigali. Ni inkuru yari ishingiye ku icukumbura ryakozwe igihe kinini kuri iki kibazo.

    Soma: None twaterwa tutiteguye? Ijisho kuri Stations za lisansi zubakwa i Kigali

    Inkuru ikimara kujya hanze, twakiriye ubuhamya bw'abaturage bagaragaza ibibabangamiye harimo n'abari baragejeje ikibazo cyabo ku buyobozi.

    IGIHE ifite ingero z'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro no muri Gasabo ahazwi nko ku Gisozi bamaze iminsi batakamba bavuga ko Stations zubatswe hafi y'ingo zabo zibateye impungenge kuko bagenzuye bagasanga zitubahirije amabwiriza yashyizweho na RURA.

    Mu minsi ishize, abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, mu Kagari ka Gatare mu Mudugudu wa Rugunga, bahuriye hamwe, biyemeza kumenyesha ubuyobozi ikibazo bafite cya Station iri kubakwa ariko ibabangamiye.

    Uvuye muri Rond Point ya Sonatube, ukazamuka umuhanda ugana Sonatube nyir'izina, ukarenga umuhanda ujya ahazwi nka Ziniya, ukagera ahari Station Meru, ugafata umuhanda w'ibumoso ukagera kuri Kiliziya ukambuka nk'ujya Kabeza; ugera ahantu hacuramye hari ibikorwa by'ababikira, hafi aho hari ikoni; imbere yaho niho ibyo bikorwa bya station byari biri.

    Mu icukumbura IGIHE yakoze, yasanze iyo station ijya gutangira kubakwa, abaturage babwiwe ko hari umushoramari witwa Emmanuel Mushinzimana ugiye kubaka apartments muri ako gace ndetse nawe ni ko yagendaga ababwira.

    Abaturiye ahari kubakwa iyo station, bari bazi ko hagiye kubakwa inzu zo guturamo, ariko iminsi uko yashiraga babonaga ko ikibanza kigiye gukorerwamo ibindi.

    Batangiye kugira impungenge, bageza ikibazo cyabo ku buyobozi bw'Akagari nabwo bubaza uwo mushoramari icyangombwa kigaragaza ibyo agiye kubaka cyane ko kuri icyo kibanza cye atari yarashyizeho icyapa kigaragaza ibigiye kubakwa.

    Umwe mu basobanukiwe uburyo stations zubakwa mu buriganya, yabwiye IGIHE ko akenshi kubera amakosa aba arimo, abazubaka batajya bamanika icyapa kigaragaza ibigiye gukorwa.

    Ati 'Ushiduka yuzuye utazi ibyabaye. Ni ko byagenze henshi, no ku i Rebero byarabaye.'

    Abaturage bo ku Kicukiro bakoze inama, baganira kuri iki kibazo kuko uyu mushoramari ngo yari 'yabihenuyeho' ababwira ko ibyo bakora byose, nta n'umwe uzigera ababuza kubaka.

    Bamenyesheje ubuyobozi babugaragariza impungenge z'uko aho Station iri kubakwa, ari ahantu hegereye inzu, umuriro w'amashanyarazi, ari rwagati mu ngo kandi itubahirije intera zigenwa n'itegeko.

    Uvuye kuri iyo station ukagera ku masangano y'umuhanda, hari metero 67 mu gihe itegeko rigena ko hagomba kuba harimo metero 100.

    Iyi station yari iri kubakwa ku muhanda muto wo muri quartier kandi bitemewe. Uwo muhanda ufite ubugari bwa metero esheshatu, ku buryo mu gihe hakatira amakamyo n'izindi modoka byazatuma kugenderanirana bigorana.

    Abaturage bavuga ko aho hantu haramutse hubatswe station ya lisansi, abandi bantu bashaka gukora imishinga yabo, batazabasha kubyemererwa kuko hari ibikorwa bitemerewe guturana na station ya lisansi.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Nk'uwashaka kubaka apartement ntabwo yabyemererwa kuko ntabwo ziturana na station ya lisansi. Bivuze ngo icyo gihe haba harebwe inyungu z'umuntu ku giti cye hadatekerezwa abantu bose batuye aho kandi imbere y'amategeko abantu bose bagira uburenganzira bungana.'

    Ubusanzwe mu iyubakwa rya Stations za Lisansi, hatangwa inama ko zigomba gushyirwa ahantu hitaruye ku buryo abaturage bahaturiye babasha guhumeka umwuka mwiza, bitandukanye n'uko baba begereye ahantu hahora imodoka zisohora imyuka ihumanya.

    Undi ati 'Ahantu hari Stations ya lisansi, twasomye ko abantu bahaturiye badahumeka Oxygène ihagije kubera Dioxyde de Carbone iba ihari ari nyinshi.'

    Stations muri ako gace ni nk'Amata na Fanta bikonje

    Umuntu uri mu Kagari ka Gatare mu Mudugudu wa Rugunga, ushaka kunywesha kuri station, ashobora kubona izirenze 16 mu rugendo ruzenguruka ahantu hangana na kilometero kare zirenga gato eshanu.

    Byonyine kuva Sonatube ugera Kicukiro Centre, ushobora kuhabona Station zigeze kuri eshanu.

    Umwe mu bo IGIHE yaganiriye nabo yagize ati 'Ntabwo abantu babuze aho banywera lisansi, ni ubucuruzi bw'abantu budasobanutse, burenga ku nyungu rusange.'

    Umukozi w'Umujyi wa Kigali yarenze ku byo abatekinisiye bari bemeje

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umukozi w'Umujyi wa Kigali watanze uruhushya rwo kubaka iyo station, Zirimwabagabo Abdoul Karim, yanyuranyije n'ibyo abatekinisiye basesenguye uwo mushinga bari bemeje, bakanzura ko bidakwiriye ko hubakwa station.

    Bivugwa ko uwo mukozi yabirenzeho, atanga uruhushya rwo kubaka. Ikindi ni uko aho iyo station yari iri kubakwa, hatujuje intera isabwa, kuko metero 30 zigenwa n'itegeko uvuye mu mbago za station kugera ku rugo rw'abaturage zitari zubahirijwe.

    Icyemezo cyo kubaka iyo station bivugwa ko cyatanzwe tariki ya 23 Mutarama 2023.

    Bivugwa ko uwo mukozi yafatiwe ibihano, ndetse agakurwa mu nshingano zo kongera gutanga izo mpushya. Hari n'amakuru avuga ko RIB yaba yatangiye kumukoraho iperereza kuko ngo atari ubwa mbere yari agaragaye mu makosa nk'ayo.

    IGIHE ntiyabashije kubona ukuri kw'ibivugwa ko ari nawe watanze urundi ruhushya rwa Stations yahagaritswe ku i Rebero kuko nayo yari iri ahantu hadakwiriye.

    Hari andi makuru avuga ko hari inama imwe iherutse kuba hatangirwamo amakuru ko mu iyubakwa rya Stations harimo ruswa, ndetse havugirwamo ko itangwa igera no kuri miliyoni 50 Frw hamwe na hamwe.

    Gutanga impushya zo kubaka Stations, byakajijwe

    Umujyi wa Kigali usobanura ko wasesenguye ikibazo cy'aba baturage ugasanga gifite ishingiro, bityo ugafata umwanzuro wo guhagarika uruhushya rwari rwarahawe uwo mushoramari.

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko uwo mushoramari atishimiye kuba urwo ruhushya rwe rwahagaritswe, bityo ko yahise atanga ikirego avuga ko yarenganyijwe.

    Twagerageje uburyo bwose ngo tubashe kuvugana n'uyu mushoramari, bityo twumve impamvu ashingiraho ataka akarengane ariko ntiyabasha kuboneka ku murongo we wa telefone kuva mu Cyumweru gishize ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiye IGIHE ko hari impushya ebyiri zo kubaka Stations za Lisansi zahagaritswe imwe ku i Rebero n'indi ku Kicukiro muri Niboye kandi ko igenzura rikomeje.

    Ati 'Zarahagaritswe kubera ko hari ibyo igenzura ryasanze bitarakurikijwe, zirahagarikwa.'

    Rubingisa yavuze ko igenzura ryakozwe, ryagaragaje ko hari stations zikora mu buryo budakwiriye, ku buryo hari nk'aho umucanga wifashishwa mu gihe cy'inkongi uba udahari n'ibindi. Izo zose zaciwe amande.

    Ati 'Hari n'izikiri mu gishanga zigomba kuvamo bitarenze ku wa 19 Kamena. N'iziri imusozi hari izagiye zisabwa ibyo gukora, hari na nyinshi twagiye duca amande kuko wasangaga hari ibyo zagiye zibura.'

    Kugeza ubu, hari impushya zo kubaka Stations 21 nshya mu mujyi wa Kigali zari zarasabwe, ariko hafashwe umwanzuro wo kuba hahagaritswe kuzitanga mu gihe hakigenzurwa uburyo byakorwa neza kurushaho.

    Muri gahunda ziri gukorwa, harimo kugenzura stations zose ziri mu Mujyi wa Kigali n'aho ziherereye, harebwa niba koko zidahagije ugereranyije n'abakenera ibikomoka kuri peteroli.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko iryo genzura rishobora kuzasiga hafashwe gahunda y'uko mu gihe cy'imyaka runaka, hahagarikwa gutangwa impushya zo kubaka Stations za lisansi nshya, mu gihe n'izisanzwe zikora harimo izizasabwa gukosora byinshi.

    Ushinzwe Ishami rigenzura ibijyanye n'ingufu, amazi n'isukura muri RURA, Mutware Alex, aherutse gutangariza IGIHE ko stations zose zasabwe kongera gusaba impushya kugira ngo hagenzurwe niba zubahirije ibisabwa. Gusaba izo mpushya bizarangirana na Gicurasi.

    Umujyi wa Kigali wahagaritse uruhushya rwo kubaka iyi station hamwe n'indi yo ku i Rebero

    Uvuye ku masangano y'imihanda, harimo metero 67 mu gihe hateganywa metero 100

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butangaza ko hari abashoramari bari barasabye uruhushya rwo gutangira kubaka station 21 ariko ko kuzitanga byabaye bihagaritswe

    Igenzura ryagaragaje ko aho iyi station yari igiye kubakwa, ari ahantu hadakurikije amabwiriza kuko nta ntera ya metero 100 irimo uvuye ku masangano y’imihanda

    Bitangira, ngo havuzwe ko iki kibanza kigiye gushyirwamo inzu z’amacumbi ariko uko iminsi ishira birahinduka

    Aho iyi station yari igiye kubakwa, imirimo yarahagaze nyuma y’aho Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhagaritse uruhushya rwo kubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akajagari-muri-stations-za-essence-kahagurikiye-ibyemezo-bikarishye-byatangiye

  • All Gospel Today basuye urwibutso rwa Jenosid… – #rwanda #RwOT

    All Gospel Today (AGT) ni umuryango uhuriwemo n’abahanzi ba Gospel, abanyamakuru bafite aho bahuriye n'iyobokamana, abashumba, aba Producers n’abizera n'abandi. Yashinzwe hagamijwe kwagura umurimo w'Imana.

    Kuya 14 Gicurasi 2023, abanyamuryango ba All Gospel Today bahuriye hamwe hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

    AGT bakoze ibikorwa bitatu birimo gusura no gufasha umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ndetse banahurira mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu gusura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, All Gospel Today bari bahagarariwe n’itsinda ririmo Umuyobozi Wungirije wa All Gospel Today, Mupende Gedeon, umuhanzikazi Stella Manishimwe, Vava Mudogo na Frederic Byumvuhore.

    Nyuma y’icyo gikorwa cy’urukundo, AGT bari biganjemo urubyiruko, berekeje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka ashaririye y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziruhukiye muri uru rwibutso.

    Mu mugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hatambukijwe inyigisho zitandukanye zigaruka ku bunyamaswa bwaranze abanyarwanda bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Hashimwe Ubutwari bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho afatanije n'Inkotanyi bitanze bikomeye bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagarura Ubumwe n'Ubwiyunge mu banyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa All Gospel Today, Rev.Alain Numa, yashimye abanyamuryango bitabiriye kandi bakitanga mu buryo butandukanye, yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yashimiraga abitabiriye iki gikorwa, yagize ati 'Uyu mwanya mwigomwe, Imana izawibuke”.

    Rev. Baho Isaie ushinzwe Ivugabutumwa muri AGT ni we wayoboye umugoroba wo #Kwibuka29. Yanenze abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ashishikariza abanyarwanda kugaragaza ukuri kw'amateka yaranze u Rwanda, abanyarwanda bakibuka ariko bubaka n'ahazaza heza hazira umwiryane.

    Mu buhamya bubabaje cyane, Alice Umutoni uzwi nka Big Tonny mu muziki, yasangije abitabiriye uko yarokotse umwijima w'ubwicanyi wari ubagose muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutoni Alice ukomoka mu karere ka Kicukiro wari ufite imyaka 6 mu 1994, yavuze urupfu rubabaje nyina yishwe n'abandi bavandimwe agasigara wenyine na murumuna we.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye, se yabasabye guhunga ariko kuko nyina yari atwite inda nkuru, ntiyashoboraga kugenda kandi yari ananiwe. Umugabo yahunganye umwana muto, umugore arasigara ndetse Alice yanga gusiga nyina kuko yabonaga atashobora kwiruka. Ubwo se yari amaze kugenda, abicanyi bahise batera inzu yabo.

    Nyina wa Alice yari atwite ananiwe cyane bamusanga mu ntebe, bamukubita amahiri menshi mu mutwe, arataka igihe kirekire, nyuma baza kumutema. Yarinze apfa ahamagara umwana we amusaba guhisha amaso ngo atareba bamwica. Imana yakinze ukuboko Umutoni Alice aza kurokoka atabarwa n'Inkotanyi, nubwo yaje gusanga na se yarishwe ariko ashima Imana ko yabonye murumuna we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, (RMC), Mugisha Emmanuel, yanenze uruhare itangazamakuru ryagize mu gushishikariza abanyarwanda kwicana, anagaya cyane itangazamakuru mpuzamahanga ryatereranye abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye abanyamakuru bariho ubu gukora itangazamakuru riyobowe n'Umucyo wa Kristo.

    Musenyeri Birindabagabo yifatanyije na AGT mu kwibuka ku nshuro y 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Musenyeri Birindabgabo Alexis yigishije ijambo ry'Imana ahumuriza imitima ndetse agarura icyizere mu banyarwanda. Yavuze ko imibiri irenga ibihumbi 250 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ikwiriye guhora ku mitima y'abanyarwanda, ndetse n'abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakomeza kuzirikanwa.

    Musenyeri Birindabagabo Alexis wahoze ayobora Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba yaranayoboye PEACE PLAN, yahumurije abanyarwanda abibutsa ko na Yesu umwana w'Imana yishwe ahorwa ubusa ndetse ko kuzuka kwe kwatanze ibyiringiro ko abishwe bazazurwa mu gitondo cy'umuzuko.

    Bishop Birindabagabo uyobora Umuryango Barakabaho ufasha abana bo mu miryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashishikarije abakristo bose kujya bahora basengera abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bagahumuriza imiryango yasigaye mu marira.

    Yibukije abagize All Gospel Today ko bakwiye kujya bigisha urubyiruko amateka yaranze Igihugu cy'u Rwanda, ndetse ko yiteguye gutanga uwo musanzu we igihe cyose ahamagawe kuko kubaka Igihugu n'Ubumwe ari zo nzira zo gukira ibikomere.


    Abanyamuryango ba All Gospel Today bunamiye abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi


    Abiganjemo urubyiruko bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki gikorwa bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi




    AGT yatanze umusanzu mu gufasha no gushyigikira ibikorwa by’urwibutso


    Rev Alain Numa yashimiye abanyamuryango ba All Gospel Today kubwo kwitabira igikobwa bakoze cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Alice Tonny yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Mugisha Emmanuel wari uhagarariye RMC yanenze uko itangazamakuu ryitwaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Rev. Baho Isiae niwe wayoboye iki gikorwa cyateguwe na AGT mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe imvo n’imvano y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi


    Umutoni Alice yasangije abitabiriye ubuhamya bwe n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashimira Perezida Kagame na FPR

    Musenyeri Birindabagabo Alexis yahumurije abizera Imana abasaba kugira ubumuntu


    Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwada kuri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Abahanzi mu muziki wa Gospel n’abanyamakuru batandukanye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutso

    Tonzi, umuraperi Karyango n’umunyamakuru Christian Abayisenga bari mu bitabiriye iki gikorwa

    Korali Yesu Araje yatanze ihumure mu ndirimbo baririmbye muri iki gikorwa cyo #Kwibuka29

    Nyuma ya gahunda zose, Musenyeri Birindabagabo, Rev. Numa na Mugisha Emmanuel baganiriye ku migendekere y’iki gikorwa

    AMAFOTO: NDAYISHIMIYE Nathanael                                                                             

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129359/all-gospel-today-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-bunamira-inzirakarengane-ziharuh-129359.html

  • FERWAFA yabonye ubuyobozi bushya buzayiyobora mu minsi 39 #rwanda #RwOT

    Habyarimana Marcel Matiku wari visi perezida wa FERWAFA ni we wagiriwe icyizere cyo gukomeza kuyobora iri shyirahamwe mu minsi 39 isigaye ngo habe amatora, azafatanya na Mudaheranwa Hadji na Munyankaka Ancilla.

    Uyu munsi habaye inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho yagombaga gusiga hamenyekanye ugomba kuragizwa FERWAFA kugeza tariki ya 24 Kamena 2023 ubwo hateganyijwe amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Ni nyuma y’uko bamwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA beguye bayobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier weguye tariki ya 19 Mata 2023.

    Nyuma ye heguye IP Umutoni Claudette tariki ya 5 Gicurasi, Habiyakare Chantal wari Komiseri w’Imari weguye ku wa 21 Mata na Uwanyiligira Delphine wari Komiseri ushinzwe Amategeko weguye ku wa 20 Mata 2023.

    Amategeko akaba ateganya ko iyo 4 muri Komite Nyobozi beguye, yose ihita iseswa.

    Ni nayo mpamvu hahise hatumizwaho Inteko Risange idasanzwe yabaye uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2023 maze Habyarimana Marcel Matiku wari visi perezida, agaragariza abanyamuryango impamvu yatumijwejo n’abayobozi beguye.

    Yabasabye gushaka uyobora Inteko Rusange maze bamugirira icyizere.

    Yahise kandi abasaba gutanga ibitekerezo by’uko hashakwa umuntu uyobora Inzibacyuho kugeza tariki 24 Kamena 2023 ubwo hazaba amatora yo gutora Komite Nyobozi nshya.

    Ababyamuryango barimo KNC wa Gasogi United, Gahigi wa Bugesera n’abandi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ariko bahuriza ku kuba Marcel Matiku yakomeza kuyobora iminsi 39 isigaye ariko bakamushakira umufasha.

    Perezida wa Rugende FC, Rubegasa Walter yavuze ko ibyo bakora byose bakwisunga amategeko.

    Ati “ibyakorwa byose hakwisungwa amategeko, hakarebwa icyo amategeko ateganya, hakaba hakuzuzwa Komite Nyobozi kuko iyo bitaba ibyo abari basigaye twari kubareka mugakomeza kuyobora. “

    Aha niho Kwisanga Janvier wa Impeesa FC yavuze ko bakwiye kubanza kumenya niba Marcel Matiku yiteguye ibyo abanyamuryango bamusaba ndetse n’amategeko ateganya.

    Umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko nk’uko amategeko abiteganya byose byashyizwe mu maboko y’inteko rusange akaba ari yo yiga uburyo inzibacyuho yayoborwamo.

    Yakomeje kandi avuga ko kugira ngo bigende neza cyane cyane mu gufata ibyemezo iyo komite yaba igizwe n’abantu b’igiharwe.

    Akaba yumva Marcel yakongererwa abandi babiri bazafatanya na we akaba yumva no mu bunyamabanga ntakizapfa.

    Marcel Matiku Habyarimana na we yafashe umwanya avuga niba yiteguye kuba yakwemera ibyo abanyamuryango bamusaba.

    Ati “Tumaranye imyaka 5 n’ukwezi dufatikanya muri uri rugendo, rero nk’uko mwabinsabye ntabwo iminsi 39 yananira ndebyemeye hashakwa abandi babiri bamfasha.”

    Abanyamuryango bakaba bamwongereye babiri bo kumufasha ari bo Hadji Mudaheranwa usanzwe ari perezida wa Gorilla FC ndetse na Munyankaka Ancilla wo mu Inyemera.

    Marcel Matiku yagiriwe icyizere cyo gukomeza kuyobora inzibacyuho ya FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yabonye-ubuyobozi-bushya-buzayiyobora-mu-minsi-39