Tag: Amakuru

  • Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Tessi Rusagara agirwa Umuyobozi Mukuru w'Agaciro Development Fund.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG, Dr Omar Munyaneza agirwa Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Umuhumuza Gisele agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, Evariste Rugigana aba Umuyobozi Mukuru wa RURA naho Dr Carpophore Ntagungira agirwa Umuyobozi w'Inama Ngenzuramikorere wa RURA.

    Dushimimana Lambert yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba.

    Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw'amashuri Indatwa n'Inkesha rwa Butare (GSO Butare).

    Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y'u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).

    Mu mirimo yakoze, Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw'ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.

    Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, kugeza n'ubu akaba yigishaga mu ishuri ry'amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).

    Yakoze muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.

    Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kugeza n'ubu akaba yari akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.

    Mu mirimo ya politiki, Dushimimana yabaye perezida w'inama njyanama y'akarere ka Rubavu, akaba kandi yaranabaye mu nama y'ubutegetsi y'icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC).

    Dushimimana kandi yigeze no kuba mu nama y'igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).

    Arubatse afite abana bane.

     

    The post Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/lambert-dushimimana-niwe-wagizwe-guverineri-wintara-yiburengerazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lambert-dushimimana-niwe-wagizwe-guverineri-wintara-yiburengerazuba

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame aza kwifatanya na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto n'abandi Bakuru b'Ibihugu, ndetse n'impirimbanyi mu bukangurambaga bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Ni inama izamara iminsi itatu yateguwe ku bufatanye na Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), ku bufatanye na Guverinoma ya Kenya.

     

     

    Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guharanira iterambere ritangiza ibidukikije n'ishoramari mu bisubizo bihangana n'imihindagurikire y'ibihe bibereye Afurika n'Isi yose.'

    Abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama, harimo Perezida Macky Sall wa Senegal, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo. Hari kandi Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres ndetse n'Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

    Moussa Faki Mahamat, ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, yavuze ko iyo nama yitezweho gufasha umugabane wa Afurika, by'umwihariko mu kugena ibyo uzagaragaza mu nama ya 28 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku mihindagurikire y'ibihe (COP28), izabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Ukuboza uyu mwaka.

    Iyo nama ibaye mu gihe iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe muri Afurika.

    Perezida William Ruto, biteganyijwe ko aza kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama, aho abagaragariza intego zayo mu gukemura ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere ndetse n'uburyo gikomeje guhangayikisha umugabane wa Afurika, ndetse no ku rwego rw'Isi muri rusange.

    Biteganyijwe ko iyi nama igomba kuba urubuga rwo kugaragaza, gushyira mu bikorwa, no kugira uruhare mu bigomba gushyirwamo imbaraga, mu gukemura ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe.

    Inkuru ya Kigali Today

    The post Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yitabiriye-inama-yiga-ku-mihindagurikire-yibihe-muri-afurika-irimo-kubera-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yitabiriye-inama-yiga-ku-mihindagurikire-yibihe-muri-afurika-irimo-kubera-muri-kenya

  • Kamonyi-SACCO: Perezida n'Umucungamutungo (Manager) bafungiwe ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira, Akarere ka Kamonyi ku wa 30 Kanama 2023 rwafunze uwitwa Sindikubwabo Jean Baptiste w'imyaka 46 y'amavuko akaba Perezida wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA, hafungwa kandi Umucungamutungo(Manager) witwa Higiro Daniel w'imyaka 40 y'amavuko. Bombi, bakurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa SACCO.

    Ingano y'amafaranga yanyerejwe nkuko RIB ibitangaza ni; Miliyoni enye n'ibihumbi magana atandatu na cumi n'icyenda n'amafaranga magana cyenda na makumyabiri y'u Rwanda ( 4,619,920), byabaye ku wa 11 Kanama 2023.

    Abafashwe nkuko umuvuguzi wa RIB yabibwiye intyoza.com, bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Musambira mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye yabo kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y'ifatwa rya Perezida wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA ndetse n'Umucungamutungo(Manager) wayo ari impamo, ko bakurikiranyweho icyaha cy'' UBUFATANYACYAHA KU CYAHA CYO KUNYEREZA UMUTUNGO'.

    Akomeza avuga ko mu gihe icyaha bakurikiranyweho cyabahama, bahanwa nk'Abafatanyacyaha n'icyitso, bihanwa n'Ingingo ya 84 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Igihano: 'UMUFATANYACYAHA' ahanwa nk'uwakoze icyaha. 'KUNYEREZA UMUTUNGO' gihanwa N'ingingo ya 10 y'itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, aho igihano ari Igifungo kitari munsi y'Imyaka 7 ariko kitarenze 10 n'Amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Dr Murangira B Thierry, akomeza avuga ko RIB yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo kunyereza umutungo wa rubanda. Avuga kandi ko RIB ikangurira abantu gucika k'umuco wo guhishira icyaha cyangwa uwagikoze, ko kandi RIB ikangurira buri wese kumva ko gutangira amakuru ku gihe bifasha gukumira no kurwanya icyaha.

    Mu yandi makuru intyoza yabwiwe n'Umucungamutungo(Manager) wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA ubwo yari atarafatwa, yabwiye umunyamakuru wamubazaga impamvu bakimenya iby'iyibwa ry'umutungo wa SACCO ari nawo w'Abanyamuryango batatanze ikirego ngo umukozi wafatanywe amafatanga akurikiranwe, avuga ko we nk'umukozi atari gufata icyemezo cyo kuba ariwe utanga ikirego, ko we icyo yakoze yandikiye abamukuriye abasaba ko nubwo uwo mukozi yafatanywe ayo mafaranga ndetse akaza kuyagarura, bakwiye gutanga ikirego RIB ikaba yakurikirana kuko hashobora no kuba haboneka ibindi bo batabasha gutahura.

    Hagati ya Perezida wa SACCO n'Umucungamutungo ariwe Manager, ku makuru intyoza ikesha bamwe mu banyamuryango ba SACCO, bavuga ko aba basanzwe batumvikana neza, ari nabyo bishobora kuba byaradindije cyangwa bikaba inkomyi mu itangwa ry'ikirego muri RIB.

    Uretse kandi uyu Perezida na Manager wa SACCO MBONEZISONGA MUSAMBIRA bafunzwe, bucyeye bwaho baraye bafashwe, abandi bakozi barimo ushinzwe amafishi ndetse na Kontabure nabo twamenye ko bitabye RIB Sitasiyo ya Musambira uretse ko bo batabagumanye.

    Soma hano inkuru ya mbere yakozwe ubwo twamenyaga iby'aya mafaranga;Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yatahuwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n'igice

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/01/kamonyi-sacco-perezida-numucungamutungo-manager-bafungiwe-ubufatanyacyaha-mu-kunyereza-umutungo/

  • Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe n'Abajenerali baherutse kujya mu kirihuko cy'izabukuru #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yagiranye inama n'abajenerali n'abandi basirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, abashimira umusanzu batanze mu kazi bari bashinzwe.

    Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bashimiye Umukuru w'Igihugu ku bw'imiyoborere myiza ye, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

    The post Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe n'Abajenerali baherutse kujya mu kirihuko cy'izabukuru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/perezida-kagame-yashimye-akazi-kakozwe-nabajenerali-baherutse-kujya-mu-kirihuko-cyizabukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yashimye-akazi-kakozwe-nabajenerali-baherutse-kujya-mu-kirihuko-cyizabukuru

  • Abitabiriye inama y'igihugu y'Abagore basabye ko hashyirwaho Banki y'abagore #rwanda #RwOT

    Hari abagore bitabiye Inama y'Igihugu y'abagore, bavuga ko  kutagira igishoro gihagije ku bashaka guhanga imirimo ibyara inyungu, bikiri imbogamizi izitira iterambere ryabo, bagasaba ko bashyirirwaho Banki yabo.

    Inama y'igihugu y'abagore ni urubuga rw'ubuvugizi n'ubukangurambaga ku bibazo by'abagore  hagamijwe kubongerera ubushobozi no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Inama rusange ya 22 y'abagore yagarutse kuri byinshi, byagira uruhare mu kuzamura iterambere ry'abagore.

    Bamwe muri bo bavuga ko habayeho Banki y'abagore, byakemura imbogamizi kuri bamwe mu batagira igishoro gihagije nk'imwe mu mbogamizi, zagaragajwe ku bagore bakora ubucuruzi. 

    Umwe ati 'Harabura iki ngo habe Banki y'abagore? Nk'abagore tugire banki yacu, ayo mafaranga tubona yose tujye tuyacisha muri banki yacu, tutarinze kuyanyuza muri BDF. Kuko urajya gusaba amafaranga muri Banki, bakakubwira ko hakirimo imbongamizi.'

    Mugenzi we ati 'Dushobora kuba dutangiye akantu ko kwizigamira k'abagore. Mu by'ukuri ntabwo umuntu yahaguruka ngo njye ndaje gutyo udafite umurongo ngenderwaho, ariko bibaye umwanzuro twagira uko twizigamira nk'abagore dutegereje ko n'iyo Banki izaboneka, buri wese uri hano mu bushobozi afite ashobora kugira ikintu ashyiramo.'

    Yakomeje agira ati 'Igishoro kidahagije ku bashaka guhanga imirimo ibyara inyungu no kuba abagore benshi badafite ubumenyi bwo gutegura imishinga. Aha hari benshi twazamura.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Jacqueline Kamanzi, avuga ko nubwo hari ingero zaho izi Banki zikora neza, bisaba kubanza kujya inama.

    Ati 'Ikijyanye na Banki cyatekerejweho kandi kandi kiguma kigaruka kenshi, ni na byiza. Nibishoboka numva ari umwanzuro twafata ariko mu kubishyira mu bikorwa tuzakomeza tugishe inama ubuyobozi bwacu kuko n'ibi byose mu by'ukuri ni binini cyane.'

    Ministeri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr.Valentine Uwamariya, asanga   hakongerwa imbaraga mu gusobanurira bamwe mu bagore ko hari amahirwe ari mu kigega   BDF abateganyirijwe.

    Ati 'Ukurikije uko umuyobozi wa BDF yabisobanuye, birasaba ko twongera imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe ahari kugira ngo babashe kugera kuri ibyo byiza byabateganyirijwe cyane cyane bariya bagore bo hasi. Hari ho abasobanukiwe koko hariho n'abandi baba batazi ko ayo mahirwe ahari ndetse no gukomeza kubahugura no kubafasha gutegura iyo mishinga, kugira ngo babashe kubona ayo mahirwe.'

    Mu myaka 12 ishize ikigega gitera inkunga imishinga y'iterambere (BDF)  gitangiye, kigaragaza ko abagore bakitabira kigero cyo hasi, kuko  mu mishinga igera ku bihumbi 54, hagaragaramo igera kuri 20 yonyine.

    Mu  kongerera ubushobozi abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakorera  mu turere twa Rusizi na Rubavu, biteganyijwe ko amakoperative 39 bibumbiyemo azahabwa inkunga ya Miliyoni zisaga 59 z'amafaranga y'u Rwanda azbafasha kuzamura ubucuruzi bakora.

    KWIGIRA Issa

    The post Abitabiriye inama y'igihugu y'Abagore basabye ko hashyirwaho Banki y'abagore appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/abitabiriye-inama-yigihugu-yabagore-basabye-ko-hashyirwaho-banki-yabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abitabiriye-inama-yigihugu-yabagore-basabye-ko-hashyirwaho-banki-yabagore

  • Inzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera zasabwe kwita ku isuku zidakoreye ku jisho #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara y'Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera kwita ku isuku badakoreye ku ijisho no gutanga serivise nziza.

    Hari mu nama ya Komite mpuzabikorwa y'aka Karere yitsaga ku gutanga serivisi nziza no kwimakaza isuku mu Karere.

    Muri iyi nama, Guverineri CG Gasana Emmnauel, yikije kuri gahunda ya Smart Bugesera, igamije kugira aka Karere gakeye kandi karangwa n'imitangire inoze ya serivisi hatabayeho gukorera ku jisho.

    Ati 'Mu natra ayose cyane cyane nko muri Bugesera ho harabanje hakorwa igikorwa cy'ubukangurambaga, tubereka ibyo bakwiye kugenderaho barebaisuku icyo ivuze.[…]Ibikorwaremezo kwangirika n'amazu atuzuyeameze nabi n'ibihuru, ibintu byinshi bitandukanye twagiye tubibereka byose.'

    Yakomeje agira ati 'Nyuma y'igihe utarabyubahirije ngo abikurikirane birumvikana agomba gufatirwa ibyemezo, ni ukubazwa inshingano ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere nabwo bwaranenzwe n'ubuyobozi bw'intara natwe twaranenzwe, nta kuntu igihugu cyaba gifite umurongo ngenderwaho na we ukaba utihuta mu gukemura ikibazo cyabonetse.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kugira isuku bizeye ko bwageze kubayobozi bose, Kandi ko bemera kunengwa kuko ari kimwe mubyubatse igihugu cy' u Rwanda kandi ko haribyo bakwiye guhindura.

    Ati 'Icyo inama y'uyu munsi itumariye ni uko tutari twahura n'abayobozi bose b'imidugudu ngo dutangire ubutumwa hamwe, uretse kuvuga ngo twabuhaye ab'imirenge nabo babumanure. Kwizera ko bwageze kuri buri Mudugudu ni uburyo nk'ubw'inama mpuzabikorwa tukabiganirira hamwe, ubutumwa bakabutwarira hamwe ubundi tukajya mu ngamba tukareba ko twakemura ikibazo.'

    Yunzemo agira ati 'Mubyo kubazwa inshingano hamaze kubazwa inshingano benshi, duhereye no kuri twebwe, natwe turazibazwakuko iyi urundi rwego rwaje kukwereka ikibazo kiri iwawe na we uba wanenzwe, ibyo rero ni amahitamo nk'igihugu twakoze kubazanya inshingano kandi nk'uko mubizi kwemera kunengwa/kunenga ni bimwe mu byubatse igihugu cyacu nicyo gituma dutera imbere.'

    Bamwe mubayobozi b'inzego z'umudugudu bitabiriye iyi nama baganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuze ko aya ari amahugurwa bishimiye cyane.

    Muri iyi nama inzego z'umudugudu zikaba zasinyanye imihigo n'utugali mu gihe imirenge yasinyanye imihigo n'akarere .

    Iyi gahunda ya simart Bugesera kuva itangijwe imaze kugira umusaruro haba kuri servici itangwa ndetse no kugira umuco w'isuku.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Inzego z'ibanze mu Karere ka Bugesera zasabwe kwita ku isuku zidakoreye ku jisho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/01/inzego-zibanze-mu-karere-ka-bugesera-zasabwe-kwita-ku-isuku-zidakoreye-ku-jisho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzego-zibanze-mu-karere-ka-bugesera-zasabwe-kwita-ku-isuku-zidakoreye-ku-jisho

  • Amahoteli mu Rwanda aragirwa inama yo kuzamura ubuziranenge bw'ibiribwa aha abayagana #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranange RSB burahamagarira abafite amahoteri kwita cyane ku buziranenge bw'ibiribwa kugira ngo bahabwe icyemezo cy'ubuziranenge bwabyo.

    Ibi bizabafasha kuzamura amasoko mu mitangire ya serivisi

    Hoteli 17 zo mu Rwanda nizo zimaze kubona icyemezo cy'ubuziranenge bw'ibiribwa.

    Hari abamaze kubona ibi byemezo bavuga ko abakiriya biyongereye.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo Leta y' u Rwanda yatangiye gushishikariza banyiri amahoteli gushaka ibyemezo bigaragaza ko ibiribwa batunganya byujuje ubuziranenge kugirango agire ubushobozi bwo gucuruza ku rwego mpuzamahanga.

    Bimwe mu bituma aya mahoteli ashobora guhabwa icyemezo cy'ubuziranenge bw'ibiribwa harimo kugira abakozi babihuguriwe ku rwego mpuzamahanga no kubungabunga ibiribwa kuva akiri mu mirima kugeza bibaye amafunguro bagaburira abakiriya.

    Bwana Sibomana Victor ni umwe mu bagemura umusaruro w'Imboga kuri imwe mu mu Hotel y'i Musanze avuga ko yahuguwe mu kubungabunga ibiribwa bikiri mu murima kugirango bagere kuri Hotel byujuje ubuziranenge.

    Ati'ndabanza mbere na mbere ntegure ubutaka bwanjye ,mfate bwa butaka bwanjye njye kubupimisha nta bitera indwara runaka birimo?ibyo ukabanza ukabishyira kuruhande ukabireba,iyo umaze kubona ko bwabutaka bwawe bwujuje ibyangombwa uhita ukurikizaho gutegura imbuto.'

    Mu bihe byashize hagiye haragaragara ubuke bw'abakozi b'abanyarwanda bafite ubumenyi mu gukurikirana no kubungabunga ubuziranenge bw'ibiribwa bigiye gutekwa bikaba ngombwa ko bany'iri mahoteli babakura mu bihugu byo hanze ariko ubu hari abahugurirwa mu Rwanda ku buryo bagira uruhare mu mitunganyirize iboneye y'amafunguro.

    Aba baravuga uko babungabunga ibiribwa , bigatekwa kugera no ku mukiriya.

    Umwe ati'byabindi rero biza bigomba kuba bikonje iyo tumaze kubyakira turapima mbere yo kubikuramo,twamara kubikuramo ibyo biryo,izo nyama,imboga,foromaje n'ibindi tukongera tukandika neza tuba dufite ifishi twuzuza.'

    Undi yungamo ati'uburyo rero bwo kubikumira uhereye hasi ku muhinzi ,ku mworozi kugeza bigeze ku meza aho umu kiriya afite ikanya ingamba twashyizeho amabwiriza twashyizeho bijyenda bikumira za kabutundi zishobora kubaho.'

    Banyiri amahoteli bafite ibyangombwa by'ubuziranenge bw'ibiribwa baravuga ko ubuziranenge bwari buke bitewe no kutuzuza ibisabwa ariko kuri ubu inyungu zariyongereye.

    Ati'tukimara kumva akamaro kabyo twarabyitabiriye baraza batugira inama duhereye ku myubakire batwereka ko ibiryo bigomba gukurikiranwa ndetse bishobotse kuva mu mirima aho bihingirwa kugeza ku isoko tukaza tukabyakira tugakurikirana uko bibikwa ni uko bitegurwa kugeza bihawe abakiriya.'

    Bwana Murindi Jean Bosco ni Umuyobozi w'agashami gatanga ibirango by'ubuziranenge ku bicuruzwa arahamarira abanyamahoteli kwitabira amahugurwa y'ubuziranenge ku biribwa HACCP kugirango nabo babone ibyemezo byemeza ko bafite ubushobozi bwo gutanga servisi nziza.

    Ati'begere RSB nk'ikigo gitsura ubuziranenge bakabafasha kuko hari benshi bagiye bafashwa bakazamuka.

    Kugeza ubu mu Rwanda amahotel 17 niyo amaze kubona ibyemezo by'ubuziranenge ku biribwa.

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB kikavuga ko gikomeje ubukangurambaga no mu yandi mahoteli kugirango abayagana barusheho kugirira ikizere amafunguro bategurirwa.

    NTAMBARA Garleon

    The post Amahoteli mu Rwanda aragirwa inama yo kuzamura ubuziranenge bw'ibiribwa aha abayagana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/15/amahoteli-mu-rwanda-aragirwa-inama-yo-kuzamura-ubuziranenge-bwibiribwa-aha-abayagana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahoteli-mu-rwanda-aragirwa-inama-yo-kuzamura-ubuziranenge-bwibiribwa-aha-abayagana

  • Perezida Kagame na Mugenzi we wa Santarafutika baganiriye ku bufatanye bw'Ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Mugenzi we wa Repeburika ya Centrafrique,Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023.

    Abakuru b'ibihugu baganiriye ku mubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi harimo ubufatanye bwo gucyemura ikibazo cy'umutekano mucye muri Centrafrique.

    The post Perezida Kagame na Mugenzi we wa Santarafutika baganiriye ku bufatanye bw'Ibihugu byombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/perezida-kagame-na-mugenzi-we-wa-santarafutika-baganiriye-ku-bufatanye-bwibihugu-byombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-mugenzi-we-wa-santarafutika-baganiriye-ku-bufatanye-bwibihugu-byombi

  • Rya shyamba ryo muri kenya ryapfiriyemo abakristu benshi ryafatiwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ministeri y'Umutekano muri Kenya yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura ishyamba rya Shakahola urwibutso rwo ku rwego rw'Igihugu, nyuma yuko riguyemo abakirisitu basaga 250 bishwe n'inzara nyuma yo kwizezwa n'umupasiteri ko ari bwo buryo bwo kugera mu Ijuru.

    Urupfu rw'aba bakristu batikiriye muri ririya shyamba, yavuzwe cyane muri Mata uyu mwaka, aho byavuzwe ko umuvugabutumwa w'itorero ryo mu burasirazuba bwa Kenya yabwiye abayoboke be ko bakwiye kujya kwiyiriza ubusa basengera muri iryo shyamba ubundi bakazahahurira na Yesu aje.

    Ngo bagiyeyo ku bwinshi ariko bamwe ntibataha, kuko bamwe barinze aho bicirwayo n'inzara. Polisi ivuga ko kugeza ubu imaze kubona abasaga 250 basanzwe mu rwobo runini, ariko ntiharamenyekana ukuntu bageze muri urwo rwobo kuko basanze batabyemo.

    Minsitiri w'Umutekano, Kithure Kindiki yavuze ko hahinduwe urwibutso aho igihugu kizagena n'umusni wo kujya hibukwa ibyahabereye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/rya-shyamba-ryo-muri-kenya-ryapfiriyemo-abakristu-benshi-ryafatiwe-ibyemezo

  • RDC:Urugo rwa Moïse Katumbi utavuga rumwe n'ubutegetsi rwasatswe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urugo rwa Katumbi abakozi ba ANR basatse, ruherereye mu gace ka Ngaliema i Kinshasa, nk'uko byemejwe n'umunyamategeko we.

    Umunyamategeko wa Katumbi yamaganye icyo yise “urugomo rw'urudacogora” ubutegetsi bw'i Kinshasa bukomeje gukorera umukiriya we.

    Umwe mu bantu ba hafi ya Katumbi yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko ubwo urugo rw'uyu munyapolitiki rwasakwaga atari ahari.

    Kwa Moïse Katumbi hasatswe nyuma y'iminsi mike ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butaye muri yombi Salomon Kalonda usanzwe ari umujyanama we bwite.

    Uyu mugabo Leta ya Congo imushinja kugirana umubano na bamwe mu bayobozi b'umutwe wa M23 ndetse n'abasirikare bakomeye mu Rwanda, mu rwego rwo gucura 'umugambi wo guhirika ubutegetsi ' bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

    Katumbi ku rundi ruhande na we Guverinoma ya Congo imushinja kuba yaranze “kwamagana u Rwanda” ishinja guha ubufasha M23; ibyo uyu munyapolitiki ahaka

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-urugo-rwa-moise-katumbi-utavuga-rumwe-n-ubutegetsi-rwasatswe-n-ubutasi