Tag: Amakuru

  • Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w'u Burundi mu nama #rwanda #RwOT

    Madamu wa Perezida w'u Rwanda, Jeannette Kagame mu nama I Burundi yavuze ko kuboneza urubyaro bikwiye kumvikana nko kunoza ejo hazaza ha muntu, kuko bituma umuryango ugira imibereho myiza n'iterambere rirambye.

    Ibi yabivugiye i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 4 yo ku rwego rwo hejuru y'ihuriro ry'abagore b'abayobozi.

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama ku butumire bwa mugenzi we w'u Burundi, Angeline Ndayishimiye.

    Mu ijambo yagejeje ku bandi bayobozi bayitabiriye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje kuboneza urubyaro bifitanye isano no guhangana n'imirire mibi ndetse no guteza imbere abaturage, dore ko ari nayo nsanganyamatsiko iyi nama yibandaho.

    Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko hagati ya 2005 na 2020 ikoreshwa ry'uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda, ryavuye kuri 17% rigera kuri 64% bituma n'igipimo cy'uburumbuke ku mugore kiva ku bana 6 kigera kuri 4.

    Yagaragaje kandi ko igwingira mu gikuriro byagabanutseho 18% bitewe na gahunda yo kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere uhereye akivuka. Imfu z'abana kandi zaragabanutse ziva ku bana 86 zigera kuri 33 ku bana 1000 baba bavutse ariko yongeyeho ko intego ari uko izi mfu zikumirwa burundu.

    Madamu wa Perezida w'u Burundi, Angeline Ndayishimiye we yagaragaje ko iyo hatabayeho kuboneza urubyaro umubyeyi w'umugore ahora mu bibazo by'urudaca bituma atabasha kwiteza imbere ndetse n'igihugu kikahazaharira.

    Iyi nama iriga ku ruhare rwo kuringaniza urubyaro mu guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw'abaturage, ikaba yanitabiriwe n'abandi bagore b'abakuru b'ibihugu uwa Kenya n'uwa Zanzibar n'abari mu nzego zinyuranye z'ubuyobozi ku mugabane wa Afurika.

    The post Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w'u Burundi mu nama appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/madamu-jeannette-kagame-yatumiwe-na-mugenzi-we-wu-burundi-mu-nama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-yatumiwe-na-mugenzi-we-wu-burundi-mu-nama

  • Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w'Isi #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n'urwa Nyamata zashyizwe mu murage w'Isi.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 mu mujyi wa Riyadh, muri Arabia Saoudite.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cyo kwandika izi nzibutso mu murage w'Isi kuko bizafasha kumenyekanisha ububi bw'ibyabaye, hagamijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakongera kubaho aho ari ho hose ku isi.

    Urugendo rwo kwandikisha izi nzibutso rwatangiye mu mwaka wa 2012 aho inzego zose bireba zagiye zikora ibishoboka byose kugira ngo izi nzibutso zandikwe muri uyu murage w'Isi.

    Ibi byitezweho kurwanya Jenoside no kurushaho guharanira ko itazongera kubaho kandi twavuga ko iki cyemezo gushengura Interahamwe n'abambari bazo basize bahekuye u Rwanda.

     

    The post Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w'Isi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inzibutso-enye-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-zamaze-nazo-gushyirwa-mu-murage-wisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzibutso-enye-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-zamaze-nazo-gushyirwa-mu-murage-wisi

  • Kamonyi: Umuyobozi w'Akarere yemeje gusezera ku mirimo kwa Gitifu w'Umurenge wa Karama #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'uyu wa 08 Nzeri 2023 nibwo Obed Niyobuhungiro wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama yatanze ibaruwa asezera ku mirimo yari ashinzwe muri uyu murenge yari amaze igihe kitagera ku kwezi yoherejwemo. Gusezera ku mirimo kwe kwahamijwe na Meya w'aka karere ka Kamonyi, avuga ko yabikoze nta gahato.

    Gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, bije nyuma y'urwandiko uyu Gitifu Obed Niyobuhungiro yari amaze iminsi itatu yanditse aho rwari rukubiyemo amabwiriza cyangwa se ibibujijwe abaturage b'umurenge ayobora bijyanye n'abateranira hamwe mu buryo butandukanye. Ibyo, bivugwa ko bitishimiwe n'Ubuyobozi bw'Akarere nubwo mu bigaragara nta nyandiko cyangwa se imvugo y'Ubuyobozi yagiye hanze ibihamya.

    Urwandiko bikekwa ko arirwo nyirabayazana wo gusezera cg gusabwa gusezera.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko amakuru yo gusezera kwa Gitifu Obed Niyobuhungiro ari impamo. Abajijwe niba uko gusezera ku mirimo ntaho guhuriye n'ibaruwa aherutse kwandika bivuga ko itashimishije ubuyobozi, yasubije ko ibi ariwe ubwe wabimenya kuko nk'akarere babonye abashyikiriza urwandiko rusezera imirimo ku mpamvu bwite.

    intyoza.com twagerageje guhamagara terefone ngendanwa ya Obed Niyobuhungiro ariko nti twabasha kumubona ngo tumubaze byinshi kuri uku gusezera ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama.

    Obed Niyobuhungiro, kuba Gitifu w'Umurenge yabanje kuyobora Umurenge wa Karama, aza kuwukurwamo nyuma y'igihe gito ajyanwa mu Murenge wa Ngamba aho yavuye nyuma yo gushinjwa ruswa mu mabuye y'agaciro yari yafashwe, arafatwa arafungwa by'igihe gito aza kurekurwa abaye umwere.

    Gitifu Niyobuhungiro Obed, aha yari ageze mu Murenge wa Gacurabwenge avuye Kayumbu.

    Nyuma yo kurekurwa yahawe kuyobora Umurenge wa Kayumbu, aho yamaze igihe gito kuko yahakuwe nyuma gato yo kugirana ikibazo n'Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Umurenge, aho uyu DASSO bagiranye ikibazo yaje kwimurirwa mu Murenge wa Karama, nyuma Gitifu Obed nawe akaza kuhakurwa akajyanwa kuyobora Umurenge wa Gacurabwenge.

    Ageze mu Murenge wa Gacurabwenge, aha naho nta gihe kinini ahamaze kuko binavugwa ko yashyirishijemo Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo( ibivigwa), waje gufungwa akekwaho Ruswa ariko akaza kurekurwa basanze nta kimuhama.

    Nyuma yo kurekurwa cyangwa gufungurwa kwa Gitifu Epimaque Rwandenzi asanzwe ari umwere, nibwo nyuma gato Gitifu Obed Niyobuhungiro yimuwe ajyanwa Karama nubwo nta wakwemeza ko hari ihuriro ryabyo.

    Aha Dr Nahayo Sylvere/Mayor wa Kamonyi yakiraga ihererekanya bubasha rya Gitifu Obed Niyobuhungiro aje Gacurabwenge.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/08/kamonyi-umuyobozi-wakarere-yemeje-gusezera-ku-mirimo-kwa-gitifu-wumurenge-wa-karama/

  • RFI yavuze ibya gatanya zirenga 3000 zatanzwe… – #rwanda #RwOT

    Nyuma  y'uko imibare  ya gatanya igihe hanze , benshi  bakunze guhamya ko   zishingiye ku bisubizo by'uturemangingo ndangasano (DNA ) byatanzwe n' Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), gusa cyo kivuga ko ntaho  bihuriye n’ukuri kw’imibare  ihari.

    Mu  kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa  Kane tariki 07 Nzeri 2023, umuyobozi w'Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Dr. Charles Karangwa , yavuze ko   kuva mu 2019-2022 bakiriye abantu 210  baje gukoresha  ibizamini  by'uturemangingo ndangasano (DNA)   bisabwe n’inkiko.

    Kurundi ruhande   yavuze ko bakiriye abantu  629  bigenga  baje  gupimisha DNA bityo ko bigoranye kuba  wamenya  icyo bakoresheje ibisubizo  bahawe. 

    Muri iki kiganiro kandi Dr.Charles Karangwa   yavuze ko  hagendewe ku  Iteka rya Perezida  Numero 049/2023 ryo ku wa 02 Kanama 2023, ryemeje ko  icyari Laboratwari y'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) cyahindutse  Ikigo  cy'u Rwanda  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI/ Rwanda Forensic Institute) mu rwego rwo kurushaho kunoza  Serivisi  ku rwego mpuzamahanga.

    Akomoza kuri izi mpinduka , Dr.Charles Karangwa  yavuze ko  Serivisi zatangwirwaga  muri  RFL zimuriwe muri RFI  ndetse icyari Laboratwari  kigahinduka  Ikigo ,  u Rwanda rugiye kuba igicumbi  cy'Ibimenyetso  bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera cyane ko hagiye gukorwa ubushakashatsi  ku rwego mpuzamahanga ndetse no gushishikariza ibihugu bya Afukira kugana iki kigo.

    Umuyobozi mukuru wa RFI, yavuze ko  igiye kurushaho kunoza Serivisi  ibijyanisha n’ibigezweho

    Agaruka ku bikorwa byagezweho na RFI, Dr Charles Karangwa  yavuze ko  mu myaka 5 , guhera mu 2018  kugeza mu mpera za Nyakanga 2023 , iki kigo cyahaye Serivisi abakigana  bagera  ku 37,363 ndetse ko  gifite imishinga   itandukanye  igamije kurushaho kunoza Serivisi,harimo kongerera ubumenyi abakozi bacyo hagendewe ku ikoranabuhanga rigezweho,  guhugura abafatanyabikorwa ,guhanga udushya ndetse no gusimbuza ibitakigezweho no kugendana n'uburyo bugezweho.

    Mu  ntego ya RFI harimo kubaka ubushobozi bwo kubasha gupima  umwana uri mu nda  hakamenyekana niba hari ndwara azavukana  bitamuteye  ihungabana  nk'uko mbere byakorwaga ariko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye  ryita ku Buzima(OMS)  rikaza kubihagarika kubera iki kibazo.

    Si ibyo gusa kandi ngo RFI igiye kubaka ubushobozi bwo gutangira  gupima amarozi akoreshe  ibimera karemano  ndetse  no gutangira  gupima uturemangingo ndangasano tutari utw'abantu ndetse n’ibindi  bitandukanye.

    Agaruka ku  kamaro ka  Servisi  zitangwa na RFI  Umuhuzabikorwa w’Umunyamabanga  bw’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera ,Anastase  Nabahire, avuga ko mu butabera iyo ikimenyetso kibuze  mu rubanza ruhindura isura bityo ko  ubu  bisigaye byaroroshye bitakiri ugutegereza nka mbere kubera  akazi ka RFI.

    Anastase Nabahire  yashimangiye  akamaro ka RFI mu  kwihutisha ubutabera mu Rwanda 

    Umuvugizi  akaba n’umugenzuzi  w'Inkiko ,Harrison Mutabazi , avuga ko  mu rukiko hadashingirwa ku byavuzwe cyangwa se ku byabaye ahubwo hashingirwa ku bimenyetso gusa aribyo  bihamya umuntu icyaha cyangwa  se akagirwa umwere hatakizamo kugenekereza . Ashimangira  ko ubu akazi k'inkiko koroshye cyane ndetse bikaba bikorwa mu buryo bwihuse kubera Serivisi za RFI.

    Marrison Mutabazi yavuze ibigwi bya RFI  mu kwihutisha  ubutabera  

    Umuyobozi w'urwego rw'ubugenzuzi  muri RIB,Muligo Maurice yavuze ko  ikimenyetso cyakunze kugarukwaho  ari uburyo bukorershwa kugira ngo  hamenyekane ukuri  nubwo hashingirwa ku batangabuhamya.Bityo RFI ikaba ifasha mu  gushimangira ukuri kw'ibimenyetso biba byakusanyijwe n'ubugenzacyaha ,bivuze ko  ba batangabuhamya badahagije.

    Ati'' Byaragaragaye  ko hari igihe twibeshya , iyi Laboratwari  idufatiye runini  , RIB ni Alfa y'ubutabera  ninayo mukiriya ukomeye  wa RFI'' 

    Muligo yashimangiye ko RFI  yorohereje   inzego z’ubutabera

    Kugeza ubu RFI   ibasha kumenya uwishe umuntu, uwibye n'uwangije umuntu cyangwa ibintu irebye aho igikumwe cyangwa ikiganza cy'umunyabyaha cyakoze.

    Ibimenya kandi ifashe utudodo tw'imyenda yari yambaye, irebye mu mboni z'uwapfuye cyangwa ifashe umusatsi n'ibindi bimenyetso byasizwe n'uwakoze icyaha.

    RFI imenya uwapfuye (n'ubwo haba hashize imyaka myinshi) hapimwe ibyari bigize amagufka ye, ikamenya uwarozwe n'icyo yazize, inyandiko zishidikanywaho irebye imikono y'abazanditse, ndetse ikamenya n'inkomoko y'icyaha cyakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Isuzuma amajwi, amafoto cyangwa amashusho by'uwakoze icyaha ikamumenya, ndetse ikagenzura ku mipaka aho ibintu byinjizwa mu Gihugu binyuzwa ikamenya ibibigize niba atari ibiribwa cyangwa imiti yica.

    Kugeza ubu abantu bagera ku 10  buri munsi bagana ikigo RFI baje  gukoresha ibizamini  by'uturemangingo ndangasano (DNA).

    Gupimira umuntu DNA ashoboye gutegereza iminsi 7 bitangwaho Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 89Frw, yaba yihuta atari burenze amasaha 24 agatanga ibihumbi 150Frw  mu gihe mbere byari bihenze kandi igihe cyo gutegereza  kikaba cyari iminsi  49  kuko  ibipimo byabanza kujyanwa  mu bihugu byo hanze birimo u Budage.

    RFL yahindutse  RFI  ku mugaragaro 

    Mu 2005 nibwo hatangijwe  Kigali Forensic  Laboratory (KFL) bigizwemo uruhare  na Polisi y'u Rwanda.Mu 2016  yahindutse  Laboratwari y'Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) , iza gutahwa ku mugaragaro mu 2018.

    Intore Tuyisenge wahanze indirimbo  irata ibigwi  RFI

    Hasobanuwe byimbitse imikorere  ya RFI n’Intego ifite 

    Dr. Charles Karangwa  yeretse Abanyamakuru  ibice bitandukanye bitangirwamo Serivisi muri RFI

    RFI yashimiwe umusanzu yatanze mu butabera bw’u Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi 

    RFI  ntimenya ibanga ku makuru ajyane n’umukiriya yahaye Serivisi 

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134140/rfi-yavuze-ibya-gatanya-zirenga-3000-zatanzwe-ninkiko-zu-rwanda-zigahuzwa-na-dna-amafoto-134140.html

  • RFI igira inama abashakanye kutihutira gupimisha DNA #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize Abantu 210 bagannye inkiko basaba ko bapimwa DNA, bashaka kumenya isano bafitanye n'Abana babo. Icyakora bagirwa inama yo kutihutira gupimisha DNA kuko byasenya imiryango kandi bikagira ingaruka ku mwana.

    Byatangajwe kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, n'ubuyobozi bw' Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) mu Kiganiro bwagiranye n'Abanyamakuru.

    Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku ngingo yo gukoresha ibizamini sanomuzi bizwi nka DNA, kubashakanye bashaka kumenya koko ko abana bafite ari ababo.

    Umwe ati 'Oya njye njyanye umwana umwe nkasanga si uwanjye najyana n'abandi basigaye,bose nasanga atari abanjye nyina bajyana'.
    Mugenzi we ati 'Se w'umwana amenywa na nyina nahitamo gudapimisha kuko byatera amakimbirane.'

    Undi nawe ati 'Numva abicyeka nta kibazo kuko ubwo urumva muba mubanye atakwizera, ariko abaye akwizera akumva ko abana bose ari abe ntabwo yajya kubikora.'
    Kuva muri 2019 kugeza 2022 , Abantu 210 bagannye inkiko basaba ko bapimwa DNA bashaka kumenya isano bafitanye n'Abana babo.
    Lt. Col. Charles Karangwa, umuyobozi mukuru w'I Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), mu Kiganiro bwagiranye n'Abanyamakuru avuga ko nubwo batanga servise yo gupima DNA ,ngo iyo bigeze kubashakanye baba bashaka kumenye isano bafitanye n'abana babo ,ngo babanza kubaganiriza bagasobanurirwa uburemere bw'ikicyemzo bagiye gufata n'ingaruka kizagira ku mwana n'umuryango muri rusange.

    Ati ' Umuryango nyarwanda ni ikuntu gikomeye, dufite ababanza kubaganiriza koko mugeza ku rwego mwumva mutashobora gukomeza kubana? Ibibazo mwahuye nabyo mwumva mutabyihanganira kuko kuva na cyera n'itegeko rigenga umuryango nyarwanda (sindi umunyamategeko) ariko ndasoma ko umwana wavukiye mu muryango akahakurira uwo niwe mwana twavuga siko bimeze? Ni ukuvuga rero kandi uwo mwana ashobora kugira akamaro kurusha n'uwo wita amaraso yawe ariko uzi umwana ukwita papa ,uzi umwana akagusimbukiraho ati papa, ejo wamara kwipimisha ukavuga uti ntabwo uri uwanjye, sha iyo 'frustration' uteye umwana ariko nawe utisize.'

    Inzego z'Ubutabare zigaragwza ko kuba u Rwanda rufite Laboratwari ipima uteramangingo ndagasano tuzwi nka DNA, byafashije mu kwihutisha imanza zitandukanye zikenera ko hafatwa ibizamini bya DNA.

    Mutabazi Harrison arabisobanura

    Ati ' Wenda ntange nk'urugero navuze kuri DNA iki kigo kitarabaho n'ubundi buryo, nagira ngo mbahe nk'urugero rwigeze kubaho cyera nabisomye mu rubanza rwa cyera ari abantu bashaka kugira ngo hemezwe umwana mu rubanza umucamanza abura uko abigenza, aravuga ngo nanjye nabirebye mbona ari se musa musa kubera iki? kubera ko nta kindi yari gushingiraho ariko DNA zirakorwa kandi zikaboneka mu buryo bwihuse.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by'Ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye kubumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, gifasha mu guca intege Abanyabyaha mu buryo asobanura.
    Ati ' Abantu bakoze ibyaha akenshi baba biteguye no kuza kubihakana no kuburana urwa ndanze, ariko igihe cyose ushinjwa icyaha tucyita ko acyekwaho icyaha abibona ko imashini za gihanga zizanye ibimenyetso ko urutoki rwakoze kucyafashweho ibimenysto ari urwe, uducanjwe twahabotse ari utwe, umusatsi wahabonetse ari uwe ntabwo yongera gutarataza.'

    Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL, ubu yahinduye izina yitwa Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFI.

    Guhindura izina ngo bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cya servise z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

    RFI ngo ubu iri mu bushakashatsi ku mushinga wo Kumenya se w'umwana akiri mu nda.

    Daniel Hakizimana

    The post RFI igira inama abashakanye kutihutira gupimisha DNA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/07/rfi-igira-inama-abashakanye-kutihutira-gupimisha-dna/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rfi-igira-inama-abashakanye-kutihutira-gupimisha-dna

  • PAC yaneguye RHA yaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n'umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko PAC bagaye ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire kuko cyitabashije gukurikiza amategeko agenga amasoko mu Rwanda.
    Amwe mu makosa iki kigo cyakoze harimo gutanga amasoko 5 yo kubaka afite agaciro ka Miliyari zisaga 11.6 y'u Rwanda adafite uyakurikirana.
    Kuva kuri uyu wa gatatu Komisiyo Pac yatangiye kubariza mu ruhame inzego n'ibigo byagaragayemo amakosa mu micungire y'imari n'umutungo muri raporo y'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta y'umwaka w'ingengo y'Imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022.
    Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire n'icyo cyabanjirije ibindi bigo bya leta kubarizwa mu ruhamwe na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n'umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ku makosa yagarajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta muri Raporo ye y'umwaka w'ingengo y'imari warangiye tariki 30 Kamena 2022.
    Mu ngingo zihinnye zigera kuri 16 Ikigo RHA cyisobanuyeho irebana n'amakosa mu gutanga amasoko ya leta niyo yarinihatse izindi.
    Dore nk'ubu Ubugenzuzi bwasanze RHA yaratanze amasoko atanu yo kubaka afite agaciro ka miliyaridi sizaga 11.6 z'amafaranga y'u Rwanda nta bakurikirana imirimo umunsi ku munsi bahari. Ni ukuvuga ko habayeho kwishyura ntawakurikiranye ko ibyubatswe bidafifitse.
    Abadepite bagize Komisiyo PAC babanje kunenga uburyo umuyobozi w'agateganyo wa RHA Noel Nsanzineza wari uherekejwe n'abandi bakozi batari bake b'icyo kigo uburyo yakoresheje bwo gusubiza aho yahatwaga ibibazo umusubirizo ariko agasubiza abica hejuru kubera kutagira aho abyandika.
    Depite Murara yagize ati'Ubanza DG azi ko yagiye mu kibuga cy'umupira kwikinira,mu bibazo byose yabajijwe nabonye nta na kimwe yanditse sinzi ukuntu aza kubisubiza'
    Icyakora bwana Noel Nsanzineza yaje kwisubiraho akajya abazwa yandika ariko n'ubundi ibisubizo yatanze ku makosa yakozwe yo gutanga amasoko atagira gikurikirana ntabwo byanyuzwe abadepite bagize PAC.
    Depite Mukabalisa Germaine yagize ati'Dufite Miliyoni ,400 Miliyari 5,Miliyoni 5 gukomeza…bigenda bite ngo usinye ayo mafaranga,umuntu agende akore akazi n'iyo yaba ari inzu yawe isanzwe wubaka,urayigenzura itageze no kuri Miliyari,noneho miliyari uyisohora ute nta Progress wabonye,nta muntu uri kugenzura kandi uzi icyo amategeko ateganya.'
    Mugenzi we Jeanne D'Arc Uwimanimpaye we ati'Njye ndumva atari ibintu mukwiye no gutinyuka ngo muze mwicare hano mutubwire iyaba nibura Kompanyi yo kugenzura itarabonetse ariko kujya kwishyura mukagira ubwoba mukajya kureba ibyo mugiye kwishyurira.'
    Ubuyobozi bwa RHA bwaje guca bugufi busaba imbabazi ku bw'ayo makosa yo gutanga amasoko abarirwa muri za Miliyari nta gikurikirana.
    Noel Nsanzineza uyobora RHA by'agateganyo yagize ati'Turabyemera rwose ko ari integer nke,ntabwo tugomba guca ku ruhande ni integer nke tugomba kugira icyo dukoraho.'
    Indi ngingo yatumye abadepite bagize PAC banegura ikigo abayobozi b'ikigo RHA ni inyubako cyaguze ku gaciro ka Frw y'u Rwanda asaga Miliyaridi 42 idafite icyangombwa cya burundu cyiyemerera gukorerwamo,PAC yanenze urugero ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire cyatanze kigura inzu itujuje ibisabwa kandi aricyo gishinzwe ubugenzuzi nk'ubwo.
    Depite Germaine ati'Umwihariko unatangaje ni uko RHA ari yo yagatanze urugero mu byerekeye n'amategeko y'imyubakire,ubu ko mwaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo …aho hantu rwose ni urugro rubi cyane mwatanze.'
    RHA kandi yanenzwe Gutanga isoko ryo kubungabunga KCC rifite agaciro ka Frw Miliyari zisaga 2 nta nyigo ikozwe nta n'ubugenzi bw'iyo mirimo bikaba binyuranyije n'amabwiriza y;urwego rushinzwe amasoko ya leta avugako isoko ryose ry'imirimo rirengeje Milioni 50 rigomba kugira ubugenzuzi buhoraho.
    Tito DUSABIREMA

    The post PAC yaneguye RHA yaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/pac-yaneguye-rha-yaguze-inzu-itagira-icyangombwa-cyo-kuyituramo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pac-yaneguye-rha-yaguze-inzu-itagira-icyangombwa-cyo-kuyituramo

  • Kigali: Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere imijyi itagira uwo iheza #rwanda #RwOT

    Ibihugu bya Afurika, byasabwe kugira imijyi iteye imbere yimakaza ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye, ariko  ntinagire  umuntu n'umwe iheza, abagabo n'abagore  bakayibonamo, ababakire n'abakene bakayibonamo.

    Byagarutsweho kuri uyu wa 6 Nzeri 2023 i Kigali mu nama y'iminsi 3 yiswe 'Africa smart cities investment summit' yigira hamwe imijyi yo kuri uyu mugabane yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye. 

    Umuryango w'Abibumbye ugaragaza ko abaturage mu mijyi muri Afurika bagenda biyongera, bityo hakenewe igenamigambi rihamye ryo kubatuza no kubagezaho serivisi zose bakeneye kandi muryo bunoze. 

    Icyakora ngo ibyo bigomba gukorwa kuburyo iterambere ry'imijyi ritagira umuntu n'umwe riheza, abaturage mu byiciro barimo bakayibonamo, abagore n'abagabo, abakire n'abakene n'abandi, ikaba ari imijyi itagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

    Ozonnia Ojielo ni umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye akorera mu Rwanda. 

    Ati 'Iterambere ry'imijyi yimakaza ikoranabuhanga ntirigomba nanone kugira umuntu n'umwe risiga inyuma, kuburyo ibyiza byose by'iterambere ry'umujyi bigera kuri bose mu buryo bungana hatitawe kubantu bigitsina runaka, no kubyiciro by'imibereho n'ubukungu byabo. Nanone ariko imijyi yacu igomba kuba ikorerwa ibikorwa bitangiza ibidukikijie, dukeneye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry'ingufu zitisubira.'

    U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bifite ubwiyongere bw'abatura mu mijyi, kuko nko mu cyerekezo 2050 biteganyijwe ko abantu miliyoni 15.4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda.

     Nk' Umujyi ugaragaza ko ubu abawutuye bagera kuri Miliyoni imwe n'ibihumbi 700, mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri Miliyoni eshatu.

    Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali, avuga ko hari ingamba zihari zo guteza imbere Kigali himakazwa ikoranabuhanga muri serivisi zose kandi muburyo butagira uwo buheza. 

    Ati ' Uyu munsi dufite serivisi dutanga mu irembo zigeze ku 101, ni ukugira ngo tunongere serivisi yaba ari mu gutwara abantu n'ibintu yaba ari mu gukoresha imihanda dufite. Niba ugiye guhaguruka iwawe ube wamenya imihanda uri bufate umuhanda wabayemo impanuka, umuhanda wabayemo imodoka nyinshi kugira ngo ubone amakuru muburyo bwihuse.'

    Yunzemo agira ati  'Ikindi ni ukugira ngo ibi bisubizo tugenda tubona dufatanyije n'abafatanyabikorwa tubyihutishe nk'ibyo twagiye dukora mu ikusanya ry'imyanda, hari amasoko twabikozeho, hari imudugudu y'ikitegererezo twabikozeho, ariko noneho tubona ni igisubizo turabyagura gute? Aho noneho ni ugukoresha ikoranabuhanga mu buryo umujyi udaheza umuntu uwari we wese.'

    Kuri ubu i Kigali  hateraniye inama y'iminsi 3 yiswe 'Africa smart cities investment summit' yigira hamwe uko imijyi yo kuri uyu mugabane yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye. 

    Muri iyi nama u Rwanda rwatangije igicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga mu mijyi 'Rwanda Smart Citis Hub'.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire,  yagaragaje ko icyo gicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga, kizafasha mu guhanga udushya twahindura ubuzima bw'abatuye mu mijyi.

    Ati ' Uyu munsi dutangije igicumbi cy'u Rwanda cy'imishinga y'ikoranabuhanga, ntabwo azaba ari icyubako ziri aho gusa, ahubwo ni ahantu  abafite ibitekerezo  n'ubufatanye bazajya baba bari haboneke udushya duhindura ubuzima bw'abaturage.'

    Iyi nama yiga kuguteza imbere  iMijyi ya AFURIKA  himakaazwa ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye yitabiriwe n'abarenga igihumbi barimo impuguke mu by'ikoranabuhanga, abashoramari n'abahagarariye imijyi itandukanye muri Afurika.

    Daniel Hakizimana

    The post Kigali: Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere imijyi itagira uwo iheza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/06/kigali-ibihugu-bya-afurika-byasabwe-guteza-imbere-imijyi-itagira-uwo-iheza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-ibihugu-bya-afurika-byasabwe-guteza-imbere-imijyi-itagira-uwo-iheza

  • Kamonyi: Ubuyobozi bwafashe ibyemezo byatumye hari abibaza niba basubiye mu bihe bya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo ku wa 05 Nzeri 2023 ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Obed Niyobuhungiro ryakangaranije abatari bake mu baturage. Rigaragaza bimwe mu bibujijwe gukorwa bitasabiwe uburenganzira birimo; Guterana kw'Imiryango remezo( Kiliziya Gatolika), Ibyumba by'Amasengesho, Ibirori bisanzwe bibera mu ngo, Umuhuro n'ibindi.

    Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com nyuma yo kubona itangazo ry'ubuyobozi bw'Umurenge wa Karama rigaragaza byinshi mu byo basanzwe bakora bazi ko nta kibazo biteye ariko bakaba babibujijwe ndetse bagasabwa kubikora ari uko babisabiye uburenganzira, bibajije niba ibihe bya Covid-19 byagarutse kuko ngo ingamba bafatiwe zikakaye nk'izibyo bihe.

    Mu gushaka kumenya ukuri kw'ibivugwa n'abaturage ndetse n'ibyanditse muri iri tangazo intyoza.com ifitiye Kopi yahawe n'umwe mu baturage, twabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, avuga ko iryo tangazo koko ryasohowe n'Ubuyobozi bw'Umurenge, ko kandi biri mu rwego rwo kugira ibyo bakumira mu bihuza abantu bakaba bashobora kubikora nabi.

    Gitifu Obed Niyobuhungiro, yabwiye umunyamakuru ibisa n'ibihabanye n'ibyanditse mu rwandiko yishyiriyeho umukono kuko nko kukijyanye n'umuryango Remezo, avuga ko uko babyanditse bisa nk'aho habayemo ikosa, akavuga ko bo mu bisanzwe aho basengera haba hazwi kandi badaterana Nijoro, bitandukanye ngo n'ibyumba by'amasengesho abantu bagenda bakarara ijoro kugera mu gitondo.

    Urwandiko ruriho ibyo Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karama busaba abaturage kudakora mu gihe batabifitiye uburenganzira kandi bwanditse.

    Impungenge z'Abaturage, azibamara avuga ko nta kibazo gikomeye kirimo, ko guhuriza abantu hamwe bimenyekanishwa mu buyobozi, ariko na none akavuga ko atari ngombwa ko bagera ku Murenge, ko banabimenyesha Mutwarasibo cyangwa se Mudugudu. Ibi bikaba bihabanye n'ibyanditse bivuga neza ko bisaba uruhushya rwanditse rwatanzwe n'Ubuyobozi bw'Umurenge.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/06/kamonyi-ubuyobozi-bwafashe-ibyemezo-byatumye-hari-abibaza-niba-basubiye-mu-bihe-bya-covid-19/

  • Kamonyi-Rugalika: Yareze mu ruhame umwana we uburaya no kwiyandarika atahana ariwe uhasebeye #rwanda #RwOT

    Umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 05 Nzeri 2023 ubwo yari imbere y'inteko y'Abaturage yayigejejeho ikibazo afitanye n'umwana w'umukobwa w'imyaka 16 y'amavuko, amurega ku mujujubya amwiba, amukubita, kwiyandarika, uburaya, kunywa urumogi n'ibindi. Abari mu nteko, bamuhindukiranye baramukwena, bamushinja kuba Nyirabayazana w'ibyo arega umwana.

    Uyu mubyeyi wahagurutse nk'ubabaye ndetse akabaza afite amarira y'akababaro avuga ko aterwa n'uyu mwana w'umukobwa yibyariye wamunaniye, yavugiye mu ruhame byinshi mu byo amushinja, benshi mu bamuzi batahakanye ko ibyo avuga ari byo batera hejuru bavuga ko nyirabayazana wa byose ariwe ubwe.

    Bamwe mubitabiriye inteko y'Abaturage yabereye imbere y'Akagari ka Sheli.

    Byaje guhumira ku mirari, ubwo Umuyobozi w'Akarere yasabaga Mudugudu gufasha gusobanura neza uko azi ikibazo cy'uyu mubyeyi n'umukobwa we ndetse n'icyo bagikozeho, maze adaciye ku ruhande agira ati' Aba bantu turaturanye ariko ntabwo biba byiza kubivugira aha ngaha bitewe n'imyitwarire y'umubyeyi ni byo bikomoka ku bana. N'umuturage wese uri aha yaza agasobanura iby'uyu mubyeyi n'umukobwa we. Uburere tugenda duha abana bacu nibwo butera ibyo bagenda bakora'.

    Yakomeje ati' Umwana uko umureze niko akura, niba uyu munsi ndi umubyeyi nkitwara nabi na wa mwana niko azakura. Ikibazo cy'aba bantu kirazwi, kuza kurira gutya aba ajijisha abaturage, uwo mwahamagara wese mu bo baturanye hariya imyitwarire yabo birazwi ndumva ntacyo nasobanura'.

    Nyuma y'ibyo Mudugudu yari amaze gusobanura kuri uyu mubyeyi n'umwana we, uyu mubyeyi kwihangana byanze arongera afata ijambo maze ashinja Mudugudu( w'Umugore) Ubusinzi, ko nawe ntacyo yabamarira kandi ari umusomyi(umusinzi)

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Meya wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yahise abaza Mudugudu icyo abona cyaba nk'igisubizi kuri uyu mubyeyi cyangwa se icyo yafashwa, Mudugudu asubiza ko icyambere ari uko yegerwa 'akaganirizwa ku myitwarire y'umubyeyi n'indangagaciro ziranga umubyeyi kugira ngo na wa mwana we agire indangagaciro ziranga umwana'.

    Mu bindi byananiye Mudugudu guhishira kuko yari yavuze ko byagora kubivugira mu ruhame, yavuze uko uyu mugore yataye umugabo we w'isezerano, araza arubakirwa ndetse akaba acyura abagabo uko umutima uteye( aho yamushinje ubushoreke) kandi akabacyurira ku mwana nawe ngo ucyura abe ari nako uyu mubyeyi aba atembana n'icupa(inzoga). Ibi byose byagaragaye ko nyirabayazana ari uyu mubyeyi maze ahabwa urw'amenyo n'abitabiriye inteko.

    Nzabonitegeka Emmanuel, umwe mu baturanyi b'uyu mubyeyi wabajijwe icyo nk'abaturanyi bazi cyangwa bakora ku bibazo nk'ibi by'uyu muryango, yasubije ko ikibazo uyu mubyeyi afite ku mwana we w'umukobwa atari umwihariko we gusa kuko ngo hari n'abandi bana benshi ( yavuze 7) b'abakobwa muri uyu Mudugudu bananiranye barara bakatana n'abagabo( imvugo yakoresheje). Ahamya ko n'ubuyobozi bwagiye buganiriza kenshi, abataye ishuri bagafashwa kurisubiramo ariko bikanga ku bw'imyitwarire yabo bakongera bakarivamo kubera uburaya n'abagabo.

    Yakomeje asaba ubuyobozi nk'utanga impuruza ko bukwiye gutabara mu midugudu ya Kigarama na Karehe mu kagari ka Sheli, ababyeyi ndetse n'abana bakegerwa, bakaganirizwa kuko ibibazo bihari ngo bikomeye cyane, biteye impungenge kuko ababyeyi n'abana mu tubari ngo ni muri' Kataduhure', baba bayuranamo n'abagabo.

    Nyirabayazana w'ibi bibazo by'imyitwarire igeza abana b'abakobwa bataranuzuza imyaka y'ubukure mu kwishora mu ngeso zavuzwe, byagaragajwe ko uruhare runini ruturuka ku babyeyi bimakaje ubusinzi n'uburaya n'indi myitwarire n'ingeso bituma abana babo babigira ho.

    Uyu mubyeyi ashinja umwana we kunanirana, uburaya, umujura n'indi myitwarire mibi. Yazanye kandi umupira utose yavugaga ko uyu mwana we hari ho yawanuye, arawurangisha uhita unabona nyirawo.

    Kuri iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yanzuye ko mu cyumweru gikurikira iki azohereza itsinda ryo kuganiriza ababyeyi n'abana kandi rikazatanga Raporo y'ibibazo basanze n'uburyo bikwiye gukemuka byihuse.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/06/kamonyi-rugalika-yareze-mu-ruhame-umwana-we-uburaya-no-kwiyandarika-atahana-ariwe-uhasebeye/

  • Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Tessi Rusagara agirwa Umuyobozi Mukuru w'Agaciro Development Fund.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG, Dr Omar Munyaneza agirwa Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Umuhumuza Gisele agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, Evariste Rugigana aba Umuyobozi Mukuru wa RURA naho Dr Carpophore Ntagungira agirwa Umuyobozi w'Inama Ngenzuramikorere wa RURA.

    Dushimimana Lambert yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba.

    Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw'amashuri Indatwa n'Inkesha rwa Butare (GSO Butare).

    Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y'u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga (International Law).

    Mu mirimo yakoze, Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw'ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.

    Yigishije muri kaminuza imyaka itanu, kugeza n'ubu akaba yigishaga mu ishuri ry'amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).

    Yakoze muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.

    Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kugeza n'ubu akaba yari akuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.

    Mu mirimo ya politiki, Dushimimana yabaye perezida w'inama njyanama y'akarere ka Rubavu, akaba kandi yaranabaye mu nama y'ubutegetsi y'icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC).

    Dushimimana kandi yigeze no kuba mu nama y'igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).

    Arubatse afite abana bane.

     

    The post Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/lambert-dushimimana-niwe-wagizwe-guverineri-wintara-yiburengerazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lambert-dushimimana-niwe-wagizwe-guverineri-wintara-yiburengerazuba