Tag: Amakuru

  • Urukikorw'Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ikirenga mu Bwongereza ku bwiganze bw'abacamanza rwatesheje agaciro icyemezo cya leta cyo kohereza abahasaba ubuhungiro mu Rwanda.

    Abacamanza bavuze ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abashakaga ubuhungiro, runongeraho ko hari impungenge ko baramutse bagejejwe mu Rwanda bazasubizwa ibihugu bavuyemo bahunze.

    Hari hashize igihe kinini inkiko zindi zo mu Bwongereza zamagana aya masezerano, zivuga ko ahonyora uburenganzira bwa muntu ariko Guverinoma y'u Bwongereza iyaryamaho, ivuga ko aribwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy'icuruzwa ry'abimukira binjira ku butaka bwayo binyuranyije n'amategeko.

    Minisitiri ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, aherutse gutangaza ati 'Tugomba guharanira ko gahunda y'u Rwanda igerwaho mbere y'amatora ataha. Nta kabuza, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bishoboke.'

    Ni umwe mu myanzuro ikomeye uru rukiko rufashe kuko no mu myaka yashize rwigeze kwisanga mu ihurizo nk'iri rishingiye kuri politiki. Icyo gihe rwagize uruhare mu gufata umwanzuro kuri Brexit, gahunda y'u Bwongereza yo kuva mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Umunsi ku wundi, abimukira binjira mu Bwongereza ku bwinshi. Umwaka ushize, nibura abantu 45.775 binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu gihe kugeza ubu abamaze kwinjira mu bwato buto barenga 27.000.

    Iyi gahunda yagenaga  ko umuntu wese uzajya yinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko guhera ku wa 1 Mutarama umwaka ushize, azoherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwe buri kwigwaho.

    U Bwongereza butanga nibura miliyari 3 z'ama-pound [asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw] ku mwaka mu kwita ku busabe bw'abimukira. Ni amafaranga atangwa mu kubashakira amacumbi muri hotel n'ibindi mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

    Nibura ku munsi bibarwa ko u Bwongereza bukoresha miliyoni 6 z'ama-pound, asaga miliyari 9,5 Frw.

    Kohereza abo bimukira mu Rwanda, Guverinoma y'u Bwongereza, isobanura ko byagabanya ikiguzi, kuko nibura umwimukira umwe yajya atangwaho ama-pound 169.000 [asaga miliyoni 257 Frw] ku mwaka.

    U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by'iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n'abaturwanda basanzwe muri rusange.

    Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyunga n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda madame Yolande Makolo yavuze ko iki cyemezo cy'urukiko rwo mu Bwongereza nta kibazo u Rwanda rugifiteho cyane ko rwashakaga gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo cyugarije isi, ariko ashimangira igihugu kitemeranya no kuvuga ko kidatekanye ku buryo cyakoherezwamo abimukira.

    Alphonse TWAHIRWA.

    The post Urukikorw'Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro kohereza abimukira mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/15/urukikorwikirenga-mu-bwongereza-rutesheje-agaciro-kohereza-abimukira-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukikorwikirenga-mu-bwongereza-rutesheje-agaciro-kohereza-abimukira-mu-rwanda

  • How much women make from divorcing men ? #rwanda #rwot

    Divorce is a difficult and emotionally charged process that can have significant financial implications for both parties involved. While it is essential to acknowledge that each divorce case is unique, it is worthwhile to explore the general trends and considerations regarding how much women make out of divorcing men. This article aims to address this topic by providing a balanced perspective through an understanding of various factors that can impact women’s financial outcomes following divorce.

    Financial Settlements and Alimony:

    One critical aspect to consider when discussing women’s financial outcomes after divorce is the financial settlement agreed upon by the couple or determined by the court. Financial settlements typically involve the division of assets and property acquired during the marriage. In some cases, women may receive a substantial portion of these assets, depending on their contributions and the length of the marriage.

    Moreover, alimony or spousal support may also supplement women’s post-divorce income. Alimony is awarded based on factors such as the length of the marriage, income disparity between spouses, and the woman’s ability to support herself financially. However, it is important to note that alimony laws vary from jurisdiction to jurisdiction, and not all divorces result in alimony payments.

    Employment and Career Factors:

    Women’s financial outcomes after divorce are often influenced by their employment status and earning potential. In cases where women were not employed or had a lower income during the marriage due to various factors such as childcare responsibilities, they may face challenges in building their financial independence post-divorce. However, as societal norms continue to evolve, more women are entering the workforce and pursuing successful careers, resulting in a positive impact on their financial outcomes.

    Child Custody and Support:

    When children are involved in a divorce, child custody arrangements and child support payments also play a significant role in women’s financial outcomes. In many cases, women are often awarded primary or sole custody of the children, resulting in a greater responsibility for their financial well-being. Child support payments by the ex-husband can help alleviate some of the financial burdens, providing support for the children’s upbringing and development.

    Financial Independence and Post-Divorce Planning:

    Women’s financial outcomes after divorce can also depend on their ability to adapt, plan, and maintain financial independence. Engaging in a post-divorce financial planning process, including budgeting, managing debts, and exploring investment opportunities, can help women rebuild their financial stability and future prospects.

    Conclusion:

    Determining how much women make out of divorcing men is a complex issue influenced by numerous factors. Financial settlements, alimony, employment status, child custody arrangements, and individual post-divorce planning play pivotal roles in shaping women’s financial outcomes. Each case is unique, and it is crucial for divorcing couples to seek legal and financial advice to ensure a fair and equitable settlement. Ultimately, the goal should be to support women in achieving financial independence and providing a stable future for themselves and their childrens 

  • Urukuta rutandukanya Tshisekedi n'U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n'Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumwerugishize, Perezida wa Repubuliha Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ubwo yari yitabiriye inama y'ibihugu bitatu bifite ibibaya binini by'amashyamba i Brazzaville. yatangaje ko hari umugambi mubisha wo kubaka urukuta rutandukanya DRC n'u Rwanda.

    ni Inama yabaye guhera kuwa 26 kugeza 28 Ukwakira, iyoborwa na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso n'uwa Brésil, Lula Da Silva.

    Ibyo byose Tshisekedi yabitangaje mu gihe imirwano hagati ya M23 n'ingabo za leta, Interhamwe-Wazalendo n'abacanshuro yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bw'igihugu, by'umwihariko mu gace gakungahaye ku mabuye y'agaciro.

    Yagize ati 'Ndashaka kuvuga ko niseguye nka Perezida wa RDC, ko kuba ndi mu bibazo nk'ibi ntashishikajwe no kubaka ibiraro ahubwo ni inkuta zo kurinda abaturage bacu.'

    Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo n'u Rwanda uva mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ku burebure bw'Ikiyaga cya Kivu. Ufite nibura kilometero 222 uvuye hafi ya Uganda ukagera mu majyepfo ku Burundi.

    Tshisekedi, amaze igihe ashinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zihungabanya umutekano w'igihugu no gusahura umutungo kamere mu Burasirazuba bwacyo.

    U Rwanda ruhakana ibirego rukavuga ko Tshisekedi yikuraho inshingano ze zo gukemura ikibazo cya M23 ndetse agashyigikira FDLR, umutwe w'iterabwoba urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko muri iyo nama Tshisekedi yamaganye ibikorwa byangiza Pariki ya Virunga aho ingabo z'igihugu cye zirwanira n'inyeshyamba za M23.

    Ati 'Muri Pariki ya Virunga, imwe mu byanya by'ingirakamaro ku isi, hari ibikorwa bya gisirikare biri kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima. Iki cyemezo ntabwo cyafatiwe i Washington cyangwa i Paris ahubwo ni muri Afurika ndetse i Kigali.'

    Ingabo za Congo mu mpera z'iki cyumweru zakoresheje indege mu kurasa ku birindiro bya M23 muri Pariki ya Virunga, imwe mu zicumbikiye ingagi zo mu misozi zitakiboneka henshi ku isi.

    Intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Huang Xia, imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, aherutse guhamagarira umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha bwo gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu BUrasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

    Yavuze ko biteye impungenge kuba amakimbirane hagati y'u Rwanda na RDC, ibihugu bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro kuri buri ruhande, ko ari ingenzi gusubira ku masezerano ya 2013 yashyiriweho umukono i Addis Ababa afata nk'ishingiro ry'amahoro n'umutekano mu karere.

    Yanasabye imitwe yose yitwaje intwaro kuzirambika hasi zikubahiriza porogaramu yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa babusamiye hejuru aho bamwe bavuze ko hagakwiye kubakwa ikiraro aho kubakwa ikigutandukanya, Munyakazi Sadate ni Umutaripfana aho yagize ati 'Nyuma yo kumva ibyo #Tshisekedi yatangaje ko ashaka kubaka urukuta ru mutandukanya n'u Rwanda aho kubaka Ibiraro bimuhuza narwo, nanjye hari Inama numva na muha: 1. Aho kurwana no kubaka urwo rukuta rushobora wenda no gusenyuka, na mugira Inama agatanga ubutaka bwegereye u Rwanda bukavukamo Igihugu gishya ( KIVU REPUBLIC) bityo icyo gihugu kikamutandukanya burundu n'u Rwanda. 2. Niba adashaka kubaka Ibiraro bimuhuza n'u Rwanda na mugira Inama akubaka ibiraro bimuhuza n'ikuzimu bikazamufasha kugerayo vuba kuko mbona aribwo buturo bumukwiriye Nguko uko mbyumva uwagira indi nama yamumpera muhaye rugari.' 

    <blockquote class='twitter-tweet'><p lang='in' dir='ltr'><a href='https://t.co/4HzesvzGM9″>https://t.co/4HzesvzGM9</a><br><br>Nyuma yo kumva ibyo <a href='https://twitter.com/hashtag/Tshisekedi?src=hash&amp;ref_src=twsrc%5Etfw'>#Tshisekedi</a> yatangaje ko ashaka kubaka urukuta ru mutandukanya n&#39;u Rwanda aho kubaka Ibiraro bimuhuza narwo, nanjye hari Inama numva na muha:<br><br>1. Aho kurwana no kubaka urwo rukuta rushobora wenda no gusenyuka, na mugira Inama agatanga…</p>&mdash; Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) <a href='https://twitter.com/SadateMunyakazi/status/1718959014388674876?ref_src=twsrc%5Etfw'>October 30, 2023</a></blockquote> <script async src='https://platform.twitter.com/widgets.js' charset='utf-8″></script>

    Ujya kwikenya Ntiyumva ihoni koko

    The post Urukuta rutandukanya Tshisekedi n'U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n'Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukuta-rutandukanya-tshisekedi-nu-rwanda-akwiye-kurusimbuza-ikiraro-kimubanisha-nabaturanyi-bose-bavuga-ikinyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukuta-rutandukanya-tshisekedi-nu-rwanda-akwiye-kurusimbuza-ikiraro-kimubanisha-nabaturanyi-bose-bavuga-ikinyarwanda

  • La Benevolencija bamuritse umusaruro wumushi… – #rwanda #RwOT

    La Benevolencija ni umuryango utegamiye kuri Leta, ukora ibikorwa byo kubaka amahoro mu Karere k'Ibiyaga bigari. Uyu muryango, umaze imyaka isaga ine (2019-2023), ukora umushinga bise 'Media for Dialogue,' ukubiyemo ibiganiro byifashisha itangazamakuru bigamije kubanisha neza mu mahoro abatuye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no muri Congo, cyane cyane abatuye mu turere duturiye imipaka.

    King Ngoma, umukozi w'umuryango La Benevolencija ari nawe wayoboye iki gikorwa, yatangarije itangazamakuru ko ikiciro cya kabiri cy'uyu mushinga cyatangiye muri 2019 kikaba cyasojwe ku mugaragaro uyu munsi. 

    Asobanura imvano y'uyu mushinga, King Ngoma yagize ati: 'Dutangira uyu mushinga hari ibibazo bishingiye ku makimbirane ashamikiye kuri bya politiki muri kano Karere k'ibiyaga bigari ndetse yagiye akurikirana n'ihohoterwa cyangwa ubugizi bwa nabi tuzi. 

    Ibyo bisigira ibikomere byo mu mutima abaturage bo muri kano Karere by'umwihariko bino bihugu bitatu, ndetse bigira n'ingaruka ku mibanire yabo.' 

    Uyu muyobozi, yakomeje avuga ko ibyo bibazo iyo byongeweho ibindi bisanzwe bya politiki byaragiye bigira ingaruka zihariye cyane cyane ku baturiye imipaka kuko ahanini ubuzima bwabo bushingiye ku buhahirane. Avuga ko iyo badashoboye guhahirana ngo babane neza, ubuzima bwabo buba buri mu kaga.  

    Mu rwego rwo kugira umusaruro bageraho bagiye bakorana n’abantu bakunze guhura byoroshye nk’abacuruzi bambukiranya imipaka, bashyiraho za komite zihuriyemo abarundi, abanyarwanda n’abakongomani kugira bajye baganira ku bibazo bihari bafatanye no kubishakira ibisubizo. 

    King yasobanuye ko bifashishije ubu buryo mu rwego rwo gufasha n’abanyapolitiki, aho buri wese agaragaza uruhare rwe mu guhangana n’ibibazo byugarije Akarere k’ibiyaga bigari. 

    Yavuze izo komite zakoze akazi gakomeye ko kwegerana bagashakira umuti ibibazo bahuraga nabyo hanyuma bagakomeza gukorana nta nkomyi. 

    King yongeyeho ko n’urubyiruko rutasigaye kuko rwabashije kwihuriza hamwe rugahangana n’ikibazo cy’urubyiruko rugenzi rwabo rukomeje gukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba, ubugizi bwa nabi, mu mitwe yitwaje intwari, intambara n’imvururu zishingiye ku bibazo bya politiki. 

    Aha, niho bahise bafata ingamba zigamije gukumira ibyo bikorwa, ndetse batera intamwe batangira kugira ibikorwa bibahuza bakorana.

    Mu gihe uyu mushinga wakorwaga, La Benevolecija batangaje ko bagerageje gutangiza urubuga rw’ibiganiro bihuza abaturage bo mu Karere n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo baganire ku bisanzwe bibabangamiye. 

    Muri urwo rugendo rw’imyaka ine, bavuze ko bifashishije cyane umuyoboro w’itangazamakuru, kugira ngo ibyo biganiro bishobore guhuza abatuye muri ibyo bihugu bitatu.

     Basobanuye ko itangazamakuru ryabafashije cyane kugera ku musaruro mwiza wo gutinyura abantu no gukuraho ‘za mbogamizi z’imyumvire yatumaga abantu batiyumvamo abandi.’ 

    King Ngoma yavuze ko nubwo mu gihe abantu bakibana batazabura kugirana amakimbirane, ariko ko ikiba kigambiriwe ari ukugira ‘bwa bushobozi bwo gukemura ya makimbirane avuka.’ 

    Yagize ati: “Icyo dukora ni uguha ubushobozi wa muturage wo mu Karere gaturiye imipaka kugira ngo amakimbirane naramuka avutse, ashobore guhita ayakemura aho kuyuririraho no kuyaremereza.”

    Baranyizigiye Jean D’arc, umuyobozi ushinzwe imfashanyigisho n’integanyanyigisho muri REB yatangaje ko mu rwego rwo kurema igisekuru gishya kizira imvururu n’amakimbirane, guhera mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza abana bigishwa amateka y’igihugu hakurikijwe ikigero bagezeho. 

    Yongeyeho ko iyo abana bageze mu mashuri yisumbuye bakomeza kwigishwa ayo mateka ariko kuko baba bamaze gukuramo gato, mu mfashanyigisho n’integanyanyigisho zabo hongerwamo n’amateka y’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo ku yindi migabane. 

    La Benevolecija batangarije itangazamakuru umusaruro bakuye mu mushinga wa M4D bamazemo imyaka ine

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abaje bahagarariye Congo, u Rwanda n’u Burundi

    Bishimiye umusaruro ushimishije bagezeho mu bijyanye n’ibiganiro biharanira amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135937/la-benevolencija-bamuritse-umusaruro-wumushinga-bamazemo-imyaka-4-135937.html

  • Igico cyibasira Abanya-Israel cyiraye mu kibuga cy'indege cyo mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Israel yashishikarije Uburusiya kurinda 'abaturage bayo bose n'Abayahudi bose' nyuma yuko igico kinini cy'abantu, banyuzagamo bagatera hejuru mu ntero z'urwango ku Bayahudi, biraye mu kibuga cy'indege cy'i Dagestan.

    Videwo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye imbaga y'abantu barakaye biruka mu kibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Makhachkala, amakuru avuga ko bashakaga abantu bahageze bavuye i Tel Aviv muri Israel.

    Bamwe muri iyo mbaga birukiye ku nzira inyuramo indege, bazenguruka indege.

    Ikigo Rosaviatsia cy'Uburusiya gishinzwe ingendo zo mu ndege cyavuze ko ibintu byasubiye mu buryo nyuma yuko abategetsi bageze aho hantu byabereye.

    Ikigo Rosaviatsia cyongeyeho ko icyo kibuga cy'indege 'kiba gifunzwe by'agateganyo' kugeza ku itariki ya 6 Ugushyingo (11).

    Za videwo zerekanye abantu babarirwa mu magana birara mu muryango w'ikibuga cy'indege, bamwe bazunguza amabendera ya Palestine ndetse batera hejuru ngo 'Allahu Akbar', amagambo y'Icyarabu avuze ngo 'Imana ni yo nkuru'.

    Mbere yaho, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko bamwe mu bigaragambya bari barimo bahagarika imodoka hanze y'ikibuga cy'indege cya Makhachkala, basaba abazirimo kubereka ibyangombwa, mu ishakisha ririmo akajagari ry'abafite inzandiko z'inzira (passports) za Israel.

    Minisiteri y'ubuzima ya Dagestan yavuze ko abantu 20 bakomeretse, barimo n'abapolisi. Bamwe muri bo bakomeretse cyane ndetse babiri ni indembe.

    Ibiro bya minisitiri w'intebe wa Israel byavuze ko Uburusiya bugomba gufata icyemezo gihamye cyo kurwanya gushishikariza abantu urugomo rwibasira Abayahudi n'Abanya-Israel.

    Dagestan ni repubulika yo mu Burusiya ahanini ituwe n'abayisilamu iri mu karere ka Caucase y'amajyaruguru, ituwe n'abantu miliyoni 3.1 ku mpera y'uburengerazuba bw'inyanja izwi nka Caspian Sea. Guverinoma yaho yavuze ko hatangijwe dosiye yo mu rwego mpanabyaha ijyanye n'imvururu z'abaturage.

    Mu butumwa bwo ku rubuga X, Adrienne Watson, umuvugizi w'akanama k'umutekano w'igihugu mu biro bya Perezida w'Amerika, yavuze ko 'Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zamaganye bikomeye imyigaragambyo y'urwango ku Bayahudi y'i Dagestan'.

    Yagize ati: 'Amerika yifatanyije mu buryo budasubirwaho n'Abayahudi bose muri iki gihe turimo kubona ukwiyongera kwinshi ku isi kw'urwango rwibasira Abayahudi. Nta rwitwazo na rumwe cyangwa igisobanuro cy'urwango rwibasira Abayahudi.'

    Guverinoma ya Dagestan yashyigikiye Gaza, ariko isaba abaturage gukomeza gutuza no kutitabira imyigaragambyo nk'iyo. Henshi mu mahanga habaye imyigaragambyo yo kwamagana imisha ry'ibisasu rya Israel muri Gaza.

    Mu butumwa bwo ku rubuga Telegram, Sergei Melikov, Guverineri wa Dagestan, yamaganye icyo gitero cyakozwe n'igico cy'abantu ku kibuga cy'indege.

    Yanditse ati: 'Nta cyubahiro kiri mu guhohotera abanyamahanga, usaka imifuka yabo ushakishamo inzandiko z'inzira!' Yamaganye 'ibitero ku bagore bafite abana'.

    Yavuze ko ibikorwa by'icyo gico, ari 'ugusogota mu mugongo' Abanya-Dagestan bakunda igihugu, barimo n'abari kurwana muri Ukraine mu ngabo z'Uburusiya.

    Yanditse ati: 'Ibyabereye ku kibuga cy'indege cyacu biteye uburakari bwinshi kandi bikwiye gusuzumwa mu buryo bukwiye n'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko. Ibi bizakorwa.'

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Israel yavuze ko ambasaderi ya Israel i Moscow (Moscou) arimo gukorana n'abategetsi b'Uburusiya, yongeraho ko Israel 'ifata mu buryo bukomeye amagerageza yo kugirira nabi abaturage ba Israel n'Abayahudi aho bari hose'.

    Mu itangazo, iyo minisiteri y'ububanyi n'amahanga yagize iti: 'Israel yiteze ko abategetsi b'Uburusiya bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko babungabunga Abanya-Israel bose n'Abayahudi, abo ari bo bose, no gukora igikorwa gikomeye ku bateje imvururu no kwibasira kutagenzuwe kurimo gukorerwa Abayahudi n'Abanya-Israel.'

    Ku wa gatandatu, imbaga y'abantu mu mujyi wa Khasavyurt muri Dagestan bateraniye hanze ya hoteli aho bacyekaga ko hari Abanya-Israel bahari, nkuko byatangajwe n'urubuga rw'amakuru rwaho, ChP Dagestan.

    Nyuma yaho, amakuru avuga ko polisi yaretse bamwe muri bo binjira muri iyo hoteli kugira ngo bashobore kwibonera ubwabo ko nta Banya-Israel bari bahari.

    BBC

    The post Igico cyibasira Abanya-Israel cyiraye mu kibuga cy'indege cyo mu Burusiya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/30/igico-cyibasira-abanya-israel-cyiraye-mu-kibuga-cyindege-cyo-mu-burusiya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igico-cyibasira-abanya-israel-cyiraye-mu-kibuga-cyindege-cyo-mu-burusiya

  • RPF Ntiyifuza ko hari umunyarwanda wabura igihugu:Ubuhamya bwa minisitiri Kabarebe watijwe umubyeyi ngo abashe kwiga kubera ubuhunzi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko agahinda abagize FPR — Inkotanyi bagize kubera ubuhunzi ariko kashibutsemo ubushake bwo kwifuriza Abanyarwanda bose kugira igihugu bibonamo kuko aribwo burenganzira buruta ubundi.

    Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko umubare munini w'ababohoye igihugu bari baravukijwe igihugu, ariko bo ntibifuza ko ubuzima banyuzemo abandi Banyarwanda babubamo.

    Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 16 rya Unity Club — Intwararumuri.

    Ati 'Uzi kumara imyaka yose nta gihugu ufite? Iyo ukibonye rero ukabona n'Abanyarwanda uba wumva wabifuriza igihugu. Buriya kujya gucyura impunzi muri Congo zigeze muri miliyoni eshatu, Loni yarananiwe iri aho ibeshya ahubwo ishaka ngo bagumeyo kuko babacuruza mu bijyanye n'imfashanyo, nta kindi FPR yabikoreye ni uko bumvaga nta muntu ukwiriye kubura gihugu.'

    Aheruye ku buzima bwe bwite, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko mu buhunzi yabayeho mu buzima bukomeye kugeza n'aho Se aha undi mugabo inka kugira ngo yemere kwitwa umubyeyi we abone uko yiga kaminuza.

    Ati 'Bamwe muri twe twabaye impunzi inshuro nyinshi cyane, uzi kuba impunzi inshuro nyinshi? Njyewe navutse ndi impunzi, mvukira mu buhunzi nitwa impunzi, nagiye kujya muri kaminuza data atanga inka ku mugabo witwaga Bijongombwa w'Umuhima kugira ngo ansinyire ko ariwe data, njya muri kaminuza.'

    Yagaragaje kandi ko nk'impunzi we n'abandi bakomeje gusiragizwa kugeza ubwo mu 1982 batashye mu Rwandana ariko Perezida Habyarimana abakira avuga ko ari impunzi z'Abanya-Uganda.

    Ati 'Mu 1982 Uganda iratwirukana ngo turi impunzi tuza mu Rwanda, tugeze mu Rwanda, Habyarimana aradufata adushyira hariya Kibondo ngo turi impunzi z'Abagande, nyuma Museveni afashe Uganda abantu bacu basubira muri Uganda nk'impunzi z'Abanyarwanda, FPR ifashe ubutegetsi mu 1994 bava muri Uganda nk'impunzi zitahutse.'

    Gen Kabarebe yagaragaje ko uko imyaka igenda ishira ubukana bw'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bugenda bushira ariko hasigaye hari abantu bitwikira ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu nyamara bashaka gucamo Abanyarwanda ibice.

    Ati 'Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugendo ruzagumaho, kubaka Ubunyarwanda ni urugendo ruzagumaho, Madamu Jeannette Kagame yabivuze ngo tugomba kubishyira muri ADN yacu ni ukubishyira mu maraso no mu musokoro tukajya tubihererekanya.'

    Yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya ubwenge bakirinda aba bantu cyane ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubana.

    Ati 'Abanyarwanda erega nta n'amahitamo mufite, muri igihugu gito cyane kizengurutswe n'ibihugu byinshi, umutungo kamere dufite ntabwo ari mwinshi cyane ni muke. Ikindi turi benshi miliyoni 13, turi igihugu cya kane ku Isi mu kugira ubucucike buri hejuru.'

    'Ikindi amateka yacu ntabwo ari meza. Mu karere buri muntu wese hano utarahunze afite umuvandimwe we wahunze, utarahunze mu 1959, yahunze mu 1994, ku bw'ibyo Akarere twarakayogoje, twagateye akajagari, baraturambiwe, ni ukuvuga ko turyanye hagati yacu ntitugifite n'aho kwihindira, bivuze ko tugomba kubana uko byagenda kose.'

    'Nta handi dufite ho kujya, ubu ni nde wakongera guhungira muri Uganda, bamwakira gute? Ni nde wakongera guhungira i Burundi, wakwakirwa na nde? Ni nde wahungira muri Congo? Murebe ibiriyo, ni ukuvuga ko tugomba kuba hano. Niba tugomba kuba hano tugomba kubana neza, nta mahitamo na make dufite.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko nta gikwiriye kuba gitandukanye Abanyarwanda kuko bafite byinshi basangiye birimo n'ururimi.

    The post RPF Ntiyifuza ko hari umunyarwanda wabura igihugu:Ubuhamya bwa minisitiri Kabarebe watijwe umubyeyi ngo abashe kwiga kubera ubuhunzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/30/rpf-ntiyifuza-ko-hari-umunyarwanda-wabura-igihuguubuhamya-bwa-minisitiri-kabarebe-watijwe-umubyeyi-ngo-abashe-kwiga-kubera-ubuhunzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rpf-ntiyifuza-ko-hari-umunyarwanda-wabura-igihuguubuhamya-bwa-minisitiri-kabarebe-watijwe-umubyeyi-ngo-abashe-kwiga-kubera-ubuhunzi

  • Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b'ibicupuri mu guharabika u Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukesha'The Great Lakes Eye', aragaragaza amwe mu mazina y'abakwizabinyoma Human Rights Watch, HRW, yifashishije mu cyegeranyo cyayo gishya, nk'uko bisanzwe kigamije gusebya u Rwanda.

    Iyi HRW yigize igikangisho cya politiki cyo guhutaza abo idashaka, nk'u Rwanda, yihishe mu ikoti rya baringa, ngo ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu. Byahe ko ari agatsiko ka ba bihemu, bikorera 'Business' babinyujije mu byegeranyo bifutamye.

    Nk'uko 'Great Lakes Eye' yabicukumbuye na mbere y'uko icyo cyegeracyo gisohoka, bamwe mu biyambajwe mu kudodadoda ibihimbano bishya, ni abanyabusembwa bukabije, bagambiriye ahanini kwibonera amaramuko.

    1. Joseph Mazimpaka

    Kubera kwiyoberanya ngo abashe gukomeza kubundabunda muri Tanzaniya, uyu mwicanyi yiyise 'Joseph Bahati Mbanda'. Yahoze mu gisirikari cya Habyarimana, Ex-FAR, aza ndetse no kwakirwa mu ngabo nshya za RDf. Nyuma yaje gutahurwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze mu mwaka wa 2009 atabwa muri yombi, mbere yo gutoroka gereza akajya muri Tanzaniya, anyuze muri Uganda na Kenya.

    The Great Lakes Eye yahishuye ko aho muri Tanzaniya, Joseph Mazimpaka yihutiye gukorana n'abandi bagizi ba nabi, barimo umujrnosideri ruharwa Captain Innocent Sagahutu, Jean de la Paix Mupenzi na we wahoze muri Ex-Far, abayoboke ba wa mutwe w'iterabwoba, RNC, ndetse yaba ari no mu bayobozi b'umutwe witwaje intwaro ' CFCR-Imvejuru' wa Anasthase Gasana n'izindi nkorabusa.

    The Great Lakes kandi yamenye neza ko kuwa 25 Kanama 2023, uwitwa'Maureen' ukorera HRW yahuriye na Joseph Mazimpaka n'umugore we Béatrice IRIBAGIZA', kuri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Es Salaam, maze akabafasha guhimba ikinyoma cy'uko ngo uRwanda rwageragwje kubashimuta'bikananirana'. Uretse gushakisha amakuru yose yangiza isura y'uRwanda, HRW inizeza aba batangabuhamya b'ibicupuri kubafasha kubona ubuhungiro mu Burayi n'Amerika.

    2. Abdallah Bicahaga

    Akiri mu Rwanda, uyu we yamenyekanye nk'umurwayi wo mu mutwe, ubwo yirirwaka kuri YouTube atukana, avuga amagambo aterekeranye. Yaje kujya i Burundi, ahageze atangira kwiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y'uRwanda. Ubwo yafashaga HRW mu kuremekanya ibinyoma bishya, Bicahaga yahamije ko yavuye mu Rwanda Leta ishaka kumuhitana!

    Twibutsa ko uyu Bicahaga ntaho azwi muri politiki, uretse ko nta n'ubushobozi anabifitiye.

    3.Noheli Zihabamwe.

    Noheli Zihabamwe si mushya mu matwi y'abakurikiranira hafi iby'interahamwe n'ibigarasha.We na benenyina ntacyo batakoze ngo basebye uRwanda, ariko cyane cyane bishakira uko barebwa neza imbere y'abanzi b'uRwanda, cyane cyane abatuye muri Australia. Zihabamwe yiyise uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ahubwo we n'umuryango we barayigizemo uruhare. Rushyashya yagarutse kenshi ku nkuru ya Noheli Zihabamwe, wibeshya ko ibinyoma bye bizatsinda ukuri.

    Iyi politiki yo kwifashisha abatekamutwe, abajenosideri n'izindi mburamumaro, HRW imaze kuyigira iturufu mu gusebya uRwanda.
    Ibi nibyo yagiye ikora mu myaka hafi 30 ishize, ubwo yakoreshaga abahamwe n'ibyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, n'abandi bavuye mu Rwanda kubera amarorerwa bahakoze.

    Amakuru avuga ko abakozi ba HRW birirwa bazerera mu mpunzi z'Abanyarwanda mu bihugu binyuranye nka Uganda, Kongo, Malawi, Zambiya, mu Burayi na Australia, n'ahandi henshi, bazitoza gushinja uRwanda ibyaha bitigeze bibaho.

    Muri izo mpunzi haba higanjemo abadafite ibyangombwa, bakiyemeza gutanga amakuru y'ibinyoma ngo bazabone izo mpapuro, cyangwa bimurirwe ahandi.Ntibazi ko aho wahungishirizwa hose nta buhungiro bwiza bubaho, ku buryo bwaguteranya n'igihugu cyakubyaye.

    Human Rights Watch yatoteje u Rwanda bikabije, ariko kwiye kumenya ko Abanyarwanda bamaze kuyifata nk'umufatanyabikorwa wa FDLR n'abandi bagizi ba nabi. Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ejo habo heza hari mu biganza byabo, ko batazabaho uko HRW ibyifuza.

    Wirukankana umugabo kera, amaherezo ukamumara ubwoba.

    The post Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b'ibicupuri mu guharabika u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/human-rights-watch-ikomeje-kwifashisha-nkana-abatangabuhamya-bibicupuri-mu-guharabika-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=human-rights-watch-ikomeje-kwifashisha-nkana-abatangabuhamya-bibicupuri-mu-guharabika-u-rwanda

  • Abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaje kutagira amakuru nk'imbogamizi ku gushora imari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hari abanyarwanda baba mu bihugu by' Afurika y'I Burengerazuba bagaragarije Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri   Sena y'u Rwanda ko bagifite inzitizi zo kutagira amakuru ahagije ku mahirwe y'ishoramari Ari mu Rwanda Kandi bakaba bagorwa no gukorana n'amabanki n'ibigo by'imari bikorera mu Rwanda

    Ibi babigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo Iyo Komisiyo yari muri gahunda yo Kugenzura uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry'Igihugu.

    Mu masaha ya kare iyo  Komisiyo ya Sena yaganiriye  n'abahagarariye Abanyarwanda baba mu bihugu bya Afurika y'Amajyepfo n'Iburasirazuba, Amajyarugu n'iyo hagati n'abahagarariye za Ambasade z'u Rwanda muri ibyo bihugu. Ku mugoroba izo ntumwa za rubanda zikaba  zaganiriye n'abahagarariye Abanyarwanda baba mu bihugu bya Afurika y'Iburengerazuba n'abahagarariye za Ambasade.Ni ibiganiro byabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Bimwe mu bibazo aba banyarwanda bagize Diasipora nyafiurika bahuriyeho ni amakuru make ku mahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda no kuba bitaborohera gukorana n'ibigo by'imari byo mu Rwanda kuko bibashyiraho amananiza.

    Ikindi kandi kikigoye diasipora nyafurika ni uburyo bw'ingendo bw'indege kuko hari aho Sosiyete Rwandair yajyaga ariko mu gihe ya Covid-19 igasubika ingendo ariko magingo aya ikabaza itarazisubukura

    Hari  Abadepite bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano basabye ko ibibazo abanyarwanda baba mu bihugu byashakirwa ibisubizo

    Perezidente wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri sena y'u Rwanda Madamu Murangwa Ndangiza Hadija yabwiye abagize Diasipora ko Komisiyo ayoboye izakora ubuvugizi ku nzego zirebwa n'ibyo bibazo bigakemuka.

    Mu bihugu nka Mozambique habarirwamo abanyarwanda babarirwa mu bihumbi 14 bisaga ariko abenshi muri aba bakaba babayeho muri icyo gihugu nk'impunzi,ari nay o sitatu ihuriweho n'abanyarwanda batari bake bari muri Afurika y'iburasirazuba,abasenateri bakaba basabye za Ambasade z'u Rwanda kugira uruhare mu guikemura ikibazo cy'abanayarwanda batagira ibyangombwa.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaje kutagira amakuru nk'imbogamizi ku gushora imari mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/10/abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bagaragaje-kutagira-amakuru-nkimbogamizi-ku-gushora-imari-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bagaragaje-kutagira-amakuru-nkimbogamizi-ku-gushora-imari-mu-rwanda

  • Yolande Makolo yanenze Human Rights Watch yongeye kwifatira mu gahanga u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda madame Yolande Makolo akoresheje urubuga rwa X rwahoze ari Twitter yavuze ko umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch washize isoni,ashimangira ko ukomeje inzira wihaye yo guharabika u Rwanda muri za raporo zawo.

    Kuri iyi nshuro uyu muryango wacanye umubano n'u Rwanda wavuze ko Kigali ikurikirana no hanze y'igihugu abatavuga neza ubutegetsi bakicwa.

    Mu butumwa bwa Yplande Makolo yavuze ko u Rwanda rutazacibwa intege n'abarajwe ishinga no kuruharabika badashobora kubona nibura ikintu na kimwe iki gihugu cyakoze mu myaka 29 ishize habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    U Rwanda rushinja uyu muryango ukorera muri Amerika kubogama muri za raporo utanga ahanini ugendeye ku makuru uhabwa n'abasanzwe baharabika igihugu.

    The post Yolande Makolo yanenze Human Rights Watch yongeye kwifatira mu gahanga u Rwanda. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/10/yolande-makolo-yanenze-human-rights-watch-yongeye-kwifatira-mu-gahanga-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=yolande-makolo-yanenze-human-rights-watch-yongeye-kwifatira-mu-gahanga-u-rwanda

  • Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y'iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 yabonanye n'abayobozi barangajwe imbere na  Mike Rounds waturutse muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ron Estes wo muri Kongere y'icyo gihugu, yari agaragiwe kandi n'itsinda ayoboye, baganira ku mubano w'ibihugu byombi ndetse banarebera hamwe n'izindi ngingo zireba Akarere u Rwanda ruherereyemo n'Isi muri rusange.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda nibyo byatangaje ko aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame, baganira ku gukomeza gushimangira umubano hagati y'u Rwanda na Amerika.

    Izi ntumwa za Amerika kandi zakiriwe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, baganira ku bufatanye n'imikoranire mu by'umutekano hagati y'u Rwanda na Amerika.

    Minisitiri Marizamunda yari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

    U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, ibihugu byombi bikaba byaragize ibirori byo kwishimira uko bibanye tariki 28 Nyakanga 2023 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Capitol.

    U Rwanda na Amerika bifitanye kandi amasezerano y'ubufatanye mu kirere yashyizweho umukono mu mpera z'umwaka wa 2022. Aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry'ikirere no guhangana n'ibibazo byugarije isi muri iki kinyejana cya 21.

    Aya masezerano azwi nka Artemis agamije kugena uburyo ibihugu byo ku isi bikoresha neza ikirere igihe bikora ubushakashatsi mu kirere.

    Ni nyuma y'uko kandi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye kopi z'impapuro zemerera Eric Kneedler guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

    Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2023, ku Cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ku Kimihurura.

    Eric Kneedler yaje mu Rwanda nyuma y'umwaka agenwe na Perezida Joe Biden ngo asimbure Peter Vrooman wari uhagarariye Amerika mu Rwanda, akoherezwa kuyihagararira muri Mozambique.

    Eric Kneedler ageze mu Rwanda nyuma y'igihe ari Chargé d'Affaires w'Agateganyo muri Ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk'Umujyanama mu bya Politiki.

    Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri Ambasade y'i Manila muri Philippines, anaba Umujyanama wungirije mu bya Politiki muri Ambasade y'i Bangkok muri Thailand.

    Aheruka gutangaza ko nagera mu Rwanda, azibanda ku ngingo zitandukanye zirimo iby'uburenganzira bwa muntu na demokarasi.

    Yavuze kandi ko azibanda ku bijyanye n'ubuzima, ubukungu ndetse n'ubufatanye mu ishoramari, mu kurengera ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere hamwe no kubungabunga amahoro.

    The post Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y'iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakiriye-intumwa-zavuye-muri-amerika-nyuma-yiminsi-mike-hakiriwe-uhagarariye-iki-gihugu-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakiriye-intumwa-zavuye-muri-amerika-nyuma-yiminsi-mike-hakiriwe-uhagarariye-iki-gihugu-mu-rwanda