Tag: Amakuru

  • Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizatokoza umutekano wabo #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2024 bamaze kwinjiramo, ryatambutse kuri uyu wa 31 Ukuboza 2023.

    Umukuru w’u Rwanda yatangiye agira ati 'Njye n’umuryango wanjye twifurije Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire. Umwaka w’ibyishimo n’uburumbuke.'

    Yagarutse ku iterambere ryagezweho n’Abanyarwanda muri uyu mwaka basoje, byagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu birimo ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibya siporo.

    By’umwihariko yavuze ku nama ya Women Delivery, iserukiramuco cya Giants of Africa, irushanwa rya Basketball rya BAL ndetse n’ibitaramo bya Global Citizen.

    Yagize ati 'Kwakira ibi birori, bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza Igihugu imbere.'

    Muri uyu mwa kandi, u Rwanda rwafunguye ibikorwa bizarufasha mu iterambere, nk’ikigo cy’ubushakashatsi cya IRCAD, ndetse n’uruganda rwa BioNTech.

    Ati 'U Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima kandi tuzakomeza kubyubakiraho. Icy’ibanze muri ubu bufatanye ni icyizere.'

    Yagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu karere, byakunze kugaragara nk’ibishaka kototera umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatumye iki Gihugu cyibasira u Rwanda ndetse abategetsi bacyo bakarutuka, ndetse bakavuga kenshi ko bifuza kurutera.

    Perezida Kagame yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda, ati 'Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yizeje-Abanyarwanda-ko-ntakizatokoza-umutekano-wabo

  • Perezida Kagame yavuze ku musaruro w’ibitaram… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru taliki 31 Ukuboza 2023 saa mbili z’umugoroba, Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda Ijambo risoza umwaka binyuze kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu, agaruka ku musaruro watanzwe n’ibitaramo byabereye mu Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yerekanye ko imikino ndetse n’ibitaramo byabereye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023 byatanze umusaruro mu buryo bw’iterambere ku Banyarwanda. Yagize ati: “Umwaka ushize waduhaye impamvu nyinshi zo kumva ko twishimiye iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho. 

    Abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye, nk’amarushanwa ya Basketball Africa League, Women Deliver, Giants of Africa n’igitaramo cya Global Citizens. Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi ku Banyarwanda bigateza igihugu imbere “.

    Muri uyu mwaka wa 2023 mu Rwanda habereye ibitaramo bitandukanye bikorerwa mu nzu ya BK Arena ndetse byitabirwa n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi barimo Kendrick Lamar, Davido, Rema, Tiwa Savage, Nast C n’abandi.

    Mu mikino nabwo u Rwanda rwongeye kwakira imikino Nyafurika muri Basketball. Byarangiye ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ariyo yegukanye iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2023 kandi u Rwanda rwongeye kongera amasezerano n’abashinzwe kuyitegura aho ruzayikira indi myaka 3 iri imbere ibera muri BK Arena.

    Perezida Kagame kandi muri iri jambo yasoje akomoza ku rubyiruko avuga ko mu mwaka mushya wa 2024 bizeye ko bazumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu cy’u Rwanda.

    Perezida Kagame yakomoje ku rubyiruko avuga ko bizeye ko bazumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu

    IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME RISOZA UMWAKA WA 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138154/perezida-kagame-yavuze-ku-musaruro-wibitaramo-byabereye-i-kigali-anakomoza-ku-rubyiruko-138154.html

  • Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yatangaje ibi kuri iki Cyumweru taliki 31 Ukuboza 2023 mu ijambo risoza umwaka yageneye Abanyarwanda binyuye kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano muke mu karere kacu, no kumupaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

    Twe tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bagumye batekanye uko byagenda kose. Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye, mu bushobozi bwacu, gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira Amahoro n’umutekano”. 

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ku Isi hose hari ibibazo ariko ibyo byose bituma abantu biyemeza ndetse anavuga ko u Rwanda rukomeje gutera imbere bijyanye nuko rwari rubayeho bityo ko nta n’impamvu yo gucika intege.

    Yagize ati “Umwaka uwo ari wo wose ahantu hose ku Isi ntabwo habura ibibazo, ibyo bituma twiyemeza gukora byinshi birushijeho kandi byiza. Muri ibyo byose duhura nabyo dukomereje gutera intambwe tugana imbere nk’uko imibare ibyerekana. 

    “Iyo twibutse aho twavuye n'uko twari tubayeho, dusanga nta mpamvu yo kwinuba no gucika intege. Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy'ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko.'

    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2024 

    PEREZIDA KAGAME YIFURIJE ABANYARWANDA BOSE N’INSHUTI Z’U RWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138152/perezida-kagame-yijeje-abanyarwanda-umutekano-138152.html

  • Perezida Kagame yakiriye abantu mu nzego zita… – #rwanda #RwOT

    Ku mugorona wa tariki 30 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda mu birori bisoza umwaka.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiye ibi birori, yabibukije ko amateka igihugu cyanyuzemo yatumye hafatwa ingamba zo kudasubira inyuma nubwo aho guhera mu kwiyubaka hari hafi ya ntaho bityo ko ubu ntacyasubiza inyuma ibyagezweho.

    Umukuru w'igihugu yagize ati: 'Kubera amateka yacu, ubwo twatangiraga kwiyubaka, twahereye hasi cyane ku buryo tutari dukwiye kongera kujya hasi yaho. Ibyavuyemo ni uko uyu munsi, inzira imwe rukumbi ari ugukomeza kuzamuka kandi nta kintu cyatwitambika mu nzira.'

    Yongeraho ati: 'Ibi ntabwo byabaye gutyo gusa. Byavuye mu mahitamo twakoze, intego twihaye no kumva ko tuzakora igishoboka cyose uko byaba bigoye kose.'

    Ibi birori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye nka Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente n'Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.

    Hari kandi abantu bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda barimo Israel Mbonyi, Bwiza, Senderi, Lucky Nzeyimana, Mighty Popo, Sherrie Silver n’abandi.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu birori bisoza umwaka wa 2023Perezida Kagame yavuze ko amahitamo ahari yonyine kugeza ubu ni ukujya mbere gusaMinisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu bakiriwe na Perezida Kagame na MadamuUmuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida, Ange Kagame na we ari mu bitabiye ibi biroriUmuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru Cleophas Barore mu bitabiriye ibi biroriBwiza hamwe n’umujyanama we Claude na Jabba Star bungurana ibitekerezoAbashoramari batandukanye bari babucyereye mu birori bisoza umwaka banumviyemo impanuro za Perezida KagameAbahanzi nka Ruti Joel, Ish Kevin, Senderi na Israel Mbonyi bitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2023 byabereye muri Kigali Convention CenterSol Solange na we ari mu bantu mu nzego zitandukanye bari bateraniye muri KCCUmugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga mu banyacyubahiro bakiriwe na Perezida Kagame mu gusoza umwaka wa 2023Byari ibirori bibereye ijisho mu nguni zoseDJ Ira uri mu bari n’abategarugori bazobereye kuvanga umuziki yongeye kubikora neza mu gusoza 2023 Lucky Nzeyimana na Gloria Mukamabano mu bakiriwe na Perezida Kagame mu birori bisoza 2023

    AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138136/perezida-kagame-yakiriye-abantu-mu-nzego-zitandukanye-mu-birori-bisoza-umwaka-amafoto-138136.html

  • Perezida Kagame yageneye ubutumwa busoza umwa… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yageneye Ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Gatandatu mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo. 

    Yagize ati “Ndifuriza abagore n’abagabo mu Ngabo no mu nzego z’umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n’umwaka mushya Muhire.

    Umwaka mushya ni umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’Imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru”.

    “Ndabashimira umuhate n'ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n'umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abari mu butumwa ku bw'ubufatanye n'ibihugu by'inshuti.

    Muhagarariye indangagaciro z'igihugu cyacu, mu bikorwa by'indashyikirwa n'ubunyamwuga.' 

    Perezida Paul Kagame yanashimiye imiryango y’ababuze ababo bitangira igihugu ndetse anabasa Ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano gukomeza kurinda igihugu babikorana ubushishozi.

    Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138131/perezida-kagame-yageneye-ubutumwa-busoza-umwaka-ingabo-zigihugu-ninzego-zumutekano-138131.html

  • Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda ubutumwa bw’iminsi mikuru #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwashyize hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.

    Muri ubu butumwa, Umukuru w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, atangira agira ati 'Ndifuriza abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n’Umwaka mushya muhire.'

    Nanone akongera ati 'Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.'

    Perezida Kagame kandi ashimira abo muri izi nzego z’umutekano umuhare n’ubwitange badahwema kugaragaza 'mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku Mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’Ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.'

    By’umwihariko kandi yanageneye ubutumwa imiryango y’ababuze ababo baburiye ubuzima mu bikorwa byo kugarura amahoro. Ati 'Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yageneye-Ingabo-z-u-Rwanda-ubutumwa-bw-iminsi-mikuru

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Impanuka y'Ikamyo na Kwasiteri(Coister) ikomerekeyemo abagenzi, ihitana Sofia #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo ahagana ku i saa moya n'igice, mu Mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, ahazwi nko mu Kibuza, ikamyo ifite Pulaki UBP 136 H igonganye n'imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri( Coister) ifite Pulaki RAE 457N ya kampuni ya R.F.T.C, Hakomeretse abantu barindwi, ihitana Camera yo ku muhanda zimwe zizwi nka Sofia.

    Amakuru intyoza.com ikesha isoko y'amakuru yayo yizewe, ni uko iyi Kwasiteri yavaga i Kigali yerekeza Muhanga, ubwo yamanukaga mu Kibuza, ikamyo nayo yari inyuma yayo yamanutse ivuza amahoni isa n'iburira iziri imbere ko hari ikibazo, yirukaga cyane.

    Umushoferi wa Kwasiteri wari usumbirijwe, yabuze uko yongeza umuriro ngo yiruke, abura uko abigenza kundi kuko imbere ye hari indi Kamyo kandi atabasha kuyinyuraho kuko hari izindi modoka zavaga mu cyerekezo agana mo.

    Uyu mushoferi, mu gushaka uko yirwanaho yakase yerekeza mu nsi y'umuhanda ahunga ariko akubita Camera ihashinze( irarimbuka), izi zizwi nka Sofiya ariko ikamyo nayo iba iyigezeho irayigonga igwa munsi y'umuhanda ndetse n'ikamyo nti yaharenze kuko yahaguye.

    Mu bari muri kwasiteri, amakuru agera ku intyoza.com ni uko hakomeretse abantu barindwi ariko nabo bidakabije cyane, aho bahise bahabwa ubutabazi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi ariko Imbangukiragutabara nazo zahise zihagera ku buryo hari ugaragaye ko bikomeye yahita ajyanwa mu bitaro bya Remera-Rukoma biri hafi.

    SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yahamirije intyoza.com ko iyi mpanuka koko yabaye, ariko ko nta muntu yahitanye. Avuga ko ari ikamyo ifite ibirango(Pulaki) z'Igihugu cya Uganda yabuze Feri.

    Aho ikamyo yaguye.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga kandi ko abo bakomeretse bose mu buryo bworoheje bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Hagize andi makuru mashya aboneka cyane ko inzego zibishinzwe zikibikurikirana, twiteguye kuyabaha.

    Aka ni agace, uvuye ahazwi nko ku masuka munsi y'umuhanda werekeza i Rukoma mu ikorosi rihari kugera hasi mu Kibuza, biragoye ko hashira iminsi nta mpanuka ihabaye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/30/kamonyi-gacurabwenge-impanuka-yikamyo-na-kwasitericoister-ikomerekeyemo-abagenzi-ihitana-sofia/

  • Cyera kabaye Perezida Ndayishimiye yeruye ko Ingabo z’u Burundi nazo ziri mu rugamba na M23 #rwanda #RwOT

    Byari bimaze iminsi bivugwa na M23 umaze igihe ihanganye na FARDC, ko ingabo z’u Burundi na zo zinjiye mu bufatanye bwa FARDC yiyambaje imitwe irimo FDLR n’abacanshuro.

    Uyu mutwe wa M23 wahamyaga ko abasirikare b’u Burundi na bo binjiye muri uru rugamba, wanagiye werekana bamwe mu bo wabaga wafatiye ku rugamba, ndetse ukanatangaza ko no mu bo wivugana, barimo.

    Perezida Evariste Ndayishimiye wari utaragira icyo avuga kuri ibi birego bya M23, yabyemeje ko abasirikare b’Igihugu cye, bagiye gutera ingabo mu bitugu igituranyi cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yavuze ko uku gutaraba RDC, ari umusaruro w’amasezerano Ibihugu byombi bifitanye.

    Ati 'Ibihugu iyo bifitanye amasezerano y’uko bitabarana, biratabarana kuko inzu y’umuturanyi nishya, ntujye kuyizimya, nawe iyawe nishya, ntabwo azaza kandi nta wumenya ibiza uko biza. Iyo rero u Burundi butabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigiye gutabara nk’uko cyitabara kuko intambara nziza usabwa kumenya kuyirwana utarayirwana.'

    Yanavuze kandi ku basirikare b’u Burundi bari kugwa kuri uru rugamba, avuga ko ari ko intambara imera, asubiza Abarundi bari bamaze iminsi basaba Leta yabo gutanga ibisobanuro ku basirikare b’Igihugu cyabo bari kugwa mu rugamba rwo muri Congo.

    Ati 'Intambara ni umukino wo gupfa. Iyo wanze gupfa, ntuba umusirikare, uhita witahira. Umusirikare abanza kumva mu mutwe ko gupfa apfiriye Igihugu, mwebwe mutari abasirikare n’abapolisi, mwumva urusasu mukajya aho rutaturikiye, bo biruka bajya aho rwaturikiye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Cyera-kabaye-Perezida-Ndayishimiye-yeruye-ko-Ingabo-z-u-Burundi-nazo-ziri-mu-rugamba-na-M23

  • Hamuritswe igitabo kigaragaza amasomo Haiti y… – #rwanda #RwOT

    Yamuritse iki gitabo mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Ni igitabo kiri kuri Paji 298, kandi cyashyizwe ku isoko n'inzu y'ibitabo ya Bridgevision Production LLC, ku wa 18 Nzeri 2023. Kigenewe gusomwa n'abari hagati y'imyaka 14 na 18.

    Ni igitabo yanditse afatanyije n'Abanditsi b’Abanyarwanda barimo Hategekimana Richard uyobora Urugaga nyarwanda rw’Abanditsi; Epimaque Twagirimana Umuyobozi wungirije wa PanAfrican Movement-Rwanda Chapter;

    Prof Ndikumana Viateur Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic; Dr Kabera Callixte Umuyobozi wa Kaminuza ya East African hamwe na Ingabire Immaculée Umuyobozi wa Transparency Intl – Rwanda Chapter.

    Joe E. Sully wamuritse iki gitabo, ni umwanditsi w'ibitabo cyane cyane 'Novel', akaba n'umunyamakuru ubimazemo igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Asanzwe kandi ari Umuyobozi Mukuru wa Bridge Vision, kompanyi ikorera mu Mujyi wa Washington iteza imbere impano z’ubwanditsi ikanakorana n’abanditsi mpuzamahanga.

    Avuga ko iki gitabo kizamurikwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere, ariko ko muri iki gihe kiboneka binyuze muri muri library Ikirezi, na Library Caritas.

    Iki gitabo kigaragaza amasomo yafashije u Rwanda kuva mu mwijima uyu munsi kikaba ari igihugu kigeze kuri byinshi byiza.

    Umwanditsi wacyo ufite ubwenegihugu bwa Haiti akaba n’umunyamerika, Joe E. Sully yasobanuye uko yasuye u Rwanda nyuma atangazwa n'amateka yarwo ahitamo kwandika igitabo kigaragaza amasomo Haiti yakwigira ku Rwanda.

    Muri rusange, igitabo kigaragaramo amateka y’u Rwanda, umuco nk’inkingi yo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, ndetse ni igitabo cyerekana imiyoborere myiza y’u Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse n’ingamba z’u Rwanda zo kurwanya ruswa n’akarengane.

    Gikubiyemo ibitekerezo, ubushakashatsi, ubwenge bw’abahanga ku ishusho y’u Rwanda. Ni igitabo cyanditswe ku bufatanye bw’abanditsi b’Abanyahayiti, Abanyamerika hagamijwe kwerekana ko ibidasanzwe byakozwe n’u Rwanda mu kwiteza imbere n’andi mahanga yabyigiraho.

    Iki gitabo kandi gitanga amasomo umwanditsi w’umunya-Haiti agaragaza ko iwabo bakwigira ku Rwanda mu nzego z’imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere, uburinganire n’ubwuzuzanye no kubazwa umusaruro Abayobozi.

    Uyu mwanditsi yumvikanisha ko Haiti n’andi mahanga yakwigira byinshi ku Rwanda hatabayeho guterura byose; ahubwo habayeho guhuza n’imimerere y’Igihugu.


    Umwanditsi w'ibitabo w'umunya-Haiti, Joe E. Sully yakozwe ku mutima n'urugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda, abikubira mu gitabo mu rwego rwo kubisangiza abandi


    Uhereye ibumoso: Uhereye ibumoso ni: Prof.Ndikumana Viateur, Hategekimana Richard, Joe E. Sully, Prof.Kabera Callixte na Bwana Twagirimana Epimaque bahuje imbaraga mu kwandika ubudasa bw'u Rwanda


    Kumurika iki gitabo 'Rwanda: Model for Haiti' byitabiriwe n'abantu banyuranye basanzwe barimo abanditsi b'ibitabo






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137228/hamuritswe-igitabo-kigaragaza-amasomo-haiti-yakwigira-ku-rwanda-137228.html

  • Itwaze umutaka: Iteganyagihe ryo mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itwaze umutaka: Iteganyagihe ryo mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Tariki ya 15 Ugushyingo 2023 hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw'Igihugu.

    Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s — 6m/s.

    Igipimo cy'ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu karere Nyagatare.

    Source : https://yegob.rw/itwaze-umutaka-iteganyagihe-ryo-mu-masaha-yigicamunsi-cyo-kuri-uyu-wa-gatatu/