Tag: Amakuru

  • Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? #rwanda #RwOT

    Nta gihugu kigira akaga nk'ikiyoborwa n'abategetsi batazirikana ko'akahise gategura akazoza(umugani w'ikirundi), ngo bibuke ko amagambo n'ibikorwa byabo bizabashora mu rubanza n'amateka. Nguko uko iyo Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA) aza kwibaza, akisubiza mbere yo gutsindwa na kamere, byari kumufasha kwigengesera mu mvugo no mu ngiro, ntiyiteranye n'ejo hazaza.

    Iyo aza kwiha umwitozo woroshye, akibaza tumwe muri utu tubazo, byari gutuma atekereza kabiri, ntabe 'bavugirije'.

    1. Igihe kajugujugu y'u Rwanda yajyaga kuzimya isoko rikuru rya Bujumbura, rwari urwango Perezida Kagame yari afitiye Abarundi, cyangwa umwanzi yari CNDD-FDD yatwitse iryo soko nkana, igamije gutikiza imitungo y'Abatutsi n'abandi batari abayoboke bayo, nk'uko amaperereza mpuzamahanga yigenga yaje kubigaragaza?

    2. Ubwo Perezida Kagame n'abayobozi bakuru hafi ya bose mu Rwanda bitabiraga imikino inyuranye yabereye i Bujumbura nyuma gato y'aho CNDD-FDD igiriye ku ngoma, burya rwari urwango, cyangwa yari agamije gushimangira umubano mwiza hagati y'abaturanyi, no gufasha uBurundi kwereka amahanga ko nabwo bufite icyerekezo cy' ubutegetsi buhamye?(Nubwo kwari ukwibeshya).

    3. Igihe u Rwanda rwashyigikiraga ko u Burundi buba kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse RUKANABWISHYURIRA IMISANZU, Jenerali NEVA yabibonyemo urwango rwa Perezida Kagame, cyangwa kwari ukubukura mu bwigunge, nabwo bugasusiruka mu ruhando rw'amahanga? Kwibagirwa cyangwa kwirengagiza ineza wagiriwe, ugeze ahakomeye, nta bupfura bubirimo, ariko nta n'igitangaje, burya ngo 'ugirirwa ineza n'uwo yigiriye aba agra Imana'.

    4. Ese ubwo ingabo z'u Rwanda zatabaraga abasoda b'u Burundi bari muri Santarafrika bamaze guterwa n'inyeshyamba, ndetse zimaze kubicamo 3, Jenerali NEVA abibonamo ubuhemu? Uwatekereza giswa yakwicuza ubwo butwari, ariko nta musirikari wa RDF warangwa n'ubugwari bwo gutererana abari mu kaga

    5. Ese, ubwo muri Nyakanga 2021, uRwanda rwashyikirizaga uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA rwari rwafatiye ku butaka bwarwo, Jenerali NEVA na CNDD-FDD ye, babibonyemo urwango cyangwa ubugwari? Kongo yabaye indiri y'abamutera ntacyo NEVA ayishinja, ahubwo niyo'somambike'.

    6. Ko hari Abarundi, barimo n'ibikomerezwa mu butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Burundi hakaba interahamwe, ibigarasha, abajenosideri ba FDLR, za FLN n'abandi bagizi ba nabi bakingiwe ikibaba n'uBurundi, Jenerali NEVA yari yumva na rimwe Perezida Kagame amwita umugambanyi, ko ahubwo uRwanda rurinda imbibi zarwo, rugahora rwiteguye ko uzarenga wa murongo utukura azabera abandi akarorero?

    Perezida Ndayishimiye rero, irinde guhotorana, ahubwo wubake dipolomasi ihamye, na politiki ikemura ibizazo uhereye mu mizi, aho gushaka uwo ubyegekaho.

    Kubahana nibyo bizagufasha guhangana n'ingorane udacishijwemo, ngo buri wese abone ko ukiri inyigaguhuma aho rwahinanye.

    Irinde guhubuka mu mvugo no mu bikorwa, dore watangiye kunyuranyaa mu mashyi no mu mudiho. Jya wibuka ko amagambo yawe y'uyu munsi, ariyo azakubera urubanza ejo n'ejobundi.

    Reka kugendera kuri politiki ya hutu-pawa. N'abo uyigana ntiyabaguye neza, dore isi bayimarishije ibirenge bahunga, nka Gahini amaze kwica Abeli. Ubwinshi bw'ibitekerezo byiza, byuzuzanya kandi bidashingiye ku bwoko, nibyo byatumye abandi batera imbere.

    Reka politiki ya cyana , ya munyangire. Wikwiyahura mu myumvire ipfuye ya Tshisekedi, wirengagije ko 'wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'.

    The post Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka

  • Izindi mbogamizi z’ingutu ziravugwa mu mugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bava mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zivuguruye amasezerano agamije iyi gahunda yo kohereza abimukira.

    Ibi byakozwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere ariko Guverinoma y’iki Gihugu ikavuga ko igiye gukora ibishoboka byose ku buryo ntakindi kintu kizakoma mu nkokora uyu mugambi.

    Nubwo habarwa abimukira ibihumbi 17 binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ubu habarwa abari hagati ya 700 n’ibihumbi bitanu, bazwi aho baherereye mu gihe abandi bitazwi aho bari.

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yakunze kuvuga ko aya masezerano agiye gushyirwa ku rwego rwo kuba ntacyayanyeganyeza ku buryo hari hari icyizere ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu mezi macye ari imbere.

    Gusa mu Cyumweru gishize, Abadepite 50 mu Nteko y’u Bwongereza bamaganye uyu mushinga, bavuga ko utasesenguranywe ubushishozi.

    Izindi mbogamizi zivugwa muri iyi gahunda, ni ikibazo cyo kuzakura abimukira mu bigo bacumbikiwemo ngo bagere aho bagomba gufatira indege izabageza mu Rwanda, aho bivugwa ko iyi gahunda ishobora kuzakomwa mu nkokora n’imyigaragambyo ya bamwe muri bo.

    Nanone kandi hifuzwaga ko hakoreshwa indege za Gisirikare kugira ngo abo bimukira babashe koherezwa, arimo igisirikare cy’u Bwongereza, kikaba cyaravuze ko kitabyinjiramo.

    Hanavugwa indi mbogamizi yo kuba u Rwanda rutararangiza kwitegura bihagiye nko gushaka abanyamategeko bazunganira abashaka ubuhungiro muri dosiye zabo.

    Mu masezerano aherutse gusinywa kandi, harimo ko hagiye gushyirwaho urwego rwihariye ruzakurikirana ibibazo by’aba bimukira n’inzira zo gushaka ubuhungiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Izindi-mbogamizi-z-ingutu-ziravugwa-mu-mugambi-wo-kohereza-mu-Rwanda-abimukira-bava-mu-Bwongereza

  • U Rwanda rwahumurije Abarundi barubamo bakekaga ko narwo rwabirukana #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2024, u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse iki Gihugu cyemeza ko Abanyarwanda bariyo bagomba gutaha.

    Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ivuga ko iki cyemezo kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

    Ku cyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda baba mu Burundi, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki Gihugu cyabirukanye kigomba kwizera ko nta Munyarwanda uhagirira ikibazo.

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagize ati 'Ugomba gukora ibishoboka byose umutekano w’Abanyarwanda udashaka ku butaka bwawe ukawubahiriza, ukabaherekeza kugeza igihe binjiriye mu Gihugu cyabo.'

    Yavuze kandi ko nubwo u Burundi bwafata icyemezo nk’iki cyo kwirukana Abanyarwanda, ariko u Rwanda rwo rudashobora kubigenderaho ngo hagiri Umurundi ubigiriraho ingaruka, ngo abe yakwirukanwa.

    Ati 'Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza Umurundi wese uri ku butaka bw’u Rwanda ntacyo azaba. Umurundi wese uri kubutaka bw’u Rwanda naryame asinzire akore ibyo yagombaga gukora, turabizi ntacyo bazaba, ntacyo bagomba kwikanga kubera icyemezo Guverinoma yabo yafashe cyo gufunga umupaka.'

    Ku mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi kuri uyu wa Gatanu hagaragaye irungu ryinshi ubwo abaturage bahageraga bavuye mu Rwanda, bakangirwa kwinjira mu Burundi kabone nubwo babaga ari Abarundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwahumurije-Abarundi-barubamo-bakekaga-ko-narwo-rwabirukana

  • America yahise itanga umuburo ku Banyamerika kubera ifungwa ry’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda kubera umwuka mubi umaze iminsi wubuye hagati y’Ibihugu byombi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko rwo rukabihakana.

    Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ry’umuburo ku Banyamerika baba mu Rwanda.

    Iri tangazo rivuga ko ari iry’umuburo ku Banyamerika, rigira riti 'Nta makuru dufite y’igihe iri fungwa rizamara. Ni yo mpamvu tubagira inama yo gukurikiranira hafi itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira ngo mumenye byinshi kuri iki kibazo n’ibishya bishobora guhinduka.'

    Leta Zunze Ubumwe za America zitanze uyu muburo, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo idahwema guhumuriza abaturarwanda ko nta gishobora guhungabanya umutekano warwo kuko inzego z’umutekano zihora ziri maso kuba zaburizamo icyaza gishaka gutoba ituze ry’Abaturarwanda.

    U Rwanda kandi rwahumurije Abarundi bari mu Rwanda ko nta mpungenge bagomba kugira nubwo Igihugu cyabo cyirukanye Abanyarwanda, rwo rukavuga ko bakwiye kuryama bagasinzira ndetse bagakomeza ibyo basanzwe bakora nta nkomyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/America-yahise-itanga-umuburo-ku-Banyamerika-kubera-ifungwa-ry-imipaka-y-u-Burundi-n-u-Rwanda

  • Umugore w’Umugaba Mukuru wa RDF yifatiye ku gahanga abahimbye ikinyoma ko yahunze u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga, haherutse gukwirakwizwa ibihuha byatangajwe n’abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo ko Solange Kamuzinzi Mubarakh yahunze u Rwanda nyamara umugabo we ari Umugaba Mukuru wa RDF.

    Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze kuvuga ko mu Rwanda hadatekanye ndetse ko n’imibereho imeze nabi, ndetse ko ari byo byatumye umugore wa Gen Mubarakh Muganga ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za America, ngo ubu akaba ari mu nzira zo gusaba ibyangombwa by’ubuhungiro.

    Solange Kamuzinzi Mubarakh, mu butumwa yanyujije kuri yamaganye aya makuru, ndetse avuga ko na we byamutunguye kuba abantu bahimbye iki kinyoma.

    Yagize ati 'Ngo habaye iki amakuru numva mu mihanda ya Arizona ! Ngo nakoze iki ? Nahunze u Rwanda ?'

    Yakomeje agira ati 'Izo 'views’ mungurisha mumpeho icyacumi kabisa ! Sha iyo bababwira Never Again mwumva iki ?'

    Mu mvugo isa nko gutebya, Solange Kamuzinzi Mubarakh yakomeje agira ati 'Mujye mwohereza icyacumi mu Rwanda, murarugurisha ni rwo rubatunze !'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugore-w-Umugaba-Mukuru-wa-RDF-yifatiye-ku-gahanga-abahimbye-ikinyoma-ko-yahunze-u-Rwanda

  • Congo Kinshasa na yo yigaramye nk’ibyo u Rwanda ruherutse gutera utwatsi #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na yo yamaganye amakuru nk’aya yari yatangajwe mu cyumweru gishize, aho yari yatangawe mu binyamakuru birimo icyo muri Israel.

    Mu cyumweru gishize kandi ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko leta ya Israel yari mu biganiro by’ibanga na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by’impunzi za Gaza.

    Umuvugizi wa leta ya Congo Brazaville akaba na Minisitiri w’itumanaho Thierry Moungalla, mu butumwa yanyujije kuri X, yahakanye aya makuru, avuga ko Leta y’Igihugu cyabo nta biganiro iri kugirana na Israel.

    Nanone kandi bimwe mu ibinyamakuru byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya na we yahakanye iby’aya makuru.

    Yagize ati 'Bitandukanye n’ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya Leta yacu na Leta ya Israel byo kwakira impunzi z’Abanya-Palestina ku butaka bwa Congo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Congo-Kinshasa-na-yo-yigaramye-nk-ibyo-u-Rwanda-ruherutse-gutera-utwatsi

  • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwinubira umuhand… – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Nyabihu barasaba kubakirwa uyu muhanda kubera ko uwo bafite utajyanye n'igihe by'umwihariko abatwara ibinyabiziga bahangayikishijwe n'uyu muhanda cyane kurusha abandi bose kubera ko ibinyabiziga byabo byangirikira muri uyu muhanda ku rwego rwo hejuru. 

    Baragaragaza ingaruka nyinshi ziterwa no kuba uyu muhanda utarimo kaburimbo harimo: kwangirika kw'ibinyabiziga bigasaza imburagihe, impanuka no gukoresha igihe kinini uva Musanze ujya Vunga kubera ububi bw'umuhanda. 

    Aba baturage barasaba ubuyobozi kubafasha uyu muhanda ukubakwa bidatinze naho ngo nibidakorwa vuba igihombo cyo kiraza gukura benshi mu muhanda.

    Si ibyo gusa abaturage bakomeje bavuga ko basaba kubakirwa uyu muhanda mu rwego rwo koroshya ingendo ku bagana ibikorwaremezo biherereye muri iyi mirenge harimo ibitaro bya Shyira, umudugudu w'ikitegererezo, amasoko ndetse n'amashuri.

    Uretse ibi binyabiziga byangirikira muri uyu muhanda, mu busanzwe ni umuhanda nyabagendwa akaba ariyo mpamvu abaturage bawukoresha bavuga ko ugomba kubakwa bijyanye n'igihe bityo iterambere ryabo rikarushaho kwiyongera.

    Ni umuhanda kandi uhuza uturere dutandukanye aritwo Ngororero, Nyabihu, ndetse n'utwo mu ntara y'Amajyaruguru harimo Musanze na Gakenke.

    Iragena Kudhura ni umwe mu batuye mu murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu aragira ati: “Turifuza ko leta yadufasha ikadushyirira kaburimbo mu muhanda kuko urebye mu turere twose tugize intara y'iburengerazuba, umurenge wa Shyira niwo udafite kaburimbo. 

    Ibi nabyo bikaba biri mu bitera kudindira mu iterambere ku batuye muri aka Karere kubera ko hari abaturage bagerageza guhinga bakiteza imbere ariko kugemura ibyo bejeje bikaba ingorabahizi.

    Yakomeje avuga ko babivuze kenshi abayobozi bakishyirira agati mu ryinyo bagaterera iyo. Ati “Rwose bayobozi mudufashije mukaduha kaburimbo mwaba mugize neza kuko byadufasha kwiteza imbere kuburyo bworoshye”.

    Hirwa Jean Pierre aragira ati “Rwose umuhanda wacu ntukoze kuko kugira ngo uve i Musanze ugere muri Vunga, bisaba igihe kinini kubera umuhanda warangiritse mbese urimo ibikuku byinshi bituma imodoka nyinshi zititabira kuza mu isantere ya Vunga cyangwa se mu isoko rya Vunga kubera ko umuhanda utameze neza.

    Icyo nasaba Leta ni ukugira ngo idutekerezeho kuko uyu muhanda wacu wa Musanze-Vunga ni umuhanda nyabagendwa ariko iyo urebye ubona iterambere ryaho rigenda gake. Icyo twifuza kuri Leta ni uko badufashije bakadukorera umuhanda byarushaho gutuma imigenderanire cyangwa se imihahiranire yoroha ku baturage.

    Kuko urabona nk’ubu ngubu umuturage yiteza imbere wenda agahinga ariko kugira ngo azabone umukiriya wo kuba yagura nk'ibyo yahinze biragorana kuko gutegera umusaruro we birahenda cyane kuko umuhanda udakoze.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnette, aragira ati “Ikibazo cy'umuhanda wa Nyakinama-Vunga ubundi uriya ni umuhanda uteganyijwe kuzubakwa ndetse akaba ari n'umuhanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

    Nk’uko rero twese tubizi ntabwo ahantu aha amasezerano ari aha iwacu gusa ahubwo ni hirya no hino mu gihugu, icyo gihe rero iyo bigenze gutyo tubiganira n'abayobozi tukareba ahihutirwa”.

    Arongera ati “Umuhanda uzakorwa uba waranakozwe ariko impamvu nyamukuru yabiteye ni icyorezo cya Covid 19 icyo gihe ni bwo wakabaye waratangiye gukorwa kuko byari biri muri gahunda. Aho icyorezo kirangiriye, Akarere kacu kibasiwe n'ibiza bitwara amafaranga menshi kugira ngo ubuzima bw'abantu bwongere busubirane.

    Ibyo byose byatumye ikorwa ry'uyu muhanda ridindira. Ariko ikiriho cyo ni uko uyu mwaka dutangiye nko mu kwa karindwi no mu kwa munani dushobora gutangira gukora uyu muhanda kuko urazwi kandi byose biterwa n'amikoro y'igihugu kuko uyu muhanda uzakorwa ku rwego rw'igihugu”.

    Kugeza ubu abakoresha uyu muhanda, bakomeje gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo biteze imbere kandi rwose barashimira ubuyobozi bubafasha buri munsi.

    Iragena Kudhura ni umwe mu batewe impungenge n’umuhanda wo muri Nyabihu

    Hirwa Jean Pierre ni umwe mu bavuga ko umuhanda wa Musanze Vunga ukwiriye gukorwa bijyanye n’igihe

    Uyu muhanda warangiritse cyane, ukaba uteza igihombo abaturage batari bacye

    Umwanditsi: Pauline IKUNDABAYO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138365/nyabihu-abaturage-bakomeje-kwinubira-umuhanda-utajyanye-nigihe-138365.html

  • Umubare w’Abimukira bari mu Bwongereza barebwa na gahunda yo koherezwa mu Rwanda urarenga ibihumbi 30 #rwanda #RwOT

    Iyi mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Mutarama 2024.

    Ni imibare yatangajwe mu gihe Guverinoma y’iki Gihugu iherutse kuvugurura amasezerano yagiranye n’u Rwanda, mu rwego rwo kuyanoza kugira ngo hatazagira icyongera gukoma mu nkokora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Guverinoma y’u Bwongereza kandi iteganya kohereza abimukira ba mbere hagati y’ukwezi kwa Gatatu ndetse n’ukwa Gatanu muri uyu mwaka.

    Mu byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi, ni uko abo bimukira barengaho gato ibihumbi 33 bamaze gusaba uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza, bakaba bagitegereje gusubizwa, kandi ko iteka rya Minisitiri ryo muri Nyakanga 2023 ryemerera Guverinoma y’iki Gihugu kohereza abo bimukira mu gihe bategereje gusubizwa.

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak aherutse gutangaza ko afite icyizere gihagije ko muri ariya mezi bateganya koherezamo abimukira ba mbere, indege ya mbere izabazana izafata ikirere yerecyeza i Kigali.

    Biteganyijwe kandi ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, izabanza guha umugisha iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Gusa bivugwa ko mu gihe indege ya mbere izaba ihagurutse izanye abo bimukira, ishobora kuzabanza kuzana bake bashoboka muri uwo mubare nk’uko byemejwe n’umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, James Eadie.
    James Eadie, avuga ku masezerano y’imyaka itanu u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza arebana n’iterambere no kwita ku bimukira.

    Yagize ati : 'Impande zombi zemeranywa ko hakenewe kongerera ubushobozi abo bimukira. U Bwongereza bwatanze inkunga kuri iyo ngingo, abayobozi b’u Rwanda na bo bafata ingamba zihamye mu bijyanye no gutegura aho abantu bazacumbika n’uko bazahugurwa, kandi ku ikubitiro imibare izaba ari mike.'

    Kugeza ubu Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwiyemeza gutanga miliyoni zisaga 290 z’Amapawundi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 462, azifashishwa mu kwita ku bimukira bazoherezwa mu Rwanda bakahaba by’agateganyo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Umubare-w-Abimukira-bari-mu-Bwongereza-barebwa-na-gahunda-yo-koherezwa-mu-Rwanda-urarenga-ibihumbi-30

  • Perezida Kagame bwa mbere yavuze uko yakiriye ibyatangajwe na Tshisekedi wongeye kwifuza gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ubwo Perezida Felix Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Igihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ashize amanga ko yifuza gutera u Rwanda.

    Mu magambo ye arimo n’ayo yavuze yibasira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Tshisekedi, yavuze ko ashobora kurasa i Kigali yibereye mu Gihugu cye.

    Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza, yagarutse kuri ibi bimaze iminsi bivugwa na Tshisekedi, avuga ko we atabifata nk’imikino nk’uko hari abavuga ko yabiterwaga no kumvisha abanyekongo ko ashoboye ngo bongere bamutore.

    Yagize ati 'Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.'

    Umukuru w’u Rwanda avuga ko nta habi harenze aho u Rwanda rwigeze kugera rukaba rwarahikuye, ku buryo hari uwashaka kongera kurugirira nabi ngo arugeze ahandi habi.

    Ati 'Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se ? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.'

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwifuriza inabi ikindi Gihugu, ariko ko abayirwifuriza bo, batakwirengagizwa kuko batuma rurushaho kwitegura kugira ngo ruzaburizemo iyi migambi mibisha birufiteho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-bwa-mbere-yavuze-uko-yakiriye-ibyatangajwe-na-Tshisekedi-wongeye-kwifuza-gutera-u-Rwanda

  • Kamonyi-2024: Byari ibyishimo mu ijoro ry'ubunani i Rukoma #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya cyeye ry'Ubunani bwa 2024, Abanyarukoma bishimiye uyu mwaka mushya bari kumwe na bamwe mu bayobozi ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi. Batunguwe no kubona RIB na Polisi mu gitaramo, ubundi bahuzwaga n'uko baje kubagenzaho ibyaha, babona bararanye ijoro babafasha kwishimira umwaka mushya binjiyemo. Ni ibirori byabereye mu Kagari ka Taba, ahazwi nko ku Makaro.

    Mu butumwa bwahawe abaturage bitabiriye iki gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2023 no gutangira umushya wa 2024, Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yibukije abaturage ko uyu ari umwaka wo gukora cyane bakiteza imbere, bagateza Igihugu imbere, kuko bafite Umutekano.

    Yabibukije ko nkuko Umukuru w'Igihugu, Kagame Paul yabivuze mu ijambo rye yifuriza Abanyarwanda n'Abaturarwanda Umwaka mushya, Igihugu gifite umutekano, kirarinzwe hose, igisigaye ni aho buri wese asabwa uruhare rwe mu bikorwa bimuteza imbere ubwe, Umuryango n'Igihugu.

    Visi Meya Niyongira, yababwiye ko ubundi iyo umuntu yishimye, akora atekanye kandi bigatuma adatekereza ibintu bibi. By'umwihariko nk'Umurenge ukorerwamo umucukuzi bw'amabuye y'agaciro, yabasabye kuva mu bibarangaza bagakora, bakava mu bikorwa by'Ubuhebyi n'ibindi bibashyira mu byaha ahubwo bagakora ibyubaka ibyiza.

    Yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul we Mutoza w'Ikirenga wahaye Abanyarwanda agaciro, akabaha umutekano kugera n'aho asagurira amahanga. Yibukije ko nta rwitwazo uyu munsi ruhari kuko; ukora arakora nta cyo yikanga kuko umutekano w'Abanyarwanda urinzwe mu mpande zose.

    Bamwe mu baturage bitabiriye iki gitaramo, barashima ibihe bagize muri iri joro basozaga umwaka banatangira umushya wa 2024. Bahamya ko ari u bwa mbere bagize ibihe nk'ibi bagasoza umwaka bagatangira undi bari kumwe n'inzego zitandukanye z'Ubuyobozi mu karere, bataje kugenza ibyaha, ahubwo kwifatanya nabo kwishimira ko basoje umwaka bagatangira undi mu mahoro.

    Karegeya Jean Bosco, umwe mu bayobozi muri PSF-Rukoma ari nayo yafatanije n'Ubuyobozi bw'Umurenge gutegura iki gikorwa, uyu akaba no mu banyarukoma uri mu bagira ijambo benshi bumva, yabwiye intyoza.com ko bagize ibihe byiza bishimiye kurusha ikindi gihe kuko nta mwanya wundi byabaye i Rukoma.

    Yagize ati' Twaraye dukoze igitaramo rwose abaturage barishima, bya cyane ariko!. Ntabwo byabagaho, ni ubwa mbere byabaye. Ubutumwa twakuyemo bwa mbere ni umunezero abantu bafite, abantu bose bishimye kubera 'Umusangiro' wari uriho, ariko kandi no kwisanga turi kumwe n'Abayobozi ku rwego rw'Akarere, na Polisi na RIB… tukabona turi kumwe twishimana'.

    Akomeza ashimira Perezida Kagame Paul, we Abanyarukoma n'Abanyarwanda muri rusange bakesha umutekano usesuye, aho bashobora kurara ijoro mu muhanda ahateguwe bishimira isozwa ry'umwaka no gutangira undi ntacyo bikanga.

    Akimana Nyampinga, umwe mu bayobozi b'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Murenge wa Rukoma(Youth Volunteers), ashima ibihe bagize nk'urubyiruko muri iki gitaramo. Ahamya ko ubutumwa bwahawe urubyiruko bushingiye ku gukora bakiteza imbere ariko kandi no kongera kubibutsa inshingano bafite mu iterambere ryabo bwite, imiryango bakomokamo n'Igihugu muri rusange.

    Nyampinga, asaba urubyiruko guhaguruka bagakora, bakarwanya ibikorwa bibi bituma hari bamwe bagongana n'amategeko. By'umwihariko nk'urubyiruko ahanini rubarizwa mu gace karimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ararwibutsa guharanira kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha mu buryo bwose, ahari ikibazo bakihutira gutanga amakuru.

    Nyuma y'igihe muri aka gace harangwa ibikorwa by'urugomo, aho hari n'abahawe izina ry''ABAHEBYI', babarizwa cyane mu bikorwa by'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko, Iki gitaramo cyagaragaje ibyishimo Abanyarukoma bari bakeneye ndetse babonye umwanya bahabwa ubutumwa bukubiyemo ubwo kwicungira umutekano, kubungabunga Ubuzima binyuze mu gukora ibikorwa bitandukanye, gukura amaboko mu mufuka bagakora no kwitabira izindi gahunda zitandukanye za Leta.

    Ni igitaramo kitabiriwe na; Uzziel Niyongira nk'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, kitabiriwe n'ukuriye urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB muri aka karere n'izindi nzego z'umutekano zirimo ingabo na Polisi n'Ubuyobozi ku rwego rw'Umurenge wa Rukoma.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/01/kamonyi-2024-byari-ibyishimo-mu-ijoro-ryubunani-i-rukoma/