Tag: Amakuru

  • Minisitiri Musabyimana yigaramye iby’uko yabujije abo mu nzego z’ibanze kuvugana n’itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, byavuzwe ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, babujijwe kongera gutanga amakuru bayaha itangazamakuru.

    Kuri uyu wa Kabiri, Depite Frank Habineza yagaragaje impungenge zihari mu gihe aba bayobozi babuzwa kuvugana n’itangazamakuru ndetse no kuba hari abaturage babuzwa kurivugisha.

    Yagize ati 'Ibyo bivamo ko namwe mutayamenya n’abaturage ntibisanzure ku itangazamakuru ntirivuge ibibazo byabo.'

    Yakomeje ati 'Iyo abaturage babivuze usanga umuyobozi w’urwego rw’ibanze, ari Gitifu cyangwa nde, amugendaho amubaza ati 'kuki wavuganye n’itangazamakuru ?’, ugasanga bibaye ikibazo umuturage agatinya.'

    'Ndetse n’undi wabyumva ko kanaka yavuganye na radiyo runaka cyangwa umunyamakuru runaka, akavuga ati 'nanjye sinzogera kuvugana n’itangazamakuru’.'

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yateye utwatsi ibi byo kubuza abayobozi mu nzego z’ibanze akuriye gutanga amakuru.

    Yagize ati 'Mbivugiye n’aha ntabwo ari byo. Ni nanjye bavugaga. Nta hantu na hamwe nigeze mvugira muri uru Rwanda ko umuyobozi atagomba gutanga amakuru.'

    Yakomeje agira ati 'Ubivuga muzamubaze aho yabikuye ariko njye ntabyo navuze, n’ahantu byavugiwe ntabwo nari mpari. Nabyumvise nanjye ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi bose. Gutanga ibindi bisobanuro ntabwo nabishobora.'

    Arongera ati 'Nanze no kubyitaho kuko numvaga bitandeba, sinabivuga ndetse sinzigeze mbivuga, uwabivuze azababwire aho yabyumvise ntabwo mpazi.'

    Bamwe mu baturage bo mu bice binyuranye bakunze kuvuga ko baterwa ubwoba na bamwe mu bayobozi, iyo hari uwavugishije itangazamakuru ku buryo hari bamwe babicikaho burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Minisitiri-Musabyimana-yigaramye-iby-uko-yabujije-abo-mu-nzego-z-ibanze-kuvugana-n-itangazamakuru

  • Ubuzima bwa Perezida Andrzej Duda wa Poland w… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuwa 06 Gashyantare 2024, Perezida Duda ari kubarizwa i Kigali aho yageze mu masaha y'umugoroba. Biteganijwe ko azasura Ingoro ya Bikilimariya iri i Kibeho ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.

    Nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje, igihugu cya Poland gikomeje kwakira abanyarwanda bifuza kujya kukigamo, bakaba banafite n'ibindi bikorwa birimo nk'ishuri ry'abafite ubumuga riherereye i Kibeho.

    InyaRwanda igiye kukugezaho mu buryo burambuye uko uyu mugabo w'imyaka 51 yaje kuvamo Perezida, ibikorwa yakoze n'ubuzima bwe busanzwe.

    Perezida Duda ubwo yageraga mu Rwanda yakiranywe urugwiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta na Ambaderi w’u Rwanda muri Poland Shyaka Anastase 

    Duda yavutse kuwa 16 Gicurasi 1972 muri Krakov kuri Janina na Jan Tadeusz Duda. Afite impamyabushobozi y'ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya AGH.

    Sekuru ari mu barwanyi bakomeye Poland yigeze kugira akaba yaranarwanye mu Ntambara ya Kabiri y'isi. Duda yabayeho umwarimu wa Kaminuza muri Poznan.

    Duda yinjiye muri politike mu buryo bwimbitse muri za 2000. Mu mirimo yakoze harimo no kuba yarabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera.

    Kuva muri 2008 kugera muri 2010 ubwo Poland yayoborwaga na Perezida Lech Kaczynski, yabaye umwe mu bakozi b'imbere mu biro by'uyu mukuru w'igihugu.

    Muri 2011 yabaye umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko. Muri 2013 ibinyamakuru byinshi byatangiye kumugarukaho bamubonamo umwuka wo hejuru wa politike.

    Muri 2014 yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y'Umuryango w'Abibumbye. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yakubise atanzitse abarimo Perezida Bronislaw Komorowski ahita amusimbura.

    Mu mwaka wa 2020 yongeye gutorerwa manda ya Kabiri ari nayo kugeza ubu ayoboye. Imyaka 9 irashize kuva atangiye inshingano zo kuyobora igihugu cya Poland.

    Muri manda zose z'uyu mukuru w'igihugu yagiye agaragaza ubushake bwo kwakira abaturage baturutse mu bindi bihugu bifuza kujya muri Poland cyane mu bihugu bya Eritrea na Syria.

    Perezida Duda n’umufasha we bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2

    Duda kandi kugeza ubu yamaze kugaragaza ko gushyira imbaraga mu mikoranire k'Ubumwe bw'Uburayi na Leta Zunze America ari ingenzi.

    Umutekano w'ibikomoka kuri peteroli no gukomeza gufasha Ukraine, Moldova n'Uburengerazuba bwa Balkan ni ibintu by'ingenzi k'Uburayi mu mboni za Perezida Duda.

    Muri 2018 amabwiriza ye yazamuye agatotsi hagati ya Poland na Israel by'umwihariko Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu agaragaza Duda nk’uhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Nyuma ariko ibi byaje gusa nk’ibibonerwa umurongo no muri 2022 umugore wa Duda yitabiriye ishyingurwa rya Edward Mosberg uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Duda azwiho kuba umwe mu bagabo bavuga rikijyana ku isi batemeranya n’iby'uko hari abantu babana bahuje ibitsina. 

    Kuva yaba Perezida wa Poland amaze guhura n'abandi bakuru b'ibihugu batandukanye.

    Muri Gicurasi 2023 yashyize umuko ku masezerano yo gutangira gukora iperereza ku bikorwa by'u Burusiya muri Poland bikaba byitezwe ko raporo ya mbere izajya hanze mbere yuko haba amatora.

    Duda yashyingiranwe na Agata Kornhauser-Duda umwarimu w'umudage wigishaga muri Krakow, bakaba barahuye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.

    Kuwa 21 Ukuboza 1994 ni bwo aba bombi basezeranye kubana, ubu bafitanye umwana umwe w'umukobwa Kinga wavutse mu 1995.

    Perezida Kagame yakiriye Perezida Duda bagiranye ibiganiro byihariye banaganira n’itangazamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139442/ubuzima-bwa-perezida-andrzej-duda-wa-poland-wakiriwe-na-perezida-kagame-i-kigali-139442.html

  • Guteza imbere ubuhanzi na Siporo- Imyanzuro y… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024, i Kigali hateraniye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19; yayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Iyo nama yitabiriwe n'Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n'abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n'ibyo ku rwego mpuzamahanga.

    Mu ijambo ritangiza inama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yagaragarije Abanyarwanda aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y'imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko urugendo rwo kubaka Igihugu rukomeje ndetse anagaragaza uko Igihugu gihagaze.

    Yagaragaje ko Igihugu gihagaze neza mu nzego zose.

    Ibiganiro byatangiwe muri iyi Nama byibanze ku ngingo zikurikira: 

    1.Kugaragaza iby'ingenzi bimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1).

    2. Guharanira kwigira mu bukungu: Ingamba n'ibisubizo bishingiye ku nkingi  zisanzwe z'ubukungu n'inkingi nshya.

    3. Urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda.

    4. Uruhare rw'urubyiruko mu kugena ejo hazaza heza h'u Rwanda.

    Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, Guverinoma yagaragaje ko hafashwe imyanzuro ikurikira:

    UBUKUNGU:

    Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w'ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo:

    ” Kongera ingano y'ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa;

    ” Kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanyeb y'Igihugu;

    ” Kongera ingano y'ubuso bwuhirwa;

    ” Kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.

    2. Gukomeza kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose, cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.

    3. Gukomeza gukora imihanda y'imigenderano no gusana iyangiritse kugira yorohereze abahinzi n'aborozi kugeza umusaruro ku isoko.

    4. Gushyiraho ihuriro ry'Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu, kandi bagahabwa amakuru ku mahirwe y'akazi aboneka mu Gihugu.

    5. Gukomeza gukwirakwiza amazi mu bice by'icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.

    6. Kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafitei mishinga mito n'iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga yerekeranye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    IMIBEREHO MYIZA

    7. Gukomeza kunoza imikorere y'urwego rw'ubuvuzi, hongerwa umubare w'amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w'abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwaremezo n'ibikoresho by'ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by'ubuvuzi gutanga serivisi nziza.

    8. Gukomeza guteza imbere uburezi bw'imyuga hongerwa umubare w'amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye.

    9. Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw'Abanyarwanda biga ubumenyi bw'imbonekarimwe (rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    10. Guteza imbere Urwego rwa siporo hibandwa ku: Gushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano z'urubyiruko rw'Abanyarwanda mu mikino itandukanye.

    IMIYOBORERE

    11. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kwimika umuco w'ubumwe n'ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n'ipfobya bya jenoside, guhangana n'uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza Ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. 

    12. Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’irembo.

    13. Kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere, harimo:

    Kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi;

    ” Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda;

    ” Gushyiraho ibigo by'amahugurwa y'urubyiruko aho bikenewe. 

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’igihugu y’Umushyikirano tariki 23-24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center 


    Imyanzuro y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024

    Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yafatiwemo imyanzuro irimo guteza imbere ubuhanzi na siporo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139443/guteza-imbere-ubuhanzi-na-siporo-imyanzuro-yinama-yigihugu-yumushyikirano-139443.html

  • Harimo ubukwe bukomeye bwAbanyarwanda:Ibikor… – #rwanda #RwOT

    Itariki ya 23 na 24 Mutarama 2024 zinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 bungurana ibitekerezo mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19 yayobowe na Perezida Kagame.

    Ikaba ari inama yasize igaragaje ishusho rusange y’uko u Rwanda ruhagaze byumwihariko mu myaka 7 ishize yaba mu mu mutekano, ubukungu, imibereho ,ubuzima n'imiyoborere.

    Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda kumva ko badacumbitse mu gihugu cyabo bagakora ibyo bakwiye gukora batuje

    Tukaba twifuje gusa n'abanyura mu bindi bikorwa bitegerejwe birimo n'Amatora afatwa nk'ubukwe rusange bw'Abanyarwanda kuko usanga abantu babiteguye neza bakajya gutora bikoze mu myambaro isa nk’iyo basamzwe bajyana mu birori binyuranye.

    Rwanda Day

    Ku wa 02 na 03 Mutarama 2024 hazaba Rwanda Day ku nshuro yayo ya 10 izabera muri Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi gahunda kuva yatangira uretse kuba yaragize uruhare muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge no kurushaho kwerekana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

    Rwanda Day yanatumye ishoramari ry'abanyarwanda baba Diaspora rizamuka ku buryo akabakaba Miliyari zisaga 600 Frw mu mwaka wonyine wa 2022 yashowe n’aba-Diaspora mu Rwanda.

    Imaze kubera Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

    Tour du Rwanda

    Isiganwa ry’amagare ribera mu Rwanda buri mwaka naryo riri mu bikorwa bikomeye bitegerejwe muri uyu mwaka aho rizatangira ku wa 18 Gashyantare risozwe ku wa 25 Gashyantare 2024.

    Irisiganwa ryagiye rigira uruhare rukomeye mu kuzana bamukerarugendo no kumenyekanisha ubwiza bw'u Rwanda rikaba risigaye rihuzwa n'ibikorwa by'imyidagaduro ishingiye ku muziki.

    Aho kuri iyi nshuro iyi gahunda izaherekezwa n'ibitaramo bizabera mu Turere turimo Huye, Rubavu, Musanze na Kigali.

    Kwibuka ku nshuro ya 30

    Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 izaba ku nshuro ya 30 ikaba ari imyaka itari yoroshye.

    Birumvikana kubanisha Abanyarwanda imiryango yabiciwe n'iya bishe  byasabye  inzira  gusa u Rwanda rwateye intambwe  ifatika mu Budaheranwa.

    Iyi ni gahunda  imara iminsi ijana inasobanura iminsi 100  Abatutsi bamaze bicwa  badafite kirengera, imiryango mpuzamahanga irebera.

    Gutaha Sitade Amahoro yavuguruwe

    Sitade Amahoro yamaze guhindurirwa imiterere ikanongererwa ubushobozi bw'abayijyagamo, byitezwe ko bitarenze Gicurasi izafungurwa ku mugaragaro.

    Iyi sitade initezweho kuzaberamo Igikombe cy'Isi cy’abakanyujijeho muri hagati ya tariki ya 07 na 17 Gicurasi 2024 kizitabirwa n'ababigwi batandukanye mu mupira w'amaguru.

    Iyi Sitade ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Kwibohora ku nshuro ya 30

    Ijambo Bato batari gito iyo uryumvise wumva ukaba usobanukiwe n'amateka y'u Rwanda uhita wumva Inkotanyi zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Itariki ya 04 Nyakanga 2024 akaba aribwo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bazifatanyiriza hamwe kwizihiza imyaka 30 ishize bigezweho, ibyagezweho no kureba uburyo bwo kubisigasira kimwe no gukomeza  kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

    Amatora ya Perezida

    Uvuze ko ibihe by'amatora biba ari ibirori mu Rwanda ntabwo waba ubeshye kuko nkanjye wandika iyi nkuru mu bihe byose yabaye maze gusa n’ugira ubumenyi bwo kumenya icyo ari cyo nabonye ari ibidasanzwe ngereranije n'amakuru nagiye numva mu bindi bihugu.

    Aho ubona ibikorwa byo kwiyamamaza byitabirwa n'abantu batagira ingano bamwe bashobora no gukora urugendo rurerure bajya kwifatanya n'abandi cyane aho Perezida Kagame abaribujye kwiyamamariza.

    Usanga biba ari ibyishimo bitagira ingano cyane mu bakuze bazi byinshi n’aho u Rwanda rwahoze muri uyu mwaka akaba azaba ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Itariki y'amatora iba imeze nk'ubukwe abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora uba usanga babukereye ababyeyi mu mikenyero abagabo mu makositimu n'imyitero myiza.

    Bagatora kare bagasubira mu mirimo yabo ugasanga mu gihe haba hategerejwe ko hatangazwa ibyavuye mu matora mu bice bitandukanye by'igihugu abantu bari hamwe basangira.

    Kuri iy'inshuro amatora y'Umukuru w'Igihugu akaba yaranahujwe nay'Abadepite nk’uko  bigenwa n’Iteka ryo ku wa 11 Ukuboza 2023.

    Kwita Izina

    U Rwanda ruri mu bihugu biza imbere byashyize imbere gahunda zo kurengera ibidukikije n'ibinyabuzima.

    Ndetse hagenda hashyirwaho gahunda zitandukanye zirimo nko guca ibikoresho bya Plastic, gushyiraho imyanya yahariwe gushyiramo ibibora n'ibitabora.

    Kuri ubu kandi gahunda yo guharanira ko imyuka ihumanya ikirere yacika ikaba igeze kure hakorwa ubukangurambaga bwo gukoresha ibinyabiziga bikoresha imbaraga  z’amashangarazi n’iz’imirasire y'izuba yaba mu bya rusange n’ibikoreshwa n'abantu ku giti cyabo.

    Hamwe n’izi gahunda zose Kwita Izina ni umwe mu muhango ukurura bamukerarugendo kandi ukarushaho kwerekana ko urusobe rw'ibinyabuzima rukwiye kubungabugwa.

    Muri uyu mwaka hakaba hitezwe ibirori by'inshuro ya 20 byo Kwita Izina abana b'ingagi byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye bigaherekezwa n'ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi.

    2024 ikaba kandi itegerejwemo amarushanwa mpuzamahanga mu mikino ya Basketball [BAL] kimwe n'ibitaramo by'uruhererekane bya Global Citizen:Move Africa.

    Isiganwa rya Tour du Rwanda ritegerejwe hagati ya tariki ya 18 na 25 Gashyantare 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139019/harimo-ubukwe-bukomeye-bwabanyarwandaibikorwa-byihariye-bitegerejwe-mu-rwanda-mu-2024-139019.html

  • Nyuma y’inkongi yibasiye ishuri muri Gakenke i Ngoma naho hadutse iyafashe amacumbi y’abahungu #rwanda #RwOT

    Ni ishuri Gahima AGAPE ryo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, aho inkongi y’umuriro yafashe amacumbi y’abahungu, bwo ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana kuko yadutse ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi nkongi yadutse saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024.

    Ati 'Umuriro waturutse mu cyumba abahungu bararamo, ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, n’ubwo hari bicye byabashije kuvamo. Kizimyamoto yahageze ariko isanga icyumba cyahiye, gusa barazimya kugira ngo umuriro udafata ibindi byumba.'

    Mapambano avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko baza kubimenya mu masaha ari imbere kuko REG yahageze bakaba bagitegereje ibiri buve mu igenzura irimo gukora.

    Ati 'REG yahageze n’ubu yasubiyeyo kureba ibyo ari byo, niba ari ukuba barashyizemo insinga nabi (installation) n’ibindi, kugira ngo tumenye icyaba cyabiteye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyuma-y-inkongi-yibasiye-ishuri-muri-Gakenke-i-Ngoma-naho-hadutse-iyafashe-amacumbi-y-abahungu

  • Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abab… – #rwanda #RwOT

    Ni kiganiro kibanze ku Bumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’urubyiruko cyagaragazaga uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza h’u Rwanda, cyabaye ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024.

    Dr Uwicyeza Doris umujyanama mu bya tekeniki muri Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje uburyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahindutse ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba barahinduye isura hakaba hariyongereho abayipfobya bagamije gushakiramo inyungu zabo bwite.

    Yagize ati: “Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ukuyipfobya ku  amateka ya kera gusa ahubwo bigira ingaruka ku bintu byose mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuri ejo hazaza, kubera ko abakwirakwiza ingengabitekerezo baba bagamije gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Yakomeje ati: “Hari abantu bashya tutari tumenyereye ko bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bayikoraga barayipfobyaga na nyuma bakomereza kuyipfobya bageze mu buhungiro. Ariko abandi bashya bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo urubyiruko, ni abana bakomoka kuri abo bayikoze.”

    Dr Uwicyeza yakomeje avuga ko abashakashatsi n’abakora mu  itangazamakuru bari mu bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati: “Nk’uko byavuzwe ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryarahindutse n’uburyo bakwirakwiza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byarahindutse, abandi bashya babyinjiyemo harimo n’ibihugu duhana imbibi byabigize politike bajya no mu nkiko Mpuzamahanga bashaka guhindura amateka. 

    Niyo mpamvu tugomba kubanza gusobanukirwa abapfobya nuko bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bisigaye biborohera bitewe nuko banakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.”

    Yunzemo ati: “Abandi bashya bapfobya ni abanyamakuru n’abashakashatsi ubu hari abantu babigize bisinesi (Busness).

    Igiteye impungenge ni uko abo bantu bo bagera mu mbuga abandi batageramo, ni abantu bagera muri za kaminuza zihambaye, bagera mu binyamakuru byitwa ko bihambaye. Usanga iryo pfobya ryirinjiye mu mvugo z’abanyamakuru n’abashakashatsi  byagizwe imvugo isanzwe .”

    Dr Uwicyeza Doris akomeza asaba  urubyiruko gufata ingamba zo guhangana nabo bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yanavuze ko abanyamategeko bakwiriye gufasha urubyiruko kumenya amategeko mpuzamahanga arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batazagwa mu mutego wo gukoresha imvugo zirimo Izo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kudasobanukirwa amateka yayo.

    Yagize ati “Hari imyaka umuntu ageramo akaba adashobora kuvuga ngo ibintu ntabyo nzi kuko ntabyize mu ishuri, dufite natwe amatelefoni dufite amanite tuzi gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Umuntu wese w’Urubyiruko umuhaye izina ry’umuntu mu munota umwe yaba yamaze kumenya aho aba, abo bakorana n’abo bakundana. Kuki izo mbaraga tutazishyiramo ahubwo tukihugura natwe ubwacu, tugomba no kuganira tugahugurana hagati yacu .”

    Dr Uwicyeza yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Dr Uwicyeza yakomeje asaba urubyiruko gufasha bagenzi babo gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bahangane n’abakwirakwiza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Hari uburere umuntu ahabwa n’umuryango hari n’ubwo ahabwa n’Igihugu. Ntabwo upfa kumenya ibyo umuntu atekereza mutaganiriye. Hari igihe mu ishuri umuntu yiga neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yagera mu rugo bakamwigisha ingengabitekerezo, ntabwo wabimenya mutaganiriye.

    Dufite umukoro mu banyamategeko wo kwigisha amategeko arebana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ukuntu yahura no kwisanzura mu gusangira ibitekerezo tukabigisha bakabyumva.”

    Dr Uwicyeza yakomeje asaba urubyiruko ruba hanze y’Igihugu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati: “Ku rubyiruko ruri hanze namwe mufite uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga muharanire guhesha ishema Igihugu murwanirire isura u Rwanda.”

    Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku  nshuro ya 19 yabaye kuva kuwa Kabiri tariki ya 23 ikaba yasojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024.

    Yabaye mu gihe muri uyu mwaka muri Mata 2024  Abanyarwanda n’abatuye Isi yose bazibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr Uwicyeza Doris yagaragaje ko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahinduye isura kuko byinjiyemo n’ababigize Business.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138998/gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-hari-ababigize-businesi-dr-uwicyeza-138998.html

  • Ibintu bine bisobanura imibereho ya Perezida… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yatanze cyagaragaje uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda yahuriyemo n'Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi — Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana, Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard, Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' na Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba.

    Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, muri Kigali Convention Center.

    Utumatwishima yavuze ko mu rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse yize amasomo ane arimo Kwiyoroshye, Gucunga amarangamutima, Icyizere n’imbabazi ndetse no kudatinya ibibazo umuntu ahuye nacyo.

    1.Kwiyoroshya;

    Utumatwishima yavuze ko amateka agaragaza ko buri wa Gatatu w’icyumweru nyuma ya saa sita, habaga ibikorwa byo kwitoza gusingiza ‘Uwari Perezida na Mama we’.

    Yavuze ko iyo urebye mu bindi bihugu, iyo abayobozi bakuru b’igihugu bagiye gutambuka, kenshi usanga bahekerejwe n’imodoka nyinshi, ku buryo bitangaza abantu benshi- ariko siko bimeze kuri Perezida Kagame.

    Utumatwishima ati “Nyakubahwa Perezida ukuntu mwiyoroshya, twakize uburyo natwe igihe tuzaba turi mu nshingano, ari abato n’abakuru, kwiyoroshya ku rwego mwiyoroshyaho.”

    Yavuze ko kwiyoroshya bijyanye no guca bugufi kuri Perezida Kagame, ku buryo kenshi anasaba ko n’indirimbo zihimbwa zikomoza kuri we, zitsa cyane ku Rwanda.

    2.Gucunga neza amarangamutima;

    Utumatwishima yavuze ko akurikije ibivugwa umunsi ku munsi, birimo abantu batuka u Rwanda n’abantu batuka Perezida Kagame, akanashingira ku kuntu ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye ‘ubundi twakabonye nk’ejo mwakatubwiye ngo dukenyere tugende’.

    Yavuze ko iyi mibereho ya Perezida Kagame ari isomo ry’ibihe biri imbere. Bityo ko ‘igihe tuzaba dukomerewe natwe cyera tuzakomeze twige gucunga neza uko dukemura ibibazo nk’uko Nyakubwaha Perezida wa Repubulika abikemura.”

    Uyu muyobozi yavuze ko muri iyi minsi Abanyarwanda bagaragaje uburyo batishimira abo mu bindi bihugu bahora batuka u Rwanda, ku buryo iyo hagira ‘usifura twari kugenda’.

    Akomeza ati “Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukuntu mu byihanganira mu gakomeza kubaha amateka mpuzamahanga, mukihangana, natwe igihe bizaba bibaye tugomba kwihangana, tukagira urwego ducungaho amarangamutima yacu.”

    Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko iri somo rikomeye, kandi bakwiye kurigira impamba yabo ya buri munsi.

    3.Icyizere n’imbabazi;

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ‘muri iyi mirimo dukora abantu benshi barakosa’ ariko ko Perezida Kagame akomeza kubagirira icyizere n’imbabazi.

    Yatanze ingero z’amakosa anyuranye abayobozi bakora, ndetse Perezida Kagame yabafata akabahana kandi akongera kubagirira icyizere. Ati “Icyizere n’imbabazi mugira, abantu bose tubafasha kuyobora tugomba kwiga gukomeza kumva, kugirira icyizere abantu n’ubwo bakosa.

    4.Kudatinya gukemura ikibazo ubonye.

    Utumatwishima yavuze ko agendeye ku cyizere n’imbabazi za Perezida Kagame, urubyiruko rukwiye kwiga kugica umuco wo gukemura ikibazo cyose abonye.

    Yisunze imbwirwaruhame za Perezida Kagame zitsa cyane ku gusaba urubyiruko kwanga ikibi, Utumatwishima yababwiye ko badakwiye guha umwanya abantu babashora mu bibazo ‘kabone n’ubwo waba ukibwiwe n’uwo ari we wese. Ni uko’ ng’uko Paul Kagame akora.”  

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagarutse ku masomo ane asobanura imibereho ya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center 










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138996/ibintu-bine-bisobanura-imibereho-ya-perezida-kagame-mu-miyoborere-138996.html

  • Ibyo abahanzi bifuza kuri Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Utumatwishima yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center.

    Ni mu kiganiro yahuriyemo n'Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi — Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana; Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard; Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' na Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba.

    Utumatwishima yavuze ko nka Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, bafite gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko, Leta ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushakira hamwe uko urubyiruko rwabona akazi.

    Uyu muyobozi yavuze ko hari gutekerezwa uko urubyiruko ruri mu myaka 16 y’amavuko rwabaho mu myidagaduro myiza.

    Utumatwishima anavuga ko hari gutekerezwa uko ‘urubyiruko rwacu rwagira imico myiza’. Ni intego avuga ko bazageraho bafatanyije n’inzego zinyuranye uhereye ku muryango kugeza ku gihugu.

    Yabwiye Perezida Kagame ko abahanzi bishimiye kuba mu 2023 harabereye ibitaramo bikomeye byajemo abahanzi bo mu mahanga. Ati “Bambwiye ko nzabashimira.”

    Ibitaramo byabereye mu Rwanda mu 2023, birimo ibya Giants of Africa, itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, ibitaramo bya Move Afrika n’ibindi.

    Utumatwishima yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere ubuhanzi n’abahanzi kugira ngo bigirire akamaro Igihugu ndetse n’ababukora.

    Utumatwishima yavuze ko abahanzi nyarwanda bamubwiye ko ibitaramo byabereye i Kigali mu 2023 byabasigiye amasomo akomeye bazubakiraho. Ati “Abahanzi babigiyeho (bigira ku bahanzi Mpuzamahanga) gukora ibitaramo ku rwego mpuzamahanga.”

    Yavuze ko ‘abahanzi babonye y’uko bafite agaciro kuko Nyakubahwa Perezida Kagame akenshi yari ahari’. Akomeza ati “Ahubwo barambwiye ngo n’abandi bayobozi bandi bajye baza mu bitaramo.”

    Utumatwishima yavuze ko abahanzi banishimiye ko ubu ubuhanzi buri muri Minisiteri y’urubyiruko.

    Yavuze ko abahanzi bamubwiye ko bifuza ko inama zose zitegurwa mu gihugu yaba iza Leta n’iz’abafatanyabikorwa bajya bahabwa umwanya bakagaragaza ubuhanzi bwabo yaba bishyuwe cyangwa batishyuwe mu kugaragaza ‘ibyo bashoboye’.


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima

    Umuyobozi akaba n'Uwashinze Ikigo Muhisimbi — Voice of the Youth in Conservation, Emmanuel Harerimana 

    Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ubutabera, Dr. Doris Uwicyeza Picard 

    Chaste Niwe washinze 'Bridge to Rwanda' 

    Albert Munyabugingo washinze sositeye ya Vuba Vuba 

    Samantha Teta ukora mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma niwe wayoboye ikiganiro kibanze ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka u Rwanda 

    Abarimo Minisitiri Utumatwishima batanze ikiganiro ku nshingano z'urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138990/ibyo-abahanzi-bifuza-kuri-perezida-kagame-138990.html

  • Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? #rwanda #RwOT

    Nta gihugu kigira akaga nk'ikiyoborwa n'abategetsi batazirikana ko'akahise gategura akazoza(umugani w'ikirundi), ngo bibuke ko amagambo n'ibikorwa byabo bizabashora mu rubanza n'amateka. Nguko uko iyo Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA) aza kwibaza, akisubiza mbere yo gutsindwa na kamere, byari kumufasha kwigengesera mu mvugo no mu ngiro, ntiyiteranye n'ejo hazaza.

    Iyo aza kwiha umwitozo woroshye, akibaza tumwe muri utu tubazo, byari gutuma atekereza kabiri, ntabe 'bavugirije'.

    1. Igihe kajugujugu y'u Rwanda yajyaga kuzimya isoko rikuru rya Bujumbura, rwari urwango Perezida Kagame yari afitiye Abarundi, cyangwa umwanzi yari CNDD-FDD yatwitse iryo soko nkana, igamije gutikiza imitungo y'Abatutsi n'abandi batari abayoboke bayo, nk'uko amaperereza mpuzamahanga yigenga yaje kubigaragaza?

    2. Ubwo Perezida Kagame n'abayobozi bakuru hafi ya bose mu Rwanda bitabiraga imikino inyuranye yabereye i Bujumbura nyuma gato y'aho CNDD-FDD igiriye ku ngoma, burya rwari urwango, cyangwa yari agamije gushimangira umubano mwiza hagati y'abaturanyi, no gufasha uBurundi kwereka amahanga ko nabwo bufite icyerekezo cy' ubutegetsi buhamye?(Nubwo kwari ukwibeshya).

    3. Igihe u Rwanda rwashyigikiraga ko u Burundi buba kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ndetse RUKANABWISHYURIRA IMISANZU, Jenerali NEVA yabibonyemo urwango rwa Perezida Kagame, cyangwa kwari ukubukura mu bwigunge, nabwo bugasusiruka mu ruhando rw'amahanga? Kwibagirwa cyangwa kwirengagiza ineza wagiriwe, ugeze ahakomeye, nta bupfura bubirimo, ariko nta n'igitangaje, burya ngo 'ugirirwa ineza n'uwo yigiriye aba agra Imana'.

    4. Ese ubwo ingabo z'u Rwanda zatabaraga abasoda b'u Burundi bari muri Santarafrika bamaze guterwa n'inyeshyamba, ndetse zimaze kubicamo 3, Jenerali NEVA abibonamo ubuhemu? Uwatekereza giswa yakwicuza ubwo butwari, ariko nta musirikari wa RDF warangwa n'ubugwari bwo gutererana abari mu kaga

    5. Ese, ubwo muri Nyakanga 2021, uRwanda rwashyikirizaga uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA rwari rwafatiye ku butaka bwarwo, Jenerali NEVA na CNDD-FDD ye, babibonyemo urwango cyangwa ubugwari? Kongo yabaye indiri y'abamutera ntacyo NEVA ayishinja, ahubwo niyo'somambike'.

    6. Ko hari Abarundi, barimo n'ibikomerezwa mu butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Burundi hakaba interahamwe, ibigarasha, abajenosideri ba FDLR, za FLN n'abandi bagizi ba nabi bakingiwe ikibaba n'uBurundi, Jenerali NEVA yari yumva na rimwe Perezida Kagame amwita umugambanyi, ko ahubwo uRwanda rurinda imbibi zarwo, rugahora rwiteguye ko uzarenga wa murongo utukura azabera abandi akarorero?

    Perezida Ndayishimiye rero, irinde guhotorana, ahubwo wubake dipolomasi ihamye, na politiki ikemura ibizazo uhereye mu mizi, aho gushaka uwo ubyegekaho.

    Kubahana nibyo bizagufasha guhangana n'ingorane udacishijwemo, ngo buri wese abone ko ukiri inyigaguhuma aho rwahinanye.

    Irinde guhubuka mu mvugo no mu bikorwa, dore watangiye kunyuranyaa mu mashyi no mu mudiho. Jya wibuka ko amagambo yawe y'uyu munsi, ariyo azakubera urubanza ejo n'ejobundi.

    Reka kugendera kuri politiki ya hutu-pawa. N'abo uyigana ntiyabaguye neza, dore isi bayimarishije ibirenge bahunga, nka Gahini amaze kwica Abeli. Ubwinshi bw'ibitekerezo byiza, byuzuzanya kandi bidashingiye ku bwoko, nibyo byatumye abandi batera imbere.

    Reka politiki ya cyana , ya munyangire. Wikwiyahura mu myumvire ipfuye ya Tshisekedi, wirengagije ko 'wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'.

    The post Ariko abategetsi b'u Burundi bita Perezida Kagame 'umwanzi ', bajya bibuka ko biteranya n'amateka? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ariko-abategetsi-bu-burundi-bita-perezida-kagame-umwanzi-bajya-bibuka-ko-biteranya-namateka