Tag: Amakuru

  • Nta gushidikanya ko tuzatsinda ingengabitekerezo ya Jenoside- Perezida wa Sena Kalinda – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida wa Sena Dr. Kalinda François-Xavier yabigarutseho ku wa 21 Mata 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Komini Runyinya n'inkengero zayo bari bahungiye ku biro bya Komini (ubu ni mu Murenge wa Karama mu karere ka Huye).

    Perezida wa Sena yagize ati 'Nta gushidikanya ko tuzatsinda burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ikarandurwa burundu, kuko muri iyi myaka 30 ishize, ibimaze kugerwaho ni byinshi kandi byose ni umusaruro dukesha ubudaheranwa no gushyira hamwe.'
    Yashimiye ubuyobozi bwiza igihugu gifite kuri ubu, buha agaciro buri Munyarwanda ntawe usigaye inyuma, burinda Abanyarwanda bose, kandi bugaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, bitandukanye n'ubuyobozi bubi igihugu cyagize bukabiba urwango rwagejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ubugome n'urwango Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa, ntibyari gushoboka iyo igihugu cyacu kiza kuba gifite ubuyobozi bwiza bubakorera kandi bubarinda. Jenoside yaratekerejwe, irategurwa kandi ishyirwa mu bikorwa na Leta ni nayo mpamvu yashobotse.''

    Ku itariki ya 21 Mata 1994 hishwe Abatutsi muri Komini Runyinya bigizwemo uruhare na Hategekimana Déogratias wari Burugumesitiri wayo, ariko ubukana bwa jenoside bwiyongera kubera ko bamwe mu bategetsi bakuru muri guverinoma yiyise iy'abatabazi, muri ayo matariki bari barageze muri perefegitura ya Butare gutangiza Jenoside.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Mugesera Antoine wigeze kuyobora Ibuka akanaba Senateri ndetse akaba avuka i Karama, yavuze ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Jenoside Abatutsi mu Rwanda, bishwe mu buryo 50 butandukanye, ibi bikaba bigaragaza ubugome bw'indengakamera Jenoside yakoranywe.

    Mugesera yasabye ababyeyi guha abana babo umurage mwiza babarinda kwigishwa urwango, ahubwo bakigishwa ubumwe, gukora no guteza imbere igihugu aho kwigishwa amacakubiri.

    Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Karama, avuga ko akwiye guhabwa umwihariko.

    Yagize ati 'Umwihariko wa mbere aha i Karama, ni uko ari ho hahungiye Abatutsi benshi mu 1994, hakicirwa Abatutsi benshi kandi hakaba ari naho bashyingurwa, ari nayo mpamvu dusaba ko hakwiye ku bungwabungwa mu buryo by'umwihariko.''
    I Karama mu Karere ka Huye, hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 68 bari bahungiye kuri Komini ya Runyinya no mu nkengero zaho.

    Abaharokokeye n'umuryango Ibuka basaba ko kuba ari ho hahungiye Abatutsi benshi mu Rwanda bakanahicirwa, bikwiye gushingirwaho hakubakwa urwibutso rwa Jenoside rugashyirwa mu nzibutso zo ku Rwego rw'igihugu.

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yashobotse kubera ko igihugu cyari gifite ubuyobozi bubi.

    Abitabiriye iki gikorwa babanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi basaga ibihumbi 68 biciwe i Karama

    Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko na bo bitabiriye iki gikorwa

    Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-gushidikanya-ko-tuzatsinda-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ikarandurwa

  • Kwibuka30: Abayobozi n’abakozi ba MTN na Mobi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, ni bwo itsinda rigari ry'abayobozi n'abakozi baturutse mu Kigo cy'Itumanaho cya MTN Rwanda ndetse na Mobile Money Rwanda Ltd ryakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hasurwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Bakihagera, beretswe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside, bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso, bafata umwanya wo gusura inzu ndangamurage ibumbatiye amateka yaranze igihugu by'umwihariko mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze batura indabo inzirakarengane ziharuhukiye.

    Nyuma yaho hakurikiyeho igikorwa cyo kwibuka, cyitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Aegis Trust, ugamije kurwanya Jenoside kandi unafite mu nshingano kwita ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Munyantwali Alphonse, ari nawe wari umushyitsi mukuru.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Munyantwali yavuze ko nyuma yo gufata umwanya bagasura urwibutso bakwiriye no gufata ingamba za 'Never Again/Ntibizongere ukundi,' bakirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi atari ku Batutsi gusa, ahubwo no ku munyarwanda wese ndetse no ku kiremwamuntu icyo ari cyo cyose.

    Yagize ati: 'Iyo turi hano, ni byo turaha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi; turabunamira, turafata mu mugongo abarokotse Jenoside cyane cyane abari muri mwebwe, cyane cyane abafite ababo bashyinguye hano, ariko kandi ni n'umwanya wo gusubiza amaso inyuma no gufata ingamba za 'Never Again.' Ntibizongere ukundi ntabwo bivuze ku Batutsi gusa, ntibizongere ukundi ku munyarwanda wese ndetse no ku kiremwamuntu icyo aricyo cyose.'

    Uyu muyobozi, yashimiye MTN ku bw’iki gikorwa no ku bw’uruhare rwayo mu mivugururire y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agaruka ku rugendo rwo kwiyubaka rw’imyaka 30 ishize, aboneraho no gushimangira akamaro ko kwiga amateka y’igihugu ndetse n’intambwe zo kongera kugira igihugu gitekanye.

    Jean Marie Vianney yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yaciyemo mbere, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yaho kugera uyu munsi.

    Mu buhamya bwe, JMV yavuze ukuntu mbere ya Jenoside kwiga byari urugamba rukomeye ku bana b’Abatutsi, banatsinda bakariganwa imyanya yabo igahabwa abandi bari bakomeye icyo gihe.

    Igihe Jenoside yabaga, JMV yaburanye burundu n’umuryango we arwana intambara ikomeye wenyine, ku bw’amahirwe aza gushobora kwambutswa n’umugabo wa Nyirasenge ahungira muri Zaire, aho yaje no guhurira n’umuryango we bakabayo mu buzima bukomeye kugeza ubwo bumvaga amakuru y’uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside bakagaruka mu Rwanda

    Yavuze ko ubwo bageraga mu Rwanda basanze aho bari batuye harabaye amatongo, bongera kubaho mu buzima bukomeye bwo gucumbikirwa n’abagiraneza batandukanye, ariko avuga ko kugeza ubu igishimishije ari uko yabashije kwiyubaka, akiga akarangiza amashuri ndetse ubu akaba afite n’umuryango; umugore n’abana babiri.

    Yasoje agira ati: “Uyu munsi rero ndashima kuko nongeye guhobera ubuzima nkaba nishimiye ubuzima ndimo, narashatse mfite umugore n’abana babiri, muri macye amashami yarashibutse kandi aratoshye. Bantu muri hano rero, tugerageze twishimire igihugu cyiza dufite, kuko harabaye ntihakabe, kandi ijoro ribara uwariraye. 

    Duharanire ko icyakongera kudusubiza muri buriya buzima cyose tuzakirwanya twivuye inyuma, kuko aho twavuye ni habi bikomeye ariko aho tujya ubu ni heza cyane. Ndashimira na MTN ku bw’ubusirimu mwatugejejeho nukuri, kuko kera itumanaho ryari rigoye cyane. Kuba abantu bashobora guhamagarana aho baba bari hose iryo ni iterambere dukesha imiyoborere myiza.”

    Bamwe mu bakozi ba MTN bakinnye umukino bise “Global Graduates Play,” ugaruka ku buzima bw’umwana wasize iwabo babanye neza n’abaturanyi akajya kwiga mu mahanga, yagaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside agasanga abo yisanzuragaho nk’inshuti z’umuryango nizo zishe umuryango we. 

    Uwo mukino, washimangiye imbaraga z’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, aho abahemukiwe bemera kubabarira ababahemukiye bakabahekura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bodibe Mapula yashimiye umushyitsi mukuru Alphonse Munyantwali wabahaye ikiganiro cyubaka, ashimira uwatanze ubuhamya ndetse n'abo bavanye muri MTN ndetse na Mobile Money ku bwo kwigomwa umwanya wabo bakitabira iki gikorwa.

    Mapula yagize ati: 'Uyu munsi nka MTN Rwanda ndetse na Mobile Money Rwanda twifatanyije n'igihugu muri rusange mu kwibuka inzirakarengane zasize ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Mapula yakomoje ku ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ubwo yatangizaga ku mugaragaro iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nka MTN bishimira ko nabo hari uruhare bagize mu iterambere igihugu kimaze kugeraho.


    MTN na Mobile Money Rwanda Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali



    Beretswe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi wa MTN Rwanda n’uwa Mobile Money Rwanda Ltd


    Bashyize indabo ku mva, aharuhukiye imibiri y’abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi



    Hakurikiyeho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 


    Alphonse Munyantwali uyobora Umurango Mpuzamahanga wa Aegis Trust ni we wari umushyitsi mukuru


    Yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye gufata ingamba zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ku isi hose

    Umuhanzi akaba n’umukozi wa MTN Rwanda, Isabane Alain Moise niwe wafashije abitabiriye kwibuka binyuze mu bihangano bye  


    Ibihangano bye byibandaga ku gushima Imana yo yabanye n’abanyarwanda kuva mu bihe bya Jenoside kugeza magingo aya


    Jean Marie Vianney yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside n’urugendo rwe rwo kwiyubaka



    Bamwe mu bakozi ba MTN Group bakinnye umukino w’ibyabaye muri Jenoside n’ingaruka mbi byagize ku barokotse



    Hagaragajwe imbaraga zikomeye z’ubutabera nyuma ya Jenoside


    Uru rubyiruko rwaririmbye zimwe mu ndirimbo zo kwibuka


    Ubwo abayobozi ba MTN Group bacanaga urumuri rw’icyizere


    N’abandi bose bari aho bacanye urumuri rw’icyizere


    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimira ko iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 30 ishize nabo barifitemo uruhare

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142204/kwibuka30-abayobozi-nabakozi-ba-mtn-na-mobile-money-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-r-142204.html

  • Intumwa za RDF ziyobowe na Gen Mubarakh Muganga ziri muri Jordanie – #rwanda #RwOT

    Gen. Maj Yousef Huneiti n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga bahuye kuri uyu wa 22 Mata 2024.

    Amakuru yashyizwe kuri X, agaragaza ko abayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye hagati y'impande zombi.

    Ubu butumwa buvuga ko 'Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda riyobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen Mubarakh Muganga basuye ingabo za Jordanie. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Ingabo muri Jordanie, Maj Gen Yousef Huneiti aho aba bayobozi bombi baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y'impande zombi.'

    Ubufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi bumaze igihe kirekire ndetse mu bihe byashize Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda agirana ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo.

    Uretse umubano mu by'ingabo hari n'amasezerano yasinywe muri Mutarama 2024, ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay'ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n'ubukungu ndetse n'ajyanye n'ubutwererane mu rwego rw'ubuzima n'ubuvuzi.

    Muri Mutarama mu 2024, Umwami Abdullah II wa Jordanie, yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yaragiriye uruzinduko mu Rwanda ari iby'agaciro, ndetse ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro n'intego z'iterambere zubakiye ku mahoro, ubutabera n'umutekano.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’itsinda ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo wa Jordanie

    Ingabo z’u Rwanda na Jordanie zifitanye umubano ukomeye kuva kera

    Ibiganiro bagiranye bigaruka ku gushimangira umubano w’ingabo ku mpande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-wa-rdf-gen-mubarakh-muganga-ari-muri-jordanie

  • Kamonyi: Visi Meya yavuze ku mwenda ukabakaba Miliyoni 100 bishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by'amashuri #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye ine ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by'amashuri mu Mirenge itandukanye y'Akarere ka Kamonyi bishyuza amafaranga yabo ku mirimo bakoze ubwo bubakaga ibyumba by'amashuri. Bamwe bavuga ko Akarere kabateje ubukene n'ibibazo birimo iby'amabanki bafashemo inguzanyo ngo babashe gukora imirimo basabwaga. Ubuyobozi bw'Akarere bwemera ko bufite ideni ry'agera kuri Miliyoni ijana(100,0000,000Frws) bugomba aba ba Rwiyemezamirimo ariko ko nta gihe kizwi cyo kubishyura.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu asubiza umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu mwenda Akarere kabereyemo ba Rwiyemezamirimo, yemera ko uyu mwenda bawuzi, uhari kandi ko bari mu nzira zo gushaka igisubizo bafatanije na Minisiteri y'Uburezi nubwo nta gihe kizwi cyo kuba bishyuye.

    Yagize ati' Abubatse ibyumba by'amashuri bakaba batarishyurwa, ni byo abo bantu barahari! Ni hafi Miliyoni ijana( 100,000,000Frws). Abo ba Rwiyemezamirimo rero baratumiwe baraganirizwa ndetse ku bufatanye na MINEDUC( Minisiteri y'Uburezi), haracyashakishwa uburyo ubushobozi bwo kubishyura bwaboneka cyane ko Budget (ingengo y'Imari) ya mbere yari yarangiye agasigara atishyuwe'.

    Visi Meya Niyongira, akomeza avuga ko inzira yo gushaka igisubizo gikemura burundu iki kibazo cy'umwenda Akarere kishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo ikomeje kandi ko hari ibiganiro biganisha ku gushaka igisubizo. Ati' Dukomeje gushakisha igisubizo cy'uburyo amafaranga yaboneka kugira ngo abo bantu bayabone, tugirana inama nyinshi ariko igikenewe ni uko bishyurwa'.

    Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yo gutinda kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo ari uko hari bamwe muri bo bari bafite dosiye zituzuye. Ahamya ko ubu abujuje ibisabwa hari gushakwa uko ikibazo kiva mu nzira, bakishyurwa.

    Mu gihe Akarere kavuga ko kari mu nzira yo gushaka igisubizo kirambye cyo kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo bamaze imyaka ine bategereje, hirya no hino mu mirenge hakomeje urugamba rwo kubaka ibindi byumba by'amashuri kuko hari ikibazo cy'ubucucike mu mashuri. Hari kandi gushakishwa uko haboneka intebe zigera ku bihumbi 20 zizashyirwa mu byumba by'amashuri bitandukanye kuko hari aho usanga abanyeshuri bicaye hasi kuko nta ntebe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/20/kamonyi-visi-meya-yavuze-ku-mwenda-ukabakaba-miliyoni-100-bishyuzwa-na-ba-rwiyemezamirimo-bubatse-ibyumba-byamashuri/

  • Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda 'ihwa mu kirenge', ariko ararushywa n'ubusa #rwanda #RwOT

    Jean-Pierre Lacroix ni Umufaransa wagirango yazanywe ku isi no kubangamira u Rwanda, dore ko ahorana imigambi yo kuruteza akaga, ariko buri gihe Imana ikamwereka ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda.

    Mbere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, Jean-Pierre Lacroix yari umujyanama mu biro bya Minisitiri w'Intebe w'Ubufaransa, Edouard Balladur, akaba no mu byegera bya Perezida François Mitterrand byari bifite umukoro wo gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kurwanya FPR-INKOTANYI, gutegura no gushyira mu bikorwa iyo Jenoside.

    Nk'uko bigaragara muri 'Raporo Duclert', yerekana bidasubirwaho uruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Jean-Pierre Lacroix ni umwe mu bateguye icyiswe'Opération Turquoise', cyari kigamije gufasha abajenosideri kurangiza neza umugambi wabo, no kubahungisha mu ituze, ingabo za RPF-INKOTANYI zitabafatiye mu cyuho.

    Gutorokesha leta y'abiyise 'Abatabazi' byagezweho, ndetse aho abajenosideri bagereye muri Zayire(Kongo y'uyu munsi), Jean-Pierre Lacroix na bagenzi be bakomeza kubaba hafI, babakorera ubuvugizi, babaha intwaro n'ibindi bya ngombwa byagombaga kubafasha kwisubiza ubutegetsi mu Rwanda, bagasoza umugambi wa Jenoside batarangije uko babyifuza. Ibi byo ntibyabahiriye kuko uwo mugambi wakomwe mu nkokora n'isenywa ry'inkambi zo muri Zayire, zitwaga iz'impunzi z'Abanyarwanda, kandi mu by'ukuri zari iza gisirikari n'indiri z'Interahamwe

    Jean-Pierre Lacroix ntiyashizwe. Yakomeje kuba umwe mu banyapolitiki b'Abafaransa bakingira ikibaba abajenosideri ngo badashyikirizwa inkiko, ndetse ahubwo bakomeza ibikorwa byo kugambanira uRwanda ngo rusubire mu icuraburindi.

    Ubu rero Jean-Pierre Lacroix ni Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe ibikorwa by'Amahoro, by'umwihariko muri Kongo-Kinshasa. Ni umwanya yifuza gukoresha abangamira inyungu z'uRwanda, cyane cyane afasha Kongo mu kugereka ibibazo byayo ku Rwanda.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Gashyantare bwo yarushijeho kwiyambika ubusa. Ubwo yari muri Kongo yaratinyutse atangaza ko Loni igiye guha intwaro abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, atitaye ko barimo abajenosideri bo muri FDLR.

    Jean-Pierre Lacroix kandi ntacyo bimubwiye kuba Leta ya Kongo n'abayishyigikiye agiye guha intwaro, bazwiho guhohotera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi. Ubu ni ubufatanyacyaha muri jenoside Loni igiye kwishoramo.

    Mu ibaruwa Leta y'uRwanda yashyikirije Umuyobozi w'Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yagaragaje ko uwo mugambi wo guha intwaro uruhande rumwe mu zihanganye muri Kongo, uzatuma ibintu birushaho kudogera, intambara ihitana abantu abandi bakava mu byabo ikarushaho gukaza umurego.

    Iyo baruwa isaba ko Loni yakwisubiraho, aho kongera ibitwaro mu gace gasanzwe karabaye umuyonga, igashishikariza impande zihanganye kuyoboka inzira y'ibiganiro. Keretse niba ari bya bindi ngo'usenya urwe umutiza umuhoro', kandi si Loni yakabikoze!

    Jean-Pierre Lacroix arateganya guha intwaro uruhande rwa Tshisekedi mu gihe we n'abamushyigikiye, nka FDLR na Perezida Evariste Ndayishimiye w'uBurundi, bivugira ku mugaragaro ko bazashoza intambara ku Rwanda. Ibi bisobanuye rero ko Loni, ibinyujije mu Munyamabanga Mukuru wayo Wungirije, ishyigikiye ko intambara iyogoza aka karere kose k'ibiyaga bigari.

    Uretse urwango Jean-Pierre Lacroix n'abo basangiye imyumvire bafitiye uRwanda gusa, arabizi neza ko ikibazo cya kongo kitazigera kirangizwa n'imbunda.

    Ntayobewe ko Kongo itigeze ibura intwaro n'abarwanyi. Ubu muri Kivu y'Amajyaruguru honyine hari ibihumbi utabara by'abasirikari: Ingabo za Kongo(FARDC), FDLR n'indi mitwe yiyise'Wazalendo', ingabo z'uBurundi, iza Malawi, iza Tanzaniya, iz'Afrika y'Epfo, abacancuro bo mu bihugu byinshi nka Rumaniya n'Uburusiya, n'abandi bazwi n'abatazwi. Aba bose barwanisha imbunda zigezweho ndetse n' indege kabuhariwe z'intambara.

    Nyamara se bibuza M23 gukomeza kwigarura uduce twinshi cyane. Ubu n'umujyi wa Goma uragerwa amajanja!

    Icyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabuze ni ubushishozi bwo kumva ko umuti w' iyi ntambara ari inzira ya politiki. Bukeneye kuva ku izima, bukayoboka ibiganiro hagati y'Abanyekongo ubwabo, kuko kwigira'ndigabo' kwa Tshisekedi no kwiringira inama z'abamuroha bizarushaho kumubyarira amazi nk'ibisusa.

    Naho Jean-Pierre Lacroix yari akwiye kumva ko imigambi yo guhemukira uRwanda kuva kera itamuhiriye, agasubiza amerwe munisaho. Azabaze n'abandi bagerageje kubera u Rwanda 'ihwa mu kirenge', bakozwe n'ikimwaro izuba riva!

    The post Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda 'ihwa mu kirenge', ariko ararushywa n'ubusa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umufaransa-jean-pierre-lacroix-yiyemeje-kubera-urwanda-ihwa-mu-kirenge-ariko-ararushywa-nubusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umufaransa-jean-pierre-lacroix-yiyemeje-kubera-urwanda-ihwa-mu-kirenge-ariko-ararushywa-nubusa

  • Ibikorwa by'Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora #rwanda #RwOT

    Ubwo Perezida Kagame Paul yitabiraga umunsi wa mbere w'inama yitwa The World Governments Summit yiga ku miyoborere, irimo kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye ubunararibonye bw'Abanyarwanda mu guhitamo abayobozi bazabayobora mu matora ataha ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w'inama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu kiganiro yatanze ku munsi wa Mbere w'amatora ari kumwe n'Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, Perezida Kagame yabajijwe icyizere afite cyo gutsinda amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, dore ko yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kwiyamamaza.

    Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko amahitamo y'ugomba kuyobora ari mu biganza by'Abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bintu bitandukanye.

    Icyakora, yavuze ko ibikorwa aribyo bizivugira muri ayo mahitamo. Ati 'Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa, tuzareba…. Bishingira ku batora, amateka, ibikorwa bizivugira.'

    Tubibutse kandi ko amatora ya Perezida mu Rwanda azabera rimwe n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo guhurizwa hamwe. Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda ruzaba rugiye mu matora ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwiyamamaza kw'abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry'abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y'u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

    Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay'abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

    The post Ibikorwa by'Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/63202-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=63202-2

  • 'Niyamye nkomeje abansanisha n'ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe' Gradis Nkerinka. #rwanda #RwOT

    Gradis Nkerinka ni Umunyarwandakazi utuye mu Budage, akaba umukobwa wa Eustache Nkerinka wari umurwanashyaka ukomeye wa MDR, ndetse akaba yarigeze no kuba umudepite w'iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aho Faustin Twagiramungu aviriye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe, Eustache Nkerinka wamufataga nk'Imana ye yamukurikiye mu buhungiro, aba ari naho bombi bakomereza ibikorwa byo kugambanira u Rwanda, babinyujije mu dutsiko tw'abagizi ba nabi tunyuranye. By'umwihariko Eustache Nkerinka we yihutiye kuba umurenzamase mu mutwe w'iterabwoba RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Eustache Nkerika yaje kurwara cyane, ntiyakomeza kwigaragaza muri RNC, ariko ntiyanayisezeramo.

    Aha rero niho ibyihebe bigenzi bya Nyamwasa byashatse gushimuta Gradis Nkerinka, ngo bimusimbuze umubyeyi we badasangiye na gato ibitekerezo, nk'uko Madamu Gradis yabisobanuriye Igicaniro TV dukesha iyi nkuru.

    Mu minsi ishize twabasobanuriye uburyo ibyo byihebe byasubiranyemo, bimwe byamburwa imyanya mu butegetsi bwa RNC, ibindi 'biragabirwa', ariko ari bya bindi ngo 'iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye'.

    Icyo gihe byavuzwe ko Gradis Nkerinka ariwe uhagarariye RNC mu Budage.
    Mu kiganiro rero nyirubwite yagiranye na Egide Ruhashya wa 'Igicaniro TV', yagize ati:' Niyamye nkomeje abansanisha n'uwo mutwe w'iterabwoba wa RNC. Uretse no kuwuhagararira mu Budage nk'uko babintwerera, sindi n'umuyoboke wawo, sinzigera nanaba we'.

    Abajijwe aho ibyo byihebe byaba byaravanye ubusazi bwo kumwitirira ibyo atari byo, Madamu Gradis Nkerinka yavuze ko bashobora kuba baribeshye ko kuba umubyeyi we, Eustache Nkerinka, yarabaye umuyoboke wa RNC igihe kinini, byatuma n'umukobwa we yiyumva nk'umuyoboke wayo. Ati:' Ibyo data yabayemo niwe bireba, njye ntaho mpuriye nabyo. Ikindi kandi, nawe ubwe igihe yamazemo cyabaye imfabusa kuko nta na kimwe byamumariye'.

    Usesenguye neza ubutumwa bwa Madamu Gradis Nkerinka, harimo ibintu nka bibiri by'ingenzi:

    1. Madamu Gradis yababajwe n'abantu bamusanisha n'ibyihebe, bifite imigambi yo kugirira nabi Igihugu, kandi we ikimuraje ishinga ari ukwiyubakira ubuzima, nta kintu na kimwe kimuteranyije n'Igihugi cye. 2. Madamu Gradis araburira abajya muri politiki zitagira epfo na ruguru. Aratanga urugero rw'umwanya umubyeyi we yataye, ubwo yajyaga muri RNC y'abantu batazi ibyo barimo.

    Nyir'amatwi yumve. Abazaguma mu buyobe, umunsi w'ingaruka nugera ntibazitwaze'sinamenye'.

    The post 'Niyamye nkomeje abansanisha n'ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe' Gradis Nkerinka. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niyamye-nkomeje-abansanisha-nibyihebe-byo-muri-rnc-na-data-nkerinka-wayibayemo-yataye-igihe-gradis-nkerinka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niyamye-nkomeje-abansanisha-nibyihebe-byo-muri-rnc-na-data-nkerinka-wayibayemo-yataye-igihe-gradis-nkerinka

  • Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar ba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi yakirwa na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

    Aba bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’Ibihugu bayoboye banakomoza ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga.

    Nyuma y’ibi bigabiro Perezida Kagame na Emir wa Qatar bagiye kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Asia wakinwe saa kumi n’ebyiri ukabera kuri Lusail Stadium, umujyi usanzwe unubatswemo ibiro by’umukuru w’Igihugu.

    Muri sitade kandi, Perezida Kagame yari yicaranye na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infatino.

    Uyu mukino wa nyuma wahuzaga Qatar na Jordaniya warangiye ikipe y’igihugu ya Qatar yegukanye igikombe ku bitego 3-1 nyuma yuko rutahizamu wayo Akram Afif, atsinze ibi bitego wenyine byose bya penariti.

    Perezida Kagame areba umukino wa nyuma w’igikombe cya Asia 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139565/perezida-kagame-ari-kumwe-na-emir-wa-qatar-barebye-umukino-wa-nyuma-wigikombe-cya-asia-139565.html

  • Kugira ngo wumve uko Leta yari iriho yari ifi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yakoze ibiganiro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru byiswe “Rubyiruko, Menya Amateka Yawe”, byabereye muri IPRC North (Nyakinama) mu Karere ka Musanze.

    Ni ibiganiro bihuza urubyiruko n’abakuze baganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingufu bashyira mu kubaka Ubudaheranwa kugira ngo ayo mateka atabaherana, ariko kandi baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ibi biganiro byabimburiwe no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze. Bishwe ubwo bari bahungiye ahari ku Rukiko rw’ubujurire bikarangira bahiciwe urupfu rw’agashinyaguro.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yahise aganiriza urubyiniro rwari ruteraniye muri IPRC Musanze, yibanda ku nyigisho zimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda ari na ko akomoza ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda kuva muri 1959 aho kwica Umututsi bitafatwaga nk’icyaha.

    Yabanje kwibutsa urubyiniro ko Abanyarwanda bahoze bimakaza ubumwe, gukundana no gutabarana, bitandukanye n’ubwicanyi bwabaranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “Abanyarwanda bo hambere bimakazaga gukundana, gushyigikira, kuba indashyikirwa, kubana neza, kuba inyangamugayo, kuba umugabo, gukunda igihugu;

    Kugira ishyaka, ubwitange, indangagaciro Nyarwanda na Kirazira, kwirinda ububwa, ubusambo, uburiganya, ubutindi n’ibindi. Ikindi Abanyarwanda bose bari bazi ko ari bene Kanyarwanda, Gihanga. Nta Mututsi, nta Muhutu cyangwa Umutwa wabagaho ahubwo ibyo byari ibyiciro by’imibereho n’ubukungu”.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko kugira ngo bacemo Abanyarwanda ibice, babanje kuvuga ko batandukaniye ku burebure (indeshyo), ibintu byatangijwe n’Abadage muri 1916.

    Yavuze ko uko imyaka yashiraga indi ikaza ariko byatangiye kuba bibi, Abatutsi batangira kwicwa guhera mu 1959, 1973 kugera muri 1994 aho Jenoside yakorewe Abatutsi yashyiriwe mu bikorwa.

    Yavuze ko kugira ngo ubwicanyi bukomeze kandi bugerweho, hakuweho icyaha cyo kwica Umututsi kugira ngo abaturage biyumvemo uwo mugambi mubisha. Yagize ati: “Kugira ngo wumve uko Leta yari iriho, yari ifite urwango, kwica Umututsi ntibyari icyaha. Ibintu byatumye abaturage babikora ku bwinshi”.

    Minisitiri Bizimana yibukije urubyiniro ko FPR Inkotanyi itaje kubohoza igihugu ku bwo gukunda kuyobora, ahubwo byari ukubohora abaturage bari barimo kwicwa no kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabibarutse.

    Yagize ati “Ntabwo FPR Inkotanyi yaje kubohora u Rwanda kuko yashakaga ubuyobozi, oya. Yashakaga kuvana ishyanga abari barahejejwe hanze y’u Rwanda ndetse kandi yashakaga guhagarika ubwicanyi bwari burimo gukorerwa abanyarwanda”.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko Abanyarwanda bahunze bari barabwiwe ko igihugu ari gito bityo ko ntaho abandi babona bajya. Nyamara icyo gihe abatuye u Rwanda bari miliyoni zirindwi (7)”.

    Yasoje asaba urubyiniro gushyira hamwe bakarwanya abashaka guhungabanya umutekano n’ubumwe bw’abanyarwanda. Yasabye urubyiniro gusigasira ibyagezweho binyuze mu guhangana n’abarutera banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Yibibukije ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari urubyiniro, bityo ko urubyiniro ariyo ntwaro yo gukoresha yaba mu byiza no mu bibi. Yashishikarije urubyiruko kwiyunga no kubabarira cyane ko nawe ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yakorewe ivangura aho yavanwe mu ishuri azira kuba yarabarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi.

    Minisitiri Bizimana yabanje gutera igiti cy’umurinzi

    Minisitiri Bizimana yahwituye urubyiruko anenga Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi


    Min Bizimana avuga ko yahuye n’ivangura ubwo yari umunyeshuri

    Abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuyobozi mu ntara y’Amajyaruguru bitabiriye iki gikorwa






    Urubyiruko rwahawe inyigisho runatanga ibitekerezo


    Umurinzi w’igihango Thadee yakomoje ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139564/kugira-ngo-wumve-uko-leta-yari-iriho-yari-ifite-urwango-kwica-umututsi-ntibyari-icyaha-min-139564.html

  • Kamonyi: Moto zahawe ba Gitifu b'Utugari aho kuba igisubizo zabereye benshi umuzigo w'ibibazo #rwanda #RwOT

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari tugize Akarere ka Kamonyi hashize igihe bahawe Moto zo kubafasha mu koroshya urugendo igihe bari mu kazi. Ntabwo baziherewe ubuntu kuko hariho amafaranga(Nkunganire) Leta ibishyurira n'ayo ubwabo biyishyurira. Guhabwa izi Moto nta ruhushya rwo gutwara bagira, byabereye benshi umuzigo, zishyira ubuzima bwa bamwe mu kaga, bake bahitamo kuzibika mu nzu, abandi bazitwara bwiyahuzi.

    Bamwe muri aba Banyamabanga Nshingwabikorwa(Gitifu) b'Utugari baganiriye na intyoza.com bavuga ko bishimiye guhabwa izi Moto ariko ubu abatari bake bakaba bafite umutwaro kuri zo kuko ntacyo zibamariye uretse kubashyira mu bibazo.

    Kimwe mu byo bahurizaho, bavuga ko ku batagira uruhushya rwo kuzitwara ndetse bakaba baraziparitse bahomba kabiri kuko bagira kwishyura ayo bazisabwaho(Credit) bakabaye bakenuza ibibazo bafite, bakongeraho no gukomeza kwishyura ay'ingendo( Transport) bakora kandi byitwa ko bahawe Moto zibafasha mu ngendo z'akazi.

    Bamwe ntabwo batinya no kugaragaza ko izi Moto zibagejeje habi mu bukene ndetse zikaba zikururira bamwe mu kurya ruswa kuko ayo bahembwa ashirira mu ngendo bishyura batakangombye, akanashirira kandi mu kwishyura uruhare rwabo kuri izi Moto zicaye, batanashobora gushora mu muhanda ngo zibinjirize.

    Bamwe muri aba ba Bagitifu baganiriye na intyoza.com ariko bakaba batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze, basaba Ubuyobozi ko bwabemerera mu gihe batarabona impushya, bagashaka aba Motari bazitwara zikaziba icyuho barimo guhura nacyo ariko kandi bakaba banabakoresha mu kubatwara igihe bari mu ngendo z'akazi.

    Intyoza.com ifite ingero zitari nke za bamwe muri aba ba Bagitifu bazi gutwara Moto ariko batarabibonera urushushya, bamwe bazitwara nta ruhushya ndetse hari abagiye bafatwa na Polisi inshuro zitari nke. Bemera ko ibyo bakora bazi neza ko ari amakosa, ariko ko nta mahitamo yandi kuko kwishyura ingendo bari mu kazi basize Moto mu nzu banishyura uruhare rwabo kuri zo(Credit) batabibasha n'umushahara wabo bita muto.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi avuga kuri iki kibazo gikomereye ba Gitifu b'Utugari, yabwiye intyoza.com ko abazihawe aribo kibazo ku kuba batabona uruhushya rwo kuzitwara kuko nk'Akarere ngo kabasabye ko bakora uruhare rwabo rwo kuziga hanyuma kagakorana n'inzego bireba bagahabwa ibizamini.

    Ati' Harimo abazitwara badafite Perimi, twarabasabye tuti mwebwe ni mwige muzimenye, ni mu mara kuzimenya twebwe turakorana n'inzego zibishinzwe babashakire uburyo mushobora gukora ibizamini. Abo nibo dutegereje ahubwo!'. Akomeza avuga ko batasabira abantu 2 cyangwa 3 ikizamini, ko bategereje umubare ufatika bakabona kubasabira gukoreshwa ibizamini, ko rero aribo bikerereza ndetse bakanakerereza bamwe muri bagenzi babo bashyize umuhate mu kuziga.

    Meya Dr Nahayo Sylvere avuga ko izi Moto ku bazihawe atari izo gukoresha Bizinesi( Business) zabo bwite, ko baziherewe kubafasha mu kazi ari nayo mpamvu Leta ibunganira mu kuzishyura.

    Ati' Ntabwo byemewe ko umuntu afata Moto yahawe muri buriya buryo ngo abe yajya kuyikoresha muri Bizinesi ye. Impamvu yayihawe ni ukugira ngo imufashe mu kazi abashe kuzuza inshingano ze! Icyo rero iyo kidahari, icyo yayiherewe ntabwo aba aricyo iri mu gukoreshwa'.

    Imibare intyoza.com ifite kugeza ubu, igaragaza ko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) b'Utugari 59 tugize Akarere ka Kamonyi, abafite Kategori 'A' yo gutwara Moto ni 3 gusa. Abafite izindi Kategori ni 6, Abafite impushya z'agateganyo( Provisoire) ni 11, abandi bose nta nakimwe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/09/kamonyi-moto-zahawe-ba-gitifu-butugari-aho-kuba-igisubizo-zabereye-benshi-umuzigo-wibibazo/