Tag: Amakuru

  • Minisitiri Dr Ngirente ari muri Qatar #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yageze i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandaty tariki 04 Werurwe 2023.

    mu butumwa ibiro bya Minisitiri w'intebe byanyujije kuri Twitter buvuga ko yitaburiye Inama ya 5 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw'ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).

    The post Minisitiri Dr Ngirente ari muri Qatar appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/04/minisitiri-dr-ngirente-ari-muri-qatar/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-dr-ngirente-ari-muri-qatar

  • Perezida Ndayishimiye yemeje ko abatinganyi yise “ibivume”batazemerwa i Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburundi, Evariste Ndayishimiye,yirahiye avuga ko abatinganyi batazemerwa mu gihugu cye aho yakoresheje imvugo ikomeye abita ibivume.

    Ubu butumwa yabutangiye mu masengesho yateguwe n'Inteko Ishingamategeko y'u Burundi yabaye ku wa gatatu w'iki cyumweru.

    Mu butumwa yatanze, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubutinganyi ari imico mibi yadutse mu Isi aho abagabo barongorana ndetse n'abagore bakarongora bagenzi babo.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko biteye agahinda kuba hari n'abantu bigisha ijambo ry'Imana bashyigikira umuvumo w'ubutinganyi.

    Avuga ko ubutinganyi ari icyaha Imana yanga urunuka ku buryo mu myaka yo hambere yarimbuye Sodoma na Gomora kubera ibyo byaha.

    Ati ' Hageze ku cyaha cy'uko abagabo barongorana n'abagore bakarongorana iyo ni ivumwe Imana ntishobora kwihangana.'

    Yasabye ko Umurundi wese wishora muri izo ngeso afatwa nk'ikivume kabone n'ubwo yaba atuye mu bihugu byemera ubutinganyi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu kwamagana abakora ubutinganyi Ndayishimiye yemeza ko atazemera ko igihugu kivumwa kubera ako gatsiko k'abantu biyemeje kunyomoza ubushobozi bw'Imana ku bijyanye n'imyororokere.

    Ati 'Kirazira gukurura umuvumo, Isi irimo iratujyana ahantu tutabona neza, hanyuma uko kuntu yabaye nto, iyo Shetani nishake ibe Calfornia irakoshya wicaye aha mu Burundi.'

    Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ufite avuga ko hari abaryamana bahuje ibitsina bagera kuri 24 batawe muri yombi ku wa 23 Mutarama 2023, bafatiwe i Gitega.

    Abo barimo abagabo n'abagore bafunzwe ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n'ishyirahamwe ryitwa 'MUCO' ku nkunga ya USAID.

    IVOMO:UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-ndayishimiye-yemeje-ko-abatinganyi-yise-ibivume-batazemerwa-i-burundi

  • SKOL yatanze inkunga y'ibikoresho by'isuku ku miryango ijana yo muri Musambira – #rwanda #RwOT

    SKOL yabinyujije muri gahunda izwi nka 'FXB Musambira Village program' igenewe gufasha abaturage bo muri ako gace kuva mu bukene no kwita ku buzima.

    Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.

    Ati 'Iyi ni gahunda nshya yatangijwe umwaka ushize igikeneye inkunga ngo tubashe gushyira mu bikorwa harimo n'ibikoresho by'isuku twabonye uyu munsi. Iyi nkunga izadufasha guhugura abagenerwabikorwa bacu ku byo bakwiriye kwitaho ngo ubuzima bwabo bube bwiza muri rusange.'

    Umwe mu bafashijwe, Mukamana Seraphine, yashimiye FXB Rwanda kuri gahunda batangirijwe igamije kubungabunga isuku no kubafasha muri gahunda zitandukanye nko gutera inkunga abana bacikirije amashuri, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi n'ibindi.

    By'umwihariko ku bikoresho by'isuku bahawe, yavuze ko bizabafasha kugira isuku mu ngo zabo no kurya amafunguro asukuye ndetse n'amazi atetse neza.

    Benurugo Emilienne ushinzwe imibereho myiza muri SKOL, yavuze ko isuku ari isoko y'ubuzima bwiza kuri bose.

    Ati 'Kugira isuku bya buri munsi bituma ubuzima buba bwiza, bikarinda ibyago byo kwibasirwa n'indwara. Twarabibonye mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19 ndetse n'igihe cy'ibyorezo nka Ebola. Isuku ituma umuntu yigirira icyizere mu ruhame. Iyo rero abantu bameze neza, batanga umusaruro.'

    Yavuze ko gufasha umuryango gutera imbere ari ikinti bashyira imbere muri SKOL, yizeza ko bazakomeza kubishyigikira mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ubufatanye bwa FXB na SKOL mu guteza imbere abaturage binyuze mu mushinga SKOL FXB Village program, mu myaka itatu ishize wateye inkunga imiryango 60 igizwe n'abantu 434. Ni ubufasha bugamije gutuma iyo miryango yigira nyuma y'igihe runaka.

    Abaturage bishimiye ubufasha bahawe na SKOL ifatanyije na FXB

    Ibikoresho byatanzwe byiganjemo iby’isuku

    Abaturage bagaragaje ko ubufasha bahawe bugiye kubafasha gukomeza kubungabunga isuku

    Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.

    Umuyobozi wa FXB Rwanda, Emmanuel Kayitana yashimiye ubufasha SKOL yatanze, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango ufite isuku.

    Buri muryango wahawe ibikoresho by’isuku birimo amajerekani, ibikombe, amabase n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-yatanze-inkunga-y-ibikoresho-by-isuku-ku-miryango-ijana-yo-muri-musambira

  • Amasubyo mu cyemezo gihagarika gukata imishahara y'abakozi mu turere – #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko andi mafaranga abakozi bakatwa ku bushake bwabo nk'ayo kwizigamira muri Ejo Heza, ubwishingizi bw'amashuri y'abana, ubw'ubuzima [Life insurance] ubwizigame, n'ayandi abakozi bakatwaga bitacyemewe.

    Bisobanuye ko abakozi bazajya bafata umushahara wabo bakuremo ayo gutanga muri gahunda runaka cyangwa babikorere ku mabanki bahemberwamo bidakozwe n'abashinzwe abakozi mu turere.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko ari icyemezo kizatangira kubahirizwa ku mushahara w'uku kwezi [Werurwe 2023].

    Ku rundi ruhande hari abasanga ari icyemezo gifite ingaruka nyinshi ku bakozi, ibigo bafatagamo ubwishingizi ndetse na gahunda z'ubwiteganyirize nka 'Ejo Heza'.

    Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa Life, Kamanzi Eric, yabwiye IGIHE ko nk'ibigo by'ubwishingizi bajyaga mu turere gukora ubukangurambaga, abakozi batwo bagafata ubwishingizi cyangwa kwizigamira noneho bakagira amafaranga biyemeza buri kwezi babakata ku mishahara yabo bikozwe n'abashinzwe abakozi mu turere.

    Kamanzi yasobanuye ko muri rusange iki cyemezo kizagira ingaruka ku ruhande rw'abakozi n'urw'ibigo bitanga ubwishingizi n'ubwizigame.

    Ati 'Nibihagarikwa harimo ko ibyo abanyamuryango bacu bari biyemeje ku ntego yo kugira ubwishingizi ari ubw'amashuri y'abana, ari ukwizigamira, bizahagarara. Ntabwo amafaranga tuzaba tukiyakusanya'.

    Ibi bizatuma icyari giteganyijwe nk'ubwishingizi n'ubwizigame kitagerwaho kandi ari bimwe mu by'igihugu gifite mu ntego.

    Kamanzi ati 'Igihugu kirimo gushyira imbaraga mu kuzamura umuco wo kwizigamira mu baturage, igihe bihagaze, urumva ko uwo mugambi utazaba ukigezweho nk'uko wakagombye kugerwaho'.

    Ibigo by'ubwishingizi bikusanya amafaranga y'imisanzu buri kwezi bikayashora mu bikorwa by'ubukungu kugira ngo byunguke n'abanyamuryango babigiremo inyungu bigendanye n'intego yatumye babigana.

    Mu gusobanura iki cyemezo, abakozi ngo bazajya bahembwa bafate amafaranga bayatange mu bigo by'ubwishingizi, muri Ejo Heza n'ahandi cyangwa bavugane na banki bahemberwamo zijye zikuraho ayo mafaranga ziyashyire mu kigo cy'ubwishingizi.

    Kamanzi asobanura ko kugira ngo ibi bikorwe amabanki akata hagati ya 1000Frw na 1500Frw. Indi mpungenge ni uko iyo amafaranga yageze mu ntoki z'umuntu bigora kuyarekura.

    Ati 'Tekereza umukozi utanga 3000Frw buri kwezi, kuba banki yajya imuca 1000 cyangwa 1500Frw kandi ubundi amafaranga yakatwagaho nta zindi nyungu zivaho, urumva ko bizagorana'.

    Ikigega Ejo Heza, ni kimwe mu bizagirwaho ingaruka n'iki cyemezo. Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko ababarizwa mu bakozi b'uturere basinye inyandiko z'ubushake bwo kwizigamira muri iki kigega bagera ku 86,600.

    Aba bizigamiraga miliyoni 203.9Frw ku kwezi, ku mwaka bakizigamira miliyari 2.4Frw. Bisobanuye ko ubu bwizigame bushobora kugabanyuka cyane.

    Umwaka ushize, Akarere ka Gakenke kaje ku isonga mu kwiteganyiriza muri Ejo Heza. Meya w'aka karere, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko kuba haratanzwe uriya murongo batazasubira inyuma kandi batazateshuka gukora ubukangurambaga nk'uko bisanzwe.

    Ati 'Kuba amafaranga ye [umukozi] atajya muri Ejo Heza avuye ku mushahara, ntibyamubuza ko n'ubundi namugeraho kuri telefone ye ashobora kwizigamira'.

    Imibare ya RSSB igaragaza ko kuva iki kigega cya Ejo Heza cyatangira muri 2018 kugeza taliki ya 20 Gashyantare 2023 abanyamuryango 3,110,446 bamaze kukiyandikishamo.

    Muri bo abizigamira ni 2,585,139 bafite ubwizigame bwa miliyari 31,985,460, 235. Ubu bwizigame bumaze kugira inyungu za 5, 904,621,194 Frw na leta ikaba yaratanze uruhare rwa 3,174,704652 Frw. Amaze kugera muri iki kigega yose hamwe ni miliyari 41,064,785,105.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku rwego rw'Ishyirahamwe ry'ibigo by'ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR), hari gutegurwa inyandiko y'icyo batekereza kuri iki cyemezo kugira ngo babyereke inzego zibishinzwe n'ingaruka bizagira ku bucuruzi bw'ubwishingizi, urwego rw'imari no ku bwizigamire bw'abaturage cyane cyane abakozi ba leta.

    Abakozi ba leta mu turere ntibazongera gukatwa amafaranga atarateganyijwe n’itegeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasubyo-mu-cyemezo-gihagarika-gukata-imishahara-y-abakozi-mu-turere

  • Imbuto Foundation yakanguriye urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe n'ubw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwahawe abiga mu Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, IPRC Tumba, mu kiganiro bahawe ku wa 2 Werurwe 2023, nka kimwe mu bigenerwa abanyeshuri bashya bitegura gutangira amasomo.

    Iki kiganiro cyatanzwe hagamijwe gufasha urubyiruko gukomeza gushakira hamwe umuti w'ikibazo cy'inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'agahinda gakabije kari kugaragara cyane.

    Umukozi ukurikirana gahunda zijyanye no kwita ku buzima bw'imyororokere muri Imbuto Foundation, Kayiranga Eric, yavuze ko urubyiruko rudakwiye kugira ikibazo ku byiyumviro bagira bageze mu gihe cy'ubugimbi n'ubwangavu kuko ari igihe kiba kigeze cy'imikurire ya muntu kandi bibaho ku bantu bose.

    Yagize ati “Kuba umubiri wawe ukura ugatangira guhindagurika ni ibintu bisanzwe. Iyo ugeze mu bugimbi cyangwa ubwangavu nta kabuza umubiri wawe uba ugomba guhinduka, ni ngombwa rero kubyakira no kubyemera.”

    Yanabaganirije ku bimenyetso bigaragaza ko umubiri uri guhinduka haba ku bahungu n'abakobwa, anababwira ko ari igihe baba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina bagomba kwirinda.

    Ati “Kuba ushobora kuzana ibiheri mu maso, kuba watangira kwaguka amatako cyangwa kwiroteraho ku muhungu n'ibindi byose bibaho rwose.”

    Kayiranga yasabye urubyiruko gukoresha uburyo bwose mu kwirinda inda ziterwa abangavu cyangwa no gutwita ndetse no gutera inda batabiteguye, rukanibuka gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byananiranye.

    Ku bijyanye no gufasha abanyeshuri biga muri iri shuri kubona udukingirizo, Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yavuze ko ikigo kigiye gushyiraho “uburyo bworoshye bufasha abanyeshuri kubona udukingirizo.”

    Urubyiruko rwiga muri IPRC Tumba rwibukijwe ko ari ingenzi kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe nka kimwe mu bibazo bishobora kubangamira imyigire yabo n'iterambere ryabo muri rusange.

    Rutagarama Alexis ukora mu Ishami ry'Ubuzima muri Imbuto Foundation, aganiriza uru rubyiruko yagarutse ku itandukaniro hagati y'ubuzima bwo mu mutwe n'uburwayi bwo mu mutwe.

    Yagize ati 'Tugomba kubaho neza, gusa icyo mugomba kumenya ni uko igihe ufite ibikuboshye hari igihe bikubuza kugera ku ntego zawe no kubaho ubuzima bwiza, n'ubwo ari byo twese twifuza.'

    Yabwiye urubyiruko igisobanuro cyo kubaho neza. Ati “Kubaho neza ni ukubaho wumva utekanye, umubiri wawe umeze neza, ibitekerezo bimeze neza, ubanye neza n'abandi, ubasha no kwibonera iby'ibanze mu buzima.”

    Umunyeshuri uri mu Itsinda rifashanya kuganira hagati y'abanyeshuri mu kwirinda indwara zo mu mutwe, Marara Norbert, yavuze ko bungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo bari basanganywe.

    Ati “Ni igikorwa cyiza cyane kandi dushimire abaduhaye ikiganiro. Cyahuye n'itsinda dufite rishinzwe gukumira agahinda gakabije mu banyeshuri bagenzi bacu, ubumenyi twahungukiye rero tuzakomeza kubwifashisha.”

    “Twabonye ko hano twabikoraga mu buryo bworoshye ariko ni ikibazo kinini birenze uko twe tubitekereza. Twari tuzi ko ari indwara iba mu bakuze cyane ariko twasanze ahubwo urubyiruko ari twe turembye. Itsinda ryacu rigiye gukora byisumbuyeho turwanye izi ndwara.”

    Imibare y'Ishami rya Loni (OMS) igaragaza ko ku Isi yose hari abantu barenga miliyoni bafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Imibare y'Ibitaro bivura indwara zo mu Mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, biyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije na 2020/2021.

    Abanyeshuri ba IPRC Tumba banyuzwe n’ikiganiro kirebana no kurwanya inda zitateguwe

    Abanyeshuri babwiwe ko ibibazo byo mu mutwe bikemurwa n’umuntu ku giti cye

    Abanyeshuri bari bafite amatsiko menshi bakurikiye neza amasomo bahawe

    Abanyeshuri bisanzuye basobanuza ibibazo ku ndwara zo mu mutwe

    Abarezi na bo bitabiriye ikiganiro cyari kiri guhabwa abanyeshuri barera

    Ikiganiro cyarangiye abanyeshuri bagifite amatsiko menshi yo kuganira

    Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyeshuri bari kumwe n’abayobozi babo

    Imbuto Foundation yeretse urubyiruko rwa IPRC Tumba ko kubaho neza ari ukubaho utekanye

    Rutagarama Alexis, wo mu Muryango Imbuto Foundation niwe watanze ikiganiro ku buzima bwo mu mutwe

    Rutagarama Alexis, yasobanuriye abanyeshuri ba IPRC Tumba impamvu bagomba kubaho batekanye

    Ibitekerezo n’inyunganizi by’abanyeshuri byari ingenzi muri iki kiganiro

    Marara Norbert yemeye ko bungutse ubumenyi burenze kubwo bari bafite ku ndwara zo mu mutwe

    Ubuyobozi bw’ikigo bwashyikirijwe imfashanyigisho ku buzima bw’imyororokere

    Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yemereye abanyeshuri ko ikigo kigiye gushyiraho uburyo bworoshye bubafasha kubona udukingirizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yakanguriye-urubyiruko-kwita-no-kubungabunga-ubuzima-bwo-mu

  • Kenya: Perezida Ruto na Odinga bamaganye amahuriro y'abatiganyi mu gihugu #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto na Raila Odinga, batavuga rumwe kera kabaye bahuriye ku mvugo yo kwamagana ko abatinganyi mu gihugu, bemererwa kugira amahururo.

    Bwana Ruto umaze iminsi asabwa kugaragaza aho ahagaze ku butinganyi mu gihugu, yavuze ko ari umuntu w'Imana utashyigikira bene aya mahano nk'uko yabyise, kandi ko atazigera ashyigikira ko umugore ashaka umugore mugenzi we cyangwa se ngo umugabo ashake umugabo mugenzi we babane mu rugo.

    Uku ni nako kandi bwana Raila Odinga abibona, kuko avuga ko abanyamategeko ubundi basobanura amategeko bakayahuza n'ibiriho ariko bataharema.

    Urukiko rw'ikirenga ruherutse gutangaza ko ababana bafite ibitsina biteye kimwe, abitwa abatinganyi mu Kinyarwanda kubabuza gushyiraho amashyirahamwe yabo ari ukubakorera ivangura.

    Raila Odinga asanga urukiko rw'ikirenga rwarakoze amahano, kuko rwasobanuye amategeko mu buryo rudafitiye uburenganzira n'ububasha.

    Visi Perezida wa Kenya, bwana Rigathi Gachagua, nawe ari mu bategetsi babona ko ntawe ukwiye kwemererwa kwigamba ko akora ibyangwa n'amaso y'Imana mu gihugu.

    Abanyamadini benshi muri Kenya nabo bari mubamaganye ko abatinganyi bemererwa kugira amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwabo.

    The post <strong>Kenya: Perezida Ruto na Odinga bamaganye amahuriro y'abatiganyi mu gihugu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/kenya-perezida-ruto-na-odinga-bamaganye-amahuriro-yabatiganyi-mu-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-na-odinga-bamaganye-amahuriro-yabatiganyi-mu-gihugu

  • Amavuta mabi mu binyabiziga, kimwe mu byongera ubukana bw'imyotsi yangiza ikirere – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakomeje guhashya imyuka ihumanya ikirere binyuze mu gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ikirere yo mu 2016 agena uko hakirindwa iyangirika ry'ikirere, yashyizweho n'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EPA.

    Mu rwego rwo guhangana n'ihumywa ry'ikirere riturutse ku binyabiziga mu Rwanda, guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu ikoreshwa ry'ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi aho kuri ubu byanasonewe imisoro.

    Hari abakoresha ibinyabiziga basanga n'ibikoresha moteri bishobora kugira uburyo bwo kutangiza ibidukikije ahubwo biterwa ahanini n'amavuta cyangwa ubwoko bwa lisansi bikoresha.

    Muri iyi minsi bamwe mu bakora ubucuruzi bw'ibikomoka kuri petiroli mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko hari izishobora gukoreshwa kandi zibungabunga ibidukikije nka Ultra tech yatangijwe na Rubis, Engen Eco drive n'izindi zishobora kurinda ikinyabiziga gusohora imyotsi ihumanya ikirere.

    Abahanga bagaragaza ko uretse lisansi n'amazutu ariko imodoka zikoresha amavuta yaba aya moteri, aya feri n'andi ziri mu bihumanya ikirere bitewe n'ayo banyoye.

    Umudage w'umuhanga mu birebana n'ibinyabiziga mu kigo cy'abadage gikora amavuta ya Lup Plus, Sleyman Nohman, yavuze ko ibikoresha moteri byose bishobora kwangiza ikirere biturutse ku byakoreshejwe bitujuje ubuziranenge.

    Ati 'Ubundi biterwa n'amavuta ukoresha iyo ukoresheje amavuta afite ubuziranenge bwemewe kandi butangiza ibidukikije, bivuze ko iyo ukoresheje amavuta meza, usohora imyuka ihumanya mike cyane, moteri igakora neza, igahora isukuye kandi bigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.'

    Yavuze ko mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu biri gutera imbere mu bijyanye n'ubuhinzi bugezweho, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hakwiye kubaho ubushishozi bw'amavuta akoreshwa muri ibi bikoresho byifashishwa kuko bishobora gukurura ikibi aho kugera kuri rya terambere ryifuzwa.

    Ati 'Urebye nk'amavuta ya Lub Plus, ashobora gufasha abantu mu ngeri zitandukanye. Hari akoreshwa muri moto kugera no ku binyabiziga bitwara ibintu biremereye cyangwa ibikoreshwa mu nganda. Bisaba ko mu guteza imbere inganda wigegensera ku byo ukoresha nka zamoteri zisaba gukoresha amavuta meza kandi adahumanya.'

    Habimana Jean Claude umaze imyaka irenga 10 atwara moto mu Mujyi wa Kigali yasobanuye ko ikinyabiziga gisohora imyotsi ihumanya bitewe n'uko nyiracyo agifashe cyangwa ibyo akoresha.

    Ati 'Kuva natangira gutwara moto, nakoreshaga amavuta ariko nza kubona ko atari meza kuri moto kuko yasohoraga imyotsi myinshi nimukira kuyitwa lup plus kandi yo ni meza. Atera moto imbaraga, moteri iba ifite isuku ndetse moto ntisohora imyotsi kandi ikagira ijwi ryiza.'

    Yasabye bagenzi be gukoresha amavuta cyangwa guharanira ko ibinyabiziga byabo bitaba intandaro yo guhumanya ikirere kuko ari ingenzi kubungabunga ibinyabuzima binyuze mu kubungabunga ibidukikije.

    Ngendabanga Bernard umaze imyaka irenga 15 acuruza amavuta y'ibinyabiziga mu Rwanda ashimangira ko umuntu wifuza ko ikinyabiziga cye kiramba cyangwa kitangiza ibidukikije ahitamo amavuta meza.

    Ati 'Urebye umuntu ashaka amavuta meza adafite imyanda kandi afite ubuziranenge bwo hejuru. Ibyo bituma moteri igira uburambe, bikayifasha kugira imbaraga zo kuzamuka imisozi.'

    Yavuze ko nubwo hariho gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ariko abakora ubucuruzi bw'amavuta cyangwa ibikomoka kuri petiroli bakwiye gukora iyo bwabaga bakazana ku isoko ry'u Rwanda ibitangiza ibidukikije byunganira ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu kubungabunga ibidukikije.

    Mu kugabanya imyotsi ihumanya ikirere Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, ku bufatanye na Polisi y'Igihugu cy'u Rwanda ndetse na RSB yatangije ubukangurambaga bugamije gupima umwuka uva mu modoka, bikorwa hakurikijwe amabwiriza y'ubuziranenge agenwa na RSB, aranga ibipimo by'umwotsi ntarengwa ushobora kutangiza ibidukikije uva mu kinyabiziga.

    Abafite ibinyabiziga basabwe gukoresha amavuta cyangwa ibikomoka kuri peteroli bitangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavuta-mabi-mu-binyabiziga-kimwe-mu-byongera-ubukana-bw-imyotsi-yangiza

  • Ya ndirimbo yo kurwanya u Rwanda Tshisekedi yayigejeje muri CEEAC, arusabira ibihano – #rwanda #RwOT

    Ni intero imaze kumere nka cya gihangano kiba gisa n'icyarambiranye, ku buryo ucyumvise wese arwara ikirungurira! Gusa kuri Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo, yahindutse 'nk'ipata n'urugi'.

    Ibyo abayobozi ba Congo bashinja u Rwanda ni uruhuri, bihera ku kwiba inguge, amabuye y'agaciro, kuyiteza imihindagurikire y'ikirere, gufasha M23; urutonde ni rurerure kandi ruhora rwiyongera umunsi ku wundi bitewe n'impumeko abayobozi baramukanye.

    Ni nako byagenze kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, CEEAC, (Communauté économique des États de l'Afrique centrale).

    Ubwo Tshisekedi yayoboraga iyi nama mbere yo guhererekanya ubuyobozi na Ali Bongo Ondimba wa Gabon, yafashe ijambo ashinja u Rwanda bimwe bimaze kumenyerwa, ndetse anarusabira ibihano.

    Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwamushojeho intambara bityo ko rukwiriye gushyirwa mu kato iburyo n'ibumoso.

    Yarushinje kurenga ku mahame agenga CEEAC, asaba abanyamuryango gukurikiza ibiteganywa n'amategeko maze bagashyira mu bikorwa ingingo ya 99 yawo.

    Ibyo yasabye ko byakurikizwa ni uko ngo u Rwanda 'rwimwa ijambo n'uburenganzira bwo gutora muri uyu muryango, rugahagarikwa mu bikorwa byawo, kandi rukangirwa gutanga kandidatire ku myanya y'ubuyobozi muri CEEAC'.

    Kuva amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo yakubura, Tshisekedi ntiyahwemye gusabira u Rwanda ibihano arushinja kuba inyuma y'umutwe wa M23, gusa rwo rwarabihakanye.

    Ibyo birego yabitanze mu nama imbere ya Loni, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, mu nama y'ubukungu i Davos, imbere ya Papa Francis ubwo yari i Kinshasa n'ahandi henshi.

    Amahanga yanze kugwa mu mutego wo gufatira ibihano u Rwanda atashishoje, ahubwo asaba ko himakazwa inzira y'ibiganiro akaba ariyo ikemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

    RDC yasabwe inshuro zitabarika kuganira n'umutwe wa M23 ariko irinangira kugeza n'aho mu biganiro leta n'indi mitwe yitwaje intwaro i Nairobi, yo yangiwe kujyamo.

    Abakuru b'ibihugu bo muri EAC na Perezida wa Angola, João Lourenço, usigaye ufite inshingano z'ubuhuza mu kibazo cya RDC n'u Rwanda, basabye Tshisekedi kugaragaza ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo bimaze igihe byaramunze igihugu cye.

    Iyi nama yari yitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique; Sassou Nguesso wa Congo; Ali Bongo Ondimba wa Gabon; Carlos Manuel Vila Nova wa Sao Tomé et Principe na Déby Itno wa Tchad.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ariko mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    CEEAC ni umuryango washinzwe ku wa 18 Ukwakira 1983 i Libreville muri Gabon. Ubarizwamo ibihugu 11 ndetse u Rwanda ruri mu byawutangije.

    Tshisekedi yongeye gukora mu nganzo asabira u Rwanda kwimwa ijambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ya-ndirimbo-yo-kurwanya-u-rwanda-tshisekedi-yayigejeje-muri-ceeac-arusabira

  • Kigali: Imiryango irenga 70 ituye mu manegeka, igiye kubona inzu mu mushinga wa Mpazi – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa by'igerageza ry'uyu mushinga wo gutuza neza abegereye ruhurura ya Mpazi, hubatswe inzu eshanu (blocs) zatujwemo abari batuye aho zubatswe hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga kimwe n'abimuwe mu bindi bice.

    Nyuma yo kubona ko utanga icyizere, Umujyi wa Kigali ufatanyije n'Ikigega cy'Aba-Suwisi gishinzwe iterambere n'ubutwererane mpuzamahanga (SDC), ugiye kubaka izindi eshatu. Buri nzu izajya ifite ubushobozi bwo kwakira imiryango iri hagati ya 25 na 27.

    Amasezerano yo kwagura uyu mushinga yashyizweho umukono kuri uyu wa 24 Gashyantare hagati y'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n'Umuyobozi uhagarariye akarere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara muri SDC, Amb. Nicolas Randin.

    Muri aya masezerano SDC izafasha Umujyi wa Kigali haba mu bijyanye n'igenamigambi n'inyigo ndeste no gushyira mu bikorwa umushinga.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izi nzu izatangira muri Gicurasi uyu mwaka ikazarangira mu mezi atandatu.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko gutuza abantu muri ubu buryo bifasha mu micungire myiza y'ubutaka kuko abaturage biyongera nyamara bwo ntibwiyongere.

    Yavuze ko abazatuzwa muri izo nzu ari na bo bazaherwaho mu gutanga akazi mu mirimo y'ubwubatsi bityo ko bazabyungukiramo inshuro ebyiri.
    Uretse abasanzwe batuye ahazubakwa ngo n'abatuye mu bindi bice by'amanegeka bazahabwa inzu muri uyu mushinga.

    Inzu zizubakwa zizaba zirimo inzira zoroherereza abafite ubumuga ugereranyije n'uko iza mbere zari zubatswe kandi abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku byo babona bikwiye kwibandwaho mu kubaka izo nzu nshya.

    Biteganyijwe ko abikorera na bo bazinjizwa muri uyu mushinga kugira ngo bagire ibindi bikorwaremezo begereza abatujwe muri izi nzu nk'iby'ubucuruzi, uburezi n'ubuvuzi.

    Rubingisa yavuze ko n'ubusanzwe SDC yafatanyije n'Umujyi wa Kigali mu mushinga wa Mpazi kandi ko byazamuye imibereho y'abaturage.

    Ati 'Ubufatanye bwacu na SDC bwatumye imibereho y'imiryango irenga 105 yegereye ruhurura ya Mpazi ihinduka. Uyu mushinga watanze umusaruro mu buryo butandukanye binyuze mu gutanga akazi ku bigo by'ubwubatsi by'imbere mu gihugu ndetse bizamura inganda nto.'

    'Tuzakomeza gufatanya na SDC mu kwimakaza inyungu n'amahirwe angana ku batuye mu mujyi twibanda ku gufasha abatuye nabi kugira ngo babeho mu buzima bubahesha agaciro kandi bwuzuye.'

    Amb. Nicolas Randin, yavuze bishimiye kuba baragize uruhare mu gutuza neza imiryango myinshi yabonye inzu zitekanye.

    Ati 'Twizeye ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera binyuze mu bufatanye bwacu. Turashishikariza Umujyi wa Kigali gukora ibikorwa nk'ibi mu bindi bice ufatanyije n'abaturage.'

    U Rwanda n'u Busuwisi bifitanye umubano umaze igihe kirekire kuko watangiye mu myaka ya 1960.Ibikorwa by'u Busuwisi mu Rwnada byibanda ku miyoborere, ubuzima n'iterambere ry'ubukungu.

    Inzu zubatswe mbere zatumye imibereho y’abazihawe ihinduka bituma hatekerezwa kwagura umushinga

    Umuyobozi uhagarariye akarere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara muri SDC, Amb. Nicolas Randin n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Amb. Nicolas Randin n’itsinda bari kumwe hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nyuma yo gusinya amasezerano no gusura ibyakozwe mbere mu mushinga wa Mpazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imiryango-irenga-70-ituye-mu-manegeka-igiye-kubona-inzu-mu-mushinga-wa

  • Tuyizere wigeze kuyobora Akarere ka Kamonyi, arafunzwe – #rwanda #RwOT

    Tuyizere yatawe muri yombi hamwe n'abandi bayobozi batatu.

    Umuturage witwa Ndayizeye Jean de Dieu aherutse kugwirwa n'ikirombe arapfa ariko ngo ubwo cyamugwiraga abo bagabo bakaba bataramujyanye kwa muganga mu buryo bwihutirwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Tuyizere Thaddée afunganywe n'abandi bantu batatu mu iperereza ku rupfu rw'uwagwiriwe n'ikirombe.

    Ati 'Ni byo koko ku wa 23 Gashyantare 2023 Tuyizere Thaddée yafunganywe n'abandi bantu batatu, bishingiye ku iperereza riri gukorwa kubera umuntu wagwiriwe n'ikirombe agapfa tariki 16 Gashyantare 2023 mu Karere ka Kamonyi. Bafungiye kuri RIB Station ya Gacurabwenge.'

    Usibye Tuyizere, abandi bafunzwe ni Mbarushimana Jean Baptiste, Ndacyayisenga Jean Claude na Mushimiyimana Ernest wari ushinzwe ikirombe.

    Tuyizere yigeze kuba Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, nyuma aza kuba Meya w'agateganyo guhera muri Nyakanga 2020 kugeza mu mpera za 2021 nyuma y'aho uwayoboraga akarere yari amaze kugirirwa Guverineri.

    Tuyizere Thaddée wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyizere-wigeze-kuyobora-akarere-ka-kamonyi-arafunzwe