Tag: Amakuru

  • Perezida Kagame yongeye kwibutsa Polisi y'u Rwanda inshingano ikomeye ifite #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabwiye Polisi y'u Rwanda ko igomba kuzuza inshingano zayo no gushyira imbere abaturage bakorera kugira ngo ibyo babatezeho bibashe kugerwaho.

    Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 Ubwo yakiraga indaho z'Umuyobozi mushya wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n'umwungirije, CP Vincent Sano,muri Village Urugwiro.

    Muri uyu muhango,Perezida Kagame yabasabye guharanira imikoranire myiza no gushyira imbere abaturage kugira ngo inshingano zabo zigerweho.

    Yavuze ko na Guverinoma izaharanira gutanga ibyo isabwa byose kugira ngo Polisi ikore inshingano zayo.

    Ati 'Iyo tumaze kubikora gutyo , abayobozi ba Polisi […] bagomba kubikoresha neza, bakuzuza neza inshingano kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza.'

    Yakomeje agira ati 'Izo nshingano zigomba kubahirizwa uko bikwiriye, iyo bitagenze gutyo nabo bagira uko babibazwa, ariko sinibaza ko bigera aho cyane cyane iyo abantu bumva uburemere.'

    Namuhoranye warahiriye kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yongeye-kwibutsa-polisi-y-u-rwanda-ibyo-isabwa

  • Mu bumenyi ni nta macyemwa! ND CONSULT LTD, i… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Ubujyanama ku Ikoranabuhanga n'ubucuruzi, ND Consult cyatangijwe muri 2019 nka IITS&BD Consult LTD ku isoko ryo mu Rwanda. Iki kigo gifite uburambe n'ubunararibonye mu gutanga serivisi z'ubujyanama bujyanye no gucuruza ibicuruzwa, ubujyanama ku iterambere n'ubukungu, gutanga amahugurwa ku ikoranabuhanga (ICT) n'ibindi.

    ND CONSULT LTD ni sosiyete y'abanyarwanda ifite 100% y'indangagaciro mpuzamahanga, n’abajyanama babigize umwuga. Iki Kigo cyiyemeje gutanga serivisi zinoze, no kuzuza ibyifuzo by'abafatanyabikorwa n'abakiriya babagana.

    Ikigo cy’ubujyanama ND Consult Ltd gifite abafatanyabikorwa benshi harimo ibigo by'ubucuruzi, ibigo bitegamiye kuri Leta n'ibindi, yaba mu Rwanda, EAC no hanze ya Afurika.

    ND CONSULT Ltd yashyizeho ibirango bifite agaciro ku bakiriya bayo bo mu Rwanda, muri EAC n’ahandi. Ku bijyanye no guhanga udushya mu nganda, nibo ba mbere kurusha abandi ku isoko ry'u Rwanda no muri EAC.

    Zimwe muri serivisi zitangwa n'iki kigo

    * Ubujyanama ku iterambere ry'ubucuruzi

    * Kwamamariza abacuruzi ibikorwa byabo

    * Ubujyanama ku ikoranabuhanga mu itumanaho

    * Amahugurwa ku iterambere

    1. Ubujyanama ku iterambere ry'ubucuruzi


    Ubujyanama ku iterambere ry'ubucuruzi rifasha amashyirahamwe gukemura ibibazo, gusigasira agaciro k’ibikorwa byabo, kuzamura iterambere no kunoza imikorere yubucuruzi. ND CONSULT LTD ikoresha ubuhanga bwayo igatanga inama ku bikorwa by'ubucuruzi, bifasha abanyagihugu no hanze y'Igihugu harimo na EAC.

    Dore ibikorwa by'ingenzi bikubiyemo:

    · Ingamba ku bucuruzi

    · Ubucuruzi bukorerwa kuri Murandasi

    · Kugenzura ikoreshwa ry'amafaranga

    · Abakozi

    · Amakuru ku ikoranabuhanga

    · Gushaka isoko ry'ibicuruzwa

    · Kubungabunga ibicuruzwa

    2. Kwamamariza abacuruzi ibikorwa byabo


    Iki kigo gitangaza ko kwamamaza kwabo ari inzira yo kumenya ibyo abakiriya bakeneye, no kumenya uburyo bwiza bwo kuzuza ibyo bakeneye. Kwamamaza ni imyitozo yo kuzamura isosiyete n’ibicuruzwa byayo, binyuze mu nzira zishyuwe.

    Bimwe mu bikorwa bihambaye bakora harimo gushyiraho imiyoboro no guhuza ibikorwa by’ababagana n’abakiriya bakomeye.

    ND Consult Ltd ikorera abakiriya imbuga nkoranyambaga zirimo (Instagram, Twitter, Facebook, na LinkedIn). Nk'uko bizwi, imbugankoranyambaga zihutisha amakuru ku bantu benshi mu gihe gito.

    3. Ubujyanama ku ikoranabuhanga n’itumanaho


    Itumanaho hamwe n’ikoranabuhanga bifasha gukingura imiryango y'umwuga, bigashimangira ubuhanga bigatuma hakorwa ibikorwa bijyanye n'icyerekezo no kugera byoroshye ku bakiriya.

    Iki kigo gihuza ubumenyi bw’ikoranabuhanga bukenewe hamwe n'ubuhanga bw'itumanaho, kwamamaza, binyuze mu itangazamakuru kugira ngo byorohere abakiriya babo cyangwa abafatanyabikorwa babo.

    Zimwe muri serivisi zitangwa ku bakiriya

    – Kwigishwa gukoresha mudasobwa

    – Kwigishwa gutegura imishinga

    – Kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga

    – Gutegura porogaramu za mudasobwa

    – Gukoresha ibitangazamakuru

    4. Amahugurwa ku iterambere


    Amahugurwa agamije kwigisha iterambere ry’umwuga (PD) ni uburyo bwateguwe n'iki Kigo, bushimangira uburyo abakozi bakwiyungura byinshi, bagakoresha ubumenyi n'ubuhanga bafite mu kwiteza imbere.

    Zimwe mu nyungu zo gutanga amahugurwa ku bakozi:

    · Kunoza imikorere y'abakozi

    · Kongera uruhare rw'abakozi mu kazi

    · Kwiyongera k'umusaruro

    · Abakozi bakora nk'abikorera binyuze mu bumenyi bahabwa mu mahugurwa

    · Bigabanya ibikoresho n'umwanya byangizwaga n'abakozi

    · Abakozi bagira intego bakamenya n'agaciro ko kugendera ku mabwiriza y'akazi

    · Amasomo ahabwa abakozi abafasha kongera ishema ry'ikigo bakorera

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126381/mu-bumenyi-ni-nta-macyemwa-nd-consult-ltd-ikigo-cyagufasha-kwagura-ubucuruzi-bwawe-binyuze-126381.html

  • Perezida Kagame yakiriye Slyvan Adams, Umuher… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Slyvan Adams n’itsinda ryari rimuherekeje.

    Slyvan Adams yari kumwe n’abo mu itsinda bazanye mu Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

    Adams ni rwiyemezamirimo wihebeye umukino w’amagare, akaba nyir’ikipe ya Israel Premier Tech ibarizwamo Umwongereza Chriss Froome, iri no kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, aho yitabiriye Tour du Rwanda 2023.

    Perezida Kagame aganira na Slyvan Adams

    Kuva mu myaka ine ishize, uyu mugabo yakunze kugaragaza ko afite inyota yo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda haherewe ku kubaka ibikorwa remezo by’uyu mukino, bisanzwe bitaboneka henshi muri Africa.

    Ku ikubitiro, Israel Premier Tech yatanze inkunga yo kubaka ibibuga by’umukino w’amagare ‘Track Field’ mu Karere ka Bugesera, ndetse icya mbere cyamaze kuzura ndetse gitahwa ku mugaragaro mu cyumweru gishize.

    Indi mishinga ya Slyvan Adams n’ikipe ye mu mukino w’amagare mu Rwanda, irimo kubaka ishuri (Academy) ryigishirizwamo umukino w’amagare, Gahunda ya ‘Race For Change’ igamije guteza imbere abanyempano n’ibindi byinshi.

    Slyvan Adams n’itsinda rimuherekeje bakiriwe na Perezida Kagame mu biro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126382/perezida-kagame-yakiriye-slyvan-adams-umuherwe-wubatse-ikibuga-cyamagare-mu-bugesera-126382.html

  • Aisa Kirabo Kacyira yahawe kuyobora urwego rwa Loni rutera inkunga ibikorwa by'amahoro muri Somalia – #rwanda #RwOT

    Kacyira asimbuye Umunya-Australia, Lisa Filipetto, washimiwe umurava yagaragaje mu gihe yamaze ayoboye uru rwego nk'uko byatangajwe n'Ubunyamabanga bw'uyu muryango ku wa 23 Gashyantare 2023.

    Aissa Kirabo Kacyira na we yinjiranye muri izi nshingano ubunararibonye bw'imyaka igera kuri 30 akesha imirimo itandukanye yakoze yaba ifite aho ihuriye na dipolomasi, politiki ndeste n'iyo yakoze mu miryango y'iterambere cyangwa iy'ubutabazi, imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Kuva mu 2020, Kacyira yari ahagarariye u Rwanda muri Ghana afite icyicaro muri icyo gihugu akabifatanya no kuruhagararira mu bihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d'Ivoire na Liberia.

    Mbere yaho, Kacyira yabaye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba mu 2011 numuyobozi w'Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011.

    Hagati y'umwaka wa 2003 na 2006, yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Uretse imirimo mu nzego za dipolomasi na politiki, yakoze mu ishami rya Loni ryita ku miturire (UN-Habitat) kuva mu 2011 kugeza mu 2018, muri porogaramu n'imishinga bya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda ndetse n'imiryango itegamiye kuri leta irimo Oxfam na Care International.

    Kacyira afite impamyabumenyi ya 'Masters' mu by'ubuvuzi bw'amatungo yakuye muri James Cook University muri Australia n'iy'icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza yigisha ubuvuzi bw'amatungo i Makerere muri Uganda.

    Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye muri Somalia (UNSOS) byahoze byitwa UNSOA (United Nations Support Office for AMISOM) byashyizweho n'umwanzuro w'Akanama gashinzwe amahoro mu 2009 hagamijwe gutanga ibikoresho bikenewe mu butumwa bw'Amahoro bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AMISOM) yahindutse ATMIS (African Union Transition Mission in Somalia) uhereye ku wa 31 Werurwe 2022.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aisa-kirabo-kacyira-yahawe-kuyobora-urwego-rwa-loni-rutera-inkunga-ibikorwa-by

  • Perezida Kagame yakiriye Daniel Zelikow uri mu bayobozi b'Ikigo cy'imari cya J.P. Morgan – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Daniel Zelikow n'itsinda ayoboye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda.

    JP Morgan ni kimwe mu bigo bitanga serivisi z'imari bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iki kigo gifite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari 2000$ gikomora mu bikorwa by'ishoramari gifite birimo Banki ikorera hirya no hino ku Isi izwi nka Chase Bank.

    Daniel Zelikow ni umwe mu bayobozi bakomeye muri iki kigo aho afite inshingano zitandukanye zirimo kuba Umuyobozi w'ishami rishinzwe abakiliya bo mu rwego rwa za Guverinoma nka banki nkuru z'ibihugu n'ibigo mpuzamahanga.

    Ni umwe kandi mu bayobozi b'ishami ry'iki kigo rishinzwe gushora imari no kuguriza ibigo biri mu bijyanye n'ibikorwaremezo no gutanga ubujyanama mu by'imari.

    Daniel Zelikow agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y'iminsi mike J.P. Morgan itangiye gukorera mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, aho yafunguye icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Iki kigo cy'ishoramari gisanzwe gikorera mu bindi bice bya Afurika birimo Cape Town na Johannesburg muri Afurika y'Epfo ndetse no muri Nigeria.

    Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Daniel Zelikow


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-daniel-zelikow-uri-mu-bayobozi-b-ikigo-cy-imari-cya-j

  • Impungenge ku bana batendekwa n'abamotari bagiye ku mashuri – #rwanda #RwOT

    Iyo utembereye mu mihanda itandukanye cyane cyane mu masaha ya mu gitondo, ugenda uhura n'abamotari baba batwaye abana ku ishuri barenze umwe kuri moto ku buryo hari n'uba utwaye batatu.

    Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali basaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo cy'aba bamotari kuko bishobora kuba intandaro y'impanuka.

    Mukalisa Aline yagize ati 'Ubu se koko akoze impanuka ubwishingizi afite bwariha bariya bantu bose? Ibi polisi yagakwiye kubihagurukira nk'uko yahagurukiye imodoka zatendekaga abanyeshuri.'

    Bihoyiki Emmanuel we yagize ati ' Birakabije! Hari ubwo ubona umumotari yatendetse abana ukagenda ubasengera kuko uba ubona ko bakoze impanuka nta warokoka.'

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yavuze ko iki kibazo bakizi, aboneraho gusaba bamotari gukora ibyo amategeko ateganya.

    Ati 'Turabizi kubera ko hari abo dufatira muri ayo makossa. Moto yemererwa gutwara umuntu umwe kandi wambaye ingofero yabugenewe. Bivuze ko ku mugenzi urenzeho hari amande umumotari acibwa.'

    Ababyeyi kandi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w'abana babo bakanashishoza ku myitwarire y'umumotari ubatwarira abana.

    Abaomtari batwara abana ku mashuri babatendetse baburiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bana-batendekwa-n-abamotari-bagiye-ku-mashuri

  • RDB yafunze Restaurant y'Abayapani ikorera i Kigali inacibwa ibihumbi 300Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi resitora iherereye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo, RDB yatangaje ko amabwiriza yo kuba ihagaritse gukora yatangiye tariki 21 Gashyantare 2023.

    Uretse gufungwa by'agateganyo, 'Sakae Restaurant' yaciwe amande y'ibihumbi 300 Frw.

    Iyi ni resitora yari izwiho kugaburira abayigana indyo zo mu Buyapani, Koreya ndetse n'u Bushinwa.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB rwongeye kwibutsa abafite serivizi z'ubukerarugendo no gutanga serivise zo kwakira abantu, gukurikiza amategeko n'amabwiriza y'isuku n'umutekano.

    PUBLIC NOTICE: Following a joint inspection of Sakae Restaurant in Kigali, the public is hereby informed that it has been temporarily closed from today, 21 February 2023 for flouting safety, hygiene and sanitation standards. The restaurant has also been fined Rwf 300,000. pic.twitter.com/4MnlIYqxdr

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 21, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yafunze-resitora-y-abayapani-ikorera-i-kigali-inacibwa-ibihumbi-300frw

  • Abanyarwanda bajya muri Yorudaniya bagiye gukurirwaho Visa #rwanda #RwOT

    U Rwanda n'Ubwami bwa Yorudaniya (Jordan), byasinye amasezerano azakuriraho abadipolomate Visa zijya muri icyo gihugu, ariko azanatuma habaho ibiganiro byo gukuraho burundu Visa ku banyarwanda bashaka kujya muri Yorudaniya.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Yorudaniya akaba na Minisitiri w'intebe wungirije w'iki gihugu, Ayman Safadi, ari mu ruzinduko rw'akazi kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Yorudaniya akaba na Minisitiri w'intebe wungirije w'iki gihugu, Ayman Safadi, bigamije gukomeza umubano w'ibihugu byombi.

    Bamaze kugirana ibiganiro basinye amasezerano y'imikoranire n'ubufatanye mu burezi, guhana ibitekerezo mu bijyanye na politiki, n'andi agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n'abandi bafite pasiporo zihariye.

    Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye n'itangazamakuru, Minisitiri Biruta, yavuze ko yasinywe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'Umwami wa Yorudaniya, Abdullah II bin Al-Hussein, muri Werurwe 2022.

    Yagize ati 'Twashyize umukono ku masezerano avanaho Visa z'abajya mu gihugu cya Jordan bafite pasiporo z'abadipolomate cyangwa se Pasiporo z'akazi, ariko twanumvikanye ko pasiporo zisanzwe ku bijyanye na Visa z'abajya muri Jordan tubiganiraho zikazavaho vuba.'

    Naho ku ruhande rwa Minisitiri w'Intebe wungirije wa Yorudaniya, Ayman Safadi, wanyuzwe n'u Rwanda, avuga ko aya masezerano azakomeza umubano n'ubuhahirane bw'ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi, uburezi, umutekano n'ibikorwaremezo.

    Yagize ati 'Turizera ko aya masezerano atazaba ari aya leta kuri leta gusa, ahubwo azanagera ku bikorera. Twizeye kuzabona abanyarwanda benshi basura Yorudaniya, birebere icyo igihugu cyacu gifite, kandi sinshidikanya ko abanya-Yorudaniya batazasura kenshi igihugu kiza cy'u Rwanda, cyakira neza abakigana.'

    Yorudaniya ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n'ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel.

    Ubusanzwe Yorudaniya isanzwe ifitanye umubano mwiza n'u Rwanda.

    Kuri ubu hari abanyeshuri b'abanyarwanda basaga 500 biga muri iki gihugu, ikaba inafasha u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique.

    Bishingiye kandi ku mubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, muri uyu mwaka wa 2023, u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rwo hejuru izigirwamo uburyo bwo kurwanya ibikorwa by'iterabwoba mu burasirazuba bw'Afurika, ikaba yari isanzwe ibera muri Yorudaniya.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Abanyarwanda bajya muri Yorudaniya bagiye gukurirwaho Visa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/22/abanyarwanda-bajya-muri-yorudaniya-bagiye-gukurirwaho-visa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-bajya-muri-yorudaniya-bagiye-gukurirwaho-visa

  • Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Jordanie yageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari ageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Minisitiri Ayman Safadi yaje mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, aturutse muri Guinea-Bissau aho yagiranye ibiganiro na Perezida Úmaro Sissoco Embaló.

    Biteganyijwe ko uruzinduko rwe i Kigali ruzamara iminsi itatu aho azagirana ibiganiro na Minisitiri Dr Biruta ndetse bombi bakaba bazaganira n'itangazamakuru ku mubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Jordanie bibanye neza ndetse bikorana mu bijyanye no kubungabunga amahoro, ubukungu, politiki na diplomasi n'umutekano.

    Mu bijyanye n'umutekano, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia aheruka kugirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

    Mu bihe bitandukanye kandi Perezida Kagame yagiye agirira uruzinduko muri Jordanie akakirwa n'Umwami w'iki gihugu, Abdullah II bin Al-Hussein.

    Ubwo yaherukagayo muri Werurwe 2022, bagiranye ibiganiro ku gukomeza kwagura umubano n'ubutwererane mu nzego zitandukanye hagati y'ibihugu byombi.

    Imibare iheruka y'Urubuga rw'Umuryango w'Abibumbye rukusanya amakuru ku bucuruzi [COMTRADE], igaragaa ko mu 2021, Jordani yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $2,95.

    Jordanie ni igihugu cy'Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ku Nkombe z'Umugezi wa Jordan. Gituwe n'abarenga miliyoni 11. Ni kimwe mu byemeje amasezerano y'amahoro na Israel.

    Umusaruro mbumbe wa Jordanie (GDP) ubarirwa muri miliyari $ 48. Igice kinini cy'ubukungu bw'iki gihugu, gishingiye ku nganda z'imyenda, izikora imiti, ibikoresho by'ubwubatsi n'ibindi.

    Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no gucyura Impunzi mu Bwami bwa Jordanie, Ayman Safadi ahoberana na Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ni we wakiriye mugenzi we wa Jordanie


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-jordanie-yageze-i-kigali

  • Bugesera: Abasirikare bari mu myitozo ya JA23 batanze ubuvuzi ku basaga 700 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy'iminsi ibiri kiri gukorwa n'abasirikare u Rwanda rwakiriye baturutse mu bihugu bya Armenie, Repubulika ya Tchèque, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba biyongera ku b'u Rwanda bose hamwe bakaba ari abaganga bagera ku 150. Mu myitozo yabo harimo n'ijyanye no kuvura abarwayi cyangwa kubatabara.

    Ibindi bihugu biberamo imyitozo ya JA23 birimo Kenya, Djibouti, Somalia na Uganda. Yatangiye ku wa 13 ikazarangira ku wa 24 Gashyantare 2023.

    Imyitozo ya JA23 ihuza ishami ry'igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (US Army Southern European Task Force, Africa (SETAF-AF), Afurika n'ibindi bihugu bigera kuri 18 akitabirwa n'abagera kuri 800 baturutse ku migabane ine.

    Ikiba kigamijwe ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura kujya mu butumwa bw'amahoro, kwitabira ibikorwa byo gutabara abari mu kaga no gufasha abababaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abasirikare-bari-mu-myitozo-ya-ja23-batanze-ubuvuzi-ku-basaga-700