Tag: Amakuru

  • Putin yashimangiye ko umuryango ugomba kugirwa n’umugabo umugore n’abana nkuko ibitabo bitagatifu bibitegeka #Rwanda #RwOT

     

    Mu ijambo yagejeje ku barusiya umukuru w’icyo gihugu Vladimir putin, yashimangiye ko umuryango ari uw’umugabo , umugore n’abana babo utangomba kuba uw’abaryamana bahuje ibitsina nk’uko bisabwa binategekwa n’ibitabo bitagatifu by’amadini atandukanye kuri iyi si. Inkuru irambuye murayisanga muri iyi video y’amashusho ya putin ageza iryo jambo ku barusiya.

    Yasoje iri jambo avuga ati :

    “Mana bababarire kuko batazi ibyo bakora” avuga kuri kiriziya Anglican yo mu bwongereza imaze iminsi muri kamparamaka yo kumenya niba imana ari gabo, gore cyangwa byombi. 

  • Abadepite bahamagaje Minisitiri Nsabibamana ku bibazo biri mu byangombwa byo kubaka #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo,Dr Nsabimana Erneste, agiye kwitaba Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka (BPMIS).

    Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, aribwo Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yitaba Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zihari zo gukemura ibyo bibazo.

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko muri rusange hari abaturage batuye mu bice bitaracibwamo imihanda cyangwa ngo hashyirwe ibishushanyombonera, bavuga ko babangamiwe no kudahabwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma hari abubaka mu kajagari, abandi bagatanga ruswa kugira ngo bemererwe kubaka.

    Ubwo iri koranabuhanga ryatangiraga gukoreshwa mu 2017, ryari ryitezweho umusanzu muri gahunda ya Leta yo kugabanya ikoreshwa ry'impapuro no kugera ku bukungu buzira ihererekanya ry'amafaranga mu ntoki kuko kwishyura bizajya bikorwa binyuze ku Irembo.

    Ni ikoranabuhanga bivugwa ko kugeza ubu Guverinoma y'u Rwanda imaze gushyiramo asaga miliyoni 226Frw ,mu kunoza imikorere n'imicungire yaryo.

    Ku rundi ruhande ariko muri Gashyantare 2023, Inteko Rusange yagejejweho Raporo yakozwe na komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije, igaragaza ko hari ibibazo byinshi bikigaragara mu mitangire y'ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ni nyuma y'isesengura rya raporo y'igenzura ryimbitse, ryakozwe n'urwego rw'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, basanze harimo ibibazo by'ingutu bituma abaturage badindira kubona serivise zigendanye n'ubwubatsi.

    Ibibazo by'ingutu bigaragara muri iri koranabuhanga harimo kuba nta buryo bw'imicungire yaryo bwashyizweho, nta genamigambi ry'uyu mushinga w'iri koranabuhanga rihari, nta buryo bwo gucunga iri koranabuhanga no kurinda amakuru bibitse muri iri koranabuhanga.

    The post Abadepite bahamagaje Minisitiri Nsabibamana ku bibazo biri mu byangombwa byo kubaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/21/abadepite-bahamagaje-minisitiri-nsabibamana-ku-bibazo-biri-mu-byangombwa-byo-kubaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-bahamagaje-minisitiri-nsabibamana-ku-bibazo-biri-mu-byangombwa-byo-kubaka

  • Perezida Biden yagendeye muri Gari ya Moshi amasaha 10 yerekeza muri Ukraine [Umwihariko w'urugendo] #rwanda #RwOT

    Rwari uruzinduko rw'ubwihanduzacumu rujya gusa nkaho nta rundi rwigeze rubaho nkarwo kuri perezida w'Amerika.

    Kugaragara mu gice kiberamo intambara kigabwaho igitero mu buryo buhoraho, abategetsi bo mu biro bya Perezida w'Amerika, White House, basobanura uru ruzinduko rutari rwitezwe rwa Joe Biden mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine nk'”urwa mbere rubayeho mu bihe bya none”.

    Bavuga ko inzinduko zabayeho mbere z'abaperezida b'Amerika mu bihugu bya Iraq na Afghanistan byari birimo intambara, zabayeho muri ibyo bihugu hari abasirikare benshi b'Amerika bo kuzikingira.

    Ndetse nubwo hari habayeho guhwihwisa kwinshi mu banyamakuru ko Biden ashobora kuba arimo guteganya kugirira uruzinduko muri Ukraine ubwo azaba ari muri Pologne (Poland), ni ho hahandi uru ruzinduko rwatunguye buri wese.

    Kumubona ari iruhande rwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky rwagati muri Kyiv ndetse harimo kumvikana amajwi y'uturumbeti tw'intabaza two kuburira ku gitero, ni ikintu gitanga ubutumwa bukomeye cyane kurusha ijambo iryo ari ryo ryose ashobora kuvugira muri Pologne.

    Kate Bedingfield, ukuriye ibikorwa byo gutangaza amakuru muri White House, agira ati: “Hari harimo ibyago kandi nta n'umwe ukwiye kubishidikanyaho ko Joe Biden ari umuyobozi utajenjeka ku cyo yiyemeje”.

    Nta za telefone

    Kuri gahunda byari biteganyijwe ko ku wa mbere nimugoroba Biden azakora urugendo n'indege akava muri Amerika yerekeza mu murwa mukuru Varsovie (Warsaw) wa Pologne, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

    Iyo gahunda y'integuza y'uruzinduko rwe yari irimo ahantu habiri harehare hadafite ikirimo ku buryo buteye amakenga, muri iyo nzira ye, ndetse bamwe bibazaga niba aho hatari hafite icyo hagaragaza ari ubwo yashoboraga kunyarukira muri Ukraine.

    Abanyamakuru, mu kiganiro cya buri munsi White House igirana na bo, bari bakomeje kubaza kuri urwo ruzinduko. Twabwiwe ko kuri gahunda nta nama Biden ateganya kugirana na Zelensky kandi ko nta guhagarara guteganyijwe hanze ya Varsovie “kugeza ubu”.

    Icyemezo cya nyuma cyo gukorera uruzinduko i Kyiv cyafashwe gusa ku wa gatanu, nubwo rwari rumaze amezi rutegurwa na bacyeya mu bajyanama bo hejuru ba Perezida.

    Ku cyumweru, gahunda ya White House yari ikigaragaza ko Perezida Biden azagenda n'indege yerekeza i Varsovie ku isaha ya saa moya za nijoro ku isaha yo muri Amerika ku wa mbere. Mu by'ukuri, indege ya Perezida w'Amerika, izwi nka Air Force One, yahagurutse saa kumi n'iminota 15, zo ku isaha yo muri Amerika, zo mu rukerera rwo ku cyumweru.

    Muri iyo ndege, ku bushake, hari harimo itsinda rito ry'abajyanama ba hafi cyane be, itsinda ry'abaganga ndetse n'abashinzwe umutekano.

    Abanyamakuru babiri bonyine ni bo bemerewe kujyana na Perezida. Bari babanje kurahizwa ko bemeye ko bazagira ibanga iby'urwo ruzinduko ndetse bakwa za telefone zabo. Ntibari bemerewe gutangaza iby'urwo ruzinduko keretse igihe Biden yari kuba yamaze kugera i Kyiv.

    Uburusiya bwamenyeshejwe iby'urwo ruzinduko habura amasaha macyeya ngo Biden ahaguruke, nkuko bivugwa na Jake Sullivan, umujyanama w'Amerika ku mutekano w'igihugu.

    Sullivan yavuze ko Amerika “yabikoze ku mpamvu zo kugabanya ibyago byuko habaho amakimbirane… sindibuvuge uko basubije cyangwa uko ubutumwa bwacu bwari bumeze neza neza, ariko nshobora kwemeza ko twakoze uko kumenyesha”.

    Ubutumwa busobanutse mu rugo

    Nuko, Perezida Biden amara amasaha 10 muri gariyamoshi kugira ngo agere i Kyiv. Yashoboraga kuba yasuye ahandi hantu h'imbere muri Ukraine hari kuba hamworohera cyane kurushaho, ariko yashakaga gukora urwo ruzinduko rutanga ubutumwa akarukorera muri Kyiv yo ubwayo.

    Nubwo uru ruzinduko rwa Perezida ari ubutumwa ku Burusiya bw'umuhate w'ubutegetsi bwa Biden ku gufasha Ukraine, ni n'ubutumwa yahaye abatora bo muri Amerika.

    Mu cyumweru gishize, Karine Jean-Pierre, umunyamabanga ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yabajijwe ku makusanyabitekerezo agaragaza ko ikigero cy'Abanyamerika bashyigikiye Ukraine kirimo kugabanuka.

    Yasubije ko igihe icyo ari cyo cyose Perezida avuze, aba abwira Abanyamerika hamwe n'abantu bo mu bice bitandukanye ku isi.

    Ubutumwa bwatanzwe mu ruzinduko rwa Perezida rwo ku wa mbere bugamije gusubiza mu buryo bugaragara amajwi macyeya y'abo mu ishyaka ry'abarepubulikani bibaza igihe Amerika ishobora kumara ikomeza gufasha Ukraine.

    Hagati aho, urwo ruzinduko rutunguranye rwatumye abanyamakuru nkanjye, bibwiraga ko ku wa mbere nimugoroba baza gukorana urugendo na Biden, bakora urugendo rwerekeza muri Pologne bari mu ndege itari bwitwe Air Force One.

    Air Force One yitwa gutyo gusa iyo Perezida ayirimo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-biden-yagendeye-muri-gari-ya-moshi-amasaha-10-yerekeza-muri-ukraine

  • Gen Kabarebe yahishuye uburyo amacakubiri mu ngabo za Habyarimana yorohereje Inkotanyi ku rugamba – #rwanda #RwOT

    Ibi Gen Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ndetse na IPRC Huye. Yasobanuriye abari muri icyo kiganiro uburyo uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana yaciyemo ibice igisirikare bikagica intege maze bikaba inyungu ikomeye ku ngabo za RPA bari bahanganye.

    Mu kiganiro cyamaze amasaha abiri arenga kigaruka ku mateka yo kubohora Igihugu, Gen Kabarebe yavuze uburyo Habyarimana yateguye ibitero byinshi ku Nkotanyi bifite n'amazina akanganye agamije ku butaka bari barafashe mu Nyagatare buzwi nk'Agasantimetero.

    Ati 'Habyarimana yapanze ibitero byinshi cyane, abyita amazina menshi cyane. Hari ibyiswe Simusiga, Rukokoma, opération de ratissage combinée, Opération Muvumba […] ahindura, kugeza n'aho agiye ahindura n'abayobozi babyo. Uje akananirwa akamuhindura, kugeza n'aho azanyemo amacakubiri mu ngabo za FAR twarwanaga.'

    'Muzi amacakubiri yabaga hano mu Rwanda, usibye amoko (Abahutu, Abatutsi) habaga ibyo bitaga Abanye-Nduga n'Abakiga.”

    “Yageze aho aravuga ngo impamvu Inkotanyi zananiranye hariya i Gikoba ni uko Abanye-Nduga batarwana! Noneho uwo yitaga umunye-Nduga sinzi uko yabamenyaga, bose yabakuyemo; azanamo abo yitaga Abakiga ngo babe ari bo barwana.'

    Gen Kabarebe yavuze ko iki cyemezo cya Habyarimana cyabaye ikosa rikomeye kuko cyasize icyuho mu ngabo.

    Ati 'Icyo gihe ntabwo yari azi ko aciye icyuho gikomeye ahubwo mu ngabo ze. Iyo ufite ikibazo gishingiye ku ngengabitekerezo iyi n'iyi itari nziza uba wica intege. Aho yiciye intege, abarwanaga tuzi barwananaga na neza, twebwe twarishimye cyane kuko kudukura imbere abo tuzi barwanaga cyane, byaradufashije. Azana abandi batari bamenyereye.'

    Kuva muri Nyakanga mu 1991 kugeza muri Werurwe mu 1992, nibwo ingabo za RPA zagotewe mu gace gato kangana na kilometero zirindwi z'ubutambike n'eshatu z'ubuhagarike, ugana ku mupaka wa Uganda.

    Ni mu gace kamenyekanye nk'agasantimetero bitewe n'uko leta yakitaga, kagizwe n'uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n'igice gito cya Karama.

    Ingabo za RPA zari muri iki gice ku buryo Perezida Habyarimana yavugaga ko bagomba kuzitsinsura zigasubira hakurya y'umupaka.

    Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n'ebyiri z'intambike. Iyi ikaba yari irimo akameza n'intebe Perezida Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b'ingabo bicaraga ubwo bazaga guhabwa amabwiriza.

    Mu Gasantimetero kandi uhasanga umusozi wa Shonga uri hejuru cyane ahitegeye indi misozi yari igose Sentimetero, iriho n'imbunda z'ingabo za Leta icyo gihe. Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.

    Minani wa FAR yadufashije mu gitero cyo mu Ruhengeri

    Gen Kabarebe yakomeje avuga ko mu rugamba rwo kubohora Igihugu Ingabo zahoze ari iza RPA zaranzwe n'umuco w'amahoro n'ubworoherane kuko ngo n'iyo bahuraga n'umwanzi wabo wakomeretse utari bubarwanye, bamushyiraga mu bandi akavurwa agakira nyuma na we akazabafasha mu rugamba barimo.

    Ati 'Ikinyabupfura twari twaratojwe cyadusabaga kubikora, tukaba twanavura uwo twariduhanganye ariko byanavagamo inyungu nyinshi cyane, ku buryo amakuru menshi ku gihugu ni aho twayakuraga.'

    'Kuko nk'abo twabaga twafashije twababaza tuti amakuru y'umwanzi ameze ate? Bari hehe, aho batari ni hehe, ngiye kurasa aha naca hehe[…] abenshi ni bo batuyoboraga. Ndibuka igitero cya Ruhengeri cyo mu 1992-1993 uwitwaga Minani ni we watujyanye atuyobora za Camp Muhoza, Nyamagumba, nta wundi mu bacu wari uzi aho yaca! Iyo tutagira Minani twafashe yakomeretse tukamuvura, ntabwo twari gushobora kubikora.'

    Gen Kabarebe yavuze ko imyitwarire ya FAR n'iy'Inkotanyi ku rugamba yari itandukanye kuko aba bo umusirikare bafatiraga ku rugamba bahitaga bamwica ako kanya.

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe yaganirije urubyiruko rwo muri Kaminuza y'u Rwanda amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yahishuye-icyemezo-cya-habyarimana-cyashimishije-inkotanyi-ku

  • Abatsinze muri Art Rwanda Ubuhanzi basabwe kuvoma mu mateka nk'isoko y'inganzo yabo – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi uko ari 60 batsinze muri aya marushanwa mu ngeri zinyuranye z'ubuvanganzo, basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Babwiwe uko urubyiruko rumwe rwakoresheje imbaraga zarwo mu gusenya igihugu ndetse n'imbaraga zakoreshejwe n'urundi rubyiruko mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n'uburyo abari abasirikare ba RPA bahaze amagara yabo bakaza guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, bagaragaje bagiye kwigira kuri aya mateka.

    Uwumuremyi Pacifique Jackson watsinze mu cyiciro cy'umuziki, yavuze ko isomo rikomeye yigiye ku mateka y'u Rwanda ari uko urubyiruko rwabaye ku ruhembe mu gihe cy'amage rukabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko nabo bakwiye kuba imbere mu rugamba rw'iterambere.

    Umwe mu batsinze mu cyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo, Umurutasate Esther, yavuze ko yasobanukiwe ko ubwitange atari ikintu gihatirwa ahubwo ari inshingano z'abantu bafite indangagaciro zo gukunda igihugu.

    Yakomeje agira ati 'Dushingiye ku mateka n'ibyo twize n'amaso yacu, bitwereka ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu zubaka kandi zikanasenya. Niyo mpamvu tugomba gukoresha imbaraga zacu n'ubwenge bwacu mu gukora ibikorwa byo kubaka igihugu cyacu.'

    Yagaragaje ko yifashishije ubuhanzi ashobora gutangira guhanga ibisigo n'imivugo byimakaza ubumwe n'ubupfura mu banyarwanda no kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose.

    Ati 'Tugomba gukoresha impano mu gukora ibyubaka igihugu cyacu. Dushobora gukora ubusizi bugaragaza uko igihugu cyabayeho n'amateka yakiranze tunagaragaza uruhare rwabyo mu kubaka u Rwanda twifuza.'

    Uwatsinze mu cyiciro cy'Ubugeni akaba afite ubumuga bwo kutavuga, Mugisha Derrick, yagaragaje ko kumenya amateka y'u Rwanda bigiye kumuha imbaraga zo gukoresha ubuhanzi bwe mu kunga abanyarwanda no kubaka ubufatanye mu iterambere.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko kwigisha urubyiruko amateka y'u Rwanda bigamije kurwubakamo indangagiciro zo gukunda igihugu no kukitangira.

    Yabasabye gukoresha impano y'ubuhanzi bafite mu kubaka umuryango nyarwanda bashingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Ati 'Icyo tubasaba ni ukumva ayo mateka bakayashyira mu bihangano byabo, akaba imbarutso y'ibihangano byabo kuko u Rwanda rushingiye ku mpano zitanga umurimo ariko zikomeza kwigisha no kumvikanisha amateka yacu. Uyu munsi turacyahanganye n'abashaka kuyapfobya ariko iyo tunyuze mu bahanzi ijwi rigera kuri benshi kurushaho.'

    Kuri ubu aba bahanzi batsinze ku rwego rw'Igihugu muri Art Rwanda-Ubuhanzi bari gufashwa mu kwagura ubuhanzi bwabo binyuze mu kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo, kunoza neza ibyo bakora n'ibanga ryabafasha kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe cy'umwaka bagiye guherekezwa.

    Bagize umwanya wo kwiga byimbitse amateka yagejeje kuri Jenoside

    Aha uru rubyiruko rwari rukurukiranye ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Basobanuriwe uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside

    Bashyize indabo ku mva rusange mu guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi

    Biyemeje kurwanya icyari cyo cyose cyageza kuri Jenoside

    Bunamiye abishwe bazira uko bavutse

    Byasabaga kwitegereza no kumva neza ngo hatagira igicika umuntu

    Hari hari uwafashaga abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva akoresha ururimi rw’amarenga

    Mbere yo kwinjira mu rwibutso babanje kubwira uko bitwara

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka mu gukora ibihangano byabo

    Ubwo bageraga ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umwe mu batsinze mu cyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo, Umurutasate Esther yagaragaje ko ubuhanzi bukwiye kuba intwaro mu kubaka amahoro

    Uru rubyiruko rwagaragaje ko rukwiye kugira ubwitange

    Uwatsinze mu cyiciro cy'Ubugeni akaba afite ubumuga bwo kutavuga, Mugisha Derrick yerekanye ko hari icyo bigiye ku mateka

    Uwumuremyi Pacifique Jackson yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga mu kubaka igihugu

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatsinze-muri-art-rwanda-ubuhanzi-basabwe-kuvoma-mu-mateka-nk-isoko-y-inganzo

  • Iburengerazuba: Ba gitifu b'utugari batangiye guhabwa moto – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, ari nako ka mbere iki gikorwa gikorewemo ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba.

    Mukankusi Marie Josiane, rushingwangerero mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo yavuze ko hari igihe habaga ikibazo nijoro akabura umumotari wamugeza aho ikibazo kibereye.

    Ati 'Ubwo tubonye moto ahantu hose tuzajya tuhagera kandi bitatugoye. Igihe havutse ikibazo duhite tukigeraho utiriwe ubanza guhamagara umumotari ngo ngwino untware'.

    Ndagijimana Eric Nakata, uyobora akagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekel yavuze ko basa n'abatuye umutwaro uremereye kuko ingendo zabagoraga cyane kubera imiterere y'akarere.

    Ati 'Twari tugowe pe. Nyamasheke ni akarere k'imisozi miremire kandi n'imihanda yacu ntabwo iragera ku rwego rushimishije cyane kandi umuturage wa none akeneye umuyobozi umwegera. Imiyoborere myiza y'igihugu cyacu ntabwo ari vuga numve ni kora ndebe'.

    Nkusi Moise, ukorera umufatanyabikorwa wakoranye n'akarere ka Nyamasheke kugira ngo izi moto ziboneke yavuze ko buri gitifu yahawe moto nshya, ifite casque ebyiri ndetse anahabwa ubwinshingizi bwa byose (tout risque).

    Ati 'Tunatanga garanti y'umwaka tumukorera serivise, tumumenera amavuta kuva ku birometero 1000 kugera ku 2000. Ikindi tuba dufite abatekinisiye umuntu ugize ikibazo ari ahantu mu misozi bafite nomero zacu bazajya baduhamagara tubafashe'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, yavuze ko izi moto zahawe ba Rushingwangerero kugira ngo bajye babashha gutanga serivisi inoze bafite inyoroshyangendo.

    Ati “Ni igikorwa twateguye tubigiriwemo inama n' ubuyobozi Bukuru bw'igihugu kugira ngo tubafashe kuzuza inshingano. Ubuyobozi bw'Akarere bwabageneye uburyo bwo kubunganira mu kwishyura izi moto ndetse no kubona amavuta kandi tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo zitange umusaruro zitezweho”.

    Meya Mukamasabo yavuze ko ibi babikoze kugira ngo Gitifu abashe gutabara vuba aho bikenewe mu rwego rw'umutekano ariko kandi no mu kazi ka buri munsi bibafashe kugera ku bikorwa, hatangwe raporo bigereyeho.

    Kuwa 28 Ukuboza 2022, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasuye abayobozi bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ba gitifu b'utugari bamubwira ko mu bituma abaturage batabona serivise ku gihe harimo no kuba ba gitifu badafite inyoroshyangendo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke kuri iki gikorwa asaba abakozi bahawe moto kuzikoresha neza bakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage mu tugari twabo.

    Akarere ka Nyamasheke kagizwe n'utugari 68. Ku ikubitiro abahawe moto ni 33, abandi basigaye nabo ubuyobozi buvuga ko zizabageraho mu gihe cya vuba.

    Ba gitifu b’utugari bemeje ko izi moto zigiye kubafasha mu mitangire ya serivisi nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-ba-gitifu-b-utugari-batangiye-guhabwa-moto

  • Iburasirazuba: Ingo 500 zatangiye kubakirwa Biogaz – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma. Ni umushinga uri gukorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP Rwanda, ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba.

    Abaturage 250 bo mu Karere ka Ngoma mu mirenge ya Zaza na Mugesera nibo bazubakirwa izi Biogaz mu gihe izindi 250 zizubakwa mu Karere ka Rwamagana.

    Habimana Themistocles, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugesera, yavuze ko mbere atajyaga ajya mu gikoni kubera gutinya imyotsi ariko ngo aho bazaniye Biogaz ngo kuri ubu asigaye atekera abana be kuko aba yizeye ko ntaho ahurira n'imyotsi.

    Yakomeje agira ati 'Iterambere ry'umuryango wanjye mu bijyanye n'ubukungu ubu twatangiye kurigeraho, twakoreshaga inkwi nyinshi cyane bigatuma duhora dusohora amafaranga mu rugo, ugasanga umuntungu urahadindirira ariko ubu ntabwo tugisohora amafaranga yo kugura inkwi, ikindi isuku mu rugo, mu gikoni no ku mubiri yariyongereye cyane.'

    Mukandahunga Marie Josee we yavuze ko mbere bagitekesha inkwi bwari ubuzima bubi cyane, aho ngo kubona inkwi byari ikibazo kibakomereye ku buryo hari n'abarwaraga indwara z'ubuhumekero kubera imyotsi ariko ngo ubu ntibikibaho.

    Yagize ati ' Najyaga mu ishyamba gushaka ibicanwa sinanabibone none ubu sinkijyayo, guteka byarororshye ubu ndakanda nkashyiraho ibiryo ubundi mu minota mike bigashya njye n'abana banjye tukarya, ikindi Biogaz yatuzaniye isuku, ubu nsigaye nyaga nta myotsi inyica.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko izi Biogaz zigiye kubafasha mu kurengera ibidukikije ngo kuko ibicanwa by'inkwi n'amakara byagizaga amashyamba, yavuze ko kandi zizabafasha mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage kuko abenshi barwaraga indwara zifata imyanya y'ubuhumekero kubera imyotsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie we yavuze ko mu rwego rwo gutuma izi Biogaz ziramba bari guha amahugurwa abaturage ku kuntu bagomba kuzifata neza nazo zikabagirira umumaro.

    Ati ' Ikindi mu kubatoranya habayeho kureba ko bujuje ibisabwa koko, kuba afite ikiraro cyiza kirimo beto, kuba afite inka ebyiri cyangwa kuzamura kugira ngo atazabura amase kuko niyo shingiro, kuba ashobora kubona amazi kandi izo nka ze zikaba ziri mu bwishingizi kugira ngo twumve ko umuturage atekanye.”

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, Maxwell Gomera, yavuze ko uyu mushinga uje kunganira gahunda ya girinka yatangijwe na Perezida Kagame aho UNDP nayo ije kubaha Biogaz.

    Yavuze ko ari bwo buryo abanyafurika bakwiriye kwishakamo ibisubizo byo kurengera ibidukikije no gufasha abaturage mu kwikura mu bukene.

    Maxwell yavuze ko ari igihe cyo guhindura amateka yo gutekesha inkwi abantu bagakoresha Biogaz barwanya ibintu byose byangiza ubuzima bw'umuntu. Yasabye abaturage kujya bizigamira amafaranga bakoreshaga mu kugura inkwi n'ibindi bicanwa.

    <doc593347

    Biogaz ziri guhabwa abaturage zitezweho kubafasha kubungabunga ibidukikije

    Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe izi Biogaz


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ingo-500-zatangiye-kubakirwa-biogaz

  • Abofisiye ba RDF basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Urugamba rwo kubohora igihugu (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni abasirikare bakuru [Ofisiye] bagera kuri 70 bamaze iminsi mu masomo ajyanye n'ubuyobozi bw'ingabo mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gacurabwenge giherereye mu Karere ka Kamonyi.

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu nibwo aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka y'u Rwanda yarugejeje ku mahano ya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.

    Aba basirikare bari bayobowe na Lt Col Steven Kayigumire, bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe amateka n'umukozi warwo, Dieudonné Nagiriwubuntu.

    Aba basirikare kandi bunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahise berekeza ku Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017.

    Yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w'abasenateri ukorera.

    Ibumbatiye amateka atandukanye y'imigendekere y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'igice cya kabiri cy'amateka yayo.

    Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Dieudonné Nagiriwubuntu, asobanurira aba basirikare amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu bice bitandukanye byo muri Kigali

    Beretswe filime mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Lt Col Steven Kayigumire yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

    Abasirikare 70 bamaze iminsi mu mahugurwa ku bijyanye n’ubuyobozi mu bya gisirikare

    Aba basirikare basuye ibice bitandukanye bigize Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda

    Amafoto: RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-ba-rdf-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-n-ingoro-y-urugamba

  • Perezida Kagame yitabiriye inama y'Akanama ka AU gashinzwe umutekano – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe umutwe wa M23 ukomeje imirwano n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, yitabiriwe kandi n'abayobozi b'ibihugu bigize aka kanama batandukanye ndetse n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye António Guterres.

    Yateranye nyuma y'iyahuje abayobozi b'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ikayoborwa na Perezida wa Angola, João Lourenço na mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Iyi nayo yize ku murongo wa Luanda n'uwa Nairobi washyizweho mu gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke muri RDC.

    Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yari yiganjemo abakuru b'ibihugu bya EAC, harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.

    Impande zihanganye kandi muri RDC zasabwe guhagarika imirwano mu maguru mashya no gusubiza mu byabo abahunze kubera imirwano imaze iminsi.

    Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

    Ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kiri mu byahawe umwanya munini, aho abayobozi mu nzego zinyuranye bari kukiganiraho bashakira hamwe ibisubizo biganisha ku mahoro.

    Nubwo bimeze bityo ariko kugeza ubu Guverinoma ya RDC ishinjwa ko imyanzuro y'inama ya Luanda yahaye agaciro ingingo zimwe, izindi ikazirengagiza nkana.

    Muri iyo myanzuro harimo ibijyanye n'impunzi z'abanye-Congo, imikoranire ya FARDC na FDLR, imvugo z'urwango n'ibindi yasabwe kubahiriza ari nabyo biri kwibandwaho mu nama ziri kuba.

    Ubusanzwe akanama gashinzwe k'umutekano no kugarura amahoro ku muryango wa Afurika yunze ubumwe kagizwe n'ibihugu 15 birimo Comeroon, Djibouti, Morocco, Namibia, Nigeria, Burundi, Congo, Gambia, Ghana, Senegal, Afurika y'Epfo, Tunisia na Tanzania.

    Ni akanama kashyizweho hagamijwe gukemura no gukemura amakimbirane mu bihugu binyamuryango bya AU, kubatse ku buryo buri gice cya Afurika gihagararirwa aho Afurika yo Hagati ihagarariwe n'ibihugu bitatu, Afurika y'Iburasirazuba bitatu, Afurika y'Amajyaruguru bibiri, Afurika y'Amajyepfo bitatu mu gihe iyo mu Burengerazuba ihagarariwe n'ibihugu bine.

    Uretse iyi nama, Perezida Kagame yitabiriye, yanahuye na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi bahuriye muri Addis Ababa.

    Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku masezerano y'ubufatanye ibihugu byombi bifitanye arimo n'ayo kugarura amahoro muri Mozambique mu duce twari twarabaye indiri y'imitwe yitwaje intwaro.

    Kugeza ubu u Rwanda rwohereje ingabo n'abapolisi muri iki gihugu mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yarayogoje iki gihugu ariko nyuma y'igihe gito abashinzwe umutekano w'u Rwanda bagezeyo ibintu bikaba biri kujya ku murongo.

    Iyi nama yibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

    Perezida Samia Suluhu na we yitabiriye inama y'Akanama ka AU gashinzwe umutekano

    Perezida Kagame uri Addis Ababa yitabiriye inama y'Akanama ka AU gashinzwe umutekano

    Perezida Kagame kandi na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-y-akanama-ka-au-gashinzwe-umutekano

  • Gen. James Kabarebe yasobanuye impamvu Perezi… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri barenga ibihumbi 2 bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ndetse n'abo muri IPRC ishami rya Huye. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyuruko mu kwimakaza umuco w’ubutwari”.

    Gen.James Kabarebe yaganirije uru rubyiruko ku rugendo rwo kubohora igihugu. Yavuze ko Inkotanyi zaranzwe no kwigomwa, kwihangana ndetse no kumva bakunze igihugu.

    Yabwiye aba banyeshuri ko buri wese agomba kwiyumvamo indangagaciro y’ubuyobozi, kandi yanagarutse ku kuba igihugu cy’u Rwanda gifite amahirwe yo kuba abayobozi babonera umwanya abanyeshuri, ndetse n’abanyeshuri bakabonera umwanya abayobozi.

    Gen. James Kabarebe aganiriza abanyeshuri

    Nyuma y’iki kiganiro cyamaze amasaha abiri, abanyeshuri bahawe umwanya bagira ibibazo babaza Gen. James Kabarebe.

    Umunyeshuri umwe yabajije ati “Nigeze kumva mu mateka Nyakubahwa Perezida wa Repubika y’u Rwanda Paul Kagame ko bamwitaka Afande PC, mwaza kumbwira aho iryo zina ryaturutse”.

    Gen. James Kabarebe asubiza iki kibazo yagize ati “Perezida Paul Kagame yitwaga Afande Papa Charlie barihina rikaba Afande PC, ni 'code name' kandi mu gisirakare abantu bagira 'code names' ntabwo umuntu akoresha amazina ye. N'abo twarwanaga nabo babaga bafite 'code names', ntabwo aritwe gusa. Ndibaza ko nta gishya kirimo, njyewe duhagarika jenoside 'call sign' yanjye yari 'ten hotel'.”

    Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye iki kiganiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126188/gen-james-kabarebe-yasobanuye-impamvu-perezida-paul-kagame-yitwaga-afande-pc-ku-rugamba-126188.html