Tag: Amakuru

  • Nsabimana Callixte 'Sankara'ntabwo yerekeje i Mutobo hamwe n'abandi #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo abaregwaga mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte alias Sankara bafunganywe ku mbabazi za Perezida Kagame burijwe imodoka bajyanwa i Mutobo, mu kigo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

    Amakuru dukesha IGIHE nuko Nsabimana Callixte 'Sankara', wahoze ari umuvugizi wa MRCD/FLN atajyanye nabo muri iki kigo cya Mutobo.

    Mu bagombaga kujyanwa i Mutobo byari byitezwe ko habamo Sankara wiyitaga Major mu gisirikare cya FLN. Icyakora, ubwo aba barwanyi bajyanwaga i Mutobo, mu beretswe itangazamakuru ntabwo yagaragayemo nk'uwari umuvugizi wa bagenzi be.

    Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, yari ataragera i Mutobo.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye IGIHE ko yafunguriwe rimwe na bagenzi be.

    Ati “Kuba yaratashye, yaratashye, yatahanye n'abandi kuko itegeko iyo risohotse rirubahirizwa.”

    Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare [RDRC], Nyirahabineza Valérie, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Nsabimana 'Sankara' atari i Mutobo.

    Ati “Ubu tuvugana aka kanya, ntawe uhari! Mubo dufite ntawe, ariko igihe cyose azazira nta kibazo, tuzamwakira.”

    Yakomeje agira ati “Abaje bose twarabakiriye, ubwo n'undi naza tuzamwakira. Bariya bagombaga kuza guhabwa ariya mahugurwa, abaje bose twebwe turabakira, ubwo rero n'undi na we naza tuzamwakira.”

    Icyakora, amakuru avuga ko mu bajyanwa i Mutobo hari ushobora gusaba kubanza kujya guhura n'umuryango we akabyemererwa, iminsi yahawe yazarangira agahita ajyanwa muri iki kigo guhugurwa.

    Icyakora Nyirahabineza yakomeje ati “Mbere hari abazaga baturutse no hirya iyo [muri Congo] ariko bizanye, bakaza bagera mu Rwanda, byaba ngombwa tukaba tubarekuye bakajya iwabo, bakabasuhuza bakamarayo ibyumweru bibiri cyangwa iminsi ingahe bakagaruka, noneho bagatangira amahugurwa.”

    “Ibyo bibaho rero. Njye ndakubwira nyine abazaga mbere bizanye, ibyo byabagaho, usibye ko ntabwo tureka ngo bajye kwicarayo, kubera ko umuntu aba amaze hariya igihe kirekire, tuba tugomba kubanza kumutegurira kujya mu Muryango Nyarwanda.”

    Avuga ko kuba Sankara ataragera i Mutobo nta kibazo cyo kubyibazaho gihari ariko nahagera azakirwa, akagororwa nk'abandi nyuma agasubizwa mu Muryango Nyarwanda.

    Sankara ubwo yarekurwaga, yategetswe kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze ariko ntabwo bizwi neza niba abikora.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nsabimana-callixte-sankara-ntabwo-yerekeje-i-mutobo-hamwe-n-abandi

  • Umushoramari Dubai n'abari abayobozi ba Gasabo batawe muri yombi bazira umudugudu wubatswe nabi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batanu bahoze mu buyobozi bw'Akarere ka Gasabo, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry'umudugudu uzwi nko kwa 'Dubai' bivugwa ko wasondetswe inzu zikaba zigiye kugwa ku bazituyemo.

    Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d'Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry'ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

    Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite.

    Mu bafunzwe kandi harimo umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka 'Dubai' ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa ziherereye mu mudugudu wiswe 'Urukumbuzi Real Estate' uri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko hari abayobozi bane n'umunyemari batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu myubakire mibi y'umudugudu wo 'Kwa Dubai'.

    Uyu mudugudu watangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015. Izi nzu uko ari 114 abantu baziguze nk'abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zishira, ndetse izindi zibona abazikodesha. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw.

    Iby'uwo mudugudu byatangiye kuvugwa cyane mu kwezi gushize ubwo bamwe mu bawutuye batabazaga, bavuga ko inzu zigiye kubagwaho kubera uburyo zubatse nabi.

    Abahanga mu by'ubwubatsi bagaragaje ko harimo ibibazo birimo aho inzu ihagaze, igisenge ndetse no kuba Umudugudu wose ufite ikibazo cyo kuyobora amazi aho yakagombye kujya.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize bwatangaje ko abaturage bari muri uwo mudugudu basabwe kwimuka, kugira ngo inzu zitabagwaho.

    Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw'abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, aherutse kuvuga ko ubugenzuzi bwakozwe n'inzego zibifite mu nshingano, bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

    Biravugwa ko abatawe muri yombi bari abayobozi ubwo uwo mudugudu wubakwaga, ari nabo batanze uburenganzira kugira ngo uwo mudugudu wubakwe.

    Ingingo ya 15 mu Itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w'umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n'itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n'itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n'amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi . Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umushoramari-dubai-n-abari-abayobozi-ba-gasabo-batawe-muri-yombi

  • Rusizi: Umunyamakuru wa Country FM yatabarije kuri micro ko badaheruka guhembwa – #rwanda #RwOT

    Amajwi y'uyu munyamakuru yasakajwe hirya no hino mu mbuga za WhatsApp avuga ko abanyamakuru ari bo bakorera ubuvugizi rubanda ubu nawe akaba ahisemo kwikorera ubuvugizi.

    Aganira na IGIHE yagize ati 'Icyatumye mfata kiriya cyemezo nabogana mu nzu bimeza nabi ndi guseba muri rubanda ndibaza nti niba umunyamakuru akorera abandi ubuvugizi kuki njye nakomeza kugaragurika sinikorere ubugizi.'

    'Ejo nabanje kuvugana n'uyoboye radiyo mubaza iby'aya mafaranga y'amezi ane mbona ntanyitayeho uyu munsi nabwo bikimara kuba yanyandikiye ambwira ko navugana na Noopja [nyiri radiyo] ikibazo kigakemuka sinongere kubivuga kuri radiyo kandi kumubona ntibiba byoroshye.'

    'Umugenzuzi w'Umurimo yaradusuye muri Gashyantare 2022 arabizi, abakozi ba RGB baraje barabizi , babasabye ko baba bahagaze bagahemba abakozi.'

    'Nta masezerano y'akazi yanditse dufite kandi tumaze imyaka irenga ibiri tuyasaba, ni gake yaguha umushahara wuzuye , ayo andimo arenga amezi ane niyo mpamvu natabaje, gusa hari n'abandi bahari, mukanya yari amaze kumbwira ko ahuze aza kumvugisha mukanya.'

    Uyu munyamakuru uvuka mu karere ka Ngoma ari naho afite umuryango, uyu munsi yazinze utwe ajya aho iyi radiyo ikorera avuga ko ahava yishyuwe umushahara bamubereyemo.

    Uwaduhaye aya makuru yagize ati 'Amaze amezi asaga atanu batamuhemba yahisemo kujya kuri radiyo arabivuga ariko yari amaze iminsi abateguza. Ubu yafashe icyemezo cyo kuhaba kugeza bamwishyuye.'

    'Ukuntu dukora hari abantu bakora mu buryo bwo guhembwa n'abandi bakora ku masezerano yo kugabana ibyo twinjije mu gihe abandi bahari ari nabo benshi ni abakorerabushake.'

    Akomeza avuga ko mbere y'uko ibi biba hari abandi bari bamaze amezi ane badahembwa basabwe gutaha babwirwa ko bazagaruka mu kazi amafaranga yabo yabonetse nyuma bagarutse nabwo basanze cya kibazo kigihari, bamwe barambuwe baragenda ahandi.

    Nduwimana Jean Paul wamenyekanye ku izina rya Noopja mu muziki washinze iyi radiyo, aganira na IGIHE yavuze ko aya makuru ntayo yari azi agiye kubikurikirana, avuga ko bishobora kuba ari ugusebanya.

    Ati 'Ubwo se ibyo bibaho koko?, ni ugusebanya kandi uwabikoze agiye kubiryozwa, nuko ngihuze gato.'

    Nkuyemuruge Yves yatangiye gukorera iyi radiyo kuva muri Werurwe 2021 yemeza ko adateze gusezera nubwo nta masezerano y'akazi afite ndetse ejo nabwo azindukira mukazi nk'ibisanzwe mu kiganiro Country Breakfast asanzwe akora.

    Country FM yumvikana ku murongo wa 105.7 FM ifite icyicaro mu Mujyi wa Rusizi, yatangiye kumvikana kuva tariki 1 Gashyantare 2021 ibiganiro by'iyi radiyo byiganjemo iby'imyidagaduro na siporo bikunzwe na benshi mu rubyiruko.

    Nkuyemuruge Yves bakunze kwita 'Gacamigani' uretse kuba ari umunyamakuru asanzwe ari n’umusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umunyamakuru-wa-country-fm-yatabarije-kuri-micro-ko-badaheruka-guhembwa

  • Impamvu ikomeye yatumye ibiciro by'umuceri na kawunga bigabanuka #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku isoko, ikuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y'ibigori n'umuceri.

    Ivuga ko hashingiwe kuri raporo y'ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by'ibiribwa mu buryo bukabije bagamijel kubona inyungu nyinshi.

    MINICOM itangaza ko nyuma y'isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by'ibiribwa bizamuka ku isoko n'ibiganiro yagiranye n'inzego za Leta n'izabikorera, umusoro kunyongera-gaciro( VAT) ku ifu y'ibigori n'umuceri utagomba gucibwa, bityo hakaba hagiyeho ibiciro ntarengwa ku ifu y'ibigori n'umuceri havuyemo umusoro kunyongera-gaciro.

    MINICOM yatangaje ko igiciro cy'ibigori bihunguye kitagomba kurenza amafaranga 500 Frw, ikiro cya kawunga kuri 800 Frw, ku kiciro cy'umuceri w'intete ngufi (Kigori) ni amafaranga 820 Frw, ikiro cy'umuceri w'intete ndende ni 850 Frw, ikiro cy'umuceri wa Basmati ni 1455 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/menya-ibiciro-bishya-by-umuceri-n-ubugari-byamaze-gukurirwaho-umusoro

  • Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yatangaje ibiciro bishya ku birayi, kawunga n'umuceli #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda niyo yatangaje izi mpinduka ivuga ko zigomba gutangira gukurikizwa ubu.

    Leta ifashe iki cyemezo nyuma y'igihe abaturage binubira izamuka ry'ibiciro ku isoko. Gusa hari impungenge ko ibi bidashobora gukurikizwa kubera ukwinangira kw'abacuruzi bashaka inyungu nyinshi.

    Ibiciro bishya byashyizweho na minisiteri y'ubucuruzi bigaragaza ko ikiro cy'ibirayi kidashobora guhenda ngo kirenze amafaranga y'u Rwanda 460 mu gihe umuceli wa basimati udakwiye kurenza amafaranga 1455 mu gihe umuceli usanzwe wa nomero yambere nawo udakwiye kurenza amafaranga 450. Kuri kawunga ho ikiro ntigikwiye kurenza amafaranga 800.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minisiteri-y-ubucuruzi-n-inganda-yashyizeho-ibiciro-ntarengwa-by-ifu-y-ibigori

  • Muhanga: Urubyiruko rwihurije muri 'Chozo Foundation' rurasaba ababyeyi kurufasha kumenya amateka ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga umuryango witwa 'Chozo Foundation=Ibyishimo) baravuga ko intumbero yabo ari ukumenya neza amateka ya Jenoside. Basaba ababyeyi kubabwiza ukuri doreko bamwe muri bo bemeza bagiye bagerageza kubaza ababyeyi ariko ntibashake kubasobanurira iby'aya mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo.  

    Uru rubyiruko, ibi rwabigarutseho ubwo basuraga umukecuru Mukanyonga Gertulde warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamushyiriye ubufasha burimo; Ibiribwa, amafaranga yo kwigurira ubwishingizi bwo kwivuza (Mituelle de Sante) n'ibindi.

    Uyu Mukecuru Mukanyonga, atuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Kagitarama, yaganirije uru rubyiruko ababwira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ababwira uburyo aya mateka mabi yatumye atiyegurira Imaana ngo abe umubikira nkuko yabyifuzaga. Gusa nubwo ibyo bitakunze, avuga ko yahisemo kwiyegurira kurera impfubyi zasizwe na Jenoside.

    Umuyobozi w'Umuryango Chozo Foundation, Habimana Faustin avuga ko ajya gushinga uyu muryango yaramaze kubona ko bamwe mu babyeyi batinya kubwira abana babo ibijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bityo yiyemeza guhuriza hamwe urubyiruko akarushakira abazi neza aya mateka bakaruganiriza, ariko kandi nabo bagakora ibikorwa byo gufasha abababaye.

    Yagize Ati' Njya gushinga uyu muryango uhuza urubyiruko, nabanje kureba ibibazo byugarije umuryango nsanga hari ababyeyi batabasha kuvugisha ukuri babwira abana babo amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, baba abayirokotse ndetse n'abayigizemo uruhare, ahubwo bagahora babeshya abana'.

    Ahamya ko ibyo byose byamuteye kwiyemeza guhuriza hamwe uru rubyiruko nubwo bitoroshye. Ahamya ko amaze kubahuza basanze badakwiye gusa guhuzwa no gushaka kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ko ahubwo bagomba no kubihuza no gufasha abababaye bari muri Gereza batajya basurwa, hakiyongeraho abarembeye kwa muganga n'abandi batuye hafi yabo batabasha kwibonera ibyo bakenera bya buri munsi.

    Akomeza yemeza ko ibikorwa bakora muri iri huriro bimaze gutanga umusaruro kuko buri wese uri muri uyu muryango amaze kubona icyerekezo ndetse no kumva ibyo ababyeyi batinyaga kumubwira. Asaba ababyeyi kuvugisha ukuri ntibahishe urubyiruko aya mateka kuko yatuma ingengabitekerezo mbi ya Jenoside ikomeza gukura kubera kubeshya abana babo.

    Mukanyonga Gertulde, uyu munsi afite imyaka 70 y'amavuko. Kuri iyi myaka, ntabwo yigeze ashaka aracyari umukobwa bitewe nuko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yari mu rugendo rwo kwiyegurira Imana ariko Jenoside ibaye ahitamo kujya kurera abana b'imfubyi bari benshi.

    Yaganirije uru rubyiruko ku mateka ya Jenoside, arusaba ko bakwiye kwirinda amacakubiri kuko ariyo yatumye haza amoko maze abategetsi babi babiba urwango mu mitima y'Abahutu banga Abatutsi babiba ingengabitekerezo y'amoko yatumye Jenoside ikoranwa ubugome. Yakomeje asaba uru rubyiruko kunga ubumwe bakihatira kumenya neza amateka ya Jonoside hagamijwe kwanga ibitekerezo bibi by'abashaka kugoreka amateka.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Issa Bayiringire Daniel yashimiye uru rubyiruko arusaba gukomeza kugira inyota no kumva neza amateka ashaririye yanyujijwemo abatutsi n'urwango rwabibwe n'abategetsi babi.

    Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye gukanguka rukamenya neza ko hari ababyeyi gito batabasha kubwiza ukuri abana babo ahubwo bakababeshywa, hakaba n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu maraso yabo. Yabashimiye ko bafite intego nziza zo gukora ibikora byo gufasha abababaye ariko bakanaganirizwa n'ingeri nyinshi z'abazi amateka ya Jenoside, bayabayemo kugirango bamenye byinshi kurushaho.

    Uru rubyiruko rwemeza ko mu gihe cyose rwaba rwigishijwe neza amateka ya Jenoside, ababyeyi bakabasha kurubwiza ukuri byatuma abashobora kurubeshya babura aho bahera. Muri iki gikorwa cy'uru rubyiruko, bashyize indabo ku rwibutso rwa Kabgayi banasobanurirwa ibijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n'uburyo bakwiye kurushaho kwitwara mu kubaka ahazaza heza h'Igihugu.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/19/muhanga-urubyiruko-rwihurije-muri-chozo-foundation-rurasaba-ababyeyi-kurufasha-kumenya-amateka-ya-jenoside/

  • Ibiciro by'ifu y'ibigori, umuceri n'ibirayi byagabanutse #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, yatangaje ko yakuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y'ibigori n'umuceri, ihita itangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa ku isoko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

    Iyi Minisiteri yagaragaje ko hafashwe iki cyemezo nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, bitewe nuko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by'ibiribwa mu buryo bukabije bagamije kubona inyungu y'umurengera.

    The post Ibiciro by'ifu y'ibigori, umuceri n'ibirayi byagabanutse appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/19/ibiciro-byifu-yibigori-umuceri-nibirayi-byagabanutse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiciro-byifu-yibigori-umuceri-nibirayi-byagabanutse

  • Amakuru areba buri munyarwanda wese uhaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda ( MIN COM) yasohoye itangazo rikubiyemo rikanashyiraho ibiciro ntarengwa ku ifu y'ibigori (Kawunga), umuceri n'ibirayi. Nyuma y'uko ibiciro bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

    Itangazo rikubiyemo rikana shyiraho ibiciro ntarengwa

    Source : https://yegob.rw/amakuru-areba-buri-munyarwanda-wese-uhaha/

  • Kayonza: Abakora amaterasi barataka inzara nyuma yo kumara amezi abiri badahembwa – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo gifitwe n'abaturage barenga 1170 bakora amaterasi mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza kuri site ya Ryamanyoni.

    Ubusanzwe akazi k'amaterasi gahabwa bamwe mu baturage batishoboye kugira ngo babone amafaranga abafasha kwikura mu bukene, aka kazi biba biteganyijwe ko babahemba buri minsi 15 kugira ngo ayo mafaranga abafashe gutunga imiryango yabo. Abo muri uyu Murenge kuri ubu bamaze amezi abiri bishyuza kugeza naho bamwe babyukira kuri Sacco buri munsi bagasanga nta mafaranga arahagera.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko kumara amezi abiri batishyurwa byabateye ubukene ndetse ngo bamwe babura n'amafaranga yo kugura ibikoresho by'abana ngo basubire ku ishuri.

    Sibobugingo utuye mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rukoyoyo yagize ati 'Ikibazo dufite twagiye gukora mu materasi tumaze amezi arenga abiri ariko ntiturishyurwa, iyo tubajije batubwira ko Akarere kohereje amafaranga yo kuduhemba ku Umurenge Sacco, aba nabo bakatubwira ko batigeze bayabona mbese bari kuturerega kandi tujya gutangira akazi batubwiraga ko tuzajya duhemberwa kenzeni imwe (buri minsi 15)'.

    Sibobugingo yavuze ko kuri ubu afite abana bakeneye kujya ku ishuri ariko ngo yabuze uko bagenda kubera kubura amafaranga nyamara yarakoze ariko ntiyishyurwe, yasabye ubuyobozi bw'Akarere kubatabara ngo kuko imibereho yabo imeze nabi.

    Mutoni Penina utuye mu Mudugudu w'i Kabuga usanzwe ufite abana babiri we yavuze ko kuba atarishyurwa byateye inzara iwe mu rugo agasaba Leta kubishyura bagakemura ibibazo bafite.

    Ati ' Urumva tumaze amezi abiri tudahembwa kandi baracyashaka ko tujya gukora buri munsi, dusanzwe dukennye none baranongeraho kutwambura kandi bagashaka ko dukora buri munsi, rwose nibadufashe inzara imeze nabi.'

    Gasasira Evariste utuye mu Mudugudu wa Rwasama mu Kagari ka Karambi we yavuze ko iwe rukinga babiri kubera ubukene, agasaba ubuyobozi kwibuka ko nabo bafite abana kandi ko bakeneye ko basubira mu ishuri bafite n'ibikoresho.

    Yasabye ko bishyurwa bakareka kujya birirwa ku Umurenge Sacco buri munsi bababeshya ko bari bubahembe kandi bitarakemuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Bushayija Benon, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abaturage bari gukora amaterasi batari bishyurwa gihari, avuga ko bamaze gukora kenzeni eshanu ariko ngo bamaze kwishyurwa imwe mu gihe bari guhembwa indi imwe.

    Ati ' Izindi batari bakabonye amafaranga yazo yaraye ageze mu Umurenge Sacco nimugoroba, n'ubu tuvugana niho ndi turi kugerageza kwihutisha uko bahembwa ayo mafaranga asigaye. Kuva ejo kuwa Kane turashaka kujya tubahemba kenzeni eshatu icyarimwe.'

    Gitifu Bushayija yakomeje avuga ko mbere habayeho ikibazo cy'amafaranga Akarere kohereje ntagere kuri Sacco ahubwo akongera agasubirayo biba ngombwa ko babanza kugenzura impamvu yabiteye ariko ngo ubu byakemutse, yijeje abaturage ko ibibazo byose byabayeho byakemutse ku buryo ngo ubu bagiye kubona amafaranga yabo yose.

    Ubuyobozi bwongereye abakozi bagenzura uko imibyizi y'abaturage ihagaze ndetse bakaba bagiye guhuza numero zabo za telefone na konti ku buryo ngo ariho bajya babahembera aho kujya gutonda ku Umurenge Sacco.

    Abakora mu materasi barataka kudahembwa

    Aba baturage bacukura amaterasi kuri site ya Ryamanyoni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakora-amaterasi-barataka-inzara-nyuma-yo-kumara-amezi-abiri

  • Imiryango ibihumbi 27 mu Mujyi wa Kigali ituye mu maregeka – #rwanda #RwOT

    Bisobanurwa ko ahantu hashobora gushyira ubuzima bw'uhatura mu kaga ari mu bishanga, ahantu hahanamye muri metero nibura 10 uvuye kuri ruhurura ndetse no kuba ahantu bigoranye kuba hagerwa mu gihe cy'ubutabazi.

    Ku rundi ruhande ariko usanga hari ahantu hatuwe n'abantu kandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hamwe muri ho abaturage bagiye bimurwa ariko kugeza ubu hari aho bitarakorwa.

    Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko kugeza ubu imibare y'abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga igenda igabanyuka.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 17 Mata 2023, yagaragaje ko hari ibikorwa bitandukanye bigenda bikorwa kugira ngo abatuye mu maregeka bagabanyuke.

    Ati 'Imibare igenda igabanywa bitewe n'imishinga itandukanye Umujyi wa Kigali ugenda ukora yo kuvugurura utujagari, hakorwamo ko nibura buri nzu ibasha kuba yegerwaho kongeramo inzira z'abanyamaguru, imihanda, ruhurura zitwara amazi […] bityo rero ibyo bikorwa iyo bishyizwemo ni ukuvuga ko aho hantu abahatuye, ubuzima bwabo ntibuba bukiri mu kaga.'

    Imishinga itandukanye yo kuvugurura utujagari irimo uwo kuvugurura mu Biryogo, kubaka inzu zigezweho kuri ruhurura ya Mpazi, kuvugurura mu Gatenga biteganya gutangira vuba n'indi itandukanye.

    Dr Mpabwanamaguru ati 'Uko aho tugenda tuhatunganya, ni ukuvuga ngo hari aho abantu bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ariko noneho haba hahawe ubuzima.'

    Ibibanza 24,444 birimo inzu zigera ku bihumbi 27, nibyo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw'ubutabazi.

    Ati 'Ariko uko ibikorwaremezo bigenda byubakwa na gahunda zindi zo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera bigenda bihinduka hahandi hagaragaraga nk'ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hahabwa ubuzima.'

    Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu bindi bikorwa birimo gutunganya uduce two guturamo, bituma hari abaturage baba bahatuye hari amaregeka bikarangira hahawe ubuzima.

    Dr Mpabwanamaguru agaragaza ko hari n'izindi ngamba zihari zo gutunganya ibishanga, hafatwa amazi ashobora guteza imyuzure kandi nazo zifasha mu miturire inoze.

    Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kuvugurura ibice bimwe na bimwe by’amaregeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ibihumbi-27-mu-mujyi-wa-kigali-ituye-mu-manegeka