Yabitangaje ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo we n'abandi bayobozi b'umuryango wa Commonwealth barimo Umwami Charles III, Umunyamabanga Mukuru Patricia Scotland bahuriraga mu nama i Londres mu Bwongereza.
Ni inama yabaye mbere y'umunsi umwe ngo u Bwongereza bwimike umwami Charles III, ari na we muyobozi w'icyubahiro wa Commonwealth.
Abayobozi batandukanye bo mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth bitabiriye iyo nama yabereye ku cyicaro cy'uwo muryango, ikiga ku ngingo zo guteza imbere urubyiruko ari nayo nsanganyamatsiko y'umwaka wa 2023 muri uwo muryango.
Ni kenshi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiye ashimwa n'amahanga kubera imbaraga n'ubwitange Leta y'u Rwanda ishyira mu kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo.Â
Umusaruro ntiwabonwe n'amahanga gusa kuko n'Abanyarwanda bishimira umusaruro w'imbaraga zashyizwe mu kurwanya Malaria, aho intego ari ukugeza umubare w'abahitanwa n'iki cyorezo kuri zero mu Rwanda.
Ku wa Kabiri taliki ya 25 Mata 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille na we yongeye kubishimangira.
Yagize ati: 'Kuri uyu munsi twizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, ni umwanya ngira ngo dushime by'umwihariko Leta y'u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mbaraga zitagereranywa zashyizwe mu kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo.'
Majyambere Jean Pierre, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi ahabereye ibirori, na we yagize ati: 'Nta kindi twakora uretse gushima Leta yacu n'ubuyobozi bukuru bw'Igihugu ku mbaraga bashyira mu kurwanya Malariya kuko iyo urebye ubu usanga yaragabanyutse cyane ntitucyumva abantu bicwa na yo.'
U Rwanda rwizihije uwo munsi ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Kurandura Malariya bihera kuri njye, ni igihe cyo guhanga udushya, kudatezuka no gushyira mu bikorwa.'
Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ushinzwe ibijyanye no kwirinda Malariya binyuze mu kurwanya imibu, yagaragaje intambwe ikomeye u Rwanda rwateye ivuye ku masomo rwakuye ku bwiyongere bukabije bwagaragaye hagati y'umwaka wa 2012 na 2016.Â
Muri iyo myaka ine, abarwayi ba Malariya bavuye ku 200,000 bagera ku bakabakaba miliyoni eshanu ku mwaka.
Kuva icyo gihe, u Rwanda rwafashe ingamba zikomatanyije zo kurwanya Malariya, zirimo gutera imiti yica imibu mu ngo no mu bishanga, kwegereza ubuvuzi abaturage, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti n'imiti yo kwisiga yirukana imibu, ubukangurambaga n'ubushakashatsi n'izindi ngamba zunganiwe bikomeye na gahunda ya Mituweli yoroheje ikiguzi cyo kwivuza.Â
RBC isanga ari ingirakamaro kuba Guverinoma, urwego rw'abikorera n'abafatanyabikorwa mu iterambere bahuza amaboko mu gukusanya ubushobozi bukenewe mu gukumira no kurwanya iki cyorezo kikiri umutwaro uremereye ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.Â
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya mu Rwanda byabaye umwanya wo guhuza imbaraga n'abaturage mu bukangurambaga, kongera ubumenyi kuri Malariya, no kugaragaza ingamba zashyiriweho kuyirwanya mu Turere dutandukanye.
Guverineri Dancille ari kumwe n’abashyitsi bakuru hamwe na Meya w’Akarere ka Gicumbi
Abaturage bo mu murenge wa Bukure bibukijwe ko kurandura Malaria bihera mu ngo iwabo
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria wizihirijwe i Bukure muri Gicumbi
Bamwe mu barimu bigisha muri GS Ruhanga, riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, baravuga ko inzu bubakiwe nk'icumbi rya mwarimu bayihawe itujuje ibisabwa.
Umunyamakuru wa Flash yageze ahubatse iyi nzu, abona ko itigeze yitabwaho na busa.
Ni inzu itagira igikoni ku buryo ushaka guteka yabona aho atekera.
Iyi nzu ubwiherero buhari nabwo bubi kuko ni ubwubatswe n'abarimu mu buryo bwo kwirwanaho, kuko abayubatse batigeze babutekereza.
Abarimu bavuganye n'itangazamakuru, bavuga ko iri cumbi ryubatswe muri 2012 ariko ubu kubamo ngo ni amaburakindi.
Umwe ati 'Iyi nzu ukurikije uko imeze ntabwo navuga ko yuzuye, gusa hari ibyakozweho bihari. Nk'isima irimo igice kimwe, ubwogero nta sima ibamo,nta bwiherero ifite,nta mireko ifata amazi ihari nk'uko mubibona, amazi amanuka ku mireko niyo arimbura iriya sima, nta gikoni gihari.'
Undi nawe ati 'Naraje umuriro ndawishakira, ibikoresho byose bisabwa kugira ngo umuntu akenere umuriro mu nzu ndabyigurira ku mafaranga yanjye, kandi bitakabaye ngombwa ko umuntu aza ngo yishakire ibikoresho by'umuriro yakabaye abisangamo. Ikindi kandi naraje nsanga nta maserire ari ku nzugi,ubwo byose narabyishakiye, ikindi urebye no hanze hariya imbere hari ahantu hasa nk'ahatebeye, umuntu aba afite n'impungenge ko umunsi umwe ishobora no kumanuka ugasanga duhuye n'impanuka.'
Mugenzi we ati 'Ibibazo bitandukanye biri kuri iyi nyubako,namwe mwirebere ubu ni ubwiherero,sinzi niba nabwita ubwiherero cyangwa umusarani, ubwogero  nta sima ibamo ni ibyondo gusa,n'isakaro ntirikoze neza hari ibice bimwe na bimwe biva, ugasanga ibikoresho byacu birangiritse.'
Bamwe mubagombaga kuba muri iri cumbi rya mwarimu banze kuhaba, kuko bavuga ko hadakwiriye umurezi nka mwarimu.
Aba bemeye kuhaba uko hari barasaba ko yasanwa nabo bakabaho batekanye, kuko iyo imvura iguye bari mu ishuri batangira kubunza imitima ko basanga ibikoresho byabo byangiritse, ibintu bibagiraho ingaruka mu kazi kabo ka buri munsi.
Umwe ati 'Icyo nasaba nk'uko ubuyobozi bwatekereje neza kubaka iri cumbi, bagerageza bakadusanira iyi nzu,ikuzuza ibisabwa byose inzu ikenera.'
Undi nawe ati 'Nk'abarimu dukora uburezi ndetse tuba muri iyi nzu, tugira impungenge nk'iyo imvura iguye wibaza niba hari icyo urasanga.'
Ikibazo cy'aya macumbi y'i Ruhanga cyageze mu nteko ishinga amategeko binyuze mu butumwa bugufi, ubwo minisitiri w'uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yari ari imbere y'abadepite.
Uwo muturage yanditse ko leta ikwiye gusana iri cumbi kuko abarezi baho babayeho nabi.
Ati 'Ikibazo cy'umuturage wa Gasabo wavuze amacumbi ashaje, ni inde ukwiye gusana? Ubwo turajya kuyareba tubifasheho umukoro, itsinda rishinzwe ubugenzuzi rirajya kuyareba turebe ni iki gisabwa.'
Umunyamakuru wa Radio Flash na TV ntiyabashije kubonana n'umuyobozi wa GS Ruhanga, ngo amubaze icyo ubuyobozi buzakorera aba barium babayeho mu buryo bita ko busa no ku gasozi.
Abarebwa n'iki kibazo mu Karere Gasabo, nabo ntibabonetse igihe cyose twabashatse dutunganya iyi nkuru.
Amazu y'icumbi rya Mwarimu, yubatswe mu mashuri afite uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na cumi n'ibiri; yubakwa ku butaka bw'ayo mashuri hagamijwe kwegereza abarimu aho bakorera, mu kubarinda urugendo rurerure ndetse no gukodesha.
Ni mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Burengerazuba bwa Afurika muri Bénin, Guinée-Bissau na Guinée Conakry, mu cyumweru gishize rwaranzwe n'amasezerano y'ubufatanye menshi by'umwihariko mu rwego rw'umutekano.
Ubwo yageraga muri Guinée-Bissau, Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe aho Ingabo za Guinée-Bissau zamuhaye ikaze ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na RDF.
Imbere ya Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló, abo basirikare baririmbye indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda muri morali, zirimo izo mu Kinyarwanda no mu Giswahili. Imwe muri izo ndirimbo ni ivuga ngo 'Ingabo z'u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga'.
Jeune Afrique yanditse ko nyuma yo kugirana amasezerano mu by'uburezi n'ubuzima, Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló, bemeranyije ko ingabo z'u Rwanda zikomeza gutoza abarinda umukuru w'igihugu wa Guinée Bissau.
Iki kinyamakuru cyanditse ko kugeza ubu hari abasirikare 50 bo mu mutwe urinda Perezida n'ibyegera bye batojwe n'Ingabo z'u Rwanda.
Ingingo y'umutekano, yihariye uruzinduko rwa Perezida Kagame kuko no muri Bénin hasinyiwe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n'umutekano. Ni mu gihe Bénin imaze igihe ihanganye n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu Majyaruguru y'iki gihugu.
Perezida Patrice Talon na Paul Kagame bemeje ko ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Bénin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.
Perezida Talon yagize ati 'Niba hari abanyarwanda bakora muri Bénin mu rwego rwa gisivile kuki batanakora mu rwego rwa gisirikare muri Bénin? No ku rundi ruhande.'
Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y'abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.
Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n'u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.
Ati: '[Ubufatanye n'u Rwanda] Burakenewe, ntabwo ari umuziro⦠buri wese arabizi ko Benin ihanzwe n'umutekano mucye uva muri Sahel wugarije amajyaruguru ya Benin.
'Nta mbibi [ziri mu bufatanye bagiranye]. Twatangirira ku mahugurwa […] byaba ngombwa tukagera ku kohereza [ku rugamba] ingabo hamwe'.
Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: 'Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy'umutekano mu karere.'
Mu 2021 nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n'abapolisi, mu butumwa bwo guhangana n'umutwe w'iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama'ah wari wigaruriye ibice bitandukanye by'intara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y'icyo gihugu.
Nyuma yo kugarura amahoro mu duce u Rwanda rugenzura muri Cabo Delgado, mu bwumvikane bw'u Rwanda na Mozambique harimo gushyirwa imbaraga mu bijyanye no kongerera ubushobozi inzego z'umutekano z'icyo gihugu binyuze mu myitozo n'amahugurwa, ari nacyo cyiciro gitahiwe.
Ingabo za Guinée-Bissau zakiriye Perezida Kagame mu buryo budasanzwe, ziririmba indirimbo zisanzwe zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu kumushimira ubumenyi zahawe na RDF
Abasirikare ba Guinée-Bissau batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, bashimiye Perezida Kagame ku bumenyi bungutse
Perezida Kagame yakiranywe akanyamuneza na mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló
Perezida Paul Kagame yageze muri Zimbabwe aho yitabiriye inama ya Transform Africa igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu.
Iyi nama irabera ahitwa Victoria Falls iritabirwa n'abakuru b'ibihugu 5 na bamwe mu bagize za guverinoma.
Perezida Kagame yifatanyije n'abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Zimbawe Emmerson Mnangagwa. Hakainde Hichilema wa Zambia, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera n'umwami wa Eswatini Mswati III.
Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko aza kugeza ijambo kubitabiriye iyi nama ndetse anitabire inama y'ubutegetsi ya Smart Africa Alliance yabayeho kuva muri 2013 igizwe n'ibihugu 36.
U Rwanda rwiyunze ku bihugu bya Angola, Djbouti, Guinea and Tunisia mu kwemeza Smart Africa Alliance igamije isoko rya Internet ryitezweho kuzamura uyu mugabane muri 2030.
Iyi nama ihuje abantu barenga 2000 isanzwe iterana hagamijwe kurebera hamwe uko Afrika yatera imbere binyuze mu ikoranabuhanga.
Bamwe mubaturage baravuga ko ibiciro ntarengwa bya Kawunga,Umuceli n'Ibirayi Guverinoma yashyizeho bitaratangira gukurikizwa, kuko ngo bari kubigura bahenzwe ku giciro gisanzweho.
Nk'uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, ubu igiciro ntarengwa kuri kawunga ni amafaranga 800 ku kilo, umuceli wa Kigori nturenze  820 Frw ku kiro, umuceli w'intete ndende ukaba  850 Frw, mu gihe umuceli wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo.
Ni mu gihe kandi ku birayi, ibya Kinigi, umuhinzi agomba guhabwa 400 Frw ku kilo, kikagurishwa 460 Frw ku isoko, ikilo cy'ibirayi bya kirundo kikarangurwa 380 Frw ku muhinzi, kigacuruzwa 440 Frw, ibirayi bya Twihaze bikarangurwa 370 Frw ku muhinzi bigacuruzwa 430 Frw, naho ibirayi bya Peko bikarangurwa 350 Frw, bigacuruzwa 410 Frw.
Abaguzi bishimiye ibi biciro ntarengwa Guverinoma yashyizeho, ariko ngo ikibazo bafite ni uko abacuruzi batari kubyubahiriza.
Umwe ati ' Ibirayi biracyari 600Frw, mutuvuganire natwe tubeho.'
Undi ati 'Abacuruzi se ko bakeneye kunguka hari ikindi? Ngo bategereje ko sitoke zirangira bakabona kubimanura, gusa Leta ni umubyeyi ubwo yabikoze ibiciro biri buze kugabanuka kuko ntawapinga Leta.'
Mugenzi we ati 'Ibirayi biracyari kuri 600Frw cyangwa 650Frw. Ngo ibiciro baranguriyeho byari hejuru ntabwo ibyo baranguye birashira.'
Mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali aho itangazamakuru rya Flash ryabashije kugera, ryasanze koko ibiciro ntarengwa bya bimwe mubiribwa Guverinoma yashyizeho bitaratangira kubahirizwa.
Undi nawe ati ' Ibiciro byamanutse hari ibyo dufite muri stock, dufite ibirayi twaguze za 570Frw na za 580Frw. Izo nizo mbogamizi twagize, baduhaye nk'ibyumweru bibiri ibirayi twe twaba tubimazemo.'
Gusa impuguke mubukungu zo zisanga Leta ikwiye kugenzura niba koko ibivugwa n'abacuruzi ko baranguye bahenzwe ari ukuri.
Dr Bihira Canisius ni impuguke mubukungu arabisobanura.
Ati 'Ubundi Ministeri ishinzwe ubucuruzi yagombye gufata abakozi bayo bakazenguruka bakajya babaza waranguye kuri angahe? Waranguye kwa nde? waranguje angahe? Babifitiye uburenganzira, noneho umuntu wese uzamura ibiciro uko yishakiye bakamuha ibihano.'
 Kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda, yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y'ibigori n'umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n'iby'ibirayi, nyuma y'uko abaturage bari bamaze igihe baremerewe n'ibiciro biri ku isoko.
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, ahamya ko nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye hari intambwe ikomeye igaragara mu mpinduka nziza ku buzima n'imibereho ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Avuga ko uruhare rwabo mu guhindura ubuzima bwaba ubwabo bwite n'Igihugu ari ntagereranywa, ko ari urugendo rwiza rw'Ubudaheranwa nyuma yo kubura ababo n'ibyabo bagatangira ubuzima kuri zeru.
Gitifu Mwizerwa, ibi yabivuze kuri uyu wa 19 Mata 2023 ubwo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kayenzi, Abaturage n'abayobozi batandukanye bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gitifu Mwizerwa Rafiki.
Nkuko Gitifu Mwizerwa abivuga, tariki 19 Mata 1994 ni umwe mu minsi mibi y'umwijima utazibagirana mu mateka y'Abatutsi b'i Kayenzi ubwo batangiraga kubica mu mihana itandukanye biturutse mu nama yari yabereye i Gitarama yakanguriraga Abakonsiye n'Ababurugumesitiri gushyira mu bikorwa Jenoside.
Nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, nyuma yo kubura abana, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bishwe urw'agashinyaguro, nyuma yo kurokoka Jenoside bagatangira ubuzima kuri zeru, uyu munsi hari impinduka nziza mu buzima bw'abarokotse ubwano n'ubw'Igihugu muri rusange.
Bava ku biro by'Umurenge wa Kayenzi berekeza aho bari bagiye kunamira no gushyira indabyo, hafi y'isoko ahari icyobo cyashyizwemo benshi mu batutsi bishwe.
Gitifu Mwizerwa yagize ati' Abarokotse Jenoside bafite'Ubudaheranwa butangaje', kuko nyuma yo kubura ababo bakabura n'ibintu byabo byose, batangiriye kuri Zeru, ariko uyu munsi turabafite abahinzi b'intangarugero, turabafite abo wabonaga bafite imbaraga nke ariko wabaha inka bakayorora neza ukabona yamuteje imbere, turabafite bafite ishyaka ryo gukora ku buryo utapfa no kubimenya nta muntu ubikubwiye, ariko bitabujije ko dufite n'abandi bagifite intege nkeya nk'abandi banyarwanda'.
Akomeza agira ati' Ibyo byiciro byose rero, abageze muzabukuru, abafite ubumuga budakira, uburwayi budakira, abo baba bari mu kiciro cyo gufashwa ari nabo bahabwa ya nkunga y'ingoboka kugira ngo bwa buzima bwabo tubutsindagize babashe gucuma iminsi'.
Bageze ahashyizwe indabyo.
Mu mboni ze, Gitifu Mwizerwa avuga ko uyu munsi nta n'umwe utabona ko abarokotse Jenoside biyubatse mu buryo bwose, aho abenshi babashije kwiga kugera ku rwego rwa Kaminuza, ababasha gukora bari mu mirimo itandukanye yubaka Igihugu, haba; kwikorera( ba rwiyemezamirimo), gukorera abandi cyangwa Leta mu nzego zitandukanye, abahinga bisanzwe nk'abandi banyarwanda bose hagamijwe kurushaho kubaka ubuzima burambye kandi bufite icyerekezo cyiza.
Gitifu Mwizerwa, avuga ko nubwo ubuzima bwagarutse, umutekano ukaba uhari muri rusange, ariko hakiri bimwe mu bikibangamiye bamwe mu barokotse Jenoside birimo; abadafite amacumbi ndetse n'abayafite ariko yashaje akeneye gusanwa.
Avuga ko kuri iki kibazo cy'abakeneye kubakirwa no gusanirwa, hari icyizere kuko hamaze gukorwa ibarura ku buryo igisigaye ari uko haboneka ubushobozi bukenewe, abubakirwa bigakorwa, abo gusanirwa nabo bigakorwa. Ahamya kandi ko nk'ubuyobozi ikibaraje ishinga ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw'abarokotse Jenoside burusheho kuba bwiza, biteze imbere.
Amwe mu mafoto yaranze kwibuka i Kayenzi;
Umusaza Damiyani yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside.
Abakora akazi ko kuvunja amafaranga y'amahanga mu Rwanda, barasabwa kunoza imikorere yabo kugira ngo idaha urwaho iterankunga ry'iterabwoba ndetse n'iyozandonke.
Uko isi irushaho kuba umudugudu niko ibyaha by'iterabwoba ndetse no guhererekanya amafaranga yavuze mu gukora ibyaha bigenda bifata intera ibizwi nk'iyezandonke.
Ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'abavunja amafaranga na Banki nkuru y'u Rwanda, kuri uyu Gatatu abavunjayi, bakanguriwe kwirinda kuba ikiraro cy'ibyaha bishobora guturuka mu ihererekanya ry'amafaranga.
Umyobozi w'ishyirahamwe ry'abakora umwuga wo kugura no kugurisha amadevize, Muhigi Zephanie, avuga ko biteguye ko amakosa yagaragaye mu rwego bakoreramo azagabanuka ndetse n'ubugenzuzi mpuzamahanga nibuza buzasanga u Rwanda rukora mu buryo bukwiye
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka hazaba igenzura mpuzamahanga ku Rwanda ryo kureba uko abakora umwuga wo kugura no kugurisha ama devize bakora .
Mu minsi ishize nibwo abaregwaga mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte alias Sankara bafunganywe ku mbabazi za Perezida Kagame burijwe imodoka bajyanwa i Mutobo, mu kigo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.
Amakuru dukesha IGIHE nuko Nsabimana Callixte 'Sankara', wahoze ari umuvugizi wa MRCD/FLN atajyanye nabo muri iki kigo cya Mutobo.
Mu bagombaga kujyanwa i Mutobo byari byitezwe ko habamo Sankara wiyitaga Major mu gisirikare cya FLN. Icyakora, ubwo aba barwanyi bajyanwaga i Mutobo, mu beretswe itangazamakuru ntabwo yagaragayemo nk'uwari umuvugizi wa bagenzi be.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, yari ataragera i Mutobo.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye IGIHE ko yafunguriwe rimwe na bagenzi be.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare [RDRC], Nyirahabineza Valérie, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Nsabimana 'Sankara' atari i Mutobo.
Ati “Ubu tuvugana aka kanya, ntawe uhari! Mubo dufite ntawe, ariko igihe cyose azazira nta kibazo, tuzamwakira.”
Yakomeje agira ati “Abaje bose twarabakiriye, ubwo n'undi naza tuzamwakira. Bariya bagombaga kuza guhabwa ariya mahugurwa, abaje bose twebwe turabakira, ubwo rero n'undi na we naza tuzamwakira.”
Icyakora, amakuru avuga ko mu bajyanwa i Mutobo hari ushobora gusaba kubanza kujya guhura n'umuryango we akabyemererwa, iminsi yahawe yazarangira agahita ajyanwa muri iki kigo guhugurwa.
Icyakora Nyirahabineza yakomeje ati “Mbere hari abazaga baturutse no hirya iyo [muri Congo] ariko bizanye, bakaza bagera mu Rwanda, byaba ngombwa tukaba tubarekuye bakajya iwabo, bakabasuhuza bakamarayo ibyumweru bibiri cyangwa iminsi ingahe bakagaruka, noneho bagatangira amahugurwa.”
“Ibyo bibaho rero. Njye ndakubwira nyine abazaga mbere bizanye, ibyo byabagaho, usibye ko ntabwo tureka ngo bajye kwicarayo, kubera ko umuntu aba amaze hariya igihe kirekire, tuba tugomba kubanza kumutegurira kujya mu Muryango Nyarwanda.”
Avuga ko kuba Sankara ataragera i Mutobo nta kibazo cyo kubyibazaho gihari ariko nahagera azakirwa, akagororwa nk'abandi nyuma agasubizwa mu Muryango Nyarwanda.
Sankara ubwo yarekurwaga, yategetswe kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze ariko ntabwo bizwi neza niba abikora.