Blog

  • Tyla yamaganiwe kure n'abaturage ba Nigeria #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo Tyla ari mu bihe bikomeye nyuma y'uko igitaramo ateganya gukorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 22 Ukuboza 2026 gitangiye kwamaganwa n'Abanya-Nigeria benshi, bavuga ko kitagomba kuba mu gihe abaturage b'icyo gihugu bakomeje kuvuga ko bahohoterwa muri Afurika y'Epfo.

    Impaka zatangiye nyuma y'uko Tyla atangaje gahunda y'uruzinduko rwe rwa APOP World Tour, ruzamugeza mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y'u Burayi, Amerika y'Amajyaruguru, Nigeria na Afurika y'Epfo, aho ruzasorezwa i Cape Town ku wa 4 Mutarama 2027 n'i Johannesburg ku wa 9 Mutarama 2027.

    Icyakora, igitaramo cye cyo muri Lagos ni cyo cyakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko bidakwiye kwakira umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo mu gihe hakomeje kuvugwa ibikorwa bya xenophobia byibasira Abanya-Nigeria baba muri icyo gihugu, akaba ntacyo yabikozeho.

    Icyo bashinja Tyla

    Abamunenga bavuga ko ikibazo atari igihugu akomokamo gusa, ahubwo ko Tyla atigeze agaragaza ijwi rye yamagana ibitero byibasira Abanya-Nigeria cyangwa ngo yihanganishe imiryango y'ababa barahohotewe.

    Bavuga ko nk'umuhanzi ukunzwe ku rwego mpuzamahanga, yari akwiye kugira icyo avuga ku bibazo bikomeje kuvugwa hagati y'ibihugu byombi.

    Ibi byatumye bamwe batangiza ubukangurambaga bwo gusaba ko Abanya-Nigeria bazanga kugura amatike y'icyo gitaramo, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye uko bagenzi babo bafatwa muri Afurika y'Epfo.

    Ibyamamare byo muri Nigeria byinjiye muri izi mpaka ku bwinshi

    Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Punch, mu bantu bazamuye iyi nkundura harimo umwanditsi akaba n'umujyanama mu bijyanye n'imibanire Solomon Buchi, umunyamakuru akaba na MC Do2dtun, ndetse n'umukinnyi wa filime Mama Pee, wasobanuye Afurika y'Epfo nk'igihugu gihiga abanyamahanga.

    Undi mukinnyi wa filime, Isa Bako, na we yateje impaka ubwo yasabaga abafana 'guhagarika' icyo gitaramo, amagambo bamwe basobanuye nk'ashobora gushishikariza ibikorwa by'urugomo.

    Hari n'abasabye ko Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Nigeria (Nigeria Immigration Service) rwakwanga guha Tyla n'itsinda rye visa, bavuga ko byaba ari ugusubiza Afurika y'Epfo iherutse kwima visa umuririmbyi wo muri Nigeria Ayra Starr, nubwo impamvu z'icyo cyemezo zakomeje kugibwaho impaka.

    Icyakora, si bose ariko bemeranya n'iki gitekerezo. Umunyapolitiki n'umunyamakuru Omoyele Sowore yavuze ko atari byo guhana umuhanzi kubera ibikorwa bikekwa gukorwa n'abaturage cyangwa ubutegetsi bw'igihugu akomokamo.

    Yavuze ko umuziki ugomba gutandukanywa na politiki, kandi ko Tyla adakwiye kubazwa ibyaha adafitemo uruhare. No ku rubuga rwa X, bamwe mu Banya-Nigeria bagaragaje ko gukunda Tyla bidafite aho bihuriye no gushyigikira xenophobia.

    Hari abavuze ko niba ikibazo ari politiki n'umutekano, gikwiye gukemurwa n'inzego za dipolomasi aho kugishyira ku bahanzi.

    Urupfu rw'Umunya-Nigeria rwakongeje ikibazo

    Izi mpaka zije mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y'urupfu rw'Umuryango-Nigeria witwa Chika Ibe, bivugwa ko yapfiriye muri Cape Town nyuma y'ibyabaye birimo uruhare rw'inzego z'umutekano, ibintu byongeye gukaza umwuka hagati y'abaturage b'ibihugu byombi ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu myaka yashize kandi, Afurika y'Epfo yakunze kuvugwamo ibikorwa bya xenophobia byibasira abanyamahanga, cyane cyane Abanya-Nigeria n'abava mu bindi bihugu bya Afurika, ibintu byagiye bituma habaho umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi.

    Nubwo igitutu gikomeje kwiyongera, Tyla kugeza ubu ntaragira icyo atangaza ku busabe bwo guhagarika igitaramo cyangwa ku birego by'uko yacecetse ku bibazo bya xenophobia.

    Abategura APOP World Tour na bo ntibaratangaza impinduka kuri gahunda y'igitaramo cyo ku wa 22 Ukuboza 2026, bivuze ko kugeza ubu igitaramo kigihari nk'uko byari biteganyijwe, nubwo impaka zigikomeje ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/tyla-yamaganiwe-kure-nabaturage-ba-nigeria/

  • Uburezi bufite irene no guhanga udushya. Bimwe mu bigize ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye biri muri Village Urugwiro  Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Pradeep K. Khosla, hamwe na Visi Perezida w'iyo Nama y'Ubutegetsi, Ivan Murenzi, bagirana ibiganiro byibanze ku cyerekezo cya Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'ingamba zigamije kurushaho kuzamura ireme ry'uburezi, ubushakashatsi no guhanga udushya.

    Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rw'ibiro by'umukuru w'igihugu Village Urugwira buvuga ko muri ibyo biganiro, hibanzwe ku buryo Kaminuza y'u Rwanda (UR) yakomeza kuba urwego rutanga uburezi bufite ireme, ikazamura ubushakashatsi bufasha gukemura ibibazo igihugu gihura na byo, ndetse ikarushaho guteza imbere udushya twafasha mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Abayobozi bombi baganiriye kandi ku buryo Kaminuza y'u Rwanda yakomeza gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi n'ubushobozi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ibi bijyanye n'icyerekezo cy'u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n'udushya.

    Mu nama yabereye mu Urugwiro Village, hanarebwe uburyo bwo gukomeza kunoza ireme ry'imyigishirize, kongera ubushobozi bw'abarimu n'abashakashatsi, no gushimangira ubufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda n'ibigo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi n'ivumburwa ry'ibisubizo bishya.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda bwagaragaje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gutanga uburezi bujyanye n'igihe, guteza imbere ubushakashatsi bufite uruhare mu iterambere ry'igihugu, no kubaka urubyiruko rufite ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'ahazaza.

    Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ishoramari mu burezi, ubushakashatsi n'ikorwa ry'udushya nk'inkingi z'ingenzi zo kugera ku ntego z'iterambere rirambye no kubaka igihugu gifite ubukungu buhatana ku rwego mpuzamahanga. Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko kubaka abaturage bafite ubumenyi n'ubushobozi ari imwe mu nkingi z'ingenzi zizatuma u Rwanda rugera ku cyerekezo cyarwo cy'iterambere mu myaka iri imbere.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/uburezi-bufite-irene-no-guhanga-udushya-bimwe-mu-bigize-ibiganiro-perezida-kagame-yagiranye-nubuyobozi-bwa-kaminuza-yu-rwanda/

  • U Rwanda na Mali bikomeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, yakiriye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo i Kigali Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, Boubacar Diallo, mu biganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, by'umwihariko mu rwego rw'umutekano n'igisirikare. Ibi byatangajwe na minisiteri y'ingabo z'U Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X aho yavuze ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro.

    Ibi biganiro byagarutse ku ngingo zifitiye inyungu u Rwanda na Mali, zirimo gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y'ingabo z'ibihugu byombi, guhanahana ubumenyi n'ubunararibonye ndetse no gukomeza gukorera hamwe mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'umutekano bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika.

    Impande zombi zagaragaje ko zifite ubushake bwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku bwizerane no gufatanya mu bikorwa biteza imbere amahoro, umutekano n'iterambere rirambye.

    Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye mu bya gisirikare n'ibihugu bitandukanye bya Afurika, hagamijwe kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano, guteza imbere amahugurwa ahuriweho no gusangira ubunararibonye mu guhangana n'ibibazo by'umutekano byambukiranya imipaka.

    Mu myaka mike ishize, umubano hagati y'u Rwanda na Mali warushijeho gukomera mu nzego zitandukanye. Muri Gicurasi 2024, ibihugu byombi byakoze inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho y'Ubufatanye (Joint Permanent Commission), yasojwe no gusinyana amasezerano 19 y'ubufatanye arimo ay'ubuzima, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari n'izindi nzego z'ingenzi.

    Nubwo ayo masezerano atarimo amasezerano yihariye y'ubufatanye mu bya gisirikare yatangajwe ku mugaragaro, abayobozi b'ibihugu byombi bakomeje kugirana ibiganiro bigamije gushimangira imikoranire mu rwego rw'umutekano, bijyanye n'icyerekezo cy'ibihugu byombi cyo guteza imbere amahoro no guhangana n'ibibazo by'umutekano muke biri mu bice bitandukanye bya Afurika.

    Mali ni kimwe mu bihugu byo mu karere ka Sahel bimaze imyaka bihanganye n'ibitero by'imitwe y'iterabwoba n'inyeshyamba. Kubera izo mbogamizi, iki gihugu gikomeje gushimangira ubufatanye n'ibihugu bitandukanye hagamijwe kongera ubushobozi bw'ingabo no kubaka inzego z'umutekano zifite imbaraga.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, rwakomeje kubaka izina nk'igihugu gifite ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gutanga amahugurwa ya gisirikare haba ku rwego rwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugira uruhare mu butumwa bw'amahoro no mu bufatanye bwa gisirikare n'ibihugu byinshi, ibintu bituma u Rwanda rufatwa nk'umufatanyabikorwa wizewe mu bijyanye n'umutekano.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/u-rwanda-na-mali-bikomeje-gushimangira-ubufatanye-mu-bya-gisirikare/

  • Mu muhango witabiriwe n’ibyamamare, Nyambo Jesca yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Nyambo Jesca yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Uwiragiye Richard.

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026 mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyarugenge.

    Ni umuhango witabiriwe na benshi mu byamamare nk’umunyamakuru Rusine Patrick, abakinnyi ba filime nka Killaman, Clapton Kibonke, Rufonsina, Mitsutsu, Umukonyine n’abandi.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku wa 23 Nyakanga 2026 ari bwo Richard yambitse impeta ya fiançailles Nyambo amusaba ko bazabana akaramata undi arabyemera.

    Amakuru ISIMBI yemenye ni uko yamwambitse impeta nyuma y’uko Nyambo yari yaramaze no kujya kumwerekana iwabo.

    Uyu mukunzi wa Nyambo Jesca, Uwiragiye Richard akaba asanzwe akorera hanze y’u Rwanda aho aba muri Australia.

    Nyambo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwiragiye Richard

    Source : http://isimbi.rw/mu-muhango-witabiriwe-n-ibyamamare-nyambo-jesca-yasezeranye-imbere-y-amategeko.html

  • Hakusanyijwe agera kuri miliyari 150 Frw mu myaka 10 ya RNIT Iterambere Fund – #rwanda #RwOT

    Iki kigega cyatangiye mu 2016, gishyizweho na Guverinoma y'u Rwanda. Cyahawe inshingano zo kwigisha no gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigama.

    Gashugi André, ushinzwe ishoramari muri RNIT, ni we wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w'iki kigega.

    Yagaragaje ko cyatangiye abaturage batumva neza imikorere yacyo, bamwe bakibwira ko gishobora kuba ari uburyo bw'ubutekamutwe, kuko cyari igitekerezo gishya mu Rwanda.

    Icyakora, abayobozi bacyo bakomeje kwigisha abaturage kugeza batangiye gusobanukirwa no kucyitabira.

    Ati 'Abantu ntibajya barangiza kwiga, ariko aho tugeze ni heza kandi turacyakomeje kwigisha dukoresheje uburyo butandukanye. Mwarabibonye mu mikino, mu nsengero, mu mashuri, mu bigo no mu makoperative.”

    'Hose turahagera kugira ngo buri Munyarwanda yumve impamvu yo kwizigamira, abone inyungu zituruka ku isoko ry'imari n'imigabane, akomeze kwiteza imbere kandi adasigara inyuma.'

    Mu 2016, ubwo iki kigega cyatangiraga, uwo mwaka warangiye gifite abanyamigabane 920, bari bafite ubwizigame bwa miliyari 1,5 Frw. Muri bo harimo abantu ku giti cyabo n'ibigo bitandukanye.

    Kuri ubu, RNIT Iterambere Fund ifite abanyamuryango ibihumbi 390, bafite ubwizigame burenga miliyari 88 Frw.

    Mu myaka 10 ishize, iki kigega kimaze gukusanya agera kuri miliyari 150 Frw. Mu 2016, umugabane umwe wari ufite agaciro ka 100 Frw, mu gihe ubu ugeze kuri 275 Frw. Muri rusange inyungu abanyamigabane babonye muri iyi myaka 10 yakomeje kwiyongera iva kuri 9,4% igera kuri 11,12% buri mwaka kandi nta musoro cyangwa ikindi kiguzi gikuweho.

    Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Sebagabo Jonathan, yavuze ko umubare w'abanyamigabane watangiye kwiyongera cyane nyuma y'icyorezo cya Covid-19.

    Yasobanuye ko icyo gihe abanyamigabane bari basanzwe mu kigega babashije kugerwaho n'ubwizigame bwabo nta nkomyi, bituma nyuma y'icyorezo bashishikariza abandi bantu benshi kucyitabira.

    Ati 'Mu bihe bya Covid-19 ni bwo abantu babonye cyane akamaro ko kwizigamira, by'umwihariko muri iki kigega. Abari bafite ubwizigame nta kibazo bagize, kuko basabaga amafaranga yabo bakayahabwa. Icyorezo kirangiye rero, batubereye nka ba ambasaderi, bagenda babwira abandi ibyiza byo kuba umunyamigabane muri Iterambere Fund.'

    Gatera yagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho, urugendo rwo guteza imbere umuco wo kwizigama mu Banyarwanda rugikomeje, kuko imibare y'ubwizigame ikiri hasi ugereranyije n'urwego rwifuzwa kugira ngo igihugu kigere ku ntego zacyo z'iterambere.

    Ati 'Nubwo hari ibyo twagezeho, haracyari urugendo. Iyo urebye imibare dufite, ukongeraho n'abakoresha ubundi buryo bwo kwizigama, nk'ibigo by'imari cyangwa ubwizigame bw'igihe kirekire, usanga imibare ikiri hasi.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo ugereranyije umusaruro mbumbe w'igihugu n'ubwizigame buri mu gihugu, usanga butaragera kuri 15%, nyamara bwakabaye buri kuri 30%. Ni yo mpamvu dukomeza kwigisha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kugira umuco wo kwizigamira.'

    Abayobozi b'iki kigega bavuga ko kigishingwa, na bo batari bazi neza imikorere yacyo, kuko cyari igitekerezo gishya mu gihugu. Abaturage benshi na bo ntibari basanzwe bafite umuco wo kwizigama, kuko bumvaga ko umuntu azigama gusa amafaranga yamusagutse.

    Jean Paul Ndisanze, wabaye mu bakozi ba mbere wa RNIT Iterambere Fund, yavuze ko na bo babanje kwihugura kugira ngo basobanukirwe neza n'ibyo bagiye gukora, mbere yo gutangira kubyigisha abaturage.

    Ati 'Mu myaka 10 ishize, hari abantu batuganaga baje kutubaza ibyo dukora. Warabasobanuriraga bagataha, ariko ukabona ko batarabyumvise neza. Uyu munsi, abo bantu bamaze kubona umusaruro wabyo, baragaruka kandi ntibagaruka bonyine.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo bitwereka akazi katoroshye twakoze. Katangiye kagoye cyane, ariko ubu ni bwo dutangiye kubona imbuto zako.'

    Ezekiel Mulisa ni umwe mu banyamigabane ba RNIT Iterambere Fund. Yatangiye kwizigama mu 2017, ubwo abakozi b'iki kigega bamusangaga aho yakoreraga muri Expo, bakamusobanurira imikorere yacyo.

    Yatangiye ashyiramo 2.000 Frw, ariko icyo gihe atarasobanukirwa neza n'akamaro ko kwizigama. Uwo mwaka wose warangiye nta yandi mafaranga yongeye gushyiramo.

    Icyakora, nyuma yo kwitabira inama y'abanyamigabane mu 2018, ni bwo yasobanukiwe neza n'imikorere y'ikigega, atangira kwizigama buri gihe.

    Ati 'Nakomeje kwizigamira, nkajya nshyiramo 10% cyangwa 20% by'amafaranga nabaga nakoreye, kuko navugaga nti 'Mu myaka iri imbere nzakenera gukora ubukwe kandi busigaye buhenze.' Kandi koko, naje gukora ubukwe nkoresheje amafaranga nari narazigamye.'

    Yakomeje agira ati 'Nyuma y'ubukwe, nongeye gutangira kwizigama, kuko mbere yaho nari nakuyemo amafaranga yose nari mfite.'

    RNIT Iterambere Fund ifite intego yo gufasha buri Munyarwanda kugira ubushobozi bwo kwizigamira, by'umwihariko urubyiruko, kugira ngo ruteganyirize ejo hazaza kandi rugire uruhare mu isoko ry'imari n'imigabane.

    Jean Paul Ndisanze wabaye umukozi wa mbere muri iki kigo yagaragaje ko na bo babanje kwihugura kugira ngo bamenye ibyo bajya gusobanurira abaturage

    Umuyobozi mukuru w'iki kigega, Gatera Sebagabo Jonathan, yagaragaje ko n’ubwo hari aho kimaze kugera, urugendo rugikomeje

    Gashugi André, ushinzwe ishoramari muri RNIT, yavuze ko Ikigega Iterambere Fund abantu batangiye batacyumva, ariko ubu imyumvire yahindutse

    Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Sebagabo Jonathan, yagaragaje ko aho iki kigega cyavuye ari ho hari hagoye

    Abayobozi batandukanye ba RNIT Iterambere Fund basangije abanyamakuru urugendo rw’iki kigega mu myaka 10 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakusanyijwe-agera-kuri-miliyari-150-frw-mu-myaka-10-ya-rnit-iterambere-fund

  • Abagore bashaka ubutabera basabiwe gutegwa amatwi byihariye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu biganiro byabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, byo kurebera hamwe ibyagezweho muri politiki yashyizweho yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

    Umurerwa yavuze ko kubera umuco nyarwanda wigishaga abagore kwibombarika, kuguma mu rugo no kuvuga ari uko babanje gutekereza neza kugira ngo bavuge ibikwiye, bibazitira mu kwivuganira igihe bari gushaka ubutabera, bigatuma ikibazo cyabo kitumvikana mu buryo bunoze.

    Yagize ati 'Umuco nyarwanda wahoze uteganya ko umugore akorera cyane mu rugo aho kujya mu ruhame ngo ajye impaka. Bityo rero, iyo umugore ari kubazwa ibibazo byinshi akarira, bamwe bashobora kumva ko ikibazo cye kidafite ishingiro nyamara kandi biterwa n'uburyo yarezwe.'

    Mu muco nyarwanda ndetse no mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika, abagore bakunda guceceka mu gihe bashaka ibisubizo. Hari n'abahitamo guhisha ibibazo byabo kugira ngo barinde isura y'umuryango cyangwa urugo rwabo, rimwe na rimwe bakagana inkiko baramaze guhungabana.

    Umurerwa yagize ati “Mu bihe byinshi bamwe mu bagore batugana badakeneye ubufasha mu by'amategeko gusa, ahubwo banakeneye ubujyanama mu by'imitekerereze, kuko baba bageze aho bananiwe mu marangamutima cyangwa bafite ihungabana.”

    Ibyo byatumye muri Haguruka hashyirwaho ishami ry'ubujyanama mu by'imitekerereze, mbere yo kubunga bakabanza gufataumwanya wo kubatega amatwi, kubaremamo icyizere, kubihanganisha no kubereka impuhwe n'ubwubahane kugira ngo babashe kumva neza ikibazo cyabo no kubafasha kugera ku gisubizo kirambye.

    Umurerwa yasabye abakemura ibibazo hashingiwe ku biganiro n'ubwumvikane, kumenya ko rimwe na rimwe umugore adashobora kuvuga ashize amanga nk'umugabo, bityo baba bakwiye no kugira ubumenyi bwo gufasha amarangamutima.

    Yagize ati 'Twese dukwiye kugira ubushishozi n'imyumvire ishingiye ku buringanire, tukamenya ko abagore n'abagabo bashobora kwitwara mu buryo butandukanye bitewe n'umuco'

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uru rwego ruhura n'inzitizi y'amarangamutima mu gushaka ubutabera.

    Dr. Murangira yavuze ko hari igihe bamwe bakoresha amarira nk'uburyo bwo kwiyerekana nk'abahohotewe kandi atari byo, abaza uburyo bamenya niba ayo marira ari ay'ukuri cyangwa agamije kujijisha.

    Ati 'Mwavuze ko ari ngombwa kugaragaza impuhwe no gusobanukirwa amarangamutima y'uwo muntu. Ariko se mwakora iki igihe ayo marira yaba ari ayo twita “amarira y'ingona”?, ni ukuvuga amarira agaragazwa agamije kuyobya abandi cyangwa kwigira uwahohotewe kandi atari ko biri.'

    Umurerwa yamusubije ko kugira impuhwe no gufasha amarangamutima y'umuntu uri gusaba ubwunzi, bidakuraho gukurikirana ibimenyetso.

    Yagize ati 'Kugira impuhwe si ukujya wemera ibyo umuntu akubwiye byose nta kubisesengura. Gusa bisaba kwihangana, gufata umwanya no gukora akazi ubikunze,… ariko icyo dushingiraho cya mbere ni ibimenyetso.'

    Umurerwa yashishikarije abakora mu nzego zitandukanye z'ubutabera kujya mu mahugurwa abigisha kugira imyumvire ishingiye ku ihame ry'uburinganire, ababwira ko byabafasha mu kazi bakora.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Haguruka yavuze ko umuco uzitira abagore mu kwivuganira mu gihe bari gushaka ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bashaka-ubutabera-basabiwe-gutegwa-amatwi-byihariye

  • Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya #rwanda #RwOT

    Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko; Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya bazayobora Sosiyete ishinzwe serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere (Aviation Travel and Logistics Holding Limited – ATL) ndetse n'Ikibuga cy'Indege  Airport  City.

    Ibiro bya minisitiri w'intebe nibyo byashyize hanze iri tangazo

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n' ibiro bya  minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, rigaragaza ko iri shyirwaho rishingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane ingingo ya 112.

    Abashyizwe muri izi nshingano ni:

    Brig Gen Innocent Munyengango, wagizwe Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer) wa Aviation Travel and Logistics Holding Limited (ATL).

    Bwana Jules Muheto Ndenga, wagizwe Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer) wa Airport City , umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi n'ishoramari bikikije Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Izi mpinduka zije mu rwego rwo gukomeza gushimangira imiyoborere n'iterambere ry'urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'ingenzi irimo Airport City, ifite uruhare rukomeye mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cy'ubwikorezi, ubucuruzi n'ishoramari mu karere.

    Source : https://flash.rw/2026/07/30/23532/

  • Abasaga 10,000 bamaze guhitanwa n'ubushyuhe bukabije mu Budage #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Ubuzima mu Budage (RKI) cyatangaje muri raporo yacyo ya buri cyumweru kuri uyu wa Kane ko, kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu bagera ku 9,800 bamaze gupfa bazize ingaruka z'ubushyuhe bukabije, mu gihe hateganyijwe ubushyuhe burenze dogere Selisiyusi 40 mu duce dutandukanye.

    RKI yavuze ko umubare munini w'abapfa bazize ubushyuhe ari abafite imyaka 75 kuzamura.

    Nk'uko icyo kigo kibivuga, umubare w'abapfa wiyongera cyane mu byumweru aho impuzandengo y'ubushyuhe iba irenze dogere Selisiyusi 20.

    Cyongeyeho kiti: 'Bityo rero, twiteze ko imiraba y'ubushyuhe bwinshi izaba muri iki gihe cy'impeshyi nayo izatuma umubare w'abapfa wiyongera.'

    Mu kwezi kwa Kamena, u Budage bwari bwamaze guhura n'ibihe by'ubushyuhe bukabije burenze urugero, aho mu duce twinshi ubushyuhe bwari kuri dogere 40 cyangwa zirenga.

    Source : https://flash.rw/2026/07/30/abasaga-10000-bamaze-guhitanwa-nubushyuhe-bukabije-mu-budage/

  • Zuchu mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye #rwanda #RwOT

    Zuchu yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana we wa mbere, ashyira iherezo ku makuru yari amaze igihe avugwa ko yaba atwite.

    Mu butumwa yasangije abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, Zuchu yemeje ko yitegura kwakira imfura ye.

    Aho yanditse ati “Urukundo ruri gukura kandi ndi kurya iby’abantu babiri. Ndizera ko umwana azavuka abyibushye.”

    Iyi nkuru ije nyuma y’iminsi mike atangaje ko yatandukanye n’umugabo we, Diamond Platnumz, nyuma y’imyaka itandatu bari mu rukundo.

    Mu bundi butumwa yari yashyize kuri Instagram ku wa 12 Nyakanga 2026, Zuchu yavuze ko gufata icyemezo cyo gutandukana na Diamond bitari byoroshye.

    Yagize ati: “Nahisemo kwibanza no gutangira ubuzima bushya. Nifurije Diamond n’umuryango we amahoro n’ibyiza, kandi ngiye kwibanda ku buzima bwanjye, gukira ibikomere no guteza imbere umwuga wanjye.”

    Kugeza ubu, Zuchu ntiyatangaje andi makuru ku nda ye cyangwa se umubyeyi w’umwana ategereje.

    Zuchu agiye kwibaruka

    Source : http://isimbi.rw/zuchu-mu-myiteguro-yo-kwibaruka-imfura-ye.html

  • RDB yambuye uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe Forzza #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu bubasha ruhabwa n’amategeko bwo kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe, rwahagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza), bikubahirizwa guhera igihe iri tangazo risohokeye.

    Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.

    Muri iri tangazo, RDB yavuze ko “Iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (agents) n’ibikorwa byacyo bibarizwa kuri murandasi. Iki kigo gisabwe guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikanahagarika kubyamamaza hamwe no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.”

    RDB ikomeza ivuga ko Forzza yahagaritswe kubera ko basanze ikora ibinyuranye n’uruhushya basabye.

    Iti “Iri hagarikwa rishingiye ku gusanga iki kigo cyarakoraga ibikorwa bya kazino (Casino) inshuro zitandukanye bitari mu ruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe cyahawe. Ibi bikaba binyuranye n’itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe.”

    Yanasabye abaturage kandi kutitabira ibikorwa ibyo ari byo byose bya Forzza kandi ibikorwa yakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, bizafatwa nko kwica amategeko.

    Iti “Kubera iyo mpamvu, abaturage baragirwa inama yo kutitabira ibikorwa by’imikino bya Baron Sports Gaming Ltd (Forzza). Igikorwa icyo ari cyo cyose iki kigo cyakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n’ibihano bigenwa n’amategeko.”

    Yakomeje kandi kwibutsa abahawe impushya kuzikoresha icyo haziherewe kuko iyo babirenzeho, hakurikizwa amategeko.

    Yagize iti “RDB kandi iributsa abahawe impushya z’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe gukora bubahiriza amabwiriza agenga ibyiciro baherewe impushya.”

    “Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira ntibikemewe. Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw’ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.”

    RDB kandi yavuze ko kwiyemeza kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino y’amahirwe, ikanakurikirana ko ibikorerwa muri iyi mikino byubahariza amategeko no kurengera abayitabira n’inyungu z’abaturage.

    RDB yahagaritse Forzza

    Source : http://isimbi.rw/rdb-yambuye-uruhushya-rw-ibikorwa-by-imikino-y-amahirwe-forzza.html