Blog

  • Diamond Platnumz na Zuchu bakomeje guca imigozi yabahuzaga #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso by’uko urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rushobora kuba rwararangiye bikomeje kwiyongera, ni nyuma y’aho aba bahanzi bombi bahagaritse gukurikirana ku rubuga rwa Instagram.

    Uretse kutagikurikirana kuri uru rubuga nkoranyambaga, Zuchu yanasibye amakuru yose yari kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko ari umugore wa Diamond Platnumz. Yanasibye kandi ibisobanuro byerekanaga ko abarizwa muri Wasafi Records, inzu ifasha abahanzi ya Diamond.

    Ibi bibaye nyuma y’uko Zuchu, mu minsi ishize, atangaje ko yamaze gutandukana na Diamond Platnumz ndetse ko bombi bari mu nzira zo gusaba gatanya.

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 12 Nyakanga 2026, Zuchu yagize ati: “Njyewe n’uwahoze ari mugenzi wanjye twatandukanye, kandi turimo turasaba gatanya. Nubwo ari umwanzuro wangoye, nyuma y’imyaka itandatu turi mu rukundo nahisemo kwikunda no gukomeza ubuzima bwanjye.”

    Yakomeje yifuriza Diamond Platnumz n’umuryango we amahirwe masa, avuga ko icyo yifuza muri iki gihe ari ukwita ku buzima bwe no ku kazi ke.

    Diamond Platnumz na Zuchu batangaje ko basezeranye mu idini ya Islam ku wa 1 Kamena 2025. Icyakora, mu myaka itandatu bamaze bakundana, urukundo rwabo rwakunze kuvugwamo ibibazo n’ugutandukana kwa hato na hato mbere yo kongera kwiyunga.

    Zuchu ntabwo agikurikira Diamond kuri Instagram

    Na Diamond ntabwo agikurikira Zuchu

    Ibya Zuchu na Diamond bishobora kuba nta garuriro

    Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-na-zuchu-bakomeje-guca-imigozi-yabahuzaga.html

  • Ashton Hall uherutse mu Rwanda yahishuye ko atakundana n’umukobwa udasenga #rwanda #RwOT

    Umunyamerika Ashton Hall, uheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda Ashton Hall, yatangaje ko kwizera Imana ari cyo kintu cya mbere areberaho mu guhitamo umukobwa bazabana, avuga ko adashobora kubaka urugo n’umuntu badahuje ukwizera.

    Ibi Brandon Jackson wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Aston Hall, yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri podcast ya Funky Friday, aho yasobanuraga byinshi ku rukundo, ukwizera n’impamvu amaze imyaka myinshi ari ingaragu.

    Abajijwe ubwoko bw’umukobwa akunda, Ashton Hall yasubije mu magambo make ati “Umukobwa ukunda Imana.”

    Yakomeje abazwa niba yakundana n’umuntu badahuje ukwizera kwa Gikristo, asobanura ko bishoboka kuba inshuti ariko ko kubana nk’umugabo n’umugore ari ikindi kintu.

    Yagize ati “Dushobora kuba inshuti rwose, ariko sinashobora kubana ubuzima bwanjye bwose n’umuntu tuzi neza ko tudahuje imyizerere.”

    Uyu mugabo yavuze ko nubwo Abakristo bakwiye kubana neza n’abantu bose no kugirana ubucuti na bo, guhitamo uwo muzabana ubuzima bwose bisaba kuba mufite icyerekezo kimwe mu bijyanye no kwizera.

    Yasobanuye ko ukwizera Imana ari cyo shingiro yifuza ko urugo rwe ruzubakiraho, bityo akaba atakwemera kubana n’umuntu udafite imyizerere ihuye n’iye.

    Ashton Hall yanatunguranye ubwo yahishuraga ko kuva akiri mu mashuri yisumbuye atongeye kugira umukunzi, nubwo ari umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Izina ry’uyu musore ryongeye kuvugwa cyane mu Rwanda muri Nyakanga 2026, ubwo yasuraga igihugu mu rugendo yakoreye muri Afurika. Muri urwo ruzinduko yakoranye amashusho n’umunyarwanda Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara, anasura ahantu hatandukanye harimo Bigogwe.

    Ashton Hall ngo ntiyabana n’umukobwa badahuje ukwemera

    Source : http://isimbi.rw/ashton-hall-uherutse-mu-rwanda-yahishuye-ko-atakundana-n-umukobwa-udasenga.html

  • Azwiho kogosha abagore igipara! Menya 'Mama Bihengamure' wiyemeje kurengera imisatsi ya naturel – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ibintu byarahindutse. Umusatsi wa naturel wabaye ikimenyetso cy'ubwiza n'ubusirimu, ndetse bamwe mu bari baramenyereye kuwudefiriza basigaye bafata icyemezo cyo kuwogosha burundu, bagatangira bundi bushya.

    Muri urwo rugendo rwo kugaruka kuri naturel, hari izina rimaze kumenyekana cyane mu Mujyi wa Kigali. Ni Niyomwungeri Nadine, uzwi nka Nana cyangwa Mama Bihengamure.

    Uyu mugore yamenyekanye cyane kuri TikTok, aho asangiza abamukurikira amashusho yerekana uko yita ku misatsi ya naturel. Hari abamusanga bafite imisatsi yangiritse ndetse n'abamaze igihe baratakaje icyizere cy'uko umusatsi wabo wakongera gukura.

    Bamwe ababanza kubavura, abandi akabagira inama, ariko hari n'abava iwe bogoshe igipara. Icyakora, Mama Bihengamure avuga ko atajya afata imashini ngo ayegereze umutwe w'umukiliya atabanje kumusobanurira amahitamo afite.

    Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yahisemo kwiga gutunganya imisatsi ya naturel nyuma yo kubona ko mu Rwanda abantu benshi bari baratwawe no kudefiriza, mu gihe abazi kwita kuri naturel bari bakiri bake.

    Ati 'Nakundaga umusatsi wa naturel, ariko nkabona mu Rwanda bitari byarateye imbere. Nibajije nti 'Kuki njyewe ntakora ikinyuranyo?' Ni bwo nahisemo kujya kwiga uburyo bwo gutunganya imisatsi ya naturel.'

    Nubwo benshi bamumenye nk'umugore 'wogosha abagore uruhara', avuga ko atari we ufata icyo cyemezo.

    Ati 'Ntabwo mbwira umuntu ngo agomba kogosha. Araza akanyereka ikibazo afite, tukarebera hamwe inzira zihari. Dushobora kuvura umusatsi tutawogoshe cyangwa tukawogosha, ariko umukiliya ni we ufata umwanzuro.'

    Yasobanuye ko akenshi abamugana baba bafite ibibazo byatewe n'imiti ikoreshwa mu kudefiriza cyangwa ibindi bikoresho byangiza uruhu rw'umutwe. Hari abo umusatsi uba waracitse, abandi ukanga kongera gukura, ku buryo kogosha biba ari nko gusenya inzu yangiritse kugira ngo yubakwe bundi bushya.

    Ati 'Hari igihe imiti yo kudefiriza itera ibisebe ku ruhu rw'umutwe, umusatsi ukanga gukura. Icyo gihe dushobora guhitamo kogosha kugira ngo tubanze tuvure uruhu, nyuma umusatsi utangire gukura neza.'

    Mama Bihengamure anavuga ko bidashoboka ko umusatsi udefirije uhita uhinduka naturel mu munsi umwe nk'uko bamwe babyibwira.

    Ati 'Kuvuga ko umusatsi udefirije uhita uhinduka naturel ako kanya biragoye. Bisaba urugendo. Dushobora kuwuvura, tukawushyiramo vitamini, hanyuma igice cya naturel kigenda gikura, udefirije tukagenda tuwukata buhoro buhoro.'

    Ubu afite abakiliya baturuka mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no hanze yarwo. Icyakora, inzozi ze ni ukurenga ibyo gutegereza ko abakiliya bamusanga i Kigali, ahubwo ibikorwa bye bikagera no mu mahanga.

    Kwitwa Mama Bihengamure byaturutse ku kuba abantu bamugana baba bafite ibibazo by'umusatsi bamwitezeho kuwusubiza ku murongo.

    Izina ‘Mama Bihengamure’ Niyomwungeri avuga ko yaryiswe n’umukiliya

    Niyomwungeri yavuze ko ubu abantu basigaye bakunda gutunga imisatsi ya naturel bitandukanye na mbere ari yo mpamvu yahisemo kwiga uburyo bwo kuyitaho

    Kogosha umuntu biterwa n’uko aba afite ibisebe ku ruhu bituma umusatsi udakura

    Niyomwungeri yahisemo kujya kwiga gutunganya imisatsi ya naturel kuko yabona ababikora mu Rwanda ari bake

    Yamenyekanye cyane ku mbuga nkorambaga ze nka ‘Mama Bihengamure’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/azwiho-kogosha-abagore-igipara-menya-mama-bihengamure-wiyemeje-kurengera

  • Rulindo: Abana bafungiranye Se ubabyara nyuma yo kubima amafaranga yagurishije inka – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 28 Nyakanga 2026,mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo.

    Uyu mugabo ubwo yaganiraga na TV/Radio1, yavuze ko akigera mu rugo, yatangiye gusenga, hanyuma aza kumva abana be b'abahungu bamukomangira bamubaza niba amafaranga yayashyize kuri banki.

    Ati 'Nti murambwira iki ko nibereye mu ijambo ry'Imana ndi gusoma Bibiliya, nabo bati 'kingura turashaka kureba niba amafaranga wagiye kuyishyura banki cyangwa utayishyuye.'

    'Mpita mbasubiza nti ese ibyo birabareba, ubundi nari kujya kwishyura banki amafaranga atuzuye, bakomeza kumbaza niba nayabikije cyangwa nyafite mu ntoki, mbabwira ko nayashyize kuri banki, nibwo rero bahise bashyira ingufuri ku rugi rw'icyumba cyanjye.'

    Uyu mugabo asanzwe afite ideni rya banki yishyura ari nayo mpamvu abana bamubazaga niba amafaranga yayashyize kuri banki.

    Yatandukanye n'umugore ubuyobozi bwemeza ko ideni bafite bazafatanya mu kuryishyura amafaranga avuye mu mitungo basanzwe bafite.

    Uyu mugabo avuga ko ababazwa n'uko abana be bose barangije amashuri ari we ubishyurira ndetse nta kintu na kimwe bigeze babura, ariko bakaba bamwituye kumufungirana mu nzu, agaragaza ko yishinganisha kuko abona ko bashobora no kuzamwiyicira.

    Ku rundi ruhande, abaturanyi b'uyu mugabo bavuga ko biteye agahinda ndetse ko bidakwiye kubona abana bafungirana umubyeyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore, yagize ati ati '[Kugurisha inka] Yabikoze babyumvikanyeho ariko bamutegeka ko agomba kwishyura amafaranga ya banki.”

    “Mu by'ukuri uyu mubyeyi yari umucuruzi, yari afite uburyo bwo kwishyura butandukanye, n'ubwo yagiranye amakimbirane n'umugore we bakaba baratandukanye umwe aba iwabo, umugabo ni we wabanaga n'abana mu rugo. Ibyo aba bana bakoze ntabwo ari ibintu byiza, kuko no kuba yabaha kuri ayo mafaranga ntabwo ari ingufu si n'agahato.'

    Gitifu Uwamahoro yavuze ko bakomeje kuganiriza uyu muryango kugira ngo bakemure aya makimbirane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abana-bafungiranye-se-ubabyara-nyuma-yo-kubima-amafaranga-yagurishije

  • Abakunzi ba Urban Boys bashonje bahishiwe, iby’indirimbo nshya, urukumbuzi – Nizzo Kaboss #rwanda #RwOT

    Muhammed Nshimiyimana wamamaye mu itsinda rya Urban Boys nka Nizzo Kaboss, yavuze ko abakunzi b’umuziki wabo bashonje bahishiwe ndetse ko bashobora no kubatunguza indirimbo mbere y’uko Hummble Jizzo na Safi Madiba bava mu Rwanda.

    Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abahanzi batatu, Muhammed Nshimiyimana [Nizzo Kaboss], James Manzi [Humble Jizzo] na na Niyibikora Safi [Safi Madiba].

    Kuva mu ntangiriro zaryo, 2008, iri tsinda ryakunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bwinganjemo ubw’urukundo n’ubuzima busanzwe buri mu ndirimbo zabo, amajwi yabo yari yihariye.

    Gusa 2017 waje kuba umwaka w’umwijima kuri iri tsinda kuko nibwo Safi Madiba yaje kubasezereraho ababwira ko we avuye muri Urban Boys ari nabwo yahitaga ajya kwibera muri Amerika.

    Kugenda kwe byahise bisa n’ibisenye iri tsinda ryari risigayemo Humble Jizzo na Nizzo kuko nabo bahise bacika intege nubwo bakoze indirimbo nke, nyuma na Humble Jizzo ahita yikorera ubukwe maze we n’umugore bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nyuma y’igihe, iri tsinda ryongeye guhura aho bagomba kuririmba mu gitaramo cya Iwacu na Muzika Festival i Rubavu tariki ya 1 Kanama 2026.

    Ni ibyishimo bikomeye ku bakunzi b’aba bahanzi kongera kubabona bari kumwe, ari 'Batatu ku Rugamba’ nk’uko bakunda kubivuga. Byari ibyishimo bikomeye kandi kuri Nizzo ubwo yajyaga kubakira ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nizzo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kongera guhura nk’itsinda kandi ko abakunzi babo bazishima.

    Ati 'Ikintu cya mbere bivuze ibyishimo hagati yacu n’abafana bacu. Bivuze ibindi bishyashya kubera ko abantu bari batumenyereye mu byo twari twarakoze bishaje. Icyo nababwira bitege ibintu bishya.'

    Yakomeje avuga ko abakunzi ba Urban Boys batazicwa n’irungu kuko nyuma y’iki gitaramo cy’i Rubavu bafite ibindi bitaramo bazakora kandi bakazagenda babimenyesha abakunzi babo.

    Ati 'Abakunzi bacu bo bitege ibyiza nk’uko natwe tubyifuza, tuzahahurire twishima, tuzavayo tariki ya 8 Kanama 2026 dufite ikindi gitaramo. Tuzagenda tubamenyesha aho tuzaba turi hose.'

    Nizzo kandi yabwiye abakunzi ba Urban Boys ko bashonje bahishiwe kuko mbere y’uko Humble Jizzo asubira muri Amerika na Safi agasubira Canada, bashobora kuzabaha indirimbo.

    Ati 'Abakunzi bacu bashonje bahishiwe. Turabyifuza turabishaka, birashoboka ko mbere y’uko basubirayo twabatamo indirimbo. Birashoboka bo bitege ibyiza gusa.'

    Urban Boys indirimbo baheruka gusohora bayihuriyemo bose uko ari batatu nk’itsinda ni 'I Miss You’ yasohotse muri 2017 bakaba barayikoranye na Kitoko Bibarwa.

    Urban Boys kongera guhura ni ibyishimo bikomeye kuri bo no kubakunzi bayo

    Nizzo yavuze ko bashobora kuzabaha indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/abakunzi-ba-urban-boys-bashonje-bahishiwe-iby-indirimbo-nshya-urukumbuzi-nizzo.html

  • Uko Jules César yatsinze Pompée mu Bugereki, nubwo yari afite ingabo nke cyane

    Uko Jules César yatsinze Pompée mu Bugereki, nubwo yari afite ingabo nke cyane

    Mu mateka y’Ingoma y’Abaroma, intambara yabereye mu Bugereki hagati ya Jules César na Gnaeus Pompeius Magnus (Pompei) ni imwe mu zahinduye amateka ya Roma. Nubwo Pompei yari afite ingabo nyinshi kandi zifite ibikoresho bihagije, César yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu buyobozi bw’intambara bituma atsinda uwo bari bahanganye.

    Intambara yatangiye ite?

    Mu mwaka wa 49 mbere ya Yezu Kristu, Sénat ya Roma yashyigikiye Pompei maze isaba César gusubiza ubutegetsi no gusesa ingabo ze. César yanze kubikora, ahitamo kwambuka umugezi wa Rubicon, ibintu byatangije intambara y’abenegihugu (Civil War).

    Pompei yahisemo kuva mu Butaliyani ajya mu Bugereki, aho yari azi ko azabona inkunga nyinshi z’abasenateri n’abami bo mu Burasirazuba.

    Pompei yari afite imbaraga zimurusha kure

    Mu gihe bombi bahuriraga mu Bugereki, Pompei yari afite abasirikare bagera ku 45,000 b’inkwakuzi n’abarenga 7,000 b’abarwanira ku mafarashi. César we yari afite abasirikare bagera ku 22,000 n’abarwanira ku mafarashi batarengaga 1,000.

    Uretse ubwinshi bw’ingabo, Pompei yari afite ibiribwa byinshi, inkunga y’amafaranga ndetse n’ubwato bwagenzuraga inyanja, ibintu byatumaga benshi bemera ko ari we wari witezwe gutsinda.

    Intambara ya Pharsalus yahinduye amateka

    Ku wa 9 Kanama mu mwaka wa 48 mbere ya Yezu Kristu, ingabo zombi zahuriye ku kibaya cya Pharsalus mu Bugereki.

    Pompei yari yizeye ko abarwanira ku mafarashi be benshi bazazenguruka uruhande rw’ibumoso rwa César maze bagasenya ingabo ze.

    Ariko César yari yarabonye uwo mugambi mbere y’igihe. Yahishe umurongo wa kane ugizwe n’abasirikare batoranyijwe inyuma y’abarwanira ku mafarashi be.

    Ubwo amafarashi ya Pompei yateraga, abo basirikare bahise basohoka batungura umwanzi, batera amacumu n’inkota ku rugamba rwa hafi. Abarwanira ku mafarashi ba Pompei bahise bahunga bafite ubwoba.

    Ibyo byahise bisiga uruhande rw’ibumoso rwa Pompei rudafite ubwirinzi. César yahise ategeka abo basirikare be kugota ingabo za Pompei, maze urugamba ruhinduka mu kanya gato.

    Impamvu nyamukuru zatumye César atsinda

    Nubwo yari afite ingabo nke, César yatsinze kubera impamvu nyinshi zirimo:

    • Gukoresha amayeri y’intambara aho kwishingikiriza ku mubare w’ingabo.
    • Kuba abasirikare be bari bamaze imyaka myinshi barwana hamwe, bityo bakamwizera cyane.
    • Kuba yafashe ibyemezo byihuse mu gihe cy’urugamba.
    • Kuba Pompei yishingikirije cyane ku bwinshi bw’ingabo ze aho gukoresha neza amahirwe yari afite.

    Nyuma y’intsinzi

    Nyuma yo gutsindwa, Pompei yahungiye muri Misiri yizeye ko azahabwa ubuhungiro. Icyakora, agezeyo yiciwe ku mabwiriza y’abajyanama b’Umwami Ptolémée XIII, bashakaga kwiyegereza César.

    Igihe César yageraga muri Misiri akereka umutwe wa Pompei wari watemwe, amateka avuga ko atigeze abyishimira. Ahubwo ngo yararize kubera ko Pompei yari yarigeze kuba inshuti ye ndetse akaba yaranabaye umukwe we.

    Intsinzi ya Pharsalus yahaye Jules César ububasha bwo kugenzura Roma hafi ya yose, iba imwe mu ntambwe zikomeye zamugejeje ku kuba umunyagitugu (Dictator) wa Roma. Nyuma y’imyaka mike, ubutegetsi bwe bwahindutse ishingiro ry’ivuka ry’Ingoma y’Abaroma (Roman Empire), nubwo we ubwe yaje kwicwa n’abasenateri bamushinjaga gushaka kwigira umwami.

  • Impamvu Hannibal Barca atigeze afata Roma nubwo yari hafi yayo

    Impamvu Hannibal Barca atigeze afata Roma nubwo yari hafi yayo

    Mu mateka y’Intambara za Punic, hari abantu benshi bakunze kwitiranya Scipio Africanus na Hannibal Barca. Mu by’ukuri, Scipio Africanus ntabwo yigeze agerageza gufata umujyi wa Roma, ahubwo uwo wari ugeze hafi yo kuwufata ni umujenerali w’Umunyakaritaje witwaga Hannibal Barca.

    Scipio Africanus yari umujenerali w’Abaroma, ndetse ni we warangije atsinda Hannibal mu ntambara ya Zama mu mwaka wa 202 mbere ya Yezu Kirisitu (BC), bituma Roma itsinda Intambara ya Kabiri ya Punic.

    Hannibal ni we wageze hafi ya Roma

    Nyuma yo kwambuka imisozi ya Alpes ari kumwe n’ingabo ndetse n’inzovu z’intambara, Hannibal yatsinze Abaroma inshuro nyinshi zirimo izabereye i Trebia, ku Kiyaga cya Trasimene ndetse n’iya Cannae, ifatwa nk’imwe mu ntsinzi zikomeye mu mateka y’intambara.

    Nyuma y’intsinzi ya Cannae mu 216 BC, inzira igana i Roma yari isa n’ifunguye, bituma benshi bibaza impamvu Hannibal atahise yinjira akigarurira uwo mujyi.

    Impamvu Hannibal atafashe Roma

    1. Yari adafite ibikoresho byo kugota umujyi

    Roma yari ifite inkuta zikomeye cyane ndetse no kwirwanaho kwateguwe neza. Hannibal yari yaratsinze mu mirwano yo mu kibuga, ariko ntiyari afite imashini n’ibikoresho byifashishwaga mu gusenya inkuta cyangwa kugota umujyi igihe kirekire.

    2. Ingabo ze zari zaracitse intege

    Nyuma yo gukora urugendo rurerure anyuze muri Espagne, Ubufaransa no mu misozi ya Alpes, ingabo za Hannibal zari zaratakaje abasirikare benshi. Intambara zikomeye yakomeje kurwana nazo zatumye n’abari basigaye bananirwa.

    3. Yari ategereje ubufasha butigeze bugera

    Hannibal yari yizeye ko Carthage izamwoherereza izindi ngabo n’ibikoresho byo kurangiza intambara. Ariko abayobozi b’iwabo ntibamushyigikiye uko yari abyiteze, bituma abura imbaraga zo kugota Roma.

    4. Roma yanze kwishyikiriza umwanzi

    Nubwo yari imaze gutsindwa inshuro nyinshi, Sena ya Roma yanze kwemera gutsindwa cyangwa gusaba amahoro. Ahubwo yakomeje gushaka abasirikare bashya no gutegura ubwirinzi bw’umujyi.

    5. Uburyo bwa Fabius Maximus

    Umuyobozi w’Abaroma witwaga Quintus Fabius Maximus yahisemo kutarwana intambara zikomeye na Hannibal. Ahubwo yamucagaguraga, akamubuza ibiribwa n’ubufasha, ibintu byatumye ingabo za Hannibal zigenda zigabanuka buhoro buhoro.

    6. Scipio Africanus yahinduye isura y’intambara

    Mu gihe Hannibal yari akiri mu Butaliyani, Scipio Africanus yafashe icyemezo cyo gutera Carthage muri Afurika. Ibi byatumye Hannibal ahamagarwa gutaha kugira ngo arengere igihugu cye.

    Mu mwaka wa 202 BC, bombi bahuriye ku rugamba rwa Zama, aho Scipio Africanus yatsinze Hannibal burundu, bituma Carthage itsindwa Intambara ya Kabiri ya Punic.

    Umwanzuro

    Nubwo Hannibal Barca yageze hafi cyane yo gufata Roma kurusha undi mwanzi wese mu mateka yayo ya kera, kubura ibikoresho byo kugota umujyi, kubura ubufasha buhagije, intege nke z’ingabo ze ndetse n’ubuhanga bw’Abaroma byatumye atabasha kuwigarurira.

    Mu by’ukuri rero, Scipio Africanus ntabwo yananiwe gufata Roma kuko yari Umuroma ubwe. Ahubwo ni we wabaye intwari yarokoye Roma atsinda Hannibal, umwe mu bajenerali bakomeye amateka yigeze agira.

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth #rwanda #RwOT

    Niyonkuru Florence usiganwa ku maguru yabaye umukinnyi wa mbere wo mu Rwanda wegukanye umudali mu Mikino ya Commonwealth, aho yatwaye uw'Umuringa mu gusiganwa mu ntera ya metero 10.000.

    Ku wa 27 Nyakanga 2026, ni bwo mu Mujyi wa Glasgow muri Écosse, hakomeje kubera Imikino ya Commonwealth ihuza abakinnyi bo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango w'ibikoresha Icyongereza, aho barushanwa muri siporo zitandukanye buri myaka ine.

    Uyu mwaka, u Rwanda rwitabiriye iyi Mikino ku nshuro ya gatanu, aho ruhagarariwe n'abakinnyi 10, barimo batanu bo mu byiciro bitandukanye byo gusiganwa ku maguru. Aba ni Iribagiza Honorine, Niyonkuru Florence, Uwitonze Claire, Imanizabayo Emeline na Umutesiwase Magnifique.

    Aba bakinnyi batozwa na Ndacyayisenga Jean Pierre, barushanwa mu gusiganwa mu ntera ya metero 200, 400, 800, 5000 n'intera ya metero 10.000.

    Ku wa 27 Nyakanga, Niyonkuru yahatanye mu basiganwa mu ntera ya metero 10.000 mu bagore, agera ku murongo ari uwa gatatu, akoresheje iminota 31, amasegonda 55 n'ibyijana 47.

    Yahise ahabwa umudali w'Umuringa ari na wo wa mbere u Rwanda rubonye muri iyi mikino, akaba yakurikiye Rose Davies wo muri Australia wabaye uwa mbere amurusha amasegonda 16, na Diana Wanza wo muri Kenya wamurushije amasegonda atanu.

    Niyonkuru Florence yamaze amezi abiri yitozanya na Imanizabayo Emeline kugira ngo bazitware neza muri iri rushanwa, ibyatumye bombi batitabira 'Kigali International Peace Marathon' yabaye ku wa 14 Kamena 2026.

    Andi mateka Niyonkuru Florence aheruka kwandika ni ukwegukana umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero ibihumbi 10 muri 'TCS World 10K Bengaluru' yabereye mu Buhinde.

    Muri siporo yo koga, u Rwanda ruhagarariwe na Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean na Echessah Axela Marta aho barushanwa mu koga mu ntera ya metero 50, 100 na 200 (mu gukura umusomyo), metero 50 (bunyugunyugu), mu ntera ya metero 50 n'iya 100 (ngarama) na metero 50 (makeri).

    Echessah Axela Marta na Ntwali Jayden bombi basoreje ku mwanya wa gatanu bakinnye mu koga bunyugunyugu.

    U Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Commonwealth mu 2009, rutangira kwitabira imikino yawo mu 2010 ubwo yari yabereye i Delhi mu Buhinde.

    Ahandi u Rwanda rwabonye umudali ni mu Mikino y'Urubyiruko (Commonwealth Youth Games) wegukanywe n'Ikipe ya Beach Volleyball, yari igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, aho begukanye umudali w'Umuringa babaye aba gatatu i Bahamas mu 2017.

    IGIHE.COM

    Source : https://rushyashya.net/bwa-mbere-mu-mateka-u-rwanda-rwabonye-umudali-mu-mikino-ya-commonwealth/

  • Ikanzu igaragaza amateka y’u Rwanda yahawe Guinness World Records igiye kuzanwa i Kigali #rwanda #RwOT

    Ikanzu itukura izwi nka 'The Red Dress', yamamaye ku Isi kubera kuba yaradozwe n’abantu bo mu bihugu 51, biteganyijwe ko izamurikirwa mu Rwanda mu Ugushyingo 2026. Mu bice biyigize harimo n’icyakozwe n’abagore batandatu bo mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi kanzu yatangijwe n’umuhanga mu guhanga imideli wo mu Bwongereza, Kirstie Macleod, guhera mu ntangiriro zo mu 2009, umushinga urangira mu 2023 nyuma y’imyaka 14. Yaje guhabwa agaciro na Guinness World Records nk’umushinga munini ku Isi w’ubudozi bwahuriyemo abantu benshi.

    The Red Dress ifite urudodo ruyigize rukozwe inshuro zigera kuri miliyari imwe, ikozwe mu mwenda wa silk dupion kandi ipima ibiro 6.8. Yadozwe n’abantu 380 barimo abagore 367, abagabo 11 n’abandi batibona muri ibyo byiciro.

    Igice cyakozwe n’Abanyarwandakazi batandatu kigaragaza urugendo rw’u Rwanda rwo kuva mu mateka y’ububabare, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, rugana ku gukira no kongera kubaka ubuzima.

    Iyi kanzu yamaze kumurikirwa ahantu hatandukanye harimo ku Muryango w’Abibumbye i Genève no mu nzu ndangamurage zitandukanye. Kugeza ubu, abantu 28 gusa ni bo bamaze kuyambara.

    Mbere yo kugera mu Rwanda, The Red Dress iri kumurikirwa mu Nzu Ndangamurage ya Brisbane muri Australia kugeza ku wa 13 Nzeri 2026, nyuma ikazakomereza urugendo rwayo mu Rwanda mbere yo kujyanwa mu Bwongereza mu 2027.

    Iyi kanzu ifite amateka akomeye igiye kuzanwa mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/ikanzu-igaragaza-amateka-y-u-rwanda-yahawe-guinness-world-records-igiye-kuzanwa.html

  • Uko ibuye rimwe ryishe inyoni ebyiri kuri Muhoza Daniel wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Muhoza Daniel yakabije inzozi yarotaga icya rimwe ni nyuma yo kwisanga muri Rayon Sports yakuze yarihebeye.

    Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira, muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026 ni bwo yasinyiye Rayon Sports avuye muri Etoile del’Est.

    Umwaka ushize nibwo yigeze gutangaza ko inzozi ze ari ugukina mu cyiciro cya mbere, akaba yarabigezeho noneho ahera mu ikipe ya Rayon Sports yakuze akunda.

    Ati “Inzozi zanjye za mbere ni ugukina mu cyiciro cya mbere, ngize Imana hanze, buri mukinnyi wese ni byo aba yifuza.”

    “Ntabwo najyaho ngo mbeshye, nkunda Rayon Sports.”

    Akaba amaze gukinira Rayon Sports imikino ibiri harimo uwa Gor Mahia kuri Rayon Day na KVZ FC muri CECAFA Kagame Cup yanatsinzemo igitego.

    Muhoza Daniel yakabije inzozi ze

    Source : http://isimbi.rw/uko-ibuye-rimwe-ryishe-inyoni-ebyiri-kuri-muhoza-daniel-wa-rayon-sports.html