Blog

  • Ndabizi ko umugabo uzanshaka azaba arongoye neza – Mutako Sonia #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime, Mutako Sonia, yatangaje ko yizeye ko umugabo uzamushaka azaba abonye amahirwe adasanzwe yo kurongora umugore mwiza kandi witeguye kubaka rugakomera.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Mutako yavuze ko kuba yaranyuze mu mubano w’urukundo n’abasore batandukanye, barimo na se w’umwana we, byamufashije kumenya byinshi ku bijyanye n’imibanire y’abashakanye ndetse n’iby’urugo.

    Ati “Ndabizi ko umugabo uzanshaka azaba arongoye umugore mwiza, nubwo atumva ikinyarwanda; yego nta muntu wiha amanota ariko ndabyizeye kuko kwihangana narakugize kuko urumva nagize abasore nka batatu twabanje gukundanaho harimo na papa w’umwana wanjye Rero ntekereza ko nta kintu ntazi mu bijyanye n’urugo.”

    Uyu mubyeyi w’umwana umwe kandi yanavuze ko abashakanye bakwiye kubana nk’inshuti kandi bakagira ubwumvikane ku nshingano zabo. Ku bwe, umugabo ni umuntu umugore agomba kumvira no guca bugufi imbere ye, kuko ari we babana umunsi ku wundi.

    Ati 'Ntekereza ko niba umugabo mwarasezeranye aba ari inshuti yawe, ari na papa wawe nubwo baba bahari, kuko nubundi ni we mubana umunsi ku wundi kandi inshingano z’umugore ni ukumvira no gucira bugufi umugabo.'

    Uyu mukinnyi wa filime yavuze kandi ko ubwumvikane ku mwuga n’imibereho y’abashakanye ari ingenzi mu kwirinda amakimbirane ashobora kugeza ku gutandukana.

    Yatanze urugero ku mwuga we, avuga ko umugabo we azaba agomba gusobanukirwa ibisabwa n’akazi ko gukina filime, kuko hari igihe gashobora kumusaba kumara iminsi cyangwa igihe kirekire hanze y’urugo.

    Ibi Sonia yabivuze mu gihe nta masaha 24 anyuzeho Urwego rw’Ubucamanza rutangaje ko inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza 3,620 zisaba ubutane bwa burundu mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.

    Sonia Mutako yavuze ko uzamushaka azaba ashatse umugore mwiza

    Source : http://isimbi.rw/ndabizi-ko-umugabo-uzanshaka-azaba-arongoye-neza-mutako-sonia.html

  • Ni ikihe gihugu kizigerekaho umuvumo wa FDLR ikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside? – #rwanda #RwOT

    RDC imaze iminsi ivuga ko yagiranye ibiganiro n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ngo urambike intwaro hasi ariko banze gusubizwa mu Rwanda. Kugeza ubu, Kinshasa ntiratangaza izina ry'icyo gihugu.

    Kuba icyo gihugu cyaragizwe ibanga bituma hibazwa igihugu cyiteguye kwakira abantu bateje ikibazo cy'umutekano kimaze imyaka irenga 30 mu karere k'Ibiyaga Bigari.

    FDLR, umutwe w'iterabwoba washinze imizi mu Burasirazuba bwa RDC, uteje akaga gakomeye mu Karere k'Ibiyaga Bigari aho u Rwanda ruherereye. Mu myaka myinshi ishize, umuryango mpuzamahanga wagiye upfobya uburemere bw'ikibazo FDLR iteye u Rwanda, abasivili bo muri Congo ndetse n'umutekano w'akarere.

    Uyu mutwe washinzwe na bamwe mu bari mu ngabo za Ex-FAR n'Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

    Bakongeje mu Burasirazuba bwa RDC ingengabitekerezo y'urwango n'ubugizi bwa nabi, zagize uruhare mu gukomeza ihohoterwa ryibasiye icyo gice cy'igihugu.

    Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono mu Ukuboza 2025 asaba ko gahunda yo gusenya FDLR yihutishwa. Nyuma ariko RDC yatangaje kandi igeza ku bihugu byinshi igitekerezo cyo kuba FDLR yakwamburwa intwaro ku bushake, ariko u Rwanda rubyamaganira kure kuko binyuranyije n'amasezerano ibihugu byasinyiye i Washington.

    Minisitiri wa Congo ushinzwe Ubufatanye mu Karere, Floribert Anzuluni, yavuze ko ibiganiro n'igihugu gishobora kwakira abo muri FDLR bamaze kwamburwa intwaro bigeze kure.

    Anzuluni yabwiye RFI ati 'Hari igihugu kimwe cyamaze gutanga uburenganzira bwacyo.' Yongeyeho ko Kinshasa izatangaza icyo gihugu ku mugaragaro vuba.

    RDC mu buryo busa no kwiyeruruta ivuga ko abagize FDLR bazabanza kurambika intwaro, abazemera gusubira mu Rwanda bazacyurwa, naho abatazashaka cyangwa abatazashobora gusubirayo bagahabwa amahirwe yo kwimurirwa mu gihugu kimwe cyangwa byinshi.

    Ariko igihugu icyo ari cyo cyose cyakwemera kwakira abagize FDLR gisabwa kubanza gusuzuma neza amateka y'abantu kigiye kwakira.

    FDLR ntabwo ari itsinda risanzwe ry'impunzi rishaka aho gutura. Ntabwo kandi ari abasirikare b'abanyamahanga bageze mu zabukuru basanzwe bakorera mu mashyamba ya Congo. Amateka yayo ntashobora gutandukanywa n'uruhare bamwe mu bayigize bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ibikorwa by'iterabwoba bya FDLR mu myaka itandukanye byagize ingaruka ku bice by'Iburengerazuba n'Amajyaruguru. Uburasirazuba bwa RDC bwahindutse indiri ya FDLR, aho ishakira abarwanyi bashya bakoreshwa mu ntambara FARDC ihanganyemo na AFC/M23 no mu bikorwa byibasira abasivili.

    Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko FDLR yakoze ibikorwa bikomeye byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga, birimo ubwicanyi burenga 600, gukomeretsa abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukura abaturage mu byabo ku gahato, aho abagore n'abana bari mu bibasiwe.

    U Rwanda rumaze igihe rugaragaje ko umutwe w'iterabwoba, uyobowe n'ingengabitekerezo ya Jenoside udakwiye guhabwa umwanya w'ibiganiro.

    Igihugu kizakira abagize uyu mutwe gikwiye kwibaza niba hazababo gusenya FDLR nk'umutwe witwaje intwaro ufite n'ingengabitekerezo Jenoside, cyangwa niba kizaba kiyihaye urundi rubuga rwo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, urugomo n'urwango nk'uko byagenze mu Burasirazuba bw'u Rwanda no muri RDC.

    Abasesenguzi bemeza ko niba igihugu kizakira abo bantu koko cyiyemeje guteza imbere amahoro, kwakira FDLR ntibikwiye gusimbura gahunda yo kuyisenya. Ahubwo kigomba gukemura no gusenya inzego zatumye ingengabitekerezo yayo ikomeza kubaho.

    Igihugu kizakira abo muri FDLR ni cyo kizagaragaza niba iki gikorwa kizaba gisoje ikibazo cy'umutekano kimaze imyaka irenga 30, cyangwa niba ikibazo kizaba gihinduye isura, kikaba kigomba kwibaza niba cyiteguye kwikorera uyu mutwaro.

    Raporo y'impuguke za Loni yo muri Nyakanga 2026, ivuga ko mibare y'abarwanyi, igaragaza ko FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. Ishami rya FDLR-CRAP ryo ryavuze ko rifite abarwanyi barenga 20.000.

    Ariko raporo igaragaza ko iyo mibare atari yo yizewe. Loni n'inzego z'ubutasi zigereranya ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagereranyaga FDLR hagati ya 3.000 na 3.500.

    Abasesenguzi bemeje ko igihugu kizakira abarwanyi ba FDLR kigomba kwibaza ku muvumo w’ingengabitekerezo ya Jenoside bagendana

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ikihe-gihugu-kizigerekaho-umuvumo-wa-fdlr-ikwirakwiza-ingengabitekerezo-ya

  • Abantu 59 bashaka guhatanira gusimbura Depite Icyitegetse weguye – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwashyizwe hanze ku wa 17 Kanama 2026, ruriho amazina n'ibyangombwa abo bantu batanze.

    Umukandida ku mwanya w'umudepite asabwa kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y'amavuko kandi atarengeje 30; ari inyangamugayo; adafite inzitizi zituma atandikwa ku ilisiti y'itora.

    Kandidatire igaherekezwa n'inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina ye yose ahwanye n'ari ku ikarita ndangamuntu; umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y'amavuko n'aho aba; kopi y'ikarita ndangamuntu ye; icyemezo cy'amavuko gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy'imyitwarire myiza gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; amafoto abiri magufi y'amabara.

    Mu bindi byasabwaga harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko kitarengeje igihe, gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cya muganga wemewe; inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.

    Urutonde rwashyizwe hanze rwanditseho ko ari abakandida bemejwe by'agateganyo ariko hariho abantu babiri bigaragara ko bavuze mu 1994 na 1995 bigaragara ko barengeje imyaka 30.

    Harimo kandi abantu bagiye bafite bimwe mu byangombwa batujuje muri kandidatire zabo.

    Icyitegetse wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.

    ABAKANDIDA BEMEJWE BY'AGATEGANYO MU MATORA YO GUSIMBURA UWARI UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO
    MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO pic.twitter.com/KpkystsTuv

    — National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) August 17, 2026

    Izindi nkuru bifitanye isano:

    Depite Icyitegetse weguye agiye gusimbuzwa

    Iyo umudepite yeguye mu Rwanda hakurikiraho iki?

    Umudepite ugiye gutorwa agaharariye urubyiruko

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-59-bashaka-guhatanira-gusimbura-depite-icyitegetse-weguye

  • Amasabune akora mu mavuta yatekeshejwe amwinjiriza miliyoni 24 Frw ku mwaka – #rwanda #RwOT

    Turatsinze ni umugore ufite umugabo n'abana batanu. Umwuga wo gukora amasabune yawutangiye mu 2018, ariko mbere yakoraga 15 ku munsi kuko ahanini ibyo yakoreshaga kubibona byabaga ari ingorabahizi.

    Mu rwego rwo gukemura izi mbogamkizi yahuraga na zo yigiriye inama yo kujya yaka amavuta yatekeshejwe mu mahoteli kugira ngo yongere umusaruro w'amasabune yakoraga.

    Ibi yabikoze igihe kinini, ariko amwe mu mahoteli akamwishyuza amafaranga menshi gusa agaragaza ko Park Inn by Radisson Kigali yo yahisemo kuyamuhera ubuntu mu rwego rwo kumushyigikira no kumufasha kwiteza imbere.

    Turatsinze yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukorana na Park Inn Hotel by Radisson Kigali, umusaruro wiyongereye uva ku gukora amasabune 15 agera ku 180.

    Ati 'Park Inn yampaye amavuta yo gukoresha amasabune kandi ku buntu rwose ntacyo nyishyura. Kuri ubu nkora amasabune 180 ku munsi nifashishije litiro 200 mba nahawe na bo kandi nakubwira ko mu kwezi nizigamira ni bura ibihumbi 300Frw.'

    Turatsinze yagaragaje ko nyuma y'uko afashijwe na Park Inn by Radisson Kigali, hari byinshi byahindutse birimo no kuba yarabashije kwigurira inzu yo guturamo we n'umuryango we, umwana we akaba yarasubiye mu ishuri, agaragaza ko n'imibereho yagiye ihinduka.

    Yashimangiye ko intego afite mu myaka itanu ari uko azaba yaraguze imashini imufasha ndetse n'umusaruro uzarushaho kwiyongera.

    Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n'Iyamamazabikorwa muri Park Inn by Radisson Kigali, Muhongerwa Witness, yavuze ko Turatsinze yabagannye ababwira ko yifuza kujya afata amavuta baba bamaze gukoresha na bo bahitamo kumufasha kujya ayabona bitamugoye.

    Yavuze ko bahisemo kumufasha kugira ngo na we yiteze imbere cyane ko na we ari umugore wari ufite ishyaka ryo gukora no kwiteza imbere.

    Muhongerwa yavuze ko nyuma yo gufasha Turatsinze bafite intego yo gukomeza gufasha n'abandi kugira ngo biteze imbere.

    Turatsinze ku munsi yinjiza ibihumbi 70 Frw akura mu bucuruzi bw’isabune akora

    Turatsinze avuga ko ari umwuga yahisemo gukora kuko awukunda ndetse yabyize

    Inkuru ya Turatsinze winjiza miliyoni 2Frw akura mu bucuruzi bw’amasabune yikorera

    Ni amasabune akora yifashishije ibirimo amavuta aba yatekeshejwe

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasabune-akora-mu-mavuta-yatekeshejwe-amwinjiriza-miliyoni-24-frw-ku-mwaka

  • Ibyo wamenya ku matora y'inzego z'ibanze ategerejwe – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo NEC yashyize hanze rigaragaza imigendekere y'aya matora muri rusange, agiye kuba ngo hotorwe abayobozi basimbura abandi batowe mu mpera za 2021.

    Ni amatora azatorwamo abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku turere, ariko harimo n'abazatorwa ku rwego rw'uturere bazaba bahagarariye inzego batorewe ku rwego rw'Igihugu.

    NEC igaragaza ko aya matora azatangirira ku rwego rw'Umudugudu, agakomeza ku Kagari, Umurenge n'Akarere, ndetse hazaba n'amatora y'inzego zihagarariye abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, kugeza ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali ndetse n'abazaba bari mu Nama z'Igihugu.

    Ibikorwa by'amatora bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2026, ubwo hazatangira igikorwa cyo gutumira no kwakira indorerezi z'amatora kugeza ku wa 22 Ukwakira.

    Hagati ya tariki ya 10 na 21 Ukwakira, NEC izakira kandidatire z'abifuza kujya mu Nama Njyanama z'Uturere naho ku wa 26 Ukwakira hazemezwa kandi hatangazwe urutonde rw'agateganyo rw'abakandida, mu gihe urutonde rwa nyuma ruzatangazwa ku wa 30 Ukwakira.

    Ku wa 24 Ukwakira ni bwo hazaba amatora ku rwego rw'Umudugudu aho zatorwa Komite Nyobozi y'Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y'Akagari, abakandida babiri b'abagore batorwamo abajyanama bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akagari.

    Uwo munsi kandi hazatorwa n'abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore n'Urubyiruko ku rwego rw'Umudugudu.

    Ku wa 31 Ukwakira, amatora azakomereza ku rwego rw'Akagari hatorwe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y'Umurenge, abajyanama b'abagore bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Umurenge, abakandida babiri b'abagore bangana na 30% by'abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore.

    Hazatorwa kandi abagize komite nyobozi z'Inama z'Igihugu ku rwego rw'Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y'Inama Njyanama y'Akagari.

    Ku wa 7 Ugushyingo, amatora azakomeza ku rwego rw'Umurenge, aho hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye, Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore, Urubyiruko n'Abafite Ubumuga.

    Hazatorwa kandi abajyanama b'abagore bangana na 30% mu bagize Inama Njyanama y'Umurenge ndetse na Biro y'Inama Njyanama y'Umurenge.

    Kuri iyo tariki ya 7 Ugushyingo kandi ni bwo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z'Uturere.

    Ibi bikorwa bizakorwa kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026 bivuze ko abaziyamamariza kuyobora uturere bazagira iminsi 15 yo kwiyamamaza.

    Ku wa 14 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore, Urubyiruko n'Abafite Ubumuga ku rwego rw'Uturere.

    Ku wa 17 Ugushyingo, hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z'Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30% by'abagore.

    Ku wa 21 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama umunani rusange bazaba bagize Inama Njyanama z'Uturere maze ku wa 24 Ugushyingo hatorwe abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere ndetse na Komite Nyobozi y'Akarere.
    Komite Nyobozi y'Akarere igizwe n'Umuyobozi w'Akarere n'Abayobozi b'Akarere bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry'ubukungu n'undi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

    Ku wa 28 Ugushyingo, hazatorwa Komite Nyobozi z'Inama z'Abagore n'Inama y'Abafite Ubumuga ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali naho ku wa 30 Ugushyingo 2026 hatorwe abagize izi Komite Nyobozi z'Inama z'Igihugu.

    NEC ivuga ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z'Inama z'Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y'amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.

    Aba bayobozi mu nzego z'ibanze bagiye gutorwa, bagira manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.

    NEC yagaragaje uko amatora y'inzego z'ibanze azagenda

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-matora-y-inzego-z-ibanze-ategerejwe

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi #rwanda #RwOT

    Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana 'Bora' wabaye muri FDLR ashinzwe ubutasi bwo hanze, yatangaje ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa n'u Burundi ufite umugambi wo kwikiza Abatutsi kuva mu Rwanda, u Burundi bakazakomereza muri Uganda na Somalia. Yahamije ko uyu mutwe utasenywa na FARDC kuko byivanze.

    Yabigarutseho ku wa 27 Kamena 2026, ubwo hasozwaga inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n'abandi bayobozi.

    Mu kiganiro uyu mugabo yatanze yavuze uko yinjiye muri FDLR n'uburyo bagiye bategura ibikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda bagambiriye kwica Abatutsi.

    Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yatangaje ko hari igihugu cyo muri Afurika cyemeye kwakira bamwe mu bagize umutwe wa FDLR, ushyigikiwe na Kinshasa kandi urimo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere.

    RDC imaze iminsi ivuga ko yagiranye ibiganiro n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ngo urambike intwaro hasi ariko banze gusubizwa mu Rwanda. Kugeza ubu, Kinshasa ntiratangaza izina ry'icyo gihugu.

    Kuba icyo gihugu cyaragizwe ibanga bituma hibazwa igihugu cyiteguye kwakira abantu bateje ikibazo cy'umutekano kimaze imyaka irenga 30 mu karere k'Ibiyaga Bigari.

    FDLR, umutwe w'iterabwoba washinze imizi mu Burasirazuba bwa RDC, uteje akaga gakomeye mu Karere k'Ibiyaga Bigari aho u Rwanda ruherereye. Mu myaka myinshi ishize, umuryango mpuzamahanga wagiye upfobya uburemere bw'ikibazo FDLR iteye u Rwanda, abasivili bo muri Congo ndetse n'umutekano w'akarere.

    Uyu mutwe washinzwe na bamwe mu bari mu ngabo za Ex-FAR n'Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

    Bakongeje mu Burasirazuba bwa RDC ingengabitekerezo y'urwango n'ubugizi bwa nabi, zagize uruhare mu gukomeza ihohoterwa ryibasiye icyo gice cy'igihugu.

    Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono mu Ukuboza 2025 asaba ko gahunda yo gusenya FDLR yihutishwa. Nyuma ariko RDC yatangaje kandi igeza ku bihugu byinshi igitekerezo cyo kuba FDLR yakwamburwa intwaro ku bushake, ariko u Rwanda rubyamaganira kure kuko binyuranyije n'amasezerano ibihugu byasinyiye i Washington.

    Minisitiri wa Congo ushinzwe Ubufatanye mu Karere, Floribert Anzuluni, yavuze ko ibiganiro n'igihugu gishobora kwakira abo muri FDLR bamaze kwamburwa intwaro bigeze kure.

    Anzuluni yabwiye RFI ati 'Hari igihugu kimwe cyamaze gutanga uburenganzira bwacyo.' Yongeyeho ko Kinshasa izatangaza icyo gihugu ku mugaragaro vuba.

    RDC mu buryo busa no kwiyeruruta ivuga ko abagize FDLR bazabanza kurambika intwaro, abazemera gusubira mu Rwanda bazacyurwa, naho abatazashaka cyangwa abatazashobora gusubirayo bagahabwa amahirwe yo kwimurirwa mu gihugu kimwe cyangwa byinshi.

    Ariko igihugu icyo ari cyo cyose cyakwemera kwakira abagize FDLR gisabwa kubanza gusuzuma neza amateka y'abantu kigiye kwakira.

    FDLR ntabwo ari itsinda risanzwe ry'impunzi rishaka aho gutura. Ntabwo kandi ari abasirikare b'abanyamahanga bageze mu zabukuru basanzwe bakorera mu mashyamba ya Congo. Amateka yayo ntashobora gutandukanywa n'uruhare bamwe mu bayigize bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ibikorwa by'iterabwoba bya FDLR mu myaka itandukanye byagize ingaruka ku bice by'Iburengerazuba n'Amajyaruguru. Uburasirazuba bwa RDC bwahindutse indiri ya FDLR, aho ishakira abarwanyi bashya bakoreshwa mu ntambara FARDC ihanganyemo na AFC/M23 no mu bikorwa byibasira abasivili.

    Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko FDLR yakoze ibikorwa bikomeye byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga, birimo ubwicanyi burenga 600, gukomeretsa abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukura abaturage mu byabo ku gahato, aho abagore n'abana bari mu bibasiwe.

    U Rwanda rumaze igihe rugaragaje ko umutwe w'iterabwoba, uyobowe n'ingengabitekerezo ya Jenoside udakwiye guhabwa umwanya w'ibiganiro.

    Igihugu kizakira abagize uyu mutwe gikwiye kwibaza niba hazababo gusenya FDLR nk'umutwe witwaje intwaro ufite n'ingengabitekerezo Jenoside, cyangwa niba kizaba kiyihaye urundi rubuga rwo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, urugomo n'urwango nk'uko byagenze mu Burasirazuba bw'u Rwanda no muri RDC.

    Abasesenguzi bemeza ko niba igihugu kizakira abo bantu koko cyiyemeje guteza imbere amahoro, kwakira FDLR ntibikwiye gusimbura gahunda yo kuyisenya. Ahubwo kigomba gukemura no gusenya inzego zatumye ingengabitekerezo yayo ikomeza kubaho.

    Igihugu kizakira abo muri FDLR ni cyo kizagaragaza niba iki gikorwa kizaba gisoje ikibazo cy'umutekano kimaze imyaka irenga 30, cyangwa niba ikibazo kizaba gihinduye isura, kikaba kigomba kwibaza niba cyiteguye kwikorera uyu mutwaro.

    Raporo y'impuguke za Loni yo muri Nyakanga 2026, ivuga ko mibare y'abarwanyi, igaragaza ko FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. Ishami rya FDLR-CRAP ryo ryavuze ko rifite abarwanyi barenga 20.000.

    Ariko raporo igaragaza ko iyo mibare atari yo yizewe. Loni n'inzego z'ubutasi zigereranya ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagereranyaga FDLR hagati ya 3.000 na 3.500.

    Abasesenguzi bemeje ko igihugu kizakira abarwanyi ba FDLR kigomba kwibaza ku muvumo w'ingengabitekerezo ya Jenoside bagendana

    Source : https://rushyashya.net/kwihambira-kuri-fdlr-ni-umwaku-mu-yindi/

  • Uko Innocente yahugijwe abagabo n’umusore bakundanye atamuzi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi filime Innocente yahishuye uko yigeze kugera aho yanga abagabo urunuka kubera ibikomere by’urukundo yatewe n’umusore bakundanye batarigeze bahura imbonankubone.

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda Bizimana Pamella uzwi nka Innocente, wamamaye cyane muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yavuze ku bikomere yatewe n’imibanire ye n’abagabo, avuga ko hari igihe byageze aho abahurwa.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Innocente yavuze ko yahuye n’ibintu byinshi byamubabaje biturutse ku bagabo, ku buryo hari igihe kubona umugabo byonyine byamuteraga uburakari.

    Ati “Nagiye mpura n’ibintu bimbabariza umutima byinshi kandi biturutse ku bagabo, ahubwo ubu biri kugenda bigaruka. Hari igihe nagezemo ngenda nanga igitsina gabo, najya mbona umugabo nkumva namukubita nta kintu antwaye. Narahemukiwe pe.'

    Innocente yavuze ko kimwe mu byamubabaje cyane ari ugutegereza umusore bakundanaga atamuzi wari wamukomerekeje, yizeye ko hari umunsi azagaruka akamusaba imbabazi.Yavuze ko yamaze hafi umwaka n’igice amutegereje, ariko uwo musore ntiyagaruka icyo gihe. Icyaje kumutangaza kurushaho ni uko yongeye kugaruka ubu nyuma y’imyaka itandatu.

    Ati 'Umuntu yarampemukiye mara hafi umwaka n’igice mutegereje ngo ejo azaza kunsaba imbabazi. Noneho igitangaje ni uko yagarutse ubu hashize imyaka itandatu, kandi ikindi gitangaje ni uko ntari muzi, imbonankubone.'

    Ibi byatumye ubuzima bw’urukundo bwa Innocente bugira ibikomere bikomeye, ndetse we ubwe avuga ko hari igihe byamugejeje aho yanga abagabo muri rusange.

    Nubwo atigeze atangaza umwirondoro w’uyu musore cyangwa uko umubano wabo watangiye, Innocente yavuze ko ubu atakiri muri wa mwanya w’uburakari nk’uwo yari arimo mbere gusa ko nta rukundo arimo kugeza ubu.

    Innocente yavuze uburyo yari yarazinutswe abagabo

    Source : http://isimbi.rw/uko-innocente-yahugijwe-abagabo-n-umusore-bakundanye-atamuzi-video.html

  • APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa 9 #rwanda #RwOT

    Ingengabihe ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2026-27 wasize umukino w’Agapingane mu rw’Imisozi 1000 (1000 Hilles Derby) uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku munsi wa 9 w’iyi shampiyona.

    Iyi shampiyona izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026 aho hazaba umukino umwe gusa, Kiyovu Sports yakira Gorilla FC.

    Bukeye bwaho Amagaju FC azakira Etoile del’Est maze Etincelles yakire Sunrise FC. Ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 Marines FC izakira AS Kigali, Mukura VS yakire Gasogi United ni mu gihe ku wa Mbere, Police FC izakira Gicumbi FC.

    Ku ngengabihe umunsi wa mbere kuri APR FC izakira Musanze FC, Rayon Sports yakire Al Merrikh SC mu gihe Al Hilal SC izasura Bugesera FC. Gusa kuri iyi mikino nta tariki yashyizweho kubera ko aya makipe azaba ari mu mikino Nyafurika, izashakirwa andi matariki.

    Umukino uba uteganyijwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 21 Ugushyingo 2026 kuri Stade Amahoro saa 17h00′.

    Rayon Sports izakina na Al Hilal SC ku munsi wa 8 tariki ya 4 Ugushyingo mu gihe APR FC izakina na Al Hilal SC ku munsi wa 4 wa shampiyona tariki ya 10 Ukwakira 2026.

    Reba ingebihe yose hano

    APR FC na Rayon Sports zizahura ku munsi wa 9 wa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-na-rayon-sports-zizacakirana-ku-munsi-wa-9.html

  • Amarangamutima y’umunyamakuru Uwimana Clarisse nyuma yo kugirwa umuyobozi w’ikipe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugirwa umuyobozi wungirije wa Kigali FC, Umunyamakuru Uwimana Clarisse yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose ikipe igatera imbere kandi icyizere yagiriwe gisobanuye byinshi.

    Yatowe ejo hashize ku Cyumweru mu Nteko Rusange ya AS Kigali yahise inahindurirwa izina ikitwa Kigali FC, akaba yaratorewe gusimbura Kankindi Anne Lise weguye kuri uyu mwanya.

    Uwimana Clarisse usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, yavuze ko bisobanuye byinshi kuba yarabaye umukinnyi wayo akaba agiye no kuyiyobora.

    Ati “Kuva kugukinira AS Kigali y’abagore, nkaba umunyamuryango witabira Inteko Rusange mu myaka 8 none ubu natorewe kuba visi perezida wa Kigali FC. Abanyamujyi ubu ikipe ni Kigali FC.”

    Yavuze ko bafatanyije bagiye kubaka ikipe ikomeye kandi ishyize hamwe itera ishema Umujyi wa Kigali.

    Ati “Dushyize hamwe tubakwe ikipe ikomeye kandi ishyize hamwe ni byo bizatera Umujyi wacu ishema.”

    Yashimiye buri umwe wamwizeye. Ati “Ndashimira buri umwe wanyizeye akampa amahirwe yo kuyikorera. Bisobanuye byinshi kandi niteguye ko dukorera hamwe twese kugira ngo Kigali FC igere ku ntsinzi.”

    Uwimana Clarisse uretse AS Kigali WFC, yanakiniye kandi APR WFC. Mu itangazamakuru yakoreye ibigo bitandukanye birimo Flash FM, Power FC na Contact FM akorera uyu munsi.

    Uwimana Clarisse yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-y-umunyamakuru-uwimana-clarisse-nyuma-yo-kugirwa-umuyobozi-w.html

  • Zambia: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere, amajwi yari agikomeje kubarurwa nyuma y'amatora ya Perezida n'ay'Abadepite yabaye ku wa 13 Kanama, aho ibyavuye mu ibarura ry'agateganyo byagaragazaga ko Perezida Hakainde Hichilema ari imbere y'abandi.

    Brian Mundubile utavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko abantu bitwaje intwaro nyinshi bagabye igitero ku rugo rwe nyuma y'amatora, avuga ko ari igikorwa cyari kigamije kumwica.

    Mu itangazo Guverinoma yasohoye ku Cyumweru nijoro, yavuze ko Mundubile yari aho abantu 11 bafatiwe, kandi ko amasasu yarashwe avuye muri urwo rugo yerekeza ku bashinzwe umutekano, bituma habaho kurasana.

    Guverinoma yavuze ko abo bantu basanganywe 'intwaro zo ku rwego rwo hejuru, amasasu n'ibindi bikoresho byari bigenewe gukoreshwa mu rugomo hakoreshejwe intwaro'

    Yatangaje amazina y'abantu batandatu yavuze ko bafunzwe, barimo umuvugizi wa Mundubile. Yongeyeho ko abandi bafashwe ari 'abayobozi bakuru b'amashyaka amwe ya politiki muri Zambia.'

    Abahagarariye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari basabye ko bamwe mu bantu ba hafi ya Mundubile bafunzwe cyangwa baburiwe irengero, bafungurwa.

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi hamwe n'imiryango itari iya Leta yashinjaga Guverinoma kongera igitutu mbere y'amatora, harimo gushyiraho inzitizi ku nama zabo no ku bikorwa byo kwiyamamaza. Guverinoma yahakanye ibi birego.

    Abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bafunzwe

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zambia-abatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-batawe-muri-yombi