Blog

  • Reece James yongereye amasezerano muri Chelsea kugeza mu 2032 #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Chelsea F.C., Reece James, yamaze kongera amasezerano ye muri iyi kipe yo mu Premier League, aho azayikinira kugeza mu mwaka wa 2032. Aya masezerano mashya y'imyaka itandatu yatangajwe ku wa 13 Werurwe 2026, akaba ari inkuru nziza ku bafana ba Chelsea bashakaga ko uyu mukinnyi ukomeye akomeza kuyibera umuyobozi mu kibuga.

    Reece James wavutse mu 1999 yinjiye mu ishuri ry'abato rya Chelsea akiri umwana w'imyaka itandatu, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru mu 2019 nyuma yo gukina neza mu makipe y'abato no mu gihe yari yaragiyeyo mu ntizanyo. Kuva icyo gihe yabaye umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Chelsea, ndetse yaje kugirwa kapiteni w'iyi kipe mu 2023.

    Mu gihe yari amaze imyaka myinshi yugarijwe n'imvune zitandukanye, uyu myugariro w'iburyo yongeye kwigaragaza neza muri iyi minsi, bituma ubuyobozi bwa Chelsea bumwongerera icyizere bumuha amasezerano mashya azamugeza mu myaka myiza y'umwuga we. Ubuyobozi bw'iyi kipe bwavuze ko James ari umwe mu bakinnyi bagaragaza umuco n'indangagaciro za Chelsea, ari na yo mpamvu bashatse kumugumana igihe kirekire.

    Mu butumwa bwe nyuma yo gusinya ayo masezerano, James yavuze ko gukomeza gukinira Chelsea ari ikintu cyari cyoroshye gufataho icyemezo kuko ari ikipe yakuriyemo kandi akunda cyane. Yongeyeho ko afite intego yo gufasha iyi kipe kwegukana ibindi bikombe mu myaka iri imbere.

    Kugeza ubu, Reece James amaze gukinira Chelsea imikino irenga 200, ndetse yegukanye ibikombe bikomeye birimo na UEFA Champions League yo mu 2021. Aya masezerano mashya rero agaragaza ko Chelsea ishaka kubaka ejo hazaza h'ikipe ishingiye ku bakinnyi bayo bakomeye bayiyoboye igihe kirekire.

    Reece James yongereye amasezerano muri Chelsea kugeza mu 2032

    Source : https://kasukumedia.com/reece-james-yongereye-amasezerano-muri-chelsea-kugeza-mu-2032/

  • Shaffy agiye gutaramira mu Mujyi wa Ottawa muri Canada #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Kalisa Uzabumwana Sharif, uzwi cyane ku izina rya Shaffy, yatangaje ko ateganya gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada mu kwezi kwa Gicurasi 2026. Ni igitaramo gitegerejwe n'abakunzi b'umuziki by'umwihariko Abanyarwanda baba muri Amerika y'Amajyaruguru.

    Shaffy, usigaye atuye kandi akorera ibikorwa bye bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yamenyesheje abakunzi be ko azagera i Ottawa mu gitaramo cya mbere ateganyije muri uwo mujyi. Nubwo yatangaje ukwezi kizaberamo, yavuze ko andi makuru arimo itariki nyirizina n'aho kizabera azatangazwa mu minsi iri imbere.

    Uyu muhanzi ni umwe mu banyempano bageze kure mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana ya Afrobeats na Afropop. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake zirimo 'Akabanga', 'Sukuma', na 'Naruguyemo', zakomeje kumwubakira izina haba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Mu rugendo rwe rwa muzika, Shaffy yananyuze mu nzu ifasha abahanzi ya Rock Hill Music, yamufashije gutera intambwe mu mwuga we no kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.

    Si ubwa mbere uyu muhanzi agiye gukorera ibitaramo hanze y'u Rwanda, kuko akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye byitabirwa n'Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Ubwo yaherukaga gutaramira mu Rwanda, byari mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, aho yari yatumiwe mu gitaramo cya Kevin Kade cyo kwizihiza imyaka itanu yari amaze mu muziki. Icyo gitaramo cyitabiriwe n'abafana benshi, gituma Shaffy agaragaza ko agifite umwanya ukomeye mu mitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Igitaramo cye gitegerejwe mu Mujyi wa Ottawa gishobora kuzaba umwanya mwiza wo kongera guhuza Abanyarwanda baba muri Canada n'umuziki w'iwabo.

    Source : https://kasukumedia.com/shaffy-agiye-gutaramira-mu-mujyi-wa-ottawa-muri-canada/

  • Si uko bitabaho – Yampano yavuze ku mashusho yr y’urukozasoni yamwandagaje #rwanda #RwOT

    Yampano yagiriye inama abantu bifata amashusho bari mu gikorwa cy’abashakanye bakayabika kuri telefone nk’ahantu batekereza ko ari hatekanye kurusha ahandi, kubireka kuko atari iyo kwizerwa.

    Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko umuhengeri wo kwibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyamabaga mu mpera z’umwaka ushize wakurikiye ishyirwa hanze ry’amashusho y’urukozasoni agaragaramo ndetse n’umukunzi we byaturutse ahanini kuri telefoni ye yahaye icyizere idakwiriye.

    Mu butumwa yacishije kuri shene ya Youtube y’umugore we, Uwineza Vava ari na we byemezwa ko ari muri aya mashusho, Yampano yasabye abashakanye kugenzura uko bishimira ikibatsi cy’amarangamutima yabo ndetse no gukumira ingaruka zishobora kubikurikira mu gihe habamo icyo yise ukutamenya.

    Atu 'Telefone ntabwo ari iyo kwizerwa kuko ibintu byose byatubayeho byari bishingiye kuri yo ariko ibyabaye si uko bitabaho. Ntabwo mbuza abantu kwishima kuko buri wese afite kwishima ariko ntibazongere kwizera telefone.'

    Uyu muhanzi uri mu bagezweho yakomeje agira abantu inama yo kutazongera kwizera undi muntu uwo ari we wese kugera ku kigero cyo kumuha uburenganzira bwo kugera ku makuru y’ibanga kuko isaha ku isaha yaguhinduka bitewe n’ibihe munyuranamo.

    Ati 'Ntimuzongere kwizera abantu usibye umugore uba ufite ijambo banga rya konti bya banki yawe naho undi wese ntabwo agomba kumenya irindi banga ufite mu mutwe uretse n’ibiri kuri telefone yawe. Ntabwo agomba kukwegera kugeza aho amenya ijambo banga rya telefone yawe ndi umuhamya wabyo kuko byambayeho.'

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Nyuma y’igihe hahwihwiswa amakuru y’uko habitswe amashusho yerekana Yampano na Vava barimo biha umubyizi ariko benshi bagahamya ko yaba ari inkuru mpimbano igamije gutuma uyu muhanzi akomeza kuvugwa, yaje gushyirwa hanze.

    Guhera ubwo ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga wabonaga ko byashimuswe na Yampano, nubwo nta weruraga ngo ayashyire hanze abenshi bacaga amarenga ko bayafite ndetse bagaragaza ko batunguwe n’ibyo uyu musore yakoze.

    Yampano yasabye abantu kutizera telefoni zabo

    Source : http://isimbi.rw/si-uko-bitabaho-yampano-yavuze-ku-mashusho-yr-y-urukozasoni-yamwandagaje.html

  • Doja Cat utegerejwe i Kigali yahishuye ko arwaye indwara yo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat utegerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika, yatangaje ko amaze imyaka myinshi ahanganye n’indwara yo mu mutwe izwi nka Borderline Personality Disorder (BPD) ituma rimwe na rimwe yitwara mu buryo atabanje gutekerezaho kandi nta ruhare yabigizemo.

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 30 yabitangaje mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok ku wa 14 Werurwe 2026, aho yasangije abakunzi be urugendo rutoroshye yanyuzemo mu buzima bwe.

    Amala Ratna Zandile Dlamini wamenyekanye nka Doja Cat yavuze ko kuva akiri muto yimenyereje kwiyerekana no kwitwara nk’uwishimye mu maso y’abandi nubwo imbere mu mutima yaba ari guhangana n’ibibazo bikomeye.

    Yagize ati 'Nkiri muto nize kwigira nk’uwishimye, nkigira nk’ukunda ibintu bimwe cyangwa nkanga ibyo nkunda kugira ngo bigaragare ko byose ari byiza imbere y’abafana banjye.'

    Doja Cat yavuze ko kumara igihe kinini ahisha amarangamutima ye byaje kumugeraho bikamuremerera, kugeza ubwo yemeye ko ari guhangana n’indwara ya BPD.

    Nk’uko bisobanurwa n’Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], iyi ndwara yo mu mutwe igira ingaruka ku buryo umuntu yireba ndetse n’uko abona abandi, bigatuma ashobora kugira amarangamutima ahindagurika cyane bidafite aho bishingiye, imibanire idahagaze neza ndetse rimwe na rimwe akagira imyitwarire itatekerejweho.

    Nubwo bimeze bityo, Doja Cat yavuze ko ubujyanama mu by’imitekerereze (therapy) bumaze igihe bumufasha kugenda arushaho kumva ubuzima bwe no kugenzura amarangamutima.

    Ibi bije mu gihe Doja Cat ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026.

    Doja Cat yahishuye ko arwaye indwara yo mu mutwe

    Source : http://isimbi.rw/doja-cat-utegerejwe-i-kigali-yahishuye-ko-arwaye-indwara-yo-mu-mutwe.html

  • APR BBC Ntizitabira BAL 2026, Tigers BBC Izahagararira U Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    FERWABA yatangaje ko APR BBC itazitabira Basketball Africa League 2026, izatangira tariki 27 Werurwe muri Pretoria, Afurika y'Epfo. APR BBC yari yiteguye irushanwa nyuma yo gutsinda shampiyona y'u Rwanda mu 2025,Mu myiteguro yayo, APR BBC yari yongeyemo abakinnyi bakomeye mpuzamahanga barimo Quinn Cook, Leonard Randall, na Mangok Mathiang.

    Impamvu nyamukuru ni ibibazo bya politiki n'ingaruka by'ububanyi n'amahanga, byagize ingaruka ku myanzuro y'ubuyobozi. Tigers BBC izasimbura APR BBC, ihagararira u Rwanda muri Kalahari Conference ya BAL 2026.

    Written by Alexandre Rugwiza

    Source : https://yegob.rw/apr-bbc-ntizitabira-bal-2026-tigers-bbc-izahagararira-u-rwanda/

  • U Rwanda rukomeje kuba isoko y'udushya: Abasaga 9,790 baje kwigira ku bisubizo byarwo #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibihugu byinshi ku I si bikomeje gushakisha ibisubizo by'ibibazo bibangamiye iterambere ryabyo, u Rwanda rukomeje kugaragara nk'icyitegererezo cyiza ku bijyanye n'udushya n'imiyoborere igamije impinduka nziza. Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, abantu bagera ku 9,790 baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze gusura u Rwanda baje kwigira ku bisubizo byihariye rwishatsemo, kugira ngo na bo bajye kubishyira mu bikorwa mu mishinga iteza imbere ibihugu byabo.

    Aya makuru yatangajwe n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo byarwo ku rwego mpuzamahanga, Rwanda Cooperation Initiative (RCI). Uru rwego rufite inshingano zo gusangiza amahanga uburyo u Rwanda rwabashije gukemura ibibazo bitandukanye binyuze mu bitekerezo bishya n'imishinga igamije iterambere rirambye.

    Abasura u Rwanda banyura muri gahunda zitandukanye zirimo gusura imishinga y'iterambere, guhura n'inzobere ndetse no kuganira n'abayobozi b'inzego zitandukanye. Ibi bibafasha gusobanukirwa neza uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibisubizo byarwo mu nzego zirimo ubuzima, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n'imiyoborere.

    Bamwe mu basuye u Rwanda batangaza ko bishimira uburyo igihugu cyabashije kwiyubaka mu gihe gito nyuma y'amateka akomeye cyanyuzemo, bakemeza ko amasomo bakuye mu Rwanda azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga igamije kuzamura imibereho y'abaturage mu bihugu byabo.

    Abasesenguzi bemeza ko gukomeza gusangiza amahanga ubunararibonye u Rwanda rufite ari imwe mu nzira zifasha guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, ndetse bigakomeza kurugaragaza nk'igihugu gifite ibisubizo bishya bishobora gufasha Isi muri rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rukomeje-kuba-isoko-yudushya-abasaga-9790-baje-kwigira-ku-bisubizo-byarwo/

  • Dauda yagaruwe muri APR FC nkuru #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu akorera imyitozo mu ikipe ya Intare FC, APR FC yafashe umwanzuro wo kugarura Seidu Yussif Dauda mu ikipe ya mbere.

    Nyuma y’iminsi 18 akorera imyitozo mu Intare FC kubera imyitwarire mibi, umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC ukomoka muri Ghana, Seidu Yussif Dauda.

    Tariki ya 23 Gashyantare 2026 ni bwo Seidu Yussif Dauda yatangiye gukorera imyitozo muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri, hari nyuma y’uko atagaragaye mu mukino ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

    Tariki ya 23 Gashyantare kandi ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko hari umukinnyi wayo wagaragaweho n’imyitwarire mibi akaba yafatiwe ibihano, ni nabwo Dauda yari yatangiye imyitozo.

    Amakuru avuga ko ubwo bari bagiye gukina umukino wa Police FC, uyu mukinnyi bamubuze akaba ari nayo mpamvu bari bamuhannye.

    ISIMBI yari yumvise ko yahawe gukorera muri iyi kipe imyitozo mu gihe kingana n’ibyumweru 4 ariko ikaba yahisemo kumubabarira aho mu uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026 ni bwo yagaruwe mu ikipe nkuru ya APR FC irimo yitegura umukino wa Musanze w’umunsi wa 24 wa Shampiyona bazakina ejo kuri Kigali Pele Stadium.

    Dauda yababariwe

    Source : http://isimbi.rw/dauda-yagaruwe-muri-apr-fc-nkuru.html

  • Uko Bugesera igiye guhinduka igicumbi cya Siporo, icyo Abanyarwanda basabwa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Iyibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ubu Akarere ka Bugesera kagiye kuba igicumbi cya Siporo n’Imyidagaduro ariko asaba abanyarwanda gukoresha ibihari kugira ngo n’ibindi biboneke vuba.

    Mu kiganiro Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yagiranye na B&B Kigali yavuze ko Akarere ka Bugesera ari ho hazubakwa Stade izajya ikinirwamo amarushanwa atandukanye arimo na Fomula One.

    Ati 'Ni nk’Umujyi wa Siporo n’Imyidagaduro mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera ni ho duteganya kuzashyira ibikorwa remezo binini bya Siporo nka bimwe mujya mwumva nka Fomula One, amahoteli, n’ibikorwa by’imiyidagaduro.'

    Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo binini bihari nka Stade Amahoro, Kigali Arena biba byaratwaye amafaranga menshi rero bikaba bisaba ko bagomba kubikoresha kugira ngo haboneka uburyo bwo kubaka ibindi nkabyo.

    Ati 'Ibikorwa remezo by’imyidagaduro na siporo, byagiyemo amafaranga menshi, gukora hariya i Remera Stade, Arena n’ibindi bikorwa remezo bya Siporo nk’uko wabivugaga nabyo birateganyijwe kuko rero ari ibintu bisaba igishoro kinini, bisaba ngo n’ibyubatswe bibanze binakoreshwe bitange umusaruro.'

    Yasabye abakunzi b’imikino n’imyidagaduro gukomeza gukoresha ibi bikorwa remezo, babihindure ubucuruzi kugira ngo hazubakwe n’ibindi.

    Ati 'Tuzakomeza kubikora bito bito bifatika ariko kongera gufata ibikorwa remezo binini bisaba kwisuganya bihagije kugira ngo n’ibihari bibaze bitange umusaruro, ubushobozi buboneke, ni ukubwira abasiporutifu kubibyaza umusaruro cyane bigahinduka ubucuruzi hanyuma igihugu kikongera kubona ubushobozi bwo kubaka ibindi.'

    Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko Bugesera igiye kuba igicumbi cya siporo

    Source : http://isimbi.rw/uko-bugesera-igiye-guhinduka-igicumbi-cya-siporo-icyo-abanyarwanda-basabwa.html

  • Ingorane wanyuramo zose jya wizera ko ijuru riba ritegurira ibyiza – Korali Umucyo #rwanda #RwOT

    Korali Umucyo yasohoye indirimbo ‘Dore Ijuru’ igaruka ku buryo ibibazo umuntu wese yanyuramo aba agomba kwibuka ko Ijuru riba ritegurira abantu ibyiza.

    Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ikaba ibarizwa mu Ururembo rwa Kigali, Paroisse ya Gasave, Itorero rya Gasave, aho ifatanya n’andi makorali n’ibindi byiciro bitandukanye mu iterambere ry’itorero rya Gasave, byose bigamije kwamamaza inkuru nziza y’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristu.

    Korali Umucyo ni urumuri rumaze imyaka ruri kumurikira umurimo w’Imana mu itorero. Ifite amateka akomeye n’ibigwi by’indashyikirwa, kandi ihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

    Kuri ubu Korali Umucyo yashyize hanze ndirimbo nshya “Dore Ijuru” igaruka ku bantu ba mbere bo muri Bibiliya “tuzi nkaba Eliya, Esther, ukuntu babonaga bibarangiriyeho ubundi ijuru rikabatekereza ibyo babonaga nk’urupfu bakabiboneramo ubuzima”.

    Abayobozi ba Korali Umucyo bavuze ko iyi ndirimbo ihumuriza abantu bose bari mu bibazo ibibutsa ko hari n’ahandi ijuru ryagiye ribatekereza kandi ko Imana yakoraga ibya kera n’ubu igikora.

    Korali Umucyo irateganya ibikorwa byo kumenyekanisha ubutumwa bwiza bwo mu ndirimbo bafatiye amashusho umwaka ushize. ⁠Mu byo bateganya harimo n’igiterane cy’ivugabutumwa kizamara icyumweru cyose cyiswe “Umucyo Shima Imana”. Hazaba hari korali zitandukanye zikunzwe cyane hamwe n’izo ku mudugudu.

    Umucyo Choir ikunzwe cyane mu ndirimbo zirimo: “Umuyaga”, “Abamwemeye”, “Umwuka Wera”, “Turiho”, “Igitambo cy’Umucyo”, “Dutegereje Yesu”, “Uko wanjyenje” n’izindi.

    Perezida wa Korali Umucyo, Celestin Nzeyimana, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yagarutse ku bigwi n’amateka ya Korali Umucyo, amashimwe yabo ku Mana n’imishinga bateganya gukora mu bihe biri imbere. Yavuze ko Korali Umucyo ari umuryango mugari uhuriyemo ibyiciro bitandukanye by’abantu.

    Korali Umucyo igizwe n’abagabo, abagore, abasore, abakobwa ndetse n’abana b’abanyeshuri baba bamaze umwaka babaye icyaremwe gishya, babatijwe mu mazi menshi.' Imaze kunyuramo abaririmbyi basaga magana atandatu kuva yatangira umurimo kugeza ku baririmbyi bakiyiririmbamo uyu munsi wa none.

    Nk’uko andi makorali yahamagariwe gukorera Imana binyuze mu ndirimbo abigenza, Korali Umucyo yabonye izuba mu 1991 – ibivuze ko imaze imyaka 34 mu ivugabutumwa, nayo ifite indirimbo zayo zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, ndetse no ku maradiyo atandukanye akorera mu Rwanda.

    Ariko kandi, nk’uko Perezida wayo abivuga, Korali Umucyo ntiyabayeho itagira ibigeragezo. Ati: 'Nk’andi matsinda ahuza abantu benshi, natwe duhura n’ibibazo by’ubuzima birimo ibyago, gupfusha n’uburwayi, ariko tunagira n’ibihe by’ibyishimo nk’ugushyingira no kubyara, ibyo abarokore twita umugisha.'

    Amateka ya Korali Umucyo agabanyijemo ibice bigaragaza urugendo rwayo n’ibihe yanyuzemo. Igice cya mbere gitangira muri Kamena 1991 kugeza muri Mata 1994, aho iyi korali yitwaga Umubwiriza. Icyo gihe Itorero rya Gasave ryabatirizaga mu Gakinjiro ko mu mujyi, maze buri ku cyumweru nyuma ya saa sita bakajya mu mavuna i Gacuriro.

    Umubare munini w’abizera watumye hatangizwa itorero i Gacuriro, hatoranywa abantu bafite umuhamagaro wo kuririmba batangira ari icumi, ari na bo bashinze Korali Umubwiriza. Bakomeje kwiyongera kugeza mu 1994.

    Muri icyo gihe kandi, Itorero rya Gacuriro ryakiriye Korali Umufasha, ubu yitwa Abakundwanayesu, yari ivuye ku Itorero rya Ntora, ikorera umurimo w’Imana i Gacuriro kugeza urusengero rwabo rusannye.

    Igice cya kabiri cy’amateka yayo gitangira muri Kanama 1994 kugeza muri Nzeri 1996, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ibi bihe by’amavugurura, korali yongeye kwiyegeranya ikomeza umurimo w’Imana i Gacuriro, ihabwa izina rya Korali Amahoro n’umuyobozi w’itorero.

    Muri icyo gihe kandi, havuyemo itsinda ry’abanyamasengesho ryabyaye Korali Siloam, ubu ikorera ku Itorero rya Kumukenke, yimukiyeyo mu 2000 bitewe n’uko benshi mu baririmbyi bari batuye hafi aho. Nyuma y’iyo mpinduka, hashyizweho Korali Abacunguwe ifatanya na Korali Umucyo mu murimo w’Imana.

    Igice cya gatatu, kuva muri Nzeri 1996 kugeza muri Kanama 1999, cyaranzwe n’amasengesho y’ububyutse yakorewe mu cyumba cy’umukecuru witwaga Margueritte, kuko Itorero rya Gacuriro ryari rigikoresha ibyiciro mu gihe ryari rikiyubaka. Muri ayo masengesho ni ho korali yahinduriwe izina, iva ku Korali Amahoro yitwa Korali Umucyo, izina ikomeje gukoresha ubu.

    Muri uru rugendo, Korali Umucyo ifatanyije n’Itorero rya Gacuriro havutse itorero ryo mu Rugarama. Mu 2009, Korali Umucyo, Abacunguwe n’Itorero rya Gacuriro muri rusange, bimukiye ku Itorero rya Gasave, bitewe n’iyimurwa ry’imidugudu imwe yo mu Kagali ka Gacuriro ku bw’inyungu rusange.

    Igice cya kane kivuga ku buzima rusange bw’abaririmbyi. Celestin Nzeyimana yavuze ko muri uru rugendo Korali Umucyo imaze gupfusha abaririmbyi bagera muri makumyabili, ariko ikanagira uruhare mu gushyingira no gushyingiza abatari munsi ya mirongo itandatu b’abasore n’abakobwa.

    Hari kandi abaririmbyi bimukiye mu bindi bice bya Kigali, mu ntara z’igihugu ndetse no mu mahanga. Muri bo havuyemo abashumba, abavugabutumwa n’abadiyakoni, ndetse n’abakorera Leta n’abikorera ku giti cyabo ku rwego rushimishije.

    Perezida wa Korali Umucyo yagaragaje ko iyi korali yahamagariwe gukorera Imana kandi itigeze igenda yonyine. Yagize ati: 'Mu rugendo rwacu dufite umufasha, Umwuka Wera Umwami Yesu yadusigiye, dufite n’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Itorero rya Gasave buduha ubufasha.'

    Yashimiye buri wese wagize uruhare muri uru rugendo, ashimangira ko intego ari uko ubutumwa bwiza bukomeza kugera kuri benshi binyuze mu murimo wa Korali Umucyo.

    Korali Umucyo yasohoye indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/ngorane-wanyuramo-zose-jya-wizera-ko-ijuru-riba-ritegurira-ibyiza-korali-umucyo.html