Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryemeje ko RSSB Tigers yasimbuye APR BBC mu irushanwa rya BAL.
Mu itangazo FERWABA yashyize hanze, yavuze ko ikipe ya APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yikuyemo, ikaba yasimbujwe RSSB Tigers.
APR BBC ikaba yari mu itsinda ryashyizwe mu gace ka Karahari aho yagombaga kuzajya gukina ijonjora rya nyuma rizaba tariki ya 27 Werurwe 2026, i Pretoria muri Afurika y’Epfo, hazaba hashakwa itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.
Byari ibihe by'akataraboneka mu mukino wa nyuma wa Paulista A1 ubwo Corinthians yari hafi gutwara igikombe itsinze Palmeiras. Memphis Depay yahagaze ashyize ibirenge byombi ku mupira, ibintu byateje akavuyo gakomeye mu kibuga kugeza ubwo abakinnyi babiri baje kwerekwa amakarita atukura. Ibi byarakaje Ishyirahamwe ry'umupira wa Brezil (CBF) rivuga ko ari 'ukubura icyubahiro ku mukino,' ariko Depay arisubiza agira ati: 'Naje muri Brezil kugira ngo nishimire jogo bonito.' Neymar nawe yahise amushyigikira ati: 'Umupira w'amaguru uragenda uba urambiranye.'
Depay, w'imyaka 31, si umukinnyi gusa kuko uyu mugabo ni umuraperi ukomeye ndetse akaba n'umugirananeza kuri benshi . uyu mukinnyi yanyuze mu makipe arimo PSV Eindhoven, anyura muri Manchester United aho bitamugendekeye neza, aza kwisubiza icyizere muri Lyon aho yigaragaje cyane, mbere yo gukinira Barcelona na Atlético Madrid.
Ubu, ari muri Corinthians, Depay yabaye umwami mushya muri Sao Paulo. Yafashije ikipe kuva ku mwanya wa 18 isoreza ku wa 7, ndetse inegukana igikombe cya Paulista Championship nyuma y'imyaka 6 nta gikombe. Yatsinze ibitego 7 mu mikino 11, ibi biri mubyatumye abafana bamukunda byimazeyo.
Gusa hari nabafana bavuga ko nubwo bamukunda ariko yinjiza amafranga y'umurengera kandi ikipe ye itameze neza nka Bruno Cassucci wo muri Globo yagize ati: 'Abafana bamukunda cyane, ariko hari impaka ku mafaranga menshi yinjiza kandi ikipe ifite ibibazo by'ubukungu.'
Uretse ibyo mu kibuga, Depay yigaruriye imitima y'Abanya-Brezil kubera uburyo yinjiye mu muco wabo. Yakoranye indirimbo n'umuhanzi MC Hariel mu mushinga Falando com as Favelas (Kuvugana n'Abaturage bo muri Favelas), ndetse akunze gusura urubyiruko rwo mu turere dukennye aho akenshi akunda gukoresha amagambo agira ati:'Umwanya umwe uvugana n'umuntu ushobora kumuhindurira ubuzima.'
Depay kandi ni we ufite ibitego byinshi mu mateka y'ikipe y'igihugu y'u Buholandi afite 52 mu mikino mpuzamahanga aho arusha Robin van Persie n'abandi bakinnyi b'ibihe byose. ubwo umutoza w'u BUholandi yaganiraga n'itangazamakuru yavuzeko ajya musanga muri Brazil ku mwitaho ariko yemezako atabikorera buri mukinnyi wese ati: 'Ibyo ntabwo wabikora ku mukinnyi uwo ari we wese.'
Police FC yasoje umukino ari abakinnyi 10 kubera ikarita itukura yahawe Kilongozi, yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Police FC yari yakiriye uyu mukino yari yakoze impinduka aho abakinnyi nka Lague, umunyezamu Patience bari babanje ku ntebe y’abasimbura.
Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite abakinnyi nka Ben Aziz Dao, Tshimanga Ramazani, Yannick Bangala na Vinignou Bienvenu bivumbuye kubera kudagabwa imishahara yabo.
Umukino watangiye wihuta buri kipe ishaka igitego aho mu minota 15 ya mbere Fall Ngagne yari yamaze gutera amashoti abiri akomeye mu izamu rya Twizerimana Onesime ariko akayakuramo. Hari n’umupira wari uvuye muri koruneri maze Kabange ashyiraho umutwe ariko ku bw’amahirwe make uca hanze gato y’izamu.
Police FC ntabwo yari yicaye kuko yagerageje uburyo butandukanye harimo nk’umupira wa Ani Elijah yateye kwizera akawukuramo.
Kwizera Olivier yongeye kurokora ikipe ye mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Gakwaya Leonard.
Muri iki gice cya mbere, Rayon Sports yakoze impinduka itateguye ubwo Emery Bayisenge yagonganye na Ani Elijah akagira ikibazo mu ivi ahita asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel [Kabange]. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Amakipe yombi mu gice cya kabiri yagerageje gushaka igitego ariko biranga umukino urangira ari ubusa ku busa.
Indi mikino ya 1/4 yabaye ejo, APR FC yatsinzwe na Gasogi United 1-0, AS Kigali inganya na Gorilla FC 0-0, Bugesera FC yatsinze Etincelles FC 1-0.
Stephen Constantine ni we mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu myaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa, ayigarutsemo nyuma y’imyaka 10 ayivuyemo.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mutoza ufite inkomoko muri Chypre n’u Bwongereza, Stephen Constantine ari we ugiye gutoza u Rwanda.
Constantine atoranyijwe nyuma y’uko FERWAFA ishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.
Abatoza 688 ni bo basanze bujuje ibisabwa, hakaba harakurikiyeho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.
Muri abo batoza bose, basanze Stephen Constantine ari we wujuje ibisabwa byo kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu nkuru y’abagabo.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze yagize iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Stephen Constantine yashyizweho nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo (Amavubi) ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.”
Bakomeje bavuga ko azatangira akazi tariki ya 16 Werurwe 2026 akazakorana n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’amarushanwa ya FIFA Series ateganyijwe i Kigali mu mpera z’uku kwezi.
Uyu mutoza w’imyaka 63 yatoje u Rwanda 2014-15, yatoje kandi Ubuhinde, East Bengal Club, Nepal, Malawi na Pakistan aherukamo 2025.
Amafoto agaragaza umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ari kumwe n'umukobwa we Kim Ju Ae basuzuma imbunda nto n'ibindi bikoresho bya gisirikare, akomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi. Aya mafoto yatumye abantu benshi batangira kuganira cyane ku ruhare uyu mukobwa ashobora kugira mu buyobozi bw'iki gihugu mu gihe kiri imbere.
Mu mafoto yashyizwe ahagaragara n'ibitangazamakuru bya Leta ya North Korea, Kim Jong Un agaragara asobanurira umukobwa we uburyo imbunda n'ibindi bikoresho bya gisirikare bikora, ibintu byatangaje benshi kuko bidakunze kugaragara ko abana bato bitabira ibikorwa nk'ibi bya gisirikare.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko kuba Kim Ju Ae akomeje kugaragara kenshi mu birori bikomeye bya Leta n'ibikorwa bya gisirikare bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko se ashaka kumutegura kuzaba umwe mu bayobozi bakomeye mu gihe kiri imbere. N'ubwo nta tangazo ryemewe na Leta ya Koreya ya Ruguru riravuga ko ari we uzamusimbura, ibikorwa nk'ibi bituma abantu benshi bakeka ko ashobora kuzaba umwe mu bazakurikirana ubutegetsi bw'umuryango wa Kim.
Uyu mukobwa w'ingimbi akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamufata nk'umuganwa w'ejo hazaza, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwerekana ko ubutegetsi bwa Kim buzaguma mu muryango umwe.
N'ubwo ibintu byinshi bikiri ibanga muri Koreya ya Ruguru, amafoto ya Kim Jong Un n'umukobwa we Kim Ju Ae yakomeje gutuma Isi yose ikomeza kwibaza ku hazaza h'ubuyobozi bw'icyo gihugu.
Amafoto ya Kim Jong Un n'Umukobwa we Kim Ju Ae Yaciye Ibintu ku Mbuga Nkoranyambaga
Ifoto ya Kim Jong Un n'umukobwa we Kim Ju Ae yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026 ku kicaro cya FERWAFA hatangiye amasomo ya 'License A CAF' azamara amezi atandatu. Abatsinze bazashyikirizwa impamyabumenyi muri Nzeri uyu mwaka.
Aya masomo yatangijwe na Visi Perezida wa FERWAFA, Richard MUGISHA yitabiriwe n'abatoza batangiye aya mahugurwa ni abagabo 20 n'abagore batanu baturutse mu makipe atandukanye.
Ni ku nshuro ya mbere abagore bageze ku rwego rwa 'License A CAF' mu mateka y'umupira w'amaguru w'u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatsinzemo Chelsea FC ibitego 5-2.
Uyu mukino wa PSG isanzwe yamamaza ubukererarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, waraye ubaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 11 Werurwe 2026.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino kuri Parc des Princes.
Buragira buti 'Muri iri joro, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League kuri Parc des Prince, aho Visit Rwanda ifite ubufatanye na Paris Saint-Germain yatsinze 5-2 Chelsea FC.'
Paris Saint-Germain ikaba yamamaza Visit Rwanda muri Stade yayo ya Parc des Princes, ku myambaro y’imyitozo ndetse n’iyo bishyushyanya mbere y’umukino, ni amasezerano yasinywe muri 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.
Binyuze muri aya masezerano buri mwaka iyi kipe yohereza abakinnyi bayo kuza gusura u Rwanda aho abaheruka ari Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore aho baje muri Gashyantare uyu mwaka.
Myugariro wa Toulouse mu Bufaransa, Warren Håkon Christofer Kamanzi witezwe kuzakinira Amavubi isaha n’isaha, biracyagoranye ko yakwitabira ubutumire kuri iyi nshuro kuko hari ibyo agitekereza, bibaye byaba bitunguranye.
Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wavukiye muri Norway ku babyeyi b’abanyarwanda, yagiye yifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntibyakunda.
Muri 2022 ni bwo u Rwanda rwamuhamagaye bwa mbere ariko yanga ubwo butumire kuko yari afite icyizere ko ikipe y’igihugu ya Norway yazamutekerezaho gusa bisa n’aho bitakunze.
U Rwanda rwari runafite icyizere ko no muri iyi mikino ya 'FIFA Series’ izabera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi, ndetse amakuru anavuga ko bari banamwoherereje ubutumire (Invitation) gusa kuri iyi nshuro amahirwe menshi ni uko atazitabira.
Bivugwa ko uyu myugariro atarafata umwanzuro neza wo kuba yaza gukinira u Rwanda, akaba yarababwiye ko hari ibintu bitarajya ku murongo neza, kuza mu Mavubi kuri iyi nshuro byaba ari nk’ibitangaza.
ISIMBI kandi yamenye ko undi mukinnyi u Rwanda rwifuza, Mike Tresor Ndayishimiye wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi na we bikigoranye ariko yabwiye abantu ba hafi be ko yifuza kuba yasura u Rwanda ndetse akagira n’ibikorwa ahakorera birimo kuzamura impano z’abakiri bato, ngo nubwo atakinira u Rwanda ariko inyota rwamweretse ko rumwifuza yifuza na we kuba hari ikintu hakora ari nayo mpamvu yifuza kurusura.
Urutonde rw'imijyi 50 myiza ku Isi yo gusura mu mwaka wa 2026 rwashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru Time Out, ku bufatanye na sosiyete ikora ibijyanye n'ingendo yitwa Intrepid Travel, mu bushakashatsi bwiswe 'Best Cities of 2026.' Uru rutonde rwerekana imijyi ishishikaje kurusha iyindi ku Isi mu bijyanye n'imyidagaduro, umuco n'ubuzima bwo mu mijyi.
Mu gukora uru rutonde, abantu basaga 24,000 batuye mu mijyi itandukanye ku Isi babajijwe uko babona ubuzima bwo mu mijyi yabo n'iyindi bifuza gusura. Byongeyeho, itsinda ry'inzobere zirenga 100 zikorana na Time Out mu gusuzuma ubuzima bwo mu mijyi na zo zatanze ibitekerezo byazo kugira ngo uru rutonde rurusheho kuba rwizewe.
Abashakashatsi basesenguye amakuru ashingiye ku ngingo 44 zitandukanye, zirimo ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa, ahantu ho kwidagadurira nka pariki n'ahari icyatsi kibisi, umuco n'ubuhanzi, uburyo abaturage babana n'ubusabane buri mu mujyi, ndetse n'uko uwo mujyi ukurura urubyiruko rwo mu cyiciro cya Gen Z.
Mu mijyi yagaragaye muri uru rutonde, u Bwongereza bwagaragaje imbaraga kuko bufite imijyi myinshi iri mu myanya myiza, bigaragaza ko bukomeje kuba kimwe mu bihugu bikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi.
Ku mugabane wa Afurika, imijyi ine gusa ni yo yabashije kwinjira muri uru rutonde rw'imijyi 50 myiza ku Isi. Ibi byerekana ko n'ubwo Afurika ifite ubukerarugendo n'umuco bikomeye, hakiri umwanya munini wo guteza imbere imijyi yayo kugira ngo irusheho gukurura ba mukerarugendo mpuzamahanga.
Abasesenguzi bavuga ko uru rutonde rufasha abantu bifuza gutembera kumenya imijyi ifite ubuzima bushimishije, ibikorwa byinshi by'imyidagaduro n'umuco, ndetse n'ahantu hashobora gutanga ubunararibonye bushya ku bashyitsi. Uko imyaka igenda ishira indi igataha, imijyi itandukanye ikomeje guhatana mu guteza imbere ubuzima bwo mu mijyi kugira ngo irusheho gukurura abasuye Isi.
Imijyi 50 myiza yo gusura mu 2026: Afurika ihagarariwe n'ine
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye umukino ukomeye wa 1/8 cy'irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League, aho ikipe ya Paris Saint‑Germain yanyagiye Chelsea FC ibitego 5-2.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu kuri stade ya Parc des Princes i Paris mu Bufaransa, mu mikino ibanza ya 1/8 cy'iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'u Burayi.
PSG yatangiye umukino iri ku muvuduko mwinshi cyane, maze ku munota wa 10 gusa Bradley Barcola afungura amazamu atsinda igitego cya mbere. Ibyishimo by'abafana ba PSG byakomeje kwiyongera ubwo ku munota wa 40 Ousmane Dembélé yatsindaga igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira PSG iyoboye umukino.
Mu gice cya kabiri, Chelsea yagerageje kwisubiraho, maze Malo Gusto atsinda igitego cya mbere cy'iyi kipe ku munota wa 28, nyuma y'aho Enzo Fernández nawe atsinda icya kabiri ku munota wa 57.