Blog

  • Ibintu 3 FERWAFA yagendeyeho iha akazi Stephen Constantine washakaga kugaruka #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze kimwe ku bintu bagendeyeho baha akazi Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi ari uko yari yiteguye guhita atangira akazi kandi ashaka no kugaruka.

    Tariki 12 Werurwe 2026 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mutoza ufite inkomoko muri Chypre n’u Bwongereza, Stephen Constantine ari we ugiye gutoza u Rwanda.

    Constantine yatoranyijwe nyuma y’uko FERWAFA ishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.

    Abatoza 688 ni bo basanze bujuje ibisabwa, hakaba harakurikiyeho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

    Agitangazwa abantu ntabwo bishimiye uyu mutoza kuko iyo urebye ibyo batangaje byagendeweho atari abyujuje.

    Yongeye gushimangira ko umutoza wagombaga gutoranywa hari amateka yagombaga kuba yarakoze.

    Ati “Agomba kuba yarakoze amateka yo kwinjiza ikipe mu gikombe cy’Umugabane igihugu yatozaga cyari kirimo.”

    Ibindi bintu bagendeyeho ni ukuba uyu mutoza yaba yaragize uruhare mu gutuma igihugu kizamuka ku rutonde no kuba yahita atangira akazi.

    Ati “Umuntu watuma ikipe izamuka ku rutonde rwa FIFA no kuba yahita atangira akazi.”

    U Rwanda rukaba ruheruka umwanywa mwiza ku rutonde rwa FIFA ubwo rwatozwaga na Stephen Constantine aho rwabaye urwa 64.

    Stephen Constantine akaba yavuze ko agarutse gukora ibyo yasize adakoze.

    Ati “Ngarutse kurangiza akazi nasize ntasoje hano mu myaka 11 ishize. Sitwagiye mu Gikombe cya Afurika kuko twashinjwe kwiba (gukinisha umukinnyi ufite imyirondoro irenze umwe), ndishimye kuba ngarutse hano.”

    Shema Ngoga Fabrice kandi yavuze ko muri aba batoza 688 basabye, batoranyijemo 20 bakora ikizami cya ‘Interview’ havamo 5 nabo bakora ikindi kizami havamo batatu, muri abo batatu niho havuyemo Stephen Constantine wahawe gutoza Amavubi mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

    FERWAFA yavuze impamvu yahaye akazi Stephen Constantine

    Source : http://isimbi.rw/ibintu-3-ferwafa-yagendeyeho-iha-akazi-stephen-constantine-washakaga-kugaruka.html

  • Moses Turahirwa yasabye guhabwa igihano gisubitse #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’uwashinze inzu y’imideli Moshions, Moses Turahirwa, yasabye Urukiko Rukuru gukuraho igihano cy’igifungo yakatiwe agahabwa igihano gisubitse mu rubanza aregwamo gukoresha ibiyobyabwenge no guhindura inyandiko zemewe n’amategeko.

    Turahirwa yajuririye icyemezo cyafashwe mu 2024 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha byo gukoresha urumogi no guhindura inyandiko. Icyo gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse anacibwa ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu iburanisha ry’ubujurire ryabaye kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yabwiye urukiko ko yafashe ingamba zo kwivuza no kwiyubaka nyuma y’ibibazo byamugizeho ingaruka mu buzima bwo mu mutwe, asaba ko urukiko rwamugabanyiriza igihano kikaba gisubitswe.

    Yasobanuriye urukiko ko hari ibihe yakoresheje urumogi ari mu bihugu byemera ikoreshwa ryarwo, birimo Ubutaliyani na Kenya. Yavuze ko nyuma yaho yatangiye kwivuza kugira ngo akemure ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yari afite.

    Ku bijyanye n’icyaha cyo guhindura inyandiko, Turahirwa yavuze ko byaturutse ku ifoto ya pasiporo ye yashyize ku rubuga rwa Instagram ayihinduriyeho amakuru amwe akoresheje porogaramu yo gutunganya amafoto.

    Yavuze ko mu byo yahinduye harimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’ikimenyetso cy’igitsina, akavuga ko yabikoze mu rwego rwo gusetsa ku mbuga nkoranyambaga, atari mu rwego rwo gukoresha iyo nyandiko mu bikorwa byo kwiyoberanya.

    Ati 'Iyo foto nayihinduye kugira ngo nyishyire ku mbuga nkoranyambaga gusa, ntabwo yigeze ikoreshwa mu bikorwa byemewe n’amategeko.'

    Umwunganira mu mategeko yasabye urukiko kuzirikana ko Turahirwa ari mu gahunda yo kuvurwa ndetse ko umuryango we witeguye kumushyigikira muri urwo rugendo, bityo igihano gisubitse kikamufasha gukomeza kwivuza mu kigo ngororamuco.

    Icyakora, Ubushinjacyaha bwamaganye iki cyifuzo buvuga ko ibikorwa bya Turahirwa bigaragaza imyitwarire yagiye isubiramo ibyaha, bityo busaba urukiko gutesha agaciro ubujurire bwe rukemeza icyemezo cyafashwe mbere.

    Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwe ku wa 31 Werurwe 2026.

    Turahirwa Moses yasabye ko igifungo yahawe cyasubikwa

    Source : http://isimbi.rw/moses-turahirwa-yasabye-guhabwa-igihano-gisubitse.html

  • Adel Amrouche yaratureze – FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yemeje ko uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche yamaze kubarega muri FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukandana na Adel Amrouche.

    Shema Fabrice akaba yemeje ko uyu mutoza ukomoka muri Algeria yamaze gutanga ikirego muri FIFA.

    Ati “Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko. Twakurikiranye buri kimwe kugira ngo tumwirukane.”

    “Icyo mugomba kumenya ntabwo twamwirukanye kubera umusaruro, ahubwo hari ibindi bintu biri mu masezerano atakurikije, ibyo bintu uko ari bitatu ntabwo ndibujye mu byo uko urubanza ruteye ariko ibyo yavuga byose dufite ibimenyetso.”

    Yavuze ko bafite icyizere ko uru rubanza rukiri mu Rukiko rw’Ibanze rwa FIFA bazarutsinda.

    Kimwe mu bivugwa FERWAFA itishimiye ni uburyo uyu mugabo igihe kinini aba atari mu Rwanda ahubwo aba yigendeye akagaruka aje guhamagara ikipe y’Igihugu, mu gihe yakabaye ahari ngo anakurikirane abakinnyi.

    Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe mu gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

    Ibyo byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C yasanze ruyoboye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Adel Amrouche yareze FERWAFA kumwirukana binyuranyije n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/adel-amrouche-yaratureze-ferwafa.html

  • Kwizera Olivier yateje impaka perezida wa FERWAFA amwongera ku rutonde umutoza aramwanga, amasura mashya mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier atagaragaye mu bakinnyi bahamagawe kuzakina imikino ya FIFA Series, itangazamakuru rikamugarukaho cyane, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yasabye ko yongerwaho ariko umutoza mukuru, Stephen Constantine arabyanga.

    U Rwanda rukaba ruzakira Imikino ya gicuti mpuzamahanga y’ibihugu izwi nka ‘FIFA Series’ guhera tariki 26-30 Werurwe 2026.

    Umutoza Stephen Constantine na Nshimiyimana Eric bahamagaye abakinnyi azifashisha muri iyi mikino aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Kenya, Estonia na Grenada.

    Ni urutonde rwiganjemo amasura mashya nka Johan Marvin Kury wari wahamagawe muri 2024 ariko ntiyakina kubera kubera imvune.

    Hari kandi umunyezamu wa Neuchâtel Xamax FCS, Hugo Bigirimana, rutahizamu wa Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickles na we wigeze guhamagarwa ariko ahita avunika.

    Uru rutonde kandi ntabwo rwagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier uhagaze neza aho umutoza Eric Nshimiyimana yavuze ko bigendanye n’uko ahagaze muri iyi minsi cyane cyane ngo atajya arangiza umukino aticaye hasi ngo bamuvure kandi bigatwara umwanya munini.

    Itangazamakuru ryakomeje kugaragaza ko bitaba bikwiye kumusiga maze Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko bagiye kumwingeramo maze umutoza akamureba akaba ari we ufata umwanzuro.

    Umutoza mukuru, Stephen Constantine yahise avuga ko bitashoboka abahamagawe ari abo ntawiyongeraho.

    Mu bakinnyi bagarutse mu Mavubi bari bamaze igihe badahamagarwa barimo na Byiringiro Lague wa Police FC.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu: Hakizimana Adolphe(APR FC),Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Hugo Bigirimana (Neuchâtel Xamax FCS), Niyongira Patience (Police FC)

    Ba myugariro: Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC) Imanishimwe Emmanuel (ARL Limassol), Mutsinzi Ange (Zira FK), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion) na Uwumukiza Obedi (Rayon Sports)

    Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad (CS Constantine), Ruboneka Jean Bosco (APRFC), Mugisha Bonheur (Al Masry), Sven Kalisa, Muhire Kevin (Jamus), Uwineze Rene (Kiyovu Sports) na Samuel Gueulette (RAAL LA Louvière)

    Ba rutahizamu: Mickels Joy Slayd (FK Karvan), Ndayishimiye Matteo(KVC Wlrijk), Sahabo Hakim (AEK Athene), Kwizera Jojea (Island Rhode), Mugisha Gilbert (APR FC), Byiringiro Lague (Police FC), Niyo David, Nshuti Innocent (Al Wafq Ajdabia), Joy-Lance Mickles (Saba Baku) na Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Lerroy Jacques (Zira FC)

    Kwizera Olivier yateje impaka yongerwa ku rutonde na perezida wa FERWAFA umutoza aramwanga

    Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yateje-impaka-perezida-wa-ferwafa-amwongera-ku-rutonde-umutoza.html

  • Nyina wa Hamisa Mobetto yahakanye ibyo gutandukana n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Nyina w’umunyamideli akaba n’umucuruzi w’Umutanzaniyakazi Hamisa Mobetto, witwa Shufaa Lutigunga, yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we.

    Shufaa Lutigunga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari yitabiriye ubukwe bw’umunyamideli w’icyamamare Gigy Money bwabaye ku wa 14 Werurwe 2026.

    Shufaa yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bibaza ku mubano we n’umugabo we, kandi nta na rimwe yigeze atangaza ko atakiri mu rushako.

    Yagize ati 'Kuki mumbaza nk’aho ntashatse? Ni kangahe nshobora gushaka? Ni ryari navuze ko ntakiri mu rushako?'

    Yakomeje avuga ko ibibazo nk’ibi bidafite ishingiro, anibaza niba hari abategereje ko azajya atangaza buri kintu cyose cy’ubuzima bwe bwite ku mugaragaro.

    Ati 'Ese mwifuzaga ko nshaka maze nkabahamagara umwe ku wundi mbamenyesha ko nashatse?'

    Shufaa yavuze ko uburyo abantu bakomeje kubaza ibijyanye n’urugo rwe bumutera impungenge, kuko asa n’aho hari abifuriza ko urushako rwe rwarangira.

    Yagize ati 'Uko mubimbaza bisa nk’aho hari abari gusengera ko urushako rwanjye rwasenyuka.'

    Yakomeje asobanura ko yemye mu rushako kandi ko nta na rimwe yigeze yibona nk’umugore udafite umugabo, ashimangira ko ayo makuru akwirakwira ari ibihuha bidafite ishingiro.

    Yanagarutse ku bantu bamwe bamunenga ko adakunda gushyira amafoto y’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ari icyemezo yafashe abigambiriye kugira ngo arinde ubuzima bwite bw’umuryango we.

    Ku rundi ruhande, muri ubu bukwe bwabereye i Dar es Salaam, Hamisa Mobetto na we yahaye ubutumwa bwuje urukundo Gigy Money wari umaze kurushinga n’umuhanzi uri kuzamuka Licky Tones.

    Hamisa Mobetto yasabye Gigy Money kwitwara neza mu rugo rwe rushya, amwibutsa ko ubuzima bw’urushako bugira ibyiza n’ibibazo ariko bisaba kubyitwaramo ubushishozi.

    Nyina wa Hamisa Mobetto yahakanye ibyo gutandukana n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/nyina-wa-hamisa-mobetto-yahakanye-ibyo-gutandukana-n-umugabo-we.html

  • APR BBC yatsinze REG BBC ikomeza kuyobora Shampiyona #rwanda #RwOT

    APR BBC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 79-66.

    Hari mu mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026 muri Petit Stade i Remera.

    Ni umukino wa mbere APR BBC yari igiye gukina nyuma yo gutangaza ko itazitabira BAL 2026 aho yasimbujwe RSSB Tigers, benshi bashakaga kureba imyitwarire yayo.

    Ibifashijwemo n’abakinnyi nka Craig Randal, APR BBC yegukanye agace ka mbere ku manota 36-14 ya REG BBC.

    APR BBC ntabwo yahiriwe n’agace ka kabiri aho banakoze amakosa menshi cyane bituma abakinnyi nka Teafale Lenard Jr, Mukama Jean Victor na Mangok Mayhiang bagira amakosa atatu, bivuze baburaga amosa abiri bakuzuza.

    Uku gukina mabi byatumye batsinda amanota 6 gusa mu REG BBC yatsinze 12. Bagiye kuruhuka APR BBC ifite 42-26.

    APR BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu ndetse na REG BBC bituma karangira APR BBC ifite 58-43.

    Amakipe yombi yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka nyuma, REG BBC ishaka kugabanya ikinyuranyo na APR BBC ishaka kukirinda. Umukino warangiye ku ntsinzi ya APR BBC y’amanota 79-66.

    APR BBC ikaba ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 15, ikaba imaze gukina imikino 8 itsindwamo umwe gusa ni mu gihe REG BBC ari iya kabiri n’amanota 13 mu mikino 8 yatsinzwemo 3.

    Source : http://isimbi.rw/apr-bbc-yatsinze-reg-bbc-ikomeza-kuyobora-shampiyona.html

  • Chris Hoza n’umugabo we bakoreye ubukwe muri Ambasade basezeranywa na Ambasaderi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bamenyekanye mu kubaka umubiri (bodybuilding), Hirana Clement na Ganumuhoza Christine uzwi nka Chris Hoza, basezeraniye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

    Ni umuhango wabaye tariki ya 13 Werurwe 2026 ubera mu Bufaransa aho aba bombi baba, ni muri gahunda yo gukangurira urubyiruko ruba hanze y’u Rwanda kuba rwasezeranira muri Ambasade.

    Clement yabwiye ISIMBI ati “Hari ubufasha (promotion) bwo gukangurira urubyiruko ruba hanze y’u Rwanda kuba rwasezeranira muri Ambasade y’u Rwanda aho iherereye ku Isi hose, ni uko natwe byagenze.”

    Yakomeje avuga ko yishimiye cyane umukunzi we kandi amwizera. Ati “Ni byiza cyane ndumva nizeye umufasha wanjye.”

    Aba bombi bakaba barazeranyijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François.

    Hirana Clement akaba muri 2021 yarakoze amateka ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding) yabereye muri Espagne aho yabaye uwa cyenda.

    Umugore we Chris Hoza, na we azwiho cyane gukora siporo no guterura, uretse ibi uyu mukobwa wavukiye i Huye akaba anakora ‘content’ cyane cyane zigisha abagore uko bashobora kwitwara bakagira ubuzima bwiza.

    Clement yarahiriye kuzabana akaramata na Hoza

    Hoza Chris na we yarahuriye ko Clement amubera umugabo

    Chris asinyira ibyo yari amaze kurahirira imbere y’amategeko

    Hoza nta gushidikanya yashyize umukino ku ndahiro yari amaze gukora

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François (ubanza iburyo) ni we wabasezeranyije

    Inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira

    Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi

    Source : http://isimbi.rw/chris-hoza-n-umugabo-we-bakoreye-ubukwe-muri-ambasade-basezeranywa-na.html

  • Baranyangije bancamo ibice gusa Sinkeneye impuwe zanyu – Shaddyboo yateguje inkuru idasanzwe #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateguje ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe, uburyo yageze ahantu akibura burundu ubu akaba arimo arimo arwana no gukira ibikomere Isi n’abantu bamuteye.

    Shaddyboo ukunzwe n’abatari bake, amaze iminsi agaragaza ko mu minsi yashize yahuye n’ibibazo bikomeye.

    Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko afite inkuru amaranye imyaka n’imyaka abana nazo muri we ariko akaba abona igihe kigeze ngo atobore avuge.

    Shaddyboo ufatwa nk’Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko ataritegura neza ariko vuba byose bizaba byarangiye.

    Ati “Ese naba niteguye neza? Ntabwo ari byo. Ukuri ni uko nkirimo kwiyubaka, ndacyarimo gukira, ndacyarimo kwiga guhumekera mu buzima bwari bunyishe. Gusa gukira rimwe na rimwe ntibitegereza igihe cya nyacyo, rimwe na rimwe hari igihe bihera rwagati mu nkubi y’umuyaga.”

    Yakomeje avuga ko azatangira avuga agace kamwe ku kandi ubwo azaba arimo avuga inkuru ye.

    Uyu mugore w’abana babiri, yavuze ko Isi itigeze imubanira ndetse n’abantu baramusonga.

    Ati “Isi ntabwo yigeze imfata neza buri gihe. Mu by’ukuri yamenaguye ibice byanjye, abantu biba uko. Birenze uko mwe mushobora kubyiyumvisha.”

    Aha niho yahise avuga ko mu minsi yashize yaburiye mu buribwe bukomeye kugeza aho na we atari akimenya.

    Ati “Mu gihe kinini naburiye mu buribwe, ngerageza kuba ahantu ntashoboraga kuba nanjye ubwanjye nakwimenya.”

    “Rimwe na rimwe iyo ubuzima bugoye, abantu barahunga bakihunga, bamwe bakihisha mu guceceka, abandi bakabaho mu bwoba… abandi bo bakihisha mu nzoga.”

    Mbabazi Chadia yavuze ko yasanze mu nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ho abantu bagenda biburira gake gake.

    Ati “Mwese muzi uburyo nanywagamo, ariko uyu munsi hari ikintu numva; rimwe na rimwe ntabwo inzoga ari izo kwishimisha gusa ahubwo rimwe na rimwe ni ahantu abantu bagenda biburira gake gake.”

    Avuga ko habuze gato ngo yibagirwe uwo yari we, gusa ngo muri we hari ikintu cyanze gupfa.

    Ati “Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we. Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa. Narwanye no gukira n’ubu ndacyarwana nabyo kuko gukira ni urugendo.”

    Akaba yarafashe umwanzuro ko Isi yagerageje kumurangiza ari yo we agomba kubakamo Isi azabamo, ngo igihe azaba amaze gukira azaza nta we agamije kwangiza.

    Ati “Nafashe umwanzuro ko niba Isi navukiyemo yaragerageje kundangiza, ni yo nzubakamo Isi yanjye. Aho nshobora guhumekera, aho nshobora kuba nta bwoba, aho urukundo rutangira nikunda ubwanjye.”

    “Umunsi umwe, igihe nzaba namaze kwiyubaka, nzagaruka ariko ntaje kugira uwo nangiza ahubwo nje gufasha.”

    Yasoje ubutumwa bwe abwira abantu ko atavuze ibi kugira ngo bamugirire impuhwe.

    Ati “Reka ngire ikintu nshyiraho umucyo, ntabwo ndimo kubabwira ibi ku bw’impuhwe. Sinkeneye impuhwe zanyu kubera ko uyu munsi, nyuma ya byose ndishimye kandi ikirenze kuri byo, ndibohoye.”

    Yasabye abantu bifuza kumenya uwo ari we wa nyawe kwihangana kuko ibintu byose atabivuga uyu munsi cyane ko na Netflix igenda isohora ibice (episodes) gake gake.

    Shaddyboo yavuze ko agiye gushyira hanze inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe

    Ngo yageze igihe na we aribura neza

    Mbabazi Chadia ngo aracyarimo gukira ibikomere Isi n’abantu bamuteye

    Isi yamwangije ni yo arimo kuremamo Isi azabamo

    Shaddyboo yavuze ko kuvuga ibi adakeneye impuhwe z’abantu

    Source : http://isimbi.rw/baranyangije-bancamo-ibice-gusa-sinkeneye-impuwe-zanyu-shaddyboo-yateguje.html

  • Dauda yashimiye ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Seidu Yussif Dauda yashimiye abafana n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukora buri kimwe kugira ngo bitware neza.

    Ni nyuma yo gutsinda Musanze FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Ni umukino Dauda yari yagarutse mu bandi nyuma y’iminsi 18 ari mu bihano kubera imyitwarire mibi.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Dauda yavuze ko yishimiye bikomeye kuba yagarutse mu bandi kandi bakabona intsinzi.

    Ati “Nishimiye kuba nagarutse tugatsinda. Ndashimira buri umwe, ndashimira abafana, nkashimira cyane ubuyobozi bw’ikipe bukora buri kimwe.”

    Yakomeje asabira umugisha buri umwe ubasengera ngo bitware neza “Imana ihe umugisha buri umwe wese udengera ngo twitware neza.”

    Agaruka ku kuba abona iki gikombe cya Shampiyona ya 2025-26 bazagitwara, yagize ati “Si ku bw’imbaraga zacu ahubwo ni kubushake bw’Imana, birashoboka cyane.”

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma y’umunsi wa 24 n’amanota 46, Al Hilal SC ifite 45, Al Merrikh ikagira 44.

    Dauda yashimiye kugaruka avuye mu bihano bakanatsinda

    Source : http://isimbi.rw/dauda-yashimiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc.html

  • Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’umutoza Bruno Ferry #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro w’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Rayon Sports irimo gushaka uburyo bushoboka bwose ngo ibe yatandukana na Bruno Ferry.

    Uyu mutoza w’umufaransa akaba yarageze muri Rayon Sports mu Kuboza 2025 aho yasinye amezi 6 ari umutoza mukuru wa Gikundiro.

    Bruno waje asimbura Afhamia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi butishimiye umusaruro bigendanye n’abakinnyi afite.

    Bivugwa ko hari abakinnyi akinisha yanze gukura mu kibuga bo babona nubwo ari we wabaguze batakabaye bakina, kuko nk’ubuyobozi ntibwumva uburyo umukinnyi nka Yannick Bangala ajya mu kibuga Likau Faustin Kitoko akicara, ukuntu umukinnyi nka Youssou Diagne atajya akinishwa n’ibindi, akaba yaragiriwe inama ariko akaba yaranze kumva.

    Iyi kipe yifuza kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona, ngo ishobora gukomeza kurebera ikazisanga yabuze intama n’ibyuma.

    Bruno Ferry umaze amezi 3, bivugwa ko ubuyobozi burimo gushaka amafaranga ku buryo bahita bamwishyura amezi 3 asigaye bakaba batandukana.

    Amahirwe menshi ni uko aka karuhuko kagiye gufatwa kubera ikipe y’igihugu igiye kujya mu mikino ya FIFA Series gashobora kuzarangira atakiri umutoza wa Rayon Sports.

    Mu musaruro mbumbe (amarushanwa yose) amaze gutoza Rayon Sports imikino 16 aho yatsinzemo 6 anganya 7 atsindwa 3.

    Muri shampiyona ari ku mwanya wa 4 n’amanota 38 ku rutonde ruyobowe na APR FC n’amanota 46.

    Bruno Ferry ashobora gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-mu-nzira-zo-gutandukana-n-umutoza-bruno-ferry.html