Blog

  • Ibyamamare bigiye guhurira i Huye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Huye hategerejwe iserukiramuco ry’ubuhanzi ryiswe Siga Arts Festival riteganyijwe kumara iminsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026, rikazahuriza hamwe abahanzi batandukanye n’abakunzi b’imyidagaduro.

    Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe na sosiyete Siga Rwanda yashinzwe n’umusizi Rumaga Junior.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu musizi yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda no kubuha urubuga rugera ku baturage benshi.

    Rumaga yavuze ko bahisemo gutangiriza iri serukiramuco i Huye kubera amateka akomeye aka karere gafite mu muco n’amateka by’u Rwanda.

    Yagize ati 'Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya ritangirira. Turashaka ko ubuhanzi butagarukira mu nzu z’imyidagaduro gusa, ahubwo bukagera mu baturage bose.'

    Mu bahanzi bategerejwe gususurutsa abazaryitabira harimo Massamba Intore, Riderman, Element Eleeeh, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Mani Martin, Christopher Muneza, Kevin Kade, Bwiza, Rusine Patrick na Jules Sentore n’abandi benshi.

    Ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco hazabaho urugendo ruzahagurukira i Kigali rugana i Huye, aho abazaryitabira bazajya bahagarara ahantu hatandukanye biga amateka n’umuco by’u Rwanda ari na ko basusurutswa n’abahanzi.

    Ku wa 20 Werurwe hateganyijwe igikorwa cyiswe 'Intambwe ya Nyirarumaga', kigamije kuzirikana no gushimira uruhare rw’abagore mu buhanzi, mu muco no mu iterambere ry’igihugu, cyane ko ukwezi kwa Werurwe kwahariwe kuzirikana abagore.

    Abazitabira iri serukiramuco bazanasura Umusozi wa Kiruri Hill uherutse guhabwa Rumaga Junior kugira ngo awubyaze umusaruro mu bikorwa by’ubuhanzi n’ubukerarugendo.

    Umunsi wa nyuma, ku wa 21 Werurwe 2026, hazaba igitaramo gikomeye kizasoza iri serukiramuco kikazabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

    Huye hagiye guhurira iserukiramuco rizahuza ibyamamare

    Source : http://isimbi.rw/ibyamamare-bigiye-guhurira-i-huye.html

  • Rutahizamu Mike Trésor wifuzwa n’u Rwanda agiye kuza i Kigali #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Burnley mu Bwongereza wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndayishimiye Mike Trésor ategerejwe i Kigali aho azaba aje gusura u Rwanda.

    Uyu rutahizamu umaze igihe wifuzwa n’u Rwanda ariko akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, gusa yahamagawe rimwe ntibongeye kumuhamagara hakaba hari amahirwe ko yazakinira u Rwanda.

    U Rwanda rukaba ruri mu biganiro n’uyu mukinnyi ngo abe yaza kurukinira ariko ibiganiro bikaba bitararangira ahubwo murumuna we Ndayishimiye Matteo ukinira KVC Wilrijk yo mu Bubiligi we yarahamagawe.

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuze ko Mike Trésor azaza mu Rwanda kureba murumuna we mu mikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda guhera tariki ya 26 Werurwe 2026.

    Mike Trésor akaba atazaza mu Rwanda wenyine ahubwo azazana na nyina aho bazaba baje gutembera no kureba u Rwanda, ibi bishobora kuzagira ingaruka ku biganiro u Rwanda rurimo kugirana n’uyu mukinnyi.

    Ati 'Hari murumuna wa Trésor, umuntu w’icyitegererezo kuri we ni mukuru we Mike Trésor, yaradusabye aratubwira ngo we na mama we byibuze baza bakanareba n’u Rwanda? Bakareba n’ukuntu FIFA Series iteguwe, bakanareba n’Amavubi?'

    'Nabo turacyari mu biganiro bigeze kure nubwo muri iyi FIFA Series bitabashije gukunda ariko turibaza naza akareba n’u Rwanda ukuntu babafata neza, akareba murumuna we akina, na we azavuga ngo reka nanjye nzagusange ubutaha, twizera kuzagira Mike Trésor mu mikino iri imbere, gusa kuri iyi nshuro azaza aherekeje murumuna we.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mike Trésor na we yifuzaga kuza gusura u Rwanda akareba igihugu cyimwifuza ko yagikinira ndetse akaba anatekereza ko nubwo atakinira u Rwanda ariko akaba yahagira n’ibikorwa byafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato.

    Mike Tresor agiye kuza mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-mike-tresor-wifuzwa-n-u-rwanda-agiye-kuza-i-kigali.html

  • Ese harabaho remontada idasanzwe, nyuma y'uko amakipe akomeye yagiye akubitwa umufiririzo #rwanda #RwOT

    Mu marushanwa akomeye ya UEFA Champions League, ibintu birarushaho gufata indi ntera aho amakipe akomeye arimo guhatanira itike ya ¼ cy'irangiza. Icyibazwa na benshi ni uko niba dushobora kongera kubona 'remontada' zitangaje cyangwa niba ibyavuye mu mikino ibanza byamaze gutanga icyerekezo.

    Ku ruhande rwa Real Madrid, bafite amahirwe akomeye nyuma yo gutsinda ibitego 3-0 Manchester City. Iyi kipe izwiho amateka yo gukora ibitangaza muri iri rushanwa, ndetse abafana bayo bizeye ko izakomeza kwitwara neza, cyane cyane iri imbere y'abafana bayo. Ariko ntibivuze ko Manchester City yamaze gusezererwa, kuko nayo ifite abakinnyi bashobora guhindura umukino mu kanya gato.

    Ku rundi ruhande, Paris Saint-Germain iri imbere ya Chelsea n'ibitego 5-2, ibintu bituma benshi batekereza ko amahirwe ya Chelsea ari make cyane. Nubwo bimeze bityo, umupira w'amaguru ntugira iherezo, cyane cyane iyo ugeze ku rwego nk'uru rwa Champions League. Chelsea ishobora gutungurana igakora remontada, n'ubwo bizasaba imbaraga nyinshi n'ubwitange budasanzwe.

    Mu mateka y'iri rushanwa, twabonye amakipe akora ibitangaza, aho ibitego byinshi byishyurwa mu mikino yo kwishyura. Ibi bituma abafana bagira icyizere ko n'ubu hashobora kubaho ibindi bitangaza.

    Ese tuzabona amateka mashya yandikwa, cyangwa se amakipe afite amahirwe azakomereza aho ageze? Ibisubizo byose biramenyekana mu kibuga, aho buri kipe iraharanira kugera kure hashoboka.

    Ese harabaho remontada idasanzwe, nyuma y'uko amakipe akomeye yagiye akubitwa umufiririzo

    Source : https://kasukumedia.com/ese-harabaho-remontada-idasanzwe-nyuma-yuko-amakipe-akomeye-yagiye-akubitwa-umufiririzo/

  • Gushobora no kudashoboka? Kwizera Olivier koko yibera mu Isi ye? Ni cyo azira? #rwanda #RwOT

    Ubu impaka ni zose, bamwe baribaza impamvu umunyezamu Kwizera Olivier atahamagawe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu izakina imikino ya gicuti ya 'FIAFA Series’ kandi ari umwe mu banyezamu bakina kandi bahagaze neza.

    Ejo hashize ni bwo hahamagawe urutonde rw’abakinnyi 31 bazifashishwa muri iyi mikino ntabwo hagaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports umwe mu bahagaze neza uyu munsi.

    Eric Nshimiyimana, umutoza wungirije akaba yabwiye itangazamakuru ko impamvu yasizwe ari uko adahagaze neza kuko nubwo afatira Rayon Sports ariko inshuro nyinshi iyo agonganye n’umukinnyi gato ahita agwa bakajya kumuvura kandi bikaba inshuro nyinshi.

    Ibi ntabwo itangazamakuru ryabyemeye rikomeza kugaragaza ko yagakwiye guhamagarwa, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yahise avuga ko bagiye kumuha umwanya maze umutoza akazamureba na we.

    Umutoza mukuru Stephen Constantine yahise abyamaganira kure avuga ko 'Sinjye wahamagaye ni Eric wahamagaye, rero abo yahamagaye ni abo. Buri wese hano afite umukinnyi yakongeramo rero, urumva buri umwe amuvuze ntabwo twava hano.'

    Kwizera Olivier arazira iki?

    Nta muntu ushidikanya ku mpano ya Kwizera Olivier, gusa amakuru ISIMBI yagerageje gushakisha ni uko uyu mukinnyi bimwe mu byo azira harimo n’ibyo hanze y’ikibuga.

    Kimwe mu bintu ISIMBI yamenye ni uko ubwo aheruka mu ikipe y’igihugu Amavubi mu Gushyingo 2025 yagaragaweho n’imyitwarire itari myiza ari nayo mpamvu atigeze akinishwa umukino n’umwe wa gishuti.

    Ikindi amakuru avuga ko abatoza bagerageje gushakisha amakuru basanga ari umukinnyi wibera mu Isi ye, nta kintu na kimwe yitaho ku buryo no muri Rayon Sports bashyizeho umuntu ugomba kumumenyesha gahunda zose.

    Bivugwa ko hari umuntu bahorana umunsi ku munsi w’inshuti ye umubwira igihe cy’imyitozo, imyenda bari bukoreshe, aho umwiherero ubera, igihe cy’umukino n’ibindi ibi abatoza bakaba barasanze bishobora kugorana kubona umuntu umukurikirana muri ubwo buryo.

    Mu busesenguzi bakoze kandi ni uko basanze uko guhora aryama mu mukino biterwa n’imiterere y’umubiri we aho ananutse cyane bituma buri uko aguye ahita ababara kubera ko umubiri we udafite inyama nyinshi ku buryo buri kantu kabaye biba bimeze nk’aho ari amagufa gusa, ikirenze kuri ibyo ngo ntabwo akunda kurya yarabyanze.

    Hejuru y’ibyo abatoza banagize impungenge ku mikinire ye, ni umunyezamu ukunda gukinisha amaguru cyane, agacenga bituma akora amakosa cyane ku buryo hari n’imipira bajya bamwambura bishobora no gutuma yatsindisha ikipe.

    Kwizera Olivier ntabwo yahamagawe biteza impaka nyinshi

    Source : http://isimbi.rw/gushobora-no-kudashoboka-kwizera-olivier-koko-yibera-mu-isi-ye-ni-cyo-azira.html

  • Muhanga: Umugore arasaba ubutabera, nyuma yo kwamburwa urugo yubatse #rwanda #RwOT

    Mu mudugudu wa Matsinsi, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, umugore ari mu gahinda gakomeye, nyuma yo kwirukanwa mu nzu yubatse mu isambu yari asangiye n'umugabo we, amusiga mu buzima bugoye bwo kubaho asembera.

    Uyu mugore avuga ko ubuzima bwe bwahindutse akarushywa, nyuma y'imyaka myinshi atotezwa n'uwo bashakanye, amuziza ko batigeze babyarana. Ibi byatumye urugo rwabo rurangwa n'amakimbirane n'agahinda gakomeye, aho yakomeje kwihanganira ibibazo byose yizeye ko bizashira.

    Mu buhamya bwe, yagaragaje ko yagize uruhare runini mu kubaka iyo nzu, kuko yatanze imbaraga ze n'umutungo yari afite, agurisha byinshi mu byo yari yarizigamiye kugira ngo bubake urugo ruzabafasha kubaho neza nk'umuryango. Icyakora, ibintu byaje guhindura isura ubwo umugabo we yafashe icyemezo cyo kugurisha iyo sambu n'inzu bubatsemo atabimumenyesheje.

    Nyuma yo kugurishwa k'uwo mutungo, uyu mugore yahise yirukanwa mu rugo, asigara nta hantu afite ho kuba ndetse nta n'undi mutungo asigaranye. Kuri ubu, avuga ko imibereho ye igoye cyane kuko abayeho asaba ubufasha, ibintu atatekerezaga ko byamugeraho nyuma yo gushora imbaraga ze mu kubaka urugo.

    Arasaba ubuyobozi n'inzego zibishinzwe kumurenganura, agahabwa ubutabera ku mutungo yagizemo uruhare kubaka no ku burenganzira bwe nk'umugore washakanye byemewe n'amategeko. Avuga ko akeneye ko ikibazo cye gikemurwa mu buryo buboneye, kugira ngo abashe kongera kubona ubuzima bwiza n'icyizere cy'ejo hazaza.

    Umugore w'i Muhanga arasaba ubutabera, nyuma yo kwamburwa urugo yubatse

    Source : https://kasukumedia.com/12611-2/

  • Abatuye Rukoko mu Manegeka barasaba ko bakwimurwa byihuse #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rukoko, ubarizwa mu Kagari ka Gihira, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, barasaba ubuyobozi kubafasha kwimurwa byihuse, nyuma yo kubona ko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye. Ibi babitangaje mu gihe bavuga ko hatangiye kugaragara ibimenyetso by'inkangu, birimo gucikagurika kw'itaka no gusenyuka kw'ahantu hatandukanye hafi y'ingo zabo.

    Aba baturage bavuga ko bamaze iminsi babona ibimenyetso biteye impungenge, birimo imvura nyinshi igwa igatuma ubutaka bworoha cyane, bikaba byaratumye habaho gucikamo ibice by'ahantu hatandukanye. Bemeza ko hari n'inzu zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaduka, ibintu bavuga ko bishobora guteza impanuka zikomeye mu gihe nta gikozwe.

    Umwe mu baturage yavuze ko babayeho mu bwoba bukomeye, kuko buri gihe iyo imvura iguye bibatera impungenge z'uko inkangu ishobora kubatwara. Ati: 'Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha tukimurwa tukajyanwa ahantu hatekanye, kuko ubuzima bwacu buri mu kaga.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwatangaje ko iki kibazo bakizi kandi ko hari ingamba zirimo gutegurwa kugira ngo harebwe uburyo abaturage bagira ubufasha bukenewe. Banasaba abaturage gukomeza kwitwararika no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibimenyetso byongera gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Iki kibazo cyaje kiyongera ku bindi bijyanye n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, aho imvura nyinshi ikomeje guteza inkangu n'imyuzure mu bice bitandukanye by'igihugu, cyane cyane mu Turere two mu Burengerazuba.

    Abatuye Rukoko mu Manegeka barasaba ko bakwimurwa byihuse

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-rukoko-mu-manegeka-barasaba-ko-bakwimurwa-byihuse/

  • 'Nirukanwe muri korali banziza ko nta mpano mfite' – Chance wa Ben mu ntangiriro ye y'ubuhanzi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Mbanza Chance, umwe mu bagize itsinda rizwi nka Ben na Chance, yagarutse ku ntangiriro z'urugendo rwe mu muziki, agaragaza ko rutari rworoshye nk'uko benshi babyibwira uyu munsi. Yavuze ko mu gihe yatangiraga kuririmba, yahuye n'imbogamizi zikomeye zirimo no kwirukanwa muri korali yaririmbyemo bwa mbere.

    Ibi Chance yabivuze ari kumwe n'umugabo we Ben, ubwo bitabiraga igitaramo cya Gen-Z Comedy gisanzwe kibera muri Camp Kigali, mu gice cyiswe nka 'Meet Me Tonight'. Mu kiganiro bagiranye n'abitabiriye icyo gitaramo, Chance yasobanuye ko igihe yatangiraga, ubuhanzi bwe mu kuririmba butari buhamye, bituma bamwe batamubonamo impano ihagije.

    Yagize ati, hari igihe yigeze kubwirwa ko atazigera aba umuririmbyi mwiza, ndetse aza no gukurwa muri korali kubera iyo mpamvu. Icyakora, aho gucika intege, yahisemo gukomeza gushakisha impano yari afite, maze aza gusanga kubyina ari byo bimubereye.

    Chance yavuze ko iyo ntambwe yo kumenya impano ye nyakuri yamufashije kongera kwiyubaka no gutinyuka kugaruka mu muziki afite icyizere. Uyu munsi, we na Ben bamaze kuba bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ibintu agaragaza ko byaturutse ku kwihangana no kutareka inzozi zabo zipfa.

    Yasoje ashishikariza urubyiruko kudacika intege igihe bahuye n'ibigeragezo, kuko hari igihe gutsindwa biba intangiriro yo kuvumbura impano nyayo umuntu yihishemo.

    'Nirukanwe muri korali banziza ko nta mpano mfite' — Chance wa Ben mu ntangiriro ye nk'umuhanzi

    Source : https://kasukumedia.com/nirukanwe-muri-korali-banziza-ko-nta-mpano-mfite-chance-wa-ben-mu-ntangiriro-ye-yubuhanzi/

  • Gufungwa byatumye ntekereza ku kurongora – Muchoma #rwanda #RwOT

    Muchoma yahishuye ko iminsi aherutse kumara muri gereza yamuhaye umwanya wo gutekereza cyane ku buzima bwe bwite, by’umwihariko ku bijyanye no kubaka umuryango.

    Umuhanzi Nizeyimana Didier uzwi ku izina rya Muchoma yavuze ko igihe yari afunze cyatumye asubiza amaso inyuma agatekereza ku mubano afitanye n’umukunzi we, ndetse atangira gutekereza ku gufata icyemezo cyo kurushinga.

    Uyu muhanzi yavuze ko mbere atatekerezaga vuba ku gushaka, kuko yabonaga ari icyemezo kigomba gufatwa umuntu amaze imyaka myinshi yishimira ubuzima.

    Yagize ati 'Hari ukuntu najyaga mbwira abavandimwe banjye ko umusore atagomba gushaka atarageza nk’imyaka 35, amaze kwishimira ubuzima ndetse yarabonye abakobwa benshi. Ariko ubu imyumvire yarahindutse, kuko ntituzi ibizaba ejo.'

    Muchoma yavuze ko ubuzima yanyuzemo mu minsi ishize bwamwigishije ko gutinza icyemezo cyo kubaka urugo bishobora kugira ingaruka ku mubano w’abakundana.

    Yasobanuye ko iyo umusore akomeza gusubika icyemezo cyo kurushinga, bishobora gutuma umukobwa bakundana atakimushyigikira uko bikwiye mu bihe bikomeye.

    Ati 'Iyo umusore akomeza gutinza gufata icyemezo cyo kurushinga, we aba yumva nta kibazo. Ariko iyo ugeze mu bihe bikomeye nk’ibyo nanyuzemo, ubona ko n’uwari umukunzi wawe ashobora kugushyigikira mu buryo budahagije kuko ari byo wamuteyemo.'

    Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Seuvre', avuga ko ari imwe mu mishinga mishya ari gukora mu muziki nyuma y’ibihe bikomeye aherutse kunyuramo.

    Mu cyumweru gishize, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Muchoma hamwe na bagenzi be barimo Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma barekurwa bagakurikiranwa badafunze.

    Aba bose bareganwa na Barafinda Sekikubo Fred ku byaha bifitanye isano no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha banyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube.

    Muchoma yavuze ko iminsi yamaze afunzwe byatumye atekereza ku kuba yashinga urugo

    Source : http://isimbi.rw/gufungwa-byatumye-ntekereza-ku-kurongora-muchoma.html

  • Rayon Sports na Al Merrikh rwabuze gica (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yanganyije na Al Merrikh SC mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025-2026.

    Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni umukino amakipe yombi yari yafashe nk’ukomeye kuko buri bikipe hari icyo byagombaga guhindura uko ahagaza ku rutonde rwa Shampiyona aho Rayon Sports yari kwisubiza umwanya wa gatatu, Al Merrikh SC igafata umwanya wa kabiri.

    Ni umukino waranzwe no guhangana ku mpande zombi, aho Al Merrikh SC yabonye amahirwe atandukanye ariko umunyezamu Kwizera Olivier ababera ibamba.

    Ni nako Rayon Sports yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye maze umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Nyuma yo kunganya uyu mukino Al Merrikh SC yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 45 inganya na Al Hilal SC ya kabiri ku rutonde ruyobowe na APR FC ifite 46, Rayon Sports ni iya 5 n’amanota 39, Police FC ya kane ifite 40.

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-na-al-merrikh-rwabuze-gica-amafoto.html

  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze urutonde rw'abakinnyi bazahagararira Ikipe y'u Rwanda 'Amavubi' mu mikino ya FIFA Series 2026, hagaragaramo Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance na murumuna wabo Mickels Leroy Jacques.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, ni bwo hatangajwe abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya gicuti ritegurwa n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rizatangira kubera i Kigali kuva tariki ya 26-30 Werurwe 2026.

    Abanyezamu bahamagawe ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.

    Abakinnyi bo mu bwugarizi bahamagawe ni Mutsinzi Ange wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahly Tripoli, Kavita Phanuel Mbaya wa Bermingham Legion, Nshimiyimana Yunusu wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel wa Ael Limassol FC, Niyomugabo Claude wa APR FC, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC na Uwumukiza Obed wa Rayon Sports.

    Abakinnyi bo mu kibuga hagati ni Mugisha Bonheur wa Al Masry, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière, Muhire Kevin wa Jamus Fc, Kalisa Sven wa FC Etzella Ettelbruck, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Sahabo Hakim wa Aek Athens FC na Uwineza Rene wa Kiyovu Sports.

    Muri ba rutahizamu bahamagawe hatunguranyemo abakinnyi batatu bavukana. Abo ni Mickels Joy Slayd wa FK Karvan na Mickels Joy Lance wa Saba Baku na mukurumuna wabo Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.

    Aba bazaba bafatanya na Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk, Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Byiringiro Lague wa Police FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Kury Johan Marvin wa AC BELLINZONA, Niyo David wa NK Veres Rivne FC na Mugisha Gilbert wa APR FC.

    Kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro no kuri Kigali Pelé Stadium hazabera imikino y'amatsinda mu irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026.

    Stade Amahoro izaberaho imikino y'Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n'u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://rushyashya.net/hakim-sahabo-byiringiro-lague-mu-bakinnyi-bahamagawe-mu-amavubi-kwizera-olivier-mu-bakinnyi-basigaye-bagarutsweho/