Blog

  • Kuki amashuri yigenga yakomeje guhigika aya Leta mu bizamini bisoza abanza? – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye itangazwa ry'amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye [Tronc Commun].

    Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bari 277.593 ariko ababyitabiriye ni 276.579.

    Amanota yashyizwe hanze agaragaza ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ni ukuvuga abagize kuva kuri 50% kuzamura ari 88,21%.

    Gusa urugero abanyeshyuri umunani bose babaye indashyikirwa mu barangije amashuri abanza ni abo mu bigo by'amashuri yigenga gusa, harimo Ecole Internationale La Racine ryo mu Bugesera, Wisdom Center, Kigali Harvest School, APACOPE, Collège Saint André na Ecole Les Rossignols.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere yatangaje ko mu bibazo bituma abana bo mu mashuri ya Leta batagaragara mu babaye indashyikirwa harimo n'ubucucike mu mashuri.

    Ati 'Abahize abandi ubu ni umunani bakaba baturutse mu bigo byigenga, iyo ukomeje n'ahandi mu yindi myanya ikurikira urababona. Ariko nanone umuntu ntabwo yakwirengagiza uburyo [sonditions] abana bigamo rimwe na rimwe buba butandukanye, murabizi dufite ibibazo by'ubucucike, hari abana biga ari benshi ntabwo wabagereranya n'abana biga ari bake. Hari bimwe na bimwe baba badahuje n'abandi gusa ni cyo twese tubereyeho, ni ugukomeza kugira ngo tubafashe na bo bige kandi batsinde neza.'

    Yasobanuye ko abatsinze muri iki cyiciro 88,21% barimo benshi bo mu mashuri ya Leta n'ayigenga.

    Raporo y'ibikorwa bya Minisiteri y'Uburezi y'ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko abanyeshuri bicara mu cyumba kimwe bavuye kuri 51 mu 2023/24 bagera kuri 50 mu 2024/25.

    Umwaka w'amashuri wa 2025/26 wagize abanyeshuri benshi ahanini kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye abakora ibizamini bya Leta biyongeraho 56.252.

    Amashuri ari mu Rwanda arimo 2.083 afashwa na Leta ku bw'amasezerano, amashuri ya Leta ni 1.576, mu gihe amashuri yigenga ari 1.337.

    Mu 2024/25, abanyeshuri bigaga mu mashuri afashwa na Leta ku bw'amasezerano bari 2,411.376, abigaga mu mashuri 1.879.240, abo mu mashuri yigenga bo bari 475.509.

    Izindi nkuru wasoma:

    Abanyeshuri 88,21% barangije amashuri abanza batsinze ibizamini bya Leta

    Impinduka nshya enye zigiye gukorwa mu burezi bw'u Rwanda

    Abanyeshuri babaye indashyikirwa mu mashuri abanza bose ni abo mu mashuri yigenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-amashuri-yigenga-yakomeje-guhigika-aya-leta-mu-bizamini-bisoza-abanza

  • Ruhango:Rurageretse hagati y'abaturage n'abacukura umucanga mu mirima yabo – #rwanda #RwOT

    Abagaragaza iki kibazo ni abo mu midugudu ya Cyimana na Kantwari mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.

    Bavuga ko bagiye kubona, babona abagize sosiyete icukura umucanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gako, DASSO w'Umurenge wa Ntongwe n'ushinzwe ubuhinzi mu murenge batera imbago mu masambu yabo ndetse bucyeye batangira gukuramo umucanga.

    Nyirabarera Josiane yagize ati “Bashyize imbago mu murima wanjye nta nama ngishijwe gusa nakuyemo izo mbago bateye, bambwira ko bamfunga yewe navuga bakambwira ko bamfunga.'

    Bimenyimana Apollinaire na we yavuze ko ubwo yakuraga mu murima we imbago zashyizwemo n'aba bayobozi, bamukangishije ko bamufunga, agira ubwoba, bongera kuziteramo.

    Ati “Nari kumwe n'umugore wanjye tuvomera mbona abacukura umucanga, Gitifu w'Akagari ka Gako, DASSO w'umurenge na agronome w'umurenge mbona batera borne mu murima yanjye ngo baje gushaka umucanga mu butaka bwanjye. Gusa izo borne baraziteye ndazirandura, bambwira ko bamfunga ndagenda bongera gutera izo mbago.'

    Mukaramba Cansilde yashimangiye ko abayobozi bajya gushinga imbago mu mirima yabo, bakanacukuzamo umucanga, batabisabiwe uburenganzira.

    Tariki ya 8 Kanama 2026, abaturage 11 bandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango, babumenyesheje ko barenganyijwe n'abayobozi bose bagaragaye mu gushinga imbago mu mirima yabo, banacukuzamo umucanga.

    Iyi baruwa ivuga ko batangajwe no kubona ubuyobozi bushyira mu mirima yabo umushoramari witwa Nshimiyimana Timothée ufite sosiyete Zamuka Travel and Supply Company Ltd, babaza n'impamvu bakangishijwe gufungwa.

    Ibaruwa igira iti “Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari, aho kumva ikibazo cyacu akaba ari we uturenganya, afatanyije n'umushoramari mu butaka bwacu.'

    Aba baturage basabye ubuyobozi bw'akarere guhagarika ibikorwa byo gucukura umucanga mu mirima yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gako nk'umwe mu bavugwa muri iki kibazo, yasubije ko ibyo byabazwa Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, akabisubiza.

    Nyiri Zamuka Travel and Supply Company Ltd, Nshimiyimana Timothée, yavuze ko abaturage bahawe ingurane y'amafaranga ahubwo bafite ikibazo cy'imyumvire.

    Nshimiyimana yavuze kuko abaturage bari basanzwe bacukura umucanga mu buryo budakurikije amategeko, bityo ko sosiyete Zamuka yaje gukemura icyo kibazo.

    Yagize ati “Hariya hacukurwaga bidakurukije amategeko. Abavuga ko bitabanyuze ni abantu babiri gusa, ni bo banafite amagambo atari meza. Twe aho dukura umucanga tubanza guha ingurane umuturage.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bisaba kubanza kugishakira amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri.

    Yagize ati “Birasaba gushaka amakuru tukabanza tukamenya ukuri kwabyo.'

    Ubusanzwe, abaturage bakuraga umucanga mu masambu yabo, bakawukoresha ibyo bashaka. Abaturage bifuza ko Zamuka Travel and Supply Company Ltd yahava, bakawukoresha mu nyungu zabo.

    Aho uyu mucanga ucukurwa hashinzwe imbago

    Umucanga ucukurwa ushyirwa ku muhanda hafi y’aya masambu, ugatwarwa n’amakamyo

    Abaturage basaba gusubizwa amasambu yabo, bakajya bicukuriramo umucanga uko babishaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-urunturuntu-hagati-y-abaturage-n-abari-gucukura-umucanga-mu-mirima-yabo

  • Ibyuma biragatsindwa n'Imana y'i Rwanda -Musenyeri Sinayobye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko Gatolika rwitabiriye ihuriro ryo ku rwego rw'igihugu ryabereye muri Cathedrale ya Byumba, mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Iri huriro ryitabiriwe n'urubyiruko ruturutse muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko urubyiruko ko rukwiye kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, kurusha gukururwa n'ibyishimo by'akanya gato bishobora kubagiraho ingaruka.

    Yagize ati 'Ibyuma biragatsindwa n'Imana y'i Rwanda, mugire inyota yo kumenya Imana…Ibyuma birica, mubyirinde.'

    Ubu butumwa buje mu gihe inzego z'ubuzima mu Rwanda zagaragaje ubukana bw'ingaruka z'inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo iziswe 'ibyuma'.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2026, abantu barenga 500 bari bamaze kujyanwa kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izo nzoga. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bahumye burundu

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko izo nzoga zitangiza ubuzima gusa, ahubwo ko ingaruka zazo zishobora no kugira uruhare mu bibazo bikomeye by'umuryango n'umutekano w'abaturage.

    Guverinoma yafashe ingamba zo guhagarika no gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge, inasaba abaturage kudakora, kudacuruza no kutanywa izizwi nka 'ibyuma'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyuma-biragatsindwa-n-imana-y-i-rwanda-musenyeri-sinayobye

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu Muhindo wa 2026, ishobora kugera kuri milimetero 1000 – #rwanda #RwOT

    Meteo Rwanda yavuze ko hagati ya Nzeri na Ukuboza 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, mu gihe impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 279 na 962.

    Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda Aimable Gahigi yasobanuye ko ubwinshi bw'imvura buteganyijwe buzaterwa n'imiterere y'ubushyuhe bwo mu nyanja ya Pasifique no mu Nyanja y'u Buhinde, bikazongera ubuhehere bw'umwuka ukururwa n'imiyaga igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Meteo Rwanda yavuze ko imvura izaba nke mu kwezi kwa Nzeri 2026, ariko ikagenda yiyongera mu mezi akurikiyeho. Iyi mvura ngo ishobora kugereranywa n'iyabonetse mu bihembwe by'Umuhindo byo mu 1997 na 2023.

    Mu turere duteganyijwemo imvura nyinshi, harimo Nyamasheke, ibice by'uburengerazuba bwa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n'amajyepfo ya Nyamagabe na Nyaruguru ndetse n'iburasirazuba bwa Rusizi, aho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 800 na 1000.

    Mu bindi bice birimo Musanze na Gakenke, ndetse n'ahandi mu Ntara y'Iburengerazuba, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800. Mu Mujyi wa Kigali n'ahandi henshi mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 600.

    Meteo Rwanda yavuze ko imvura y'Umuhindo izatangira kugwa mu bice bimwe by'igihugu hagati ya tariki ya 15 na 22 Nzeri 2026, cyane cyane mu Karere ka Musanze, Burera, ibice bya Gakenke na Nyamagabe ndetse no mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Mu bindi bice by'igihugu, imvura izatangira kugenda igaragara hagati ya tariki ya 22 na 29 Nzeri, naho mu bice bimwe byo mu Ntara y'Amajyepfo, Kigali n'Iburasirazuba ikazatangira hagati ya tariki ya 29 Nzeri na tariki ya 6 Ukwakira 2026.

    Iki kigo cyasabye abaturage n'inzego bireba gufata ingamba zo gukumira ingaruka z'imvura nyinshi, zirimo inkuba, imiyaga ikomeye, amahindu, imyuzure n'inkangu cyane cyane ahantu hahanamye.

    Imvura yitezwe mu Rwanda izarenga milimetero 1000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-muhindo-wa-2026-ishobora-kugera-kuri

  • Ecobank yashyizeho inguzanyo ku bakeneye kugura inzu muri Masaka Views Project – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 14 Kanama 2026 i Kigali hagati y'Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Carine Umutoni n'Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer.

    Aya masezerano agamije korohereza abifuza gutura muri Masaka Views kubona ubushobozi bwo kugura inzu, kuko Ecobank izajya ibaha inguzanyo ishobora kugera kuri 90% by'agaciro k'inzu.

    Inguzanyo umuntu ashobora guhabwa ishobora kugera kuri miliyari 1 Frw ikishyurwa mu gihe kigera ku myaka 20 kandi izajya yishyurwa ku nyungu nto ugereranyije n'izindi.

    Masaka Views Project ni umushinga wo kubaka inzu ugeze kure ukorwa na Fortis Green Housing mu Mudugudu wa Ganza, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

    Uyu mushinga wose uzaba ugizwe n'inzu 400 ariko izigera ku 180 zahereweho mu gice cya mbere.

    Muri izi 180 harimo 35 ziri ukwazo (family houses) n'izindi za 'townhouses' 57 ndetse na za 'appartements' zigizwe n'inzu 88 ari na zo ubu bufatanye na Ecobank Rwanda buri gukoraho.

    Umuntu ushaka kugura inzu muri uyu mushinga azajya agana Ecobank kugira ngo hasuzumwe ubushobozi afite bwo kwishyura inguzanyo mbere y'uko hatangwa ubusabe bw'inguzanyo.

    Mu gihe ukeneye inguzanyo yamaze gutanga ibyo asabwa byose muri Ecobank hazajya habaho amasuzuma mu gihe gito abujuje ibisabwa bahite bemererwa inguzanyo.

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni yavuze ko kubona uburyo bworohereza abantu kubona amafaranga yo kugura inzu ari ingenzi mu iterambere ryabo kuko inzu ari umwe mu mitungo itimukanwa y'ingenzi cyane.

    Ati 'Ecobank isanga ko kubona inguzanyo ihendutse ari ingenzi mu gufasha abantu benshi kugera ku nzozi zo gutunga inzu. Ku bufatanye na Fortis Green Housing, turashaka korohereza abifuza gutunga amazu kubona izo nguzanyo.'

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko bishimiye kugira uruhare mu guteza imbere imiturire iboneye kandi itangiza ibidukikije, ndetse no gushyigikira intego y'u Rwanda yo gufasha abantu benshi gutunga inzu zirengera ibidukikije, bityo bigafasha umuryango mugari guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Ku ruhande rwa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer yavuze ko ubu bufatanye bugamije gutuma gutunga inzu birushaho kugera ku Banyarwanda benshi kuko inguzanyo zizishyurwa mu gihe kirekire.

    Ati 'Guhuza uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo natwe dufite inzu zubatswe mu buryo burengera ibidukikije muri Masaka Views bizafasha gufasha Abanyarwanda benshi kugera ku nzozi zo gutunga inzu nziza. Dutekereza ko bijyanye n'icyerekezo cy'u Rwanda cyo gutura mu mijyi ariko irengera ibidukikije mu rwego rwo kwita ku kubuzima bw'abayituye.'

    Ecobank Rwanda igaragaza ubu bufatanye bushya buri mu bigize gahunda yayo yo gushaka uburyo bwo korohereza Abanyarwanda kugira amacumbi binyuze mu kubaha inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

    Aya masezerano hagati ya Ecobank Rwansa na Fortis Green Housing agamije guha abantu inguzanyo yo gutunga inzu

    Mbere yo gusinya amaserezano hagati ya Ecobank Rwanda na Fortis Green Housing impande zombi zabanje kuganira

    Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Carine Umutoni n'Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni yavuze ko kubona uburyo bworohereza abantu kubona amafaranga yo kugura inzu ari ingenzi mu iterambere ryabo

    Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer, yavuze ko ubufatanye na Ecobank Rwanda bugamije gutuma gutunga inzu birushaho kugera ku Banyarwanda benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yashyizeho-inguzanyo-ku-bakeneye-kugura-inzu-muri-masaka-views-project

  • Nanjye nkumbuye kubabona ndi ku rubyiniro – Tom Close ku gitaramo arimo ategura #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe na benshi, Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yavuze ko uko abantu bamukumbuye kumubona ku rubyiniro (stage) na we abakumbuye akaba ari no gutegura igitaramo.

    Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gusohora indirimbo 'Look At Me’, ikaba indirimbo ya mbere mu ndirimbo 16 zigize Album ye nshya yise 'Sunshine’.

    Ni indirimbo y’urukundo aba abwira umukobwa ko amukeneye mu buzima bwe ko nta na rimwe yifuza kumutakaza niyo yaba ari mu nzozi kandi ko azakora buri kimwe cyose ngo amugumane, mu gihe cyose azajya aba amukeneye ajye amuhamagaraga azajya ahita amwitaba.

    Iyi ndirimbo ikaba ikozwe mu rurimo rw’icyongereza aho yavuze ko impamvu yakoresheje uru rurimo ari uko rwemewe mu Rwanda kandi akaba afite n’abakunda ibihangano bye batumva ikinyarwanda.

    Ati 'Ni uko ari ururimi rukoreshwa mu Rwanda, buriya mu Rwanda haba indimi zitandukanye harimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswayili zemewe gukoreshwa ariko hari n’abakunzi mba mfite mu bindi bihugu bakunda ibihangano byanjye nabo batumva ikinyarwanda, nahisemo gukora mu rurimi bose bumva.'

    Ni indirimbo ya mbere igize Album ye izaba iriho indirimbo 16 izasohoka mu cyumweru gitaha, izindi ndirimbo ziyigize nazo zizagenda zijya hanze gake gake mu buryo bw’amashusho ariko mu buryo bw’amajwi zizaba ziboneka.

    Ati 'Album izasohoka mu cyumweru gitaha, n’izindi ndirimbo zizagenda zisohoka ariko nk’abazashakira ku mbuga zitandukanye mu buryo bw’amajwi zizaba ziri hanze, amashusho ni yo azagenda asohoka gake gake, ariko mu cyumweru gitaha abazakenera kumva 'Sunshine’ izaba iri hanze.'

    Yavuze ko nta gitaramo ateganya gukora cyo kumurika iyi Album ariko hari icyo arimo gutekereza gukora mu minsi iri imbere.

    Ati 'Nta gitaramo ndimo guteganya nonaha ariko ndimo ndagiteganya mu minsi iri imbere nabyo abantu bazagenda babimenyeshwa.'

    Kuri iyi ngingo y’igitaramo, Tom Close yakomeje agira ati 'Nanjye nkumbuye kubabona ndi rubyiniro. Sinavuga ngo ni uyu munsi ariko ni mu minsi iri imbere kuko haba harimo inshingano, gutegura ibyo byose ariko hari umunsi utari n’uwa kera cyane kizatangazwa noneho tukagikora.'

    Tom Close yinjiye mu muziki muri 2005 ari mu itsinda 'Afro-Saints’ gusa ntiryaje gukundwa maze 2007 atangira gukora wenyine aho yahereye ku ndirimbo 'Mbwira Yego’ yahise ikundwa cyane akaba ari nayo yabaye inkingi mu rugendo rwe rwo kwamamara mu muziki.'

    Sunshine’ akaba ari Album ye ya 10 ni nyuma y’izindi zirimo na 'Essence’ yaherukaga gusohora muri 2023.

    Tom Close yasohoye indirimbo nshya anateguza Album n’igitaramo

    Source : http://isimbi.rw/nanjye-nkumbuye-kubabona-ndi-ku-rubyiniro-tom-close-ku-gitaramo-arimo-ategura.html

  • FERWAFA itegereje CECAFA ikabona kujya mu biganiro na MINISPORTS #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryavuze ko nubwo CECAFA yatangaje ko u Rwanda ruzakira CECAFA Kagame Cup mu myaka ibiri iri imbere ariko itarabimenyesha iri shyirahamwe.

    Tariki ya 11 Kanama 2026 ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yatangaje ko u Rwanda ruzakira CECAFA Kagame Cup mu myaka ibiri iri imbere (2027 na 2028).

    Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko nubwo CECAFA yabitangaje ariko nka FERWAFA bategereje ko babibwirwa binyuze mu nzira basanzwe bavuganiramo (Official Communication) maze nabo bakabona kwegera umufatanyabikorwa wabo ari we Minisiteri ya Siporo bakareba uko batangira kubyitegura.

    Ati “Dutegereje ko babitubwira kumugaragaro natwe tukegera umufatanyabikorwa wacu ari we Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) maze tukabibereka tukagira ibyo dushyira ku murongo.”

    U Rwanda rwakiriye CECAFA Kagame Cup inaterwa inkunga na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ya 2026 ubu CECAFA ikaba yifuza ko no mu myaka ibiri iri imbere.

    FERWAFA itegereje ko CECAFA ibabwira ko bazakira iri rushanwa ryayo mu myaka ibiri iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-itegereje-cecafa-ikabona-kujya-mu-biganiro-na-minisports.html

  • Naboneye ishyano mu rugo rwanjye – Junior Giti #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi Junior Giti yatangaje ko yahuye n’ibihe bikomeye mu rugo rwe, ariko agahitamo kubyihanganira no guhangana na byo aho guhita ahunga, ndetse ko ari byo byatumye amarana ikinyacumi n’umugore we.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Junior Giti yavuze ko umuntu witwa inararibonye mu kubaka urugo aba yaranyuze mu bihe bikomeye, ariko akabasha kubitsinda no gukomeza kubana n’uwo bashakanye.

    Ati 'Buriya nujya wumva umuntu bavuga ngo ni inararibonye mu kubaka urugo, ni ukuvuga ko aba yarabonye ishyano kuko buriya inararibonye mu kubaka urugo ni iyabonye ishyano noneho yamara kuribona ntirihunge, ikarifata ukuguru ryo rigata umutwe akaribwira ati wa shyano we sinkurekura tugomba guhangana kugeza umwe ahariye mugenzi we, kandi buriya iyo urihariye uhita waka gatanya ariko iyo riguhariye urahaguma.'

    Uyu mugabo ureberera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy yanongeyeho ko na we ubwe yahuye n’ibibazo mu rugo byashoboraga no gutuma yicuza impamvu yafashe umwanzuro wo gushinga urugo, ariko akiyemeza kubyihanganira.

    Ati 'Oya njyewe nabonye ishyano mu rugo, rintera iminkanyari, rirambabaza ndavuga nti ntaho ndi bujye ndagufata imyaka 10 yose nuruha urasohoka ugende. Rero kuvuga ngo umuntu ni inararibonye mu kubaka urugo rugakomera nta kindi aba yarabonye usibye agahinda no guhanganyika gusa ariko ukemera ko ugiye guhangana nako.'

    Uyu musobanuzi kandi yavuze ko imicungire y’amafaranga ari kimwe mu bifasha urugo gukomera. Yatanze urugero ku buryo akoresha amafaranga abonye, ashimangira ko atari uko abantu bose binjiza amafaranga menshi, ahubwo ko uburyo bayakoresha bugira uruhare mu mibereho yabo.

    Ati 'Nkanjye nk’umugabo iyo nakiriye ibihumbi ijana, nka mirongo inani ahita ajya mu rugo andi makumyabiri nkayaryohamo; rero amafaranga dukorera si uko arenze ayo abandi bakorera ahubwo ni ya mibare no kwizirika ku byo dushaka, ituma bubaka ingo abandi bakagenda bakisindira agasaza nabi.'

    Junior Giti yagaragaje ko kwihangana, kubara neza umutungo no kwizirika ku byo umuntu yiyemeje ari bimwe mu bishobora gufasha abashakanye gukomeza kubaka urugo nubwo baba bahuye n’ibigeragezo.

    Junior Giti yavuze ko mu rugo rwe yahuyemo n’ibibazo ariko ntiyabihunga ahitamo guhangana nabyo

    Source : http://isimbi.rw/naboneye-ishyano-mu-rugo-rwanjye-junior-giti.html

  • Abakinnyi 5 beza b’Abanyarwanda badafite amakipe #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu isoko ry’abakinnyi rirabura iminsi mike ngo rifunge, gusa hari abakinnyi beza b’Abanyarwanda banabanzagamo mu ikipe y’Igihugu badafite amakipe bikaba byanatangiye gutera bamwe impungenge.

    Harabura iminsi itageze ku icumi ngo isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rifungwe kuko rizafungwa tariki ya 30 Kanama 2026.

    Ubu amatsiko ni menshi bamwe bibaza aho bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bazerekeza mu mwaka w’imikino utaha wa 2026-27 cyane ko bamwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yari ibakeneye ndetse banafite amahirwe yo kubanza mu kibuga.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi batanu badafite amakipe aka kanya kandi bari bafite amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi izakina na Liberia na Cape Verde mu kwezi gutaha mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027, ndetse bamwe bagombaga no kuzabanzamo.

    Kwizera Olivier

    Ni umunyezamu wakiniraga Rayon Sports ndetse akaba yari n’umunyezamu ubanzamo mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa kuri ubu nyuma yo gusoza amasezerano ye na Rayon Sports yarangiranye na 2025-26, nta kipe afite.

    Niyomugabo Claude

    Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso umaze iminsi ari nimero ya mbere kuri uyu mwanya mu ikipe y’igihugu, gusa na we aka kanya abantu baribaza aho ashobora kwerekeza kuko nyuma yo gutandukana na APR FC nta kipe arasinyira.

    Ni umwe mu bakinnyi bari bitezweho ko yabanza mu kibuga mu Mavubi mu kwezi gutaha ariko kuba nta kipe arasinyira hari abatabyumva neza kubera n’ubuhanga bwe. Arimo gukorera imyitozo muri AS Kigali ariko ntabwo arayisinyira amakuru avuga ko hari amakipe bakivugana hanze y’u Rwanda.

    Manzi Thierry

    Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, ni umukinnyi iyo ari muzima uhamagarwa mu ikipe y’igihugu akanabanzamo. Aheruka gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya amazemo imyaka itatu.

    Ntabwo haramenyekana ikipe ikipe uyu mukinnyi ashobora kwerekezamo, ni umwe mu bakinnyi imbaraga ze zikenewe mu bwugarizi bw’Amavubi.

    Uwineza René

    Ni umukinnyi ukiri muto wakiniraga Kiyovu Sports ari intizanyo y’Intare FC, yari yatangiye guhamagarwa mu Mavubi anahabwa umwanya wo gukina.

    Nyuma yo kwanga gusinyira APR FC avuga ko afite amakipe yo hanze bakivugana, na we nta kipe afite aka kanya binagoye ko yazahamagarwa mu ikipe y’igihugu izakina na Liberia.

    Biramahire Abeddy

    Ni rutahizamu wakinnye imikino ya FIFA Series abanzamo, umutoza Stephen Costantine amufitiye icyizere, gusa ntabwo ubu afite ikipe ni undi mukinnyi na we abakunzi be bibaza aho azerekeza.

    Si aba gusa ni uko twibanze kubahawe umwanya mu ikipe y’iguhugu ubwo iheruka gukina ariko hari n’abandi nka Ruboneka Bosco, Emery Bayisenge, Mbonyumwami Taiba n’abandi.

    Amavubi azakina na Liberia mu Rwanda tariki ya 25 Nzeri 2026 na Cape Verde iwayo tariki ya 29 Nzeri 2026.

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-5-beza-b-abanyarwanda-badafite-amakipe.html

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wakiniye Rayon Sports, yatangaje ko ababajwe n'uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwamutereranye mu myaka imyaka ibiri amaze avuye mu Rwanda kubera igikorwa yakoze agaragaza ko ashyigikiye igihugu cye.

    Luvumbu yavuye mu Rwanda muri Gashyantare 2024 nyuma y'impaka zakurikiye umukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-1 ku wa 11 Gashyantare uwo mwaka.

    Muri uwo mukino, uyu mukinnyi yatsinze igitego kuri coup-franc, acyishimira apfuka ikiganza ku munwa, ikindi agitunga ku mutwe, yigana ikimenyetso cyari cyakozwe n'abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ya RDC mu Gikombe cya Afurika cya 2023 cyaberaga muri Côte d'Ivoire.

    Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n'Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri bukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC nk'uko byemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Nyuma y'uwo mukino, Rayon Sports yasohoye itangazo inenga imyitwarire ya Luvumbu, mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamuhagaritse amezi atandatu mu bikorwa by'umupira w'amaguru ku butaka bw'u Rwanda kubera kuvanga siporo na politiki.

    Bidatinze, Rayon Sports na Luvumbu bemeranyije gusesa amasezerano. Uyu mukinnyi yahise ava mu Rwanda, anyura i Goma mbere yo kujya i Kinshasa ku wa 14 Gashyantare 2024.

    Ageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya N'Djili, Luvumbu yakiriwe n'abayobozi bo muri RDC barimo François Claude Kabulo Mwana Kabulo wari Minisitiri wa Siporo. Icyo gihe igikorwa cye cyishimiwe na benshi muri RDC, afatwa nk'umukinnyi w'intwari washyize imbere inyungu z'igihugu cye.

    Byageze n'aho Perezida Félix Tshisekedi agaragaza ko ikibazo cy'uyu mukinnyi akizi, ndetse hatangazwa ko hari umugambi wo kumwakira no kumuhemba kubera icyo abayobozi ba RDC bitaga ubutwari yagaragaje.

    Nyuma y'imyaka ibiri ariko, Luvumbu avuga ko ibyo yari yijejwe byose byarangiriye mu magambo.

    Ati 'Kuva ngeze hano i Kinshasa nta faranga na rimwe nigeze mpabwa. Ndetse na gahunda yo guhura na Perezida wa Repubulika, nta cyigeze gikorwa.'

    Mu 'live' yakoreye kuri TikTok, uyu mukinnyi yanagaragaje ko atazi niba hari ubufasha yaba yaragenewe n'Umukuru w'Igihugu ariko bukaba bwararigishijwe n'abantu bamukikije.

    Yakomeje ati 'Ndi hano, naratereranywe. Ndi gupfa ndeba kandi bucece.'

    Nyuma yo kuva muri Rayon Sports, Luvumbu yongeye gusubira muri AS Vita Club yari yarakiniye mbere. Muri Kamena 2024, iyi kipe y'i Kinshasa yatangaje ko yamusinyishije amasezerano y'imyaka ibiri.

    Luvumbu yari yarageze muri Rayon Sports bwa mbere mu 2021 avuye muri Youssoufia Berrechid yo muri Maroc. Yaje kuyivamo, ariko ayisubiramo muri Kanama 2023, ahabwa amasezerano y'umwaka umwe yari kumugeza mu mpeshyi ya 2024.

    Source : https://rushyashya.net/ndi-gupfa-ndeba-luvumbu-yashinje-leta-ya-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-kumutererana-nyuma-yo-kuva-mu-rwanda/