Blog

  • Senateri Murigande yavuze ku munsi ahatanira na Paul Kagame kuyobora igihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu kiganiro cyaciye kuri KP Media, ku wa 22 Kanama 2026.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, Pasteur Bizimungu yabaye Perezida w'Inzibacyuho w'u Rwanda, kugeza mu 2000 ubwo yeguraga.

    Nyuma yaho habaye amatora y'Umukuru w'igihugu, aho mu bakandida hari harimo Paul Kagame ari na we wari Visi Perezida na Charles Murigande.

    Umunyamakuru yabajije Senateri Murigande niba byari byoroshye guhatanira umwanya na Paul Kagame, wari Visi Perezida kandi wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

    Yasubije ko muri biro Politiki y'ishyaka rya FPR yatoye Murigande Charles wari Umunyamabanga Mukuru wayo na Paul Kagame ngo babe ari bo batorwamo uwaba Perezida.

    Ati ' Icyo gihe, itegeko shingiro twagenderagaho, ryateganyaga ko Perezida w'inzibacyuho uriho aramutse agize impamvu zituma adashobora gukomeza kuba Perezida…, umutwe wa politiki aturukamo ugomba guhita utora abantu babiri bakagezwa ku nteko ihuriyemo Abadepite n'aba Minisitiri , hanyuma ikabatoramo uwaba Perezida.'

    Senateri Charles Murigande, avuga ko yagiye kubera ko hari hakenewe abakandida babiri, naho ubundi yabonaga ko Paul Kagame ari we wari ukwiye kuba umukandida.

    Yagize ati' Iyo itegeko rivuga ngo umutwe wa Politiki Perezida w'inzibacyuho aturukamo utanga umuntu umwe, twari gutanga Perezida wacu, …none wagombaga gutanga babiri.'

    Senateri Charles Murigande ntiyifuzaga guhatana na Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-murigande-yavuze-ku-munsi-ahatanira-na-paul-kagame-kuyobora-igihugu

  • Ibigo by'amashuri birenga 600 bikora nta byangombwa byatangiye gufungwa – #rwanda #RwOT

    Ibigo birebwa n'ubu bugenzuzi mu gihugu hose birenga 600 byashinzwe n'abikorera kandi bisanzwe bikora nta byangombwa.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin, yabwiye IGIHE ko ibigo biri gukorwaho ubugenzuzi birimo ingeri zinyuranye, harimo ibyari byarafunguwe n'ikigo cyahoze ari WDA ariko bigaragara ko aho bikorera ubu hatujuje ibisabwa.

    Harimo kandi ibyo abantu bagiye bashinga ku giti cyabo byigisha abana bake ariko bikorerwa ahantu hatujuje ibisabwa.

    Ati 'Hari aho umuntu yagiye afata nk'inzu yo guturamo, igice kimwe akakigira ishuri. Nka Kinyinya hari aho twasanze barafashe inzu y'inkiko bayihindura ishuri ry'abana.'

    Andi mashuri arebwa n'ubu bugenzuzi by'umwihariko ni amarerero ahabwa ibyangombwa n'inzego z'ibanze n'Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) ariko ugasanga harimo abana biga kugeza mu mashuri abanza.
    Uyu muyobozi yaboneyeho gushyira umucyo ku mashuri arenga 30 yahagaritswe mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo muri Nyakanga 2026, agaragaza ko basanze hamwe amarerero yarahinduwe amashuri.

    Ati 'Aho twagiye dufunga ayo mashuri, abana tukabajyana ahandi hari ikigo cy'amashuri abanza noneho irerero rigakomeza kuba irerero. Turacyakorana na NCDA kugira ngo dutandukanye amarerero n'amashuri asanzwe.'

    Ubu bugenzuzi bugamije gukuraho ikibazo cy'amashuri yagiye yitangiza mu gihugu hose, ayo bikabije cyane agahagarikwa, andi agasabwa gushaka ibyangombwa kandi rizakomeza kugeza yose ahawe ibyangombwa andi ahagaritswe.

    Amashuri ashobora kwihanangirizwa muri ayo ni aho usanga babura nk'ubwiherero buhagije, ibigega bifata amazi n'ibindi byashakwa nyuma amasomo adahagaze ariko nk'aho abana bigira ho nta kibazo hafite.

    Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi, Irere Claudette, aherutse kuvuga ko kuba hari amashuri yahagaritswe bidakwiye gutera impungenge ababyeyi kuko abana batazabura aho biga hemewe, ndetse ko ayahagaritswe ashobora kongera gufungurwa.

    Ati 'Ba nyiri aya mashuri agihagarikwa hari hakiri umwanya wo gukosora, ariko ubu dufite ibyumweru bibiri aho bashobora gukorana na NESA, ibyo bitujuje bakabikora byarangira ku itariki ya 7 Nzeri 2026, bakazatangira bikongera kwigirwamo nta kibazo.'

    Yagaragaje ko mu by'ukuri guhagarika ibigo by'amashuri atari ibintu bidasanzwe, gusa yemera ko haba harabayeho kudohoka kw'inzego bigatuma hari ibigo byemererwa gukora kandi bitujuje ibisabwa.

    Yongeyeho ko Leta yishimira ko abikorera bafatanya na yo mu kongera ibigo by'amashuri, ariko ko nanone bigakorwa mu buryo budasubiza inyuma ireme ry'uburezi cyangwa bwateza ibindi bibazo.

    Amashuri atujuje ibyangombwa yatangiye kugenzurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-amashuri-birenga-600-bikora-nta-byangombwa-byatangiye-gufungwa

  • Akadege, ibisindisha n'izindi ngeso mbi mubivemo – Guverineri Mugabowagahunde – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho, kuri uyu wa gatandatu, tariki 22 Kanama 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry'abikorera bo muri iyi ntara, riri kubera mu Karere ka Musanze.

    Iyi Expo yitabiriwe n'abamurika 146. Yatangiye tariki ya 19 Kanama ikazarangira tariki ya 2 Nzeri 2026.

    Ati 'Ubukire tubugeraho tubukoreye, atari uko mwazindukiye mu biyobyabwenge, kuko umuntu wazindukiye mu kunywa ibyuma imitekerereze n'ubushobozi bwo gutekereza biragabanyuka cyangwa bigashiraho burundu, byiyongera ku bizera imikino y'amahirwe 'Aviator' n'ibindi bindi ntabwo umuntu akwiriye kuvuga ngo azakira ari uko akijijwe ni amahirwe.'

    'Mubivemo, muvane amaboko mu mifuka mukore, ibisindisha n'ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi muzivemo, mushake ibyo mukora mwiteze imbere, kandi nkurikije ibyo nabonye mu imurikabikorwa hari byinshi byabafasha gutegura Igihugu cyiza n'ejo heza habo hazaza.'

    U Rwanda rumaze iminsi ruciye inzoga zitujuje ubuzirangenge zagize ingaruka ku buzima bw'abaturage barimo abarenga 500 bajyanywe kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izo nzoga. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bahumye burundu.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu ntara y'Amajyaruguru, Tugengwenayo Theonas, yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka abamurika uyu mwaka barimo abanyamahanga 6 bakomoka mu bihugu bihana imbibe n'u Rwanda, ndetse ko ari umwanya mwiza wo kwigiranaho.

    Ati 'Imurikabikorwa, ni umwanya mwiza wo ku murika ibyo dukora bishingiye ku bukungu bw'Intara yacu, tugahura n'abandi tukigiranaho, mu ngeri zitandukanye biturutse ku dushya dutandukanye twa buri muntu umurika, kandi twabonyemo byinshi bigenda bigira uruhare mu gusubiza ibibazo by'abaturage.'

    Abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru bafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa rizamara iminsi 15

    Uruganda rwo mu Karere ka Burera rutunganya imyenda rwa Noguchi Holidings Ltd ruri mu bitabiriye imurikabirwa ry’intara y’Amajyaruguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akadege-ibisindisha-n-izindi-ngeso-mbi-mubivemo-guverineri-mugabowagahunde

  • U Rwanda rwatangije umushinga ushobora gutuma 2027 isiga EAC ifite itegeko rimwe rigenga imiti – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga kuri ubu wamaze gutangwaho ibitekerezo mu buryo bw'ibanze ku rwego rw'ibihugu byose kuva ku itariki 17-21 Kanama 2026.

    Muri buri gihugu, inzego zose zigize uruherekane mu gutanga serivisi z'ubuvuzi, kuva ku bakora imiti, inzego zifata ibyemezo, izikora ubugenzuzi bw'ubuvuzi, kaminzua, abari mu bucuruzi bw'imiti n'abandi bahuriye hamwe bakusanya ingingo zikwiye kujya muri iri tegeko.

    Nyuma zizoherezwa muri EALA zitangire guhuzwa, hakurikireho n'izindi ntambwe zo gutora itegeko kugeza rishyizweho umukono n'ibihugu binyamuryango.

    Nyuma y'ibiganiro byo mu Rwanda byabaye kuva ku itariki 20-21 Kanama 2026, Depite Rutazana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko yatangije mu izina ry'u Rwanda numara kuba itegeko, rizafasha mu guhuza imikorere y'inzego zishinzwe iby'ubuvuzi zikagira umurongo umwe.

    Yatanze urugero ku bigo bishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti (FDAs), aho usanga muri EAC hamwe bishinzwe vuba ahandi bikiri gutekerezwa, ahandi bimaze kuba ubukombe, ku buryo kuba byabasha kubaka ubugenzuzi buhuriweho nta murongo uhari bitashobokaga.

    Ahandi ryazafasha ni ku bakora imiti muri EAC n'ibikoresho byo kwa muganga bakenera kugira ireme ry'ibyo bakora riri ku rwego rumwe.

    Ati 'Abakora imiti bakeneye urubuga bahuriramo kuko ireme ry'ibyo bakora ridahuje byagira ingaruka kubasha gucuruza mu bihugu byose. Ikindi ni uguhuza ireme ry'ibyo bakora n'amahame y'ubuziranenge, ku buryo niba uruganda rukorera mu gihugu kimwe rwemerwa gucuruza mu bindi nta bundi bugenzuzi bubayeho nk'uko ubu bigenda.'

    Ibi bizafasha mu kuzamura isoko ry'imiti muri EAC, nk'igihe hari imiti ikorerwa mu Karere ikenewe ntijye gukurwa mu mahanga, ahubwo ijye igurwa hafi, binateze imbere Abanyafurika y'Iburasirazuba idatumijwe iyo mu mahanga iba inahenze.

    Biteganyijwe ko ntagihindutse uyu mushinga w'itegeko uzarangirana n'Ukuboza 2026 ku rwego rwa EALA noneho mu 2027 uzagezwe ku bakuru b'ibihugu, nibahita barisinya rihite riba itegeko ritangire gukurikizwa muri EAC.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Icyitegererezo mu Kwigisha Gukora Imiti n'Inkingo no Kugenzura Uburyo Igezwa ku Bayikeneye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAC RCE-VIHSCM), Mwesigye John Patrick, yabwiye IGIHE ko iri tegeko riri mu nzira zo gutorwa rizaziba ibyuho byinshi.

    By'umwihariko, yagaragaje ko ubu imikoranire mu by'ubuvuzi muri EAC ishingiye ku mabwiriza y'ingeri zinyuranye, ariko kuko aba ataremereye nk'uko itegeko rimeze bikaba byaba imbogamizi.

    Ati 'Iri tegeko rizaha imbaraga amabwiriza ahari. Na yo azakomeza kuba ahari ariko afite itegeko riyarengeye ku buryo mu gihe habaye igituma hakoreshwa itegeko ribe ari ryo rikoreshwa. Wasanganaga niba habaye nk'ikibazo mu by'imiti nta tegeko rihari rirengera uyigura cyangwa uyigurisha.'

    Mu gihe iri tegeko rizaba ritowe, rizashyiraho uburyo buhuriweho umuti uzajya wemerewa kwinjira mu bihugu bya EAC, yaba iyabikorewemo cyangwa ivuye hanze yayo, n'uburyo bwo korohereza inganda z'imiti gucuruza ku buryo zihangana n'izindi zo mu mahanga ku isoko.

    Yongeyeho ati 'Abagenzuzi mu bihugu byacu bazajya bakomeza kugenzura inganda zikora imiti ku buryo zikora ibyujuje ubuziranenge. Ibyo bizajya bituma icuruzwa imbere mu gihugu ikorerwamo, niba ari nka hano iwacu Rwanda Medical Supply ibe iyifite mu yo ikwirakwiza, kandi no mu bindi bihugu icuruzwe nta nkomyi.'

    Ubu bugenzuzi kandi buzajyana no kuba hafatwa ibyemezo byo gukura umuti ku isoko mu bihugu byose mu gihe basanze harimo ikibazo, kandi ni ko bizajya bigenda no ku muti uvuye hanze ya EAC bigaragaye ko ufite ikibazo.

    Mwesigye yagaragaje ko kugeza ubu mu bihugu umunani bya EAC harimo inganda 119 zikora imiti y'abantu, harimo zirindwi zo mu Rwanda, 30 zo muri Kenya, ebyiri zo mu Burundi, 34 zo muri RDC, 15 zo muri Tanzania, 38 zo muri Uganda, Somalia ifite uruganda rumwe mu gihe muri Sudani y'Epfo nta ruhari.

    Izi nganda zitanga hafi 30% by'imiti ikoreshwa muri uyu muryango, ariko ntibivuze ko muri buri gihugu ari uko bimeze, kuko harimo bimwe iri janisha riri munsi ya 1% gusa ngo hari izindi 50 ziri mu nzira zo gushingwa.

    Ikindi kidatanga igisubizo cyane kuri iki kigero hafi cya 30% ni uko ushobora nko gusanga mu gihugu inganda zirimo zikora nk'amoko 20 y'imiti kandi hakenewe amoko 4.000, bigatuma ukwihaza gukomeza kuba hasi.

    Ati 'N'izi nganda zashinzwe n'izikomeje gushingwa ziyongereye ya mabwiriza amaze kujyaho ni bwo yatangiye kureshya abashoramari baza gushora muri EAC. Mu gihe tuzaba dufite itegeko bizaba akarusho kurusha uko byari bimeze.'

    Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wiyemeje ko kugeza mu 2040 uyu Mugabane uzaba wihagije ku nkingo ku kigero cya 60%, uvuye ku kitarenze 1% uriho ubu, kandi urugendo rwo kongera ishoramari n'imikoranire mu gukora imiti ni imwe mu nkingi zizabigezaho.

    Abafite aho bahuriye n’ubuvuzi mu Rwanda batanze ibitekerezo ku mushinga w’itegeko ryabwo muri EAC

    Umuyobozi wa EAC RCE-VIHSCM, Mwesigye John Patrick, yabwiye IGIHE ko iri tegeko riri mu nzira zo gutorwa rizaziba ibyuho byinshi

    Umudepite muri EALA, Rutazana Francie yavuze ko uyu mushinga yatangije mu izina ry'u Rwanda numara kuba itegeko, rizafasha mu guhuza imikorere y'inzego zishinzwe iby'ubuvuzi muri EAC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangije-umushinga-ushobora-gutuma-2027-isiga-eac-ifite-itegeko

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y'u Rwanda y'Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore ya Volleyball yahagurutse kuri iki Cyumweru mu gitondo i Kigali, yerekeza i Nairobi muri Kenya, aho igiye kwitabira CAVB Women's Nations Championship 2026, imikino y'Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera i muri icyo gihugu kuva ku wa 25 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

    Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire yafashe umwanya wo gusezerera no guherekeza ikipe y'Igihugu, ayifuriza amahirwe masa muri iri rushanwa, anabasaba kuzahagararira u Rwanda neza no kuzamura ibendera ry'igihugu.

    Ikipe y'igihugu yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe saa Tatu n'igice aho ihita itangira kwitegura ii rushanwa rizabera Kasarani Indoor Arena na Uliznzi Sport Complex Indoor Arena, ibibuga biherere mu mujyi mukuru wa Kenya, Nairobi.

    Iri rushanwa rizitabirwa n'ibihugu 16, aho uko amatsinda azaba ateye n'uko amakipe azahura bizamenyekana ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

    U Rwanda ruheruka kwitabira Igikombe cya Afurika mu 2023, aho rwageze ku mwanya wa kane, nyuma ya Misiri, Kenya na Cameroon.

    Ikipe y'u Rwanda igiye muri Kenya ifite intego yo kongera kwitwara neza no guhatanira umwanya mwiza muri iri rushanwa rihuza ibihugu bikomeye muri Volleyball ku mugabane wa Afurika.

    Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu, Frédéric Guérin, yajyanye abakinnyi 14, barimo:

    1. Ndagijimana Iris
    2. Mpuhwezimana Diane
    3. Musaniwabo Hope
    4. Musabyemariya Donatha
    5. Umutoni Anitha
    6. Dusabe Flavia
    7. Munezero Valentine
    8. Nzamukosha Olive
    9. Mukandayisenga Benitha
    10. Tuyishimire Aloysia
    11. Yankurije Francoise
    12. Nyirahabimana Divine
    13. Uzamukunda Filette
    14. Uwimbabazi Lea

    ImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wa-siporo-nelly-mukazayire-yashyikirije-ibendera-ikipe-yu-rwanda-yabagore-yerekeje-i-nairobi-mu-gikombe-cya-afurika/

  • Nyanza: Umugabo n'umuhungu we bafunzwe nyuma y'urupfu rw'umugore wasanzwe amanitse – #rwanda #RwOT

    Mu gicuku cyo ku wa 20 Kanama 2026 ni bwo uyu mugore w'imyaka 25 y'amavuko witwa Mukandekwe Clementine yasanzwe mu nzu amanitse, yapfuye.

    Abaturage bahageze mbere bavuga ko uyu mugore yari mu nzu, umugabo we usanzwe atwara imodoka akinguye, asanga umugore amanitse mu mishumi y'inkweto.

    Bavuga ko bumvise umugabo atabaza, bagiye kureba basanga umugore yamaze gupfa. Bahamya ariko ko bombi batari babanye neza.

    Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu Murenge wa Busasamana, Bisengimana Joseph, yabwiye IGIHE ko bakimenya amakuru bihutiye kujya gutabara.

    Yagize ati “Ni byo. Twagezeyo dusanga yapfuye. RIB yatangiye iperereza”

    Umurambo wa Mukandekwe wajyanywe mu bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane impamvu idashidikanywaho y'urupfu rwe.

    Umugabo we n'umuhungu we bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana bwemeza ko Mukandekwe yasanzwe amanitse, yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umugabo-n-umuhungu-we-bafunzwe-nyuma-y-urupfu-rw-umugore-wasanzwe

  • Abahoze ari inyangamugayo za Gacaca barasaba amafaranga yabo amaze imyaka 10 kuri konti y'umurenge – #rwanda #RwOT

    Nzayisenga Isiaka wari mu nyangamugayo z'Inkiko Gacaca yabwiye IGIHE ko buri nyangamugayo yari yagenewe amafaranga arenga ibihumbi 10Frw y'agahimbazamusyi ariko ko batigeze bayahabwa.

    Ati 'Bari bayatwimye ngo tubanze dukore koperative, ariko kuko tuzi ko koperative akenshi zihomba, twe twagira ngo batwihere amafaranga yacu, umuntu avuge ngo ayaguzemo agashashi k'agahene'.

    Habarugira Isaac wahoze ari Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga yabanje kuba kuri konti yo muri BPR nyuma aza gukurwaho ajyanwa kuri konti ya SACCO nyuma yo kubona ko agenda agabanuka kubera ko BPR yagendaga ikataho buri kwezi.

    Habarugira avuga ko inyangamugayo za Gacaca zo mu Murenge wa Bwishyura zasabwe gukora imishinga ku rwego rwa buri Kagari, hanyuma imishinga bakoze ntibayuvikaneho.

    Ati 'Inyangamugayo zo mu Kagari ka Gitarama ni zo zakoze umushinga wo kugura urutoki, zigurira urutoki ahitwa mu Kigezi'.

    Umurenge wa Bwishyura ugizwe n'utugari dutandatu ari two Burunga, Gasura, Gitarama, Kibuye, Kiniha na Nyarusazi.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu cyumweru cy'umujyanama hari umuturage wo mu Kagari ka Burunga wabagejejeho iki kibazo.

    Ati 'Amafaranga amaze imyaka irenga 10 kuri konti y'umurenge, ni amafaranga y'agahimbazamusyi yari agenewe inyangamugayo za Gacaca. Ni inyangamugayo zirenga 90, ukubye n'ibihumbi 10 Frw, urumva ko ari amafaranga arenga ibihumbi 900 Frw'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye IGIHE ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye icyo bafasha aba baturage batarabona amafaranga yabo.

    Ati 'Birasaba kureba uko giteye, konti ariho ni iyande? …. Tuzabanza tumenye imiterere y'ikibazo kugira ngo tumenye uko twabafasha'.

    Inkiko Gacaca zasojwe ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi, bikaba byarihutishije ubutabera ugereranije n'igihe byari gufata mu nkiko zisanzwe.

    Inkiko Gacaca zasojwe ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahoze-ari-inyangamugayo-za-gacaca-barasaba-amafaranga-yabo-amaze-imyaka-10

  • Ruhango: Ahacukurwa ibumba habonetse grenade – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Kanama 2026 ni bwo abantu bacukuraga ibumba rikoreshwa amatafari mu gishanga kiri mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe.

    Aba baturage bakibona iki gisasu bahise babimenyesha abayobozi mu nzego z'ibanze, na bo bihutira kubimenyesha igisirikare kugira ngo zigikureho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, yabwiye IGIHE ko abasirikare bahise bahagera maze bagikuraho.

    Yagize ati “Nta we cyakomerekeje ndetse ntacyo cyangije cyane ko inzego zibishinzwe za gisirikare zahise zihagera maze zigikuraho.'

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Ruhango busaba abaturage ko mu gihe babonye ikintu kidasanzwe bajya bihutira gutanga amakuru vuba kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.

    Iki gisasu cyabonetse ahacukurwa ibumba, abasirikare bagikuraho neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-ahacukurwa-ibumba-habonetse-grenade

  • MINEDUC yahishuye ikosa ryatumye uwabaye uwa mbere bizamini bya Leta abura mu itangwa ry'ibihembo – #rwanda #RwOT

    Uwamariya ukomoka mu Karere ka Rusizi yigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke. Yagize amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls' School.

    Ibihembo bimaze gutangwa, hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ababyeyi ba Uwamariya batigeze bahamagarwa ngo bamenyeshwe ko ari mu bazahabwa ibihembo. Bamwe batangiye kugaragaza ko hakozwe amanyanga.

    Minisiteri y'Uburezi, ikoresheje urubuga X yasobanuye ko telefone y'ababyeyi ba Uwamariya yahamagawe inshuro ebyiri ariko ntiyaboneka, iti 'ibihembo bye azabihabwa igihe cyose azabonekera.'

    Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama, Uwamariya aherekejwe n'ababyeyi be, Umuyobozi wa ISF Nyamasheke n'Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, Mukankusi Athanasie, bagiye kuri Minisiteri y'Uburezi.

    Bakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, n'abandi bo mu nzego z'uburezi.

    Uwamariya yashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe nk'uwahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, mudasobwa n'amafaranga y'ishuri azishyura mu mwaka w'amashuri wa 2026/2027 wose.

    Mu kiganiro na RBA cyabaye kuri uyu wa 22 Kanama, Irere yasobanuye ko tariki ya 19 Kanama, NESA yahamagaye ababyeyi b'abanyeshuri babaye indashyikirwa ku rwego rw'igihugu kugira ngo bazaherekeze abana babo mu gufata ibihembo.

    Ati 'Bose barabahamagara, byumvikane Leontine ni we wari ku mwanya wa mbere. Babanza guhamagara nimero imwe, ntiyari iriho nk'uko twabivuze. Bahamagara iya kabiri, yitabwa n'undi muntu.'

    Irere yasobanuye ko umukozi wa NESA yabajije umuntu wa kabiri niba ari umubyeyi wa Uwamariya, arikiriza, amumenyesha uko gahunda iteganyijwe, uwo amusubiza ko bazitabira igikorwa cyo gutanga ibihembo.

    Yagize ati 'Aravuga ati azaza. Ahamagara n'abandi bose bakurikiraho. Ku munsi nyirizina rero, ku itariki ya 20, barongera barahamagara habura igihe gito ngo umuhango nyirizina utangire, na none wa muntu aritaba, aravuga ati 'Simpari', ndumva yaravuze ko ari i Karongi, ati 'Ntabwo tubasha kuza'.'

    Ku bavuga ko kuba Uwamariya ataritabiriye igikorwa nyirizina ku munsi cyateganyirijweho byatewe n'amanyanga yageragejwe yo kutamuha ibihembo bye, Irere yasubije ko ibyo ari ibinyoma bidafite ishingiro.

    Ati 'Iyi haba harimo umugambi mubi no kudashaka ko ahabwa ibye, n'izina nta wari kwirirwa arivuga ariko izina ryo bararivuze.'

    Irere yasobanuye ko nimero y'umuntu wa kabiri witabye yemera ko ari umubyeyi wa Uwamariya yakuwe muri ISF Nyamasheke, bityo ko habaye ikosa mu kwandika iya nyayo mu gihe yiyandikishaga mu bakandida bazakora ibizamini bya Leta.

    Ati 'Tubaza ishuri 'iyi nimero yanditse kuri iri zina ni iyande?' Na bo batwemerera ko atari yo, ko bakoze ikosa mu kwandika nimero. Igikomeye hano ni ikosa ryo ku rwego rw'ubuyobozi kandi natwe tutihanganira.'

    Yavuze ko atari ubwa mbere umunyeshuri aza mu bagize amanota ya mbere mu bizamini bya Leta ariko ntaboneke mu gikorwa cyo gutanga ibihembo kuko byabaye no mu bihe byashize bidaturutse ku nzego z'uburezi.

    Ati 'Ibi ni ibintu rwose bisanzwe. Ntabwo ari ikintu kidasanzwe kibaho. Iyo rero umwana atabonetse, ibyo agenewe byose turabibika, icyo tudasiba gukora ni uko tudashobora kureka kuvuga izina rye.'

    Irere yavuze ko ibigo by'amashuri bikwiye gushishoza cyane mu kwandika imyirondoro y'abanyeshuri, ariko ko n'inzego nkuru z'uburezi zabonye isomo ry'uko guhamagara ababyeyi gusa bidahagije, ahubwo ko zizajya zihamagara n'ubuyobozi mu nzego z'ibanze.

    Ati 'Twabonye amasomo ndetse n'abo bireba turakomeza tubikurikire. Icya kabiri ni uko bitagomba kugarukira gusa ku mwana cyangwa se ku mubyeyi, ahubwo n'ishuri n'aho umwana abarizwa. Mu busanzwe ntabwo twirirwaga tubabwira, kuko twumvaga ko bireba umwana gusa n'umubyeyi ariko ubu byagaragaye ko bidahagije. Iri rero ni isomo.'

    Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, Uwamariya Leontine yoherejwe kwiga muri Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu. Aziga ibijyanye na porogaramu za mudasobwa.

    Uwamariya Leontine yagize amanota 98,7% mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

    Uyu munyeshuri yaherekejwe n’ababyeyi be, Umuyobozi wa ISF Nyamasheke na Visi Meya wa Nyamasheke

    Irere Claudette na Dr. Bahati Bernard bashyikirije Uwamariya Leontine ibihembo nyuma y’umunsi habaye igikorwa nyirizina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yahishuye-ikosa-ryatumye-uwabaye-uwa-mbere-bizamini-bya-leta-ataboneka

  • Nyagatare: Abangirijwe imitungo n'umuyoboro w'amazi yuhira umuceri barasaba ingurane – #rwanda #RwOT

    Abafite iki kibazo bavuga ko uyu muyoboro wanyuze mu mirima yabo, abawukora babangiriza imyaka, ibiti by'imbuto n'ibindi bikorwa, bagenzi babo bahabwa ingurane, bo ntishyurwa kandi batazi impamvu.

    Haragakiza Donatien utuye mu Mudugudu wa Nyakagenge yagize ati 'Umuyoboro wanyuze mu isambu yanjye, wangiriza amasaka yari ahinze ndetse n'ibiti. Bambariye amafaranga asaga ibihumbi 690 ariko ntabwo nigeze nyahabwa.'

    Haragakiza akomeza avuga ko kudahabwa ingurane byamugizeho ingaruka mu mibereho ye ndetse bidindiza iterambere rye.

    Ati 'Umusaruro nagombaga kubona sinawubonye, kandi n'ingurane nabariwe ntayo nabonye. Bigira ingaruka kuko byabangamiye igenamigambi twari dufite. Turasaba ko twahabwa ingurane twabariwe.'

    Mukagahutu Christiana na we yagize ati 'Baturanduriye imyaka, batubwira ko bazatwishyura, ariko nta mafaranga twabonye. Yego twamaze guhomba, ariko turasaba ko batwishyura tukayakoresha.'

    Aba baturage bavuga ko batumva neza impamvu hari abishyuwe abandi ntibishyurwe, cyane cyane ko bamwe mu babwiwe ko bafite ibyangombwa bitanoze babikosoye, ariko bakaba bagitegereje ingurane.

    Uwimana Maria utuye mu Mudugudu wa Nyakagege yagize ati 'Bari bambariye amafaranga asaga ibihumbi 200 kubera ko uyu muyoboro wanyuze mu isambu yacu ukangiza ibiti birimo, gereveriya ndetse n'ibigori. Twategereje ko twishyurwa, ariko ntabwo twabonye ingurane.'

    Akomeza agira ati 'Badusabye gukosora ibyangombwa, twarabitanze. Njye bansabye icyangombwa cy'ubutaka, indangamuntu ndetse n'icyangombwa twasezeraniyeho, byose twarabitanze, ariko ntabwo twishyuwe. Twarategereje ariko nta gisubizo twabonye. Turasaba ingurane, baduhe amafaranga batubariye.'

    Kabera Jean Claude yavuze ko bibabaje kubona abantu bangirijwe ibikorwa byabo ariko bakaba batarishyurwa, ibyo avuga ko badasobanukirwa impamvu.

    Ati 'Ibyo twasabye gukosora twarabikosoye, ariko twibaza impamvu twebwe tutabona ingurane y'ibyangijwe. Turasaba inzego bireba kudukemurira ikibazo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko abatarishyurwa byatewe n'uko hari abataruzuza ibisabwa, ariko ko bari muri gahunda yo kubafasha kubyuzuza.

    Yagize ati 'Abatarishyurwa ni abatujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo bishyurwe. Harimo abadafite ibyangombwa by'ubutaka ndetse n'abafite ubutaka butabanditseho. Abaguze ubutaka basabwe kubanza gukora mutation. Turimo kubafasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bishyurwe.'

    Uyu muyoboro witezweho kongera amazi yuhira umuceri mu gishanga cya Cyabayaga, ufite uburebure bwa kilometero 3,4, ukaba ufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 41.

    Abaturage 104 ni bo bagombaga guhabwa ingurane z'ibyangijwe mu itegurwa ry'uyu muyoboro. Abamaze kwishyurwa ni 78.

    Uyu muyoboro ufite uburebure bw’ibilometero 3,4

    Abaturage 26 bavuga ko batarahabwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abangirijwe-imitungo-n-umuyoboro-w-amazi-yuhira-umuceri-barasaba