Category: Uncategorized

  • Huye: Umwana w'imyaka ibiri yahiriye mu nzu y'iwabo – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha yo ku manywa ku wa 8 Kanama 2026, mu rugo rwa Nzabirinda Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Rurenda, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma.

    Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko babonye ikibatsi cy'umuriro n'umwotsi mwinshi mu rugo bakihutira kujya kureba bagasanga hahiye, ndetse inzu igeze kure ishya, hanze hari umwana w'imyaka ine wakomerekejwe n'umuriro mu maso.

    Umwe mu baturage yavuze ko ubwo umuriro wadukaga, nyina w'abana yari hanze, yihutira kujya mu nzu asohora uw'imyaka ine wari hafi, amugeza hanze, naho undi w'imyaka ibiri n'igice wari mu cyumba umuriro waturutsemo bikamunanira, bikanamuviramo urupfu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko bakimenya iyi nkuru, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro bihutiye gutabara.

    Ati ''Polisi yasanze umwana muto w'imyaka ibiri n'igice yahiriyemo abura ubuzima, naho mukuru we w'imyaka ine yakomeretse, ubu ari mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUB.''

    CIP Kamanz yakomeje avuga ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko uyu muriro wakomotse ku mashanyarazi. Umuriro wahereye mu gisenge cy'icyumba umwana muto yari arimo, ukwira hose.

    Yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bagerageza kubana n'abana cyangwa bagakora ibishoboka bagahora bari kumwe n'abantu bakuru babareberera ibyabahungabanya.

    Yanasabya abaturage muri rusange kujya bazirikana gushyira amashanyarazi mu nzu bifashishije ibikoresho byujuje ubuziranenge, kandi bakifashisha abatekinisiye babifitiye ubumenyi bari no ku rutonde rw'ababyemerewe, kandi bakibuka no gushyira inyubako zabo mu bwishingizi kugira ngo bibarinde ibihombo byakomoka ku nkongi n'ibindi biza bitandukanye.

    Igisenge cy’inzu cyahiye kirakongoka n’ibyari birimo byose

    Mu nzu hahiriyemo umwana w'imyaka ibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umwana-w-imyaka-ibiri-yahiriye-mu-nzu-y-iwabo

  • Uruganda rwa Sina Gerard rwenga inzoga rwafunzwe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 8 Kanama 2026, ubwo abatawe muri yombi kubera gukora inzoga zitujuje ubuziranenge berekwaga itangazamakuru.

    Dr Murangira yavuze ko mu bantu batawe muri yombi harimo Umuyobozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rwa Sina Gerard rukora ibinyobwa bisembuye.

    Ati 'Uruganda rwa Sina Gerard rufite ibice bibiri byo gukora imitobe n'ibyo kurya. Uruhande rwafunzwe ni urwo gukora ibinyobwa bisembuye.'

    Kuva ubugenzuzi ku nganda zenga inzoga bwatangira gukorwa, hafunzwe inganda hafi 150 n'ubwoko bw'inzoga zikorerwa hanze y'u Rwanda zirenga 50 zikurwa ku isoko.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abantu barenga 50 bishwe n'inzoga z'inkorano mu gihe 100 bahumye, naho ibihumbi 11 bo babaswe n'inzoga.

    Igice cy’uruganda rwa Sina Gerard gikora ibinyobwa bisembuye cyafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rwa-sina-gerard-rwenga-inzoga-rwafunzwe

  • Ubuso bukorerwaho ubuhinzi bwuhirwa bugiye kongerwaho hegitari zirenga 1000 – #rwanda #RwOT

    Kuhira ni imwe mu ngamba u Rwanda ruri gushyiramo ingufu mu rwego rwo guhinga hatitawe ku ihindagurika ry'ibihe, by'umwihariko mu bihe by'izuba.

    Imibare igaragaza ko ubuso bwuhirwa mu Rwanda bubarirwa muri hegitari ibihumbi 76, mu gihe intego ari uko mu 2029 buzaba bugeze ku zirenga ibihumbi 132.

    Muri ubu buso bwuhirwa, uburenga ibihumbi 37 buri mu bishanga byatunganyijwe, uburenga ibihumbi icyenda buri i musozi, mu gihe ubundi burenga ibihumbi 27 bukoreshwaho ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto.

    Iri koranabuhanga ryo kuhira ku buso buto, umushinga SAIP watanzemo umusanzu ukomeye kuko kuva mu 2019-2024 mu gice cya mbere cyawo wongeyeho hegitari 1.367 mu turere icyenda.

    Ni mu gihe mu gice cya kabiri cyawo kuva mu 2024-2026 umaze kongera hegitari 1.078 ku buso buto bwuhirwa mu turere 20, ndetse ugiye kongeraho izindi hegitari 1000 kugeza mu Ukuboza uyu mwaka.

    Igice cyo kuhira cyonyine mu gice cya kabiri cya SAIP cyashowemo miliyari 11 Frw, arimo miliyari 4 Frw yari yamaze gukoreshwa kugera muri Kamena 2026.

    Umukozi ushinzwe gahunda yo kuhira muri RAB, Nzabamwita Innocent, yavuze ko uyu mushinga wibanda ku kuhira ubuso butarenze hegitari 10 mu rwego rwo kuzamura n'abahinzi bato, kandi ko buri mwaka SAIP n'abandi bafatanyabikorwa bongera hegitari 3.000 ku zuhirwa hose mu Rwanda.

    Rukundo Jackson uhagarariye Koperative Gwiza ihinga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umusaruro wabo nyuma yo guhabwa inkunga y'uburyo bwo kuhira na SAIP II wikubye kenshi.

    Ati 'Ku mboga duhinga ubu ku gihembwe turi kweza toni hagati y'umunani na 12 kandi nko ku miteja twari tuvuye kuri toni ebyiri. Ku bigori twezaga toni zitarenze enye ariko ubu ntizijya munsi y'esheshatu. SAIP yadufashije byinshi kuko yanatwubakiye aho dutunganyiriza umusaruro none buri munsi dukoreshamo abakozi 100 kandi ducuruza no mu mahanga imiteja.'

    Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Kagabo Rwamunono Richard, yavuze ko SAIP II yagize uruhare mu gukuba kabiri umusaruro w'ubuhinzi wabonetse muri aka Karere mu gihembwe cy'ihinga gishize ugereranyije n'icyacyibanjirije.

    Ibyo byagize uruhare mu gutanga akazi gashingiye ku buhinzi kandi kanoze kuko mu ngo ibihumbi 123 zituye aka Karere, izigera ku bihumbi 88 zitunzwe n'ubuhinzi kandi byazamuye n'ubuso bwuhirwa i musozi.

    Hakizamungu Laurent uhinga ibitunguru mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera yavuze ko mbere yakoreshaga moteri za lisansi na mazutu zizamura amazi n'uburyo gakondo agahomba kuko byamwatwaraga miliyoni 5 Frw.

    Ubu yahawe imirasire izamura amazi na SAIP II, yubakirwa na 'dam', akaba ahamya ko ibitunguru yuhira bigiye kwera bimutwaye gusa miliyoni 2 Frw akazabonamo inyungu ifatika.

    Meya w'Akarere ka Huye na ko gakorerwamo n'umushinga SAIP II, Sebutege Ange, yavuze ko wagafashije kuzamura ukwihaza mu biribwa kandi ko bari kwigisha abaturage kubungabunga uburyo bwo kuhira bahawe.

    Ati 'Uyu mushinga wadufashije kongera ubuso buto bwuhirwa muri Huye, ubu bugeze kuri hegitari 50. Byongereye kwihaza mu biribwa kuko hafi 85% by'abahinzi dufite bafite munsi y'igice cya hegitari imwe, rero iyo bahuje ubutaka bakuhira bahinga ibihembwe bitatu byose umusaruro uriyongera.'

    Hakizamungu Laurent uhinga ibitunguru mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, yavuze ko mbere yakoreshaga moteri za lisansi na mazutu zizamura amazi n'uburyo gakondo agahomba

    I Rwamagana, Koperative Gwiza yahawe inkunga yo kuhira iha akazi abantu 40 ku munsi

    Ibishyimbo by’imiteja bihingwa byuhiwe byahaye akazi benshi

    Mu kubaka uburyo bwo kuhira, SAIP II itanga na ‘dams’ zibika amazi yifashishwa

    Ibitunguru byuhirwa mu mpeshyi byera nta nkomyi

    Rukundo Jackson uhagarariye Koperative Gwiza ihinga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umusaruro wabo nyuma yo guhabwa inkunga y'uburyo bwo kuhira na SAIP II wikubye kenshi

    Ubuso bukorerwaho ubuhinzi bwuhirwa mu turere 20, bugiye kongerwa

    Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Kagabo Rwamunono Richard, yavuze ko SAIP II yagize uruhare mu gukuba kabiri umusaruro w'ubuhinzi

    Meya w'Akarere ka Huye na ko gakorerwamo n'umushinga SAIP II, Sebutege Ange, yavuze ko wagafashije kuzamura ukwihaza mu biribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuso-bukorerwaho-ubuhinzi-bwuhirwa-bugiye-kongerwaho-hegitari-zirenga-1000

  • Inyubako izwi nka 'Inkundamahoro' yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wasobanuye ko hagati ya Gicurasi na Kanama 2026, wahaye Ubuyobozi bw'Inkundamahoro amabwiriza n'inyandiko zitandukanye zisaba gukosora ibibazo birimo iby'isuku, umuteka no no kurengera ibidukikije ariko ntibyakemurwa.

    Mu byo basabwaga harimo kohereza mu gishanga amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero, ibintu byongeye gukorwa ku wa 07 Kanama 2026.

    Itangazo riti 'Iyi nyubako izafungurwa ari uko ubugenzuzi bw'inzego zibifitiye ububasha bwemeje ko ibyasabwe byose byakosowe.'

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwasabye Ubuyobozi bw'Inkundamahoro kwihutira gukemura ibibazo byagaragajwe kugira ngo inyubako yongere gufungurwa mu mutekano kandi vuba, bityo imirimo itunze benshi n'ibikorwa by'ubucuruzi biyikorerwamo bikomeze.

    Umujyi wa Kigali kandi wibukije abafite inyubako, abazicunga, abacuruzi n'abaturage muri rusange ko bibujijwe kohereza amazi yanduye atatunganyijwe cyangwa imyanda iva mu bwiherero mu bishanga, mu miyoboro y'amazi, muri za ruhurura, cyangwa ahandi aho ari ho hose hatabugenewe.

    Uti 'Abazarenga kuri aya mabwiriza bazabihanirwa. Kubungabunga Kigali Yacu ngo ikomeze kurangwa n'isuku hose, kugira umutekano no kuba isoko y'ubuzima buzira umuze, ni inshingano zacu twese.'

    Inyubako y'Inkundamahoro iherereye muri Nyabugogo. Ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi bw'ibiribwa n'ibindi bikoresho.

    Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo kubera ibibazo by’isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkundamahoro-yafunzwe

  • Mount Kigali University yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 1400 – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 7 Kamena 2026, aho abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barangije mu bijyanye n'ubucuruzi, ubuforomo, uburezi, kwakira abantu n'ibindi.

    Umuyobozi w'Ikirenga wa Mount Kigali University, Prof. Egara Kabaji, yagaragaje ko iki cyiciro cya 29 kirangije amasomo muri iyi kaminuza ari umwihariko kuko ari cyo gisoje imikoranire hagati ya Kaminuza ya Mount Kenya University na Mount Kigali University.

    Ati 'Ishuri rya 2026 ni ryo ryanyuma risoza imikoranire mu bijyanye n'ubumenyi yahuzaga Mount Kigali University ndetse na Mount Kenya University, kuko Mount Kigali University igiye gukomeza urugendo rwayo nk'ishuri ryigenga mu Rwanda. Rero nk'abanyeshuri muhagaze hagati y'ibice bibiri by'ibyingenzi by'iyi kaminuza birimo aho yavuye ndetse n'aho yerekeje, turabasaba kuzatubera abambasaderi beza.'

    Mount Kenya University yafunguye ishami ryayo mu Rwanda mu 2010, aho yakoraga nk'ishami ry'iyo kaminuza mu Rwanda (Mount Kenya University Rwanda, MKUR). Mu 2023 iri shami ryaje guhindurwa Mount Kigali University ariko abanyeshuri bari mu Ishami rya MKUR icyo gihe bakomeza guhabwa amasomo ari bo barangije uyu munsi.

    Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yagaragaje ko nka kaminuza babahaye ibishoboka kugira ngo bazagire aho bigeza mu buzima ariko babatoje no guhora bishakamo ibisubizo.

    Ati 'Muri iyi Isi yihuta, ubushobozi bwo guhuza ubunyamwuga n'indangagaciro ni byo bizabafasha gutandukana n'abandi. Isi ntikeneye abantu bafite ubumenyi n'ubushobozi gusa ahubwo ikeneye abanyamwuga bizewe bahuza udushya n'ubunyangamugayo, gushaka gutera imbere n'ubumuntu, ndetse bakagira ubuhanga n'impuhwe.'

    Umwe mu banyeshuri bize kuri iyi kaminuza ya Mount Kigali University, James Mugume, yagaragaje ko ubumenyi yahakuye ari bwo bwamufashije gushinga ikigo gifasha abantu bagorwa no kubona serivisi z'ubuzima.

    Ati 'Ubumenyi mwagiriye hano ntabwo bugeze ku iherezo ahubwo ni igikoresho muzakoresha murema ahazaza hanyu. Muzahore mwibuka ko impamyabumenyi zanyu ari itangiriro ariko imyitwarire yanyu ari yo izagena kure muzagera.'

    Akomeza agaragaza ko buri mwaka aha abanyeshuri 10 bo muri iyi kaminuza amahirwe yo kwimenyereza umwuga n'akazi.

    Iradukunda Sosthene wabaye umunyeshuri mwiza w'uyu mwaka yagaragaje ko yishimiye gusoza iki cyiciro cya kaminuza ari umunyeshuri mwiza, agaragaza ko ubumenyi yahawe azakomeza kubukoresha mu buzima bwo hanze agiyemo.

    Ati 'Isi yuzuyemo ibintu byinshi bizaduca intege birimo ubushomeri, ikoranabuhanga rihora rihindagurika, ihindagurika ry'ibihe, n'ibindi bibazo byugarije Isi, ariko iyi ni yo mpamvu twize, ni ukugira ngo ibyo bibazo tubishakire ibisubizo aho kubitekereza.'

    Kugeza ubu abanyeshuri basigaye bose ni aba Mount Kigali University, kaminuza ifite inyubako zigezweho zo kwigishirizamo, za laboratwari, amacumbi y'abanyeshuri, isomero n'ibindi byangombwa byose bikenerwa mu myigire.

    Ifite kandi Kigali Paramount Hotel, ifasha abanyeshuri biga iby'ubukerarugendo no kwakira abantu kwimenyereza umwuga, ndetse na Royal FM, iha abanyeshuri biga itangazamakuru kugira ubumenyingiro.

    Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Sudan y’Epfo basusurukije abasoje amasomo babereka imbyino z’iwabo

    Itorero rya Mount Kigali University ryasusurukije abitariye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije amasomo muri Mount Kenya University

    Iradukunda Sosthene, wabaye umunyeshuri mwiza muri iki cyiciro cy’abasoje amasomo yagaragaje ko biteguye guhangana n’ibibaca intege bazahura nabyo nyuma y’amasomo

    Abanyeshuri 1255 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kigali University

    Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yasabye abanyeshuri gukoresha ubumenyi bahawe bakishamo ibisubizo

    Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy, ari mu basoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza kuri Mount Kigali University

    Umuhanzi Chrisy Neat wibanda ku njyana gakondo, mu barangije icyiciro cya kabiri c ya Kaminuza kuri Mount Kigali University

    Umuyobozi w'Ikirenga (chancellor) wa Mount Kigali University, Prof. Egara Kabaji, yagaragaje ko aba aribo banyeshuri banyuma mu mikoranire ya Mount Kenya University ndetse na Mount Kigali University

    Abanyeshuri 1255 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kigali University

    Abanyeshuri 225 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Mount Kigali University

    Ababyeyi inshuti n’imiryango baje gushyigikira abarangije amasomo

    Abanyeshuri beza muri buri somo bahawe ibihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mount-kigali-university-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abanyeshuri-barenga-1400

  • Abakinnyi bakunzwe ariko batagira ibishushanyo ku mubiri wabo n’impamvu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kwishushanyaho ku mubiri (gushyiraho Tatoo) bifatwa kwishi, hari ababikora kuko hari ikintu badashaka kwibagirwa cyabayeho, hari abiahushanyaho amafoto y’ibyo bakunda n’ibindi, gusa hari abatabyemera babifata nk’icyaha cyangwa kirazira.

    N’abantu basanzwe barabikora ariko ni umuco uzwi cyane ku bantu bazwi (stars), hari n’abishyiraho ibyo bishushanyo kuko icyamamare bafana cyabyishyizeho.

    Muri ibyo byamamare birimo n’abakinnyi b’ubumipira w’amaguru ndetse benshi banafite ibi bishushanyo nka Lionel Messi, Neymar n’abandi.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi batanu bafite amazina akomeye ariko banze kwishushanyaho ku bw’impamvu runaka.

    5. Rodrigo Hernández Cascante

    Rodri umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu ya Espagne ndetse na Manchester City yo mu Bwongereza ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane kuri ubu.

    Uyu ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi ifite uyu munsi, yahisemo kutagira ikintu na kimwe yishyira ku mubiri we, nta n’amaherena wamubonana.

    Bivugwa ko imyimerere ye atemera ibi bintu abona anyuzwe n’uko Imana yamuremye.

    4. Sadio Mane

    Ni rutahizamu w’Umunya-Senegal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia.

    Mane umwe mu bakinnyi bafatwa nk’ab’ibihe byose mu ikipe ya Liverpool, ntabwo yigeze yishyiraho ibishushanyo kubera idini rye.

    Ni Umuyisilamu, akaba yarahisemo kutabyishyiraho nk’uko idini ya Islam itemera kwihindura uko waremwe (nubwo hari ababikora)

    Ni umukinnyi wiberaho ubuzima butuje ariko na none ukunda gufasha.

    3. Mohammed Salah

    Uyu ni rutahizamu akaba na kapiteni wa Misiri uheruka gutandukana na Liverpool yerekeza muri Trabzonspor yo mu Turikiye.

    Na we nta bishushanyo agira ku mubiri we kubera imyemerere nk’umuyoboke w’idini rya Islam ndetse no kuba akunda gutanga amaraso.

    Yigeze kuvuga ati “Nta bishushanyo ngira ku mubiri. Sinjya mpindura umusatsi wanjye. Sinzi kubyina. Nshaka gukina umupira w’amaguru gusa.”

    2. Kylian Mbappe

    Rutahizamu wa Real Madrid akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappe ntagira igishushanyo ku mubiri we kuko atumva akamaro kabyo.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 25 avuga ko yifuza ko ibokorwa bye byo mu kibuga byasobanura uwo ari we aho gusobanurwa n’imiterere ye n’ibyo yishyizeho.

    Ikindi ngo umubiri ni uwe ntabwo ari uwo kunyuzwa mu buribwe yishushanyaho.

    1. Cristiano Ronaldo

    Rutahizamu wa Portugal akaba na kapiteni wayo ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bashyizeho uduhigo mu mupira bigoye hari undi uzadukuraho.

    Ni umwe mu bakinnyi batagira tattoo n’imwe ku mubiri we kubera ko akunda gutanga amaraso.

    Muri 2012 yigeze kuvuga ati “Ntabwo nigeze nishushanyaho kugira ngo mbone uko nzajya ntanga amaraso buri gihe.”

    Imyaka myinshi yayikinnye mu Bwongereza na Espagne kandi muri ibyo bihugu kugira ngo utange amaraso warashyizweho tattoo bisaba byibuze amezi 4 nyuma yo kuyishyirwaho, igihe avuga ko atategereza.

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-bakunzwe-ariko-batagira-ibishushanyo-ku-mubiri-wabo-n-impamvu-amafoto.html

  • RIB yafunze 80 barimo n'umuyobozi wa Ingufu Gin bakoraga 'ibyuma' – #rwanda #RwOT

    Ntihanabayo uzwi nka Kazungu n'abandi 15 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali berekanywe na RIB kuri uyu wa 8 Kanama 2026. We yafatiwe hamwe n'abandi babiri bakoraga muri Ingufu Gin barimo umugenzuzi w'ubuziranenge n'ushinzwe umusaruro.

    Oluwatosin Ayayi ushinzwe ibikorwa by'uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, na we yerekanywe mu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Abandi berekanywe barimo abo mu ruganda Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

    Kuva tariki ya 2 Kanama, ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zikora.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'aho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw'ababinywaga.

    Leta y'u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma. Mu gihugu habarurwa abantu ibihumbi 11 babaye imbata z'izi nzoga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abari gukorwaho iperereza barimo abakozi bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu nzego za Leta, ba nyir'inganda, abakoraga mu nganda zafunzwe, abayobozi b'inzego z'ibanze n'abakoraga 'kinyeshyamba'.

    Ati 'Bose bafite icyita rusange kimwe. Bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol. Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.'

    Dr. Murangira yavuze ko mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ba nyir'inganda n'abakozi bazo bagiye bakoresha ibikoresho byarangije igihe, bakoresha ibipimo bitemewe bagamije inyungu zabo, batitaye ku ngaruka bigira ku baturage.

    Ati 'Ubu ngubu hamaze gufatwa abantu 80 mu gihugu hose, 16 tubagaragarije bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, iperereza kandi n'ubundi rirakomeje…Mu by'ukuri nta kintu na kimwe cyaguranwa ubuzima bw'abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ineza ya rubanda.'

    RIB yasobanuye ko mu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye n'inzego bireba, byagaragaye ko hari inganda zakoraga zitanditse, izindi zigakora ibitarahawe ibyangombwa by'ubuziranenge, izidafite isuku, kudakorera ahabugenewe no kubangamira ubugenzuzi.

    RIB yerekanye bamwe mu bantu yafashe bagize uruhare mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

    Ntihanabose Samuel uzwi nka Kazungu ni umwe mu bari mu maboko ya RIB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntihanabayo-wa-ingufu-gin-n-abandi-bakoze-ibyuma-bafunzwe

  • Karongi: Intobo ziri kwifashishwa mu kurwanya kirabiranya mu nyanya – #rwanda #RwOT

    Kirabiranya ni indwara ituruka mu butaka igatuma igihingwa umuhinzi yahinze kirabirana bikarangira cyumye burundu ku buryo biba ngombwa ko icyafashwe umuhinzi akirandura.

    Kugeza ubu nta muti wari wakabonetse w'iyo ndwara kuko uburyo butandukanye burimo gusimbuza imyaka yafashwe no kuyirandura mu murima, abahinzi n'abashakashatsi babigerageje ariko ntibitange umuti urambye.

    Nzayinambaho Eulade akorera ubuhinzi bugezweho mu murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo guhomba miliyoni zirenga 3 Frw yari yiteze mu nyanya yari yahinze muri greenhouse zikuma zose kubera kirabiranya, yavuganye n'umuhinzi mugenzi we wo mu Buhinde, akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Bangalore, amubwira ko ibanga bakoresha rituma inyanya zabo zitarwara kirabiranya ari icyatsi bita solanum torvum (intobo).

    Uyu muhinzi wabyize muri Israël, kuri ubu ufite greenhouse enye, yatumije izo mbuto azikoresha mu kubangurira inyanya 600, azihinze abona nta na rumwe rurwaye kirabiranya.

    Nyuma yo kubona bikunze yatangiye gutubura ingemwe z'inyanya akaziha abandi bahinzi ku 120 Frw ku rugemwe rumwe, biyishyuriye ubutaka (pitimosi) n'ibihoho bikoreshwa mu gutubura ingemwe.

    Ati 'Nta gihombo aba afite kuko urunyanya rumwe rwera ibilo hagati birenga bitandatu, kandi ikilo ni 1000 Frw.'

    Nzayinambaho avuga ko kugeza ubu imbogamizi bafite muri ubu butubuzi bw'inyanya zitarwara kirabiranya ari uko kubona imbuto zikoreshwa bihenze kuko ziva mu Buhinde.

    Ati 'Nagerageje solanum torvum yo muri Nyungwe iranga. Turasaba ko Leta yajya izidutumiriza mu Buhinde kuko badusaba ibyangombwa byinshi zikatugeraho bigoranye kandi zihenze. Ikilo kimwe nakoresheje cyangezeho kimpagaze 500.000 Frw.'

    Ku munsi, uyu muhinzi afite ubushobozi bwo gutubura ingemwe 1200 z'inyanya zibanguriye kuri solanum torvum ari yo ntobo.

    Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Gakuta ikorera mu turere twa Rutsiro na Karongi, Kimenyi Martin, yabwiye IGIHE ko intobo ari ikimera kiri mu muryango w'inyanya.

    Ati “Ubushakashatsi bwaragaragaje ko iyo inyanya zibanguriwe ku ntobo biha inyanya ubudahangarwa ku ndwara. Nubwo intobo zitaribwa (mu Rwanda) nta mpungenge bikwiye gutera kubera ko weza urunyanya ntabwo weza intobo. Icyo intobo igufasha ni yo ijya mu butaka, urunyanya rukajya hejuru.'

    Jean Paul Kubwimana ufite greenhouse ahingamo ibihingwa bitandukanye birimo n'inyanya avuga ko mu myaka itanu amaze ahinga inyanya mu buryo busanzwe yari amaze guhomba arenga miliyoni 2,5 Frw kubera kirabiranya.

    Ati 'Izindi ndwara zose zifite umuti uretse kirabiranya. Inyanya zibanguriye ku ntobo ntabwo zirwara kirabiranya. Leta yadufasha tukabona kuri make ingemwe zibanguriye.'

    Nubwo mu Rwanda intobo zitaribwa, mu bihugu birimo Ghana, India, Thaïlande na Sri Lanka ziraribwa nk'uko intoryi ziribwa.

    Mu Karere ka Karongi batangiye kwifashisha intobo mu kurwanya kirabiranya

    Greenhouse Nzamurambaho Eulade akoreramo ubuhinzi

    Mu bihugu bitandukanye intobo ziraribwa nk’intoryi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-intobo-ziri-kwifashishwa-mu-kurwanya-kirabiranya-mu-nyanya

  • Kayonza: Umuganura waranzwe no kwishimira ko batsinze amapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2026, ubwo hizihizwaga umunsi w'Umuganura. Uyu munsi waranzwe no kwishimira ibyo abaturage bejeje, aho nko mu Murenge wa Ndego bishimiraga ko uyu munsi ubaye barahinze bakeza, aho kugaburirwa na Leta nk'uko byari bimaze igihe bigenda.

    Mukamakuza Espérance utuye mu Mudugudu wa Muzizi, mu Kagari ka Rukara, mu Murenge wa Rukara, yavuze ko uretse guhinga akaneza, ku muganura w'uyu mwaka yishimira ko yabashije kwiga umwuga mushya akawurangiza.

    Ati 'Uyu muganura wangendekeye neza, nagiye mu ishuri niga kudoda kandi ndi mukuru, ubu ndi umubyeyi wamenye kudoda imipira, imyenda y'abagore, iy'abagabo. Ubu naganuye ubumenyi nungutse bushya buri kumfasha mu iterambere. Uyu mwaka rero twinjiyemo, nahize guhinga nkoresheje ifumbire nikoreye kuko isanzwe nyigura impenze ariko ndashaka kuyikorera kandi nyinshi.''

    Abaturage bo mu Murenge wa Ndego bo bishimiye ko uyu muganura ubaye barejeje imyaka, bitandukanye no mu myaka ibiri ishize aho bawizihizaga Leta iri kubaha ibyo kurya kubera izuba ryinshi ryavaga rikangiza ibyo bahinze.

    Mukamukiza Séraphine utuye mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari k'Isangano mu Murenge wa Ndego, yavuze ko bari bamaze imyaka itatu bateza, aho byageze n'aho Leta itangira kubagaburira aba ari na yo ibaha imbuto yo guhinga kubera izuba ryinshi.

    Ati 'Uyu mwaka twarahinze tureza, ubu tugeze naho tuganuza abandi baturage batishoboye. Iwanjye turi umuryango w'abantu batanu rero nejeje ibishyimbo n'ibigori bihagije bituma umuryango wanjye umera neza. Ikintu twifuza rero abantu ba Ndego ni uko Leta ishyira imbaraga mu kutwuhirira imyaka, nitubibona dore dufite imbaraga bizatuma duhinga cyane tweze.''

    Ndayisenga Samuel wo muri uyu Murenge, we yavuze ko yishimira ko uyu mwaka Umuganura ubaye nta mapfa ari i Ndego. Yavuze ko nibura hejuru ya 75% abantu benshi bejeje imyaka ku buryo nta kibazo cy'inzara kigihari.

    Ati 'Ikintu cya mbere dukeneye ni ibikorwa byo kuhira, aha tuzengurutswe n'ibiyaga byinshi ariko nta kintu tubimaza, dukunze gusonza cyane kubera izuba ariko tubonye uko twuhira imyaka rwose twahinga tukeza. Inaha dufite ubutaka bugari umuntu ahinga hegitari irenga ariko kubera izuba bigapfa.''

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yasabye abaturage kwishimira ibyo bejeje ariko banahinga mu buryo bushya butangiza ubutaka. Yavuze ko ubu buryo buzabafasha kongera umusaruro ku buryo umwaka utaha ibyo beza biziyongera.

    Dr. Nyirahabimana yasabye abaturage ba Kayonza kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, kwirinda kugurisha bakamara ibyo bejeje byose kugira ngo bizabafashe mu gihe bazaba bari guhinga ibindi.

    Abaturage ba Rukara baganuje abandi batejeje

    Bimwe mu byejejwe n'abaturage ba Rukara

    Abaturage bo muri Ndego bavuze ko uyu mwaka babonye imvura ituma babasha kweza

    Abaturage ba Ndego bishimiye ko uyu mwaka babashije kweza bitandukanye no mu myaka ibiri ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuganura-waranzwe-no-kwishimira-ko-amapfa-atagihari-abandi-bahigira

  • Ubuhamya bw'Umunyarwanda wijejwe akazi muri Thaïlande akagurishwa muri Myanmar – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize abantu 54 mu Rwanda bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu, barimo 12 babihamijwe mu 2025, 18 mu 2024 ndetse na 24 babihamijwe mu 2023.

    Minisiteri y'Ubutabera mu Rwanda iherutse kugaragaza ko guhera muri Nyakanga 2025 kugeza muri Nyakanga 2026, Abanyarwanda 289 bari barajyanwe gucuruzwa mu bihugu by'amahanga bagaruwe.

    Aba Banyarwanda bakuwe mu bihugu nka Cambodge aho havuye 101, Laos hava 58, Myanmar hava 31, naho muri Oman hava 99.

    Umwe mu bagaruwe Eric (izina ryahinduwe), yabwiye Televiziyo Rwanda ko yajyanywe muri Thaïlande bamwizeza akazi, ariko birangira bamujyanye muri Myanmar.

    Ati 'Tuvugana mbere bari bambwiye ko ikigo cyabo gikorera mu murwa mukuru. Birangira babihinduye bambwira ko ngiye gukorera mu cyaro, rwari urugendo rw'iminota 50 mu ndege. Kuko urugendo nari narutangiye mbona ntakundi, ndavuga nti wabona icyo kigo gikorera aho mu cyaro. Nditegura banyoherereza indi modoka inkura kuri hoteli injyana ku kibuga cy'indege cya Bangkok, aba ari ho mva njya Mae Sot [muri Thaïlande].'

    Agaragaza ko ageze aho Mae Sot, yohererejwe indi modoka iza kumufata, bakora urugendo rw'amasaha agera kuri ari arindwi ariko imodoka zimutwaye bagenda bazisimburanya kugeza bageze ku kagezi gatandukanya Thaïland na Myanmar.

    Yakomeje avuga ko bamugejeje muri Myanmar ari bwo yasanze agiye kujya akora ubutekamutwe bwifashisha ikoranabuhanga kandi yari agiye azi ko agiye gukora mu bijyanye no kwitaba abakiliya basaba ubufasha (call center).

    Ati 'Njye nahawe gukora mu bintu byo gukundana (dating), baduhaga ibintu byanditse ugomba kuganiriza umuntu guhera ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatanu, kandi ukabikora nta kosa mbese ntacyo wongeyemo cyangwa ukuyemo kuko Umushinwa yabaga ashaka ko ubikora nk'uko yabipanze.'

    'Iyo wabyicaga warakubitwaga habaga hari ibihano, birimo kuguhagarika ku zuba nk'amasaha atatu cyangwa ane. Cyangwa bakaguhagarika ku tuntu tumeze nk'imisumari kuko njye byambayeho bampagarika ku tuntu tumeze nk'imisumari amasaha ane, mvaho ibirenge byabyimbye cyane.'

    Munyemana agaragaza ko yamaze amezi ane muri ako kazi, nyuma aza kujyanwa ku cyicaro gikuru cy'icyo kigo, ari ho yasabiye ukiyobora kumureka agataha, uwo mukoresha we aramukundira aramureka.

    Icyo gihe yatangiye gushaka uko yasubira mu Rwanda, atangira urugendo rwe kugeza igihe yisanze mu kigo cya gisirikare muri Myanmar. Agaragaza ko ageze muri icyo kigo yahasanze n'abandi bantu bakoranaga yari azi ko batashye, abona ko ishyamba atari ryeru.

    Icyakora yakomeje gushakisha uko yava muri icyo kigo aho byamufashe amezi agera kuri atanu kugira ngo abone ubufasha buhamukura, aho Ambasade y'u Rwanda mu Buyapani ku bufatanye n'Ishami rya Loni rishinzwe Abimukira (IOM) ari byo byamukuye muri icyo kigo.

    Umuyobozi wa Komite y'Ubushinjacyaha ishinzwe kurwanya ibyaha by'icuruzwa ry'abantu, Muragijimana Désiré, yavuze ko imwe mu mpamvu iki cyaha gikunda gukorerwa abari mu munsi y'imyaka 30 ahanini ari ukutamenya.

    Ati 'Ni ukutamenya n'ubujiji no kudashishoza ngo umenye icyo uwo muntu amushakaho. Ikindi harimo gushaka inyungu cyangwa se gushaka gukira vuba, ukumva ko ngiye guhita mbona akazi, ni akazi ka menshi, ngiye mu mahanga.'

    Abanyarwanda barenga 280 bari bagurishijwe mu mahanga bamaze kugarurwa mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-54-bahamijwe-ibyaha-byo-gucuruza-abantu-mu-myaka-itatu-ishize