Yinjiza miliyoni 15 Frw ku mwaka: Inkuru ya Kansangire wihebeye ubuhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu mugore atuye mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Cyambwe mu Mudugudu wa Gicaca, afite abana batanu, akagira ubutaka bungana na hegitari zirenga icumi ahingaho akanakoreraho ibikorwa by'ubworozi. Ni umwe mu bamaze gutera imbere mu buryo bugaragara.

Kugira ngo wumve ko yavuye mu cyiciro cy'abakennye, kuri ubu afite hegitari zirenga icumi, yaguze Fuso ya miliyoni 45 Frw itunda ibyo yejeje, afite imodoka agendamo, akaba yaraguze ubutaka bungana na hegitari 4.5, yoroye ingurube zirenga 500 akaba yaraguze n'inzu nziza byose abikesha ibikorwa byo kuhira.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kansangire yavuze ko mu myaka ishize mu Murenge wa Nasho bagushaga imvura rimwe mu myaka ibiri, ibi byatumaga batungwa no guhaha mu yindi mirenge kuko ho ubuhinzi butashobokaga.

Hari kandi na bamwe mu baturage bagaburirwaga na Leta kuko ibyo babaga barahinze byicwaga n'izuba ryinshi.

Kansangire avuga ko ubuzima bwa Nasho bwahindutse nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu aboherereje umunyemari Howard G. Buffett, akajya gutangiza ibikorwa byo kuhirira imirima yabo. Ibi byatumye huhirwa hegitari zirenga 1.100 bituma abaturage barenga 2000 bahuza ubutaka batangira guhinga bareza.

Kansangire yavuze ko mu 2019 ubwo ibikorwa byo kuhira byatangiraga muri uyu Murenge mu Cyanya cyuhirwa. Abaturage basabwe guhuza ubutaka benshi bakabyanga, ibi byaje gukorwa ku itegeko ry'ubuyobozi benshi banga kujya kuhahinga bumva ko ibizeramo bitazaba ibyabo.

Ati ' Bigitangira twanze guhinga, tukumva si ibyacu kuko bari batubwiye guhuza ubutaka. Abenshi twumvaga ko ibizeramo Leta izabitwara. Nyuma rero haje abasirikare bavuye i Nasho baraduhingira baduterera ibigori n'ibishyimbo, abenshi twanga kubagara, abasirikare baragaruka barabibagara nyuma rero twagiyemo turasarura turabirya ibindi turabigurisha.''

Kansangire yavuze ko kuva uwo munsi abaturage bahise babona ko bya bikorwa byose ari ibyaho batangira guhinga bifite intego. Yavuze ko bwa mbere yasaruye toni 2.5 kuri hegitari ariko uko yakomeje kubikora byatumye agera kuri toni icyenda kuri hegitari binatuma abasha gutera imbere byoroshye.

Kansangire avuga ko yavuye ku butaka bwuhirwa bungana na hegitari ebyiri atangira kugura ubundi butaka ku buryo uyu munsi afite hegitari 5.5 ahingaho zose zuhirwa.

Yavuze ko ahingamo urusenda, imboga, imbuto kongeraho ibigori, soya n'urutoki ashobora gusaruramo toni eshatu za buri kwezi.

Nyuma yo kubona uburyo hari ibisigazwa by'imyaka bipfa ubusa, Kansangire yatangiye korora ingurube ebyiri akajya azigaburira ibisigazwa by'ibyo yabaga yahinze, agenda azamuka kugeza aho kuri ubu afite ingurube 500. Yoroye inkoko zirenga 600, inka ndetse n'ihene.

Kansangire avuga ko Perezida Kagame ari umugisha ku baturage ba Kirehe by'umwihariko ba Nasho kuko iyo ataza kuboherereza Buffett benshi ngo baba bakiri mu cyiciro cy'abakene. Yavuze ko kuva aho ibikorwa byo kuhira bihagerejwe abaturage basigaye bakora ku ifaranga inshuro nyinshi kandi ko abenshi bikuye mu bukene mu buryo bugaragara.

Kansangire yagiriye inama abandi bagore yo gutinyuka bagakora, kuko ngo inshuro ya mbere bishobora kutagenda neza nkuko babishaka ariko gukomeza ukagerageza, ukanakora ingendo shuri ku bandi aribyo byatuma bakoresha neza amahirwe bahawe n'Umukuru w'Igihugu.

Kansangire avuga ko buri munsi akoresha abakozi barenga 100 barimo abagera kuri 80 baba bari mu mirima, 11 bahoraho bakora mu ngurube, abashumba bita ku nka, ihene n'inkoko n' abashoferi ndetse n'abandi.

Kuri ubu Kansangire avuga ko afite intego zo guhinga ibigori akagera kuri toni 12 kuri hegitari, yifuza kandi gufasha urubyiruko mu kurwigisha gukora ubuhinzi bugezweho kugira ngo ruzasigasire ubuhinzi bakora.

Kansangire Violette yorora ingurube mu buryo bw’umwuga

Kansangire Violette afite hegitari zirenga icumi akoreraho ubuhinzi

Kansangire Violette afite ingurube zirenga 500


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yinjiza-miliyoni-15-frw-ku-mwaka-inkuru-ya-kansangire-wihebeye-ubuhinzi-n

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *