Author: webrwanda

  • Niyitanga Olivier yashyize hanze inkweto nshya za 'haut talon' #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Niyitanga Olivier, washinze inzu ihanga imideli ya Tanga Designs, yongeye gutungura abakunzi b’imideli nyuma yo gushyira hanze ubwoko bushya bw’inkweto z’abagore n’abakobwa zizwi nka ‘haut talon’.

    Uyu mugabo wari usanzwe azwi cyane mu gukora imyambaro itandukanye ndetse n’amakanzu y’ubukwe n’ibirori byihariye, ubu yinjiye no mu ruganda rw’inkweto zigezweho. Izi nkweto nshya yazise amazina atandukanye arimo ‘T-Bold’, ‘T-Mold’ na ‘T-Azura’, buri zina rikaba rifite igisobanuro cyihariye mu rwego rwo kugaragaza ubudasa n’ubwiza bwazo.

    Niyitanga yavuze ko gukora izi nkweto byamusabye igihe kinini cyo gutekereza no gukora ubushakashatsi kugira ngo azane ikintu gishya ku isoko ry’u Rwanda. Yagaragaje ko yakoresheje bimwe mu bikoresho biboneka mu Rwanda ndetse n’ibindi yatumije mu mahanga kugira ngo zirusheho kugira ubuziranenge n’isura ijyanye n’igihe.

    Yavuze ko intego ye yari ukugira ngo abe umwe mu banyamideli ba mbere mu Rwanda bashoboye gukora inkweto z’abagore zifite urwego mpuzamahanga kandi zishobora guhangana ku isoko ryo hanze.

    Nubwo atatangaje ibiciro by’izi nkweto, yavuze ko zizajya ziboneka ku bakunzi b’imideli bashaka ibintu by’umwihariko kandi bifite ireme. Yizeza abakiriya be ko azakomeza kuzana udushya mu rwego rwo guteza imbere imideli nyarwanda no kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

    Niyitanga Olivier yashyize hanze inkweto nshya za ‘haut talon’

    Source : https://kasukumedia.com/niyitanga-olivier-yashyize-hanze-inkweto-nshya-za-haut-talon/

  • Nisize ibyondo mu maso kugira ngo abacengezi batambona – Ubuhamya bwa Padiri Jean Baptitse #rwanda #RwOT

    Padiri Mvukiyehe Jean Baptiste washyizwe mu intwari z’igihugu mu cyiciro cy’Imena yahishuye urugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo Ishuri ry’Inyange ryaterwaga n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside kugeza ku kwisiga ibyondo mu maso kugirango akize amagara ye yari mu karangatete.

    Padiri Jean Baptiste usanzwe ari Umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyir’impuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku itariki ya 18 Werurwe 1997 ari bwo abacengezi bagabye ibitero mu ishuri ry’Inyange ryari mu cyahoze ari Komine ya Kivumu muri perefegitura ya Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba .

    Mvukiyehe avuga ko nubwo bibasiye imyaka y’amashuri itandukanye yari muri iki kigo ariko ko umwaka wa gatanu yigagamo ari wo wibasiwe n’umubare munini w’abantu bari bitwaje intwaro zirimo imbunda ndetse n’iza gakondo banambaye imwe mu myambaro yenda gusa n’iya gisirikare.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Uyu Wihayimana yagarutse ku buryo icyo gihe abacengezi basabye aba banyeshuri biganaga kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo, ariko bakabasubiza ko bose ari Abanyarwanda; ibintu byatumye aba bacengezi batangira kubarasa umwe ku wundi.

    Atiib’Ni nka Roho Mutagatifu wadukoreyemo kuko icyo gihe baraje baratubwira ngo nimutwereke umuhutu cyangwa umututsi, twese ntitwigera tuva aho turi n’uwo bahagurukije yahitaga atsemba ntagire ikindi avuga. Babonye ibyo kwitandukanya byanze uwari ufite imbunda ari ku muryango yahise atangira kurasa mu banyeshuri.’

    Padiri Mvuyekure yagaragaje ko imbarutso yo kurokoka ibi bitero yavuye ku mujinya abacengezi bahise bagira kubera ko byasaga nk’aho basuzuguwe bahita batangira gusohora abanyeshuri hanze y’ishuri mu kavuyo gakomeye katumye umwe muri abo bacengezi akeka ko yaza kumucika kubera yari yicaye imbere y’umuryango w’ishuri, amufata mu mashati batangira kwiyakana gusa umucengezi aza kunyerera ku bikoresho by’ubwabatsi byifashishwaga mu kuvugurura inyubako z’ishuri byari aho, na we ahera ko ariruka arabacika.

    Nubwo yari amaze kwivana mu ntoki z’aba bacengezi ntabwo byari bihagije ngo yizere umutekano biri no mu byo yerekana ko byatumye atangira guhungira mu mashyamba yari akikije ikigo cy’ishuri akuramo imyenda yose yari yambaye ifite aho ihuriye n’ibirango by’impuzankano y’ishuri ndetse mu gusibanganya ibimenyetso no kwitandukanya burundu n’icyamuhuza n’ishuri cyose atangira kwisiga ibyondo mu isura mu kwisanisha n’abaturage basanzwe.

    Ati ‘Nkimara kumwiyaka nahise niruka ndahunga tugera mu mashyamba yari hafi y’ikigo urumva icyo twakoraga dore ko hari mu kwa Gatatu imvura yatangiye kugwa, itumba ryatangiye kuza tukagerageza gukuramo amashati y’umweru tukanisaga ibyondo kugira ngo tutagaragara kandi ubwo hari n’ukwezi.’

    Mu mwaka wa 2001, Leta y’u Rwanda yashyize abana b’i Nyange mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda, barimo umunani bapfuye n’abandi 39 barokotse, bose bakaba bibukwa buri mwaka nk’abana bakoze ibikorwa bidasanzwe bitashoborwa na buri wese ndetse kuri ubu ibikorwa byabo bikaba byigishwa mu mashuri n’ahandi hose nk’urugero rwiza rwa ‘Ndi umunyarwanda.’

    Source : http://isimbi.rw/nisize-ibyondo-mu-maso-kugira-ngo-abacengezi-batambona-ubuhamya-bwa-padiri-jean.html

  • Igitego cy’umunyarwanda mu bitego 6 byiza byaranze FIFA Series #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, yashyize igitego cya Leroy-Jacques Mickles yatsinze Estonia mu bitego byiza byaranze FIFA Series 2026.

    Iyi mikino ya FIFA Series, ibihugu byakiniye mu Rwanda byakinnye kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026, gusa no mu bindi bice barakinaga.

    Iri rushanwa Amavubi yaje kuryegukana ndetse na Leroy-Jacques Mickles aba umukinnyi w’irushanwa.

    Ibirenze kuri ibyo igitego cye cyaje kuza mu bitego byiza byaranze iri rushanwa ku Isi hose.

    Ni igitego yatsinze Estonia, ni ku mupira yari ateye koruneri ayiha Jojea, Jojea yahise aha Bizimana Djihad wahise acomekera Leroy-Jacques Mickles na we ahita atsinda igitego. Umukino warangiye ari 2-0, icya mbere cyatsinzwe na Biramahire Abeddy.

    Ibindi bitego byatowe harimo icya Van Kilsdonk wa Macau igitego yatsinze Aruba, Loyola Filipe wa Chile igitego yatsinze Cape Verde.

    Mu cyiciro cy’abagore hatoranyijwe icya Dudinha wa Brésil yatsinze Korea y’Epfo, icya Shinji wa Koreya y’Epfo yatsinze Canada, icya Massombo wa RDC yatsinze Indonesia.

    Igitego cya Leroy-Jacques Mickles cyaje mu bitego byiza byaranze FIFA Series

    Source : http://isimbi.rw/igitego-cy-umunyarwanda-mu-bitego-6-byiza-byaranze-fifa-series.html

  • IBIKUBIYE MU KIGANIRO MUSHIKIWABO YAGIRANYE NA PEREZIDA Bassirou Diomaye Faye WA SENEGAL #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, byibanze ku gushimangira ubufatanye no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’uyu muryango.

    Ibi biganiro,byibanze ku mibanire hagati y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie, n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba, by’umwihariko Sénégal. Impande zombi zagaragaje ko zifuza kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye.

    Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida wa Senegal

    Mu byo Louise Mushikiwabo yashimangiye harimo kongera uruhare rwa OIF mu guteza imbere ubushobozi bw’abagore, cyane cyane binyuze mu mahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga (digital). Yagaragaje ko gufasha abagore kubona ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye no kugera ku bwigenge mu bukungu.

    Nanone kandi, uru ruzinduko rwanahuriranye n’igihe Louise Mushikiwabo ari mu bikorwa byo gushaka kongera gutorerwa kuyobora OIF muri manda ya gatatu. Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza kuvugurura uyu muryango, kuwongerera imbaraga no kuwugira urubuga rukomeye ruhuza ibihugu binyamuryango mu guteza imbere iterambere rishingiye ku baturage.

    Ku ruhande rwa Sénégal, Perezida Bassirou Diomaye Faye yashimye uruhare rwa OIF mu guteza imbere urubyiruko n’abagore, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana bya hafi n’uyu muryango mu kugera ku ntego z’iterambere rusange.

    Ibiganiro byasize impande zombi ziyemeje gukomeza gukorana mu buryo burambye, hagamijwe guteza imbere abaturage no gushimangira umwanya wa OIF ku ruhando mpuzamahanga.

     

    The post IBIKUBIYE MU KIGANIRO MUSHIKIWABO YAGIRANYE NA PEREZIDA Bassirou Diomaye Faye WA SENEGAL appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/21/ibikubiye-mu-kiganiro-mushikiwabo-yagiranye-na-perezida-bassirou-diomaye-faye-wa-senegal/

  • Lugumi wavuzwe mu rukundo na Mutesi Jolly yavugishije benshi kubera Alliah Cool #rwanda #RwOT

    Umunyemari Lugumi Saidi wavuzwe mu rukundo na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yagaragaje ko afitanye umubano wihariye na Alliah Cool.

    Inkuru y’urukundo rwa Miss Mutesi Jolly n’uyu munyemari ukomoka muri Tanzania, ni imwe mu zavuzwe cyane muri 2025.

    Miss Mutesi Jolly ntabwo yigeze yemera cyangwa ngo ahakane aya makuru inshuro zose yagiye abibazwaho n’itangazamakuru, gusa ibimenyetso byarabigaragazaga cyane ko uretse kompanyi ye y’ubucuruzi, Lugumi undi muntu yakurikiraga ku mbuga nkoranyambaga ni Mutesi Jolly, ibi bikiyongera ku magambo meza babwiranaga.

    Gusa iby’uru rukundo byaje kuvugwa ko hajemo agatotsi nyuma, ni nyuma y’uko Lugumi akuye Jolly mu bamukurikira.

    Kuri ubu uyu mugabo yongeye kugaruka mu mitwe y’itangazamakuru mu Rwanda nyuma y’uko agaragaje ko ubu noneho asa n’ufitanye umubano udasanzwe na Alliah Cool.

    Ubu uretse kompanyi ye icuruza imbunda ya Tactical Defence undi muntu akurikira ni Alliah Cool aho benshi baketse ko yamusimbuje Mutesi Jolly.

    Lugumi akurikira konti 2 gusa

    Lugumi yongeye kuvugwa ku bakobwa bo mu Rwanda

    Mutesi Jolly yakanyujijeho na Lugumi

    Alliah Cool birakekwa ko yaba yasimbuye Mutesi Jolly kwa Lugumi

    Source : http://isimbi.rw/lugumi-wavuzwe-mu-rukundo-na-mutesi-jolly-yavugishije-benshi-kubera-alliah-cool.html

  • Dutemberane umuturirwa wa Miss Mutesi Jolly yujuje (AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yamuritse kumugaragaro inzu ye y’umuturirwa yari amaze igihe yubaka.

    Mu mashusho y’iminota 5 ndetse n’amafoto, ISIMBI igiye kugufasha gutembera iyi nzu ndetse n’ibice byose biyigize ubirebe.

    Iyi nzu yavugisije benshi ubwo yerekanaga ko arimo kuyubaka, nyuma yo kuzura yayerekanye, ni igorofa igeretse gatatu yubatse ku buso bunini cyane.

    Ni inzu yubatswe mu buryo bugezweho uretse ibisanzwe inzu iba ifite nk’uruganiriro n’ibyumba byo kuraramo, igikoni iyi nzu ifite aho gukinira ‘billiards’, Gym, aho kurebera sinema, salon y’ubwiza ndetse swimming pool.

    Aho abika imyambaro ye

    Ifite n’ubusitani bwiza cyane

    Muri Gym

    Mu cyumba….

    Ifite Swimming Pool hanze

    Muri salon y’ubwiza

    Aho gukinira billiards

    Aho kurebera sinema

    Uko igaragara uyirebeye hanze, yubatse ku buso bunini

    Ni inzu nziza cyane

    Source : http://isimbi.rw/dutemberane-umuturirwa-wa-miss-mutesi-jolly-yujuje-amafoto-video.html

  • I MASISI: IBINTU BYONGEYE KUDOGERA #rwanda #RwOT

    Intara ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwibasirwa n’imirwano ikomeye hagati y’imitwe yitwaje intwaro, bikaba bikomeje guteza umutekano muke n’ingaruka zikomeye ku baturage.

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 20 Mata, imirwano yarushijeho gukaza umurego, aho humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje mu gihe cy’amasaha menshi. Nubwo hari hashize iminsi igera kuri ine aka gace kagaragaramo agahenge, ubu hongeye kwaduka imirwano ibyerekana ko umutekano ukomeje kuba mucye.

    Guhera ku Cyumweru tariki ya 19 Mata, imirwano ikaze yadutse hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro ry’abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo bafatanyije n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Amakuru aturuka mu baturage bahatuye avuga ko iyi mirwano yibanze cyane mu gace ka Mitimingi muri Ufamandu 2.

    Nk’uko sosiyete sivile yabitangaje, abarwanyi ba Wazalendo bagabye igitero cyo kwihimura mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00), bagamije gusubiza inyuma inyeshyamba za AFC/M23 zari zirimo kwegera umudugudu wa Mitimingi. Iki gitero cyabaye nyuma y’uko ku Cyumweru, izo nyeshyamba zari zagabye igitero ku birindiro bya Wazalendo mu mudugudu wa Kashuka, na wo uherereye muri Ufamandu 2.

    Nyuma y’umunsi wose w’imirwano ikaze, nimugoroba wo ku wa Mbere hagaragaye agahenge gake, ariko ntihari icyizere gihagije cy’uko umutekano ugarutse burundu. Abaturage bakomeje kuba mu bwoba ko imirwano ishobora kongera kubura umwanya uwo ari wo wose.

    Sosiyete sivile ikomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku kibazo cy’ubutabazi kigenda kirushaho gukomera muri aka gace ka Masisi. Ubusanzwe kari gasanzwe kihanganira ibibazo by’umutekano muke, ubu kakaba kongeye guhura n’iyongera ry’impunzi z’imbere mu gihugu ndetse n’imibereho mibi ikabije ku baturage.

    Muri rusange, umutekano muri aka gace uracyari muke cyane, kandi haracyakenewe ingamba zihutirwa zo kugarura ituze no kurinda abasivili bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’iyi mirwano.

     

    The post I MASISI: IBINTU BYONGEYE KUDOGERA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/21/i-masisi-ibintu-byongeye-kudogera/

  • Ti'Amo Lounge yongeye gufungura amarembo, nyuma yo kumara igihe gito bari mu bikorwa byo kuvugurura #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe gito Ti’Amo Lounge Bar & Resto iri mu bikorwa by’ivugurura, yongeye gufungura imiryango yayo ku bakunzi b’imyidagaduro n’abashaka ahantu heza ho kuruhukira bafata icyo kurya ndetse n’icyo kunywa.

    Iyi lounge izwiho kwakira neza abayigana, yatangaje amasaha y’akazi atigeze ahinduka, kuko ikomeje gukora kuva saa moya za mu gitondo (7:00 AM) kugeza kuzindi saa munani za mu gitondo (2:00 AM). Ibi bituma buri wese abasha kubona umwanya umworoheye wo kuhagera, yaba ku manywa cyangwa nijoro ndetse n’uwamanywa.

    Ikindi cyihariye ni uko ku bantu badafite umwanya wo kugera aho iherereye, bashyiriweho serivisi ya delivery y’ibyo kurya n’ibinyobwa byose biboneka muri Ti’Amo Lounge. Ibi bituma serivisi zabo zirushaho kugera kuri benshi, baba abari mu kazi cyangwa mu ngo zabo.

    Ti’Amo Lounge Bar & Resto iherereye i Remera, imbere ya Gare, hafi ya station ya ORXY, ahantu hagezweho kandi horoshye kuhagera. Ni ahantu heza ho gusohokera n’inshuti, kwishimira umuziki, no kuhabonera amafunguro meza ndetse n’icyo kunywa gitandukanye.

    Ku bifuza ibisobanuro birambuye cyangwa gutumiza serivisi, bashobora guhamagara kuri nimero 0787310790 cyangwa 0788302456.

    Ti’Amo Lounge yatangarije abakunzi bayo bose kongera kuyigana, bakaza kwirebera impinduka n’iterambere zashyizwemo, mu rwego rwo kubaha serivisi nziza kurushaho.

     

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-yongeye-gufungura-amarembo-nyuma-yo-kumara-igihe-gito-bari-mu-bikorwa-byo-kuvugurura/

  • Hagiye gukorwa ‘season’ ya gatatu ya ‘Hurts Harder’ yakunzwe na benshi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwatangaje ko hagiye gukorwa ‘season’ ya gatatu ya filime ‘Hurts Harder’ nyuma y’uko imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba sinema nyarwanda.

    Aya makuru yemejwe mu ijoro ryo ku wa 20 Mata 2026, ubwo hasinywaga amasezerano hagati ya Zacu Entertainment na Mizero Yves uzwi nka Wayeem, usanzwe ari we uyandika anayiyobora.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Mizero yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku rukundo rwinshi iyi filime yakiriweho.

    Yagize ati ‘Ni ukuri, nyuma y’uko twabonye uko abakunzi bayo bayikunze n’ubufasha bw’abadushyigikiye, twafashe icyemezo cyo gukora ‘season’ nshya. Mube mwiteguye, iyi ni intangiriro gusa.’

    Yakomeje avuga ko ibice bibiri byabanje byakunzwe cyane, bityo igice cya gatatu kizagaragaramo abakinnyi bayimenyereweho ndetse hakiyongeramo n’abandi bashya.

    Iyi filime imaze gukorwa ‘season’ ebyiri zifite ‘episodes’ 50, buri gice kikaba gifite iminota 26. Yakozwe ku bufatanye bwa Cinedopest na Zacu Entertainment, ikaba yaranahawe ibihembo muri Mashariki Awards aho Mizero yahembwe nk’umuyobozi mwiza wa filime, na yo igahabwa igihembo cya ‘serie’ nziza y’umwaka.

    Hurts Harder ishingiye ku nkuru y’urukundo rwuzuyemo ibinyoma, ububabare n’urugendo rwo kwiyakira. Igaruka cyane ku buzima bwa Kate, umukobwa w’imyaka 27 uhorana ibyiringiro byo kubona urukundo nyarwo.

    Kate ahura na Tate binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakundana igihe kirenga imyaka ibiri batabonanye imbonankubone. Gusa urwo rukundo ruba rwihishe inyuma y’ikinyoma gikomeye, kuko Tate aba akoresha amafoto y’undi musore witwa Marvin kugira ngo ahishe isura ye nyakuri.

    Mu gihe Kate atangiye gusaba ko bahura, ibintu birushaho kuzamba. Tate ashaka Marvin akamwishyura kugira ngo ajye yigira nka we, ariko uko iminsi igenda, Marvin atangira gukunda Kate by’ukuri. Ibi bituma inkuru irushaho gukomera, aho Kate aza kuvumbura ukuri bikamuviramo ihungabana rikomeye.

    Abakinnyi b’ingenzi muri iyi filime barimo Irakoze Ariane Vanessa (Kate), Shemaryimanzi Dywane Emmy (Tate), Shami Angelo (Marvin), Irakoze Eliane (Olga) na Iradukunda Nadine (Sasha).

    Abategura iyi filime bavuga ko ‘season’ ya gatatu izarushaho kugaragaza ukuri kw’inkuru, amarangamutima akomeye n’amasomo ajyanye n’urukundo n’ubuzima bwa buri munsi.

    Filime Hurts Harder igiye kongera gusohoka

    Source : http://isimbi.rw/hagiye-gukorwa-season-ya-gatatu-ya-hurts-harder-yakunzwe-na-benshi.html

  • Aziz Bassane yahagaritswe muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Aziz Bassane Koulagna yamaze guhagarikwa n’iyi kipe kubera imyitwarire mibi.

    Intandaro yo guhagarikwa kwa Bassane, bivugwa ko ubuyobozi butishimiye imyitwarire yagaragaje mu mpera z’icyumweru gishize mbere yo kujya gukina i Rubavu banagerayo akanakina nabi mu mukino banganyijemo na Rutsiro FC 0-0.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi akunze kugaragarwaho n’imyitwarire itari myiza hanze y’ikibuga bituma atagitanga umusaruro.

    Iyi myitwarire itari myiza ikaba ari yo yatumye Rayon Sports ifata umwanzuro wo kumuhagarika aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026 ni bwo ibaruwa yamugezeho.

    Aziz Bassane akaba ari ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, yayigezemo 2024 ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri igomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Uretse Aziz Bassane bivugwa ko hari n’abandi bakinnyi bashobora gusabwa ibisobanuro barimo na rutahizamu Fall Ngagne n’abandi.

    Aziz Bassane yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/aziz-bassane-yahagaritswe-muri-rayon-sports.html