Author: webrwanda

  • Kanzeze: Umugore yatwitse umugabo we akoresheje amavuta y'ubuto, nyuma yo kumushinja uburaya #rwanda #RwOT

    Bagwaneza Yvonne w’imyaka 43, utuye mu Kagari ka Kanzeze mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, yatawe muri yombi akekwaho gutwikisha umugabo we Bahati Jean Claude w’imyaka 40 amavuta y’ubuto ndetse akamutera icyuma mu rubavu, amushinja uburaya no kumuca inyuma.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 27 Mata, ahagana saa mbiri n’igice, aho abaturage bavuga ko bacitsemo igikuba bumvise amakimbirane y’uru rugo ahindutse urugomo rukomeye.

    Abaturanyi bavuga ko Bahati yabanje gusukwaho amavuta y’ubuto ashyushye, nyuma umugore akamwongera kumutera icyuma mu rubavu, ibintu byatumye benshi bavuga ko yari agamije kumuhitana.

    Nyamacumu Ildephonse, umwe mu baturage batuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko ibyo uyu mugore yakoze ari ubugome bukabije. Yagize ati: ‘Biragoye kumva uburyo umuntu ashobora gutekereza gutwika uwo babana akoresheje amavuta y’ubuto hanyuma akongeraho kumutera icyuma. Ibi bigaragaza ko yari yabiteguye kandi yashakaga kumwica.

    Abaturage basaba ko abakora ibyaha nk’ibi bahanwa by’intangarugero, kandi ko n’ihohoterwa rikorerwa abagabo rikwiye kujya rifatirwa ingamba nk’irindi ryose.

    Mukangarambe Amina, utuye muri santere ya Karumuna, yavuze ko aho kugera ku rwego rwo guhemukirana gutyo uwo mwashakanye, aba bombi bakabaye barifashishije ubuyobozi cyangwa bagahitamo gutandukana mu mahoro. Ati: ‘Niba abantu batakibana neza, icyiza ni ugutandukana mu bwumvikane aho kwangiza ubuzima bw’undi. Ibi bibabaza cyane cyane abana babibonye.’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yavuze ko ubuyobozi bwihutiye gutabara Bahati ajyanwa kwa muganga, naho umugore ukekwaho icyaha ahita ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Yemeje ko ikibazo cyatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse amakuru y’ibanze agaragaza ko amakimbirane yari ashingiye ku byo umugore yashinjaga umugabo byo kumuca inyuma.

    Yasabye abaturage kujya bihutira kwegera ubuyobozi mu igihe bagiranye amakimbirane, aho kwihanira kuko bikurura ibyaha n’ingaruka zikomeye ku miryango n’abana.

    Kanzeze: Umugore yatwitse umugabo we akoresheje amavuta y’ubuto, nyuma yo kumushinja uburaya

    Source : https://kasukumedia.com/kanzeze-umugore-yatwitse-umugabo-we-akoresheje-amavuta-yubuto-nyuma-yo-kumushinja-uburaya/

  • Killaman nta inkwano yanjye yahawe kuko ntiyambyaye – Micky (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Micky yasobanuye imigekendere y’umuhango wo gukwa mu birori by’ubukwe bwe na AG Promoter, ashimangira ko amafaranga y’inkwano ye atigeze ahabwa Killaman.

    Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yavuze ko nubwo Niyonshuti Yannick yagaragaye yambitswe ingofero isanzwe ihabwa umusaza mukuru kuri buri ruhande rw’imiryango y’abagiye kurushinga bidasobanura ko ari nawe wahawe inkwano ahubwo ko yatekereje kuyimwambika mu rwego rwo kumushimira kubera itafari yashyize ku rugendo rw’ubwamamare bwe.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Micky yatangaje ko umugabo we Agiraneza Pacifique wamamaye mu mwuga imenyekanisha bikorwa no gucunga imbuga nkoranyambaga z’abahanzi nka AG Promoter yabanje kujya gusura umubyeyi we muri gereza hanyuma bombi bakanoza ibijyanye n’uburyo bwo gutanga inkwano nta wundi witabajwe aho guhabwa Killaman.

    Ati ‘Namwambitse ingofero nk’uko nayambitse Irene Murindahabi nk’abantu bamfashije ariko sinayimwambitse nk’umubyeyi. Killaman ntabwo ari we bari guhereza inkwano yanjye kuko ntiyambyaye.”

    ‘Umugabo wanjye ikintu yakoze we yaragiye avugana inkwano na Mama hanyuma bemeranya no ku buryo bwiza bazabikoramo ndetse na Mama ambwira ko nta kibazo byose byarangiye rwose.’

    Uyu mubyeyi w’umwana umwe yanashyize hanze filime nshya yise ‘Amahitamo’ ishingiye ku nkuru y’urukundo n’amanyanga adasanzwe akomeje kwibasira abashakanye magingo aya.

    Muri iyi filime igomba gushyirwa hanze kuri uyu wa kabiri igaragaramo inkuru y’umugabo ubeshya umufasha we ko agiye kuzana mushiki we wari utuye mu bice by’icyaro kugira ngo arusheho gukurikirana imibereho myiza kandi yari umukobwa bahoze bakundana bakarenga bakajya baryamana.

    Micky yavuze ko Killaman atagombaga guhabwa inkwano kuko atamubyaye

    Source : http://isimbi.rw/killaman-nta-inkwano-yanjye-yahawe-kuko-ntiyambyaye-micky-video.html

  • Saidi Lugumi yemeye icyaha avuga urwo akunda Alliah Cool #rwanda #RwOT

    Umuherwe Saidi Lugumi yanze kuripfana maze maze avuga urwo akunda Alliah Cool batangiye guhwihwiswa mu rukundo.

    Tariki ya 21 Mata 2026 ni bwo inkuru zatangiye kuvugwa ko umunyemari ucuruza imbunda, Saidi Lugumi yaba yari mu rukundo na Alliah Cool umwe mu bakobwa b’ikimero kirangaza benshi.

    Benshi babishingiraga uretse kuba Kompanyi ye icuruza imbunda na Alliah Cool nta wundi uyu munya-Tanzania akurikira (follow) kuri Instagram.

    Aba bombi nta n’umwe wari warigeze agira icyo abivugaho kugeza uyu munsi ubwo Lugumi yajyaga ku ifoto imwe ya Alliah Cool kuri Instagram maze akandikaho ati “Rukundo rwanjye.”

    Ibi bikaba byabaye kimwe mu bimenyetso simusiga ko uyu muherwe yaba ari mu rukundo n’uyu mukinnyi wa sinema ukomeye mu Rwanda ubu akaba ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri DR Congo.

    Saidi Lugumi yavuze ku ifoto ya Alliah Cool ko bari mu rukundo

    Alliah Cool arimo kuvugwa mu rukundo na Lugumi Saidi

    Saidi Lugumi yagaragaje ko ari mu rukundo na Saidi Lugumi

    Source : http://isimbi.rw/saidi-lugumi-yemeye-icyaha-avuga-urwo-akunda-alliah-cool.html

  • Bayern Munich yanze kugumana Nicolas Jackson, asubira muri Chelsea #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yamaze gufata icyemezo cyo kutagumana na rutahizamu Nicolas Jackson wari watijwemo avuye muri Chelsea, nyuma yo kwanga gukoresha ingingo y’amasezerano yagombaga gutuma imugura burundu kuri miliyoni 65 z’amayero.

    Amakuru yatangajwe n’umuyobozi wa Bayern, Max Eberl, yemeje ko iyi kipe itazatanga ayo mafaranga kugira ngo igumane uyu mukinnyi, bityo akaba agomba gusubira muri Chelsea, nyuma y’igihe yari amaze akinira Bayern ku ntizanyo.

    Nicolas Jackson yari yitezweho byinshi muri Bayern, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabonye ko atari bwo buryo bwiza bwo gukomeza ishoramari kuri we muri iyi mpeshyi. Ibi bivuze ko azagaruka muri Chelsea, aho agomba kuganira n’ubuyobozi bw’iyo kipe ku hazaza he.

    Chelsea na Jackson bazicara hamwe barebe amahitamo yose ashoboka mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi, cyane ko hari andi makipe menshi yamaze kugaragaza ko amwifuza.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Senegal akomeje gukurura amaso y’amakipe menshi yo ku Mugabane w’u Burayi, bitewe n’ubushobozi bwe bwo gusatira no guhangayikisha ba myugariro.

    Nubwo Bayern yamuretse, amahirwe yo kubona indi kipe ikomeye akomeje kuba menshi, ndetse bishobora gutuma Chelsea nayo ifata icyemezo cyo kumugurisha burundu aho kongera kumugumana. Impeshyi iri imbere ishobora kuzagena neza ahazaza h’uyu musore ukomeje kuvugisha benshi.

    Bayern Munich yanze kugumana Nicolas Jackson, asubira muri Chelsea

    Source : https://kasukumedia.com/bayern-munich-yanze-kugumana-nicolas-jackson-asubira-muri-chelsea/

  • APR FC imaze igihe itsinda Rayon kandi ibitego byinshi, igihe kirageze – Haringingo Francis #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko ubu afite ikipe ihagaze neza yatsinda APR FC imaze igihe itsinda iyi kipe y’umukeba.

    Ni nyuma yo gutsinda Amagaju 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2026.

    Yavuze ko kuba yatwara igikombe cya Shampiyona byose bizagenwa n’umukino bazakina na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.

    Ati “Uyu ni umupira ibintu byose birashoboka, umukino tuzakina na APR FC ni wo uzaduha ibisubizo, dushoboye kuyikuraho amanota 3 hazaba hasigaye imikino itanu n’amanota atanu, rero nibaza ko nta kidashoboka.”

    Haringingo Francis kandi yahaye icyizere abakunzi ba Rayon Sports, abasaba kwizera ikipe yabo.

    Ati “Ikintu cya mbere bizere ikipe yabo, twe turiteguye twebwe tuzakora ibishoboka byose ngo tubashimishe ahubwo tukabasaba ko baza kudushyigikira.”

    Yavuze ko APR FC imaze igihe ibatsinda ariko na none ubu igihe kigeze ngo bayigaranzure kuko bafite ikipe ifite ubushobozi bwo kuyitsinda.

    Ati “Hashize igihe kinini APR FC itsinda Rayon Sports, ikayitsinda ibitego byinshi ariko ubu nibaza ko tuzaba twiteguye ngo dushimishe abafana, ngo dukuremo amanota arimo, tugiye kwitegura kugira ngo dushobore kuyitsinda.”

    Haringingo Francis yemeje ko umukino wo ku wa Gatandatu ari wo uzasiga umuhaye ishusho y’uko agomba gushyira imbaraga muri Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.

    Ubu APR FC ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 55, Rayon Sports ni iya kane n’amanota 47.

    Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 3 Kamena 2026 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nabwo ni Haringingo Francis watozaga iyi kipe.

    Haringingo Francis yavuze ko igihe kigeze ngo batsinde APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-imaze-igihe-itsinda-rayon-kandi-ibitego-byinshi-igihe-kirageze.html

  • Yakuze akunda Igisirikare! Byinshi kuri Miss Mutesi Jolly wabaye isereri muri Afurika y’Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zagarutsweho mu cyumweru gishize, ikigarurira imitwe y’ibitangazamakuru hirya no hino kugeza n’uyu munsi, ni iy’inzu y’agatangaza ya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly.

    Uyu mukobwa uzwiho kuba atuje udakunze kuvuga byinshi, ariko iyo avuze hari ibisigara mu mitwe ya benshi kuko akunda kuvuga ukuri kwinshi kandi akoresheje amagambo akakaye.

    Mu cyumweru gishize bwo ntabwo yavugishije amagambo ahubwo yakoresheje ibikorwa, tariki ya 22 Mata 2026 yaciye igikuba, benshi barakangarana, bamwe amabere yikora atonsa.

    Ni nyuma yo gushyira hanze amashusho y’inzu ye y’agatangaza iherereye Kibagabaga.

    Bitewe n’uburyo iyi nyubako igaragara, uko ingana, ubuso yubatsemo, n’ibice biyigize byatumye yigarurira imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba maze Miss Mutesi Jolly aba Mutesi Jolly.

    Ni yo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri byinshi wamenya kuri uyu muherwekazi wujuje iyi nzu bivugwa ko yamutwaye miliyoni y’amadorali.

    Ibyo wamenya kuri Miss Mutesi Jolly

    Amazina yiswe n’ababyeyi ni Mutesi Jolly, yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye y’incuke n’abanza.

    Mutesi Jolly avuka kuri Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n’abahungu batatu.

    Amashuri y’incuke yayize muri ‘Baby Angel Nursery School,’ amashuri abanza ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza awiga mu Rwanda, muri Remera Academy ya mbere.

    Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize Kagarama Secondary School, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry’Amateka, ubukungu, n’indimi (History, Economy and Litterature).

    Yarangije amashuri yisumbuye muri 2015, amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragaragaje ko yatsinze n’amanota yo hejuru, agira 67 kuri 73.

    Miss Mutesi Jolly umaze imyaka 10 yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, akomoka mu muryango w’i Bwami kuko akomoka kuri Kigeli III Nbarasa.

    Mutesi ni mwene Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.

    Miss Mutesi Jolly yitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2016, intego ari ukwegukana ikamba, byaje no kumuhira gusa si ryo rushanwa rya mbere yari yitabiriye.

    Yanitabiriye amarushanwa ku biganiro mpaka (I debate Rwanda competition) yabereye muri Uganda icyo gihe yigaga mu wa Kane w’amashuri yisumbuye we na mugenzi we bajyanye batahukana umwanya wa gatatu.

    Ubwo yigaga mu mwaka wa nyuma w’amashuro yisumbuye, yitabiriye amarushanwa ya Young Enterpreuneurs Debate Championship yahuje ibigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza, Mutesi Jolly abasha kwegukana umwanya wa kabiri mu bigo by’amashuri yisumbuye, ibi bikaba byaramufashije cyane mu kwigirira icyizere, kumenya kuvuga imbere y’abantu benshi adategwa no kudacika intege, imwe mu ntwaro ikomeye yitwaje mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016.

    Kuba yarakuze abona mu muryango wabo harimo abasirikare nka Gen (Rtd) Fred Ibingira (papa wa Mutesi Jolly na Papa wa Ibingira baravukana), byatumye akunda igisirikare ku buryo na we yumvaga azaba umusirikare.

    Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2016, yagize ati “Nkunda igisirikare cyane kuko abasirikare ni abantu bakunda igihugu kandi gukunda igihugu ni indangagaciro z’ubutwari, gusa mbona ntagikora kuko mbaye umusirikare byansaba kujya kure y’umuryango wanjye kandi nkunda cyane kuba ndi kumwe nabo kenshi. Gusa nshyigikira abasirikare kandi ubutwari bwabo mbwigiraho byinshi byiza.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo ni we Mutesi Jolly afatiraho ikitegererezo kuko ni umugore uharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda atitaye gusa ku nyungu ze bwite, kandi ni umunyarwandakazi utewe ishema n’igihugu cye. Amufata nk’icyitegererezo kubera ibikorwa by’ubunyangamugayo n’ubutwari yihariye, bitamenyerewe cyane ku bagore.

    Muri 2020 ni bwo Miss Mutesi Jolly yabonye Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere aho yigaga Imibanire Mpuzamahanga (International Relations).

    Miss Mutesi Jolly akaba asanzwe ari umujyanama mu by’ubucuruzi.

    Yabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018-2022. Muri 2021 yatorewe kuba Visi Perezida wa Miss East Africa, irushanwa naryo ryaje guhagarara. Yabaye umunyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss World aho yitabiriye iya 2016.

    Ntabwo yigeze avugwa cyane mu nkuru z’urukundo, uretse umwaka ushize ubwo yavugwaga mu rukundo n’umucuruzi w’imbunda ukomeye wo mu gihugu cya Tanzania, Saidi Lugumi ariko umubano wabo ukaba na wo usa n’uwarangiye.

    Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Mibanire Mpuzamahanga

    Miss Mutesi yavugushije benshi

    Miss Mutesi Jolly ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016

    Ni umwe mu bantu bakora utuntu twe bucece

    Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bafite agatubutse uyu munsi

    Aho abika imyambaro ye

    Ifite n’ubusitani bwiza cyane

    Muri Gym

    Mu cyumba….

    Ifite Swimming Pool hanze

    Muri salon y’ubwiza

    Aho gukinira billiards

    Aho kurebera sinema

    Uko igaragara uyirebeye hanze, yubatse ku buso bunini

    Ni inzu nziza cyane

    Source : http://isimbi.rw/yakuze-akunda-igisirikare-byinshi-kuri-miss-mutesi-jolly-wabaye-isereri-muri.html

  • Ntabwo twishimiye aho turi, turashaka gusohaka muri Confederation Cup – Bacca wa Police FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain Bacca yavuze ko nk’abakinnyi batishimiye umwanya bariho ku rutonde rwa Shampiyona, bagomba gukora ibishoboka byose bakahava.

    Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize batsinze Marines FC 2-0 bya David Chimezie na Musanga Henry.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko aya manota bayishimiye kuko ahantu bari atari heza nk’ikipe yari ku mwanya wa mbere.

    Ati “Turayishimiye kuko ahantu turi nk’ikipe yari ku mwanya wa mbere mu mikino ibanza, twagombaga gutsinda kugira ngo dutegure n’indi mikino.”

    Yavuze ko ubu bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazasoze ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona maze mu gihe ikipe yatwara Shampiyona igatwara n’igikombe cy’Amahoro, yazasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    Ati “Iyi ni shampiyona ikomeye, uwo mwanya ikipe iyo ari yo yose yawutsindira ariko twe nka Police FC, ni yo ntego nk’ikipe ikomeye, gusohoka muri Confederation Cup.”

    Kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 44, Rayon Sports ifite 47, Al Merrikh SC ifite 52, APR FC 55 n’aho Al Hilal SC ya mbere ifite 61.

    Bacca yavuze ko bashaka gusoza byibuze ku mwanya wa kabiri

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-twishimiye-aho-turi-turashaka-gusohaka-muri-confederation-cup-bacca-wa-police-fc.html

  • Hatangajwe igihe cyo gusoma umwanzuro ku rubanza rwa DC Clement #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangaje ko ku wa Kane tariki ya 30 Mata 2026 saa cyenda ari bwo ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, nyuma y’iburanisha ryaranzwe n’impaka zishingiye ku bimenyetso n’ubuhamya.

    Abanyamategeko be, Bayisabe Irene na Uwizeyimana Dative, bagaragaje ko umukiliya wabo ari inyangamugayo, bashyira imbere icyemezo cyatanzwe n’inzego z’ibanze ndetse n’urwandiko rw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rugaragaza ko nta makemwa yari afite mbere yo gutabwa muri yombi.

    Mu iburanisha rye, umwe mu bunganizi ba DC Clement yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya burimo kwivuguruza ku buryo budakwiye guhabwa agaciro. Yagaragaje ko abantu batanu bari ahavugwa ko habereye ibikorwa bishingirwaho mu rubanza batanze ubuhamya butandukanye, bityo hakabaho gushidikanya ku kuri kwabwo.

    Yanashimangiye ko Niyigaba Clement atigeze yigomeka ku byemezo by’ubuyobozi cyangwa ngo ashishikarize abaturage gukora imyigaragambyo, bityo icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda kidakwiye kumuregwa.

    Ku ruhande rwa Maitre Bayisabe Irene, yavuze ko hari ibyaha bimwe bidakwiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, nk’icyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kuko nta muntu wigeze atanga ikirego kuri icyo cyaha. Yongeyeho ko amagambo ‘Amateka azahinduka’ yavuze n’uregwa atari agamije guteza imvururu, ahubwo yashakaga kugaragaza icyizere cy’urubyiruko mu kubaka igihugu.

    Banagarutse ku mibereho y’umuryango we, bavuga ko abana be bakwiye kurengerwa no gukomeza kubona uburenganzira bwabo busanzwe, harimo nko kubona ibibatunga.

    Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira impungenge zabwo, nubwo abunganizi bavuga ko nta shingiro zifite kuko dosiye igaragaramo abantu bake kandi nta bimenyetso bifatika byerekana ibyaha ashinjwa.

    Icyemezo cy’Urukiko gitegerejwe ku wa 30 Mata 2026, kikazagaragaza niba DC Clement azakomeza gufungwa cyangwa azemererwa kuburana ari hanze.

    DC Clement umwanzuro we uzasomwa ku wa Kane

    Source : http://isimbi.rw/hatangajwe-igihe-cyo-gusoma-umwanzuro-ku-rubanza-rwa-dc-clement.html

  • Militão ashobora kutazakina Igikombe cy'Isi, nyuma yo kongera kugira ikibazo cy'imvune #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse n’ikipe ya Real Madrid, Éder Militão, ari mu bihe bikomeye bishobora gutuma atazitabira Igikombe cy’Isi gitaha nyuma yo kongera kugira ikibazo gikomeye ku mvune yari yaragize.

    Amakuru yatangajwe na Cope agaragaza ko igisebe cy’aho yabazwe mbere cyongeye gufunguka, ibintu byateye impungenge zikomeye abaganga ndetse n’abatoza b’ikipe y’igihugu ya Brazil. Ibi bishobora gutuma uyu myugariro asubira kubagwa bwa kabiri, ibintu byatuma igihe cye cyo gukira kirushaho kuba kirekire.

    Militão yari amaze igihe kinini yivuza nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’ivi cyatumye amara amezi menshi hanze y’ikibuga. Abafana ba Real Madrid na Brazil bari bamaze kugira icyizere ko azagaruka vuba kandi akazafasha ikipe ye mu marushanwa akomeye ari imbere.

    Gusa uku kongera kugira ikibazo bishobora gusubiza inyuma gahunda yose yo kongera kumubona mu kibuga. Abashinzwe ubuzima mu ikipe ya Brazil bavuga ko amahirwe ye yo gukina Igikombe cy’Isi ari mu kaga gakomeye cyane, kandi umwanzuro wa nyuma uzatangazwa mu minsi ya vuba.

    Ni inkuru ibabaje cyane ku bakunzi b’uyu mukinnyi, kuko Militão afatwa nk’inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Brazil. Kubura kwe byaba ari igihombo gikomeye cyane ku ikipe y’Igihugu ishaka kongera kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.

    Militão ashobora kutazakina Igikombe cy’Isi, nyuma yo kongera kugira ikibazo cy’imvune

    Source : https://kasukumedia.com/militao-ashobora-kutazakina-igikombe-cyisi-nyuma-yo-kongera-kugira-ikibazo-cyimvune/

  • APR FC yanyagiriye Mukura VS kuri Stade Kamena yuzuye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Mukura Victory Sports ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kamena yari yuzuye abafana.

    Ni umukino watangiye amakipe yombi yitonze, buri ruhande rushaka kureba uburyo rwabona igitego cya mbere.

    Mukura VS yakiniraga imbere y’abafana bayo, yatangiye igaragaza ubushake bwo gusatira, ariko ntibyatanze umusaruro kuko uburyo bwabonetse mu minota ya mbere butabyaye umusaruro.

    Ku munota wa kane gusa, APR FC yabonye penaliti nyuma y’uko Djibril Ouattara akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, ariko ayiteye ntiyayibyaza umusaruro kuko yacishije umupira ku ruhande gato ry’izamu rya Nicholas Sebwato. Ibi byahaye Mukura VS icyizere, ikomeza gusatira ishaka gutungura, gusa ubwugarizi bwa APR FC bukomeza kwitwara neza.

    Igice cya mbere cyaranzwe n’ihangana rikomeye, ndetse kinagaragaramo impanuka aho umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, yagonganye n’umukinnyi wa Mukura VS akajyanwa kwa muganga, asimburwa na Ruhamyankiko Yvan.

    Nubwo byasabye kongerwa indi minota y’inyongera kubera igihe kinini umukino wahagaze, amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse ifite imbaraga nyinshi. Ku munota wa 50, Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku mupira mwiza ahawe na Hakim Kiwanuka, atsinda igitego cya mbere.

    Icyizere cya Mukura VS cyahise gitangira kugabanuka cyane ko ku munota wa 56, Kiwanuka yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’aho ubwugarizi bwa Mukura VS bwakoze amakosa akomeye.

    Mukura VS yagerageje kwishyura, ndetse ku munota wa 53 yigeze kubona igitego cyanzwe kubera kurarira. Ibi byatumye ikomeza kugorwa no kubona izamu.

    Ku munota wa 61, Nduwayo Alex yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC, ku mupira wavuye muri koruneri yari itewe na Ruboneka Bosco, ashyira iherezo ku cyizere cya Mukura VS cyo kongeye kuyitsindira i Huye.

    Mu minota ya nyuma, APR FC yagabanyije umuvuduko, icunga intsinzi yayo, mu gihe Mukura VS yakomeje gushaka ibitego cyo kwishyura ariko biranga.

    Nubwo Mukura VS yagerageje gusatira mu minota ya nyuma, uburyo yabonye ntibwayihiriye, ndetse APR FC ikomeza kugaragaza ubudahangarwa mu bwugarizi bwayo.

    APR FC gutsinda uyu mukino yashimangiye umwanya wa kabiri n’amanota 55 mu gihe Al Hilal SC ya mbere ifite 61.

    Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cya mbere cya APR FC

    Hakim Kiwanuka yishimira igitego cya kabiri

    Bishimira igitego cya Alex Nduwayo

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiriye-mukura-vs-kuri-stade-kamena-yuzuye-amafoto.html