Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yarebye umukino wa Arsenal na Atletico (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye umukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League wo Atletico Madrid yanganyijemo na Arsenal 1-1.

    Ni umukino wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026 ubera muri Stade ya Atletico Madrid ya Riyadh Air Metropolitano.

    Aya makipe yombi akaba yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, Perezida Kagame akaba yari yagiye muri Espagne kureba uyu mukino.

    Perezida Kagame akaba yabonanye na Perezida wa Atletico Madrid, Enrique Cerezo Torres wagiye kuri uyu mwanya muri 2002.

    Yanabonanye kandi na CEO w’iyi kipe, Miguel Ángel Gil Marín.

    Perezida Kagame akaba yahawe impano iri mu ishusho ya Stade ya Atletico Madrid, Riyadh Air Metropolitano.

    Iyi ni impano Atletico Madrid ikunda guha abayobozi bakomeye bayisuye cyangwa abafatanyabikorwa b’ingenzi nk’ikimenyetso cyo kubereka ko kwa Atletico Madrid ari mu rugo, buri gihe bahawe ikaze. Yanahawe jersey ya Atletico Madrid iriho izina rye na nimero 10.

    Perezida Kagame yarebye uyu mukino nyuma y’uko ku wa Kabiri yari i Paris mu Bufaransa aho yarebye umukino wahuje Paris Saint-Germain (nayo yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda) na Bayern Munich.

    Perezida Kagame yarebye umukino wahuje Arsenal na Atletico Madrid

    Perezida Kagame na Perezida wa Atletico Madrid, Enrique Cerezo

    Yahawe jersey yanditseho nimero 10 iriho n’izina rye

    Perezida Kagame yahawe n’ikimenyetso gikozwe mu ishusho ya Stade Metropolitano, aha yari hagati ya perezida wa Atletico Miguel Angel Madrid, Enrique Cerezo Torres (ibumoso) na CEO wayo,

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yarebye-umukino-wa-arsenal-na-atletico-amafoto.html

  • Niyigena yanze kwerura, ashyira mu rujijo abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yaciye amarenga yo gutandukana na APR FC nyuma y’uyu mwaka w’imikino, yanga kwerura niba azakina umukino wa Rayon Sports cyangwa atazawukina.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bavuzwe cyane mu isoko ry’igura ry’abakinnyi muri Mutarama 2026 ubwo yifuzwaga cyane na Al Hilal SC ndetse n’umutoza wa Al Hilal SC atangaza ko bamuguze ariko birangira atayikiniye.

    Uyu mukinnyi wari usigaje amezi atandatu amakuru avuga ko yamaze kurangizanya n’iyi kipe yo muri Sudani ikina Shampiyona y’u Rwanda, gusa yavuze ko atabivugaho byinshi, ariko ngo bamubwiye ko nyuma yo gusoza amasezerano bazongera bakavugana niba bakimukeneye

    Ati ‘Ntabwo nabivugaho ibintu byinshi, Al-Hilal yari yanyifuje, biza kurangira bidakunze. Icyari gisigaye ni uko bategereza amezi atandatu yari asigaye, babona bakinkeneye tukavugana. Ku byo twari twavuganye mbere byari byahagaze.’

    Ku kuba APR FC akinira uyu munsi, yo baraganiriye ngo yongere amasezeano, Niyigena yagize ati ‘Ntabwo turavugana.’

    Niyigena Clement akaba kandi yashyize abakunzi b’iyi kipe mu rujijo ubwo yari abajijwe niba azakina umukino wo ku wa Gatandatu wa Rayon Sports, yavuze ko atarabimenya kuko nyuma y’imvune yagize ataraba 100%.

    Niyigena Clement yavuze ko ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/niyigena-yanze-kwerura-ashyira-mu-rujijo-abakunzi-ba-apr-fc.html

  • Umunyamakuru Babu yasezeye Isibo ashimira Phil Peter #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imyidagaduro Rugemana Babu Amen yasezeye ku kazi kuri Televiziyo Isibo nyuma y’imyaka ine, ashimira abo bakoranye ndetse n’abamukurikiye ku bw’inkunga n’urukundo bamugaragarije.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, Babu Rwanda yavuze ko asezeye mu kiganiro yakoragamo cyitwa ‘The Choice Live’, agaragaza ko ari icyemezo cyuzuyemo amarangamutima ariko gifite intego yo gutera indi ntambwe mu buzima bwe bw’umwuga.

    Yagize ati: ‘Nyuma y’imyaka ine ikomeye kuri The Choice Live (Isibo TV), ndasezeye n’umutima wuzuye ishimwe. Natanze icyo nari mfite cyose.’

    Yakomeje ashimira by’umwihariko umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umuvangamuziki Phil Peter, wamubereye umuyobozi n’umufatanyabikorwa mu kazi, avuga ko yamugiriye icyizere gikomeye cyamufashije gukura mu mwuga.

    Yagize ati ‘Mwambereye umuryango kandi niko bizahora.’

    Babu Rwanda ntiyibagiwe no gushimira bagenzi be bakoranaga muri Isibo TV ndetse n’abamukurikiraga avuga ko inkunga yabo yamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya.

    Nubwo yasezeye kuri Isibo TV, uyu munyamakuru yavuze ko atarangije urugendo, ahubwo ko ari intangiriro y’indi ntambwe nshya. Yatangaje ko hari umushinga mushya agiye gushyira hanze, asaba abakunzi be kuwitegura kuko uzaba urimo ibintu bishya kandi bishimishije.

    Ati ‘Uyu munsi ndabereka intambwe nshya nateye, kandi muraza kubikunda.’

    Nubwo hataramenyekana neza aho azakomereza, gusezera kwe ku Isibo TV kwakiriwe mu buryo butandukanye , aho bamwe bamushimira ibyo yakoze mu gihe yamaze kuri iyi televiziyo, abandi bagaragaza amatsiko yo kumenya aho azakomereza urugendo rwe.

    Babu yasezeye Isibo ashimira Phil Peter

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-babu-yasezeye-isibo-ashimira-phil-peter.html

  • Emery Bayisenge yagiriye inama abakinnyi bajya mu nzoga n’abagore #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi mu itangazamakuru inkubiri y’inkuru zigaruka ku myitwarire ya bamwe mu bakinnyi hanze y’ikibuga, aho benshi mu basubiyemo bivugwa ko umwanya wabo munini bawuhariye abakobwa n’inzoga.

    Myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge utapfa kumva muri izi nkuru, yavuze ko iki kibazo atari abakinnyi gusa babujyamo akazi kagapfa kuko n’undi wese wubatse akajya muri ibyo urugo rwe ruba rwasenyutse.

    Ati “Si umukinnyi gusa no mu buzima busanzwe niba warafashe icyemezo cyo gushinga urugo, ukajya mu zindi ngo ntabwo urugo rwawe rwakomera.”

    “Si umukinnyi gusa no mu buzima busanzwe umuntu atari mu nshingano z’urugo rwe n’akazi ke, akazi karapfa.”

    Yagiriye inama aba bakinnyi baba bakora ibyo kumenya ko atari nk’abantu basanzwe ko bari ku itara ibyo bakora byose bigaragara, rero nibamenye igihe cyo gukora, igihe cyo kwishimisha nikigera bishimishe.

    Ati “Bamenye ko turi ku itara kandi buri kantu kose tugomba kuvugwa, inama nabagira kora akazi nikarangira igihe cyo kwishimisha nikigera, gende wishimishe.”

    Emery Bayisenge kandi yanagarutse ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi aho zishobora no kuyobya abantu, byoroshye kuba hatangwa amakuru y’ibihuha ku muntu ariko yemeza ko ntaho bazabihungira bagomba kwiga kubana nabyo.

    Emery Bayisenge yagiriye inama abakinnyi bajya mu nzoga n’abagore

    Source : http://isimbi.rw/emery-bayisenge-yagiriye-inama-abakinnyi-bajya-mu-nzoga-n-abagore.html

  • Impamvu Urubanza rwa Semuhungu rwahyizwe mu muhezo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Semuhungu Eric ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ni urubanza rwashyizwe mu muhezo.

    Mbere y’uko iburanisha ritangira, uwunganira Semuhungu Eric yasabye ko urubanza rwaba mu muhezo, Ubushinjacyaha nabwo buvuga ko butabyanga kuko biri mu nyungu n’uburenganzira by’uregwa.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha mu rubanza rwa Semuhungu Eric rishyirwa mu muhezo bitewe n’uko ibiravugirwamo bishobora kuba birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura.

    Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku itariki 9 Mata 2026 akaba akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.

    Umusore wa mbere wareze Eric Semuhungu afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe undi afite 20.

    Kurushyira mu muhezo byakozwe hisunzwe ibiteganywa n’ingingo ya 70 y’itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu.

    Iyo ngingo igira iti ‘Iburanishwa ry’urubanza ribera mu ruhame icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ababuranyi bombi cyangwa umwe muri bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo.

    Semuhungu Eric urubanza rwe rwashyizwe mu muhezo

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-urubanza-rwa-semuhungu-rwahyizwe-mu-muhezo.html

  • Atletico na Arsenal zamamaza ‘Visit Rwanda’ zaguye miswi, Alvarez aca agahigo ka Messi #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wa 1/2 wahuzaga Atlético Madrid na Arsenal urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Umunya-Argentine, Julián Álvarez aca agahigo ka Lionel Messi.

    Uyu mukino wahuje amakipe yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, wabereye muri Espagne ku kibuga cya Atlético Madrid cya Riyadh Air Metropolitano.

    Nyuma y’ishoti rikomeye rya Juan Alvarez umunyezamu wa Arsenal Raya yakuyemo n’ishoti rya Madueke ryanyuze hanze y’izamu, igitego cya mbere cyabonetse mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, aho Viktor Gyökeres wa Arsenal yatsinze penaliti nyuma y’ikosa ryari rim7korewe mu rubuga rw’amahina. Amakipe yagiye kuruhuka Arsenal iyoboye n’igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri, Atlético Madrid yagarutse ifite imbaraga nyinshi ishaka kwishyura. Byagezweho ku munotawa 56, ubwo penaliti yatangwaga ku ruhande rwayo bitewe n’uko Ben White yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina. Julián Álvarez yahise ayitsinda neza, agarura ikipe ye mu mukino.

    Iki gitego cyari gifite amateka kuri Álvarez, kuko cyatumye aba Umunyamerika y’Amajyepfo ugeze ku bitego 25 mikino mike mu mateka ya Champions League, aca agahigo kari gafitwe na Lionel Messi wabitsinze mu mikino 42 we akaba yabitsinze mu mikino 41.

    Nyuma y’iminota mike, Antoine Griezmann yari hafi gutsindira Atlético igitego cya kabiri, ariko ishoti rye rikomeye rikubita umutambiko w’izamu nubwo byagaragaraga ko umunyezamu wa Arsenal atari yabashije kugera ku mupira.

    Umukino wakomeje gushyuha mu minota ya nyuma, aho Arsenal yahawe penaliti ku ikosa ryakekwaga ko ryakorewe Eze mu rubuga rw’amahina. Gusa VAR yongeye kwifashishwa, basanga nta kosa ryabayeho kuko uyu mukinnyi yari yamaze kugwa mbere y’uko akorwaho, penaliti iravanwaho.

    Kunganya 1-1 ku mpande zombi byatumye nta kipe igira amahirwe aruta indi, amakipe yombi asigara ategereje umukino wo kwishyura uzabera i Londres kuri Emirates Stadium mu cyumweru gitaha tariki ya 5 Gicurasi 2026.

    Wari umukino utoroshye

    Gyökeres yatsindiye Arsenal kuri penaliti

    Julián Àlvarez yakuyeho agahigo ka Lionel Messi

    Source : http://isimbi.rw/atletico-na-arsenal-zamamaza-visit-rwanda-zaguye-miswi-alvarez-aca-agahigo-ka.html

  • MAN,CITY Yamaze kwemeza gutandukana na John Stones nyuma y'imyaka 10. #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya Manchester City yamaze gutangaza ko myugariro wayo John Stones azayisohokamo ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye nyuma y’imyaka icumi ayikinira.

    Stones yaguzwe n’iyi kipe mu mwaka wa 2016 avuye mu ikipe ya Everton kuri miliyoni 47 n’ibuhumbi 500,000 z’amapawundi,Ubwo yagurwaga aya mafaranga byamugize myugariro wambere w’umwongereza wari uguzwe amafaranga menshi binamugira myugariro wa kabiri wari uhenze ku isi muri 2016.

    Amaze gutwara ibikombe bigera kuri 19 ndetse akaba anafite amahirwe yo kongeraho ibindi bibiri icya Premier League bakiri guhatanira ndetse na FA Cup aho Man City izahura na Chelsea kumukino wa nyuma taliki 16/05/2026.

    DORE IBIKOMBE YATWAYE:

    6x Premier League

    1x Champions League

    2x FA Cup

    5x League Cup

    3x Community Shield

    1x Club World Cup

    1x UEFA Super Cup

    The post MAN,CITY Yamaze kwemeza gutandukana na John Stones nyuma y’imyaka 10. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/28/mancity-yamaze-kwemeza-gutandukana-na-john-stones-nyuma-yimyaka-10/

  • AMAFOTO:Mu byishimo byinshi, Meddy n'umugore we Mimi Mehfira bizihije isabukuru y'imfura yabo yujuje umwaka umwe w'amavuko. #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwuzuye ibyishimo n’ishimwe Meddy yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yishimiye intambwe umuryango we ugezeho. Mu magambo ye, yashimye Imana yamuhaye umugisha w’umwana, avuga ko ari impano ikomeye mu buzima bwe.

     

    Yagize ati: ‘Umuhungu wanjye yujuje umwaka umwe. Imana yambereye nziza cyane, ndavuga nti urakoze Nyagasani ku bwiza n’imigisha wampaye mu rugo rwanjye.’

    Meddy kandi yashimiye abantu bose bagize uruhare mu byishimo by’uyu munsi wihariye, abagaragariza urukundo rwinshi, ndetse abibutsa ko abaha agaciro gakomeye.

    Ibi birori byabaye mu mwuka w’urukundo n’ibyishimo, aho uyu muryango wagaragaje ko wishimiye intambwe y’imfura yabo, bakomeza urugendo rwo kuyirera bayiherekeza mu rukundo n’ubwitange.

    Twibutse ko Meddy na Mimi Mehfira basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2021, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bashimangiye urukundo rwabo imbere y’amategeko n’Imana, bakaba bakomeje kubaka umuryango uhamye ushingiye ku rukundo n’ukwemera.

    The post AMAFOTO:Mu byishimo byinshi, Meddy n’umugore we Mimi Mehfira bizihije isabukuru y’imfura yabo yujuje umwaka umwe w’amavuko. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/29/amafotomu-byishimo-byinshi-meddy-numugore-we-mimi-mehfira-bizihije-isabukuru-yimfura-yabo-yujuje-umwaka-umwe-wamavuko/

  • FIFA yatangaje ko iteganya gushyiraho itegeko rishya ryo gukuraho amakarita y'umuhondo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rirateganya gushyiraho itegeko rishya ryo gusiba amakarita y’umuhondo yose nyuma y’imikino y’amatsinda cyangwa mbere ya kimwe cya kane cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri United States, Canada na Mexico.

    Iki cyemezo kigamije kugabanya ikibazo cy’uko bamwe mu bakinnyi babura imikino ikomeye ya kamarampaka kubera amakarita y’umuhondo baba baragiye bahabwa mu mikino yabanje. Akenshi byagiye bibabaza abafana kubona umukinnyi ukomeye asiba umukino wa 1/8 cyangwa 1/4 kubera ikarita y’umuhondo yabonye mu matsinda.

    Ku ruhande rumwe, iki cyemezo ni cyiza kuko gituma amarushanwa arushaho kuba aryoshye kandi amakipe akinjira mu mikino ya nyuma afite abakinnyi bayo b’ingenzi. Abafana bashaka kureba irushanwa ririmo ibyamamare, aho kubona umukino ukomeye ubura uburyohe kubera kubura umukinnyi umwe w’ingenzi.

    Ariko kandi hari ababona ko bishobora gutuma bamwe bakinana ubwisanzure bukabije, bakora amakosa menshi bazi neza ko ayo makarita azahanagurwa. Ibi bishobora kugabanya ikinyabupfura gike no kongera imikinire irimo ubushotoranyi.

    Iki ni icyemezo cyiza ariko gisaba amategeko akomeye ku makarita atukura n’imyitwarire mibi. Umupira ukwiye kurindwa, ariko n’abafana bakwiye guhabwa amahirwe yo kureba abakinnyi beza bose mu mikino ya nyuma. FIFA igomba guhuza fairness n’amarangamutima y’abakunzi ba ruhago.

    FIFA yatangaje ko iteganya gushyiraho itegeko rishya ryo gukuraho amakarita y’umuhondo

    Source : https://kasukumedia.com/fifa-yatangaje-ko-iteganya-gushyiraho-itegeko-rishya-ryo-gukuraho-amakarita-yumuhondo/

  • Sheebah yahagurukiye gutamaza abahohotera abagore #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’umunyabigwi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko yinjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe kirangwa no guharanira uburenganzira bw’abagore, cyane cyane abahura n’ihohoterwa n’ihozwa ku nkeke mu kazi.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mbu ,Sheebah yavuze ko yumvishe akwiye kwitwara gutya nyuma yo kuba umubyeyi, avuga ko byamuhinduye imitekerereze ndetse bikamutera kongera gutekereza ku buzima bwe bwashize.

    Sheebah yagaragaje ko hari inkuru nyinshi zitari zo zagiye zimwandikwaho, bityo akaba ashaka kuzikosora akoresheje ijwi rye n’ubunararibonye bwe mu kurwanya ihohoterwa.

    Yagize ati ‘Ububyeyi bwatumye ndushaho kumva neza agaciro ko kurinda no kubaha umugore, ari na byo byanteye gufata icyemezo cyo kuvugira abagore bose bahura n’akarengane mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu kazi.’

    Uyu muhanzikazi yashimangiye ko kwemererwa ari ingenzi mu mubano uwo ari wo wose uhuza umugore n’umugabo.

    Yavuze ko abagabo bagomba gusobanukirwa ko nta kintu na kimwe cyakorwa hatabanje kubaho ubwumvikane busesuye, kandi ko azakomeza gukangurira abantu kubahiriza iri hame.

    Ibi Sheebah yabitangaje mu gihe ari gutegura podcast nshya, izibanda ku bibazo bikomeye ariko bikunze gucecekwa, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, cyane cyane abashaka akazi muri iki gihugu.

    Yatanze urugero rw’abagore bajya gusaba akazi bafite ibyangombwa byose bikenewe, ariko aho kwitabwaho hashingiwe ku bushobozi bwabo, bagasanga abo bagiye gusaba akazi babaganiriza mu buryo budakwiye, bamwe bakabatumira mu masaha adasanzwe cyangwa mu hantu hadakwiye, bagamije inyungu zitari iz’akazi.

    Sheebah yavuze ko podcast ye izafasha gushyira ahagaragara bene ibi bibazo no gufasha abagore kumenya uburenganzira bwabo no kwanga guhohoterwa. Yongeyeho ko bamwe mu bagabo batinya ibiganiro nk’ibi kuko bishobora gutuma abagore barushaho kumenya ukuri no kwirwanaho.

    Sheebah Karungi yavuze ko agiye guhagurukira abahohotera abagore

    Source : http://isimbi.rw/sheebah-yahagurukiye-gutamaza-abahohotera-abagore.html