Author: webrwanda

  • Umuhanzi Vex Prince yahaye icyubahiro Cecile Kayirevwa mu Iserukiramuco rikomeye muri Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Munezero Eric Prince uzwi nka Vex Prince yishimiwe bikomeye nyuma yo guha icyubahiro Cecile Kayirebwa mu gitaramo yakroeye muri Côte d’Ivoire.

    Ni ibitaramo bibiri yakoreye muri iki gihugu tariki ya 16 na 17 Mata 2026 mu Iserukiramuco rya MASA Africa (Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan).

    Uyu muhanzi yatunguye benshi ndetse biranabashimisha ubwo yari ku rubyiniro rwa MASA Africa 2026 aho yahisemo guha icyubahiro umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Cecile Kayirebwa.

    Ibi yabikoze abinyujije mu kuririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Iwacu.’

    Vex kandi ku rubyubiro akaba yari yambaye bijyanye n’umuco nyarwanda aho yari yambaye imikenyero afite n’ibendera ry’u Rwanda.

    Uyu muhanzi yataramiye muri Palais dela Culture Salle Laugah François kimwe n’abandi bahanzi batumiwe muri ibi bitaramo kubera ubuhanga n’ubunyamwuga bwabo.

    MASA Africa ni iserukiramuco rikomeye ku mugabane wa Afurika, rikaba rihuza abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo abaririmbyi, ababyinnyi n’abakinnyi b’ikinamico mu guteza imbere umuco no gufasha abahanzi kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

    Vex Prince yitabiriye iri serukiramuco nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo nshya yise ‘Wahala’ yasubiranyemo na Cole M.G.N, umu-producer akaba n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ibigwi mu muziki w’Isi by’umwihariko muri Amerika, dore ko afite ibihembo bitandatu bya Grammy Awards.

    Vex Prince watangiye umuziki mu 2022, akunzwe mu ndirimbo nka ‘Wahala’, ‘Bad Energy’ na ‘Holy Water’ zamuhesheje abakunzi benshi mu Rwanda no mu Karere, mu gihe ‘Money’ yakoranye na Dorty wo muri Côte d’Ivoire na ‘Laler’ yakoranye na Fior2Bior byamufunguriye amarembo y’abafana benshi muri Afurika y’Iburengerazuba.

    Yari afite ibendera ry’u Rwanda

    Yahaye icyubahiro umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Cecile Kayirebwa

    Yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/umuhanzi-vex-prince-yahaye-icyubahiro-cecile-kayirevwa-mu-iserukiramuco.html

  • Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaje ibimenyetso bikomeye by'urukundo i Nobu Malibu #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian n’umukinnyi wa Formula One Lewis Hamilton bakomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara bari kumwe mu buryo bugaragaza umubano udasanzwe, ibintu byatumye ibihuha by’urukundo rwabo birushaho gufata indi ntera.

    Amakuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kuvugwa bwa mbere mu minsi mike ishize, aho bagaragaye bari kumwe mu buryo butuje i Los Angeles, banaboneka hamwe mu birori bya Coachella. Nubwo icyo gihe nta kimenyetso cyeruye cyatuma byemezwa ko bari mu rukundo, abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare batangiye gukeka ko hari ikirenze ubucuti hagati yabo.

    Urukundo ruravuza ubuhuha

    Ibi byaje gufata indi ntera ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ubwo Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaraga basangira ifunguro ry’amasaha abiri muri Nobu Malibu, imwe muri restaurant zizwi cyane ziganwa n’ibyamamare. Bagezeyo ahagana saa tatu z’ijoro, Hamilton aza atwaye imodoka ye ya Mercedes-Maybach S-Class, aho yanagaragaje imyitwarire ya kigabo afungurira Kim umuryango w’imodoka.

    Mu gihe bari imbere muri restaurant, amakuru avuga ko bombi bagumye baganira mu buryo bwihariye, batitaye ku bandi, ibintu byarushijeho kwerekana ko umubano wabo ushobora kuba wararenze urwego rw’ubucuti busanzwe. Basoje ifunguro ryabo ahagana saa tanu z’ijoro, basohoka baseka cyane kandi bagaragaza ibyishimo, ibintu byasize benshi bemeza ko batakiri mu cyiciro cyo ‘kugerageza’, ahubwo bamaze kwinjira mu mubano wuzuye.

    Ku bijyanye n’imyambarire, Kim Kardashian yari yambaye neza mu buryo bworoheje burimo jacket y’iroza n’ijipo ya gray, mu gihe Lewis Hamilton na we yari yambaye imyenda ifite amabara ajya gusa, agaragaza style ituje ariko iteguye neza.

    Nubwo kugeza ubu nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro ko bari mu rukundo, kugaragara kwabo kenshi bari kumwe, cyane cyane i Nobu Malibu, gukomeje gutuma benshi bemera ko uru rukundo rushobora kuba rumaze gufata indi ntera.

     

    The post Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaje ibimenyetso bikomeye by’urukundo i Nobu Malibu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/20/kim-kardashian-na-lewis-hamilton-bagaragaje-ibimenyetso-bikomeye-byurukundo-i-nobu-malibu/

  • ABANYAMAGURU BAGIYE GUSHYIRIRWAHO IBIHANO #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri police y’u Rwanda buvuga ko gushyiraho ibihano ku bagenzi bakora amakosa mu muhanda  bishobora kugabanya amakosa akorwa n’abanyamaguru mu gihe imyumvire yaba idahindutse.

    Ni mu gihe bamwe mu batwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali,bavuga ko akenshi impanuka zo mu muhanda ziterwa n’abanyamaguru,bagasaba ko mbere yo kubahana hajya habanza kurebwa uwakoze ikosa kandi hakanabaho ubukangurambaga ku banyamaguru.

    Nubwo mu muhanda hakunze kuba impanuka, hanyuma hagahanwa utwaye ikinyabiziga. Bamwe muri bo, bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na Flash, bavuga ko ahanini atari bo baziteza,  ahubwo ari abanyamaguru batamenya gukoresha neza umuhanda.

    Bagasaba ko mbere yo kubahana hakwiye kugenzurwa uri mu makosa akaba ari we uhanwa ,kandi ko n’abanyamaguru bakwiye kwigishwa amategeko y’umuhanda.

    Umuvugizi wa polisi ahamya ko ibihano ku banyamaguru byagabanya impanuka

    Umuvugizi wa police ushinzwe ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Emmanuel KAYIGI, avuga ko abanyamaguru nabo ari abantu,kandi ko gushyiraho ibihano bishobora kugabanya,ariko bidashobora gukuraho amakosa akorwa n’abanyamaguru, mu gihe imyumvire yaba idahindutse. Asaba buri wese ukoresha umuhanda kuzamura imyumvire, kugira ngo bigabanye ingaruka zituruka mu gukoresha nabi umuhanda, zirimo impanuka zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.

    Nk’uko imibare ya Polisi y’u Rwanda n’inyigo zinyuranye zikomeza kubigaragaza abanyamaguru bafite uruhare rukomeye mu mpanuka zo mu muhanda, kandi ni bamwe mu bakunze guhura n’ingaruka zikomeye z’izo mpanuka zirimo gukomereka cyangwa gupfa.

    Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, hirya no hino mu gihugu habaye impanuka 22,509 zahitanye ubuzima bw’abantu 1470 biganjemo abanyamaguru kuko bagize 34% by’abo zahitanye. Abandi ni abatwara abagenzi kuri moto bangana na 27%, abatwara amagare 23%. Ndetse  yagaragaje ko izamuka ryazo rikabije, aho umubare w’impanuka wavuye ku 8,660 mu mwaka wa 2022 ukagera ku 10,320 mu mwaka wa 2025.

    The post ABANYAMAGURU BAGIYE GUSHYIRIRWAHO IBIHANO appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/17/abanyamaguru-bagiye-gushyirirwaho-ibihano/

  • Bavuga ko binahumura nabi mu buriri – Bahati aburira umugore we ushaka kwibagisha ikibuno #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Kenya Bahati yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumvikana aburira umugore we Diana Marua ku bijyanye no kwiyambaza kubagwa bagamije guhindura imiterere y’umubiri by’umwihariko ingano y’ikibuno.

    Nk’uko ikinyamakuru Mpasho cyandikirwa muri iki gihugu kibyemeza, ibi byabereye mu biruhuko aba bombi bari bagiriye ku mucanga w’ahitwa Bamburi mu majyaruguru y’iki gihugu, aho ibiganiro byabo byahindutse impaka zikomeye.

    Bahati yavuze ko atishimiye impinduka umugore we atangiye gukora ku mubiri we karemano, zirimo gushyira ibyuma ku menyo bizwi nka braces, ndetse agaragaza impungenge ko bishobora gukomeza bikagera no ku kubagwa hagamijwe kongera ingano n’imiterere y’ikibuno bizwi nka BBL.

    Yagize ati ‘Iyo utangiye guhindura umubiri wawe, ntubasha kuwugarura uko wari uri. Ntabwo uri Imana. Njya numva bavuga ko BBL ishobora kugira impumuro mbi mu buriri.’

    Ibi byakurikiye amagambo y’umuhungu wabo Morgan, na we wanenze gahunda za nyina zo kubagwa, avuga ko ashobora kuba nka pulasitike.

    Imbarutso y’ibi yakomotse ku magambo ya Diana Marua uherutse kuvuga ko ari uburenganzira bwe kwiyitaho no kwiyongerera ubwiza uko abyifuza.

    Yagize ati ‘Uri umugabo, ntushobora kumva ibyo abagore batekereza. Ndi kwiyitaho, kandi niba hari icyo nahindura kikambera cyiza, nabikora.’

    Ibi byakuruye impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye uburenganzira bwa Diana bwo gufata ibyemezo ku mubiri we, mu gihe abandi bashyigikiye impungenge za Bahati ku ngaruka z’izo mpinduka.

    Bahati yagaragaje ko adashyikiye umugore we ku byo kwibagisha

    Source : http://isimbi.rw/bavuga-ko-binahumura-nabi-mu-buriri-bahati-aburira-umugore-we-ushaka-kwibagisha.html

  • Ikibazo cy'amasezerano y'akazi gikomeje kugaragara nk'imbogamizi ikomeye ku bahanzi nyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu rugendo rw’umuziki nyarwanda n’uwa Afurika muri rusange, ikibazo cy’amasezerano y’akazi gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye ku bahanzi benshi. Hari abinjira mu masezerano batazi neza ibyo basinya, abandi ntibagire umwanya wo kubaza abanyamategeko cyangwa abajyanama, bikabaviramo ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bw’umwuga.

    Ibi bituma bamwe basanga ibikorwa byabo bihagaze, bagatakaza uburenganzira ku bihangano byabo, cyangwa bakagongwa n’amasezerano abafungira amahirwe yo gutera imbere. Mu bihe bimwe, usanga amazina yabo yaragiye, imiyoboro yabo (channels) itakigenzurwa n’abo, ndetse n’indirimbo zabo zigakurwaho mu bitangazamakuru, bigatuma kongera kugaragara mu muziki biba urugamba rutoroshye.

    Hari n’abagera aho bacika intege burundu, bakava mu muziki bagahitamo gushaka ubundi buzima mu mirimo itandukanye, harimo n’imirimo isanzwe isaba imbaraga z’umubiri.

    Ibi bibazo byongeye kuvugwa cyane nyuma y’inkuru z’abahanzi nka Mike Kayihura na RunUp, bagaragaje ko bahuye n’ingorane zishingiye ku masezerano basinye batabanje gusobanukirwa neza. N’ubwo atari bo bonyine byabayeho, ni urugero rugaragaza neza uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda.

    Ibi byose byerekana ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye ku bahanzi, bakamenya agaciro ko gusoma no gusobanukirwa amasezerano mbere yo kuyasinya, ndetse no kugisha inama ababyize, kugira ngo barinde impano zabo n’ejo hazaza habo.

    Mike Kayihura
    RunUp
    Mu rugendo rw’umuziki nyarwanda n’uwa Afurika muri rusange, ikibazo cy’amasezerano y’akazi gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye ku bahanzi batandukanye

    Source : https://kasukumedia.com/ikibazo-cyamasezerano-yakazi-gikomeje-kugaragara-nkimbogamizi-ikomeye-ku-bahanzi-nyarwanda/

  • The Ben amaze iminsi ari mu bitaro, nyuma yo gufatwa n'uburwayi butunguranye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben amaze iminsi ari mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye bwamufashe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 13 Mata 2026.

    Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi ndetse n’umufashe we Uwicyeza Pamella avuga ko yumvise atameze neza kuva ku Cyumweru, nyuma y’urugendo yari yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Nyuma yo kumva uburwayi bwiyongera, yahisemo gutandukana n’abo bari kumwe kare kugira ngo ajye kuruhuka.

    Bigeze mu masaha y’ijoro, ubuzima bwe bwarushijeho kumererwa nabi, bituma ajyanwa kwa muganga byihuse. Kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kanombe, aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga, nubwo indwara arwaye itaratangazwa ku mugaragaro.

    Uburwayi bwa The Ben buje mu gihe yari mu myiteguro y’ibitaramo bikomeye azahuriramo na Bruce Melodie, biteganyijwe kuzenguruka imijyi ine yo mu Rwanda. Ibi bitaramo byari gukurikira igitaramo ‘The New Year Groove’ yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

    Abakunzi b’umuziki we bakomeje kugaragaza impungenge, bamusabira gukira vuba kugira ngo yongere agaruke ku rubyiniro.

    Source : https://kasukumedia.com/the-ben-amaze-iminsi-ari-mu-bitaro-nyuma-yo-gufatwa-nuburwayi-butunguranye/

  • Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 635 Frw #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwagaragaje ko habayeho izamuka rishya ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya  lisansi cyiyongereyeho amafaranga 635 y’u Rwanda kuri litiro.

    Iyi mpinduka ije mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka, bigira ingaruka ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda rutumiza ibikomoka kuri peteroli hanze y’igihugu.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA, hagaragajwe ko iri zamuka rishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo ihindagurika ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, ibiciro byo gutwara peteroli, ndetse n’igipimo cy’ivunjisha ry’amafaranga. Ibi byose byatumye igiciro cya lisansi ku isoko ryo mu Rwanda kigomba kongerwa kugira ngo kijyane n’igihe.

    Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko izamuka nk’iri rifite ingaruka zihita zigaragara ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Ubwikorezi bushobora guhenda kurushaho, ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikazamuka bitewe n’uko ibiciro byo kubigeza ku isoko byiyongera.

    The post Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 635 Frw appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/17/igiciro-cya-lisansi-cyiyongereyeho-635-frw/

  • AS Kigali yihakanywe n’Umujyi ishobora kungukira mu kwinangira kwa Kiyovu na Gasogi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvuga ko AS Kigali atari ikipe y’Umujyi wa Kigali, uyu Mujyi ushobora kwisanga nta yandi mahitamo uretse gukorana nayo kuko ibyifuzo byawo byose byatewe ishoti.

    Umujyi wa Kigali wari wasabye amakipe atatu usanzwe ufasha (AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United) kwishyira hamwe agakora ikipe imwe ikajya mu nshingano z’Umujyi wa Kigali.

    Aya makipe yari yahawe kugeza tariki ya 30 Werurwe 2026 akaba yamaze guhura yanatanze umwanzuro ku Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 18 Werurwe 2026 Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yari yabwiye ISIMBI ko impamvu bashaka ikipe ntayo bafite cyane ko na AS Kigali atari iy’Umujyi ubu yigenga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kiyovu Sports na Gasogi United icyifuzo cyo kwihuza akaba ikipe imwe uko ari atatu bagiteye utwatsi batagikozwa ni mu gihe AS Kigali yo yabyemeye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu ntangiriro za Mata 2026 ni bwo AS Kigali yandikiye Umujyi wa Kigali iwumenyesha ko yo kwihuza n’andi makipe ntacyo biyitwaye yo yiteguye.

    Umujyi wari ufite gahunda ko mu gihe aya makipe yakwanga kwihuza uzahita ushinga ikipe yawo, ubu rero urimo kureba niba aho gushinga ikipe ahubwo wafata AS Kigali akaba ari yo bashoramo ubushobozi bwose.

    Ntacyo Umujyi wa Kigali urifuza kuvuga kuri iyi ngingo kuko inshuro zose ISIMBI yagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko “Ngiye kureba uko bimeze nkubwire” ariko bikarangira atongeye kugira icyo asubiza.

    Source : http://isimbi.rw/as-kigali-yihakanywe-n-umujyi-ishobora-kungukira-mu-kwinangira-kwa-kiyovu-na-gasogi.html

  • Chris Brown na Usher bagiye guhurira mu bitaramo 33 bikomeye bya 'The R&B Tour' #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga barimo Chris Brown na Usher batangaje gahunda idasanzwe yo guhurira mu rugendo rw’ibitaramo bihuriweho bise ‘The R&B Tour’, ruzabera mu mijyi itandukanye yo muri Amerika na Canada mu mwaka wa 2026.

    Ibi bitaramo bitegurwa na sosiyete ikomeye ya Live Nation, bikazaba bigizwe n’amatariki 33, aho aba bahanzi bombi bazajya basusurutsa abakunzi babo mu buryo bugezweho, bahuza imbaraga zabo mu ndirimbo za R&B zakunzwe cyane ku Isi. Ni igikorwa cyitezweho kuzaba amateka, kuko aba bombi bafite izina rikomeye muri iyi njyana.

    Mu mijyi izagerwamo harimo Las Vegas, aho bazataramira kuri Allegiant Stadium inshuro ebyiri, ku matariki ya 5 na 6 Nzeri 2026. Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizakurura imbaga y’abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino ku Isi.

    Uretse kuba ari ibitaramo byo kwidagadura, uru rugendo rufite n’intego nziza, kuko ruzagira uruhare mu bikorwa byo gufasha abana kubona uburezi, binyuze mu mishinga y’ubugiraneza izajyana n’ibi bitaramo.

    ‘The R&B Tour’ ni kimwe mu bikorwa bikomeye byitezwe mu muziki mu 2026, bikaba bigaragaza ubufatanye n’imbaraga z’abahanzi babiri bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya R&B ku rwego rw’Isi.

    Chris Brown na Usher bagiye guhurira mu bitaramo 33 bikomeye bya ‘The R&B Tour’

    Source : https://kasukumedia.com/chris-brown-na-usher-bagiye-guhurira-mu-bitaramo-33-bikomeye-bya-the-rb-tour/

  • Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w'Urukundo n'Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien #rwanda #RwOT

    Depite Nyabyenda Damien, yabwiye Abaturage b’Umurenge wa Runda ya Kamonyi hamwe n’inshuti zabatabaye kuri uyu wa 15 Mata 2026, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko’INKOTANYI NI UBUZIMA’ ku Banyarwanda. Ati’ Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Ingabo za FPR-Inkotanyi yari ayoboye bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange bagaragarije u Rwanda n’Abanyarwanda’.

    Depite Nyabyenda, yibukije abaje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko Kwibuka ari umwanya wo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko baremwe, ariko kandi no kuzirikana Amateka mabi u Rwanda rwaciyemo hagamijwe gukuramo isomo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Yagize kandi ati’ Ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kirekire. Abakoroni basenye Ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo babone uko bigarurira Abanyarwanda!, Ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri bwubakiye kuri iyo Politiki mbi, bigisha ivangura ry’amoko, bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994‘. Akomeza avuga ko kwica Abatutsi no kubajugunya mu migezi byatangiye cyera.

    Yibukije ko muri Repubulika ya Kabiri, kwica Abatutsi no kubajugunya muri Nyabarongo byongeye kwibutswa na Mugesera Leo muri Mitingi ya MRND yabereye ku Kabaya mu mwaka w’1992 tariki 22 Ugushyingo.

    Depite Nyabyenda, ahamya ko iryo jambo rya Mugesera Leo yavugiye ku Kabaya muri iyo Mitingi ari kimwe mu bimenyetso bidashidikanywaho cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe cyera mbere y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal.

    Yashimiye Perezida Paul Kagame n’Ingabo za RPA, ku guhagarika Jenoside bakarokora Abatutsi bicwaga, ariko kandi bakanabohora Igihugu. Ati’ Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Ingabo za FPR-Inkotanyi yari ayoboye, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Inkotanyi ni ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange bagaragarije u Rwanda n’Abanyarwanda. Kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye Umusingi wo kongera kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda‘.

    Yagize kandi ati’ Twongeye gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wongeye kubanisha Abanyarwanda, u Rwanda rukaba rwubakiye ku ndangagaciro n’ihame ry’Ubunyarwanda‘.

    Depite Nyabyenda Damien, yabwiye abitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko I Runda ko Jenoside yahagaritswe n’Abanyarwanda amahanga arebera. Yasabye buri wese guharanira gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda kuko ngo ak’imuhana kaza imvura ihise.

    Yabasabye kandi ati’ Ni ngombwa ko Abanyarwanda dukomeza Ubumwe bwacu twiyemeza guhangana no kurwanya abashaka kugarura amacakubiri. Tugomba kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, abakwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba bari hose, baba mu Rwanda, mu karere no hirya no hino ku Isi‘.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu Murenge wa Runda ari naho hahoze ari muri Komine Runda, byabanjirijwe n’Urugendo rwakozwe kuva ku biro by’uyu Murenge, abarukoze bajya kunamira no gushyira Indabo kuri Nyabarongo, aho abenshi mu batutsi bishwe bakuwe kuri Paruwasi Gatolika ya Gihara bakazanwa kujugunywa muri Nyabarongo. Tariki ya 15 Mata 1994, ni itariki Abatutsi bishwe ari benshi ndetse inafatwa nk’iyatangirijweho Jenoside ku mugaragaro I Runda, Gihara kuri Kiliziya Gatolika ku batutsi bari bahahungiye bumva ko ubwo ari mu Kiliziya bahabonera Umukiro, ariko abicanyi barahabasanga batangira kubica.

    Théogène Munyaneza

    The post Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien first appeared on Intyoza.

    The post Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/04/16/runda-kwibuka32-inkotanyi-ni-ubuzima-tuzahora-dushimira-umutima-wurukundo-nubwitange-depite-nyabyenda-damien/