Author: webrwanda

  • APR FC yanganyije na Rayon Sports muri Stade Amahoro #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yombi yanganyije 1-1.
    APR FC yari yasuye Rayon Sports ntabwo yari ifite abakinnyi bayo babiri b’inkingi za mwamba, Ronald Ssekiganda ufite imvune na Niyigena Clement wabanje ku ntebe y’abasimbura kuko ari bwo agikiruka imvune atameze neza 100%.

    Ku munota wa kabiri w’umukino, Hakizimana Adolphe yarokoye APR FC akuramo kufura yari itewe na Ndayishimiye Richard ku ikosa Niyomugabo Claude yari akoreye Aziz Bassane, umupira wagiye muri koruneri yatewe neza maze Bigirimana Abedi ashyiraho umutwe ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Dauda yagerageje ishoti ku munota wa 12 ariko rinyura hanze y’izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olivier wa Rayon Sports.

    Muri iyi minota, umukino warimo ukinirwa mu kibuga hagati cyane, ku munota wa 18 Uwumukiza Obedi yagerageje ishoti ariko umupira uruhukira mu ntoki z’umunyezamu Hakizimana Adolphe.

    Seidu Yussif Dauda yongeye kugerageza ishoti ku munota wa 19 ariko umupira unyura hanze y’izamu rya Rayon Sports.

    Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 22 ku mupira wacomekewe Tambwe Gloire ariko ananirwa kuwushyira mu izamu, ufatwa na Hakizimana Adolphe.

    APR FC wabonaga irimo irushwa na Rayon Sports, ku makosa y’ubwugarizi bwayo, Ndikumana Asman yayitsindiye igitego cya mbere ku munota wa 32.

    APR FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 41 gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara kuri penaliti ku ikosa ryari ryari rikorewe Byiringiro Gilbert. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    Ku munota wa 55, Likau yagerageje ishoti ariko Adolphe awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    APR FC ku munota wa 63, yakoze impinduka 2, Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka bavuyemo hinjiramo Memel Dao na Denis Omedi.

    Ku munota wa 65, Cheikh Djibril Ouattara yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu nyuma yo gucenga Ganijuru Elie ariko Denis Omedi ananirwa gushyira mu izamu.

    Ku munota wa 75, Rayon Sports yakoze impinduka maze Faustin Kitoko Likau na Ndikumana Asman bavuyemo maze hinjiramo Mugisha Didier na Habimana Yves.

    Ku munota wa 87,William Togui Mel yasimbuwe na Mamadou Sy. Umukino warangiye ari 1-1.

    Munganya uyu mukino APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 56 n’aho Rayon Sports iguma ku wa kane n’amanota 48.

    11 babanjemo ku mpande zombi

    Rayon Sports: Kwizera Olivier, Uwumukiza Obedi, Ganijuru Ishimwe Elie, Tshimanga Ramazani, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richard, Likau Faustin Kitoko, Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire, Aziz Bassane na Ndikumana Asman

    APR FC: Hakizimana Adolphe, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Abdul, Nshimiyimana Yunusu, Seidu Yussif Dauda, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Hakim Kiwanuka, William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara

    Rayon Sports yanganyije na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanganyije-na-rayon-sports-muri-stade-amahoro.html

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men's Club Championship 2026 #rwanda #RwOT

    Police VC yo mu Rwanda na Al Ahly SC yo mu Misiri zageze ku mukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball [CAVB Men’s Club Championship 2026], iri gukinirwa mu Mujyi wa Kigali, ni imikino ya ½ yabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026.

    Umukino wa mbere wahuje REG VC na Police VC, wari ishiraniro kuko aya makipe ari muri ane yaserukiye u Rwanda muri iri rushanwa asanzwe ahatana muri Shampiyona y’imbere mu Gihugu.

    Police VC ni yo yatangiye umukino neza, itsinda seti ya mbere ku manota 25-20, ariko iyi Kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, iva inyuma yitwara neza muri seti ya kabiri yegukanye ku manota 25-22.

    Ikipe ya Police VC yafashijwe n’abakinnyi bayo barimo Elphas Makuto watsinze amanota 29, itsinda amaseti abiri yikurikiranya, yegukana umukino ku ntsinzi y’amaseti 3-1 (20-25, 25-22, 17-25, 21-25).

    Police VC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere ikomoka mu Rwanda yageze ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Volleyball ya Afurika.

    Nicholas Matui ukinira REG VC yabwiye itangazamakuru ko Police VC yitwaye neza kandi yatsinze ibikwiye.

    Ati ‘Bakinnye neza, bakwiye intsinzi. Ibyo twateguye, ibyo umutoza yatubwiye ntabwo twabikoze neza. Ndabifuriza intsinzi ku mukino wa nyuma. Ubu intego ni umwanya wa gatatu, tugashaka umudali.’

    Ku mukino wa nyuma, Police VC izahahurira na Al Ahly SC yo mu Misiri, yahageze itsinze Petrojet Sporting Club amaseti 3-0 (25-20, 25-15, 25-16) mu mukino wamaze isaha n’iminota 12.

    Elhossiny wa Al Ahly yatsinze amanota 20, afasha ikipe ye gusezerera Petrojet SC amanota 75 kuri 51, ubariye hamwe amaseti atatu yakinwe.

    Al Ahly SC ifite ibikombe 16 mu riri rushanwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 47, ihabwa amahirwe yo kwegukana icya 17. Kuva iriri kubera mu Rwanda ryatangira iyi kipe ntirinjizwa seti n’imwe ndetse ikipe yayibonyemo amanota menshi mu iseti imwe, yagejeje kuri 20 gusa.

    Police VC yageze ku mukino wa nyuma na yo yiteguye guhatana no kuyiha akazi.

    Umutoza wa Police VC, Fred Musoni, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugera ku mukino wa nyuma, anashimira Polisi y’Igihugu uko yita ku makipe yayo.

    Yakomeje ati ‘Abakinnyi bo sinabona icyo mbavugaho kuko bakoze ibidasanzwe kugira ngo bagere hano. Nta magambo ahagije nabona nkoresha mu kubashimira. Twishimira cyane abakinnyi kandi turashimira Imana ko yabanye natwe.’

    Musoni yavuze ko ikipe ye yageze ku mukino wa nyuma itabiguyeho kandi izitwara neza.

    Ati ‘Tugeze ku mukino wa nyuma tubikwiye. Nta mukino turatsindwa. Ntitugiye gutsindwa, tugiye kubaha akazi. Munyizere, umukino w’ejo si uwanjye. Ni uw’abakinnyi. Kugera ku mukino wanyuma bisaba guhatana. Ni umukino tudatewe inkeke na wo.’

    Yavuze ko umukino batsinzemo REG VC wari ukomeye kurusha indi bakinnyi kuko banahanganye muri Shampiyona y’u Rwanda aho bahuriye ku mukino wa nyuma wa play off.

    Ati ‘REG VC ni ikipe nziza kandi hari ibyo tutararangizanya na yo. Wari umukino ukomeye kuri twe. Ndaza kongera ndebe umukino ndebe uko wari umeze.

    Makuto watsinze amanota 29 mu manota 97 Police VC yatsinze REG VC, yo ikinjizwa 83 mu mukino wamaze isaha n’iminota 34, yavuze ko bakinnye bafite ishyaka kuko bifuzaga gukora amateka.

    Ati ‘Icyaduteye ishyaka ni uguharanira gukina umukino wa nyuma. Twumvaga ari amahirwe ya nyuma yo kuwukina. Abo dukinana nishimira kubana na bo, umutoza aranyihanganira kandi icyizere akugirira gishobora gutuma ukora neza.’

    Yavuze ko ku mukino wa nyuma bigishoboka ndetse abafana bakwiye gukomeza kubaba inyuma.

    Ati ‘Buri kimwe kirashoboka. Ndahamagarira buri wese kuzaza inyuma yacu. Ndi Umunya-Kenya ndabahagarariye ariko nishimiye no kuba mpagarariye u Rwanda ku mukino wa nyuma.’

    Umukino wa nyuma uzahuza Police VC na Al Ahly urabera muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu, saa Mbiri z’ijoro nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uhuza REG VC na Petrojet SC.

    Source : https://rushyashya.net/police-vc-yanditse-amateka-ihurira-na-al-ahly-sc-ku-mukino-wa-nyuma-wa-cavb-mens-club-championship-2026/

  • Police VC yanditse amateka igera ku mukino wa nyuma w’Imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-1, Police VC nayo yo mu Rwanda yageze ku mukino wa nyuma w’imikino Nyafurika, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibigezeho.

    Mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship aho rishyirwaho akadomo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.

    Ni irushanwa umukino wa nyuma ugomba guhuza Police VC yo mu Rwanda yasezereye REG VC nayo mu Rwanda na Al Ahly yo mu Misiri yasezereye Petrojet Sporting nayo yo muri Misiri.

    Umukino wa 1/2 wahuje Police VC na REG VC, wari witezwe na benshi, Police VC yayoboye iseti ya mbere kugeza iyitsinze n’amanota 25-20.

    Abasore b’ikipe y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, bagarukanye imbaraga mu iseti ya kabiri ndetse banayegukana batsinze Police VC amanota 25-22.

    Police VC yahise itsinda andi maseti abiri akurikiyeho amanota 25-17 na 25-21 iyisezerera ku maseti 3-1.

    Police VC yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma w’imikino Nyafurika muri Volleyball, izahura ku mukino wa nyuma na Al Ahly VC yasezereye Petrojet iyitsinze amaseti 3-0.

    Police VC ikaba ikuyeho agahigo ka Gisagara VC yo muri 2022 yegukanye umwanya wa 3.

    Police VC yatsinze REG VC

    Polisi y’igihugu yari yaje kubafana

    Source : http://isimbi.rw/police-vc-yanditse-amateka-igera-ku-mukino-wa-nyuma-w-imikino-nyafurika.html

  • Gen Mubarakh yasabya abakinnyi ba APR FC kutagwa mu mutego w’uko bamaze gutsinda Rayon kenshi #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi ba APR FC kwikura mu mutwe ikintu cy’uko bamaze gutsinda Rayon Sports inshuro nyinshi zikurikiranya bitazatuma batakaza umukino wo ku wa Gatandatu.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize yabasuye i Shyorongi aho iyi kipe ikorera imyitozo, ikaba irimo yitegura umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya 2025-26.

    Yibukije aba bakinnyi ko kuba ari abakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu nabo ari ingabo kandi Ingabo z’u Rwanda ntabwo zijya zitsindwa bagomba kubishyira mu mutwe.

    Ati ‘Naje kureba uko mumeze mvuye mu yindi mirimo. Murabizi ko hirya no hino ku Isi tuhafite ingabo, yaba muri Mozambique, muri Centrafrique, muri Sudani na ho ni uko, kandi hose twitwara neza. Hariya mu kibuga namwe muba muri ingabo, namwe nimubigenze gutyo.’

    Yakomeje ababwira ko bagomba gukora ibishoboka byose bagashyiramo amanota 11, bagomba kuwufata nk’umukino ukomeye ntibagendere ku kuba bamaze imikino 3 batsinda.

    Ati ‘Ikipe mugiye guhura na yo mumaze kuyitsinda inshuro eshatu zikurikiranya, ariko ibyo ni iby’ahahise. Murebe ibiri imbere kandi icyizere turakibafitiye. Mutsinde umukino, mwirinde amakosa ubundi tuzashyiremo amanota 11. Tubari inyuma, abafana babari inyuma, twese dutegereje uriya munsi. Amahirwe masa.’

    Kugeza ubu APR FC ni iya kabiri n’amanota 55 mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 47 bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 8.

    Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi gutsinda Rayon

    Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-yasabya-abakinnyi-ba-apr-fc-kutagwa-mu-mutego-w-uko-bamaze.html

  • Uganda: Umugabo yakatiwe urwo gupfa, nyuma yo kwica abana b'incuke bane #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru rwo muri Uganda rwafashe icyemezo gikomeye cyo gukatira igihano cy’urupfu umugabo witwa Christopher Okello Onyum, nyuma yo kumuhamya icyaha gikomeye cyo kwica abana bane b’incuke abateye ibyuma.

    Ibi byabaye ku wa 2 Mata 2026, mu murwa mukuru Kampala, aho uyu mugabo yagiye mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre agasanga abo bana bari mu masomo yabo ya buri munsi. Mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba, yahise abatera ibyuma, bituma bahita bitaba Imana.

    Abaturage n’abarezi bo muri iryo shuri bagaragaje agahinda n’akababaro batewe n’iki gikorwa cy’ubugome ndengakamere, bavuga ko cyababereye igikomere gikomeye kandi ko kigomba kubera isomo rikomeye sosiyete yose. Ababyeyi b’abo bana na bo bagaragaje intimba ikomeye, basaba ko ubutabera bwakomeza gukurikizwa ku buryo bukomeye ku bakora ibyaha nk’ibi.

    Urukiko, rumaze gusuzuma ibimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe mu rubanza, rwanzuye ko Christopher Okello Onyum ahamwa n’icyaha nta gushidikanya. Mu gusoma umwanzuro, umucamanza yavuze ko icyaha yakoze ari ndengakamere kandi kidakwiriye kwihanganirwa muri sosiyete, bityo agakatirwa igihano cy’urupfu nk’uko amategeko ya Uganda abiteganya.

    Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi, aho abantu batandukanye basaba ko hakazwa umutekano mu bigo by’amashuri, cyane cyane ibirera abana bato, kugira ngo hirindwe ko ibyago nk’ibi byongera kubaho mu gihe kiri imbere.

    Uganda: Umugabo yakatiwe urwo gupfa, nyuma yo kwica abana b’incuke bane

    Source : https://kasukumedia.com/uganda-umugabo-yakatiwe-urwo-gupfa-nyuma-yo-kwica-abana-bincuke-bane/

  • Perezida Kagame yarebye umukino wa Arsenal na Atletico (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye umukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League wo Atletico Madrid yanganyijemo na Arsenal 1-1.

    Ni umukino wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026 ubera muri Stade ya Atletico Madrid ya Riyadh Air Metropolitano.

    Aya makipe yombi akaba yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, Perezida Kagame akaba yari yagiye muri Espagne kureba uyu mukino.

    Perezida Kagame akaba yabonanye na Perezida wa Atletico Madrid, Enrique Cerezo Torres wagiye kuri uyu mwanya muri 2002.

    Yanabonanye kandi na CEO w’iyi kipe, Miguel Ángel Gil Marín.

    Perezida Kagame akaba yahawe impano iri mu ishusho ya Stade ya Atletico Madrid, Riyadh Air Metropolitano.

    Iyi ni impano Atletico Madrid ikunda guha abayobozi bakomeye bayisuye cyangwa abafatanyabikorwa b’ingenzi nk’ikimenyetso cyo kubereka ko kwa Atletico Madrid ari mu rugo, buri gihe bahawe ikaze. Yanahawe jersey ya Atletico Madrid iriho izina rye na nimero 10.

    Perezida Kagame yarebye uyu mukino nyuma y’uko ku wa Kabiri yari i Paris mu Bufaransa aho yarebye umukino wahuje Paris Saint-Germain (nayo yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda) na Bayern Munich.

    Perezida Kagame yarebye umukino wahuje Arsenal na Atletico Madrid

    Perezida Kagame na Perezida wa Atletico Madrid, Enrique Cerezo

    Yahawe jersey yanditseho nimero 10 iriho n’izina rye

    Perezida Kagame yahawe n’ikimenyetso gikozwe mu ishusho ya Stade Metropolitano, aha yari hagati ya perezida wa Atletico Miguel Angel Madrid, Enrique Cerezo Torres (ibumoso) na CEO wayo,

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yarebye-umukino-wa-arsenal-na-atletico-amafoto.html

  • Niyigena yanze kwerura, ashyira mu rujijo abakunzi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yaciye amarenga yo gutandukana na APR FC nyuma y’uyu mwaka w’imikino, yanga kwerura niba azakina umukino wa Rayon Sports cyangwa atazawukina.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bavuzwe cyane mu isoko ry’igura ry’abakinnyi muri Mutarama 2026 ubwo yifuzwaga cyane na Al Hilal SC ndetse n’umutoza wa Al Hilal SC atangaza ko bamuguze ariko birangira atayikiniye.

    Uyu mukinnyi wari usigaje amezi atandatu amakuru avuga ko yamaze kurangizanya n’iyi kipe yo muri Sudani ikina Shampiyona y’u Rwanda, gusa yavuze ko atabivugaho byinshi, ariko ngo bamubwiye ko nyuma yo gusoza amasezerano bazongera bakavugana niba bakimukeneye

    Ati ‘Ntabwo nabivugaho ibintu byinshi, Al-Hilal yari yanyifuje, biza kurangira bidakunze. Icyari gisigaye ni uko bategereza amezi atandatu yari asigaye, babona bakinkeneye tukavugana. Ku byo twari twavuganye mbere byari byahagaze.’

    Ku kuba APR FC akinira uyu munsi, yo baraganiriye ngo yongere amasezeano, Niyigena yagize ati ‘Ntabwo turavugana.’

    Niyigena Clement akaba kandi yashyize abakunzi b’iyi kipe mu rujijo ubwo yari abajijwe niba azakina umukino wo ku wa Gatandatu wa Rayon Sports, yavuze ko atarabimenya kuko nyuma y’imvune yagize ataraba 100%.

    Niyigena Clement yavuze ko ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/niyigena-yanze-kwerura-ashyira-mu-rujijo-abakunzi-ba-apr-fc.html

  • Umunyamakuru Babu yasezeye Isibo ashimira Phil Peter #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imyidagaduro Rugemana Babu Amen yasezeye ku kazi kuri Televiziyo Isibo nyuma y’imyaka ine, ashimira abo bakoranye ndetse n’abamukurikiye ku bw’inkunga n’urukundo bamugaragarije.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, Babu Rwanda yavuze ko asezeye mu kiganiro yakoragamo cyitwa ‘The Choice Live’, agaragaza ko ari icyemezo cyuzuyemo amarangamutima ariko gifite intego yo gutera indi ntambwe mu buzima bwe bw’umwuga.

    Yagize ati: ‘Nyuma y’imyaka ine ikomeye kuri The Choice Live (Isibo TV), ndasezeye n’umutima wuzuye ishimwe. Natanze icyo nari mfite cyose.’

    Yakomeje ashimira by’umwihariko umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umuvangamuziki Phil Peter, wamubereye umuyobozi n’umufatanyabikorwa mu kazi, avuga ko yamugiriye icyizere gikomeye cyamufashije gukura mu mwuga.

    Yagize ati ‘Mwambereye umuryango kandi niko bizahora.’

    Babu Rwanda ntiyibagiwe no gushimira bagenzi be bakoranaga muri Isibo TV ndetse n’abamukurikiraga avuga ko inkunga yabo yamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya.

    Nubwo yasezeye kuri Isibo TV, uyu munyamakuru yavuze ko atarangije urugendo, ahubwo ko ari intangiriro y’indi ntambwe nshya. Yatangaje ko hari umushinga mushya agiye gushyira hanze, asaba abakunzi be kuwitegura kuko uzaba urimo ibintu bishya kandi bishimishije.

    Ati ‘Uyu munsi ndabereka intambwe nshya nateye, kandi muraza kubikunda.’

    Nubwo hataramenyekana neza aho azakomereza, gusezera kwe ku Isibo TV kwakiriwe mu buryo butandukanye , aho bamwe bamushimira ibyo yakoze mu gihe yamaze kuri iyi televiziyo, abandi bagaragaza amatsiko yo kumenya aho azakomereza urugendo rwe.

    Babu yasezeye Isibo ashimira Phil Peter

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-babu-yasezeye-isibo-ashimira-phil-peter.html

  • Emery Bayisenge yagiriye inama abakinnyi bajya mu nzoga n’abagore #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi mu itangazamakuru inkubiri y’inkuru zigaruka ku myitwarire ya bamwe mu bakinnyi hanze y’ikibuga, aho benshi mu basubiyemo bivugwa ko umwanya wabo munini bawuhariye abakobwa n’inzoga.

    Myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge utapfa kumva muri izi nkuru, yavuze ko iki kibazo atari abakinnyi gusa babujyamo akazi kagapfa kuko n’undi wese wubatse akajya muri ibyo urugo rwe ruba rwasenyutse.

    Ati “Si umukinnyi gusa no mu buzima busanzwe niba warafashe icyemezo cyo gushinga urugo, ukajya mu zindi ngo ntabwo urugo rwawe rwakomera.”

    “Si umukinnyi gusa no mu buzima busanzwe umuntu atari mu nshingano z’urugo rwe n’akazi ke, akazi karapfa.”

    Yagiriye inama aba bakinnyi baba bakora ibyo kumenya ko atari nk’abantu basanzwe ko bari ku itara ibyo bakora byose bigaragara, rero nibamenye igihe cyo gukora, igihe cyo kwishimisha nikigera bishimishe.

    Ati “Bamenye ko turi ku itara kandi buri kantu kose tugomba kuvugwa, inama nabagira kora akazi nikarangira igihe cyo kwishimisha nikigera, gende wishimishe.”

    Emery Bayisenge kandi yanagarutse ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi aho zishobora no kuyobya abantu, byoroshye kuba hatangwa amakuru y’ibihuha ku muntu ariko yemeza ko ntaho bazabihungira bagomba kwiga kubana nabyo.

    Emery Bayisenge yagiriye inama abakinnyi bajya mu nzoga n’abagore

    Source : http://isimbi.rw/emery-bayisenge-yagiriye-inama-abakinnyi-bajya-mu-nzoga-n-abagore.html

  • Impamvu Urubanza rwa Semuhungu rwahyizwe mu muhezo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Semuhungu Eric ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ni urubanza rwashyizwe mu muhezo.

    Mbere y’uko iburanisha ritangira, uwunganira Semuhungu Eric yasabye ko urubanza rwaba mu muhezo, Ubushinjacyaha nabwo buvuga ko butabyanga kuko biri mu nyungu n’uburenganzira by’uregwa.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha mu rubanza rwa Semuhungu Eric rishyirwa mu muhezo bitewe n’uko ibiravugirwamo bishobora kuba birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura.

    Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku itariki 9 Mata 2026 akaba akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.

    Umusore wa mbere wareze Eric Semuhungu afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe undi afite 20.

    Kurushyira mu muhezo byakozwe hisunzwe ibiteganywa n’ingingo ya 70 y’itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu.

    Iyo ngingo igira iti ‘Iburanishwa ry’urubanza ribera mu ruhame icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ababuranyi bombi cyangwa umwe muri bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo.

    Semuhungu Eric urubanza rwe rwashyizwe mu muhezo

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-urubanza-rwa-semuhungu-rwahyizwe-mu-muhezo.html