Author: webrwanda

  • Umukinnyi mwiza wa w'umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board (RPLB) bwatangaje ku mugaragaro itangizwa rya BK PRO LEAGUE Awards 2026, ibirori ngarukamwaka bigamije guhemba no gushimira abakinnyi, abatoza n’abagize uruhare rukomeye mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

    Ni igikorwa kigiye kongera kuba ku ncuro ya kabiri nyuma ya 2025, ku bufatanye bwa RPLB na MA AFRICA Ltd, sosiyete ifite ubunararibonye mpuzamahanga mu gutegura ibirori n’ibikorwa bikomeye.

    RPLB yavuze ko ubu bufatanye bugamije kuzamura ireme n’isura by’ibi bihembo, bikarushaho guha agaciro shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda no guhemba byisumbuyeho abitwaye neza.

    Mu mwaka ushize wa 2025, Niyigena Clément wa APR FC yegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka, mu gihe Darko Nović wari umutoza wa APR FC atwara igihembo cy’Umutoza Mwiza.

    Ibirori bya BK PRO LEAGUE Awards 2026 biteganyijwe ku wa 1 Kamena 2026, bikazabera muri Mövenpick Hotel i Kacyiru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Uyu mwaka, ibihembo bizatangwa mu byiciro birindwi birimo Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza Mwiza, Utsinze ibitego byinshi, Umunyezamu Mwiza, Umukinnyi Muto w’Umwaka, Igitego Cyiza cy’Umwaka ndetse n’Ikipe y’Umwaka (Best XI).

    Icyongewe muri iri rushanwa ni uko Umukinnyi w’Umwaka azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na ePoBox, ibintu byitezweho kongera ihangana n’ishyaka hagati y’abakinnyi.

    Abazegukana ibihembo bazatoranywa binyuze mu buryo buhuza impande zitandukanye zirimo amajwi y’abaturage, akanama k’inzobere, abanyamakuru ba siporo, abakapiteni b’amakipe ndetse n’abatoza bakuru, mu rwego rwo gutanga umucyo no kwizerwa mu itangwa ryabyo.

    RPLB yashimiye abafatanyabikorwa bayo barimo FERWAFA, Bank of Kigali, ePoBox na StarTimes, ivuga ko inkunga yabo ikomeje kugira uruhare runini mu iterambere rya BK PRO LEAGUE.

    Source : https://rushyashya.net/umukinnyi-mwiza-wa-wumwaka-wa-bk-pro-league-azegukana-imodoka-ya-miliyoni-15-frw-uko-ibihembo-bizatangwa/

  • MUBARAKH MUGANGA YITABIRIYE IMURIKAGURISHA RY'INTWARO MURI TURUKIYA #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Istanbul muri Turkey, ku wa 5 Gicurasi 2026, habereye igikorwa gikomeye cyahuje abasirikare n’inzobere mu by’umutekano baturutse hirya no hino ku isi. Muri ibyo bikorwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakh Muganga, yitabiriye imurikagurisha n’inama mpuzamahanga izwi nka SAHA 2026, igaragaza intwaro n’ikoranabuhanga bigezweho bikorerwa muri Turikiya.

    Muri uru ruzinduko, Gen Muganga yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Turikiya, Selçuk Bayraktaroğlu. Nubwo ibyaganiriweho bitatangajwe ku mugaragaro, iri huriro rifite uburemere mu mubano w’ibihugu byombi, cyane ko u Rwanda na Turikiya bisanzwe bifitanye ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare.

    Gen Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na Gen Selçuk Bayraktaroğlu

    Amafoto ya zimwe mu ntwaro ziri kumurikwa na Turikiya

    Imurikagurisha rya SAHA rifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye za Turikiya mu kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’inganda z’intwaro (defense industry

     

    The post MUBARAKH MUGANGA YITABIRIYE IMURIKAGURISHA RY’INTWARO MURI TURUKIYA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/05/06/mubarakh-muganga-yitabiriye-imurikagurisha-ryintwaro-muri-turukiya/

  • Eddy Kenzo yiyamye abakoze ishyamba mu muziki wa Uganda #rwanda #RwOT

    Eddy Kenzo yongeye kwihanangiriza abahanzi bafite umugambi wo gushinga irindi shyirahamwe rireberera inyungu z’abahanzi muri Uganda, ashimangira ko amategeko yemera urwego rumwe gusa ruhagarariye abahanzi ku rwego rw’igihugu.

    Eddy Kenzo usanzwe ari umuyobozi w’Urwego rwashyizweho na Leta ya Uganda mu kureberera inyungu z’abahanzi [ UNMF] yabigarutseho mu gihe hari itsinda ry’abahanzi riyobowe n’uwitwa Ziza Bafana rimaze iminsi rigaragaza ko rishaka gushinga irindi shyirahamwe rije kurushaho kurengera inyungu z’abahanzi.

    Mu kiganiro na Galaxy TV, Kenzo yavuze ko gahunda n’imiterere y’uruganda rw’umuziki muri Uganda bidatanga umwanya wo kugira ishyirahamwe rirenze rimwe. Yagaragaje ko UNMF ari yo yonyine yemewe n’amategeko, bityo ko abashaka kujya mu bindi baba bari mu nzira itari yo.

    Ati ‘Mu muziki wacu twemerewe ishyirahamwe rimwe gusa. Ni naryo shyirahamwe ryumvikanamo amagambo ‘Igihugu cya Uganda’ n’abahanzi’ mu nyito yaryo, iryo rero ni twe.’

    Kenzo yanakomoje ku byagiye bivugwa ko hari abahanzi bumva batisanzuye ku buyobozi bwe, avuga ko abifata nk’ibishingiye ku ishyari n’amarangamutima y’abantu bamwe.

    Yagize ati ‘Iki ni igihe cyacu cyo kuyobora, ejo hazaza hashobora kuba igihe cy’abandi. Turimo gukorera ejo hazaza h’abana bacu.’

    Uyu muhanzi umaze igihe ayoboye iri shyirahamwe rihuriza hamwe abahanzi, yasabye bagenzi be kureka gushora mu makimbirane ashingiye ku nyungu bwite, ahubwo bagashyira imbere ubumwe n’iterambere rusange ry’uruganda rw’umuziki.

    Yakomeje agaragaza ko gutandukana kw’abahanzi bishobora kugira ingaruka ku iterambere ry’umuziki muri rusange, ndetse bikabangamira amahirwe y’abazawukora mu bihe bizaza.

    Eddy Kenzo yiyamye abashaka kuzana ishyamba

    Source : http://isimbi.rw/eddy-kenzo-yiyamye-abakoze-ishyamba-mu-muziki-wa-uganda.html

  • Kwizera Olivier yakomoje ku biganiro yagiranye na Paddy K #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier yavuze ko yaganiriye n’umuhanzi wo muri Nigeria, Paddy K ndetse yamushimiye kumufasha kumenyekanisha indirimbo ye mu Rwanda.

    Mu minsi ishize nibwo hasakaye amashusho ya Kwizera Olivier arimo yumva anaririmba indirimbo ‘Anxiety’ ya Paddy K.

    Iyi ndirimbo ikaba yaraje gukundwa cyane mu Rwanda ndetse binagera kuri uyu muhanzi ukizamuka muri Nigeria, ndetse anishimira uburyo amaze gukundwa mu Rwanda.

    Kwizera Olivier abajijwe uko yakiriye kuba uyu muhanzi yaramushimiye, yavuze ko ari iby’agaciro.

    Ati “Ni ibintu byiza iyo ukoze ikintu nka kiriya umuntu akagushima, bigaragara ko wakoze ikintu cyiza. Mwifuriza gutera imbere nk’uko na we ashobora kuba abinyifuriza.”

    Yakomeje avuga ko banavuganye kandi yizeye ko azaza mu Rwanda bakabonana.

    Ati “Twaravuganye ambwira ko bishobora kuzashoboka, ashobora kuzavugana n’abantu cyangwa abantu bakamwegera bakaba bavugana akaza.”

    Iyi ndirimbo Anxiety ikaba imaze gukundwa cyane mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba aho uyu muhanzi ari mu barimo kuzamuka neza iwabo muri Nigeria.

    Kwizera Olivier yakomoje ku biganiro yagiranye na Paddy K

    Paddy K yavuze ko ashobora kuza mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-paddy-k.html

  • BRUCE MELODIE YINJIYE MU BAFITE MILIYONI ANATEGUZA INDIRIMBO NSHYA #rwanda #RwOT

    ITAHIWACU Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yinjiye bahanzi mbarwa mu Rwanda bafite miliyoni y’ababakurikira Ku rubuga rwa YouTube.

    Bruce Melodie yishimiye intambwe yateye

    Yifashishije konte ye ya Instagram, Bruce yasangije abamukurikira ibyishimo yatewe no kuba baramwizeye bakamukurikira akaba yiyongereye ku bahanzi nka Meddy na Israel Mbonyi bafite abarenga 1M babakurikira kuri YouTube.

    Bruce yareguje indirimbo, yibutsa abantu ko impeshyi itangiye

    Bruce Melodie ibi byose abigezeho mu gihe ari kwitegura ibitaramo bizazenguraka intara azafatanyamo na mugenzi we The Ben.

    The post BRUCE MELODIE YINJIYE MU BAFITE MILIYONI ANATEGUZA INDIRIMBO NSHYA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/05/04/bruce-melodie-yinjiye-mu-bafite-miliyoni-nateguza-indirimbo-nshya/

  • Ben Kayiranga agiye gutaha burundu mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umutekinisiye mu by’amashanyarazi, Ben Kayiranga yahishuye ko ari mu myiteguro ya nyuma yo gutaha mu Rwanda burundu nyuma y’imyaka 40 atuye mu gihugu cy’u Bufaransa

    Kayiranga Benjamin wamamaye nka Ben Kayiranga yavuze ko ari gukora ibishoboka byose ngo atume inzozi ze zo kumara iminsi y’amasaziro ye mu Rwanda zihinduka impamo.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kayiranga yahishuye ko yifuza ko abana n’umugore waza gutura mu Rwanda kandi bakahaba bya burundu.

    Ati ‘Icyo mfite ku mutima ni uko umuryango wanjye waza gutura hano mu gihugu mu buryo bwa burundu kuko nanjye nifuza gutaha burundu rwose kandi vuba.’

    Uyu wakoranye na The Ben indirimbo ‘Only You’ yanagaragaje ko ari kunoza imishinga yo gutangira bimwe mu bikorwa by’ubwubatsi bw’inzu agomba guturamo.

    Ati ‘Tugomba gutegura abana neza, bakiga kugeza basoje amashuri yabo hanyuma basoza tugatangira kubaka, turiteguye kandi ni vuba. Ikibanza turagifite haba i Karongi n’i Bugesera.’

    Muri 2014, Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa yageneye Ben umudali w’icyubahiro ku bw’uruhare yagize mu kwita ku miyoboro y’amashanyarazi mu myaka irenga 20 yari amaze akora uyu mwuga.

    Nubwo atigeze ashyira hanze itariki ntakuka yo gutaha burundu, inkuru ya Kayiranga Ben ije yiyongera ku ya Cecile Kayirebwa wamamaye mu ndirimbo za gakondo nawe uherutse gutaha burundu mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi.

    Ben Kayiranga agiye gutaha Burundu mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/ben-kayiranga-agiye-gutaha-burundu-mu-rwanda.html

  • Umuramyi Billy Believe yashyize hanze Album ‘Narakunzwe na Yesu’ igizwe n’indirimbo 10 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Billy Believe (The trumpet) ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze Album ye ya kabiri yise ‘Narakunzwe na Yesu’ igizwe n’indirimbo icumi yakoreye i Burundi.

    Billy Believe aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Gitare’ yari yakoreye mu Rwanda. Nyuma nibwo yasubiye i Burundi mu gihugu avukamo ahakorera Album nshya.

    Iyi Album yayise ‘Narakunzwe na Yesu’ yayikoze mu buryo bugezweho cyane mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Live Recording). Iki gikorwa kikaba cyabaye kuwa 30 Mata (4) 2026, bibera mu mujyi wa Bujumbura ahitwa 1:12 stones.

    Avuga kuri Album ye yagize ati “Nayise Narakunzwe na Yesu kubera ko indirimbo ziyigize zivuga ku buzima bwanjye hamwe n’umubano mfitanye na Yesu bitewe n’urukundo yanyeretse.”

    Impamvu yavuye mu Rwanda akajya kuyikorera i Burundo ngo ni uko ariho afite Band ye basanzwe bakorana.

    Ati “Ubusanzwe ntuye mu Rwanda ariko kuko naha ari mu rugo mba ngomba kuhakorera ariko icyo nshaka ni uko naho nshaka ko bayimenya kurushaho.”

    Indirimbo icumi zigize Album ye harimo izakozwe ho n’Abanyarwanda n’izindi zakozweho n’Abarundi. Mu bahanzi bakoranye collabo harimo uwitwa Davy Victorious n’abandi b’abaraperi.

    Uwitwa David Gasasira usanzwe akorana n’umuhanzi Chryso Ndasingwa niwe wamufashije mu buryo bw’amajwi, naho Josheel w’i Burundi amufasha ku bijyanye n’amashusho.

    Billy Believe yamuritse Album igizwe n’indirimbo 10

    Source : http://isimbi.rw/umuramyi-billy-believe-yashyize-hanze-album-narakunzwe-na-yesu-igizwe-n.html

  • KWIBUKA32: Hibutswe abakozi 26 ba MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abari abakozi ba Minisiteri eshatu zirimo MININTER, MINIFOP na MINITRASO, bishwe muri Jenoside.

    Iki gikorwa cyatangiriye  Kacyiru ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abo bakozi bishwe muri Jenoside mu 1994, ruherereye ahakorera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) magingo aya, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Ubuyobozi Bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ndetse n’ Urwego rw’Igihugu rw’Intwarizamihigo akaba ariho bamwe mu bibutswe bakoreraga mbere ya Jenoside.

    Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso no kunamira inzirakarengane ziruhukiye aho, iki gikorwa cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bishwe muri Jenoside.

    Muri iki gikorwa hibutse abagera kuri 26

    Muri iki gikorwa, hibutswe abakozi 26 bose hamwe bazize Jenoside, aho MININTER yibukiyemo abakozi 7, MINIFOP ikibuka 8, naho MINITRASO ikibuka 11. Aba bose bazize urwango n’ivangura ryagejeje ku mugambi mubisha wa Jenoside.

    Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, banibutswa uruhare buri wese agomba kugira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

    Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda y’iminsi ijana yo kwibuka hagamijwe guha icyubahiro abazize Jenoside, gukomeza gusigasira amateka nyayo, no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda hirindwa amacakubiri n’ikindi cyose cyasubiza u Rwanda mu icuraburindi

    The post KWIBUKA32: Hibutswe abakozi 26 ba MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/30/kwibuka32-hibutswe-abakozi-26-ba-mininter-minifop-na-minitraso-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • UBUSHAKASHATSI BUVUGA IKI KU GIHINGWA CY' IKAWA KU BUZIMA BW'UMUNTU #rwanda #RwOT

    Ikawa ni kimwe mu bihingwa nzahurabukungu Ku Isi, kikaba kimwe mu bikunze kuvugwaho byinshi no guteza impaka mu bantu. Ese ubushakashatsi bwo buvuga iki kuri iki gihingwa.

    Ikawa ni kimwe mu binyobwa bikunzwe cyane ku Isi, cyane cyane mu gitondo aho abantu benshi bayifata nk’itangiriro ry’umunsi. Mu Rwanda no mu bindi bihugu, ikawa ifite umwanya wihariye mu muco no mu bukungu. Ariko se,  kunywa ikawa bigira akahe kamaro ku buzima bw’umuntu? Ese hari ingaruka ishobora gutera?

    Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’imirire n’ubuzima butanga ibisubizo bitandukanye ariko bifite aho bihurira.

    Mu rwego rwa Harvard T.H. Chan School of Public Health, abashakashatsi bagaragaje ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira akamaro kanini ku buzima. Bavuga ko abantu banywa ikawa buri munsi baba bafite ibyago bike byo kurwara indwara zimwe na zimwe zidakira. Muri izo ndwara harimo Diyabete yo ku rwego rwa kabiri, aho ubushakashatsi bwerekanye ko kafeyine n’ibindi binyabutabire biri mu ikawa bifasha mu kugenzura isukari iri mu maraso.

    Undi muhanga uzwi cyane mu by’imirire witwa Frank Hu, wavuze ko kunywa ibikombe 1 kugeza kuri 3 by’ikawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo gupfa imburagihe. Yagaragaje ko ikawa irimo antioxidants nyinshi zifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika, bityo ikagira uruhare mu kugabanya indwara z’umutima na kanseri.

    Nanone, ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru National Institutes of Health bwagaragaje ko kunywa ikawa bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zifata ubwonko nka Parkinson’s Disease na Alzheimer’s Disease. Ibi biterwa ahanini n’uko kafeyine ifasha mu kurinda ubwonko no gukomeza imikorere yabwo.

    Ku bijyanye n’imikorere ya buri munsi, ikawa ifasha kongera imbaraga no kwibanda ku kazi. Kafeyine igatuma ubwonko bukanguka vuba, igafasha umuntu kumva afite ingufu no gukora neza. Ni yo mpamvu abantu benshi bayinywa mbere yo kujya ku kazi cyangwa mu ishuri.

    Nubwo bimeze bityo, abahanga banagaragaza ko kunywa ikawa birenze urugero bishobora kugira ingaruka mbi,harimo gutera umutima gutera cyane, kubura ibitotsi, ndetse no kugira impungenge nyinshi. Ku bantu bamwe, kunywa ikawa batariye bishobora gutera uburwayi bw’igifu cyangwa kongera aside mu nda.

    Ni yo mpamvu impuguke zose zihuza ku mwanzuro umwe: kunywa ikawa ni byiza iyo biri mu rugero. Igikombe kimwe cyangwa bibiri ku munsi, cyane cyane mu gitondo, gishobora gufasha umubiri gukora neza no kugabanya ibyago by’indwara zimwe na zimwe.

    Mu gusoza, ikawa si ikinyobwa gisanzwe gusa, ahubwo ni igikoresho gishobora gufasha mu kubungabunga ubuzima iyo ikoreshejwe neza.

    Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, kuyinywa mu rugero bishobora kuba imwe mu ngeso nziza zagufasha kubaho ubuzima burambye kandi bufite ireme.

    The post UBUSHAKASHATSI BUVUGA IKI KU GIHINGWA CY’ IKAWA KU BUZIMA BW’UMUNTU appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/05/03/ubushakashatsi-buvuga-iki-ku-gihingwa-cy-ikawa-ku-buzima-bwumuntu/

  • Lamine Yamal yahinduye amateka ya Barça akiri muto #rwanda #RwOT

    Mu myaka itatu ishize, umwana wambaraga nimero 41 yinjiriye bwa mbere mu ikipe nkuru ya FC Barcelona afite imyaka 15 gusa. Uwo mwana ni Lamine Yamal, umwe mu bakinnyi bato ariko bafite impano idasanzwe yigaragaje vuba mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu musore ntiyatinze kwigaragaza. Ubu amaze gutsinda ibitego 49 no gutanga imipira 52 yavuyemo ibitego muri Barça, ibintu byatumye ahabwa igihembo cya Golden Boy, gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’u Burayi. Ibi byatumye izina rye rirushaho kumenyekana no guhesha icyubahiro igihugu cye cya Espagne, aho yamaze gutsinda ibitego 6 no gutanga imipira 12 yavuyemo ibitego.

    Lamine Yamal arimo kwandika amateka mashya, akica uduhigo twinshi twari dusanzwe dufitwe n’ibyamamare byabanje muri iyi kipe ikomeye ku Isi. Kuba yarabashije kugera kuri uru rwego akiri muto, bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru.

    Uko iminsi ishira, Yamal akomeza kwerekana ko impano ye atari impanuka, ahubwo ari umurimo, kwiyemeza no gukunda icyo akora. Uyu mwana w’igitangaza ni gihamya ko ‘uwambaye inkindi ataganya iyo azayambura,’ kuko yatangiye ari muto cyane, none ari mu banyabigwi barimo kubaka amateka mashya muri ruhago.

    Lamine Yamal yahinduye amateka ya Barça akiri muto

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yahinduye-amateka-ya-barca-akiri-muto/