Author: webrwanda

  • Ibintu bine byafasha urubyiruko gutera imbere mu mboni za Minisitiri Utumatwishima – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w'urubyiruko.

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hari ibintu bine by'ingenzi byafasha urubyiruko kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n'igihugu. Yavuze ko umuntu wakurikije ibi bintu bine atera imbere mu buryo bugaragara kandi ko aba adashobora gutatira inshingano yahawe cyangwa ngo agambanire igihugu.

    Ati ' Icya mbere ni ugucunga ubuzima bwabo, bakagira ubuzima bwiza, umubiri wabo ari amahoro, nta kwiheba, agahinda gakabije ndetse bakananga ko ibiyobyabwenge byinjira mu mubiri wabo. Icya kabiri ni ubumenyi aho kuva ku myaka 16 kuzamura abenshi baba bakiri mu mashuri yisumbuye bakora amakosa, rero iyo ugize ubumenyi bugufasha gutera imbere.''

    Minisitiri Utumatwishima yakomeje avuga ko icya gatatu ari ugutozwa ati ' Nta muntu watejwe imbere gusa nuko yize, ahubwo agomba kuba afite umuco, ikinyabupfura, utavuga nabi, udashyanuka ku buryo baguhagaritse hariya kubera imyitwarire yawe wanatojwe watanga umusaruro. Abayobozi bakubwira ngo ufite uruhare imbere hazaza h'igihugu ukwiriye kubimenya.''

    Minisitiri Utumatwishima yakomeje avuga ko icya kane ari uko urubyiruko rugomba kuba ruri mu nzego ari nayo mpamvu Leta yafashe iya mbere ikarushyira mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo kuva mu nama Njyanama zose no mu buyobozi bwose. Yavuze ko iyo umuntu umwe ukiri muto yujuje ibi bintu bine aba ashobora kwiteza imbere kandi akanateza imbere igihugu.

    Ruhorimbere Valens uri mu rubyiruko rwabashije guca muri ibi bintu byose uko ari bine, kuri ubu yashinze uruganda rukora amandazi, imigati, keke n'ibindi bitandukanye mu gihaza. Kuri ubu afite abakozi 17 bahoraho. Yavuze ko byose yabigezeho kubera gutozwa neza.

    Twajamahoro Jean de Dieu uvuka mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ni undi musore ukora inweto mu mpu. Yavuze ko gutozwa neza byamufashije gukora inkweto nziza ashobora no gutangira kugurisha ku isoko mpuzamahanga.

    Yavuze ko kuri ubu yifuza ko uyu mwuga utangira no gufasha urundi rubyiruko rwinshi rudafite akazi aho azajya abigisha uko bakora inkweto.

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare muri uyu mwaka wa 2026, igaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda ruri hagati y'imyaka 16-30 bangana na miliyoni enye bingana na 27,7% by'abaturage bose.

    Ubushakashatsi bwo mu kwezi kwa Gatanu bwakozwe na NISR ku bakora n'abashomeri muri uyu mwaka bwerekana ko urubyiruko rufite akazi rungana na 49,6% by'abagejeje igihe cyo gukora.

    Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ibintu bine byatuma urubyiruko rwigirira akamaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bine-byafasha-urubyiruko-gutera-imbere-mu-mboni-za-minisitiri

  • Guca inzoga zitemewe: Intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima, umutekano n'imibereho y'Abanyakigali – #rwanda #RwOT

    Muri uru rugamba rwo guhangana n'iki kibazo, Umujyi wa Kigali ukomeje gushyira imbere ingamba zo kurinda abawutuye n'abawugenda ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu butumwa Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yagejeje ku bitabiriye Umuganura 2026 ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, yasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge, kunywa birenze urugero no kudatwara ibinyabiziga basinze.

    Ati 'Igihugu gikeneye abaturage bafite ubuzima bwiza, bakora kandi bafite indangagaciro.'

    Yakomeje ashimangira ko kunywa inzoga hagamijwe gusinda bidakwiye gufatwa nk'umuco w'Abanyakigali, kuko ubusinzi bushobora kugira ingaruka ku buzima, imiryango, uburezi n'imikorere ku kazi. Yasabye kandi buri wese kugira uruhare mu gukumira iki kibazo, atanga amakuru ku gihe.

    Abafite izi nzoga zitemewe basabwa kuzigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zimenwe mu buryo butangiza ubuzima. Nk'uko byagarutsweho n'Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, ati 'Kwanga kugeza ku nzego zibishinzwe, izi nzoga zitemewe, ni ukwigomeka ku buyobozi kandi bihanwa n'amategeko.'

    Ntirenganya yakomeje asobanura imibare y'inzoga zafashwe.

    Ati 'Mu Mujyi wa Kigali hose hakusanyijwe amakarito 164.792 n'amacupa 146.362 by'inzoga zitemewe zakuwe ku isoko ry'u Rwanda.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda zirenga 140 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zo kubikora. Iki kigo kandi cyahagaritse by'agateganyo ubwoko 52 bw'inzoga zituruka mu mahanga.

    Kuva muri Mutarama 2026, Leta y'u Rwanda igaragaza ko abantu 50 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abasaga 100 bahumye, na ho abarenga 11.000 bagizwe imbata n'izi nzoga.

    Umujyi wa Kigali ukomeza kwibutsa abaturage kumenya ubwoko bw'ikinyobwa bagiye kunywa, aho cyakorewe, uwagikoze, bakanamenya niba cyujuje ubuziranenge. Umuntu ntakwiye kureba gusa igiciro cy'ikinyobwa cyangwa uburyo gisa gusa.

    Kugira ngo uru rugamba rugere ku ntego, bisaba uruhare rwa buri wese: inzego z'ubuyobozi, inzego z'umutekano, abakora n'abacuruza ibinyobwa, urubyiruko ndetse n'abaturage muri rusange. Gutanga amakuru ku gihe, kwirinda kunywa ibinyobwa bitazwi inkomoko no kubahiriza amabwiriza ni zimwe mu nzira zo gukomeza kurinda ubuzima bw'abaturage.

    Guca inzoga zitemewe ni intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima, umutekano n'imibereho y'Abanyakigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guca-inzoga-zitemewe-intambwe-ikomeye-mu-kurinda-ubuzima-umutekano-n-imibereho

  • Uko Bruce Melodie na Coach Gael bahombejewe bidasanzwe n’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC #rwanda #RwOT

    Coach Gael, ureberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie, yahishuye uko intambara hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’umubano mubi hagati ya Kigali na Kinshasa byababateje igihombo gikomeye.

    Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael mu kiganiro na Igihe Sports yavuze ko iki gihombo gishingiye ku ndirimbo umuhanzi yarebereraga inyungu yakoranye na Innos B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwa 'A l’aise’, aho kuyitunganya byabasabye igihe kinini ndetse n’amafaranga menshi kurusha uko bari babiteganyije.

    Yavuze ko kuba bari gukorera mu gihugu cy’amahanga byatumye ibikorwa bimwe bitinda, ku buryo indirimbo yamaze hafi icyumweru ikorwa kandi bari biteze ko yari gukorwa mu minsi ibiri.

    Ati: 'Buriya muri Congo twarahahombyeye cyane, buriya niba hari ikintu cya mbere twicuza twembi na Bruce ni indirmbo twakoranye na Innos B; Innos B twakoranye indirimbo tuyikorera muri Congo iranaduhenda cyane kubera ko abakongomani ni abanebwe, bemera ibintu ntibabikore ndetse iyo ndirimbo twayikoze iminsi nk’irindwi yagombaga kuba umunsi cyangwa ibiri ndetse tunayishyura hafi inshuro eshatu '

    Gael yavuze ko nubwo indirimbo yarangiye kandi igasohoka, ibintu byahise bihinduka nyuma y’uko imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje, bikagira ingaruka ku mibanire y’u Rwanda na DRC.

    Yasobanuye ko Innos B, wari ufite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha iyo ndirimbo muri Congo, atashoboye kuyishyigikira uko byari biteganyijwe kuko yari asanzwe akorera ibikorwa bye i Kinshasa.

    Gael yagaragaje ko Innos B yababwiye ko n’ubwo yari yiteguye gushyigikira indirimbo, umutekano utari wifashe neza ku buryo na we yari afite impungenge zikomeye ku buzima bwe.

    Ati “Ariko Innos B aratubwira ati 'umva nkubwize ukuri, nibeshye iyi ndirimbo nkanayishyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye, n’inzu yanjye bayitwika.’'

    Uyu muyobozi wa 1:55 AM yanavuze ko kuba iyo ndirimbo yarakozweho n’imbaraga nyinshi ariko ikaza gusohoka mu gihe ibintu byari bihindutse muri DRC, byatumye Bruce Melodie na Gael batabona umusaruro bari bayitezeho.

    Iyi ndirimbo yabaye imwe mu mishinga Bruce Melodie yakoranye n’abahanzi bo mu karere, mu gihe yari afite gahunda yo kurushaho kwagura ibikorwa bye ku isoko ry’umuziki wo muri Afurika.

    Coach Gael yavuze uburyo bahombejwe n’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na DR Congo

    Source : http://isimbi.rw/uko-bruce-melodie-na-coach-gael-bahombejewe-bidasanzwe-n-umwuka-mubi-hagati-y-u.html

  • Tito Rutaremara yasabye Abanyamulenge kwirwanaho – #rwanda #RwOT

    Rutaremara yatanze ubu butumwa ubwo Abanyamulenge bari mu gikorwa cyo kwibuka bene wabo 166 biciwe mu gitero umutwe wa FNL-PARIPEHUTU wagabye nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 13 Kanama 2026.

    Iki gikorwa cyahuje Abanyamulenge biganjemo ababa mu Rwanda cyabaye umwanya wo gushishikarizanya gutanga umusanzu ufatika mu gukemura ibibazo bibangamiye bene wabo batuye muri Komini Minembwe.

    Komini Minembwe imaze hafi imyaka 10 igabwaho ibitero n'imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai ishyigikiwe na Leta ya RDC. Kuva mu ntangiriro za 2025, ingabo z'u Burundi zatangiye kubigiramo uruhare.

    Rutaremara yagarutse ku kibazo 'Rubyiruko muzakora iki?' cyabajijwe Abanyamulenge bakiri bato hagamijwe kumenya umusanzu biteguye gutanga mu gukemura ibi bibazo, ababwira ko igisubizo ari uguhaguruka bakabohora igihugu cyabo.

    Yagize ati “Nahoze numva ngo 'Rubyiruko muzakora iki?' Muzakora iki? Muhaguruke mujye kubohora igihugu. Muri aha ngaha, reka turajya kuri internet, hari igihugu kiri hariya, abantu bararwana. Nimuhaguruke mufate imbunda, mubohore Congo. Congo ni iyanyu.”

    Rutaremara yagaragaje ko urugamba rw'Abanyamulenge rudakwiye kuba urwo kwirwanaho gusa, kuko iwabo atari i Mulenge cyangwa Minembwe gusa, ahubwo ko ari RDC muri rusange.

    Ati “Si ukwirwanaho gusa ahubwo nimubohore Congo. Murirwanaho se kuki, Congo ko ari iwanyu? Biransetsa iyo mwiyita Abanyamulenge. Mulenge ni umusozi.”

    Kuva mu ntangiriro za 2025, MRDP Twirwaneho yatangiye gukorana n'ihuriro AFC/M23. Uyu mutwe washinzwe kugira ngo urengere Abanyamulenge watangaje ko winjiye mu rugamba rwo kubohora RDC, aho kwirwanaho gusa.

    Urubyiruko rw’Abanyamulenge rwahawe umukoro wo gukemura ibibazo byugarije bene wabo muri RDC

    Tito Rutaremara yabwiye uru rubyiruko ko igisubizo ari uko rwafata imbunda, rukajya kwifatanya na Twirwaneho kubohora RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yasabye-abanyamulenge-kwirwanaho

  • Gisagara: Umusore akurikiranyweho kwica umukobwa bakundanaga – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2026 mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Gitoki mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.

    Nyakwigendera yari mu kigero cy'imyaka 26 naho umusore ari mu kigero cy'imyaka 27.

    Umukobwa yari asanzwe acururiza inzoga zivanze na butike mu gace ibikorwa byabereyemo, bigakekwa ko bakundanaga byanatumye uyu musore yandura indwara idakira.

    Umurambo w'umukobwa wasanzwe mu nzu yacururizagamo ari na ho bikekwa ko yiciwemo atewe icyuma.

    Abaturage babonye umurambo bavuze ko wari waciwe ijosi ndetse watewe ibyuma ku mubiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Save, Murenzi Augustin yabwiye IGIHE ko bigaragara ko umukobwa yakundanaga n'umusore ndetse bari basangiriye mu cyumba.

    Yagize ati”Umukobwa yavukaga mu karere ka Karongi naho umusore avuka i Save kandi icyo twabonye barimo basangira gusa hari abavuga ko bapfuye ko umwe yanduje undi indwara idakira gusa iperereza ryatangiye kandi rirakomeje”

    Umusore wari usanzwe akora amagare yahise acika gusa yaje gufatwa n'inzego z'umutekano afatiwe mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibirizi mu karere ka Gisagara ngo ukorerwe isuzuma.

    Murenzi yasabye abaturage kwirinda icyaha cy'ubwicanyi kuko kigira ingaruka kandi ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano kiremereye.

    Umusore yishe umukobwa bakundanaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umusore-akurikiranyweho-kwica-umukobwa-bakundanaga

  • Mufate imbunda, mubohore Congo- Tito Rutaremara ku Banyamulenge – #rwanda #RwOT

    Rutaremara yatanze ubu butumwa ubwo Abanyamulenge bari mu gikorwa cyo kwibuka bene wabo 166 biciwe mu gitero umutwe wa FNL-PARIPEHUTU wagabye nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 13 Kanama 2026.

    Iki gikorwa cyahuje Abanyamulenge biganjemo ababa mu Rwanda cyabaye umwanya wo gushishikarizanya gutanga umusanzu ufatika mu gukemura ibibazo bibangamiye bene wabo batuye muri Komini Minembwe.

    Komini Minembwe imaze hafi imyaka 10 igabwaho ibitero n'imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai ishyigikiwe na Leta ya RDC. Kuva mu ntangiriro za 2025, ingabo z'u Burundi zatangiye kubigiramo uruhare.

    Rutaremara yagarutse ku kibazo 'Rubyiruko muzakora iki?' cyabajijwe Abanyamulenge bakiri bato hagamijwe kumenya umusanzu biteguye gutanga mu gukemura ibi bibazo, ababwira ko igisubizo ari uguhaguruka bakabohora igihugu cyabo.

    Yagize ati “Nahoze numva ngo 'Rubyiruko muzakora iki?' Muzakora iki? Muhaguruke mujye kubohora igihugu. Muri aha ngaha, reka turajya kuri internet, hari igihugu kiri hariya, abantu bararwana. Nimuhaguruke mufate imbunda, mubohore Congo. Congo ni iyanyu.”

    Rutaremara yagaragaje ko urugamba rw'Abanyamulenge rudakwiye kuba urwo kwirwanaho gusa, kuko iwabo atari i Mulenge cyangwa Minembwe gusa, ahubwo ko ari RDC muri rusange.

    Ati “Si ukwirwanaho gusa ahubwo nimubohore Congo. Murirwanaho se kuki, Congo ko ari iwanyu? Biransetsa iyo mwiyita Abanyamulenge. Mulenge ni umusozi.”

    Kuva mu ntangiriro za 2025, MRDP Twirwaneho yatangiye gukorana n'ihuriro AFC/M23. Uyu mutwe washinzwe kugira ngo urengere Abanyamulenge watangaje ko winjiye mu rugamba rwo kubohora RDC, aho kwirwanaho gusa.

    Urubyiruko rw’Abanyamulenge rwahawe umukoro wo gukemura ibibazo byugarije bene wabo muri RDC

    Tito Rutaremara yabwiye uru rubyiruko ko igisubizo ari uko rwafata imbunda, rukajya kwifatanya na Twirwaneho kubohora RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mufate-imbunda-mubohore-congo-tito-rutaremara-ku-banyamulenge

  • Mu rubanza rwamaze iminota mike, Kimenyi Yves na Muyango batangiye gushaka gatanya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangiye inzira y’amategeko bashaka gatanya.

    Ni urubanza rwabereye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aho aba bahoze ari umugabo n’umugore baburanaga ku gutandukana byemewe n’amategeko.

    Ni urubanza rwamaze iminota mike cyane kuko nubwo rwabereye mu muhezo, nyuma y’uko umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha nta minota 10 yashize bahise basohoka.

    Ibi bije nyuma y’iminsi havugwa umwuka utari mwiza mu rugo rwa Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu mu makipe atandukanye arimo APR FC na Rayon ndetse n’umugore we Muyango Claudine aho amakuru yavugaga ko batanakibana.

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwatangiye muri 2019, muri 2021 tariki ya 14 Gashyantare, Kimenyi yamwambitse impeta ya fiançailles maze muri 2024 bakora ubukwe.

    Kimenyi Yves na Muyango batangiye gusaba gatanya

    Source : http://isimbi.rw/mu-rubanza-rwamaze-iminota-mike-kimenyi-yves-na-muyango-batangiye-gushaka.html

  • Ese Heineken Ni Amazi Gusa? Dore Ibintu Bitangaje Bigize Iyi Nzoga Ukunda

    Ese Heineken Ni Amazi Gusa? Dore Ibintu Bitangaje Bigize Iyi Nzoga Ukunda

    Iyo umuntu afashe icupa rya Heineken, akenshi atekereza ku buryohe bwayo, ubukonje n’ifuro riyiranga. Ariko se wigeze wibaza uti: “Ni ibiki mu by’ukuri bigize Heineken?”

    Igisubizo gishobora gutangaza benshi. Heineken ntabwo ari ikinyobwa kigizwe n’ikintu kimwe, ahubwo ni uruvange rw’ibintu byinshi bya chimique, kandi buri kimwe kigira uruhare mu buryohe, impumuro, ibara n’uko umubiri wakira inzoga.

    Heineken igizwe n’iki?

    Mu buryo bworoshye, Heineken ni cyane cyane amazi, alcool, karuboni dioxide, ibisigazwa by’isukari, ibikomoka kuri hops ndetse n’ibindi binyabutabire biri mu rugero ruto cyane.

    Amazi ni cyo kintu kiri ku bwinshi cyane. Muri rusange, inzoga z’ubwoko bwa lager zigizwe ahanini n’amazi, zikarimo n’ibindi bintu bituma zigira uburyohe n’imiterere yihariye.

    Ikindi kintu gikomeye ni ethanol, ari wo alcool itera ubusinzi. Heineken Original isanzwe izwiho kugira hafi 5% alcool ku gipimo cy’ingano y’ikinyobwa.

    Mu yandi magambo, icupa rya Heineken ntirigizwe na alcool gusa—ahubwo alcool ni kimwe mu bigize uruvange runini.

    Alcool ikorwa ite?

    Aha ni ho chimie iba ishimishije.

    Mu gukora inzoga, isukari iboneka mu binyampeke nka barley ihindurwa n’umusemburo (yeast). Umusemburo ukoresha isukari ugakora ibintu bibiri by’ingenzi:

    Isukari → Ethanol + Carbon dioxide

    Mu buryo bwa chimique:

    C₆H₁₂O₆ → 2 C₂H₅OH + 2 CO₂

    Ethanol ni yo alcool iri mu nzoga, naho carbon dioxide ikagira uruhare mu gutuma inzoga zigira utubumbe tw’umwuka n’uburyohe bwihariye.

    Ariko se kuki Heineken igira umururazi?

    Iki ni kimwe mu bintu bitandukanya inzoga nyinshi.

    Heineken ikoresha hops, igihingwa gikoreshwa mu gukora inzoga kikagira uruhare runini mu buryohe n’impumuro.

    Hops zirimo ibintu bizwi nka alpha acids, cyane cyane humulones. Mu gihe cyo guteka inzoga, ibi bintu bihinduka iso-alpha acids, ari zo ahanini zitanga umururazi uzwi mu nzoga.

    Ni ukuvuga ko wa mururazi ushobora kuba utarigeze ukunda cyangwa ngo wumve neza, ufite inkomoko mu binyabutabire biva kuri hops.

    None se wa mwuka uba muri Heineken wo ni iki?

    Ni carbon dioxide (CO₂).

    Ni wo utuma inzoga igira utubumbe tw’umwuka kandi igatanga cya sensation umuntu yumva mu kanwa iyo anywa ikinyobwa gikarbonite.

    CO₂ kandi igira uruhare mu buryo umuntu yumva uburyohe n’impumuro y’inzoga.

    Hari n’isukari muri Heineken?

    Yego, ariko ibintu biragoye kurusha uko benshi babitekereza.

    Mu gihe cyo gukora inzoga, umusemburo ukoresha igice kinini cy’isukari gihinduka ethanol na CO₂. Ariko nyuma yo gusembura, hashobora gusigara carbohydrates n’isukari zitandukanye mu nzoga.

    Izi, hamwe n’ibindi bikomoka kuri malt, zigira uruhare ku mubiri w’ikinyobwa no ku buryohe bwacyo.

    Kuki Heineken ifite impumuro n’uburyohe bwihariye?

    Ntabwo ari ukubera alcool gusa.

    Mu nzoga habamo amajana y’ibinyabutabire biri ku rugero ruto cyane, ariko bigira uruhare rukomeye ku buryohe n’impumuro.

    Muri byo harimo:

    • Esters zishobora gutanga impumuro imeze nk’iy’imbuto;
    • Higher alcohols zigira uruhare ku buryo alcool yumvikana;
    • Aldehydes zishobora kugira uruhare ku mpumuro;
    • Ibinyabutabire biva muri malt;
    • Ibikomoka kuri hops;
    • Acide zitandukanye zigira uruhare ku buryohe.

    Ni yo mpamvu inzoga ebyiri zishobora kuba zifite alcool ingana ariko zikagira uburyohe butandukanye cyane.

    None se Heineken ni “chemical”?

    Hari abantu bashobora kumva ijambo chemical bagahita batekereza ku kintu cyangiza cyangwa cyakozwe muri laboratwari.

    Ariko mu by’ukuri, amazi ubwayo ni chemical (H₂O), ethanol ni chemical, ndetse na carbon dioxide ni chemical.

    Ijambo “chemical” ntabwo risobanura byanze bikunze ikintu kibi cyangwa uburozi. Risobanura gusa ikinyabutabire gifite imiterere runaka.

    Ikibazo cy’ingenzi ku nzoga ntabwo ari uko zirimo “chemicals”, ahubwo ni ubwinshi bwa ethanol umuntu anywa n’ingaruka zayo ku mubiri.

    Ikintu gishobora gutangaza benshi

    Nubwo Heineken ishobora kugaragara nk’ikinyobwa cyoroheje, alcool iri muri yo ni ikinyabutabire gikora ku bwonko no ku mikorere y’umubiri.

    Ni yo mpamvu kunywa inzoga nyinshi bishobora gutera ubusinzi, kugabanya ubushobozi bwo gufata imyanzuro neza no kugira izindi ngaruka ku buzima.

    Bityo, igihe uzongera kubona icupa rya Heineken, uzamenye ko imbere yaryo atari “amazi n’alcool” gusa.

    Hari amazi, ethanol, CO₂, ibisigazwa bya carbohydrates, ibikomoka kuri hops, minerals, acide, proteins n’ibindi binyabutabire byinshi cyane biri ku rugero ruto bihurira hamwe bigatanga uburyohe n’impumuro byayo.

    None se wari uzi ko ikintu cya mbere kiri muri Heineken ari amazi, naho cya kintu gituma umuntu asinda kikaba ethanol?

    Kwamamaza cyangwa kunywa inzoga bikwiye gukorwa mu buryo bushinzwe kandi hubahirizwa imyaka yemewe n’amategeko.

  • Ntacyo nicuza muri Rayon Sports, nta deni nyifitiye ahubwo ni yo yaba irimfitiye – Aimable Ntarindwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wakiniraga Rayon Sports ubu akaba yaramaze kwerekeza muri AS Kigali, Ntarindwa Aimable yavuze ko nta kintu na kimwe yicuza muri iyi kipe ndetse ako akurikije ibyo yayihaye yaba ari yo imufitiye ideni.

    Ni mu kiganiro uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati waje muri Rayon Sports 2025 avuye muri Mukura VS yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.

    Ntarindwa Aimable wari wasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri ariko bagatandukana nyuma y’umwaka umwe, yavuze ko yakuze akunda abafana ba Rayon Sports.

    Ati 'Nakundaga abafana bayo rwose, ndi n’umwana yakinaga na Mukura VS nabonaga abafana bayo nkumva iriya kipe ndifuza kuyijyamo.'

    Yavuze ko kuba yarakuze umuryango we benshi bafana Rayon Sports, na we yaraje kwisanga muri uwo murongo.

    Ati 'Umuryango wanjye benshi ni Abarayon, nanjye naje kugendera muri uwo murongo wabo.'

    Akiyigeramo yasanze ari ikipe nziza nubwo umwaka yayikiniye utamubereye mwiza kuko nta mwanya uhagije wo gukina yabonye.

    Ati 'Njyezemo nasanze ari ikipe nziza nubwo umwaka wacu wa mbere warimo ibintu byinshi bigoranye, ntabwo byari byoroshye ariko twabinyuzemo.'

    Agaruka ku kintu cyamutunguye cyane muri iyi kipe kurenza ibindi yagize ati 'Ni ukubona abanyamakuru benshi ukuntu bitabiraga imyitozo ya Rayon Sports, nahise menya ko ari ikipe y’abaturage pe.'

    Aimable yavuze ko ikintu cyamubabaje muri uyu mwaka yamaze muri Rayon Sports ari 'Ni uko ntagize umwaka mwiza bitanturutseho 100% … Kumpa ibyo bangombaga ntibyagenda neza nk’uko byari bikwiye, aho usanga ukinana n’abafashe amafaranga menshi banayahawe ariko ukabyihanganira.'

    Kuba hari icyo yicuza muri Rayon Sports, yavuze ati 'Nta kintu nicuza.'

    Avuga ko ibyo yahaye Rayon Sports birenze ubushobozi bw’ibyo yagombaga guhabwa rero ngo nta deni yumva yayigiyemo.

    Ati 'Nkurikije ibyo bampaye ahubwo ubwo nibo baba bawumfitiye. Njye mba mbizi ibyo nagombwaga n’ibyo nahawe, hari abantu benshi baba bazi ko wabonye byinshi ariko wowe uba uzi ukuri. Ibyo nabahaye si byinshi cyane ariko ugereranyije n’ibyo bari kumpa hajemo ikibazo kitari icyanjye. Iyo mbibona nari gutanga ibirenze ibyo natanze.'

    Umwaka yamaze muri Rayon Sports yavuze ko utamubereye mwiza kuko umutoza wari wamuguze Afhamia Lotfi yamukinishije umukino umwe agahita avunika agakira asanga ari mu bihe bigoye ku buryo atari kubona uko amushakira umwanya, yaje no kwirukanwa ikipe isigaranwa na Haruna Ferouz.

    Uyu mutoza w’umurundi ntabwo yabanje kujya amukinisha ariko nyuma amuha umwanya yitwara neza, yaje na we kugenda ikipe isigaranwa na Romami Marcel na we wamuhaye umwanya, haje kuza Bruno Ferry na we wamukinishije ariko 'yaje kuzana abakinnyi be barimo ba Likau na Bangala, akajya abashakira umwanya nicara gutyo, nkajya nsimbura ubundi sinsimbure.'

    Uyu mutoza na we yaje kwirukanwa haza Haringingo ariko na we ntiyabashije kumukinisha kuko yahise agirira imvune mu myitozo, bituma atamukinisha cyane ko n’igihe yakiriye agarutse mu myitozo yahise yongera iragaruka, ibintu avuga ko ari 'Amahirwe make kuko Haringingo ndabizi akunda abakinnyi bakiri bato kandi bafite imbaraga.'

    Yaje gukira ariko avuga ko atigeze ahabwa amahirwe yo kongera gukina aho yaketse ko Haringingo yabonye ataraba 100% ariko ntabwo amurenganya kuko byatewe n’imvune.

    Ikintu kimwe yishimira mu mwaka yamaze muri iyi kipe ni uko yayivuyemo byibuze bayihesheje itike ya CAF Confederation Cup.

    We yari azi ko azakomezanya na Rayon Sports ariko tekefoni ya Kankindi Anne Lise, umuyobozi wa AS Kigali yahinduye byose aho yamweretse ko bamwifuza kandi azahabwa umwanya wo gukina maze 'Naratekereje, ndeba abakinnyi barimo kugura ndavuga nti se umwaka wanjye wa nyuma nintakina bizagenda bite? Hari ikipe nzabona? Kwicara ku ntebe se ntakina n’iyo ikipe yaba itsinda bimaze iki? Ndavuga ngo reka njye aho nzabona umwanya wo gukina.'

    Nibwo yahise ajya kumvikana na Rayon Sports ngo imurekure nubwo Murenzi Abdallah yabanje kubyanga ariko yaje kumwemerera.

    Ntarindwa Aimable yavuze uko umwaka we wa mbere muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ntacyo-nicuza-muri-rayon-sports-nta-deni-nyifitiye-ahubwo-ni-yo-yaba-irimfitiye.html

  • Mu gihe nta cyubahiro gihari, wakigendera – Umunyezamu wa Rayon Drissa Kouyate #rwanda #RwOT

    Umunyezamu ukomoka muri Mali, Drissa Kouyate yaciye amarenga ko yaba yarasuzuguwe na Rayon Sports ndetse aca amarenga yo gutandukana.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026 nibwo hakwirakwiye amakuru ko Drissa Kouyate yagiye ku biro bya Rayon Sports ndetse ko impamvu nyamukuru yari imutwaye ari ukuganira ku kuba batandukanye.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane abinyujije kuri WhatsApp Status, Drissa Kouyate yagize ati “Mu gihe aho uri nta cyubahiro. Have ujye aho ukenewe.”

    Ibi byahise bisa n’ibyemeza ko yamaze kumvikana na Rayon Sports gutandukana cyane ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu atigeze akora imyitozo n’abandi.

    Drissa Kouyate yageze muri Rayon Sports muri 2025 ayisinyira imyaka ibiri akaba ubu yari ku mwaka we wa nyuma.

    Nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye, byavuzwe ko atazakomezanya na Rayon Sports.

    Gusa bivugwa ko yaje kwemera gukomezanya na Drissa Kouyate nyuma y’uko yari yabemereye ko agiye gukuramo ikirego yabareze muri FIFA kubera amafaranga ye atahawe.

    Bishoboka ko impande zombi zananiwe kumvikana bakaba bahisemo gutandukana.

    Ubutumwa bwa Drissa Kouyate

    Drissa Kouyate ashobora gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/mu-gihe-nta-cyubahiro-gihari-wakigendera-umunyezamu-wa-rayon-drissa-kouyate.html