Author: webrwanda

  • Impamvu ukwiye kugira inyota yo kuzitabira igitaramo cya Chorale Siloam #rwanda #RwOT

    Korali Siloam ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Kumukenke yateguye igitaramo ‘Ndi Uwa Kristo’ bavuga ko gitandukanye n’ibindi byose bajyaga bakora.

    Iyi Korali yareze Bosco Nshuti na Jodo Sinza, izakora iki gitaramo tariki ya 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali aho kwinjira ari ubuntu.

    Perezida wa Korali Siloam, Sibomana Paul mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Dove Hotel, yavuze ko iki gitaramo “Ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ni byo by’ingenzi dukora, Intara zose twazigezemo.”

    Yakomeje avuga ko umwe mu mwihariko w’iki gitaramo gifite aho gitandukanye n’ibindi ari uko bazakorera ahantu hisanzuye kandi bazaririmba indirimbo nyinshi.

    Ati “Insengero zacu akenshi usanga zijyamo abantu 400 cyangwa 500, wateranya ugasanga bumvise nk’indirimbo 2, ariko ubu twagiye ahantu hisanzuye tuzaririmba nk’indirimbo zigera kuri 15.”

    “Bazaze bazanyurwa twatumiye na Worship Team ngo izadufashe, hari ijambo ry’Imana rizigishwa, ubushize twakoraga ibitaramo ugasanga hari abantu 1500 ariko ubu bazaba ari benshi, nkeka ko bazanyurwa rwose bazaze.”

    Iki gitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka 30 iyi Korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, hazanafatirwamo amashusho y’indirimbo zabo enye.

    Siloam Choir yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Warandondoye’ yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1996, itangirana n’abaririmbyi 14. Mu myaka 30 ishize yakomeje kwaguka, ubu ikaba ifite abaririmbyi 145.

    Muri uru rugendo, iyi korali imaze gukora indirimbo zirenga 250 na album esheshatu z’amajwi n’iz’amashusho eshanu.

    Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo “Ijambo”, “Ari mu ruhande”, “Warandondoye”, “Mu mahanga yose” na “Sinzirwanirira”, zakomeje gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe bitandukanye.

    Igitaramo kizaba ku Cyumweru

    Perezida wa Siloam Choir, yavuze ko hari impamvu nyinshi abantu bakwiye kuza muri iki gitaramo

    Itangazamakuru ryasobanuriwe byinshi kuri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-ukwiye-kugira-inyota-yo-kuzitabira-igitaramo-cya-chorale-siloam.html

  • Dj Sonia aratabaza! Inyandiko ikubiyemo agahinda ke k’imyaka itatu amaze atotezwa ntabone ubutabera #rwanda #RwOT

    Sonia Kayitesi wamamaye mu kuvangavanga imiziki nka Dj Sonia, avuga ko amaze imyaka itatu atotezwa na RIB yiyambaje ikaba itaragize icyo imufasha.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amajwi bavuga uburyo uyu mukobwa yasambaniye muri toilet za kamwe mu tubari n’umugabo w’umukire.

    Baba bavuga ko byabereye muri toilet z’abagore aho uwo mugabo ku muryango yari yashyizeho ‘Bouncer’ ku buryo nta wundi wari kwinjira mu gihe yari akirimo kwiha akabyizi.

    Dj Sonia akaba yaje guturika aravuga, mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko hari agatsiko k’abantu kamaze imyaka itatu kamutoteza.

    Kayitesi yavuze ko byose ubwo byabaga yagerageje gutanga Ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ntibagire icyo bamufasha.

    Byose byatangiye muri Nyakanga 2023 aho yagiye muri RIB atanga ikirego asaba “Ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko k’abantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye bagamije kunyangisha abantu.”

    Yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ahamagazwa muri RIB agatanga statements ariko agatungurwa no kuvayo asanga ibyo yavuze byageze kubo yaregaga.

    Ati “Mu bihe bitandukanye narahamagajwe nakirwa n’abakozi ba RIB ntanga ‘statements’ ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza.”

    Dj Sonia, yavuze ko yigiriye inama yo kwitabaza Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi kuko abo bantu bamutotezaga babarizwa muri Ministeri ayoboye.

    Ati “Nasabaga ubufasha Minister kuko byari bigeze aho batangira kunteranya n’abakoresha banjye, ndetse no kwinjirira umuryango wanjye. Nasabaga ubufasha Minister kuko abamparabika babarizwa muri Ministeri ayoboye.”

    Yavuze ko yamubwiye ko byaba byiza asubiye gutanga ikirego muri RIB.

    Ati 'Yambwiye ko ntacyo yamfasha ko ahubwo nkwiriye gusubira muri RIB.”

    Ku nshuro ya kabiri, tariki ya 26 Nyakanga 2025, yasubiye muri RIB ari kumwe n’umunyamategeko we Ibambe Jean Paul.

    Ati “RIB yongeye kwakira ikirego cyanjye… Nongera nkoreshwa statements nsubiramo ibiri mu kirego cya mbere tunagaragaza ko itotezwa n’iharabika nkorerwa rikomeje ku mbuga nkoranyambaga kandi riri gufata indi ntera.”

    “Kuri iyi nshuro banshinjaga indwara zidakira, batangira no guhimba inyandiko (Chats) bakazinyitirira barangiza bakazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nk’aho bidahagije, bakantumaho abantu bigamba ko bazanyumvisha, bamwe bakansaba amafaranga ngo bahagarike kunsebya.”

    Yavuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru bongeye bagahimba izindi nkuru zimuharabika ziri gukwirakwizwa.

    Yivugira ko yagerageje guhamagara umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry ntibikunde akajya ku biro asaba kubonana nawe cyangwa n’umuyobozi Mukuru wa RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda.

    Ati “Nagezeyo bambwira ko tudashobora kubonana kuko nta ‘appointments’ mfite, nsabwa kuyihabwa barambwira ngo ningende nze kongera mbahamagare.”

    Ubwo ISIMBI yandikaga iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni.

    NDATABAZA!! MAZE IMYAKA 3 NSABA UBUTABERA SIMBUHABWE

    Birababaje binateye agahinda kumara imyaka 3 wiruka mu nzego usaba ubutabera ariko ntubuhabwe. Byatangiye mu kwezi kwa 07/2023, Natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko kabantu bantoteza,… pic.twitter.com/zp9uEy2KiE

    — Dj Sonia (@dj__sonia) July 8, 2026

    Dj Sonia yavuze ko amaze imyaka itatu atotezwa

    Source : http://isimbi.rw/dj-sonia-aratabaza-inyandiko-ikubiyemo-agahinda-ke-k-imyaka-itatu-amaze.html

  • Umuguzi azajya yikorera 'facture': Umusogongero ku mpinduka zitezwe kuri EBM – #rwanda #RwOT

    Imyaka imaze kurenga 10 mu Rwanda hatangiye uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi za EBM. Imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw yakusanyijwe mu 2025/26, imyinshi ishingiye kuri iyi nyemezabuguzi.

    Imibare igaragaza ko mu 2025/26, hari abacuruzi bashya 43.243 batangiye gukoresha EBM kandi bakayikoresha neza.

    Ni mu gihe muri Kamena 2025 abari bariyandikishije muri gahunda ibemerera guhabwa ishimwe rya 10% ku musoro ku nyongeragaciro uri ku nyemezabuguzi basabye barengaga ibihumbi 74, ariko umwaka wagiye kurangira barenga miliyoni 1.

    Mu mavugurura akorwa harimo ajyanye n'imisoro kugira ngo igihugu kirusheho kwigira mu byerekeye ingengo y'imari.

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 30 Kamena 2026, yemeje Iteka rya Minisitiri rigena abagize Komite ishinzwe politiki y'isoresha, imiterere n'imikorere yayo.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Imisoro muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Abel Ntegano, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kivuga ku misoro yakusanyijwe mu 2025/26, yavuze ko ayo mateka yitezweho koroshya no korohereza abasora no koroshya imirimo y'ubucuruzi, kugira ngo buzuze inshingano zabo.

    Ku iteka rya Minisitiri rivuga ku buryo bw'ikoranabuhanga bwo gutanga inyemezabuguzi, yavuze ko atari rishya kuko mu itegeko ryerekeye imisoro ryo mu 2013 rivugwamo rikavuga ibyo kuvanirwaho umusoro n'igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry'umusoro.

    Ati 'Nyuma y'imyaka 13 hari ibintu byinshi byagiye bihinduka, bisaba rero ko ryavugururwa rikagendana n'igihe.'

    Ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Rwanda Revenue Authority cyari kigamije kuvuga ingamba zigamije gutuma imisoro itangwa neza mu 2026/27

    Umuturage ashobora kwikorera facture ya EBM

    Ahenshi mu batarayoboka EBM, baracyakoresha za nyemezabuguzi zandikishwa intoki aho, ariko aya makuru y'ibicuruzwa byaguzwe ntashobora kugera mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro ndetse biba binoroshye kunyereza uyu musoro.

    Abel Ntegano ati 'Muzi ko mu munsi yashize hari hariho uburyo bwo gukora facture mu buryo bw'intoki ubu rero muri iki gihe tugezemo kubera iterambere ntabwo tubona ko bikigezweho. Hashyizweho uburyo buzajya bukoreshwa kugira ngo inyemezabuguzi ya EBM igende neza.'

    Yavuze ko muri iri teka harimo n'icyiciro cyasonewe nk'abantu batakoresha EBM, ni ukuvuga abantu bari munsi ya miliyoni 2 Frw.

    Ati 'Ntabwo bateganyijwe cyane mu mikoreshereze ya EBM ahubwo harimo n'uburyo bwo kubyoroshya kugira ngo aho bidashobotse habe hakoreshwa izindi ngamba.'

    Ntegano yavuze ko mu buryo bwo koroshya itangwa ry'inyemezabuguzi ya EBM umuguzi azahabwa ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo kuyisaba, bikemezwa n'umucuruzi, bikazafasha ko abantu buzuza inshingano zo gusora neza.

    Ati 'Ikindi cy'ingenzi kiri muri iri teka ni uko n'umuguzi yahawe ubushobozi cyangwa se uburyo bwo kuba yakora na we inyemezabuguzi mu gihe uwo aguriye atayikoze vuba cyangwa se adahise yihutira kubikora.'

    'Hashyizweho uburyo umuguzi na we ashobora kuyikora [gutangiza igikorwa] ariko ikemezwa na wa wundi wagurishije. Ubwo rero ibyo byose byagiyeho kugira ngo abafatanyabikorwa batandukanye babone uburyo bworoshye bashobore kuba bafatanya kugira ngo igikorwa cyo gukusanya imisoro gishobore kugenda neza.'

    RRA yatangaje ko mu mwaka wa 2026/27 bafite intego yo gukusanya miliyari 4640 Frw mu rwego rw'imisoro yo mu gihugu. Imisoro yeguriwe inzego z'ibanze hari intego yo gukusanya miliyari 165,9 Frw, azafasha kunganira ingengo y'imari y'u Rwanda ku gipimo cya 61,6%.

    Mu ngamba zizafasha kubigeraho harimo kwegera abasora, kugeza EBM ku basora bose bakaba bayifite kandi bayikoresha neza mu buryo bukwiriye no gukomeza gusaba abaguzi ba nyuma gusaba inyemezabuguzi ya EBM.

    Abel Ntegano yavuze ko mu mateka avuga ku misoro ari hafi gushyirwa hanze hateganyijwemo uburyo umuguzi azajya atangiza ibikorwa byo gutanga inyemezabuguzi ya EBM

    RRA yabwiye itangazamakuru ko izibanda ku guha abacuruzi EBM kandi bakazikoresha neza

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuguzi-azajya-yikorera-facture-umusogongero-ku-mpinduka-zitezwe-kuri-ebm

  • Ibihano bihabwa abahamwe n'ibyaha biri kuganirwaho: Abantu bashobora kujya bahabwa gukubura imihanda – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe na Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yagiranaga ibiganiro n'Abadepite kuri Politiki Mpanabyaha yashyizweho mu 2022.

    Ni politiki ikubiyemo ingingo zirimo no kugabanya ibirarane by'imanza, kwimakaza uburyo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko no kugabanya ubucucike mu magororero.

    Ubusanzwe imirimo nsimburagifungo izwi si mishya mu butabera bw'u Rwanda kuko kuva mu 2005 kugeza mu 2012 yahabwaga abakatiwe n'Inkiko Gacaca kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr. Ugirashebuja yavuze ko ibyo bihano byakomeje gutangwa ndetse n'ubu hari abagera kuri 858 bari kubikora, ariko ko nta mabwiriza y'uko icyo gihano kizajya gikorwa yari yashyizweho.

    Ati 'Mu Itegeko Mpanabyaha iki gihano nsimburagifungo cyari kirimo ariko nta mabwiriza y'uko kizakurikizwa yari yaragiyeho. Yagiyeho mu 2023 ndetse habaho guhugura abacamanza ku buryo icyo gihano gishyirwa mu bikorwa ndetse hari n'imirongo migari yashyizweho na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.'

    Yavuze ko magingo aya, icyo gihano ishyirwa mu bikorwa ryacyo rireba inzego z'ibanze n'Urwego rw'Igihugu rw'Igorora aho baganira ku mirimo y'inyungu rusange igomba gukorwa.

    Icyakoze muri uko kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyo mirimo, harimo n'ibikiri mu biganiro ku rwego rwa minisiteri bizatanga umurongo mushya ku ishyirwa mu bikorwa ry'igihano nsimburagifungo.

    Ati 'Hari nk'abatanga ibitekerezo ko niba ukoze icyaha uri nk'umuganga cyangwa uri umwarimu wahanishwa kujya gukora amasuku cyangwa gukubura umuhanda cyangwa niba wakora ibijyanye n'ubumenyi ufite bikagira n'inyungu rusange.'

    'Biracyari mu biganiro kuko hari n'abavuga ko nk'urugero niba uri umuganga cyangwa umwarimu watanze 'sheke' itazigamiye ugomba guhanishwa igihano gifite inyungu rusange. Harakibazwa niba ukomeje ibyo wakoraga cyaba ari igihano cyangwa niba wajya nko gukubura umuhanda ukumva ingaruka zabyo.'

    Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga hamaze kuboneka imirongo migari izagenderwaho mu gutanga igihano nsimburagifungo.

    Dr. Ugirashebuja yongeyeho ko muri uwo mujyo wo kugabanya umubare w'abajyanwa mu magororero, ikindi gitekerezwa ari ugutangiza uburyo bw'igikomo koranabuhanga cyambikwa ukurikiranyweho icyaha adafunze ariko ko hakiri imbogamizi z'amikoro kugira ngo bitangire gushyirwa mu bikorwa.

    Ikindi kiri kuganirwaho cyafasha mu kugabanya abajyanwa mu magororero, ni ukuba hajya hatangwa ihazabu mu kigwi cy'igifungo ariko imbogamizi ikiriho ni uko ihazabu igenwa n'amategeko iri hejuru cyane ku buryo abayibona ari bake ndetse n'ibijyanye n'amategeko.

    Dr. Ugirashebuja ati 'Ibihano byinshi dufite usanga biteganya igifungo n'ihazabu icya rimwe kuko ni hake cyane wasanga igifungo cyangwa ihazabu. Hari impaka zimaze imyaka myinshi rero zo kuvuga ko hemejwe iyo hazabu wajya usanga abafite ubushobozi bayishyura abasigaye bakaba ari bo bafungwa.'

    Ibyo byiyongeraho kuba n'amategeko ateganya ko mu gihe umuntu ahanishijwe gutanga ihazabu amafaranga ashakirwa aho ari hose no mu mutungo w'uwo bashakanye mu gihe basezeranye ivangamutungo risesuye; ibituma ibiganiro kuri iyo ngingo bikomeje ngo hazaboneke umurongo kuri byo.

    Ibyo bitekerezo biri kuganirwaho muri politiki mpanabyaha, MINIJUST igaragaza ko bizarangirana n'uyu mwaka w'ubutabera uzarangirana na Kanama 2026.

    Imirimbo nsimburagifungo ni imwe mu ihanzwe amaso mu kugabanya ubucucike mu magororero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-bihabwa-abahamwe-n-ibyaha-biri-kuganirwaho-abantu-bashobora-kujya

  • Minisitiri Nduhungirehe yunamiye Abanya-Israel baguye mu gitero cya Hamas – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yasuye Urwibutso ruzwi nka Nova music festival memorial site i Re'im, mu Majyepfo ya Israel, aho yunamiye abantu bahitanywe n'igitero cy'iterabwoba cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023.

    Iyi minisiteri yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kwibuka no guha icyubahiro abazize icyo gitero, cyibasiye abitabiriye ibirori bya muzika byaberaga muri ako gace, kikaba cyaraguyemo abantu benshi.

    U Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi byagiye bigaragaza ko amateka y'ibyago byabaye ku baturage babyo ari isomo ryo kurwanya urwango n'ihohoterwa rikorerwa abasivile.

    Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe ruje mu gihe ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati gikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, nyuma y'intambara yatangiye nyuma y'igitero cya Hamas kuri Israel mu Ukwakira 2023.

    Igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyagabwe n'umutwe wa Hamas ku baturage ba Israel cyatangiye ubwo abarwanyi bawo binjiraga muri Israel baturutse mu Ntara ya Gaza, bagaba ibitero ku baturage no ku birindiro by'inzego z'umutekano.

    Muri icyo gitero, abantu benshi barishwe abandi barashimutwa, harimo n'abari bitabiriye igitaramo cya muzika cya Nova Festival cyaberaga hafi y'umupaka wa Gaza na Israel. Iki gikorwa cyabaye intandaro y'intambara ikomeje hagati ya Israel na Hamas, ikaba yarateje ibibazo bikomeye by'umutekano n'ubutabazi mu Karere ka Gaza no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriwe uko Hamas yagabye iki gitero

    Uru rwibutso rwashyiriweho kunamira abishwe muri iki gitero cyagabwe na Hamas

    Minisitiri Nduhungirehe yunamiye Abanya-Israel baguye mu gitero cya Hamas


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yunamiye-abanya-israel-baguye-mu-gitero-cya-hamas

  • S. Korea's top court finalizes 7-year sentence for ex-President Yoon over arrest obstruction #rwanda #RwOT

    The Supreme Court delivered its final verdict on Yoon, saying the lower court committed no error in its application of legal principles.

    It marked the top court's first ruling on Yoon since the ousted leader's martial law declaration in December 2024.

    On April 29 this year, the Seoul High Court overturned a lower court's ruling over Yoon's obstruction of arrest, lengthening his prison term from five to seven years.

    The team of Cho Eun-suk, an independent counsel who led investigations into Yoon's insurrection and other charges, had sought a 10-year prison sentence in the first and second instances.

    Yoon was charged with abusing the presidential security service to hinder the anti-corruption agency from executing its arrest warrant in January 2025.

    The Corruption Investigation Office for High-ranking Officials (CIO) was once thwarted in its attempt to arrest Yoon when the presidential security service formed human shields and bus blockades to prevent investigators from entering the presidential residence.

    Yoon was also accused of abusing his power to block nine cabinet members from exercising their rights to deliberate on the martial law declaration by calling a selective cabinet meeting before the declaration.

    He faced charges of creating and later destroying a fabricated declaration document to make the declaration appear legal after the martial law was lifted, while ordering the dissemination of a press guidance containing a false claim that there was no intention to disrupt the constitutional order through the martial law.

    The emergency martial law was declared by Yoon on the night of Dec. 3, 2024, but was revoked hours later by the National Assembly.

    He was indicted under detention in January 2025 as a suspected ringleader of the insurrection, becoming the first sitting president to be arrested and indicted.

    Yoon was charged with abusing the presidential security service to hinder the anti-corruption agency from executing its arrest warrant in January 2025.

    Source : https://new.igihe.com/english/s-koreas-top-court-finalizes-7-year-sentence-for-ex-president-yoon-over-arrest-obstruction/

  • President Kagame, Estonian counterpart discuss ways to strengthen bilateral relations #rwanda #RwOT

    The meeting took place on July 8, 2026, on the sidelines of the AI for Good Global Summit 2026 in Geneva, Switzerland, according to the Office of the President.

    Estonia is a small country in the Baltic region of Northern Europe. The capital, Tallinn, dates back to the 13th century and its Historic Centre, the Old Town is on UNESCO's list of World Heritage Sites.

    With a sparse population, over half of Estonia is covered with forests, the country has the 4th best urban air quality in the world and 2222 islands along its coastline.

    With a total population of 1.3 million, about 1.1 million people speak Estonian, making it one of the world's smallest official national languages.

    The country has also transformed the government into a digital government, branding itself as e-Estonia. It was the first country to adopt online voting in 2005, first country with a data embassy and the first country to offer cross-border digital identity to anyone in the world.

    President Alar Karis assumed office in 2021, succeeding Kersti Kaljulaid, who served as Estonia's president from 2016.

    Rwanda and Estonia have maintained cordial relations over the years, with leaders from both countries engaging regularly to advance bilateral cooperation.

    In 2018, on the sidelines of the Munich Security Conference in Germany, President Kagame met with then-President Kersti Kaljulaid, shortly after her official visit to Rwanda.

    Kaljulaid had visited Rwanda on November 16, 2017, during a trip from Ethiopia, marking her first visit to Africa since taking office.

    During that visit, the two countries highlighted their shared commitment to digital innovation and identified significant opportunities for cooperation in technology-based development, e-government, and digital public services.

    While in Rwanda, Kaljulaid also visited the Kigali Genocide Memorial, where she paid tribute to the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi.

    In a message left at the memorial, she conveyed condolences on behalf of the people of Estonia to Rwanda, survivors, and the families of those who died in the genocide.

    President Paul Kagame and Estonian President Alar Karis held bilateral talks on the sidelines of the AI for Good Global Summit 2026 in Geneva, Switzerland.
    President Kagame and President Alar Karis exchanged views on expanding cooperation in digital innovation and e-governance.

    Source : https://new.igihe.com/english/president-kagame-estonian-counterpart-discuss-ways-to-strengthen-bilateral-relations/

  • BYAKOMEYE: DJ Sonia yitabaje Perezida Kagame! Ese RIB yaba iri gukingira ikibaba abahohotera Dj Sonia? #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Sonia yatangaje ko ageze aho yitabaza Umukuru w'Igihugu, nyuma yo kuvuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku byo yise ibikorwa byo kumutoteza no kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu akaba atarabona igisubizo kimunyuze.

    Ubutumwa DJ Sonia yashyize kuri X atabaza

    Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, Sonia yavuze ko ikibazo cye cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yatangaga ikirego muri RIB arega abantu avuga ko bamaze igihe bamutoteza, bamusebya, bamuhimbira amakuru agamije kumwangisha abantu no kumutesha agaciro.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye yahamagajwe na RIB agatanga ibisobanuro (statements), ariko akavuga ko ibyo yabwiraga abashinzwe iperereza byageraga ku bo yabaga yareze, bityo ibikorwa byo kumutoteza bikarushaho gukomeza.

    Sonia yavuze ko nyuma yaje no kwitabaza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, amusaba ubufasha, ariko ngo yasabwe kongera gusubira muri RIB kuko ari ho ikibazo cye cyagombaga gukurikiranirwa.

    Yasobanuye ko ku wa 26 Nyakanga 2025 yongeye gutanga ikirego muri RIB, ari kumwe n'umunyamategeko we, agaragaza ko ibikorwa byo kumuharabika byari byarafashe indi ntera, birimo kumwitirira indwara idakira, guhimba ibiganiro bya whatsApp (chats) no kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kohererezwa abantu bamusaba amafaranga ngo bahagarike kumusebya cyangwa bamurwanirire ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muvangamiziki yavuze ko, nubwo ngo yatanze ibimenyetso ndetse n'abatangabuhamya, yumva nta ntambwe ifatika yigeze iterwa mu gukurikirana ibirego bye.

    Yongeyeho ko mu ntangiriro z'iki cyumweru hongeye gukwirakwizwa andi makuru avuga ko amuharabika, aho avugwaho kuba aherutse gusambanira mu bwiherero bw'akabari yari yakoreyemo gaherereye Kicukiro. Ibi ngo byatumye ashaka kubonana n'ubuyobozi bwa RIB kugira ngo amenye impamvu ikirego cye kidahabwa umurongo.

    Sonia yavuze ko yagerageje guhamagara Umuvugizi wa RIB ariko ntibyamukundira, nyuma ajya ku cyicaro cya RIB asaba kubonana n'ubuyobozi bukuru. Gusa ngo yasubijwe ko adashobora kubonana na bo adafite gahunda (appointment), asabwa kuzabanza kuyisaba.

    Ni muri urwo rwego DJ Sonia yavuze ko yumva atazi indi nzira yakurikiza kugira ngo abone ubutabera, agaragaza ko yanatangiye koherezwa ubutumwa bumuburira ko naramuka asubiye ku kazi ashobora kugirirwa nabi.

    Mu gusoza ubutumwa bwe, yibajije niba yakomeza gutegereza, ahunga igihugu cyangwa se akitabaza Umukuru w'Igihugu.

    'Nkore iki ngo mbone ubutabera? Mpunge se? Cyangwa nitabaze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika?' ni bimwe mu bibazo yasoje abaza.

    Kugeza ubu, RIB ntiragira icyo itangaza ku byo DJ Sonia yavuze, ndetse nta gisobanuro kiratangwa ku mpamvu avuga ko ibirego bye bimaze imyaka itatu bitarakemurwa.

    Source : https://flash.rw/2026/07/09/byakomeye-dj-sonia-yitabaje-perezida-kagame-ese-rib-yaba-iri-gukingira-ikibaba-abahohotera-dj-sonia/

  • Ebola deaths in DR Congo reach 600 #rwanda #RwOT

    A total of 750 patients are currently in isolation or hospitalization, with an overall bed occupancy rate of 94 percent, health authorities said in an update released late Wednesday.

    Caused by the Bundibugyo Ebola virus, the outbreak, declared on May 15, is the country's 17th Ebola outbreak.

    It has affected 37 health zones in three provinces, namely Ituri, North Kivu and South Kivu.

    Response to the outbreak continues to face multiple constraints, including community resistance to post-mortem sampling, insufficient treatment capacity, gaps in contact tracing, limited supplies, insecurity and restricted access in areas affected by armed groups.

    Medical workers put on protective suits at an Ebola treatment center in Bunia, the capital of Ituri Province in the Democratic Republic of the Congo, July 6, 2026. (Xinhua)

    Source : https://new.igihe.com/english/ebola-deaths-in-dr-congo-reach-600/

  • U.S. forces strike Iran for 2nd straight day #rwanda #RwOT

    The United States is 'holding Iran accountable for recent unjustified aggression against commercial shipping and civilian crews freely navigating a vital international waterway,' the command said in a post on X.

    More than 20 U.S. Navy warships were patrolling waters across the Middle East on Wednesday, the command said in an earlier post.

    The move came after U.S. President Donald Trump warned at the NATO summit in Ankara earlier the same day that the U.S. military would probably hit Iran again.

    'I'll give a little warning: We're going to hit them hard tonight,' Trump said, adding that he did not expect a full-fledged conflict with Iran.

    Following Trump's remarks at the summit, Iran's Press TV, citing an informed source, reported that Iran would close the Strait of Hormuz and strike twice as many targets given any fresh U.S. attack.

    The developments came as the United States and Iran traded fresh attacks from Tuesday night into Wednesday, marking a new round of escalation.

    US forces conducted strikes against Iran for a second straight day to 'degrade' Iran's ability 'to threaten freedom of navigation in the Strait of Hormuz,' as announced by the United States Central Command.

    Source : https://new.igihe.com/english/u-s-forces-strike-iran-for-2nd-straight-day/