Author: webrwanda

  • Kuva wagenda Isi yarahindutse – Uwera Jean Maurice wunamiye Jay Polly #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, akaba n’umuvandimwe wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice yunamiye uyu muraperi umaze imyaka itanu yitabye Imana.

    Kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, umuraperi wakunzwe na benshi, Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly amaze imyaka itanu yitabye Imana.

    Uyu muraperi wapfuye ubwo yari akuwe mu igororero rya Mageregere ajyanywe ku Bitaro bya Muhima akaba ari ho yaguye, urupfu rwe rwababaje benshi.

    Mukuru we aka n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yamwifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro kandi avuga ko kuva yapfa Isi yahindutse.

    Ati “Komeza uruhukire mu mahoro muvandi, Isi ntabwo ikimeze nk’uko yahoze kuva wagenda.”

    Uwera Jean Maurice, ari kumwe n’abo mu muryango we bagiye kwibuka uyu muraperi aho ashyinguye mu irimbi rya Rusororo.

    Ni igikorwa cyamaze iminota itarenze 15, buri wese agenera ubutumwa Jay Polly, basoza bashyira indabo ku mva.

    Uwera Jean Maurice yunamiye Jay Polly

    Bashyize indabo ku mva ya Jay Polly

    Jay Polly amaze imyaka itanu yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/kuva-wagenda-isi-yarahindutse-uwera-jean-maurice-wunamiye-jay-polly.html

  • Perezida wa FERWAFA azakomeza kuburana afunzwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice ufunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana mu mizi afunzwe.

    Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026 aho yari afungiwe kuri Sitayo ya Kicukiro.

    Ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho atemeraga ibi byaha aregwa.

    Kuri uyu wa Gatatu yariki ya 2 Nzeri 2026 ni bwo umwanzuro ku rubanza rwe ku ifunguwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwasomwe aho Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa iminsi 30 kandi izi mpamvu zishobora gutuma atinya ingaruka z’icyaha akaba yatoroka ubutabera, azaburana mu mizi afunzwe.

    Uko iburana ryagenze

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026.

    Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yatanze sheki 2 zitazigamiye, ibihumbi 400, ibihumbi 200 zombi z’amadorali zogombaga kubikuzwa tariki ya 5 Kanama 2025 aho zikomoka ku masezerano ya Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi ya Shema Ngonga Fabrice yagiranye na ABZL General Trading LLC.

    Aya masezerano yari afite agaciro k’arenga miliyoni y’Amayero yasinywe ku wa 23 Mutarama 2024 agomba kwishyurwa mu minsi 60.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko habayeho kutubahiriza amasezerano, Shema akajya abasiragiza, rimwe akajya abizeza kubishyura kugeza aho yabahaye sheki 2 zitazigamiye zavuzwe hejuru zo muri I&M Bank.

    Bwakomeje buvuga ko Banki ya I&M yemeje ko izi sheki zitari zizigamiye aho kuva tariki ya 1 kugeza 10 Kanama 2025 konti ya Africa Medical Supplier yariho amadorali 1183.

    Ubwo Shema Ngoga Fabrice yabazwaga mu Bugenzacyaha ngo, yemeje ko koko hagati ya tariki ya 1 na 10 Kanama 2025 ayo mafaranga atari ariho.

    Shema yahakanye ibi byaha akurikiranyweho. Yemeye ko Afitanye amasezerano n’iyi Kompanyi ya ABZL General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari (Trade Finance).

    Yakomeje avuga ko ibi bicuruzwa bamuhaga byajyaga muri Congo ariko anemeza ko hari andi masezerano bagiranye mbere kandi yagenze neza.

    Yavuze ko muri Gicurasi 2024 bishyuye igice cya mbere kingana n’ibihumbi 400 by’amadorali muri Konti ya ABZL iri Abu Djabi nk’uko byari biri mu masezerano.

    Mu Kuboza 2024 yongeye kwishyura andi bihumbi 400 by’amadorali kuri ya konti n’ubundi ariko amafaranga aramugarukira bamubwira ko iyo konti ifite ikibazo.

    Yarabibamenyesheje abasaba ko bahindura amasezerano bakamubwira indi konti bakwishyuraho amafaranga.

    Aha niho haje kuba ikibazo kuri aba banyamiganane aho buri umwe yashakaga ko aye bayashyira kuri konti ye.

    Yakomeje avuga ko mu gihe bari batarumvikana konti bishyuraho, yasinye sheki 2 ariko ntiyashyiraho amatariki.

    Yavuze ko umwe mu banyamigabane ari na we watanze ikirego yafashe izo sheki yiyongereraho amagambo ye ko igomba kwishyurwa muri konti yo muri Amerika yitwa US Bank yongeraho n’amatariki kandi nta burenganzira yabahaye.

    Ni mu gihe inyandiko ya Shema Ngonga Fabrice y’ubwishingizi ko azishyura iyi Kompanyi ya ABZL bamaze kumvikana yayibasinyiye tariki ya 8 Gicurasi 2025.

    Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha budashobora kugaragaza sheki iteyeho kashe ya banki igaragaza itazigamiye bakaba ari bwo bubyemeza.

    Yanagaragaje ko atari ku rutonde rwa ba bihemu kimwe na Kompanyi ye

    Ntabwo yemera ko yatanze sheki ebyiri zitazigamiye. Yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko Sociyete ya Africa Medical Supply iri ku isoko ry’imari n’imigabane y’u Rwanda aho bafite abantu 28 babagiriye icyizere, ikindi akaba yaba CRB ye n’iya kompanyi nta kibazo ifite, kuba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora FERWAFA akaba atatoroka ubutabera.

    Yanavuze habaye hari ikibazo cy’amafaranga yatanga ingwate y’imitungo ye ifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.

    Yavuze ko banafite ubushake bwo kwishyura ndetse banatangiye kwicarana n’umunyamategeko wo ABZL General Trading yahaye uburenganzira bwo kubikurikirana aho yanemeje ko ubu amafaranga bayafite barebye kuri konti babibona ariko bakaba batemerewe kuba bayakuraho, RIB ibafashije kuko ari yo yafunze iyo konti bahita bishyura.

    Umwunganizi mu mategeko wa Fabrice, yavuze ko amategeko y’u Rwanda abiteganya nta muntu wemerewe gufungwa mu gihe atabashije kwishyura amasezerano y’ubucuruzi, kandi iki kibazo kikaba kiri hagati y’amasosiyete abiri y’ubucuruzi, Africa Medical Supply ABZ General Trading zagiranye ikibazo bishingiye ku masezerano bagiranye.

    Yakomeje asaba urukiko kuzasuzuma neza kuko izi sheki bavuga ko zitazigamiye kuko I&M Bank yazitesheje agaciro tariki ya 16 Nyakanga 2026 hari nyuma y’uko muri Kamena 2026 US Bank bari batwayemo iyi sheki nayo yari yazitesheje agaciro.

    Ikindi hatumva ni uburyo izi sheki zateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2026, bavuga ko bavuga ko yazisinye tariki ya 5 Kanama 2025, ibintu bavuga ko bidashoboka.

    Ikindi kandi yavuze ko ubu kuri konti ya Africa Medical Supply ayo mafaranga ariho ndetse banashyize muri sisiteme uburyo bwo kwishyura ibyo bihumbi 600 by’amadorali bakaba basaba RIB ko yabafasha bakabasha gukura ayo mafaranga kuri konti bishyura.

    Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

    Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.

    Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari asaga 1000.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko nk’uko amategeko abiteganya atari itegeko ko ingwate Urukiko ruyishingiraho rurekura umuntu by’agateganyo.

    Ikindi ngo kuba bari mu nzira zo kwishyura bo bareba ko yakoze icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye bityo ko bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Shema Fabrice asoza kwisobanura, yasabye ko Ubushinjacyaha bwanusobanurira ukuntu sheki yatanze mu kwezi kwa 8/2025 azateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2025.

    Ati “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa 6 Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.'

    Yavuze ko atuye mu Rwanda afite umugore ukora n’abana biga rero atatoroka ngo asige umuryango we.

    Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa tariki ya 2 Nzeri 2026.

    Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-ferwafa-azakomeza-kuburana-afunzwe.html

  • Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n'ibiraro n'urugo byatwitswe n'abataramenyekana #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Nzeri 2026 mu rugo rw'Umubyeyi witwa Nyiragashirabake Rosarie ndetse n'urwa Nsengiyera Cyprien, bombi batuye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma wo mu Karere ka Kamonyi, hagati y'I saa kumi n'imwe na saa moya z'Ijoro(17h-19h00) abantu bataramenyekana ariko barimo abakekwa bateye izi ngo ebyiri z'abaturage batwika Urugo, Ibiraro by'amatungo, hashya Inka n'Ingurube.

    Amakuru bamwe mu baturage mu Kagari ka Murehe by'umwihariko muri uyu Mudugudu wa Kabagabo wabereyemo aya mahano bahaye intyoza.com, bavuga ko bahuruye batabaye bumvise abana bari basigaye ku rugo batabaza, bahageze batungurwa no gusanga Urugo rwa Nyiragashirabake Rosarie ndetse n'Ikiraro byafashwe n'inkongi y'umuriro, Inka n'Ingurube 2 birimo gushya.

    Abahaye amakuru intyoza.com, bavuga ko batabaye ndetse bagatabaza ubuyobozi aho hahise hagera Mudugudu na Mutekano, Umuriro barawuzimya, Amatungo arimo Inka imwe n'Ingurube 2 bikurwa mu biraro bitarapfa bahamagaza muganga w'Amatungo.

    Urundi rugo rwatewe kandi mu masaha y'umugoroba yegeranye arirwo rwa Nsengiyera Cyprien, ruherereye muri uyu Mudugudu wa Kabagabo. Hatwitswe Urugo, ikiraro cyarimo Ingurube ebyri ariko abatabaye babashije kuzikuramo zitarapfa.

    Nyiragashirabake Rosarie, Umuturage watwikiwe Urugo, Ikiraro, Inka ndetse n'Ingurube ebyiri ariko akaba yabwiye intyoza.com ko Ingurube imwe yayibuze, avuga ko nubwo hari uwo akeka kugira uruhare muri ibi bikorwa bibi, ngo nyuma y'uko ibyo bibaye yasuwe na Gitifu w'Akagari amutekerereza ibyamubayeho, anasurwa kandi na Komanda wa Polisi mu Murenge wa Rukoma kuri uyu wa Kabiri nyuma y'Inteko y'Abaturage. Gusa ngo ntazi niba agomba kujya gutanga ikirego muri RIB kuko mu bayobozi bamusuye nta wabimubwiye, yumva ko kuba baraje bihagije. (Twirinze kuvuga no kwandika ukekwa kuko hari ibyo twakangiza).

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye ko kandi hari inzego zirimo gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane uwaba yarabikoze. Avuga kandi ko begereye aba baturage baraganira ndetse bakabahumuriza.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n'ibiraro n'urugo byatwitswe n'abataramenyekana first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n'ibiraro n'urugo byatwitswe n'abataramenyekana appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/02/kamonyi-rukoma-inka-ingurube-nibiraro-nurugo-byatwitswe-nabataramenyekana/

  • Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri bahesheje ishema ikigo bashimiwe bidasanzwe #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w'amashuri abanza muri Blue Sky School, ishuri riherereye mu Mudugudu wa Kirega, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 01 Nzeri 2026 bashimiwe mu ruhame ku bwo guhesha ishema iki kigo basorejeho amasomo y'imyaka 6 ibanza. Uretse guhemberwa kuba baritwaye neza mu bizamini bya Leta bitangwa na NESA, hanahembwe buri mwana wagize amanota y'indashyikirwa muri buri somo ariko kandi na barumuna babo bo mu mwaka wa 5 bahamagarirwa kuza kubigiraho. Abarimu n'Ababyeyi bagize uruhare mu guhemba kuko hari abikoze ku ikofi.

    Mukandinda Ellin, Umuyobozi wa Blue Sky School avuga ko abana 46 aribo baserutse mu bizamini bya Leta by'umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza bitangwa na NESA. Batatu babaye indashyikirwa bahembwe n'Ikigo Blue Sky School, aho babiri banganije amanota 96% kurwego rw'Igihugu mu bizamini bya NESA.

    Mu bihembo bahawe, aba ba biri banganije amanota bahawe amafaranga y'ishuri y'ikigo boherejweho, mu gihe uwa Gatatu yahembwe Amafaranga y'Ishuri angana na ½ cy'ayo ikigo yoherejweho. Banahembwe kandi ibindi bihembo birimo amakaye n'Amakaramu ndetse n'amafaranga ku masomo buri umwe yabonyemo amanota ari hejuru ya 95% mu ishuri aho biga. Buri somo umwana yatsinze yararihembewe, amafaranga afatwa nk'itike izamujyana ku ishuri.

    Uyu muyobozi wa Blue Sky School, ahamya ko iki ari ikigo yakwifuriza buri mubyeyi kurereraho umwana we kuko ari aho Uburezi n'Uburere biganje kandi hakaba hari abarezi bita by'umwihariko kuri buri mwana mu rugendo rwe rw'amasomo, aho buri mwarimu agira umwana akurikirana byihariye.

    Agira kandi ati' Blue Sky School ku mwana ni nko mu rugo kuko n'iyo umwana atari ku ishuri tujya mu rugo mu gihe tutazi icyabaye, tukamenya icyamuteye kubura ku ishuri. Buri munyeshuri aba afite umwarimu umwitaho( Parrain cg Marraine) ukurikirana umwana kuva ku ishuri kugera mu rugo iwabo, no mu nzira ndetse no mu buzima busanzwe tukamenya ngo mbese umwana abeyeho ate?'.

    Asaba abana barangije umwaka wa 6 w'amashuri abanza muri Blue Sky Shool bagiye gukomereza amasomo mu bindi bigo kwigana umwete nta kurangara, bakibuka ko ari abahanga mu bandi bahanga basanze, intego ikaba guhiga abo basanze. Ashishikariza ababyeyi batarazana abana kubikora bwangu imyanya igihari.

    Kambayire Sauda, Umubyeyi urereye muri Blue Sky School kuva mbere y'umwaduko wa Covid-19 nkuko yabibwiye intyoza.com, avuga ko iki kigo yakizanyemo umwana we kuko yari abonye ko gifite umwihariko agereranije n'ibindi bigo birimo aho uwe yigaga.

    Ati' Ni ikigo nazanyemo umwana wanjye mukuye ahandi kuko nabonaga hari umwihariko wo kwita ku bana kurusha ahandi nari nzi. Umwana wanjye aho yigaga yari azi kwandika ariko atazi kuvuga, ageze aha baramukurikiranye barabimwigisha abimenya byose, yemwe no muri Corona hari uburyo bamukurikiranaga kandi ubona byari mu buhe bigoye'.

    Akomeza ati' Hano ni abantu bafite umwihariko mu kwita no gukurikirana umwana byihariye. Hano bagira Uburere, umwana agira uburenganzira, mbese nashishikariza umubyeyi wese kuhazana umwana. Ubu uwanjye ararangije uwa 6 kandi yatsinze neza kuko arangije ari uwa mbere hano. Nta n'ahandi numva najyana abana banjye, iyaba ahubwo hari ayisumbuye bakahakomereza'.

    Jean Pierre Mukunduhirwe, arerera muri Blue Sky School akaba n'umubyeyi uhagarariye abandi baharerera. Yishimira Uburere n'Uburezi butangwa n'iki kigo cya Blue Sky School kuko byatumye abana be 2 abazana kuhiga, aho umwe yaharangije umwaka ushize kandi akavuga ko yatsinze neza cyane.

    Avuga ku mpamvu yatumye ahakunda ndetse agahitamo kuharerera, yagize ati' Ikintu nahabonye kandi nahakundiye cya mbere gikomeye ni Ireme ry'Uburezi ryaho, uhereye ku buyobozi bw'ishuri ndetse n'abarimu kuko usanga bakora nk'Ikipe imwe bagafatanya kubungabunga abana, bakabaha ibikwiriye ku buryo usanga umwana ahisanga cyane no kurusha uko aba ari mu rugo. Ubuyobozi bw'Ikigo, Abarimu bose bita ku bana bacu byaba ku rwego rw'Isuku, ibyo kurya kumenya uko umwana abayeho mu muryango, ari nabyo bituma yitabwaho cyane kugira ngo ajyane n'abandi badasigana'. Akomeza avuga ko kuba umwana yakwisanga ameze neza, afashwe neza ku ishuri ku rusha mu muryango ari ibintu byumvikana kuko hari hamwe mu miryango usanga amakimbirane n'ibindi bibazo bibangamira umwana.

    Akomeza avuga ko uretse ubwo bumwe buranga Ubuyobozi bw'Ikigo n'abarimu, ngo n'ababyeyi baharerera bamaze kuba umwe ku buryo biyumva nk'umuryango umwe uhuriye ku gufatanya gutanga umusanzu wabo mu kubaka Umunyarwanda uzigirira umumaro, akawugirira Umuryango n'Igihugu muri rusange. Ashishikariza Ababyeyi bafite abana kubazana muri Blue Sky School kuko ariryo shuri abona rikwiye.

    Blue Sky Shool, ni ishuri uvuye Bishenyi werekaza Rugalika, Kigese riri ku ntera ya Kilometero imwe n'Igice, riri ku muhanda neza ruguru gato y'Isantere y'Ubucuruzi y'ahazwi nko mu Kirega. NI ishuri ryatangiranye abana 11 ariko ubu rifite abana 540.

    Abana batsinze kurusha abandi ibizamini bya NESA bari kumwe n'ababyeyi babo bashimiwe n'Ikigo.
    Abana bagiye kwiga ahandi, bavuze ko bagiye nk'intimwa nziza zizagaragaza isura nziza y'Ikigo bizeho ariko kandi baharanira kuba ku Isonga.

    Mukandinda Ellin/ Umuyobozi wa Blue Sky School
    Abarimu nabo bashimiwe.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri bahesheje ishema ikigo bashimiwe bidasanzwe first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri bahesheje ishema ikigo bashimiwe bidasanzwe appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/02/kamonyi-blue-sky-school-abanyeshuri-bahesheje-ishema-ikigo-bashimiwe-bidasanzwe/

  • Mu mufuka w'umubyeyi uzatangiza umwana ishuri mu 2026/27 – #rwanda #RwOT

    Urushinge rw'isaha iganisha ku itangira ry'amashuri mu mwaka wa 2026/27 rusa n'urwihuta ku banyeshuri bitegura gutangira ishuri ariko rukihuta cyane ku babyeyi bahora batera akajisho kuri rwa rupapuro rwitwa 'Babyeyi' umwana ahabwa rumumenyesha ibyo ugiye mu mwaka wa mbere mu kigo yoherejweho azakenera.

    'Babyeyi' nyinshi IGIHE yabonye zirimo byinshi umunyeshuri asabwa kwitwaza bishobora gusaba umubyeyi wo mu gice icyo ari cyo cyose ufite umwana watsinze kuzatanga arenga ibihumbi 600 Frw nubwo imibare idahura kuri buri kigo.

    Muri iki gihe uburezi ni imwe mu nkingi zikomeye imiryango ishoramo menshi kugira ngo abana bazagire ejo hazaza heza. Gusa amafaranga asabwa mu mashuri amwe n'amwe ashobora kuba umutwaro ukomeye ku babyeyi, kuko ibisabwa bitagarukira ku mafaranga y'ishuri.

    Hari amafaranga y'imyambaro y'ishuri, amafunguro, ibikoresho by'ikoranabuhanga, laboratoire, ibikoresho by'imyitozo ngororamubiri n'ibindi bikenerwa kugira ngo umwana abashe kwiga neza.

    Isesengura ry'ibisabwa mu mashuri atandukanye mu Rwanda mu mwaka w'amashuri wa 2026/2027 rigaragaza ikinyuranyo gikomeye hagati y'amashuri yigenga, ay'amadini n'andi n'aya Leta.

    Guhera mu gihembwe cya kabiri [Mutarama 2027] abo mu mashuri y'inshuke n'abanza ya Leta n'afashwa na Leta ku bw'amasezerano, umusanzu ababyeyi batanga uzava kuri 975 Frw ugere ku 2.000 Frw. Mu mashuri yisumbuye abana biga bataha, uzava ku 19.500 Frw ugere ku 24.000 Frw.

    Mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ababyeyi bazajya batanga 110.000 Frw, avuye ku 85.000 Frw ku gihembwe.

    Hari aho umunyeshuri asabwa hafi ibihumbi 600 Frw

    Mu nyandiko igaragaza ibisabwa mu ishuri rimwe ryigenga ryo mu Mujyi wa Kigali harimo amafaranga arenga ibihumbi 587 Frw azishyurwa mu gihembwe cya mbere cya 2026/27.

    Uyu munyeshuri asabwa amafaranga y'ishuri 310.000 Frw, ay'ifunguro rya saa sita 135.000 Frw, serivisi z'itumanaho ry'ishuri agera kuri 20.000 Frw, ibikoresho bya siporo bya 10.000 Frw, ubwishingizi bwa 1.500 Frw mu gihe amafaranga yo kwiga nimugoroba ari 102.000 Frw.

    Ibi bivuze ko umubyeyi ufite abana babiri muri iri shuri ashobora gukenera amafaranga hafi miliyoni 1,2 Frw mu gihembwe kimwe gusa, hatabariwemo amafaranga y'ingendo, imyambaro n'ibikoresho by'ishuri.

    Ku miryango myinshi, ikibazo ntikiba ari amafaranga y'ishuri gusa, ahubwo ni no kubona ibikoresho byose bisabwa mbere y'uko umwana atangira amasomo.

    Muri ES Elena Guerra Cyeza, amafaranga y'igihembwe cya mbere ni 308.500 Frw, arimo amafaranga y'ishuri, imyambaro, gukodesha matelas, umupira w'imbeho, umupira w'amaboko magufi, ibikoresho byo ku meza, ikoranabuhanga, isomero, laboratoire, siporo n'izindi serivisi.

    Ku rundi ruhande, umubyeyi asabwa kongeraho amakayi manini 12 ya paji 200, amakayi atandatu ya paji 96, ibikoresho by'isomo ry'imibare na calculatrice, inkweto z'umukara, amasogisi, imyenda ya siporo, amashuka n'ibiringiti, inzitiramibu n'ibikoresho by'isuku.

    FAWE Girls School yishyura make cyane

    Urupapuro rwa babyeyi rwo muri FAWE Girls School rwo muri Mata 2026, rwamenyeshaga ababyeyi ko umwana azishyura amafaranga ibihumbi 99 Frw mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka w'amashuri warangiye mu 2025/26.

    Aya arimo amafaranga y'ishuri 92 Frw, ay'imiti y'ibanze 3000 Frw, ayo kwiyogoshesha 1000 Frw n'amafaranga y'ibikoresho by'isuku 3000 Frw.

    Iri shuri riri mu yihagazeho mu ireme ry'uburezi, gutsindisha n'ibindi byose bituma abana bahiga babaho neza kandi bakiga neza.

    Groupe Scolaire Kigeme-A iherereye mu Murenge wa Gisaka, Akarere ka Nyamagabe, bishyura amafaranga y'ishuri 92.000 Frw kuri buri gihembwe.

    Usibye aya mafaranga, iri shuri risaba andi arimo 3700 Frw y'ibizamini, 2000 Frw y'ibikoresho bikoreshwa muri laboratwari, 5000 Frw yo guteza imbere ishuri ndetse na 2800 Frw yo gufasha ivuriro ry'imbere mu kigo.

    Yose hamwe umubyeyi asabwa gutanga 105.500 Frw kuri buri gihembwe.

    Gusa umunyeshuri asabwa kugera ku ishuri yitwaje matela, amashuka ane, ikiringiti, couvre-lit n'inzitiramibu, isahani n'igikombe bya aluminium, ifurusheti n'icyuma cyo ku meza.

    Mu bindi bisabwa harimo amakayi nibura 15 y'ishuri, harimo ane ya registre n'andi 11 ya paji 200, amakaramu 10 y'ubururu n'andi ane atukura, boite mathematicale, irati ya 30 cm, calculatrice scientifique na tableau periodique. Kwitwaza amakayi abiri ya Nkundamahoro ya paji 200 yo kubarizwamo ndetse na rame 1 y'impapuro.

    Hari kandi igisokozo, indorerwamo, uburoso n'umuti by'amenyo amasabune, amavuta n'imyambaro y'imbere itanu, amafaranga yo kwiyogoshesha 900 RWF bayazana mu ntoki, itaburiya ya coton y'umweru ifite amaboko maremare ku bo mu wa kane, inkweto zo kwigana z'umukara ebyiri zifunze ku bahungu no ku bakobwa, amasogisi y'umweru atanu, inkweto zo kogana za kamambiri, (bodaboa ntizemewe), inkweto za siporo, imyambaro ya siporo, umupira w'imbeho ufite ingofero usa n'umweru utagize ikintu cyanditseho wo kwambara mu gihe hari imbeho nyinshi.

    Harimo Kwitwaza imyambaro y'ishuri (amashati 2, amajipo cyangwa amapantaro 2, T-shirt 1 n'umupira w'imbeho uboshye mu indobo, essui-main na papiers hygieniques esheshatu, Cotex 2 n'igitenge (ku bakobwa).

    Abanyeshuri baziga igiforomo barasabwa kuza bitwaje mu ntoki amafaranga 25.000 Frw y'imyambaro yo kwimenyereza umwuga, ndetse n'ibikoresho birimo udupfukantoki 100 (gloves), udupfukamunwa 50 (masks), sphygmomanometer 1pc, stethoscope 1pc, digital thermometer 1pc, penlight 1pc, tape measure 1pc.

    Groupe Scolaire Officiel de Butare ntihenda

    Groupe Scolaire Officiel de Butare, izwi cyane nk'Indatwa n'Inkesha, iherereye mu Karere ka Huye, mu 2025/26 amafaranga y'ishuri yari hagati ya 85.000 Frw na 124.400 Frw kuri buri gihembwe, bitewe n'icyiciro umunyeshuri arimo.

    Usibye amafaranga y'ishuri, abanyeshuri basabwa gutanga andi 7000 Frw y'isuku.

    Iri shuri kandi risaba abanyeshuri kwitwaza amakayi 20 ndetse n'ibindi bikoresho by'ishuri bikenerwa mu myigire. Na ryo riri mu mashuri ari imbere mu byerekeye ireme ry'uburezi n'imibereho myiza y'abanyeshuri.

    Muri seminari bimeze bite?

    Mu mashuri yigisha abazavamo abapadiri azwi nka seminari nto agiye ari mu bice bitandukanye. Hari ababyeyi bahitamo ko abana babo bakora ibizamini byo kuyigamo.

    Nko muri Petit Séminaire Saint Jean Paul II de Gikongoro, umunyeshuri mushya agomba kwishyura 232.700 Frw mu gihembwe cya mbere.

    Aya mafaranga arimo amafaranga y'ishuri 127.000 Frw, agahimbazamusyi ka mwarimu 25.000 Frw, agaseke ko gufasha imibereho y'abanyeshuri ka 35.000 Frw, ubwishingizi bw'impanuka bwa 1200 Frw, gukodesha matelas n'ibiringiti 5.000 Frw, ibitabo, ibikoresho bya laboratoire na internet.

    Ababyeyi basabwa kandi gutegura ibindi bikoresho birimo amakayi, inkweto, imyenda ya siporo, amashuka, ibikoresho by'isuku n'ibindi bikoresho by'umuntu ku giti cye.

    Imyambaro y'ishuri yonyine igaragara kuri uru rutonde igura 67.900 Frw.

    Abenshi bahitamo amashuri bajyanamo abana cyane cyane ahenze bavuga ko ari yo yigisha neza, gusa aya Leta cyangwa afatanya na Leta ku bw'amasezerano akomeye bigaragara ko atishyuza menshi.

    Abanyeshuri bagiye gutangira, ariko ubu amafaranga ibigo bimwe bisaba ashobora kuremerera ababyeyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ishoramari-riremereye-mu-mufuka-w-umubyeyi-uzatangiza-umwana-ishuri-mu-2026

  • Uburyo bwiza bwo kwitwara ku muntu ukwibasira kubera igitekerezo utanze – #rwanda #RwOT

    Aho gusubiza impaka uzamuye cyangwa gusobanura impamvu igitekerezo cyawe gipfuye, uwo muntu aba ahisemo kukwibasira. Ibyo nibyo bita “Ad Hominem” mu Kilatini. Ni umutego abantu bamaze imyaka irenga ibihumbi bakoresha mu gutsinda impaka mu buryo bworoshye batigoye.

    Gushaka igitekerezo gihinyuza icyawe cyumvikana kandi gifite ishingiro biragoye. Ariko guhindura ikiganiro akakizana kuri wowe biroroshye. Ubwo rero aho kwibasira igitekerezo cyawe, ahitamo kwibasirwa intege nke zawe. Ikibabaje ni uko abantu benshi bagwa muri uwo mutego bagatangira kwisobanura.

    Dore ikintu uba ugomba gukora, umuntu nakwibasira aho kwibasira igitekerezo umuhaye, ntuzagerageze kwisobanura. Ntuzamubwire uti, 'Ariko nakoze muri sosiyete y'ubucuruzi imyaka itanu.' ahubwo uzamubwire uti, 'ntabwo ari njye turi kuganiraho. Nsubiza ibyo nkubwiye. Urabona iri tegeko ritazabangamira ubucuruzi?

    Si ngombwa ko urakara cyangwa ngo umare isaha wisobanura nk'aho uri mu iperereza.

    Abantu benshi bakunda gukoresha Ad hominem fallacy. Ariko buriya ikintu batazi ni uko iyo utangiye kwibasira umuntu aho kwibasira igitekerezo cye nta gitekerezo kizima uba ufite cyo gutanga, kubera ko ubaye ugifite ari cyo watanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bwiza-bwo-kwitwara-ku-muntu-ukwibasira-kubera-igitekerezo-utanze

  • U Rwanda rwungutse ibimasa 30 bizatanga inka z'umukamo n'iz'inyama – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 31 Kanama 2026, ubwo Visi Perezida w'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (IFAD) n'abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye basuraga ibikorwa bigamije kongerera agaciro umukamo muri Nyagatare.

    Muri uru rugendo hasuwe Nyagatare Daily Marketing Cooperative iterwa inkunga n'umushinga uteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo mu Rwanda, RDDP II uterwa inkunga na IFAD. Hanasuwe abavuzi b'amatungo bigenga bakorera mu Karere ka Nyagatare ndetse n'uruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange.

    Rugamba Sam ubona litiro ibihumbi 100 z'amata ku munsi, yavuze ko muri iki gihe bakigorwa no kubona inka zitanga umukamo mwinshi ku buryo bakora ubworozi nk'ubucuruzi.

    Yavuze ko nubwo babikora bakunguka ariko batari babona inka zitanga umukamo mwinshi.

    Mukansanga Cecile we yavuze ko yorora inka umunani aho zimuha umukamo wa litiro 50 ku munsi. Yavuze ko mu gihe cy'impeshyi umukamo ugabanuka cyane ukagera kuri litiro zirenga icumi mu nka enye afite zikamwa, asaba ko bafashwa kubona inka zitanga umukamo mwinshi.

    Minisitiri Dr. Uwituze yavuze ko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo ubworozi bukorwa hagamijwe isoko.

    Yavuze ko kuri ubu bazanye ibimasa bishya byitezweho gutanga intanga zivaho inka zitanga umukamo ndetse n'izitanga inka z'inyama.

    Ati 'Ubu dufite impfizi 30, muri uyu mwaka twaravuguruye twazanye izindi nshya 30 ubu zirahari hariya ku Kigo cyacu cya Isonga. Dufitemo ubwoko bw'inka zitanga umukamo amoko atatu, tukagiramo n'ubwoko bw'inka zitanga inyama, twazizanye kugira ngo dutange icyororo cy'inka zitanga inyama ku borozi. Ubu rero zimeze neza.''

    Dr. Uwituze yavuze ko kandi bari kugerageza kugira ngo mu mwaka utaha bazajye batanga intanga zivanguye ziterwa inka ku buryo uyiteza cyangwa uyitera aba azi ko azabyaza inyana cyangwa azabyaza ikimasa.

    Ati 'Hari abashoramari turimo tuganira kugira ngo baze badufashe, ibiganiro bigeze hagati.''

    Visi Perezida wa IFAD, Dr. Gérardine Mukeshimana, yasabye ko abahinzi n'aborozi bato bubakirwa ubushobozi kugira ngo babashe guhaza isoko.

    Yavuze ko 70% y'ibikoreshwa mu buhinzi n'ubworozi bituruka kuri aba bahinzi bato, asaba ko bubakirwa ubushobozi kugira ngo babashe guhaza isoko.

    U Rwanda rwungutse ibimasa 30 bizatanga inka z'umukamo n'iz'inyama

    Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko bungutse ibimasa 30 byavuye mu Busuwisi, Finlande n'ahandi byitezweho gutanga icyororo gishya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-ibimasa-30-bizatanga-inka-z-umukamo-n-iz-inyama

  • Rusizi: 60% by'abakozi b'akarere batahuweho kudatanga umusoro ku mutungo utimukanwa – #rwanda #RwOT

    Sindayiheba yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'Akarere ka Rusizi yabaye ku wa 26 Kanama 2026.

    Ati 'Twashakaga kumenya impamvu abantu badashishikarira gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa, maze turavuga tuti reka twihereho. Twafashe abakozi bose b'akarere dukora isuzuma, dusanga abagera kuri 60% bataratangaga umusoro ku mutungo utimukanwa.'

    Yavuze ko abayobozi bakwiye kubanza gutanga urugero mu byo basaba abaturage, avuga ko nyuma yo kwibutswa inshingano zabo, abakozi batangiye gutanga imisoro.

    Ati 'Ujya gutera uburezi arabwibanza. Tumaze kubahwitura bagatanga urugero rwiza, umusoro wacu watangiye kuzamuka. Noneho nabo bagenda nta pfunwe bafite.'

    Ibi bibaye mu gihe ikibazo cyo kumenyekanisha no gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa kitagarukira muri Rusizi.

    Mu Ukwakira 2025, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) cyatangaje ko abari bamaze kumenyekanisha uyu musoro bari hafi 10% kugeza kuri 11% mu bari bafite inshingano zo kuwumenyekanisha.

    RRA isobanura ko umusoro ku mutungo utimukanwa ari umwe mu misoro yeguriwe inzego z'ibanze, kandi ko amafaranga awukomokaho afasha mu gutera inkunga ibikorwa n'iterambere ry'uturere.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25, RRA yakusanyije miliyari 107.6 Frw mu misoro n'amahoro yeguriwe inzego z'ibanze, muri yo miliyari 75.2 Frw akaba yaraturutse ku misoro y'inzego z'ibanze.

    Meya Sindayiheba avuga ko gutanga umusoro ari uruhare rw'umuturage mu kubaka igihugu.

    Ati 'U Rwanda ni urwacu, Rusizi ni iyacu, ruzubakwa n'amaboko y'Abanyarwanda. Kudatanga umusoro rero ni ukutagira uruhare mu kuba igihugu.'

    Yavuze ko ubukangurambaga buzakomeza no ku bacuruzi, aho asaba abaturage gusaba inyemezabuguzi igihe bakoze ubucuruzi.

    Ati 'Tuzakomeza kuganira n'abaturage n'abacuruzi, ku buryo n'uguze ikibiriti kugeza ku modoka asaba inyemezabuguzi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko isuzuma ryakozwe ku bakozi b'akarere ryagaragaje ko 60% muri bo batatangaga umusoro ku mutungo utimukanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-60-by-abakozi-b-akarere-batahuweho-kudatanga-umusoro-ku-mutungo

  • Igiciro mu mbogamizi zituma benshi batagana ubutabera – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko ukanarengera uburenganzira bwa muntu, iPeace. Bwerekana uko Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu bice by'icyaro bagerwaho na serivisi z'ubutabera.

    Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 28 Kanama 2026, mu nama igamije kureba uburyo ubutabera bugezwa ku baturage bose cyane cyane abatuye mu bice by'icyaro.

    Iyi nama yateguwe n'Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD) ku bufatanye n'uyu muryango wa iPeace.

    Yateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe Inzego z'ubutabera, imiryango itari iya Leta n'abafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo haganirwe uburyo ubutabera bwarushaho kwegerezwa abaturage bo hasi kuko harimo abadafite ubushobozi bwo kubona serivisi zitandukanye z'ubutabera mu buryo buboroheye.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 453 bukorerwa ahantu 79 mu gihugu.

    Mu bantu 453 bakoreweho ubu bushakashatsi muri bo 93,2% bakomoka mu Burengerazuba no mu Majyepfo y'Igihugu.

    Abarenga 60% mu bakoreweho ubu bushakashatsi ni abagore, 77,5% ntabwo bigeze bagera mu ishuri cyangwa ngo basoze amashuri abanza.

    Ku rundi ruhande, 81,9% mu bakoreweho ubu bushakashatsi baherukaga mu manza mu myaka ibiri ishize.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko ukanarengera uburenganzira bwa muntu, iPeace, Prof. Elvis Mbembe, yavuze ko bakoze ubu bushakashatsi kugira ngo basobanukirwe neza uburyo abantu babona serivisi z'ubutabera mu bice by'icyaro.

    Yagaragaje ko n'ubwo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugeza serivisi z'ubutabera kuri bose, ubu bushakashatsi bakoze buzerekana aho Leta ikwiriye gukomeza gushyira imbaraga kugira ngo ubutabera bwegerezwe buri Munyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Aimé Muyoboke Karimunda, yavuze ko kuba habaye iyi nama yahuje inzego zitandukanye z'ubutabera mu Rwanda ari umwanya mwiza wo kugira ngo ibibazo byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe bizakemuke.

    Ati 'Uyu ni umwanya mwiza wo kugira ngo abakora mu nzego z'ubutabera baganire ku cyakorwa kugira ngo bakemure ibibazo byagaragaye muri ubu bushakashatsi bituma abantu bose batagerwaho n'ubutabera uko bukwiriye.'

    Yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kujya bisunga inzira y'ubuhuza kuko ari yo nziza mu gukemura ibibazo kurusha kujya mu nkiko.

    Yagaragaje ko kuva batangira gutanga amahugurwa ku buhuza ku bakora mu nzego z'ubutabera zitandukanye bamaze guhugura abagera kuri 1335 ku bufatanye n'abafanyabikorwa batandukanye barimo iPeace.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango wa iPeace, Prof. Elvis Mbembe Binda, yavuze ko batangije ubu bushakashatsi kugira ngo basobanukirwe neza uburyo abantu babona serivisi z'ubutabera mu bice by'icyaro

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Aimé Muyoboke Karimunda, yavuze ko kuba habaye iyi nama yahuje inzego zitandukanye z'ubutabera mu Rwanda ari umwanya mwiza wo kugira ngo ibibazo byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe bikemurwe

    Abitabiriye inama bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-50-mu-rwanda-ntibagana-ubutabera-bitewe-no-kumva-ko-bihenze

  • Yarongoye abavandimwe! MC Nario yasohoye filime ye ya mbere #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru MC Nario, yasohoye filime ye ya mbere y’uruhererekane, Ibanga ry’Urugo yabanje no kwanga gukinamo.

    Iyi filime y’uruhererekane yitwa Ibanga ry’Urugo ikaba itambuka kuri shene ya YouTube yitwa BN Filims.

    MC Nario yabwiye ISIMBI ko umusore uyimwandikira yamwegereye amusaba ko bakorana nta na gahunda yari afite.

    Ati “Uyu musore ubona yarambwiye Nario ufite izina, njye mfite filime, nzi kuzandika ndabura igishoro, wambabariye izi filime tukazibyaza umusaruro.”

    Nario yahise amubaza icyo bisaba, undi aramusubiza ati “Bisaba Camera nk’ebyiri nziza, sounds n’amatara no gushaka ahantu ho gukinira. Naramubwiye ngo bijyemo umbwire amafaranga bisaba.”

    “Abijyamo dusanga dukoze nka episode ebyiri n’abakinnyi twabahembye byatwara nk’ibihumbi 400 Frw, ndamubwira ngo reka nkore weekends nk’ebyiri ndaguha igisubizo. Ndayafata ndayamuha ndamubwira ngo genda wandike filime, yanditse izigera muri eshatu ariko nakunzemo iyi ‘Ibanga ry’Urugo’.”

    Yavuze ko impamvu ari yo yakunze ni uko na we afite inyota yo kuba yakubaka akamenya ibanga ryarwo atararugeramo, yarayimosobanuriye, uko yanditse n’uburyo yanditsemo yumva ko ari yo agomba guheraho.

    MC Nario yakomeje avuga ko yagishije inama mu bamenyereye filime maze bamubwira ko iyi filime igomba gukorwa.

    Ati “Natangiye kuvuga ngo mbanze nyamamaze cyangwa mbaze nkore ariko arambwira banza ukore episode ushyire kuri YouTube abantu nibajyayo babone icyo kureba.”

    Yakomeje avuga ko na we yafashe umwanzuro wo kuyikinamo nyuma yo kubona byagiye ku murongo.

    Ati “Najemo nyuma maze kubona byagiye ku murongo hajemo uyu (Uwanyirigira Ange), hajemo Shariff, hajemo Ilunga.”

    MC Nario akina muri iyi filime yarashatse umugore mu ibanga iwabo batabizi, umugore yaje kumunanira maze nyina w’umugore we amwoherereza murumuna w’umugore we ngo ajye amuhishira birangira ari we ubaye umugore we, ni nyuma y’uko umugore we yari yapfiriye Dubai.

    MC Nario yasohoye filime ye ya mbere

    Source : http://isimbi.rw/yarongoye-abavandimwe-mc-nario-yasohoye-filime-ye-ya-mbere.html