Ibihano bihabwa abahamwe n'ibyaha biri kuganirwaho: Abantu bashobora kujya bahabwa gukubura imihanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yagiranaga ibiganiro n'Abadepite kuri Politiki Mpanabyaha yashyizweho mu 2022.

Ni politiki ikubiyemo ingingo zirimo no kugabanya ibirarane by'imanza, kwimakaza uburyo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko no kugabanya ubucucike mu magororero.

Ubusanzwe imirimo nsimburagifungo izwi si mishya mu butabera bw'u Rwanda kuko kuva mu 2005 kugeza mu 2012 yahabwaga abakatiwe n'Inkiko Gacaca kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Ugirashebuja yavuze ko ibyo bihano byakomeje gutangwa ndetse n'ubu hari abagera kuri 858 bari kubikora, ariko ko nta mabwiriza y'uko icyo gihano kizajya gikorwa yari yashyizweho.

Ati 'Mu Itegeko Mpanabyaha iki gihano nsimburagifungo cyari kirimo ariko nta mabwiriza y'uko kizakurikizwa yari yaragiyeho. Yagiyeho mu 2023 ndetse habaho guhugura abacamanza ku buryo icyo gihano gishyirwa mu bikorwa ndetse hari n'imirongo migari yashyizweho na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.'

Yavuze ko magingo aya, icyo gihano ishyirwa mu bikorwa ryacyo rireba inzego z'ibanze n'Urwego rw'Igihugu rw'Igorora aho baganira ku mirimo y'inyungu rusange igomba gukorwa.

Icyakoze muri uko kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyo mirimo, harimo n'ibikiri mu biganiro ku rwego rwa minisiteri bizatanga umurongo mushya ku ishyirwa mu bikorwa ry'igihano nsimburagifungo.

Ati 'Hari nk'abatanga ibitekerezo ko niba ukoze icyaha uri nk'umuganga cyangwa uri umwarimu wahanishwa kujya gukora amasuku cyangwa gukubura umuhanda cyangwa niba wakora ibijyanye n'ubumenyi ufite bikagira n'inyungu rusange.'

'Biracyari mu biganiro kuko hari n'abavuga ko nk'urugero niba uri umuganga cyangwa umwarimu watanze 'sheke' itazigamiye ugomba guhanishwa igihano gifite inyungu rusange. Harakibazwa niba ukomeje ibyo wakoraga cyaba ari igihano cyangwa niba wajya nko gukubura umuhanda ukumva ingaruka zabyo.'

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga hamaze kuboneka imirongo migari izagenderwaho mu gutanga igihano nsimburagifungo.

Dr. Ugirashebuja yongeyeho ko muri uwo mujyo wo kugabanya umubare w'abajyanwa mu magororero, ikindi gitekerezwa ari ugutangiza uburyo bw'igikomo koranabuhanga cyambikwa ukurikiranyweho icyaha adafunze ariko ko hakiri imbogamizi z'amikoro kugira ngo bitangire gushyirwa mu bikorwa.

Ikindi kiri kuganirwaho cyafasha mu kugabanya abajyanwa mu magororero, ni ukuba hajya hatangwa ihazabu mu kigwi cy'igifungo ariko imbogamizi ikiriho ni uko ihazabu igenwa n'amategeko iri hejuru cyane ku buryo abayibona ari bake ndetse n'ibijyanye n'amategeko.

Dr. Ugirashebuja ati 'Ibihano byinshi dufite usanga biteganya igifungo n'ihazabu icya rimwe kuko ni hake cyane wasanga igifungo cyangwa ihazabu. Hari impaka zimaze imyaka myinshi rero zo kuvuga ko hemejwe iyo hazabu wajya usanga abafite ubushobozi bayishyura abasigaye bakaba ari bo bafungwa.'

Ibyo byiyongeraho kuba n'amategeko ateganya ko mu gihe umuntu ahanishijwe gutanga ihazabu amafaranga ashakirwa aho ari hose no mu mutungo w'uwo bashakanye mu gihe basezeranye ivangamutungo risesuye; ibituma ibiganiro kuri iyo ngingo bikomeje ngo hazaboneke umurongo kuri byo.

Ibyo bitekerezo biri kuganirwaho muri politiki mpanabyaha, MINIJUST igaragaza ko bizarangirana n'uyu mwaka w'ubutabera uzarangirana na Kanama 2026.

Imirimbo nsimburagifungo ni imwe mu ihanzwe amaso mu kugabanya ubucucike mu magororero


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-bihabwa-abahamwe-n-ibyaha-biri-kuganirwaho-abantu-bashobora-kujya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *